Category: Uncategorized

  • Hashimiwe abanyamakuru bagira uruhare mu ikoreshwa ry'Ikinyarwanda kinoze – #rwanda #RwOT

    Bashimiwe kuri kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire, mu birori byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga hirindwa icyorezo cya COVID-19.

    Abanyamakuru bashimiwe bari mu byiciro bine bitandukanye birimo icy'ab'ibitangazamakuru byandika, icy'abakora kuri radio, icy'abo kuri televiziyo, ndetse n'icy'indashyikirwa.

    Umwanditsi akaba n'umunyamakuru wa IGIHE, Maniraguha Ferdinand, wahize abandi mu cyiciro cy'abandika, yavuze ko yatunguwe no kuba yaratoranyijwe mu banyamakuru banditse inkuru zirimo Ikinyarwanda kinoze, kuko abikora nk'ibintu akunda atagamije ibihembo.

    Ati 'Ni ibyishimo byinshi kuba natoranyijwe mu banyamakuru banditse inkuru zirimo Ikinyarwanda kinoze. Ntabwo nari mbyiteze kuko nandika ntagamije ibihembo ahubwo mbikora nk'ibintu nkunda.'

    Yakomeje avuga ko kwandika Ikinyarwanda kinoze abikora nk'inshingano agamije guteza imbere ururimi Kavukire.

    Ati 'Kuba ngerageza kwandika Ikinyarwanda kinoze, ni inshingano ku ruhande rumwe kuko numva ko mu bushobozi bw'ibyo nkora, hari icyo nakora ngo nteze imbere ururimi rwanjye. Kuba nzi Ikinyarwanda, nkakorera Ikinyamakuru cyandika mu Kinyarwanda, mfite inshingano zo kwandika inkuru mu rurimi abadukurikira bumva neza kandi nkarunoza.'

    Maniraguha akangurira abanyamakuru bagenzi be n'Abanyarwanda muri rusange kunoza ururimi Kavukire kuko ari ikirango cy'umuco.

    Ati 'Abanyamakuru n'abandi bafite aho bahurira n'imikoreshereze y'Ikinyarwanda, birakwiriye ko dusigasira Ikinyarwanda nka kimwe mu birango by'imena by'umuco Nyarwanda. Si byiza ko hazabaho igihe mu mateka abanditsi n'abanyamakuru twazashinjwa uburangare n'uruhare mu izimira ry'ururimi rwacu kavukire.'

    Abandi babaye aba mbere mu bindi byiciro harimo umunyamakuru wa Radio Salus, Yves Butoyi, uyoboye icy'abakora kuri radio, Umunyamakuru wa TV1, Ngabirano Olivier, uyoboye icy'abakora kuri televiziyo ndetse n'Umunyamakuru wa RBA akaba n'umuyobozi wa RMC, Barore Cléophas wahize abandi mu cyiciro cy'indashyikirwa.

    Uretse Abanyamakuru, RCHA yanatangaje abandi bagize uruhare mu kunoza Ikinyarwanda mu ngeri zitandukanye zirimo abashakashatsi, abanyeshuri n'abahanzi.

    Umuhanzikazi, Karasira Clarisse, wahize abandi mu gukoresha Ikinyarwanda kinoze, yabwiye IGIHE ko abikesha gukunda ururimi n'umuco Nyarwanda.

    Yagize ati 'Ni ukubikunda cyane no gushyiramo imbaraga ndetse n'ishyaka. Nkora umuziki bitewe n'ubutumwa nshaka gutanga, ariko akenshi nibanda ku bifite aho bihuriye n'umuco Nyarwanda cyangwa n'Ikinyarwanda kuko mbikunda.'

    Hashimiwe kandi umushakashatsi wahize abandi ari we Bazirushaka Isaïe, abikesha igitabo yanditse cyitwa 'Ikibonezamvugo Nsobanuzi cy'Ikinyarwanda.'

    Umunyeshuri wahize abandi mu kwandika Ikinyarwanda kinoze mu irushanwa RCHA ryateguye mu mashuri, ni Kwizera Emmanuel wiga kuri TTC Kirambo iri mu Karere ka Burera, naho ikigo cyashimiwe ni Banki ya Kigali.

    Muri ibyo birori byanyujijwe kuri Televiziyo y'u Rwanda, hatambukijwe ibihangano bitandukanye by'ingeri z'umuco n'ururimi Nyarwanda zirimo indirimbo n'imbyino, imivugo, inkuru ngufi, ndetse n'ikinamico.

