Category: Uncategorized

  • Kayonza: Abasore batatu barakekwaho kwica se bapfa isambu – #rwanda #RwOT

    Batawe muri yombi kuri uyu wa Kane nyuma y'aho mu gitondo cyo kuri uwo munsi abaturanyi basanze se ubabyara babanaga mu nzu yitabye Imana bakabyuka bigendera batabivuze. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Munazi mu Kagari ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko aba basore bakekwaho kwica se kuko ngo abaturanyi bavuga ko aba basore bamufataga nabi cyane nyuma y'aho bamusabye kugurisha isambu ngo abahe amafaranga akabyanga.

    Yagize ati ' Ni umusaza wabanaga n'abahungu be batatu mu nzu, ejo rero asangwa n'abandi baturage mu nzu yapfuye abo bahungu bo babyutse bagenda bamusigamo yapfuye, abaturage bakavuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.'

    Yakomeje agira ati ' Nk'ubuyobozi rero icyo twakoze tuhageze ntihaburamo gukeka ko atari urupfu rusanzwe, abo bahungu bose twahise tubashyikiriza RIB kugira ngo ikore iperereza. Dushingiye ku makuru y'abaturage, bavuga ko basanganywe amakimbirane ashingiye ku kuba baramusabye kugurisha isambu akabyanga, ikindi ni abahungu basanzwe bazwiho gukoresha ibiyobyabwenge.'

    Murekezi yavuze ko bose uko ari batatu bigeze no gufungirwa gukoresha ibiyobyabwenge bakaza kurekurwa, akemeza ko ushingiye kuri ibyo n'uburyo se batamwitagaho, yitabwagaho n'abaturanyi ngo bishoboka cyane ko aribo bamwivuganye.

    Kuri ubu umurambo w'uyu musaza wajyanwe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe aba basore uko ari batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abasore-batatu-barakekwaho-kwica-se-bapfa-isambu

  • Rusesabagina afite nyungu ki mu kwiyambura Ubunyarwanda? –

    Mu gihe cyo gusomerwa imyorondoro, uyu mugabo w’imyaka 66 yaje gutungurana, avuga ko ibyaha icyenda aregwa aribyo ariko agaragaza imbogamizi, avuga ko yiswe Umunyarwanda kandi mu by’ukuri ari Umubiligi.

    Rusesabagina yavuze ko ibyo bikwiye gusobanuka neza kuko amaze kubivuga inshuro eshanu zose bisa nk’ibitarumvikana neza, ati “Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu, kuko nabisubiyemo mu nzego zose aho nagiye mbazwa. Njyewe si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi”.

    Benshi n’ubu ntibabyumva kuko Rusesabagina yavukiye mu Rwanda, ku babyeyi b’Abanyarwanda, ndetse aranahakurira ahamara igice kinini cy’ubuzima bwe.

    Amategeko y’u Rwanda agena ko Umunyarwanda ashobora kwiyambura Ubunyarwanda, ariko bigakorwa binyuze mu ibaruwa yandikirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, yashaka ibaruwa ye akayinyuza muri za ambasade n’Ibiro bikuru bihagarariye u Rwanda mu kindi gihugu.

    Kugira ngo umuntu kandi ahabwe ubu burenganzira, agomba kuba afite ubundi bwenegihugu kugira ngo mu gihe azaba yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda atazaba umuntu utagira igihugu. Indi mpamvu ni igihe umuntu ari mu nzira zo gushaka ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.

    Rusesabagina ntiyigeze akoresha inzira iyo ari yo yose muri izi ziteganywa n’amategeko kugira ngo yamburwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, bivuze ko akiri Umunyarwanda.

    N’ubwo atanyuze mu nzira zemewe n’amategeko kugira ngo akurweho Ubunyarwanda, Rusesabagina yasobanuye uburyo avuga ko yiyambuye ubwenegihugu.

    Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze. Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy’u Rwanda.’’

    “Icyo gihe u Bubiligi bwaje kumpa ubwenegihugu mu 2000, ubw’Ubunyarwanda ntabwo nabusubiranye. Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy’Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari [ajya kungana] n’amayero 120. Naje hano i Kigali, mwanyakiriye nk’Umubiligi, si nk’Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y’umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w’Umubiligi”.

    Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibi byose nta shingiro bifite, kuko inzira ziteganywa n’amategeko zitubahirijwe. Buti “Ubwenegihugu bwe bw’ifatizo ni Umunyarwanda.

    Kuba muri Nyakanga 2000 yarabonye ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ntibimukuraho ko ari Umunyarwanda. Ntabwo kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi bihita bigukuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda. Yagombaga kugaragaza uko yatakaje ubwenegihugu bw’inkomoko.’’

    Izi mpaka zabaye ndende cyane, ndetse urukiko rwanzura ko umwanzuro kuri iyi ngingo uzasomwa kuwa 26 Gashyantare saa Mbiri n’Igice za mu gitondo.

    Ni iki Rusesabagina azungukira muri kwitwa Umubiligi?

    Birumvikana ko impamvu Rusesabagina ari kwiyita umunyamahanga bifite icyo bizamumarira muri uru rubanza, si imikino nkuko bamwe babikeka.

    Ikidakwiye kwitiranywa ni uko uyu mugabo yemera ibindi byaha aregwa, umuntu akibaza uburyo iturufu yo kwiyita umunyamahanga ari yo ishobora kumurengera imbere y’amategeko.

    Icya mbere cyo, nk’uko byavuzwe na Nsabimana Callixte (Sankara) uri kureganwa na Rusesabagina ndetse wahoze amwungirije mu impuzamashyirahamwe ya MRCD-FLN, Rusesabagina ashobora gusa kuba agamije gutinza urubanza.

    Mu busesenguzi bwe, Nsabimana yavuze ko iby’uko Rusesabagina ‘wari ufite inzozi zo kuba Perezida w’u Rwanda’ atari Umunyarwanda nta kindi bimaze uretse gusa gutinza urubanza, kandi mu baburanyi bose Nsabimana ni we wari umaze igihe kinini mu rukiko kuko yari amaze imyaka ibiri aburana ku giti cye mbere y’uko urubanza rwe ruhurizwa hamwe n’iz’abandi ku busabe bw’Ubushinjacyaha.

    Yaragize ati “Ndifuza ko urubanza rwihuta. Ndabona ari nk’aho Rusesabagina ashaka gutinza urubanza nkana. Ndashaka ko rwihuta nkamenya aho mpagaze.”

    Ku rundi ruhande, Rusesabagina n’umwunganizi we Gatera Gashabana, bashobora kuba bafite umugambi wihariye ushobora no kuba amizero yo kurokoka kwa Rusesabagina, nk’uko byavuzwe na Ruhumuliza Nyiringabo Gatete, umwanditsi akaba n’impuguke mu mategeko.

    Uyu musesenguzi yahuje icyo kuba Rusesabagina avuga ko atari Umunyarwanda no kuba avuga ko yashimuswe, avuga ko icyo agamije cya mbere ari ukugira ngo izanwa rye mu Rwanda rizitwe gushimutwa, bityo ahere aho asaba urukiko kumwohereza iwabo mu Bubiligi kuko inkiko zo mu Rwanda zidafite ubushobozi bwo kumuburanisha.

    Yagize ati “Rusesabagina aravuga ko atari Umunyarwanda kugira ngo igikorwa cyo kumuzana mu gihugu kizitwe ko yashimuswe, kuko ntabwo yavuga ko yatashye iwabo ashimuswe kuko ni umwenegihugu w’icyo gihugu”.

    Ikindi kibazo gikomereye uyu mugabo ni uko cyangombwa cy’ubuhunzi afite, kuko ubundi iyo aba agifite byari kuba byumvikana ko yageze mu Rwanda atabishaka kuko yari kuba yararuhunze.

    Ati “Rusesabagina nta buhunzi afite, afite ubwenegihugu gusa. Bamuzanye mu Rwanda yarabwiye Loni ko ruhungabanya umutekano we, wavuga ko yashimuswe, iyo uri Umunyarwanda ukazanwa mu Rwanda, uko wazanwa kose ntabwo bavuga ko washimuswe, bavuga ko watashye”.

