Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwakiriye inkingo za Coronavirus (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu , tariki ya 3 Werurwe 2021, Indege itwaye doze 240,000 z'urukingo rwa AstraZaneca muri gahunda ya Covax yageze i Kigali nk'uko bivugwa n'ikigo cy'itangazamakuru cy'u Rwanda, RBA.

    Biteganyijwe ko uyu munsi nimugoroba u Rwanda rwakira izindi doze 102,960 z'urukingo rwa Pfizer, nk'uko bivugwa na RBA.

    Mu kwezi gushize, u Rwanda rwakingiye abantu rukoresheje doze nkeya z'inkingo bivugwa ko ari iza Pfizer rwabonye 'mu bufatanye mpuzamahanga', nk'uko byavuzwe na minisiteri y'ubuzima.

    Mu Rwanda hamaze gutangazwa abantu barenga 19,000 banduye Covid-19 na 265 imaze kwica.

    Covax ni gahunda ishyigikiwe na UN/ONU yahurije hamwe ibihugu bikagura inkingo ku nganda zazikoze hagamijwe cyane cyane kuzigeza ku bihugu bidafite amikoro yo kuzigurira ku isoko.

    Iyi gahunda iteganya gutanga doze miliyari ebyiri ku bihugu 190 mu gihe kitarenze umwaka.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/03/u-rwanda-rwakiriye-inkingo-za-coronavirus-amafoto/

  • U Rwanda rwakiriye inkingo ibihumbi 240 za mbere muri COVAX #rwanda #RwOT

    Izi nkingo zazanywe n’Indege ya Qatar Airways, zakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Daniel Ngamije wari ku kibuga cy’Indege i Kanombe.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije aratangaza ko izi nkingo zihita zijyanwa mu bitaro by’Uturere kugira ngo zizatangire guterwa abagomba kuzihabwa kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/U-Rwanda-rwakiriye-inkingo-ibihumbi-240-za-mbere-muri-COVAX

  • Nyina wa Diamond yavuze imyato Zari #rwanda #RwOT

    Sanura Kassim 'Mama Dangote’ akaba nyina w’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz avuga ko mu bakwe be bose(ababyaranye n’umuhungu we), Zari Hassan ari we akunda kuko yamubyariye abazukuru beza.

    Mu kiganiro na Global Publishers, yavuze ko abantu bakeka ko afitanye ikibazo na Zari bibeshya kuko Zari ari umutima we.

    Ati“nuvuga izina rya Zari, uwo ni wo mutima wanjye, ikindi yambyariye abazukuru babiri beza(Nilan na Tiffah). Nta kibazo na kimwe kiri hagati yanjye na Mama Tiffah”.

    Yakomeje avuga ko n’ibyavuzwe ko buri umwe yaborotse undi ku mbuga nkoranyambaga atari byo ndetse ko bitanabaho.

    Ati“Ibyo bintu hagati yanjye na Zari sinzi ko byabaho, turavugana kuri WhatsApp buri munsi, no kuri Instagram, abantu bamenye ko Zari ari we roho yanjye nta kindi.”

    Uretse Zari, Diamond kandi yabyaranye na Hamisa Mobetto umwana w’umuhungu witwa Dylan, abyarana na Tanasha Donna undi na we w’umuhungu witwa Naseeb Jr.

    Akunda Zari kuko yamubyariye abazukuru beza

    Ngo nta kibazo na kimwe afitanye na Zari

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyina-wa-diamond-yavuze-imyato-zari

  • U Rwanda rwakiriye inkingo ibihumbi 240 za Coronavirus –

    Uru rukingo rwa AstraZeneca usibye kuba rwarakozwe na Kaminuza ya Oxford, Ikigo cyo mu Buhinde cyitwa Serum Institute nicyo cyarutunganyije. Ku wa 15 Gashyantare nibwo OMS yatanze uburenganzira bwo kuba rwatangira gutangwa. Agacupa karwo kaba kari mu icupa ririho igipapuro cy’icyatsi cyanditseho ngo COVISHIELD.

