Category: Uncategorized

  • Aho kwangizwa, nta kundi ibiyobyabwenge byagenzwa bikagirira igihugu akamaro? –

    Nyamara nubwo bitwikwa cyangwa bikamenwa biba byaguzwe amafaranga menshi cyane ku buryo kubyangiza bishobora kuba bitari igihombo ku babifatanwa gusa, ahubwo no ku gihugu kuko amafaranga aba yabigendeyemo hari ibindi yagakoreshejwe bishyigikira iterambere ryacyo.

    Dufashe urugero, ku wa 10 Gashyantare 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi yafashe abagabo babiri bafite udupfunyika ibihumbi umunani tw’urumogi.

    Ugiye mu mibare ugakuba mu mafaranga y’u Rwanda, umwe mu bigeze kurukoreshaho mbere yo gufungwa akaza kuruvaho, yabwiye IGIHE ko agapfunyika kamwe k’urumogi bakunze kwita “akabule” kagura amafaranga nibura 500 Frw.

    Ubwo utubule ibihumbi umunani tw’urumogi twafashwe umunsi umwe, dufite agaciro ka miliyoni 4 Frw. Urwo ni urugero rw’umunsi umwe gusa, kandi ku kiyobyabwenge kimwe gusa.

    Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bigeze gufatwa acuruza kanyanga utashatse gutangazwa amazina, ni uko litiro imwe yayo igura asaga 5000 Frw.

    Ku wa 7 Mutarama 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yafashe umugabo ufite ibilo bibiri n’igice by’urumogi n’udupfunyika 100 twarwo ndetse anafite litiro 22 za Kanyanga.

    Ubishyize mu mibare, litiro 22 za kanyanga zifite agaciro k’asaga ibihumbi 110 Frw. Izo zafatanwe umuntu umwe ku munsi umwe.

    Iyo ni ishusho ntoya ishobora kwerekana agaciro k’amafaranga yagateje imbere igihugu ashyirwa mu biyobyabwenge mu bihe bitandukanye, bikarangira bimenwe cyangwa bigatwikwa. Ni nk’aho ya mafaranga aba apfuye ubusa bitewe n’abijanditse muri ubwo bucuruzi butemewe n’amategeko.

    -  Ibiyobyabwenge biramenwa hatitawe ku gaciro kabyo

    Ku wa 31 Ukwakira 2013, mu Karere ka Burera hamenywe litiro 2258 za kanyanga yari yafatanywe abantu bayikura muri Uganda bayinjiza mu Rwanda. Ushyize mu mafaranga, yari ifite agaciro ka 11 290 000 Frw.

    Ku wa 3 Gashyantare 2021, na bwo mu Karere ka Muhanga hatwitswe utubule ibihumbi 25 tw’urumogi, hanamenwa litiro 350 za Kanyanga. Urwo rumogi rufite agaciro ka 12 500 000 Frw, naho iyo kanyanga ikagira agaciro ka 1 750 000 Frw.

    Izo ni ingero nke cyane ugereranyije n’ibishobora kumenwa cyangwa bigatwikwa mu mwaka wose, ariko muri iyo minsi ibiri gusa hatikiriye 25 540 000 Frw.

    Ibiyobyabwenge biramenwa ibindi bigatwikwa hagamije kubyangiza kuko Leta y’u Rwanda ntibyemera. Haba hagamiijwe kandi kwibutsa ababyijandikamo ko bibahombya mu buryo bw’amafaranga, ko bitemewe, kandi bidashyigikiwe.

    Inshuro nyinshi iyo byangizwa bikorerwa imbere y’abaturage bakibutswa ko bigira ingaruka mbi nyinshi ku buzima bw’ababikoresha n’ababicuruza, zirimo kubatera uburwayi bw’umubiri no gutandukanya abagize umuryango igihe uwabifatanywe afunzwe.

    Inzego z’ubuyobozi kandi ntizihwema kwereka abijandika mu gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge ko bituma imiryango ikena aho kugera ku bukire vuba nk’uko abenshi mu babicuruza baba babyiteze, kuko iyo bifashwe bahomba ayo babiguze ndetse bagacibwa ihazabu ishobora no kugera kuri miliyoni 30 Frw nk’uko amategeko abiteganya.

    -  Hari ukundi byakagenjwe bikabyarira igihugu inyungu aho kwangizwa!

    Hashingiwe ku kayabo k’amafaranga atikirira mu biyobyabwenge, hari ibitekerezo by’abari mu nzego zitandukanye basanga hari ubundi buryo ibifatwa byagakoreshejwe ku buryo bigirira igihugu akamaro, aho gutwikwa cyangwa bikamenwa ayabiguzwe agahomba burundu.

    Niba byambuwe abagiye kubikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hari hakwiye gushakwa ubundi buryo byakoreshwa bibyazwa umusaruro.

    Nk’urugero ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora Ubuvuzi bw’Ibyiyumviro (American Academy of Otolaryngology Head and Neck Surgery) bwagaragaje ko Cocaïne ishobora gufasha cyane mu kuvura uwo iby’iyumviro bye bitari gukora neza.

    Iyo kaminuza kandi yerekana ko mu gihe bikorwa n’uwabizobereye, Cocaïne yagira uruhare mu kuvura indwara zibasira imyanya y’ubuhumekero ya ruguru.

    Ni mu gihe abazi iby’ubutabire basobanura ko kanyanga iba ifite alcool iri hejuru cyane ku buryo ijyanywe muri laboratwari ishobora kwifashishwa mu gukora imiti yica udukoko n’ibindi.

    Urumogi rwo ni umwihariko kuko ntirusiba kwitwa imari ishyushye hirya no hino mu Isi.

    Ruzwiho kugira uruhare mu ikorwa ry’imiti itandukanye irimo ivura malaria, uburibwe bw’ingingo z’umubiri ndetse no gutuma abafite iseseme bagira appétit. Bivugwa kandi ko mu miti abafite agakoko gatera SIDA bahabwa harimo n’ikorwa hifashishijwe urumogi.

