Category: Uncategorized

  • Senateri Uwizeyimana Evode yavuze uko yahuye bwa mbere na Rusesabagina no ku kwihakana Ubunyarwanda kwe –

    Rusesabagina Paul, uvugwa na Uwizeyimana ni umwe mu banyarwanda 21, bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Impuzamashyaka ya MRCD ifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN wagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye bigahitana ubuzima bw’abaturage, abandi bagashimutwa, bagasahurwa ndetse bakanavanwa mu byabo.

    Rusesabagina, mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Kezia niwe washinze MRCD-FLN ndetse ayibereye Perezida. Uyu mugabo w’imyaka 66 ubwo yari mu rukiko ku wa 17 Gashyantare 2021, yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubiligi.

    Yavuze ko ibyo bikwiye gusobanuka neza kuko amaze kubivuga inshuro eshanu zose bisa nk’ibitarumvikana neza, ati “Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu, kuko nabisubiyemo mu nzego zose aho nagiye mbazwa. Njye si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.”

    Uwizeyimana yavuze ko aziranye na Rusesabagina mbere y’uko akora ibi byaha akurikiranyweho kuko bamenyanye ubwo yakoranaga na Twagiramungu Faustin mu myaka ya za 2010.

    Uyu mugabo wavuye mu Rwanda mu 2007, nyuma yo kuba umucamanza mu nkiko z’u Rwanda, akahava yerekeza muri Canada.

    Akimara kugera muri Canada, yakunze kuvugira ku maradiyo nka BBC na VOA, anenga cyane amwe mu mategeko n’ibyemezo byafatwaga na Leta y’u Rwanda mu gukemura ibibazo bitandukanye.

    Uyu musenateri uvuga ko nyuma yaje kwikorera isuzuma agasanga yari yarayobye, avuga ko hari igihe yafataga umwanya akabwira abo bakoranaga barimo Twagiramungu Faustin [amwita Rukokoma], niba bazakora politiki bigana abandi bigashoboka, bakabura icyo bamusubiza.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIBO TV, yavuze ko uretse Twagiramungu [bakoranaga bya hafi], hari n’abandi bagiye bahura akababaza imishinga yabo ya politiki ngo barebe niba ishoboka bakarya indimi.

    Ati “Noneho biza kugera ku rwego mbabwira nti ariko ushobora gukora politiki yo gukuraho leta cyangwa kurwanya ubutegetsi ukayikora wigana? Ukavuga ngo nonese FPR ko yatangiriye hanze y’igihugu ikaza kugera ku butegetsi.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo ari Rukokoma wenyine […] N’aba bose […] baba ari ba Rusesabagina, ndibuka rimwe Rusesabagina yigeze kuza i Montréal, aranshaka turabonana twari twaravuganye kuri telefone mbere y’uko duhura.”

    Uwizeyimana yavuze ko kuba Rusesabagina yarahakanye ko ari Umunyarwanda kugira ngo bigaragaze ko Inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kumuburanisha, yirengagije ko hari ibishingirwaho mu kugena ububasha bw’urukiko mu kirego runaka.

    Ati “Kuvuga ko atari Umunyarwanda, we aribaza ko byamuha amahirwe yo kutaburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda ariko aho yibeshyera, icya mbere giherwaho mu kugena ububasha bw’urukiko ni aho ibyaha aregwa byabereye.”

    “Nta n’ubwo twakwirirwa tugitindaho, ikintu cya mbere mu kugena ububasha bw’urukiko ni aho icyaha cyabereye, ibyaha byabereye mu Rwanda, ibyo ntawe ubishidikanyaho. Ikindi kigenderwaho mu kugena ububasha bw’urukiko, ubwenegihugu bw’uregwa nabwo buzamo ariko hazamo n’ubwenegihugu bw’uwakorewe icyaha.”

    Amategeko y’u Rwanda agena ko Umunyarwanda ashobora kwiyambura Ubunyarwanda, ariko bigakorwa binyuze mu ibaruwa yandikirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, yashaka ibaruwa ye akayinyuza muri za ambasade n’Ibiro bikuru bihagarariye u Rwanda mu kindi gihugu.

    Kugira ngo umuntu kandi ahabwe ubu burenganzira, agomba kuba afite ubundi bwenegihugu kugira ngo mu gihe azaba yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda atazaba umuntu utagira igihugu. Indi mpamvu ni igihe umuntu ari mu nzira zo gushaka ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.