    Abahanzi gakondo barimo Makanyaga Abdul na Nzayisenga Sophia ni bo basusurukije abakunda umuziki w'umwimerere w'Ikinyarwanda; abanyeshuri babiri bo mu mashuri yisumbuye bavuga imivugo, mu gihe abandi babiri bavuze inkuru ngufi.

    Hatambukijwe kandi ikinamico ngufi yerekana uko urubyiruko rwa none rutandukira rukica Ururimi Kavukire rw'Ikinyarwanda nkana, rukakivanga n'indimi z'amahanga cyangwa rugahimba amagambo mashya bita ko 'ajyanye n'igihe'.

    Hifashishijwe uwo mukino, ababyeyi bakebuye urubyiruko ko rudakwiye kwirengagiza kuvuga neza ururimi uko bikwiye kuko byatuma amagambo amwe n'amwe azimira burundu bikaba intambamyi ku ikungahara ry'Ikinyarwanda.

    Uyu munsi wizihijwe nyuma y'icyumweru cyahariwe Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire cyatangiye ku wa 15 Gashyantare 2021.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ku rwego rw'igihugu igira iti 'Ururimi rw'Ikinyarwanda, umusingi w'ubumwe n'agaciro by'Abanyarwanda' naho ku rwego rw'Isi hatoranyijwe igira iti 'Duharanire guteza imbere indimi nyinshi nta ruhejwe mu burezi no mu muryango'.

    Uyu munsi kandi wizihijwe mu gihe abashakashatsi batandukanye n'impuguke ku rurimi rw'Ikinyarwanda basaba gushyira imbaraga nyinshi mu kugiteza imbere binyuze mu bushakashatsi, imyigishirize n'ubuvanganzo.

    Maniraguha Ferdinand usibye kuba Umunyamakuru, ni n’umwanditsi w’ibitabo

    Barore Cleophas ni umwe mu bashimiwe ku bwo gukoresha Ikinyarwanda kinoze

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashimiwe ku bwo guhanga ateza imbere ikinyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashimiwe-abanyamakuru-bagira-uruhare-mu-ikoreshwa-ry-ikinyarwanda-kinoze

  • Kirehe: Aterwa agahinda n'abaturanyi be, bita abana be inkende #rwanda #RwOT

    Abana babiri barimo uwitwa Hakuzimana Jean de Dieu batuye mu karere ka Kirehe bavukanye ubumuga budasanzwe bwatumye bagira imiterere itangaje ndetse bibaviramo ingorane zo kutanamenya amazina yabo nubwo bamaze imyaka 20 kuri iyi Isi, abaturanyi nabo bakabita inkende.

    Umubyeyi w'aba bana  aganira na Afrimax Tv yavuze agahinda aterwa n'abaturanyi be, bita bano bana inkende ndetse bakabasagarira, bigatuma na bo birwanaho, bakarumana nk'ibisimba.

    Uyu mubyeyi avuga ko umwe mu baturanyi be, uko ahuye nabo abakubita,ndetse akanavuga amagambo yuzuyemo gukomeretsa, ari nabyo bimushengura umutima.

    Umwe muri aba bana bavukanye imiterere idasanzwe afite imyaka 20 y'amavuko ariko ntiyumva cyangwa ngo abashe kuvuga neza ahubwo yigana ibyo abandi bantu bakoze byose.Ababyeyi b'aba bana bavuga ko babyaye abana bane bose bakaba bafite iyi miterere.

    Bavuga ko kandi aba bana bakunda guhora burira ibiti,bavuga ko kandi babajyana ku ishuri ariko kwiga bikaba bigoranye kuko abarimu bibagora kubafasha.Uyu muryango wasoje usaba ubufasha ,kuko ubuzima bubagoye cyane ,banasaba ko bafashwa kubona nibura ikigo kirererwamo abana bafite ubumuga bakaba na bo bagira amahirwe yo kwiga.