    Kuba ibiyobyabwenge bishobora gukoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko nk’ubuvuzi bikagira akamaro kuri benshi, niho bamwe bahera bavuga ko ibifatanwa abaturage bitari bikwiye kwangizwa, ahubwo byakabyajwe umusaruro mu bundi buryo.

    Umudepite akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, avuga ko nk’urumogi bishoboka ko rwafatwa rukaba rwakoherezwa mu mahanga, rukagurishwa aho bafite inganda zishobora kurutunganya.

    Ati “Nk’ibi by’urumogi byo byakwigwaho, kubera ko Leta yamaze kwemeza ko rushobora guhingwa rukaba rwakoherezwa hanze. Ku giti cyanjye numva rwo rufashwe babyigaho bakareba niba rwakoherezwa hanze kubera ko byo byemewe n’amategeko. Aho Leta yabyungukiramo. ”

    Depite Habineza asobanura ko iyo ibiyobyabwenge byafashwe n’ubundi biba bimeze nk’imitungo ishobora gutezwa cyamunara, bityo ko “harebwa aho isoko ryarwo riri (n’ubundi aho urwo bazahinga ruzajya) rukaba rwakoherezwayo aho gutwikwa. […] Ndumva urumogi rwabamo inyungu ku gihugu.”

    Icyo gitekerezo Dr Habineza agihurizaho n’Impuguke mu by’Amategeko akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Me Kayitana Evode, na we uvuga ko ubu urumogi rutagatwitswe.

    Yagize ati “Urabona nk’iyo bafatiye imodoka mu byaha ishobora kuba yatezwa cyamunara amafaranga akajya mu isanduku ya Leta; urumogi rero kubera ko u Rwanda rusigaye rwemera ko rushobora kuvamo ibintu by’agaciro na rwo ndumva aho bigeze rutagatwitswe.”

    Me Kayitana avuga ko igihe rufashwe rwafatirwa rugahinduka umutungo wa Leta, maze ikazaruteza cyamunara ku nganda zifite ubushobozi bwo kurukoramo imiti.

    Yakomeje ati “Nta mpamvu yo gukomeza kurutwika kandi rwarabaye imari.”

    Ku rundi ruhande ariko hari abatekereza ko kwangizwa ari byo bikwiye gukorerwa ibiyobyabwenge byafashwe bikoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugeza ubu.

    Senateri Dr Havugimana Emmanuel asanga mu gihe umushinga Leta ifite wo guhinga urumogi utaratangira, ibiyobyabwenge byose muri rusange bikwiye kwangizwa nk’uko bisanzwe bikorwa.

    Dr Havugimana yavuze ko kuri we kugeza ubu kuba nk’urumogi rwafashwe Leta yarugurisha byaba binyuranyije n’amategeko, “mu gihe itegeko rigenga imikoreshereze yemewe yarwo ritarahinduka.”

    Yakomeje ati “Ibyo byaba ari nk’ubwambuzi. […] Niba ubimufatanye ubwo nyine ni ukubitwika ku mugaragaro kuko bitemewe. Umunsi byemewe n’amategeko bakabimufatana abicishije mu nzira zitari zo, babifata bakabikoresha. Ariko babimwambuye bitemewe n’amategeko bakabicuruza, ubwo bwaba ari ubwambuzi.”

    Ku ruhande rwa Polisi ifata ikanangiza ibyo biyobyabwenge, Umuvugizi wayo CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko icyo ishinzwe ari ugushyira mu bikorwa icyo amategeko ateganya.

    Yagize ati “Twe dushinzwe kubirwanya [ibiyobyabwenge], ntabwo dushinzwe kubibyaza umusaruro.”

    -  Bigurishijwe nta ngaruka mbi byagira

    Ibiyobyabwenge byumwihariko urumogi rufatanywe abarukoresha binyuranyije n’amategeko rugatezwa cyamunara amafaranga akajya mu isanduku ya Leta byaba ari inyungu, kandi nta muntu byagiraho ingaruka.

    Me Kayitana yemeza ko bikozwe uko bikwiye nta ngaruka mbi nko kongera ibyaha zagaragaramo, kuko n’ubundi bitakongera kugurishwa abaturage ngo babikoreshe binyuranyije n’amategeko.

    Ati “Ntabwo baruteza cyamunara ngo baruhe abaturage barunywe, barujyana muri za nganda zirukoramo umuti akaba ari zo zirugura. Ntaho byaba bihuriye no kongera ibyaha kuko ntabwo byagera mu maboko y’abaturage.”

    Uwo munyamategeko kandi asobanura ko “mu buryo bw’amategeko ntaho byaba bitambamye kuko iyo ibintu byafatiriwe biba byabaye umutungo wa Leta. Rero ndumva n’urumogi rwafatiriwe kubera ko ntawemerewe kurutunga, nta muntu wavuga ngo ni urumogi rwanjye.”

    Depite Habineza na we ashimangira ko nta ngaruka mbi zishobora kubaho mu gihe urumogi rwafashwe rwaba rugurishijwe ngo bibyarire Leta inyungu, kuko “hari amategeko agenga uburyo rugurishwamo” yakubahirizwa nk’uko n’amabuye y’agaciro yoherezwa hanze.”

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko,aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga ari hejuru ya miliyoni 20 frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw.

    Mu Ukwakira 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igihingwa cyitwa Cannabis, kizwi mu Kinyarwanda nk’urumogi, kigiye gutangira kujya gihingwa mu Rwanda, hanyuma cyoherezwe mu mahanga mu nganda zikora imiti.