    Yongeyeho ko aya ari yo mizero yonyine y’uko uyu mugabo yakwigobotora urumutegereje. Ati “Rusesabagina nta mahirwe afite yo gutsinda, kuko ari gushinjwa ibyaha byinshi. Niyo mpamvu ari kuvuga ati ‘ndi Umubiligi, kandi mwamfashe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, rero ntimufite ububasha bwo kumburanisha”.

    Ibi ngo byagira igisobanuro gikomeye igihe urukiko rwakwanzura ko mu gihe Rusesabagina yaba atari Umunyarwanda, kuko wenda ashobora kujyanwa kuburanira mu Bubiligi, ahari ibyago by’uko atanaburanishwa na gato kuko u Bubiligi buri mu bihugu byasabye ko arekurwa.

    Ikindi ni uko uyu mugabo yari anasanzwe ajya muri icyo gihugu kandi afite impapuro z’u Rwanda zo kumuta muri yombi, ariko ibyo byose bikaba bitarakozwe.

    Indi mpamvu y’icyizere cya Rusesabagina igihe yaba ajyanwe mu Bubiligi, ngo ni uko icyo gihugu n’ubundi gisanzwe gicumbikiye bamwe mu basize bahekuye u Rwanda mu gihe cya Joniside yakorewe Abatutsi, bityo kubona abamuyoboka bikaba byamworohera.

    Amatakirangoyi….

    Mu kiganiro n’undi munyamategeko utifuje ko amazina atangazwa, yavuze ko ibyo Rusesabagina arimo ari nk’amatakirangoyi kuko ntacyo bizatanga, bitewe n’uko ibyaha yemeye yabikoreye ku butaka bw’u Rwanda, bityo rukaba rufite uburenganzira bwo kumuryoza ibyo yakoze, kabone n’ubwo yaba atari Umunyarwanda.

    Yagize ati “Reka tuvuge ko ari Umubiligi da! Ibyo byo byamumarira iki? Niba yemera ko yakoze ibyaha ashinjwa, akabikorera ku butaka bw’u Rwanda, bikica abanyarwanda, ubwo mu gihe u Rwanda rumufashe ni gute rutamuburanisha?”

    Yongeyeho ko “iyo aba ari Umubiligi gusa, bwari kuba bwasabye u Rwanda kumwoherezayo, ariko kuba bitarakozwe byerekana ko n’u Bubiligi buzi neza ko ibyo Rusesabagina akurikiranweho”.

    Uyu munyamategeko kandi yavuze ibyo Rusesabagina avuga by’uko yashimuswe, akwiye kubirega mu rundi rubanza, ariko muri uru rubanza bikaba bigaragara ko atashimuswe kuko afungiye ahantu hazwi.

    Kugeza ubu, Rusesabagina akurikiranweho ibyaha icyenda, ari byo

    Gutera inkunga iterabwoba, Iterabwoba ku nyungu za politiki, Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro, Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako

    Rusesabagina akomeje kuvuga ko atari Umunyarwanda

  • Kayonza: Abasore batatu barakekwaho kwica se bapfa isambu –

    Batawe muri yombi kuri uyu wa Kane nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uwo munsi abaturanyi basanze se ubabyara babanaga mu nzu yitabye Imana bakabyuka bigendera batabivuze. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Munazi mu Kagari ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko aba basore bakekwaho kwica se kuko ngo abaturanyi bavuga ko aba basore bamufataga nabi cyane nyuma y’aho bamusabye kugurisha isambu ngo abahe amafaranga akabyanga.

    Yagize ati “ Ni umusaza wabanaga n’abahungu be batatu mu nzu, ejo rero asangwa n’abandi baturage mu nzu yapfuye abo bahungu bo babyutse bagenda bamusigamo yapfuye, abaturage bakavuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.”

    Yakomeje agira ati “ Nk’ubuyobozi rero icyo twakoze tuhageze ntihaburamo gukeka ko atari urupfu rusanzwe, abo bahungu bose twahise tubashyikiriza RIB kugira ngo ikore iperereza. Dushingiye ku makuru y’abaturage, bavuga ko basanganywe amakimbirane ashingiye ku kuba baramusabye kugurisha isambu akabyanga, ikindi ni abahungu basanzwe bazwiho gukoresha ibiyobyabwenge.”