    Inkuru nk'izi z'abantu bateye bitandukanye nabandi mu Rwanda,zikaba zimaze igihe ku buryo abantu bamwe na bamwe badakunze kwemera ko aba bantu baba mu Rwanda,gusa bitewe nuko izi nkuru ziba zifite n'amashusho bakabura aho bahera babihakana,bitewe nuko n'ururimi baba bavuga ari ikinyarwanda cyuzuye kitavangiye na gato.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/21/kirehe-aterwa-agahinda-nabaturanyi-be-bita-abana-be-inkende/

  • Ese diplômes zizahabwa abarangiza amashuri uyu mwaka ntizizaba 'Merci COVID-19'? – #rwanda #RwOT

    Impamvu ni uko ubwo Minisiteri y'Uburezi yatangazaga bwa mbere ko amashuri yose mu Rwanda afunze by'agateganyo [icyo gihe hari muri Werurwe 2020], benshi bari biteze ko nyuma y'ibyumweru bibiri abana bagomba kongera kuzinga ibikapu bagasubira ku mashuri.

    Ibyo byari gushoboka iyo icyorezo cya COVID-19, kigenza make ubwandu bushya n'abo gihitana bakagabanuka. Si ko byagenze kuko amashuri yamaze hafi amezi arenga arindwi agifunze.

    Muri ayo mezi yose, abagize Guverinoma y'u Rwanda bateranaga buri byumweru bibiri bagafata imyanzuro irimo uvuga ngo 'amashuri azakomeza gufunga' kugeza mu Ukwakira 2020 ubwo Minisiteri y'Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

    Kuva icyo gihe amashuri yagiye afungura mu byiciro ariko biza kugeza muri Mutarama 2021, ayo mu Mujyi wa Kigali arongera arafunga.

    Ikibazo gikomeye cyo kwibazwa ni ibijyanye n'ingengabihe y'umwaka w'amashuri cyane ko uwa 2019/2020, wakabaye wararangiye muri Nzeri 2020, hagatangira undi wa 2020/2021, wagombaga kuba waratangiye muri Mutarama 2021.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye RBA, ko na bo ubwabo babona ibijyanye n'ingengabihe y'amashuri bikomeje kuba ikibazo gikomeye kuko imiterere y'icyorezo cya COVID-19 ihindagurika.

    Ati 'Icyo kibazo natwe tumaze igihe tucyibaza, ku mashuri abanza n'ayisumbuye turabona tuzabishobora. Igice kimwe cyatangiye muri 2020, ubwo bizaba 2020/21, ariko igice kimwe cy'ay'icyiciro cya mbere cy'abanza n'ay'incuke ubwo ni umwaka wa 2021/22. Ni imyaka ivangavanze.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko twifuzaga ko tugize amahirwe, amashuri atazongera gufunga kuko noneho byahita bihinduka ibindi bindi tutabasha gusobanura.'

    Ingengabihe ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko abanyeshuri batangiye mu Ugushyingo 2020, umwaka wabo uzarangira muri Nyakanga 2021, mu gihe ibindi byiciro byo ushobora kuzarangira muri Nzeri 2021.

    Minisitiri Dr Uwamariya ati 'Tugize umugisha ntihagire icyongera kubicamo birashoboka ko umwaka utaha wazatangira mu Ukwakira 2021.'

    Muri Kaminuza ho hari abari kurangiza umwaka wa 2019/2020, ariko bakazahita batangira 2020/21 muri Werurwe uyu mwaka.

    Imyigire n'imyigishirize yazanywe n'icyorezo cya COVID-19, iri mu biteye inkeke ariko Minisiteri y'Uburezi imara abantu impungenge ikagaragaza ko ireme ry'uburezi butangwa mu mashuri ritahungabanye.

    Abagaragaza impungenge babishingira ku kuba nk'amezi arindwi abanyeshuri bamaze bari mu ngo zabo, hari ababashije gukurikirana amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga ariko hari n'abatarabashije kwiga.

    Dr Uwamariya yavuze ko uburyo bwashyizweho bwo kwifashisha ikoranabuhanga bwizewe haba mu kubukoresha n'ireme ry'ubumenyi ritangwa.

    Ati 'Buriya ibibazo rimwe na rimwe byigisha abantu, ni byo abantu barabikora bibagoye ndetse no mu bihe bizaza turifuza ko tutazabireka ahubwo tukagenda tunoza uko bikorwa.'

    Yakomeje agira ati 'Ikintu cyose iyo ari gishya kiragorana, aba ngaba bibayeho ubu ngubu ntabwo navuga ngo bizaba Merci COVID-19. Byaba binababaje dutangiye gushimira COVID-19 kandi yaratugiriye nabi ahubwo bisaba kujyana n'uburyo bushya bw'imyigire n'imyigishirize.'