    Ku wa 12 Gashyantare 2021, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bufatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage bwangije ibiyobyabwenge birimo ibilo 419 by’urumogi, litiro eshanu za kanyanga na litiro eshanu za sky bifite agaciro ka 87 395 800 Frw

    Hari abasanga ibiyobyabwenge birimo n’urumogi bifatanwa ababikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko bidakwiye kwangizwa, ahubwo byakoreshwa mu buryo bibyarira igihugu inyungu

    Depite Habineza Frank asobanura ko iyo ibiyobyabwenge byafashwe n’ubundi biba bimeze nk’imitungo ishobora gutezwa cyamunara, bityo ko harebwa aho isoko ryarwo riri (n’ubundi aho urwo bazahinga ruzajya) rukaba rwakoherezwa hanze

    Senateri Dr Havugimana Emmanuel avuga ko ibiyobyabwenge byafatanywe ababikoresha binyuranyije n’amategeko bikwiye kwangizwa mu gihe itegeko rigenga imikoreshereze yabyo ritarahinduka

  • Guverineri Kayitesi yasabiye abarwariye COVID-19 mu ngo kurindwa inzara kugira ngo batanduza abandi –

    Ibi Kayitesi yabigarutseho ubwo yari yitabiriye igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kurwanya COVID-19 mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu Karere ka Gisagara hari kugenda hagaragara umubare munini w’abanduye COVID-19, abasaba gukaza ingamba no gukumira ko abantu benshi bakomeza kwandura.

    Ati “Turi mu bukangurambaga bwo gukomeza gushishikariza abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko Akarere ka Gisagara nka kamwe karimo kugenda kagaragaramo imibare myinshi y’ubwandu bwa COVID-19, kurushaho gukaza ingamba no kwirinda.”

    Yashimiye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abajyanama b’ubuzima n’urubyiruko rw’abakorerabushake kubera umusanzu bakomeje gutanga mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 ndetse no gukurikirana abanduye icyo cyorezo barwariye mu ngo.

    Yasabye ko abarwariye mu ngo bakomeza kwitabwaho ku buryo hatazagira usohoka abitewe n’ikibazo cy’inzara cyangwa kudasobanukirwa.

    Ati “Icyo tubasaba kandi mwakomeje kudufasha ni ugukomeza gukurikirana wa Munyarwanda, ntabe arwaye ari mu rugo ngo narangiza asohoke abe yajya kwanduza abandi. Ibyo rero binajyana no kumufasha, hari ushobora gusanga afite intege nke yabuze uwo atuma ku isoko. Niho rero rwa ruhare rwacu rukomeye rw’ubuyobozi ruziramo kugira ngo tumufashe atajya kwanduza abandi.”

    “Hari abashobora gusohoka kubera wenda ikibazo cyo kutabyumva neza, bakumva bashobora kwisohokera gusa; harimo n’abashobora gusohoka kubera impamvu z’ubuzima, akazi kari kamutunze ari ko kamuhaga icyo kurya agahitamo kuticwa n’inzara akaba yafata umwanzuro wo gusohoka.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko bafite abanduye COVID-19 barwariye mu ngo bagera kuri 75 kandi bafashwa kubona ibyo bakeneye kugira ngo hatagira usohoka.

    Ati “Abanduye barwariye mu ngo bageze kuri 75, dufatanya n’Abajyanama b’Ubuzima ndetse n’izindi nzego z’ibanze tukabashakira ibyo bakeneye kugira ngo batava mu ngo.”

    Yakomeje avuga ko bafatanya n’ibigo nderabuzima gushyira ikimenyetso aho uwanduye wishyize mu kato atagomba kurenga ndetse bakamwigisha n’uko akwiye kwitwara mu rugo kugira ngo atanduza abo babana.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara babwiye IGIHE ko bamaze gusobanukirwa icyorezo cya COVID-19 kandi n’ingamba zashyizweho mu kucyirinda bazizi ku buryo biyemeje gukomeza kugikumira.

    Guverineri Kayitesi yatangaje ibi mu gihe hari abaturage bo mu Karere ka Gisagara bamaze igihe bagaragariza itangazamakuru ko bafite impungenge zo kwandura icyorezo cya COVID-19, bacyandujwe n’abarwariye mu ngo birirwa bidegembya.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye ko abarwariye COVID-19 mu rugo bahabwa byose kugira ngo badasohoka bakajya kwanduza abandi

  • Impungenge ziracyahari- Igisubizo cya Dr Ngamije ku mpamvu ingendo zihuza uturere zitafunguwe –

    Kuva icyo gihe, nta muntu wemererwa kuva mu karere kamwe ajya mu kandi kereka gusa abajya gushaka serivisi z’ingenzi.

    Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko imibare y’abandura COVID-19 yiyongera ndetse icyo gihe n’abapfa bari benshi.

    Mu gihe byari byitezwe ko ingendo zihuza uturere hagati yatwo n’iziduhuza n’Umujyi wa Kigali zishobora gukomorerwa, Inama y’Abaminisitiri y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021 yagumishijeho izi ngamba ariko ishyiraho umwihariko ku bashaka serivisi z’ingenzi zirimo iz’ubuvuzi n’iz’ubukerarugendo.

    Uwo mwanzuro ukomeza ugira uti “Ba mukerarugendo bose baba abo mu gihugu no mu mahanga bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zizakomeza gukora mu gihugu hose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.’’

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yabwiye RBA ko nubwo ubwandu bushya bwagabanutse ariko hakiri kare ko ingendo zihuza uturere zafungurwa.

    Yagize ati “Impungenge ziracyahari, ntituragera aho dutanga imibare ko nta muntu wanduye COVID-19 nkuko tubitangaho amakuru buri mugoroba. Turacyafite muri Kigali no mu ntara, mu turere dutandukanye, hari aho usanga hakiri imibare y’abarwayi. […] Ntituragera igihe cyo gufungura, dukeneye igihe gikwiriye ngo turebe uko imibare imanuka.’’

    Yaciye amarenga ko igihe cyose Guverinoma izasuzuma igasanga ubwandu buri hasi cyane ingendo zihuza uturere zizafungurwa kimwe n’ibindi bikorwa bitarakomorerwa.

    Minisitiri Dr Ngamije yakomeje ati “Mu bijyanye n’ubuhanga mu kubara no gukurikira ibyorezo, iyo ukibona hejuru y’abantu banduye hagati ya batanu na 20 mu bantu ibihumbi 100, icyorezo kiba kigihari, kitaracika intege bihagije. Iyo ugiye munsi ya batanu ku bantu ibihumbi 100 wapimye, aho ni ho uvuga ko icyorezo cyagiye hasi. Aho ntiturahagera, nituhagera hari ibindi byemezo Guverinoma izafata.’’