    Inkuru irambuye ni mu kanya…

    Inkingo za Coronavirus zageze mu Rwanda zitwawe n’indege ya Qatar Airways / Ifoto: The NewTimes

  • Igisubizo ku bashaka gusura u Rwanda, gukumirwa n’u Bwongereza, kubungabunga ibinyabuzima – Ikiganiro na Perezida Kagame –

    Igisubizo ku bashaka gusura u Rwanda, gukumirwa n’u Bwongereza, kubungabunga ibinyabuzima – Ikiganiro na Perezida Kagame

    Iki kiganiro cyabaye kuwa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, ubwo Perezida Kagame yashyiraga umukono ku masezerano yo kwinjira muri gahunda ya The Giant Club, igamije gutanga umusanzu mu rugamba rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    The Giant Club yatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Space for Giant, ukaba ari umufatanyabikorwa wihariye w’igitangazamakuru The Independent, ari nayo mpamvu Lord Lebedev yaje muri icyo gikorwa.

    Umunsi ikiganiro cyabereyeho ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ntibyigeze bitangaza ibyavugiwemo, gusa Lebedev yabivuye imuzingo mu nkuru ndende yanditse mu kinyamakuru cye The Independent.

    Perezida Kagame aganira n’uyu mushoramari yagarutse ku byerekeranye n’abasura u Rwanda, maze agira ati “Iyo abashyitsi baje mu Rwanda, mbagira inama yo kubanza gusura urwibutso rwa jenoside, noneho nyuma bakabona gusura ibindi bice by’igihugu kugira ngo babone aho twavuye n’aho turi ubu. Turi kugerageza kuva mu mateka ashaririye twanyuzemo, tugaha abantu icyizere.”

    Yakomeje avuga ku buhakanyi bw’ u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo ibihugu byombi byasohoraga inyandiko zerekana ko bidashyigikiye igitekerezo cya Loni cyo kwita ibyabereye mu Rwanda mu 1994 “Jenoside yakorewe Abatutsi”, ngo kuko hari n’abahutu bapfuye.

    Perezida Kagame yavuze ko icy’ingenzi ari ukumenya Jenoside icyo ari cyo ni uwo yari igambiriye gutsemba. Ati “Ok, hari abahutu benshi bapfuye. Ariko ntabwo bapfuye kubera ko bahigwaga bazira ako bavutse.”

    Bavuze ku bijyanye no kubungabunga ibinyabuzima

    Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye na Lebedev yagarutse ku ngingo nyamukuru ijyanye n’igikorwa yari yajemo, avuga ku bijyanye n’ibinyabuzima muri rusange, aho yabwiye uyu mushoramari ko kwita ku bidukikije bijyana no kubaho neza kw’abantu, ndetse ko ari kimwe mu bigize ubuzima bw’abanyarwanda.

    Yamubwiye amwereka ibiti ati “Aho turi ubu, biriya ntabwo ari ibiti byatewe, Twaraje twubaka mu ishyamba.” Yakomeje avuga ko gahunda ya The Giant Club yinjiyemo ari ‘ihuriro ry’abanyabitekerezo’.

    Yongeyeho ati “Mu gihe abantu bavaga mu byabo mu 1994, igihugu cyacu cyari kigiye kuba ubutayu neza, kubera ko abantu barazaga bagatema ibiti bakabicana, abandi bakabyubakisha inzu. Twabonye akamaro ko gushishikariza abantu kongera gutera ibiti.”

    Perezida Kagame yakomoje kandi ku byerekereranye n’ubukerarugendo, avuga ko kuva icyorezo cya Covid-19 cyatera byahagaritse aho u Rwanda rwakuraga, bituma ubukungu bw’u Rwanda buganuka. Ndetse Raporo ya Banki y’Isi yerekanye ko mu 2020 bwagabanutseho 0.2%.

    U Rwanda ni igihugu cyungukira ahanini mu bukerarugendo, aho umunyamahanga usuye Parike y’ibirunga (imwe mu zisurwa cyane) agiye kureba ingagi, yishyura amadolari 1500, ni ukuvuga arenga miliyoni 1,4 Frw.