    Avuga kandi ko impinduka hari igihe zizana byinshi byiza ari nayo mpamvu hakomeje gushyirwa imbaraga mu gusaba abarezi by'umwihariko kujyana na zo.

    Yagize ati 'Iki cyorezo ntawe uzi igihe kizarangirira, ikoranabuhanga ni uburyo bushya kandi budufasha, ikizabaho ku ruhande rw'abanyeshuri by'umwihariko abarimu bagahindura uburyo bwo kwigisha ku buryo izo mpinduka bazibyaza umusaruro bitewe n'aho ibihe bigeze.'

    Imyiteguro yo kongera gutangira amashuri muri Kigali igeze he?

    Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2021, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga yafatiwemo imyanzuro irimo uvuga ko 'Amashuri yose (yaba aya Leta n'ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura'. Ni icyemezo cyatangajwe nyuma y'ibyumweru bitandatu ayo mu Mujyi wa Kigali yari amaze afunze bitewe n'imiterere ya COVID-19.

    Itangazo rya Minisiteri y'Uburezi, rigaragaza ko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azatangira ku wa 23 Gashyantare, ni ukuvuga nyuma y'iminsi ine gusa hatangajwe ko amashuri yongeye gufungura.

    Ibibazo byo kwibazwa ni byinshi uhereye ku babyeyi basabwa kugura ibikoresho by'abana, amashuri nayo akaba yamaze gutegura ibikenewe kugira ngo abana babashe kwiga kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ndetse n'abarimu bakenewe.

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko impande zose ziteguye kandi hari icyizere ko ku wa Mbere itangira ry'amashuri rizagenda neza kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Yavuze ko 'Tujya guhagarika amashuri ku wa 17 Mutarama, hari hashize ibyumweru bitatu dutangaje ko bazatangira, bivuze ngo ari amashuri yose yari yiteguye ndetse n'ababyeyi bari barishyuye amafaranga y'ishuri. Igisabwa ubu ni abayobozi b'amashuri bajya ku mashuri bagakora amasuku biteguye ko abana batangira kwiga.'

    'Ni nko kwibutsa ariko cyane cyane ari ababyeyi, abarezi n'abandi bose bireba natwe ubwacu turiteguye ku buryo twumva nta kibazo kizabaho.'

    Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko ku bijyanye n'abarimu bakomeje gushyirwa kuko tariki 1 Ukuboza 2020, hashyizwe mu kazi abasaga 7000 ndetse muri Mutarama hasohoka urundi rutonde ruriho abarimu ibihumbi 17 nabo bagombaga gushyirwa mu myanya.

    Dr Uwamariya ati 'Iyo urebye abo barimu barenze 1/3 cy'abarimu twari dusanzwe dufite. Muri iri tangira twizeye ko abana batazagira ikibazo cy'abarimu kubera ko ibihumbi birenga 24 byagiye mu kazi.'

    Ikijyanye n'ibyumba by'amashuri, yavuze ko kuri ubu hamaze kubakwa 92% y'ibyari bikenewe.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yavuze ko abayobozi b'inzego z'ibanze na bo biteguye gufatanya n'ababyeyi n'abayobozi b'ibigo by'amashuri ngo abana bose basubire mu mashuri.

    Yagize ati 'Ababyeyi bo basaga nk'abarambiwe ariko bariteguye, icyo twakoze muri iki gihe cyose ni igikorwa inzego z'ibanze zimazemo nk'umwaka, tugerageza ngo n'abana bo mu muhanda bazajye mu miryango amashuri nafungura bajyanwe mu mashuri.'

    Minisiteri y'Uburezi itangaza ko hari umushinga w'Itegeko rigena imitunganyirize y'uburezi riteganya ibihano ku muntu wese uzagira uruhare mu kubuza umwana kujya mu ishuri.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yamaze impungege abakemanga ireme ry’uburezi ritangwa mu bihe bya COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ese-diplomes-zizahabwa-abarangiza-amashuri-uyu-mwaka-ntizizaba-merci-covid-19

  • Abantu 02 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 65 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2021,Abantu babiri bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 249 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 65. Abarembye ni 9

    Abamaze gukira biyongereyeho 206 bagera ku 16,803.Abakirwaye 1,001.Abapfuye barimo umugore w'imyaka 60 n'umugabo w'imyaka 92 bo mu mujyi wa Kigali.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Inzego z'ubuzima muri Tunisia zatangaje ko ku wa Gatandatu hagaragaye abantu babiri banduye ubwoko bushya bwa Coronavirus.