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kandi yanzuye ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizajya zitwara abatarenze 75% by’umubare w’abo zagenewe gutwara.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko koroshywa kw’ingamba bidakwiye kuba icyuho cyo gukongeza Coronavirus.

    Yagize ati “Biragaragara ko icyorezo cyagabanutse, iyo dushyize kuri 75%, abagenzi bose bagenda bicaye, nta we uhagaze. Hari ibigomba gukurikiraho ngo tugire umutekano, usanga abagenzi batangira kuba benshi mu masaha yo gutaha.’’

    Yavuze ko buri wese akwiye kubifata nk’inshingano ze gutanga umusanzu we mu kwirinda Coronavirus.

    Ati “Birasaba ubufatanye na ba nyiri imodoka kugira ngo ingamba zo kwirinda zubahirizwe, hashyirweho za sanitizer kugira ngo buri wese abigire ibye.’’

    Abatwara za bisi basabwe kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

    Kuva COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus igaragaye mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 973 922, byasanzwemo 17 988 bamaze kwandura; 16 597 barakize. Abagera ku 1144 ni bo bari gukurikiranirwa mu ngo zabo mu gihe abandi bari kwitabwaho kwa muganga. Abantu bamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 247.


  • Ababyeyi bo muri Kigali bishimiye ko abana babo bagiye gusubukura amasomo –

    Ku wa 17 Mutarama nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yafunze amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo gukomeza kwirinda ko ubwandu bwa COVID-19 bwarushaho kwiyongera.

    Nyuma y’ukwezi kurenga iki cyemezo gifashwe, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare, yiga ku buryo icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu gihugu yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo n’uvuga ko amashuri yo muri Kigali agiye kongera gusubukura amasomo.

    Nubwo amashuri yari yarabaye ahagaritswe mu rwego rwo kwirinda COVID-19, ababyeyi n’abanyeshuri ntibahwemye kugaragaza ko bahangayitse ko cyane ko abandi banyeshuri bo mu ntara bo bari bakataje mu masomo yabo.

    Nyuma yo kumva ko amashuri yongeye gufungura, akanyamuneza ni kose ku babyeyi barerera mu mashuri atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

    Bamwe mu babayeyi baganiriye na Televiziyo y’u Rwanda bayibwiye ko bashimishijwe no kuba abana bagiye gusubira ku mashuri kuko ngo kwigira mu rugo byari bibagoye.

    Gahongayire Berthilde utuye mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko yishimiye ko bafunguye amashuri abana bakaba bagiye gusubira kwiga kuko bageragezaga kubigisha ariko ntibyorohe.

    Yagize ati “Twishimye cyane twebwe ababyeyi kubera ko abana bacu wabonaga baragize ihungabana, kubera ko hari n’uwo wabwiraga ngo afate ikaye yige akavuga ko ntacyo byamumarira ngo aziga ageze ku ishuri.”

    Kalisa Alexandre we yavuze ko kuba abana bigiraga mu rugo byatumaga ababyeyi bavunika, ubu ngo bagiye kubaha ibishoboka byose ngo bajye kwiga.

    Ati “Kutiga kw’abana byavunaga ababyeyi ndetse n’abana ukabona ntibishimye barigunze. Twiteguye kubafasha tubaha udupfukamunwa tubabuza no kugenda bahoberana n’abandi bana kugira ngo badakwirakwiza icyorezo cya COVID-19.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko nubwo abanyeshuri bagiye gusubira ku mashuri ariko urugamba rwo kwirinda rutararangira.

    Ati “Kwita ku myigire y’abana ni ingenzi kuko iyo batize neza bigira ingaruka ku myaka ikurikiyeho, ariko na none ni bagerayo urugamba rwo kwirinda COVID-19 ruzaba rugikomeje.”

    Biteganyijwe ko amashuri azafungura ku wa 23 Gashyantare amasomo akazakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Ababyeyi bashimishijwe no kuba abana babo bagiye gusubira ku mashuri nyuma y’ukwezi kurenga kwari gushize amasomo asubitswe mu kwirinda COVID-19

  • Nyarugenge: Bafite impungenge ko abakora uburaya bababera intandaro yo kwandura Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Hamwe mu hakunze guhagarara izi ndaya ni mu muhanda wa kaburimbo uri ruguru ya Rafiki ahitwaga La vedette, Matimba no mu muhanda w'igitaka uri munsi y'aho abasore bavuye i Wawa bakorera.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko kuba abakora uburaya bo muri aka gace bagihagarara ku mihanda bategereje abagabo babacyura batambaye udupfukamunwa ngo banahane intera ari bimwe mu bishobora gutuma ubuzima bw'abatuye muri aka gace bujya mu kaga.

    Bavuze ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi budafatira ibyemezo bikwiye abakora uburaya muri aka gace mu gihe bakunze kuba bahagaze ku mihanda amasaha yo kuba bari mu nzu zabo yarenze.

    Mukanzayisenga Antoinette yagize ati 'Wagira ngo rwose Matimba yaravumwe uzi ko indaya ziba zibereye ku muhanda ziteze nta dupfukamunwa nta n'intera zihana mbese ugira ngo ntizizi Covid-19, gusa hababaje ubuzima bwacu kuko umunsi umwe azandura Covid-19 twese aha tuzashira.'

    Byukusenge Walidi yagize ati 'Twebwe twarumiwe indaya rwose uzi ku muhanda w'ahari akabari kitwa Torino, indaya ziba zihahagaze nijoro wagira ngo nta bashinzwe umutekano tugira.'

    Yongeyeho ko bifuza ko ubuyobozi bukemura ikibazo cy'izi ndaya mu rwego rwo kwanga ko hari abantu zazanduza Covid-19.

    Umwe mu bakora uburaya wanze ko izina rye ritangazwa yavuze ko baza gushaka abagabo ku muhanda kuko nta handi bakura ibyo kurya.

    Ati 'None se ntaje aha abana banjye barya bate? Wibwira ko se ibiryo baduhaye twabimarana iminsi ingahe? Sinasubiriza abandi kuko sinzi impamvu batajya bambara agapfukamunwa kuko uwicaye nabi ababaza imbere ye, icyangombwa n'uko nkambaye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwezamenyo, Niyirera Marie Rose, yabwiye IGIHE ko abo bafashe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 babaca amande cyangwa bakabajyana muri stade.