    Yagarutse ku byerekeranye no gukumirwa n’u Bwongereza

    Umukuru w’Igihugu yagarutse ku cyemezo u Bwongereza bwafashe cyo guhagarika ingendo ziva mu Rwanda, avuga ko byamuteye urujijo atumva neza impamvu yabiteye, yibaza niba hari isano bifitanye na politike.

    Ati “Twabajije kuri ambasade, tubaza ambasaderi, hari abaminisitiri bacu bagiranye ibiganiro n’abaminisitiri i Londres ariko mu bisubizo batanga, nta mpamvu igaragara berekana yabiteye.”

    “Nabwo ni bibi cyane, icyemezo cyo gukumira u Rwanda cyaziye umunsi umwe na raporo yerekanaga ko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatandatu ku isi, mu bihugu byashyizeho ingamba zo guhangana na Covid-19.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko Laboratoire y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima , RBC, itigeze ibona virus yihinduranyije yagaragaye muri Afurika y’Epfo ndetse bimenyeshwa n’u Bwongereza.

    Yagize ati “Niba mufite amakuru y’uko tuyifite, dukeneye kubimenya. Mwadushyize mu cyiciro kimwe n’icy’ibihugu byavuze ko bitabamo Covid-19. Mugiye kutugereranya nabyo?”

    Lebedev akomeza avuga ukuntu u Rwanda ari igihugu cyatanzweho urugero na bamwe, ku kuntu ibihugu byo mu majyepfo y’Isi bigomba kwitwara mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    Yerekana ukuntu u Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zirimo kwambara agapfukamunwa ndetse no kuba abantu bageze mu ngo zabo saa mbiri z’ijoro.

    Avuga ko mu banduye Coronavirus mu Rwanda bari munsi y’ibihumbi 20 ndetse n’abahitanywe nayo bari munsi ya 300. Gusa agaragaza ko hari abantu batishimira imikorerere ya guverinoma ku bijyanye no gukaza ingamba, ngo kubera ko bahabwa ibihano bikomeye birimo no gushyirwa muri stade barenze ku masaha bakararamo.

    Abayobozi bo bavuga ko ari bwo buryo bwonyine bwari bukenewe kugira ngo harindwe ikwirakwira ry’icyorezo. Ibintu Lebedev avuga ko ibihugu by’i Burayi bitashobora gushyira mu bikorwa, kandi u Rwanda rwarabigezeho.

    Perezida Kagame aganira na Lebedev ku wa 27 Gashyantare 2021 muri Village Urugwiro / Ifoto: Village Urugwiro

  • Sena yemeje abayobozi bashya barimo Umuyobozi Mukuru wa REB –

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro kuri raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’ Uburenganzira bwa Muntu ku isuzuma rya dosiye y’abayobozi basabirwa kwemezwa na bo mu nzego z’uburezi.

    Muri abo bayobozi harimo Dr Nelson Mbarushimana wemejwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) na Dr Bernard Bahati wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri.

    Dr Mbarushimana yabwiye komisiyo ko azashyira imbaraga mu mashuri y’incuke, agashakirwa abarimu babyigiye kugira ngo umunyeshuri ugiye gutangira amashuri abanza azabe afite ubumenyi bw’ibanze.

    Yavuze ko kandi azashyira imbaraga mu kongerera abarimu amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga no gukora ubushakashatsi kugira ngo harebwe aho Isi igeze mu bijyanye n’uburezi kandi bakajyana nayo.

    Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa muntu Umuhire Adrie, yavuze ko mu gusuzuma dosiye z’abayobozi hasuzumwe inshingano z’Ikigo, umwirondoro no kugirana ikiganiro na buri muyobozi usabirwa kwemezwa mu myanya.

    Umuhire yavuze ko mu kiganiro Komisiyo yagiranye na Dr Bernard Bahati yagaragaje ko afite ubushake n’ubushobozi byo gukora inshingano yahawe bishingiye ku mirimo yakoze n’ubunararibony afite mu burezi.