    Minisitiri w'Ubuzima muri iki gihugu, Faycel Ben Salah, yavuze ko aba bantu babiri babonetse mu Murwa Mukuru Tunis, yemeza ko ibizamini byo muri laboratwari bitigeze bigaragaza ko ishobora kuba yandura vuba kurusha iyari isanzwe.

    Ubwoko bushya bwa Coronavirus bwagaragaye muri Tunisia ni kimwe n'ubwagaragaye mu Bwongereza mu mpera z'umwaka ushize.

    Kugeza ubu hari kugenda hagaragara ubwoko bwa Coronavirus butandukanye buhangayikishije abashakashatsi harimo ubwiswe ubwa Afurika y'Epfo, ubwo mu Bwongereza n'ubwo muri Brésil.

    Ubu bwo muri Afurika y'Epfo burushijeho gutera impungenge cyane ko mu bushakashatsi bwakozwe muri iki gihugu byagaragaye ko hari inkingo zitayikangara, ibintu byatumye Afurika y'Epfo ihagarika gukoresha urwa AstraZeneca, ikayoboka urwa Johnson&Johnson.

    Tunisia ni kimwe mu bihugu bya Afurika byugarijwe cyane na Covid-19, aho kugeza ubu abamaze kuyandura barenga ibihumbi 200, mu gihe abo imaze guhitana na bo basaga 7000.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abantu-02-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-65-barayandura

  • Lil G yibasiwe bikomeye ku mbuga nkoranyambaga kugeza naho bamwe batangiye kumwita umugore gusa nawe ntiyaripfanye[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Lil G yari amaze igihe atavugwa cyane mu itangazamakuru ariko ubu ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara afite insokozo yavugishije benshi bakayisanisha n'iy'abagore, aho yadefirije akaba anasigaye afunga umusatsi bizwi nka 'Chignon'.

    Uyu musore yari amaranye imyaka ibiri umusatsi wa 'dreadlocks' amafoto ye yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z'iki cyumweru ntabwo yavuzweho rumwe, aho bamwe bavuga ko ntacyo umusatsi we utwaye ariko abandi bo bakavuga ko yigize nk'umugore.

    Gusa we avuga ko ari umusatsi umuhenda kandi yarawushyizeho atitaye ku byo abantu bazavuga.

    Ati 'Abagore bagira imisatsi yabo se? Iyi ni inyogosho nk'izindi. Nahinduye iyo nari maranye imyaka ibiri. Naravuze nti reka mbihindure ntandukane n'abandi. Nashakaga gutandukana n'abandi nkasa njyenyine. Uyu musatsi nicyo kintu kimpenda kandi ni ibintu nakoze mbishaka. Nashakaga kugaragara neza.'

    Gusa benshi ntabwo babyumva kimwe n'uyu muhanzi, hari n'abateraga urwenya bakifashisha ifoto ye bakavuga ngo 'undi mugabo atuvuyemo' bashaka kwerekana ko ari kwishyira mu cyiciro cy'abakobwa n'abagore.

    Nk'uwitwa Hirwa yanditse kuri Twitter, ati 'Muramwibuka aririmba ati nimba umugabo? None ndabona ibyo kuba umugabo byarahindutse kuba umugore!'

    Mu butumwa bwinshi bwashyizwe ku gitekerezo cye, bwinshi bwavuganiraga Lil G ubundi bukamunenga abantu bamwe bavuga inyogosho itajyanye n'umuntu nkawe w'umugabo.

    Abandi bakaza bavuga ko kuba abakobwa aribo bari kuvuganira cyane Lil G byonyine bihita bisobanura icyiciro yamaze kwishyiramo

    Hari nk'uwitwa Amazi Atemba wagize ati 'Abanyarwanda tugifite ibitekerezo nk'ibi turacyafite byinshi byo kwiga. Ubugabo bugaragarira ku musatsi? Ubundi kuki abantu mutita ku byanyu mukirukira ku bandi? Mukomeza kwita ku by'abandi kandi bo bazakomeza gutera imbere muri mu bigambo gusa.'