    Rusesabagina ntiyigeze akoresha inzira iyo ari yo yose muri izi ziteganywa n’amategeko kugira ngo yamburwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, bivuze ko akiri Umunyarwanda.

    Uwizeyimana ati “Amategeko ni siyansi, umuntu uyikurusha ushobora kugira ngo afite ukuri kandi ashobora no kuba abeshya. Ikindi ku bijyanye no gutakaza ubwenegihugu bw’u Rwanda, inzira Rusesabagina avuga yatakajemo ubwenegihugu bw’u Rwanda, ntabwo ijyanye n’ibyo amategeko ateganya.”

    Yakomeje agira ati “Icya mbere dufite Itegeko Nshinga rivuga ko nta muntu ushobora kwamburwa ubwenegihugu bw’inkomoko, icya kabiri ni uko hari abantu bagiye bajya mu mahanga mu buryo bwo gushaka imibereho cyangwa akagerayo akaba impunzi, kugira ngo abone ubwenegihugu bwaho akaba yakwiyambura ubwo afite.”

    Senateri Uwizeyimana avuga ko hari abanyarwanda benshi bagiye basaba kwikuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda bitewe n’inyungu bafite mu kutabugira kandi bigakorwa Inama y’Abaminisitiri ikabibemerera bigasohoka mu igazeti ya Leta.

    Pasiporo n’indangamuntu ntabwo aribyo bigira umuntu Umwenegihugu gusa!

    N’ubwo atanyuze mu nzira zemewe n’amategeko kugira ngo akurweho Ubunyarwanda, Rusesabagina yasobanuye uburyo avuga ko yiyambuye ubwenegihugu.

    Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze.”

    Uwizeyimana avuga ko kuba impunzi bitavuga ko uba utakaje ubwenegihugu wari ufite kandi ariko amategeko abiteganya.

    Ati “Icyo kuba impunzi bisobanuye, ni ukuvuga ko utakirengerwa n’igihugu cyawe, iyo ugiye ukavuga uti leta y’iwacu irashaka kunyica cyangwa kungirira nabi nibwo kiba kitakibashije kukurengera. Icyo gihe amasezerano Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa muntu yemerera umuntu gusaba ubuhunzi ari nazo nzira Rusesabagina yahawemo ubwenegihugu.”

    Senateri Uwizeyimana yavuze ko kuba Rusesabagina avuga ko afite pasiporo y’u Bubiligi bidashobora gushingirwaho avuga ko atari Umunyarwanda cyangwa yatakaje ubwenegihugu bw’u Rwanda.

    Ati “Pasiporo n’indangamuntu ntabwo aribyo bigize Ubwenegihugu, mbese ni ibihamya by’uko uri Umwenegihugu runaka ku buryo hagize umuntu ushaka kukuburanya. Twebwe nta kibazo dufite kuba Rusesabagina ari Umunyarwanda akaba ari n’Umubiligi.”

    Yakomeje agira ati “Rusesabagina ni Umunyarwanda ufite n’Ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ni kimwe n’uko nanjye ndi Umunyarwanda nkaba mfite Ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.”

    Ibi ariko birashimangirwa n’uko ubwo Rusesabagina yageraga mu Rwanda gufata amashusho ya filime ‘Hotel Rwanda’ yamugize icyamamare, yinjiye mu gihugu nk’Umunyarwanda aho kuba Umubiligi.

    Kuri Uwizeyimana ngo kuba Rusesabagina yahakana ko ari Umunyarwanda ntabwo bikuraho ko ibyaha akurikiranyweho byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, bityo ubutabera bw’u Rwanda bugomba kubimuryoza.

    Ati “Ndamutse ndi Umucamanza muri ruriya rubanza, nabimwemerera nkamubwira nti ndakwemereye ko utari Umunyarwanda. Ngakoresha kuba ibyaha yakoze byarakorewe ku butaka bw’u Rwanda. Kuvuga ngo ni umunyarwanda cyangwa si we ariko akaba yarishe abanyarwanda, ibyo byose inkiko z’u Rwanda zamuburanisha.”

    Mu 2014, nibwo Uwizeyimana yageze mu Rwanda aza gukora muri Minisiteri y’Ubutabera nyuma agirwa Visi Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko, muri icyo gihe kandi yari muri komisiyo ishinzwe gukora iperereza kuri filimi mbarankuru BBC yigeze gusohora yitwaga ‘Rwanda Untold Story’.