    Ati 'Ndacyeka aho ngaho ubu nta ukihategera byari mbere wenda aho basigaye bategera ni ruguru ahaba amacumbi ariko naho tujya tubafata tukabagira inama cyangwa bakajyanwa kuri stade.'

    Mu gihe igihugu gikomeje guhangana na Covid-19, inzego z'ubuzima n'iz'umutekano zigira inama abaturage yo kwirinda kuba nyirabayazana w'iki cyorezo, bakaraba intoki kenshi gashoboka, bambara neza agapfukamunwa n'amazuru kandi igihe bagiye mu bandi bagahana intera.

    Abatuye muri aka gace babangamiwe n’abakora uburaya bakunze kuhategera n’ijoro muri iki gihe cya COVID-19 ngo kuko bishobora kubabera icyuho cyo kwandura iki cyorezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-bafite-impungenge-ko-abakora-uburaya-bababera-intandaro-yo-kwandura

  • Mbere yo guhabwa urukingo rwa COVID-19, Abanyarwanda bazasobanurirwa imiterere n'imikorere yarwo – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima iherutse gutangaza ko u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus haherewe ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo barimo abaganga. Izi nkingo nke igihugu cyakiriye zitandukanye n'izo kizahabwa binyuze muri gahunda zitandukanye.

    Uretse abakora mu nzego z'ubuzima, biteganyijwe ko abazaherwaho na gahunda yo gukingira ari abantu bari hejuru y'imyaka 65, abasanganywe indwara karande n'abandi bahura n'abantu benshi barimo abapolisi n'ibindi byiciro nk'ibyo.

    Muri rusange, hari icyizere cy'uko uku kwezi kwa Gashyantare gusiga inkingo 1 098 960 zigeze mu Rwanda, zikazakingira abantu 549 480 kuko zikenera guterwa kabiri kugira ngo zitange umusaruro.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye RBA ko ibikorwa byo gukingira abantu biteganyijwe gutangira vuba ariko hazagenda hakingirwa bake bitewe n'umubare w'inkingo zizaba zabonetse.

    Yagize ati 'Mu mpera za Gashyantare, inkingo tuzaba twazibonye, ntabwo zizabonekera rimwe zose kuko n'ibihugu bizikora ntabwo birakingira abaturage babyo bose, bivuze ko tuzagenda tuzibona uko ziboneka.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo nakwizeza Abanyarwanda ni uko Guverinoma yashyize ingufu zishoboka ngo inkingo zizaboneke ari nyinshi mbere y'uko umwaka urangira. Twiteguye kwakira inkingo mbere y'uko ukwezi kurangira, tugakingira cyane cyane abantu bari ku isonga mu bashobora kuba bahura n'ibyago byo kwandura kubera akazi kabo.'

    Biteganyijwe ko mu bazahita bakingirwa ku ikubitiro harimo abakozi bo kwa muganga, abo ku bibuga by'indege, ku mipaka, abo muri za hoteli, kuko bahura n'abagenzi bava hanze, aba biyongeraho abashinzwe umutekano bakurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda COVID-19 n'abandi.

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hari urutonde ruri gukorwa ariko rugenda ruvugururwa ariko yizeza ko ntawe uzacikanwa hagendewe ku mitegurire y'iki gikorwa n'uburyo hari gukorwa ibishoboka byose ngo kizagende neza kandi gikorwe mu mucyo.

    Yakomeje avuga ko 'Aho abantu bazakingirirwa tuzahamenyesha, ni mu mavuriro, bazakingirwa n'abakozi bo kwa muganga babifitiye ubumenyi, bakabasobanurira uko urukingo ruteye, uko umuntu aruterwa, ibibazo ashobora kugira byoroshye nk'akariro [umuriro muke], kuribwa aho barumuteye, ibintu nk'ibyo tuzajya tubisobanura, n'uko agomba kwitwara.'

    Biteganyijwe ko miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) ariyo azakoreshwa mu gukingira Abanyarwanda 60% kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kirandurwe burundu.

    Abahanga bagaragaza ko uru rukingo rugabanya ibyago byo kurwara COVID-19 y'igikatu ariko ukaba wayandura ariko ukagira virusi nke mu mubiri ku buryo utakwanduza abandi.

    Dr Ngamije ati 'Ari na yo mpamvu tubyita urukingo, kuko niturubona turi benshi virusi izacika intege, twongere dusubire mu buzima busanzwe. Izo ngamba zo kwirinda ziracyahari ndetse tugomba kubigumana mu mutwe. Abavuga ko urukingo ruje bagiye gutandukana n'agapfukamunwa si ko bimeze. Tuzagumya kuzirikana ingamba zo kwirinda COVID-19.'

    Kugeza ku wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare, Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko kuva icyorezo cya COVID-19, cyagera mu Rwanda abantu 17 988 aribo bari bamaze kucyandura mu bipimo 973 922 bimaze gufatwa. Muri rusange abantu 16 597 ni bo bamaze gukira iki cyorezo mu gihe abo kimaze guhitana ari 247.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko Abanyarwanda bazabanza gusobanurirwa imiterere n'imikorere y'inkingo za COVID-19 mbere yo kuzihabwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mbere-yo-guhabwa-urukingo-rwa-covid-19-abanyarwanda-bazasobanurirwa-imiterere-n

  • Umuhanzikazi Sheebah Karungi yaciye gakomeye agahigo ku mbuga nkoranyambaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Uganda ,Sheebah Karungi ari mu byishimo bikomeye, nyuma yo guca agahigo ko kugira abamukurikira milliyoni ku rubuga rwe rwa Instagram.

    Sheebah Karungi ukunda kwiyita umwamikazi w'ahantu ''Queen of Area'' akimara kuzuza miliyoni imwe y'abamukurikira kuri Instagram yashimiye abafana be ndetse abizeza ko urugamba rukomeje. Ibi byabaye ku wa gatanu w'iki cyumweru turi gusoza nk'uko Bigeye.ug yabyanditse.