    Undi yagize ati 'Mu Rwanda niho honyine uzasanga umusore utereka umusatsi cyangwa ufite dread bamwita imbobo cyangwa umutinganyi.'


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/lil-g-yibasiwe-bikomeye-ku-mbuga-nkoranyambaga-kugeza-naho-bamwe-batangiye

  • Abarwanashyaka ba Bobi Wine bamuhaye imodoka… – #rwanda #RwOT

    Bobi Wine yashimiye cyane abamufashije kubona iyi modoka kuko avuga ko yayihawe n'abari bamushyigikiye mu gihe yiyamamarizaga kuyobora Uganda mu matora byatangajwe ko yatsinzwemo na Perezida Museveni bari bahanganye.

    Mu butumwa burebure yatanze, Bobi Wine yashimiye abarwanashyaka bo mu ishyaka abereye umuyobozi rya National Unity Platform (NUP). Yavuze ko abarwanashyaka be bitanze cyane mu gihe yari mu bikorwa byo kwiyamamaza kuko aribo bamuhaye ibyo yakeneraga byose. 

    Yashimiye abamushigikiye bose kuko aribo bamuhaye amafaranga menshi yakoresheje mu matora ndetse ngo ni nabo bamuhaye imyambaro idatoborwa n'amasasu yagaragaye yambaye mu gihe yiyamamazaga. Iyi modoka Bobi Wine yahawe, yagombaga kuba yarayihawe ubwo yiyamamazaga ariko ngo biza gutinda kubera ubushobozi kuko iyi modoka ihenze cyane.

    Ibinyamakuru birimo Nilepost na Chimpreports byanditse iyo nkuru binagaruka ku kuba Bobi Wine yarashyize hasi iby'umuziki wo kwishimisha yinjira muri Politiki, ubu akaba ari umwe mu banyapolitiki bafite abakunzi benshi mu gihugu cya Uganda.

    Bobi Wine yatsinzwe mu matora ya Perezida na Yoweli Museveni. Icyakora kugeza uyu munsi ntabwo Bobi Wine aremera ibyavuye mu matora, akaba ahamya ko yibwe amajwi kuko ari we watsinze ndetse yatanze ikirego mu rukiko rw'ikirenga asaba ko ibyavuye mu matora biteshwa agaciro.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103260/abarwanashyaka-ba-bobi-wine-bamuhaye-imodoka-idatoborwa-namasasu-103260.html

  • Imiterere mishya y'umusatsi wa Lil G ikomeje guteza impaka ndende kuri Twitter. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Lil G akomeje guteza impaka mu bafana be bakoresha Twitter nyuma yo gushyira hanze amafoto agaragaza insokozo nshya asigaye afite ,bamwe batangira kumwita umugore abandi baramushyigikira.

    Lil G yari amaze igihe atavugwa cyane mu itangazamakuru ariko ubu ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara afite insokozo yavugishije benshi bakayisanisha n'iy'abagore, aho yadefirije akaba anasigaye afunga umusatsi bizwi nka 'Chignon'.

    Uyu musore yari amaranye imyaka ibiri umusatsi wa 'dreadlocks' amafoto ye yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z'iki cyumweru ntabwo yavuzweho rumwe, aho bamwe bavuga ko ntacyo umusatsi we utwaye ariko abandi bo bakavuga ko yigize nk'umugore.

    Gusa we avuga ko ari umusatsi umuhenda kandi yarawushyizeho atitaye ku byo abantu bazavuga.

    Ati 'Abagore bagira imisatsi yabo se? Iyi ni inyogosho nk'izindi. Nahinduye iyo nari maranye imyaka ibiri. Naravuze nti reka mbihindure ntandukane n'abandi. Nashakaga gutandukana n'abandi nkasa njyenyine. Uyu musatsi nicyo kintu kimpenda kandi ni ibintu nakoze mbishaka. Nashakaga kugaragara neza.'

    Gusa benshi ntabwo babyumva kimwe n'uyu muhanzi, hari n'abateraga urwenya bakifashisha ifoto ye bakavuga ngo 'undi mugabo atuvuyemo' bashaka kwerekana ko ari kwishyira mu cyiciro cy'abakobwa n'abagore.

    Nk'uwitwa Hirwa yanditse kuri Twitter, ati 'Muramwibuka aririmba ati nimba umugabo? None ndabona ibyo kuba umugabo byarahindutse kuba umugore!'