    Mu 2015, yashyizwe muri Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu kuvugurura Itegeko Nshinga, nyuma aza kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mateteko. Ku wa 16 Ukwakira 2020, Uwizeyimana yagizwe umusenateri.

    Senateri Uwizeyimana yatangaje ko nubwo Rusesabagina byakwemezwa ko atari umunyarwanda, yakurikiranwa ku byaha yakoze byakorewe mu Rwanda

    Rusesabagina aburana avuga ko adakwiriye kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda kuko atari umunyarwanda

  • Kimihurura: Umusaza yiyahuriye mu giti cy’ipera mu rugo rw’umukwe we –

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, nibwo umurambo w’uyu musaza wagaragaye mu giti cy’ipera kiri mu rugo rw’umukwe we mu Kagari ka Kamukina mu Murenge wa Kacyiru.

    Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko batunguwe n’urupfu rw’uyu musaza cyane ko nta makimbirane yagiranaga n’umukwe we cyangwa umwana we.

    Ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kimihurura, Muhongerwa Olive, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye mu gitondo ndetse ko uyu musaza yari amaze imyaka ine acumbitse ku mukwe we.

    Ati “Nibyo uwo murambo wagaragaye bujya gucya mu rukerera. Ni umusaza wari ucumbitse ku mukwe we aho yari ameze imyaka ine.”

    Yongeyeho ko pasiporo y’uyu musaza yagaragaye hafi y’umurambo we.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.


  • TI Rwanda yasabiye ubufasha abakene n’abarya ari uko bakoze bahungabanyijwe na COVID-19 –

    Mu bushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango, bwagaragaje ko kuva leta yashyiraho ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, zirimo guma mu rugo, no guhagarika ibikorwa bimwe na bimwe, byashyize mu kaga imibereho ya bamwe, bituma imibare y’abashoboraga kumara umunsi batariye yiyongera, iyo abaryaga kabiri ikagabanuka.

    Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yagize ati “Bahuye n’ubukene bukabije bugeza igihe umuntu abura n’icyo kurya pe, abandi bakakubwira bati iyo nagize Imana ndya rimwe ku munsi, hari nubwo mburara, hari abantu bakubwira bati ubu naniwe kwishyura inzu mba aho.”

    Akomeza avuga ko yemera ko ingamba za Covid-19 zigomba gushyirwaho, ariko asaba leta ko yafasha abo zigiraho ingaruka zikomeye, ikagenzura neza niba koko imfashanyo bagenerwa zibageraho ku gihe.

    Agira ati “Uroye nka LODA (Ikigo Gishinzwe Gutera Inkunga Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze), abo igomba guha amafaranga y’abo bantu batishoboye basanzwe batunzwe na ya mirimo bakoraga, leta ikabishyura cyangwa se wenda na ba basaza b’intege nke cyane bagakora nk’isaha imwe ariko bakagira icyo bamugenera, abo hasi bagomba kuyabaha niba usanga batayabahera ku gihe ngo bayabahe neza.”

    Mu bushakashatsi bwakozwe na TI Rwanda bwagaragaje ko abantu batishoboye bahabwaga inkunga ya VUP muri bo 23% batigeze bayihabwa mu gihe cya Covid-19, atari ukubera ko itatanzwe ahubwo abashinzwe kuyibagezaho batinze kuyibaha.

    Ingabire agira ati “Ikindi ni ugutanga ibiribwa, ni ukuri bagerageze aba abantu batishoboye rwose, nk’uwo muntu ugera igihe akakubwira ati ndanabwiriwa nkaburara. kandi bakabikora (gutanga ibiribwa) mu bunyangamugayo, bakareka kubijyana.”

    “Hari nk’aho twabonye umukuru w’umudugudu afata imodoka ye agapakiramo ibyo kurya ariko ugatanga amafaranga magana atanu, iyo ni ruswa ni n’akarengane gakomeye.”

    Ku ruhande rw’abantu baryaga ari uko bakoze na bo bazahajwe n’iki cyorezo. Mu kiganiro bagiranye n’abakoze ubushakashatsi bwa TI Rwanda, bavuze ibibazo bikomeye bahuye nabyo.

    Umwe yagize ati “Mu mudugudu ibyo kurya babitanze rimwe, kuko baduhaga n’ibishyimbo bidashya, cyari ikilo kimwe n’ikilo cya kawunga, n’ikilo cy’umuceri.”

    Undi ati “Ntabwo mu mudugudu ntuyemo umusiribateri bamufashaga.”