    Dr Bernard Bahati yasobanuye ko hazakorwa ubugenzuzi bugamije kureba ireme ry’uburezi harimo kureba uko abarimu bigisha, uko abanyeshuri biga n’ibyo bavanamo, cyane ko ari nabyo yari ashinzwe muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Bahati yakoze ubushakashatsi bujyanye no kureba uko ikoranabuhanga ryakoreshwa mu gukora isuzumabumenyi rihoraho buhuye n’imwe mu nshingano z’ikigo asabirwa kubera umuyobozi, bityo asanga ibyo yize n’ibyo yakoze bizamufasha mu nshingano ze.

    Nyuma y’Impaka zagiwe n’Abasenateri bagaragaje abo bayobozi bemejwe ariko babwirwa ko hari ibikwiye kwitabwaho mu kunoza no guteza imbere ireme ry’uburezi cyane ko hakiri ibibazo byo kwitabwaho.

    Dr Bahati (ibumoso) yemejwe nk’Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy ‘Igihugu gishinzwe lbizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri naho Dr. Nelson Mbarushimana yagizwe Umuyobozi Mukuru mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’ibanze

  • Karongi: Polisi yihanangirije abangiza ibidukikije bitwaje gushaka zahabu –

    Aba bafashwe nyuma y’iminsi mike ishize muri Gashyantare uyu mwaka hafashwe abandi 15 nabo bari muri ibyo bikorwa bavuga ko barimo gushaka amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abo bantu bafatwa barimo gushakisha amabuye y’agaciro mu mugezi wa Butita na Musogoro, bavuga ko ari zahabu barimo gushakamo.

    Ni ibikorwa bakorera mu mirenge ya Rugabano, Gashari na Rubengera. Mu murenge wa Rubengera babikorera mu mugezi witwa Musogoro naho muri Rugabano na Gashari babikorera mu mugezi wa Butita.

    Yagize ati “Tariki ya 15 Gashyantare hari hafashwe abantu 15 none ubu hafashwe 4, bafatwa barimo kwangiza imigezi, barimbura ibiti bikikije imigezi. Bafatanwa ibikoresho bifashisha mu gushaka ayo mabuye y’agaciro nk’amasuka,ibitiyo, amapiki ndetse n’imihoro.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko abaturage baturiye ahabera ibyo bikorwa bakunze guhishira bariya bantu ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda n’abayobozi mu nzego z’ibanza babegera bakabaganiriza.

    Ati “Dufite amakuru ko bariya bangiza ibidukikije baha amafaranga abaturage bafite imirima hafi aho bagaceceka kuko bababwira ko barimo gushakamo zahabu. Twegera abaturage na bariya bangiza ibidukikije tukabakangurira ko ibyo barimo binyuranye n’amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda kandi ko baba barimo kwangiza ibidukikije. Tubabwira ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’abantu babifitiye ibyangombwa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane abantu baha akazi bariya baturage ngo bajye gushakisha ayo mabuye kuko bavuga ko hari abo bakorera.

    Abafatwa bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri za Sitasiyo za Polisi mu Karere ka Karongi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


  • REMA yatangaje ko 75% bya frigo ziri mu Rwanda zishaje kandi zangiza ikirere –

    Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturarwanda gukoresha frigo n’ibyuma bitanga ubuhehere mu nyubako bitangiza ikirere kandi bikoresha umuriro muke w’amashanyarazi. Bizafasha mu kugabanya ingano y’amafaranga akoreshwa mu kugura umuriro hanarengerwa ibidukikije.

    Itangazo rigenewe abanyamakuru iki kigo cyasohoye rivuga ko “Ubu bukangurambaga ni kimwe mu byiciro bigize gahunda y’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha, binyuze muri gahunda yiswe ‘Rwanda Cooling Initiative (RCOOL)’ igamije gushyira mu bikorwa ingamba zo gukonjesha habungabungwa ibidukikije.”