    Mu butumwa bwinshi bwashyizwe ku gitekerezo cye, bwinshi bwavuganiraga Lil G ubundi bukamunenga abantu bamwe bavuga inyogosho itajyanye n'umuntu nkawe w'umugabo.

    Abandi bakaza bavuga ko kuba abakobwa aribo bari kuvuganira cyane Lil G byonyine bihita bisobanura icyiciro yamaze kwishyiramo

    Hari nk'uwitwa Amazi Atemba wagize ati 'Abanyarwanda tugifite ibitekerezo nk'ibi turacyafite byinshi byo kwiga. Ubugabo bugaragarira ku musatsi? Ubundi kuki abantu mutita ku byanyu mukirukira ku bandi? Mukomeza kwita ku by'abandi kandi bo bazakomeza gutera imbere muri mu bigambo gusa.'

    Undi yagize ati 'Mu Rwanda niho honyine uzasanga umusore utereka umusatsi cyangwa ufite dread bamwita imbobo cyangwa umutinganyi.'

    Furimax:Abavuze Lil G nabi nibumva ibyo abasubije bariyahura💀 pic.twitter.com/Q7YWaNvEFh

    — Noëlla Izere🇷🇼 (@NoellaIzere) February 20, 2021

    Yavuzeko azaharanira gukora ibyiza gusa , rero umugore ukora ibyiza gusa nduma aba ari umuntu wumugabo. Uyu mudjama yubahwe. https://t.co/4N0vkuwMdH

    — HAGANIMANA Janvier (@Korthalfort) February 20, 2021

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/imiterere-mishya-yumusatsi-wa-lil-g-ikomeje-guteza-impaka-ndende-kuri-twitter/

  • RIB yaburiye abacuruza ibiribwa n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge birimo na mukorogo – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n'inzego zitandukanye zirimo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije, REMA, Umujyi wa Kigali ndetse na Polisi y'igihugu, cyabaye hagati ya tariki ya 17 kugeza ku wa 19 Gashyantare 2021.

    RIB itangaza ko ibyafatiriwe bikanamenwa birimo inzoga zitemewe n'amategeko, ibiribwa n'ibinyobwa byarengeje igihe nk'imitobe, ifu y'akawunga, isukari, amavuta yo guteka, imigati na yoghurt. Hanamenwe kandi n'amavuta atukuza uruhu azwi nka mukorogo.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yaburiye abakora ubucuruzi bw'ibi bikoresho, ibinyobwa n'ibiribwa bitujuje ubuziranenge ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw'abantu no ku bidukikije.

    Yakomeje ati 'RIB ntabwo izihanganira umuntu wese ucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, uzafatwa azahanwa n'amategeko.'

    Dr. Murangira yanagiriye inama abishora muri ibi bikorwa ko bagomba kubireka.

    Yibukije ndetse anashishikariza abaturarwanda gushishoza bakareba igicuruzwa cyujuje ubuziranenge mbere yo kukigura kandi bagatanga amakuru ku nzego zibishinzwe mu gihe babonye ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

    Amavuta ya mukorogo agira ingaruka nyinshi ku bantu bayakoresha zirimo kwangirika k'uruhu kuko uko umuntu agenda yisiga bitera uruhu kugira intege nke zo kurwanya imirasire y'izuba bikongera ibyago byinshi byo kuba umuntu yarwara kanseri.

    Abahanga mu by'ubuzima kandi bavuga ko uruhu rugira intege nke ku buryo igihe cyose umuntu yakenera gukorerwa kwa muganga nko kubagwa bituma rudasubirana ahubwo rugacika.

    Iyo amavuta asigara mu icupa igihe bamaze kuyakoresha, ayo macupa atembana n'indi myanda, ugasanga ajya mu nyanja no mu migezi agahumanya amazi n'amafi ndetse umuntu yayarya ugasanga uriye ya hydroquinone.

    Abacuruza ibiribwa n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge baburiwe ko amategeko atazaborohera

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwamennye ibikoresho, ibiribwa n'ibinyobwa byafashwe bitujuje ubuziranenge mu bice bitandukanye by'igihugu

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye

    Abaturarwanda basabwe gushishoza bakareba niba igicuruzwa cyujuje ubuziranenge mbere yo kukigura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yaburiye-abacuruza-ibiribwa-n-ibinyobwa-bitujuje-ubuziranenge-birimo-na