    Hari abandi batigeze boroherwa no kwishyura inzu batuyemo kubera ikibazo cy’uko batakoraga.

    Bamwe muri bo bagize bati “Namaze amezi ane ntakora, no kugira ngo mfungure ni uko nashyizweho igitutu na nyir’inzu, mu mezi ane nari maze ntakora, ansonera amezi abiri mwishyura abiri. Ubwo urumva namwishyuye amafaranga agera mu bihumbi 200 ntakoreye cyangwa ntinjije.”

    Undi ati “Usibye n’akazi k’uburezi nari mfite ubushabitsi bw’akabari, umushahara wo waragiye, akabari karagiye, igishoro cyako narakiriye kuko cyagombaga kuntunga.”

    Aba n’abandi benshi bagaragaje ibibazo bahuye nabyo, byatumye bahura n’ubukene bukibakurikirana uyu munsi, bikaba ariyo mpamvu Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda, TI Rwanda, usaba leta ko yafasha aba baturage bakivana mu bukene.

    Ingabire Marie Immaculée yasabye leta kwita ku bakene bahungabanyijwe na Covid-19

  • Kapiteni wa Police FC yateye ivi #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Police FC, myugariro Nsabimana Aimable yateye ivi asaba umukunzi we Issa Leila kuzamubera umugore , undi arabyemera.

    Nsabimana Aimable yafashe iki cyemezo ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru ubwo yashingaga ivi hasi agasaba umukunzi we niba yamwemera bakazashyingiranwa, igihe basigaje ku Isi bakakimara bari kumwe, undi na we ati“yego”.

    Uyu muhanga waraye ubereye kuri Sunday Park i Nyarutarama. Issa Leila asanzwe yibera muri Amerika akaba amaze igihe akundana na Nsabimana Aimable.

    Nsabimana Aimable yakiniye amakipe atandukanye arimo Marines FC yavuyemo muri 2016 yerekeza muri APR FC, batandukanye muri 2018 yerekeza muri Minerva Punjab mu Buhinde, muri 2019 yagarutse mu Rwanda asinyira Police FC akinira kugeza ubu.

    Nsabimana Aimable yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kapiteni-wa-police-fc-yateye-ivi

  • Kuki umuntu akenera kwayura? #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi b’urubuga YouTube/Vsauce rushyira ahagaragara amashusho y’ingingo zakozweho ubushakashatsi mu bya siyansi bavuga ko kwayura bidaterwa n’uko umwuka uba wabaye muke ahantu umuntu wayura aherereye, nk’uko bamwe babikeka.

    Kwayura ahubwo ngo ni nko gusubiza intege umubiri igihe wananiwe kugira ngo ukomeze gukora neza. Abo bashakashatsi banagaragaje ko ubwonko bukora nka mudasobwa ku buryo buba bukeneye igipimo cy’ubushyuhe kidahinduka kugira ngo bukore neza.

    Icyo gipimo iyo kigiye hasi cyangwa kikajya hejuru, ubwonko bw’umuntu ntibukora neza. Banavuga ko iyo umubiri wananiwe, ubushyuhe bw’ubwonko bwiyongera.

    Iyo umuntu yayura yinjiza umwuka wa 'Oxygene' unyuze mu mazuru no mu munwa. Uwo mwuka ngo ni wo ugira uruhare runini mu kugabanya ubushyuhe bw’amaraso yo mu mutwe ndetse ukanagabanya ubushyuhe bw’ubwonko.

    Kwayura ngo bimara igihe cy’amasegonda atandatu nk’uko abo bashakashatsi bakomeza babivuga. Umuntu ashobora kwayura igihe abonye undi muntu yayura, cyangwa yabitekereza gusa agahita yayura.

    Ibi ngo ni byo bituma kwayura bifatwa nk’ikintu umuntu ashobora kwanduza undi nk’uko abo bashakashatsi ba YouTube/Vsauce babivuga.

    Iyo umuntu yayura yinjiza umwuka mwinshi, ku buryo n’ibice by’amatwi byitwa Tympans bifunguka, rimwe na rimwe umuntu wayura akenera kurambura ibice by’umubiri we wese.

    src: kigalitoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuki-umuntu-akenera-kwayura.html

  • Umuhungu wa Rusesabagina yakumiriwe mu kiganiro nyuma yo kumenya ibikorwa bya se –

    Iki kiganiro cyari cyateguwe n’umuryango udaharanira inyungu ugamije gukora ubukangurambaga ku bibazo byibasira Afurika na Caraïbes muri Kaminuza ya Hult ishami rya Boston, Hult African Business Club.