    Murekezi yavuze ko bose uko ari batatu bigeze no gufungirwa gukoresha ibiyobyabwenge bakaza kurekurwa, akemeza ko ushingiye kuri ibyo n’uburyo se batamwitagaho, yitabwagaho n’abaturanyi ngo bishoboka cyane ko aribo bamwivuganye.

    Kuri ubu umurambo w’uyu musaza wajyanwe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe aba basore uko ari batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange.


  • Abapolisi basabwe gutera ikirenge mu cy’intwari igihe cyose baharanira ukuri –

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane ubwo abapolisi bo ku rwego rw’abofisiye bato bagera kuri 50 bagizwe n’abagabo n’abagore batandukanye n’abakora mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, bagiriraga urugendoshuri ku gicumbi cy’intwari i Remera aho basobanurirwaga amateka y’intwari z’u Rwanda n’impamvu zo guharanira ubutwari.

    Iri tsinda ryari riyobowe na CSP Ntaganira Augistin ushinzwe amasomo n’imyigishirize mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze.

    CSP Ntaganira yavuze ko baje ku gicumbi cy’intwari mu rwego rwo kongera kwiyibutsa ubutwari bw’abababanjirije bakamena amaraso ku bw’inyungu rusange no kubigiraho indagagaciro mu mirimo yabo ya buri munsi.

    CSP Ntaganira kandi yavuze ko umupolisi wese akwiye kumva ko yakora umurimo ashinzwe mu buryo bunoze agendeye ku ndangagaciro nyarwanda zaranze intwari.

    Ati “Ibi tubikorera kugira ngo bigire ku bandi, nibakora umurimo wose bawukore mu ndangagaciro nk’izaranze intwari z’igihugu. Biba bikwiye ko bamenya byimbitse n’aya mateka kuko hari byinshi bakwiye kubigiraho, bashobora no kuzabisangiza abandi.”

    Aba bapolisi baganirijwe byinshi birimo n’amateka yaranze intwari z’u Rwanda, umurava n’ubwitange zakoresheje n’ibindi.

    Ni ibiganiro byaryoheye amatwi kuri aba bapolisi kuko byasojwe ubona bagifite inyota yo gusobanukirwa byimbitse.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas waganirije byinshi aba bapolisi yabasobanuriye ko nta kiguzi cy’ubutwari wabona.

    Ati “Hari abantu benshi bakunze kwibaza iki kibazo, ubusanzwe abantu bagizwe intwari bakiriho, cyangwa bagashimirwa ku rwego rw’Igihugu ntiwabona ikiguzi wakishyura ubutwari bwabo. Hari abaherutse kumbaza iki kibazo, narabasubije nti nimubona ikiguzi mushobora kwishyura umuntu wahaze amagare ye ku bwa rubanda muzakimbwire. Ubundi ibi biba biri mu kwimakaza umuco wo gushimira, niyo mpamvu tutagena ikintu runaka ashobora guhembwa.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Nkusi Déo yasobanuriye byimbitse aba bapolisi amateka yaranze Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu, ubwitange zagize ndetse anabibutsa ko badakwiye kuba ibikange mu gihe baharanira inyungu rusange.

    Ati “Ubundi izina Inkotanyi ryavuye ahanini ku mwami Rwabugiri, bitewe n’ibikorwa yagiye akora birebana no kwagura u Rwanda, bitewe n’ishema byabateye nabo bahize kugera ikirenge mu cye. Ntimukwiye gutinya ikibi cyose kigamije gusenya u Rwanda ahubwo mugomba guhangana nacyo.”

    “Mujye mwibuka ibintu by’ingenzi, ari byo gukunda igihugu, gutinyuka, n’ikindi gikomeye aricyo Ubwitange. Ndababwira ko Igihugu kitariho nawe ntiwaba uriho.”

    Nkusi yavuze ko ubutwari bukwiye kubaranga mu mikorere, bagafata iya mbere mu kurinda ubusugire bw’Igihugu n’ubuzima bw’umuturage.

    Nyuma y’izi mpanuro n’amateka, abitabiriye batambagije mu bice binyuranye bigize igicumbi cy’intwari basobanurirwa amateka y’Intwari z’u Rwanda.

    Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi; zishyirwamo hashingiwe ku bwitange bugaragarira mu bikorwa zakoze, akamaro byagiriye abantu ndetse n’urugero zatanze cyangwa zitanga ku bandi.