    Uyu muhanzikazi akurikira abantu 404, agakurikirwa na miliyoni, akaba amaze gupostinga inshuro 1,659.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-sheebah-karungi-yaciye-gakomeye-agahigo-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Dj Iraa nta guca ku ruhande yavuze ku itandukana rye n'umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo twababwiye inkuru yuko umusore wakundanaga na Dj Iraa wamenyekanye ku mazina ya Niyomugabo Regis yagaragaje undi mukobwa w'ikizungerezi basigaye bakundana bikagaragaza ko yaba yaratandukanye na Dj Iraa. Ibi Dj Iraa yari ataragira ikintu abivugaho gusa nkuko ku munsi w'ejo yabitangaje nu kiganiro yagiranye na THE CHOICE yareruye avuga ko yatandukanye n'umusore bakundanaga.

    Dj Iraa

    Dj Iraa ari kumwe na Regis

    Nkuko Dj Iraa yabitangaje muri iki kiganiro yavuze ko umusore bakundanaga batandukanye ndetse kuri ubu avuga ko nta mukunzi afite kubw'impamvu zuko yabaye afashe ikiruhuko (break) mu rukundo. Mu Ukuboza 2020 nibwo Regis wakundanaga na Dj Iraa yagiye mu mahanga icyo gihe Dj Iraa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Whatsapp ndetse na Instagram yatangaje amagambo akomeye agaragaza urukundo amukunda ndetse anamwifuriza urugendo ruhire.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/dj-iraa-nta-guca-ku-ruhande-yavuze-ku-itandukana-rye-numukunzi-we/

  • Abanyarwanda bazabanza gusobanurirwa ibijyanye n'urukingo rwa Covid-19 mbere y'uko baruterwa #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ngamije yabwiye RBA ko ibikorwa byo gukingira abantu biteganyijwe gutangira vuba ariko hazagenda hakingirwa bake bitewe n'umubare w'inkingo zizaba zabonetse.

    Yagize ati 'Mu mpera za Gashyantare, inkingo tuzaba twazibonye, ntabwo zizabonekera rimwe zose kuko n'ibihugu bizikora ntabwo birakingira abaturage babyo bose, bivuze ko tuzagenda tuzibona uko ziboneka.

    Icyo nakwizeza Abanyarwanda ni uko Guverinoma yashyize ingufu zishoboka ngo inkingo zizaboneke ari nyinshi mbere y'uko umwaka urangira. Twiteguye kwakira inkingo mbere y'uko ukwezi kurangira, tugakingira cyane cyane abantu bari ku isonga mu bashobora kuba bahura n'ibyago byo kwandura kubera akazi kabo.'

    Biteganyijwe ko mu bazahita bakingirwa ku ikubitiro harimo abakozi bo kwa muganga, abo ku bibuga by'indege, ku mipaka, abo muri za hoteli, kuko bahura n'abagenzi bava hanze, aba biyongeraho abashinzwe umutekano bakurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda COVID-19 n'abandi.

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hari urutonde ruri gukorwa ariko rugenda ruvugururwa ariko yizeza ko ntawe uzacikanwa hagendewe ku mitegurire y'iki gikorwa n'uburyo hari gukorwa ibishoboka byose ngo kizagende neza kandi gikorwe mu mucyo.

    Yakomeje avuga ko 'Aho abantu bazakingirirwa tuzahamenyesha, ni mu mavuriro, bazakingirwa n'abakozi bo kwa muganga babifitiye ubumenyi, bakabasobanurira uko urukingo ruteye, uko umuntu aruterwa, ibibazo ashobora kugira byoroshye nk'akariro [umuriro muke], kuribwa aho barumuteye, ibintu nk'ibyo tuzajya tubisobanura, n'uko agomba kwitwara.'

    Biteganyijwe ko miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) ariyo azakoreshwa mu gukingira Abanyarwanda 60% kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kirandurwe burundu.

    Abahanga bagaragaza ko uru rukingo rugabanya ibyago byo kurwara COVID-19 y'igikatu ariko ukaba wayandura ariko ukagira virusi nke mu mubiri ku buryo utakwanduza abandi.

    Dr Ngamije ati 'Ari na yo mpamvu tubyita urukingo, kuko niturubona turi benshi virusi izacika intege, twongere dusubire mu buzima busanzwe. Izo ngamba zo kwirinda ziracyahari ndetse tugomba kubigumana mu mutwe. Abavuga ko urukingo ruje bagiye gutandukana n'agapfukamunwa si ko bimeze. Tuzagumya kuzirikana ingamba zo kwirinda COVID-19.'

    Source: IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abanyarwanda-bazabanza-gusobanurirwa-ibijyanye-n-urukingo-rwa-covid-19-mbere-y

  • Inyungu ku Rwanda, amavugurura muri Kiliziya n’amadini y’inzaduka- Ikiganiro na Cardinal Kambanda (Video) –

    Ibihamya ni byinshi! Ku manywa y’ihangu, ku wa 25 Ukwakira 2020, ni bwo binyuze mu isengesho rizwi nka Angelus, Papa Francis yatangaje ko Antoine Kambanda agizwe Cardinal, aba uwa mbere mu mateka y’u Rwanda ugeze kuri urwo rwego muri Kiliziya Gatolika ku Isi.

    Ni umugisha n’amateka akomeye ku iterambere rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuko ibihugu bifite umuntu uri ku rwego nk’uru muri Afurika bibarirwa ku ntoki. Kugira ngo igihugu kigire Cardinal bisaba ibintu byinshi birimo kuba Kiliziya yaho ikomeye, ifite inzego zubatse neza kuva ku muryango kugeza kuri Diyosezi, kugira umubare munini w’abakirisitu n’ibindi.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya 24 kigize Cardinal muri Afurika, uyu mugabane ukaba ugize aba-Cardinal 28 mu 133 bariho.

    Cardinal Kambanda ari mu bafite imyaka mike kuko yavutse tariki 10 Ugushyingo 1958 afite imyaka 62. Umuto muri bo yavutse mu 1967 akaba afite imyaka 53. Umukuru muri bo yavutse mu 1923 afite imyaka 97.