    Hult African Business Club ikora kandi nk’urubuga rwo kuganira ku bucuruzi, umuco n’izindi ngingo zo mu mibereho ya buri munsi. Itegura ibiganiro aho batumira umuntu runaka agasangiza abandi urugendo rwe.

    Ni muri urwo rwego wari wateguye ikiganiro cyagombaga kuba ku wa 24 Gashyantare, hatumirwamo umuhungu wa Paul Rusesabagina, Trésor Rusesabagina gusa kiza gusubikwa nyuma y’uko uyu muryango umenye ibikorwa bya se.

    Rusesabagina uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda akurikiranyweho ibyaha bitandukanye by’iterabwoba ahanini yakoze binyuze mu mutwe w’iterabwoba wa FLN yashinze.

    Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

    Mu itangazo HABC yashyize kuri Instagram, yiseguya ku kuba yari yatumiye Trésor Rusesabagina muri iki kiganiro inashimira abayifashije kumenya ukuri ku bikorwa bya se.

    Riti “Nka HABC, turashimira cyane abantu benshi bari biteguye kuvuga ku bijyanye n’amakuru atari yo ayo ariyo yose, by’umwihariko ajyanye n’umugabane wacu. Turemeranya ko tutahawe amakuru atari yo gusa ko ahubwo twakoreye ku makuru make cyangwa ubushakashatsi. Ku bufatanye n’abanyeshuri bo mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ku Isi, umuhango wari wari watumiwemo Trésor Rusesabagina wahagaze ndetse ntazatumirwa kugira ngo aganire n’umuryango mugari wo muri Hult.”

    “Ntitwasubitse umuhango gusa, ahubwo turashaka no guha urubuga abafite amakuru ahagije ku bibazo bijyanye n’amakuru atariyo aturuka mu mboni z’Abo mu burengerazuba bw’Isi, kugira ngo baze baganirize umuryango wa Hult.”

    Itangazo rya Hult rikomeza rigira riti “ Nk’uko dushobora kubyemeranywaho Paul agaragazwa n’abantu bo hanze ’nk’intwari k’u Rwanda’, ariko hashingiwe ku byo abantu bazi neza iki kibazo batubwiye, ibyo si ko biri. Nk’umuryango, turashaka gutangaza ibi bitari ugusaba imbabazi gusa ahubwo ari ukwifatanya n’umuryango nyarwanda.”

    Kuva Paul Rusesabagina yatabwa muri yombi Trésor Rusesabagina kimwe n’abandi bo mu muryango we ntibahwemye kugaragaza ko se arengana. Abinyujije kuri Facebook muri Nzeri 2020 uyu muhungu yashyize hanze ubutumwa avuga ko yiteguye gukora igishoboka cyose kugira ngo se arekurwe.

    Ati “Nkeneye ko mumba hafi, ubufasha bwanyu, urukundo ndetse n’amasengesho. Ubu nandika ubu butumwa ndi gutitira kubera ko ntazi niba nzongera kumubona ukundi. Mu by’ukuri sinzi niba niba nzongera kumuhobera cyangwa ngo mukoreho. Ariko rero, ngiye gukora ibyo yakabaye akora […] Ngiye kurwana kugeza ubwo mubonye imbere yanjye.”

    Trésor Rusesabagina ni umuhungu Paul Rusesabagina yabyaranye n’umugore we wa kabiri Tatiana Rusesabagina nyuma y’uko mu 1981 atandukanye n’uwari umugore we wa mbere Esther Sembeba. Uyu mugore wa mbere babyaranye abana batatu.

    Uyu muhango umuhungu wa Rusesabagina Paul yagombaga kuzatangamo ikiganiro wasubitswe

    Ikiganiro Trésor Rusesabagina (iburyo) yagombaga gutangira muri Hult African Business Club cyasubitswe

  • Igipimo cy’abacuruzi basonerwa avansi ku musoro muri gasutamo cyazamutseho 77% –

    Komiseri Ushinzwe Serivisi za Gasutamo mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Mwumvaneza Félicien, yavuze ko hari inyungu zitandukanye abacuruzi basigaye babona kubera kwitwara neza.

    Ati “Tubifashijwemo n’ikoranabuhanga, iyo umucuruzi ikoranabuhanga ryacu rigaragaza ko azana fagitire zemewe, ntagabanye ibiciro cyangwa ngo abyite andi mazina, icyo gihe anyuzwa mu nzira yitwa iy’icyatsi kibisi cyangwa icyo twita Gold Card Scheme.”