    Abapolisi n’abacungagereza bitabiriye urugendoshuri basabwe kugera ikirenge mu cy’intwari z’u Rwanda

  • Abapolisi basabwe gutera ikirenge mu cy'intwari igihe cyose baharanira ukuri – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane ubwo abapolisi bo ku rwego rw'abofisiye bato bagera kuri 50 bagizwe n'abagabo n'abagore batandukanye n'abakora mu rwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, RCS, bagiriraga urugendoshuri ku gicumbi cy'intwari i Remera aho basobanurirwaga amateka y'intwari z'u Rwanda n'impamvu zo guharanira ubutwari.

    Iri tsinda ryari riyobowe na CSP Ntaganira Augistin ushinzwe amasomo n'imyigishirize mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze.

    CSP Ntaganira yavuze ko baje ku gicumbi cy'intwari mu rwego rwo kongera kwiyibutsa ubutwari bw'abababanjirije bakamena amaraso ku bw'inyungu rusange no kubigiraho indagagaciro mu mirimo yabo ya buri munsi.

    CSP Ntaganira kandi yavuze ko umupolisi wese akwiye kumva ko yakora umurimo ashinzwe mu buryo bunoze agendeye ku ndangagaciro nyarwanda zaranze intwari.

    Ati 'Ibi tubikorera kugira ngo bigire ku bandi, nibakora umurimo wose bawukore mu ndangagaciro nk'izaranze intwari z'igihugu. Biba bikwiye ko bamenya byimbitse n'aya mateka kuko hari byinshi bakwiye kubigiraho, bashobora no kuzabisangiza abandi.'

    Aba bapolisi baganirijwe byinshi birimo n'amateka yaranze intwari z'u Rwanda, umurava n'ubwitange zakoresheje n'ibindi.

    Ni ibiganiro byaryoheye amatwi kuri aba bapolisi kuko byasojwe ubona bagifite inyota yo gusobanukirwa byimbitse.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidali n'Impeta by'Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas waganirije byinshi aba bapolisi yabasobanuriye ko nta kiguzi cy'ubutwari wabona.

    Ati 'Hari abantu benshi bakunze kwibaza iki kibazo, ubusanzwe abantu bagizwe intwari bakiriho, cyangwa bagashimirwa ku rwego rw'Igihugu ntiwabona ikiguzi wakishyura ubutwari bwabo. Hari abaherutse kumbaza iki kibazo, narabasubije nti nimubona ikiguzi mushobora kwishyura umuntu wahaze amagare ye ku bwa rubanda muzakimbwire. Ubundi ibi biba biri mu kwimakaza umuco wo gushimira, niyo mpamvu tutagena ikintu runaka ashobora guhembwa.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu Imidari n'Impeta by'Ishimwe, Nkusi Déo yasobanuriye byimbitse aba bapolisi amateka yaranze Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu, ubwitange zagize ndetse anabibutsa ko badakwiye kuba ibikange mu gihe baharanira inyungu rusange.

    Ati 'Ubundi izina Inkotanyi ryavuye ahanini ku mwami Rwabugiri, bitewe n'ibikorwa yagiye akora birebana no kwagura u Rwanda, bitewe n'ishema byabateye nabo bahize kugera ikirenge mu cye. Ntimukwiye gutinya ikibi cyose kigamije gusenya u Rwanda ahubwo mugomba guhangana nacyo.'

    'Mujye mwibuka ibintu by'ingenzi, ari byo gukunda igihugu, gutinyuka, n'ikindi gikomeye aricyo Ubwitange. Ndababwira ko Igihugu kitariho nawe ntiwaba uriho.'

    Nkusi yavuze ko ubutwari bukwiye kubaranga mu mikorere, bagafata iya mbere mu kurinda ubusugire bw'Igihugu n'ubuzima bw'umuturage.

    Nyuma y'izi mpanuro n'amateka, abitabiriye batambagije mu bice binyuranye bigize igicumbi cy'intwari basobanurirwa amateka y'Intwari z'u Rwanda.

    Intwari z'u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n'Ingenzi; zishyirwamo hashingiwe ku bwitange bugaragarira mu bikorwa zakoze, akamaro byagiriye abantu ndetse n'urugero zatanze cyangwa zitanga ku bandi.