    Ubusanzwe Cardinal biva ku ijambo ry’Ikilatini Cardinalis, bivuze uw’ikirenga. Afatwa nk’igikomangoma cya Kiliziya.

    Kuba Kambanda yaragizwe Cardinal ntibimukuraho kuba Musenyeri nk’abandi ariko bimuha izindi nshingano zisumbuye zirimo kuba hafi ya Papa, kumugira inama, kumufasha gukemura ibibazo bikomeye bya Kiliziya ku Isi, kugira uruhare mu gutora Papa no kuba yaba Papa.

    Mu gihe hagiye gutorwa Papa, abari munsi y’imyaka 80 ni bo baba bemererwe kwitabira inama nkuru y’aba-cardinal (conclave) ariyo itorerwamo Papa. Bivuze ko na Cardinal Kambanda mu gihe atararenza imyaka 80, afite ayo mahirwe yo kuba yatorwamo Papa.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Antoine Cardinal Kambanda yagarutse ku nyungu Kiliziya Gatolika n’u Rwanda muri rusange bafite mu kugira Cardinal ndetse n’inshingano ze.

    Iyo uganira n’uyu mukozi w’Imana ubona ari umuntu utuje cyane kandi uvuga ijambo asa n’uwabanje gutekereza birenze rimwe. Kuri we avuga ko atari yarigeze atekereza ko ashobora kugera kuri uru rwego ndetse ngo umunsi ahabwa inshingano byaramutunguye cyane.

    Iyi nkuru nziza yayimenye saa Saba z’igicamunsi ubwo yari ku meza ari gufata amafunguro yo ku manywa, biturutse ku mupadiri wamuhamagaye kuri telefoni, gusa ngo kubyemera byabanje kwanga kuko atari abyiteguye.

    Ati “Naratunguwe, ntabwo nari mbyiteze, mu Rwanda ntabwo dusanzwe dufite icyicaro cya Cardinal ni bwo bwa mbere. Nabyumvanye abandi ntabwo nabyumvise Papa abitangaza, abandi ni bo bampamagaye kuri telefoni banshimira mbanza kugira ngo si byo ariko nyuma Intumwa ya Papa mu Rwanda irabimbwira ndabyemera.”

    Kambanda yavuze ko kugira Cardinal ari iby’agaciro gakomeye kuko uretse kuba ari intangiriro y’inzira iganisha ku kugira Papa, binasobanuye ko Kiliziya yatangiye gukura kandi ifite umuntu uyihagarariye mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika ku Isi.

    Antoine Cardinal Kambanda yavuze ku nyungu u Rwanda rwagize mu kugira Cardinal, amavugurura muri Kiliziya, iby’amadini y’inzaduka n’ibindi

    -  Inshingano zikomeye zahawe Cardinal Kambanda

    Umuntu wabaye Cardinal ashobora gukomereza ubutumwa mu gihugu cyangwa akajya i Roma ku cyicaro cya Kiliziya Gatolika. Bivuze ko mu gihe Papa amukeneye azajya amuhamagara ku nshingano yamuhaye.

    Hari ubwo basabwa kujya i Roma kuyobora mu nzego zinyuranye za Kiliziya nko kuyobora Dicastère [Ifatwa nka Minisiteri muri Kiliziya] n’ibindi. Hari nubwo aguma mu gihugu cye agakomeza inshingano yahawe, akajya yitabazwa bikenewe.

    Aba-Cardinal bahita bajya i Roma ni abatowe badasanganywe inshingano zo kuyobora muri Kiliziya bakomokamo, naho Kambanda azakomeza kuba Arikiyepiskopi wa Kigali. Icyakora aba afite ibiro i Roma.

    Kuri Cardinal Kambanda yahawe kuba mu bagize Dicastère akaba ari mu bashinzwe by’umwihariko iyogezabutumwa ku Isi. Yabwiye IGIHE ko aho bazibanda ari amavugurura agamije ko Kiliziya imanuka igahera mu muryango ndetse akaba ari naho iyogezabutumwa ritangirira.

    Ati “Byaranagaragaye ko muri ibi bihe bya guma mu rugo, aho abantu bamaze igihe badashobora guteranira mu Kiliziya ngo bakore iyogezabutumwa basenge, byose bigakorerwa mu rugo aho umukuru w’umuryango asigaye ayobora isengesho ry’icyumweru n’abandi bakagira uruhare, bakaririmba, bagasenga.”

    “Uruhare n’agaciro ka Kiliziya mu rugo karagaragaye, bituma rero tubona ko iyogezabutumwa ni ho rigomba guhera. Ikindi uyu mwaka Nyirubutungane Papa Francis yifuje ko dushyira imbaraga mu iyogezabutumwa ry’umuryango twubaka ya Kiliziya y’ibanze.”

    Mu bindi bishyizwe imbere na Kiliziya Gatolika ku Isi, ni ukwagura no gufungura imiryango bagashimangira ko abantu bose ari abavandimwe nk’uko byagaragajwe mu nyandiko Papa Francis yanditse ubwo yari amaze kugirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yanahuye n’Igikomangoma Sheikh Mohammed bin Zayed al-Nahyan.

    Cardinal Kambanda avuga ko basanze Abakirisitu, Abayahudi n’Abayisilamu bafitanye isano kandi bagize umuryango w’Imana, kandi ngo mu myaka yashize hagiye hagaragara amakimbirane menshi ashingiye ku bitandukanya abantu.

    Ati “Amakimbirane natwe hano mu Rwanda yabayeho ashingiye ku moko, ugasanga umuntu arica umuvandimwe we kuko ngo umwe afite ubwoko ubu n’ubu. Kuri ubu rero iyogezabutumwa rirashimangira ubuvandimwe bw’abantu bose.”

    -  Kiliziya Gatolika mu mavugurura…

    Kuva mu myaka ya za 1960, Kiliziya Gatolika ku Isi ikomeje gukora amavugurura n’impinduka mu mategeko yari asanzweho arimo ayakumiraga abagore gukora zimwe mu nshingano zo kuri Alitari, bahabwa uburenganzira busesuye bwo kuba basoma amasomo ya Misa no gutanga Ukarisitiya mu buryo bwemewe kandi burambye.

    Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis muri Mutarama 2021, yatangaje impinduka zirimo ko abagore bagiye kujya bahabwa izi nshingano mu buryo burambye gusa ashimangira ko kugeza ubu nta mugore wemerewe kuba ‘Umupadiri’.

    Cardinal Kambanda avuga ko n’ubundi amavugurura yose ari kugenda akorwa ajyanye n’icyifuzo cyo kugira ngo Kiliziya Gatolika itangirire mu muryango kandi iyogezabutumwa ryaguke.

    Ku rundi ruhande ariko, aya mavugurura ntatanga icyizere cy’uko Kiliziya Gatolika yazashyira ikagira Umupadiri w’umukobwa cyangwa umugore.

    Cardinal Kambanda ati “Yezu Kristu ni we utora, Intumwa yashyizeho ni abagabo, ni wo murage dufite w’Ubusaseridoti. Ibi rero ntabwo bikorwa n’abantu, ibi ni ibintu by’Imana, ntabwo bigenwa n’abantu, bigenwa n’Imana. Imana niyo igena.”

    Mu bindi byagaragaye by’umwihariko mu myaka mike ishize, ni uko Kiliziya Gatolika ku Isi yatangiye kwagura amarembo ku bantu mu ngeri zitandukanye harimo n’aho byigeze kuvugwa ko hari ibiganiro byo kwemera ababana bahuje ibitsina.

    Cardinal Kambanda avuga ko “Ubundi umuntu uwo ariwe wese uko tugomba kumufata ni umwana w’Imana, yifitemo ishusho y’Imana. Iyo akoze ikibi, icyo gihe utandukanye ibibi bye n’umuntu.”

    Yifashishije inkuru yo muri Bibiliya y’umugore basanze mu cyaha cy’ubusambanyi [ubundi ufatiwe muri icyo cyaha bamuteraga amabuye bakamwica], ariko bamuzaniye Yezu bagira ngo bamusembure barebe ko nawe amutera amabuye, kuko bari bazi ko asanzwe ababarira abanyabyaha.

    Yakomeje agira ati “Icyo gihe Yezu yarababwiye ati, niba hari uziko atarakora icyaha amutere ibuye. Habuze n’umwe. Urabona hari abantu bakora amahano, abantu bakarakara ndetse bakaba bumva bakwicwa, ariko ivanjiri ntabwo ariko ibyemera, buri muntu aremwe mu ishusho y’Imana.”

    “Imana ntishaka ko umunyabyaha apfa, ahubwo ishaka ko akira, ibyo ni byo Kiliziya ikora, rimwe na rimwe babona yakira…. Kuko umuntu ashobora guhinduka, icya mbere ni uko umugaragariza urukundo.”

    -  Amadini y’inzaduka ashobora gutuma benshi bazinukwa Imana!

    Kuva mu kinyejana cya 19, ku Isi hatangiye kuvuka, imiryango ishingiye ku myemerere, amadini n’amatorero atandukanye.

    Nko mu Rwanda, Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere , RGB, igaragaza ko amadini n’amatorero yagiye yiyongera ku buryo bukabije kuko nko mu 1962, hari amadini atageze ku 10, mu 2012 yari amaze kugera kuri 350 naho mu 2017 yari yatumbagiye ageze ku 1000.

    Muri uwo mwaka wa 2011, byagaragaraga ko umubare w’insengero wari 15000, ni ukuvuga ko uruta imidugudu igize u Rwanda.

    By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, byagaragaye ko buri mudugudu ufite nibura insengero zirenga ebyiri kubera ko mu midugudu 1175 yo muri Kigali habarurwaga ahantu hasengerwa 2000.

    Hari ubushakashatsi bwakozwe mu 2019, bugaragaza ko nibura 82.7% by’Abanyarwanda bafite ishusho mbi ku madini cyane cyane amatorero avuka mu bihe bya vuba.

    Cardinal Kambanda avuga ko amadini y’inzaduka agaragaza ko abantu bakunda Imana kuko umuntu wese uje mu izina ryayo agira abantu benshi bamuyoboka ari naho benshi bashobora kwihisha mu kuba bazi ko abantu bakunda Imana bityo bagakoresha izina ryayo mu nyungu zabo.

    Ati “Umuntu iyo avuze Imana abantu benshi bamutega amatwi bakamukurikira, ariko ku rundi ruhande usanga harimo kuvuga Imana kw’abantu batabifitiye ubumenyi n’abandi bazanamo izindi nyungu. Ibi bishobora kugira abantu biyobya bashaka Imana ariko ugasanga abo bakurikiye barabatengushye ntabwo babagejeje kuri wa mukiro bifuza cyangwa Imana bifuza.”

    “Ibi bikaba byatuma umuntu yumva nabi ukwemera, yumva nabi Imana, ndetse rimwe na rimwe ashobora kuzinukwa kubera ko Imana yaje akurikiye, ishusho bamuhaye siyo. Ugasanga iby’Imana ntabihaye agaciro cyangwa arabizinutswe kubera ko Imana bamubwiye atari iy’ukuri.”

    Avuga ko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko inyigisho z’amwe mu madini cyangwa amatorero y’inzaduka zigamije inyungu za ba nyirayo cyangwa gushaka kuyobya abantu.

    Ati “Hari ababangamira abandi bagatuma badashobora kwiteza imbere, bari aho b’inkorabusa, hari ibindi byinshi, hari abinjira muri politiki bakayobya abantu ugasanga binjiye mu bibazo by’umutekano muke, byose babyitirira Imana.”

    Antoine Cardinal Kambanda avuga ko inyigisho nk’izi usanga zirimo ubujiji cyangwa ubuyobe ari bimwe mu bigaragaza amadini cyangwa amatorero y’inzaduka bityo Abanyarwanda cyangwa abandi bantu baba bakwiye kuba maso.

    Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko hari zimwe mu nyigisho z’inzaduka usanga zirimo ubujiji cyangwa ubuyobe

    Amafoto na Video: Mushimiyimana Azeem Timothée