    Yakomeje agira ati “Indi nyungu ihari ni uko hari abo dusonera imwe mu misoro, nka 5% ya avansi ku musoro ku nyungu, ndetse n’izindi nyungu zitandukanye. Igishimishije ni uko abarenga 77% aribo baca muri iyi nzira nziza bakabona n’aya mahirwe”.

    Uyu muyobozi asobanura ko ari amahirwe bahaye abacuruzi banyuza ibicuruzwa byabo kuri za gasutamo, aho byanatumye igihe ibicuruzwa byahamagara kigabanuka cyane.

    Ku ruhande rw’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Robert Bapfakulera uruhagarariye, ashimangira ko abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga bishimira uburyo imikorere ya za Gasutamo mu Rwanda imaze kuvugururwa ku kigero gishimishije ugereranyije n’imyaka yashize.

    Ati “Mbere byafataga igihe kigera ku kwezi cyangwa se n’ibyumweru kugira ngo ibicuruzwa bikorerwe isuzuma mbere y’uko bisohoka muri gasutamo, ariko ubu bifata amasaha make cyane kuri ba bandi babarizwa muri Gold Card Scheme ndetse n’iminsi mike ku bari mu bindi byiciro aribyo bita inzira y’umuhondo n’itukura kugira ngo ibicuruzwa bikorerwe isuzuma. Ibi ni ibyo kwishimira cyane”

    Bapfakulera akangurira abacuruzi bo muri iki cyiciro kibona aya mahirwe arimo no gusonerwa 5% bya avanse y’umusoro ku nyungu kuyabyaza umusaruro, kuko ukoze igiteranyo cy’amafaranga ku mwaka usanga ari menshi, intego ya PSF ikaba ko nibura umwaka wa 2021 abari mu cyiciro cyoroherezwa uyu musoro cya Gold Card Scheme bazagera kuri 90%.

    Imibare y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, igaragaza ko abacuruzi bagera ku 1000 aribo batumiza ibicuruzwa mu mahanga, naho abagera ku 1200 bo bakabyohereza hanze.


  • Apôtre Gitwaza yapfushije nyina –

    Inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Apôtre Gitwaza yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021. Uyu muvugabutumwa yanditse kuri WhatsApp agaragaza ko yapfushije umubyeyi, aho yagize ati “Ruhukira mu mahoro Mama, tuzagukumbura.”

    Umwe mu bantu ba hafi ba Gitwaza yabwiye IGIHE ko uyu mubyeyi yari amaze igihe arwaye.

    Ati “Yari arwariye i Nairobi muri Kenya, afite ikibazo cy’uburyo amaraso atembera mu mubiri. Yari yarivurije mu Rwanda igihe kinini, Apôtre avuga ko umuntu atamurangarana ahitamo kumwoherezayo ngo arebe ko hari icyo byatanga.”

    Uyu mubyeyi wa Gitwaza, yatangiye kurembywa n’uburwayi guhera muri Nzeri umwaka ushize.

    Ubusanzwe yitwaga Nyirabasabaga Léah yavutse mu 1935 [yari afite imyaka 86]. Yari asanzwe ari mu bashumba mu Itorero rya Zion Temple mu Gatenga. Yari afite abana barindwi n’abuzukuru n’abuzurukuza 88.

    Yari atuye mu karere ka Kicukiro mu Murenge Niboye.

    Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma yaho umugabo we ari nawe se wa Gitwaza yitabye Imana mu 2012. Yitabye Imana tariki ya 06 Kamena 2012 aho yapfuye azize indwara yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

    Uyu se wa Gitwaza witwaga Rév Pasiteri Andreya Kajabika, ari mu bantu ba mbere bakijijwe ubwo yahuraga n’Abamisiyoneri b’Abapantekote baturukaga mu Busuwisi, baza kubwiriza ubutumwa muri RDC.

    Apôtre Gitwaza yasabiye umubyeyi we kuruhukira mu mahoro

    Apôtre Paul Gitwaza yapfushije umubyeyi we

  • Apôtre Gitwaza yapfushije nyina – #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rw'umubyeyi wa Apôtre Gitwaza yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021. Uyu muvugabutumwa yanditse kuri WhatsApp agaragaza ko yapfushije umubyeyi, aho yagize ati 'Ruhukira mu mahoro Mama, tuzagukumbura.'