    Abapolisi n’abacungagereza bitabiriye urugendoshuri basabwe kugera ikirenge mu cy’intwari z’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-basabwe-gutera-ikirenge-mu-cy-intwari-igihe-cyose-baharanira-ukuri

  • AMAFOTO:Amarangamutima ya Clarisse Karasira wasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira uririmba injyana gakondo yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie.

    Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2020 witabirwa n'abantu bake mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Clarisse Karasira n'umukunzi we basezeraniye mu Murenge wa Rusororo ari naho batuye.

    Dejoie ugiye kurongora Umukobwa w'Imana n'Igihugu asanzwe anamufasha gukurikirana ibijyanye n'umuziki we biciye muri kompanyi ya Clarisse Karasira Ltd.

    Tariki ya 08 Mutarama 2021 nibwo Clarisse Karasira yatunguwe n'uyu musore amwambika impeta amusaba ko yakwemera kuzamubera umufasha nyuma y'imyaka ibiri bamaze bakundana.


    Source : https://impanuro.rw/2021/02/19/amafotoamarangamutima-ya-clarisse-karasira-wasezeranye-imbere-yamategeko-numukunzi-we/

  • Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda ukunzwe cyane mu njyana gakondo, Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ifashabayo Sylivain Dejoie, biyemeza kubana akaramata.

    Ni umuhango wabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021 ubera mu murenge wa Rusororo.

    Uku gusezerana kwabo kukaba kwitabiriwe n’abantu bake bitewe n’ibihe igihugu kirimo byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Tariki ya 8 Mutarama nibwo Ifashabayo Sylivain Dejoe yashinze ivi hasi asaba Clarisse Karasira ko yazamubera umugore, undi arabyemera.

    Icyo gihe Clarisse yagize ati “Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo ngabo y’ikirenga? Wakoze Mana, wakoze rukundo.'

    Clarisse Karasira ntabwo yakunze kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo yaba igihe yari umunyamakuru no mu buhanzi bwe kugeza umunsi atangaje ko yambitswe impeta.

    Karasira wakunzwe mu ndirimbo 'Gira neza’, 'Twapfaga Iki?’, 'Ubuto’, 'Kabeho’, 'Imitamenwa’, 'Ntizagushuke’, yambitswe impeta nyuma y’iminsi mike ahaye ababyeyi be imodoka nk’impano yo kubashimira ko bamureze neza.

    Clarisse Karasira arahirira kuzabana mu bibi n’ibyiza ba Sylivain Dejoe

    Ifashabayo Sylivain Dejoe na we yarahiriye kuzasangira akabisi n’agahiye na Clarisse

    Ati “reka nkugwemo kuko siniyumvisha ko umunsi nari ntegereje ari uyu”

    Clarisse Karasira yasinyiye ko yamaze kuba umwe na Ifashabayo Sylivain Dejoe

    Ifashabayo na Clarisse ni umugore n’umugabo byemewe n’amategeko

    Bahise bafatana agatoki ku kandi barimanukira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/clarisse-karasira-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we-amafoto

  • Jacques Tuyisenge uherutse kuvunikira muri Cameroon yateye ivi #rwanda #RwOT

    Amafoto yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare, agaragaza Jacques Tuyisenge yatereye ivi umukunzi we ari kumwambika impeta iteguza kuzabana nk’umugore n’umugabo.

    Jacques Tuyisenge ubwe kandi yashyize ifoto instagram avuga ko uyu mukunzi we yamwemereye kuzamubera umugore.

    Jacques Tuyisenge utarakunze kugaragaza umukunzi we ku mbuga nkoranyambaga, mu minsi yashize yari yashyize ifoto kuri instagram y’umukobwa.

    Uyu rutahizamu wa APR FC n’Amavubi aherutse kugirira imvune mu gikombe cya Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN2020, ubwo ikipe y’u Rwanda yanasezererwaga na Guinea muri 1/4.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Jacques-Tuyisenge-uherutse-kuvunikira-muri-Cameroon-yateye-ivi

  • Hatangijwe umuryango ugamije gukora ivugabutumwa wifashishije filime #rwanda #RwOT

    Umuryango utegamiye kuri Leta, Rwanda Christian Movie Ministry (RCMM), watangiye gahunda yo gukora ivugabutumwa wifashishije filime cyane ko atari ibintu bikorwa mu Rwanda ndetse bakaba ari nabo ba mbere bagiye gukora igikorwa nk’iki.

