Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru rya Report News Agency, nyuma yo kwitabira inama mpuzamahanga yabereye i Baku yateguwe n'Umuryango Baku Initiative Group (BIG), yagarutse ku ngaruka z'ubukoloni bw'Ababiligi.
Ubwo yabazwaga niba u Rwanda rufite gahunda yo gufungura Ambasade muri Azerbaijan, Kayonga yavuze ko ari gahunda iri gutegurwa kandi ko izashyirwa mu bikorwa mu gihe kiri imbere.
Ati 'Bizabaho rwose mu gihe kizaza, kandi ubu turi kubitegura. Azerbaijan ni igihugu cy'ingenzi cyane.'
Gen (Rtd) Charles Kayonga ahagarariye u Rwanda muri Azerbaijan ariko afite cyicaro muri Turikiya.
Ambasaderi Kayonga yavuze ko umubano w'u Rwanda na Azerbaijan umaze gutera imbere cyane, cyane cyane mu rwego rwa politiki, aho yavuze ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo kurushaho gukorana mu nzego zitandukanye.
Yagize ati 'u Rwanda rwifuza ko Azerbaijan n'u Rwanda byaba ibihugu bifitanye umubano wihariye, nubwo biri mu bice bitandukanye by'Isi.'
'Bizabaho mu gihe kizaza, kandi ubu turimo kubitegura. Azerbaijan ni igihugu gifite akamaro gakomeye. Turashaka ko u Rwanda na Azerbaijan biba ibihugu by'abavandimwe.'
Gen (Rtd) Charles Kayonga yavuze ko kuva yatangira inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Azerbaijan mu 2024, Perezida Paul Kagame yasuye icyo gihugu inshuro ebyiri.
Yavuze ko Perezida Kagame yagiye muri Azerbaijan mu Ugushyingo 2024 yitabiriye inama ya COP29 yiga ku mihindagurikire y'ibihe, ndetse akanahagirira uruzinduko mu 2025.
Muri urwo ruzinduko rwo mu 2025, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atanu agamije gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo serivisi, ubuhinzi, uburezi, ubucuruzi n'ubwikorezi bwo mu kirere.
Ambasaderi Kayonga yavuze kandi ko Azerbaijan yahaye abanyeshuri b'u Rwanda buruse 20 zo kwiga ibijyanye n'igisirikare.
Ambasaderi Kayonga yavuze ko u Rwanda rufite byinshi rushobora gusangiza abaturage ba Azerbaijan birimo ubukerarugendo n'ibicuruzwa byarwo.
Yavuze ko abashyitsi bo muri Azerbaijan bashobora gusura ibyiza nyaburanga birimo imisozi y'ibirunga ibamo ingagi zo mu misozi, Pariki y'Igihugu ya Nyungwe ifite amoko menshi y'inyamaswa n'ibimera, ndetse na Pariki y'Akagera ibonekamo inyamaswa zikomeye.
Ambasaderi Kayonga yavuze kandi ko u Rwanda ruteganya gutegura umunsi w'umuco w'u Rwanda muri Baku mu mwaka utaha, mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha igihugu n'umuco wacyo muri Azerbaijan.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruteganya-gufungura-ambasade-muri-azerbaijan
Leave a Reply