    Umwe mu bantu ba hafi ba Gitwaza yabwiye IGIHE ko uyu mubyeyi yari amaze igihe arwaye.

    Ati 'Yari arwariye i Nairobi muri Kenya, afite ikibazo cy'uburyo amaraso atembera mu mubiri. Yari yarivurije mu Rwanda igihe kinini, Apôtre avuga ko umuntu atamurangarana ahitamo kumwoherezayo ngo arebe ko hari icyo byatanga.'

    Uyu mubyeyi wa Gitwaza, yatangiye kurembywa n'uburwayi guhera muri Nzeri umwaka ushize.

    Ubusanzwe yitwaga Nyirabasabaga Léah yavutse mu 1935 [yari afite imyaka 86]. Yari asanzwe ari mu bashumba mu Itorero rya Zion Temple mu Gatenga. Yari afite abana barindwi n'abuzukuru n'abuzurukuza 88.

    Yari atuye mu karere ka Kicukiro mu Murenge Niboye.

    Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma yaho umugabo we ari nawe se wa Gitwaza yitabye Imana mu 2012. Yitabye Imana tariki ya 06 Kamena 2012 aho yapfuye azize indwara yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

    Uyu se wa Gitwaza witwaga Rév Pasiteri Andreya Kajabika, ari mu bantu ba mbere bakijijwe ubwo yahuraga n'Abamisiyoneri b'Abapantekote baturukaga mu Busuwisi, baza kubwiriza ubutumwa muri RDC.

    Apôtre Gitwaza yasabiye umubyeyi we kuruhukira mu mahoro

    Apôtre Paul Gitwaza yapfushije umubyeyi we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/apotre-gitwaza-yapfushije-nyina

  • Kuki abanyamakuru 'b'abanyamwuga, Judi Rever na Michela Wrong, bashinja u Rwanda ibyo badafitiye ibimenyetso? Ni ubuswa mu mwuga, cyangwa ni urwango bakomora  kuri Patrick Karegeya, wari ihabara ryabo? #rwanda #RwOT

    Aba bagore bombi ni abanyamakuru, ariko bayoborwa n'amarangamutima kurusha kuyoborwa n'ubunyamwuga. Nyamara bamwe mu 'bahanga' mu itangazamakuru, nka Judi Rever na Michela Wrong , iyo batwigisha ibijyanye n'uyu mwuga w'itangazamakuru, batubwira ko umunyamakuru mwiza ari ugendera ku bimenyetso, ukumva impande zose zirebwa n'inkuru ye,kandi akagera ahabereye ibyo agiye kuvugaho, kugirango yishirire amazeze.

    Icyo wibaza rero, ni ukumenya niba aya mahame areba  bamwe gusa, abandi, cyane cyane abanyaburayi na Amerika, bakaba bemerewe gusebanya,kubogama bigaragara, kubeshya no gutanga amategeko ku bihugu cyangwa abantu bafata nk'insina ngufi.

    Aba bagore bombi ubabajije igihe baherukira cyangwa bagereye mu Rwanda ntacyo basubiza. Mu nkuru zose n'ibitabo  Michela Wrong  na Judi Rever banditse ku Rwanda, bazishingiye ku binyoma bahabwa  n'abajenosideri n'abo mu mitwe y'iterabwoba, nka RNC, FDLR n'abandi bagizi ba nabi, utategerezaho ukuri, cyane cyane ku bivugwa ku Rwanda n'abayobozi barwo.

    Gutega amatwi abo bagome, si uko aba banyamakuru batazi ko abo bantu atari abo kwizerwa, ahubwo ni uko baba bizeye kumva ibyo amatwi yabo ashaka. Ubundi mu itangazamakuru, batubwira ko guhitamo abo uha ijambo ari bwo bunyamwuga, ushingiye ku  buhanga bihariye, ku cyizere basanganywe aho batuye cyangwa bakorera, ushingiye se ko ntaho babogamiye.

    Wasobanura ute ko umunyamakuru wandika  kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, agendera ku buhamya bwa Théoneste Bagosora, Yohani Kambanda, Anathole Nsengiyumva, Matayo Ngirumpatse n'abandi bahamwe n'uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bari mu bihano bahawe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha?