    Uyu muryango wa Rwanda Christian Movie Ministry (RCMM) washinzwe na Araganje H.Gaspardos na Uwanyirigira Dative, akaba aribo bayobozi bawo kugeza ubu gusa haranatekerezwa abandi bayobozi mu nshingano zitandukanye kugira ngo bakomeze gukora imirimo bifuza neza.

    Araganje H.Gaspardos yabwiye IGIHE ko batekereje igikorwa nk’iki nyuma yo gutekereza ukuntu impano Imana yaremanye abantu bajya bazikoresha mu kwigisha ijambo ryayo.

    Ati 'Hari impano karemano Imana yaduhaye, izo mpano iyo zidakoreshejwe ntacyo zimarira sosiyete. Ni muri urwo rwego rero RCMM yahagurukijwe no kubyutsa izo mpano z’abakristo ngo zikoreshwe mu bwami bw’Imana zivuga ubutumwa bwiza, ikindi kandi hano hanze uhasanga filime nyinshi ariko washaka iz’umwihariko wa Gikiristo ntuzibone. Byose ni ukugira ngo umukirisito abe yihagije muri byose.'

    Yakomeje avuga ko hari abantu bashobora kubura umwanya wo kumva ijambo ry’Imana cyangwa se bikabagora ariko bakaba bareba filime, bagakuramo inyigisho zitandukanye ari nako bumva ijambo ry’Imana.

    Uyu muryango umaze gukora filime ebyiri zirimo iya mbere yitwa 'Nabali’ ndetse n’iyitwa 4Cites izajya hanze mu mpera za Gashyantare 2021.

    Ati “4Cities ifite ubutumwa bushingiye ku ijambo ry’Imana dusanga muri Luka 8:11-15 aho Yesu yasobanuraga umugani w’umubibyi. Akavuga ati 'imbuto zimwe zaguye mu nzira, izindi zigwa mu mahwa izindi zigwa mu butaka bwiza.”

    Mu mboni z’umwanditsi aho hantu imbuto zagiye zigwa ngo niyo mijyi ine abantu batuyemo mu isi y’umwuka. Ati ” filime yerekana umujyi uruta iyindi abantu bakwiriye guharanira guturamo.”

    Araganje H.Gaspardos avuga ko n’ubwo bashaka gukora filime zimeze gutya, bigoye kubera imyumvire iri mu bantu cyane mu Rwanda aho usanga bafata filime nk’umukino ukinwa n’urubyiruko kandi gutanga ubutumwa bireba buri wese.

    Reba agace ka filime yitwa 'Nabali’, imwe muri filime uyu muryango uri gukoraho

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Hatangijwe-umuryango-ugamije-gukora-ivugabutumwa-wifashishije-filime.html

  • Nari nuzuye ibyishimo: Clarisse Karasira yase… – #rwanda #RwOT

    Marie Clarisse Karasira na Ifashabayo Sylvain Dejoie basezeraniye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021.

    Ifashabayo Sylvain Dejoie yabwiye INYARWANDA ko ari iby'igiciro kinini kuba yafashe ku ibendera ry'u Rwanda akemeza ko agiye kubana n'umutoni we. Yavuze ko yiyumvaga nk'umusore w'umunyamugisha wakunze kandi ukunzwe ibihe n'ibihe.

    Ati 'Nzamura akaboko ndahirira imbere y'amategeko y'u Rwanda kubana n'umukunzi wanjye, nari nuzuye ibyishimo, amarangamutima meza. Kuko nawe byibaze, kubaho ugakura, ukagera ku rwego nawe urahirira gushinga umuryango, ntabwo ari ibintu bisanzwe. Ni ibintu bikomeye. Ni ibintu by'igiciro kinini cyane.'

    Akomeza ati 'Ubwo rero akaboko kari kazamuye numvaga ko nari nejejwe cyane ko ndi umwe mu basore b'abanyamahirwe, kandi bishimye kuri iy'Isi ya Rurema.'