    Gahunda yo gukoresha ibikoresho birondereza umuriro kandi ntibyangize ikirere izafasha mu iterambere rirambye, nk’uko u Rwanda rwabyiyemeje mu Masezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali mu mwaka wa 2016. Bizafasha kandi gushyira mu bikorwa Amasezerano y’i Paris ajyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

    Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet, avuga ko ari ngombwa ko Leta, abafatanyabikorwa n’abikorera bahuza imbaraga mu guhagarika ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere ya “Hydrofluorocarbons” no gufasha abantu kubona ibikoresho birondereza umuriro bitangiza ikirere.

    Muri gahunda ya RCOOL hatekerejwe uburyo bworoshye kandi buhendutse, buzafasha abaturage kubona ibikoresho birondereza umuriro ntibinangize ikirere.

    Kabera yagize ati “Gushyira imbaraga mu kubona ibikoresho bitanga ubushyuhe n’ubukonje ku biribwa n’imiti ni ingenzi ku buzima, imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.”

    Yakomeje agira ati “Gutunga frigo igufasha kubika neza ibintu ntibyangirike kandi ikoresha umuriro muke cyangwa kugira icyuma gitanga ubuhehere mu nyubako ukishyura amafaranga make ku muriro ukoresha uba wungutse kabiri; bigufasha kwizigamira amafaranga no kurengera ibidukikije.”

    Yasabye abagura ibikoresho byifashishwa mu gukonjesha kujya bagenzura ingano y’umuriro bikoresha by’akarusho bakareba ko bidafite imyuka ihumanya ikirere, kuko “bizafasha mu kurengera ibidukikije”

    Ubu bukangurambaga bw’igihe kirekire buzibanda ku bantu bakoresha ibikoresho bikonjesha mu ngo, mu nyubako z’ubucuruzi, ahacururizwa imbuto, utubari n’amahoteli mu rwego rwo kubafasha kubona ibikoresho bikonjesha birondereza umuriro kandi bitangiza ikirere.

    Ubu bukangurambaga buzafasha iki?

    Inyigo ziheruka gukorwa zagaragaje ko mu Rwanda habarurwa frigo 87,512; muri zo 64,505 zirashaje cyane ku buryo zikoresha amashanyarazi y’umurengera afite agaciro gasaga miliyari 4 Frw, aha hakaba hiyongeraho miliyari 2.4 Frw zitari ngombwa.

    Mu 2016, mu Rwanda hateraniye ibihugu 200 byemeza amasezerano azafasha Isi kugabanya ubushyuhe ku kigero cya 0.5°C, ibi bikaba bigomba gukorwa mbere y’uko ikinyejana cya 21 kirangira. Aya masezerano yiswe “The Kigali Amendment to the Montreal Protocol”.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya 39 cyemeje aya masezerano ndetse mu rwego rwo kuyashyira mu bikorwa rwashyizeho ingamba zihamye z’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha, kuko mu Rwanda hakomeje gukenerwa byinshi bikonjesha ndetse n’ibyinjiza ubuhehere mu nyubako zitandukanye.

    REMA ivuga ko u Rwanda rwagabanyije imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba ku gipimo cya 54% mu rwego rwo kuba igihugu kizubahiriza Amasezerano ya Montreal mu 2030. Gusa urugendo ruracyari rurerure kandi hakenewe gukomeza gushyiramo imbaraga nyinshi.

    Mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’ibikoresho bikonjesha bikoresha umuriro muke kandi bitangiza ikirere, u Rwanda rwatangiye gukumira frigo n’ibindi bikoresho bikonjesha birimo imyuka yangiza ikirere.

    Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko 75% bya frigo ziri mu Rwanda zishaje kandi zangiza ikirere

  • Abasirikare 3 bo ku rwego rw'aba Jenerali bishwe na Covid-19 muri Sudan y'Epfo #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Sudan y'Epfo catangaje urupfu rw'aba jenerari batatu bahitwanywe na Covid-19. Cyavuze ko abo batatu ari David Manyot Barach, Elijah Alier Ayom na Mabior Maket.

    Imihango yo gushyingura aba ba Jenerari, izategurwa n'itsinda rizafatanya n'imiryango yabo nkuko bitangazwa n'igisirikare.