    Birumvikana ko umunyamakuru nka Judi Rever na Michela Wrong batayobewe ko ubuhamya bw'abajenosideri nta gaciro bukwiye kugira, ariko kubera ko abo banyamakuru bashaka gucurika amateka, ntibashobora kubaza abarokotse iyo Jenoside cyangwa abayihagaritse.  Barikirigita bagaseke, baganire n'abo babyumva kimwe, maze abarokotse Jenoside n'abatanze ubuzima bayihagarika,  bahindurwe abicanyi, abicanyi nyabo bagirwe abatagatifu.

    Igitera iseseme kurushaho ariko,  ni uburyo aba bagore  kimwe n'abo batekereza kimwe, baba n'abibwira ko tukiri mu bukoloni, maze bagatanga umurongo w'uburyo Abanyarwanda bagomba kubaho. Bagendera ku rwango bifitemo, maze bagashinja u Rwanda ibyaha, nyamara ibyo byaha iyo bikozwe iwabo byitwa ibisanzwe. Urugero ni irupfu rwa Kizito Mihigo, bagereka ku Rwanda nta kimenyetso na kimwe bashyira imbere, Banze kwemera ko yiyahuye ubwo yari muri gereza, ukaba wagirango mu bihugu byabo abafungwa basiba kwiyahura.

    Turebye nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Judi Rever akomoka,  Minisiteri y'Ubutabera ivuga ko buri mwaka  umubare w'abiyahura mu magereza  uruta kure uw'abiyahura badafunze, kandi  ugahora wiyongera. Mu Bwongereza, iwabo wa Michela Wrong,   tariki 28/05/2020, uwitwa  Jamie Grierson  yasohoye inyandiko muri The Guardian ivuga ko mu magereza y'icyo gihugu abantu batari munsi ya 80 bapfuye biyahuye, mu mwaka wa 2019. Niba rero abantu nk'aba biyahura mu Bwongereza, Amerika n'ibindi bihugu ngo byakataje mu Burenganzira bwa muntu, kuki Kizito Mihigo yakwiyahura mu Rwanda ntibyemerwe,  urupfu rwe rugashakirwa uwo rugerekwaho? Aba bagore bombi basingiza Kizito Mihigo, bemeza ko ariwe munyamuziki rurangiranwa uRwanda rwatunze, bakirengagiza ko uwo bashinja urupfu rwe, ariwe wamurihiye akaminuza muri uwo muziki.

    Mu gitabo cyuzuye ibitutsi n'ibinyoma Michela Wrong yitegura gusohora yibasira Abayobozi Bakuru b'u Rwanda,  igice kivuga ubuzima bwa Kizito Mihigo cyanditswe na René Mugenzi, wamenyekanye mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ubu akaba afungiye mu Bwongereza kubera ubujura. Nguwo umuntu utanga amakuru yizewe kwa Michela Wrong na Judi Rever.

    Abasoma ibyo aba bagore bombi birirwa barocangwamo bibaza ukuntu umunyamakuru witwa ko ari igihangange, ahitamo kwanduza izina rye, agambiriye gusiga icyasha iry'abandi. Ababazi neza baduhishuriye ko Judi Rever na Michela Wrong bari amahabara ya Nyakwigendera Patrick Karegeya. Aho apfiriye rero biyemeje ngo kumuhorera, dore ko urupfu rwe barugeretse ku Rwanda, bagendeye gusa ku marangamutima yabo. Ni ukwibeshya ariko, kuko Abanyarwanda bamaze imyaka myinshi mu ntambara zo kubasubiza inyuma, kubaryanisha, no kubateranya n'ubuyobozi bafitiye icyizere. Kuba baramenyereye guharabikwa rero, byabaremyemo imbaraga zo kwima amatwi amahomvu, bahitamo inzira yo kujya inama no kugira uruhare mu bibateza imbere. Judi Rever, Michela Wrong, n'abandi bagambanyi rero, muzabaze ba Filipp Reyntjens, Charles Onana, Jean-Louis Bruguière n'abandi bagome, niba intambara bamazemo imyaka  n'imyaniko barayitsinze.

    The post Kuki abanyamakuru 'b'abanyamwuga, Judi Rever na Michela Wrong, bashinja u Rwanda ibyo badafitiye ibimenyetso? Ni ubuswa mu mwuga, cyangwa ni urwango bakomora  kuri Patrick Karegeya, wari ihabara ryabo? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kuki-abanyamakuru-babanyamwuga-judi-rever-na-michela-wrong-bashinja-u-rwanda-ibyo-badafitiye-ibimenyetso-ni-ubuswa-mu-mwuga-cyangwa-ni-urwango-bakomora-kuri-patrick-karegey/