    Yavuze ko abantu bacye bitabiriye umuhango wabo wo gusezerana imbere y'amategeko, bari babanje kwipimisha Covid-19 ndetse ko umuhango wakomereje kuri Intare Conference Arena ahafatiwe amafoto ndetse no kuri Cenetra Hotel Kabuga.

    Ifashabayo Dejoie yavuze ko indi mihango y'ubukwe bazayikora bashingiye ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Ku wa 08 Mutarama 2021, ni bwo Dejoie yafashe icyemezo cyo kwambika impeta y'urukundo Clarisse Karasira. Ni umunsi avuga ko udasanzwe mu buzima bwe, kuko bombi bemeranyijeho kubana nk'umugabo n'umugore mu muhango w'ubukwe bazakora mu mezi nk'atatu ari imbere.

    Uyu musore avuga ko we na Clarisse bahuje inzozi ngari, kwitangira akazi, bahuriye ku mishinga itandukanye, bahuje indangagaciro hafi 95%, baba mu buzima bumwe n'ibindi byinshi byatumye avuga ko 'ari abakundana bajyanye'.

    Clarisse Karasira aherutse kubwira INYARWANDA ko kuva ku munsi wa mbere ahura na Ifashabayo, ubushuti bwabo bwagutse buvamo urukundo, imitima irishimirana. Muri Nyakanga 2019, ni bwo Ifashabayo yabwiye Clarisse ko amukunda, uyu muhanzikazi nawe amwemerera atazuyaje.

    Clarisse ati 'Wari umugoroba mwiza numva ntashaka kugarukaho. Ariko byari byiza cyane. Ni umuntu w'imfura cyane. Ni King Dejoie rwose wa mbere ahubwo! Kuko hazaza abandi ibikomangoma bye. Kuri njyewe ndamwubaha cyane nk'umwami, kuri njyewe kubera ko asobanuye byinshi mu buzima bwanjye.'

    Uyu mukobwa avuga ko ubwo Ifashabayo yamwambikaga impeta muri we yumvaga ijwi rimubwira ngo 'ubu ugiye kuba madam'. Ati 'Narishimye cyane.' Yashimye Imana ku kuba yarababashije gutera iyi ntambwe mu buzima bwe.

    Avuga ko ubwo Ifashabayo yari amuhobereye amaze kumwambika impeta yamubwiye amagambo meza atasangiza buri wese.

    Clarisse Karasira yafashe ku idarapo ry'u Rwanda yemera ko agiye kuba umugore wa Ifashabayo by'iteka ryose

    Clarisse Karasira na Ifashabayo basezeranye imbere y'amategeko nyuma y'igihe gito bemeje ko bari mu rukundo rwitamuruye

    Ifashabayo Dejoie yabwiye INYARWANDA ko ari umwe mu basore b'abanyamahirweMuri muzika, Clarisse Karasira aherutse gusohora amashusho y'indirimbo ye yise 'Mu mitima' yabaye iya nyuma kuri Album ye ya mbereUyu muhanzikazi aritegura gutangira gusohora indirimbo zigize Album ye ya kabiri yise 'Mama Africa'Tariki 08 Mutarama 2021 ni bwo Ifashabayo yambitse impeta y'icyizere umukunzi we Clarisse KarasiraGasore Serge washinje Ikigo Gasore Serge Foundation ni we Parrain wa Ifashabayo Sylvain Dejoie

    Bashyizwe mu gitabo cy’abiyemeje kurushinga byemewe n’amategeko y’u Rwanda

    Umunezero udashira kuri Ifashabyo wasezeranye n’umukunzi we

    Urugo rwa Clarisse Karasira n’umukunzi we Ifashabayo rushyize imbere isengesho

    Intambwe idasigana, nyuma yo kwemeranya kubana nk’umugabo n’umugore

    Bafatiye amafoto mu mbuga ngari ya Intare Conference Arena i Rusororo mu karere ka Gasabo

    Clarisse Karasira yari aberewe ku munsi udasanzwe mu buzima bwe nk’ “umukobwa w’Imana n’Igihugu”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103202/nari-nuzuye-ibyishimo-clarisse-karasira-yasezeranye-imbere-yamategeko-numukunzi-we-ifashab-103202.html