    Umukuru w'ingabo Gen Johnson Juma Okot yahamagariye abasirikare bose kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, ku bw'umuvugizi wa gisirikare Brig Gen Santo Domic Chol.

    Muri ibi byumweru bibiri bishize, abanyabwenge babiri bakomeye bo muri kaminuza ya Juba bahitanywe na Covid-19, bituma imibare y'abo imaze guhitana igera kuri 95.

    Muri rusange, muri Sudan y'Epfo gushyika ubu harabarurwa abantu 8.144 bamaze kwandura iki cyorezo.

    Mu kwezi gushize nkuko BBC ibitangaza, abantu 27 bakora mu biro by'umukuru w'igihugu Salva Kiir harimo n'abamucungira umutekano babasanzemo Covid-19.

    Minisiteri y'Ubuzima hamwe n'ishami rya ONU ryita ku buzima (OMS/WHO), bavuga ko Sudan y'Epfo ihanganye n'ukwiyongera kw'abandura kubera ukutubahiriza ingamba zo kwirinda nko kutegerana cyane no kwambara agafukamunwa.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abasirikare-3-bo-ku-rwego-rwaba-jenerali-bishwe-na-covid-19-muri-sudan-yepfo/

  • Ntuzemere gushyiranwa n'umukunzi wawe niba adashobora gusubiza ibi bibazo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbere yo gushyingiranwa n' umukunzi wawe uzamubaze ibi bibazo uzamenya ubumuntu bwe bigufashe kumumenya uwo mugoye kubana akaramata.

    Ibi bibazo 9 byagufasha kumenya uko umukunzi we ateye:

    1.Ni izihe ntego ufite witeguye ute kuzijyanisha n' urukundo rwacu?

    Iki kibazo kigufasha kumenya niba umukunzi wawe atazegeraho akicuza ko mwarabanye ukamenya niba urukundo rwanyu cyangwa gushyingiranwa kwanyu atabibona nk' umuzigo uzamubuza kugera ku ndoto ze.

    2.Unkundira iki?

    Iki kibazo abakundana bakibazanya bagitangira gukundana ariko nibyiza ko wongera ukabibaza umukunzi wawe mbere y' uko ufata icyemezo cyo gushyingiranwa nawe kuko bituma yifungura ukamenya icyo akwitezeho n' umugambi agufiteho.

    3.Ubanye ute n' umuryango wawe ?

    Kuba umuntu udashoboye kubanira neza abo mu muryango we byakwereka ko adashobora kuba umugabo/umugore mwiza.

    4.Ese Uzareka urukundo rukomeze rukure?

    Umuntu wumva agaciro ko gukomeza urukundo anakora uko ashoboye ngo rukomeze rukure.

    5.Kuki wumva iminsi y' ubuzima bwawe twayimarana?

    Iki kibazo nacyo gituma umukunzi wawe ahishyura byimbitse uko akubona n' agaciro abona ufite mu buzima bwe.

    6.Hari ubumenyi ufite ku bubyeyi ?

    Iyo umuntu afite ubumenyi ku mibereho y' ababyeyi byerekana ko mu buzima atewe ishema no kuba umubyeyi ndetse ko yiteguye kubyara no kurera.

    7.Washobora kwihanganira kubana n' abantu babi?

    Umuntu udashobora kwihanganira kubana n' abantu babi ntabwo ashobora urugo.

    8.Niba ubuzima bwanjye bubaye bugufi uzakomeza kunyibuka?

    Iyo muganira akaguhishyurira ko azahora yibuka umubano wanyu ni ikimenyetso cy' uko aha agaciro urukundo rwanyu ndetse yifuza mwazabana igihe kinini.

    9.Uzakomeza gukuza umubano wanjye nawe?

    Umuntu ukomeza gushyimishwa n' ibindi bitadukanye n' inyungu z' urugo ageraho agasenya, umukunzi wawe iyo agusubije ukumva icyo ashyize kitari inyungu z' urugo rwanyu byaba byiza muretse gufata umwanzuro wo gushyingiranwa.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ntuzemere-gushyiranwa-numukunzi-wawe-niba-adashobora-gusubiza-ibi-bibazo/