Category: Uncategorized

  • Uwera Sarah wo muri Ambassadors Of Christ yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere #rwanda #RwOT

    Uwera Sanyu Sarah uririmba muri Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yatuye umwana we w’imfura.

    Uwera Sanyu Sarah uririmba muri Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yatuye umwana we w’imfura.

    Iyi ndirimbo ya Uwera Sarah yayise 'Mwana wanjye’. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, ubwo yatangiraga urugendo rwo kuririmba ku giti cye, yavuze ko kuba yakora indirimbo wenyine yabitekereje biturutse ku buryo yaririmbiye umugabo we mu bukwe bwabo benshi bakanyurwa bakamusaba ko yatanga ubutumwa ku giti cye.

    Yavuze ko agiye kuririmba ubutumwa bufasha benshi kugandukira Imana ari ko anatanga ubutumwa bwiza bugamije kubaka umuryango Nyarwanda.

    Yagize ati 'Ntabwo bituma mpinduka, ngo mbe uwo ntari we […] ngo bitume ngira uburyo mpindukamo. Nzaguma ndi Sarah muzi muri Ambassadors, umwe uzi hano hanze uko umbona. Niko ndi bugume.'

    Ku bijyanye no kuba gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga byazabangamira uko asanzwe aririmba muri Ambassadors of Christ, yavuze ko hatazabaho kugongana kandi ko muri korali batababuza gukoresha impano zabo ngo batange ubutumwa mu buryo bubanyuze.

    Indirimbo ye ya mbere yayise 'Mwana wanjye'. Ni indirimbo yakoreye umwana we w’imfura nyuma y’imyaka ibiri arushinze na Kayumba Aimé.

    Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugusha ku gukangurira ababyeyi bose gufata neza no kwita ku bana kuko ari abatware kandi aribo bahanzwe amaso mu mpinduka zikenewe ku Isi no kuyubaka neza.

    Yavuze ko gukorera amashusho iyi ndirimbo ari ibintu byamugoye kubera ibihe bya Guma mu rugo igihugu cyari kirimo.

    Ati 'Gukorera amashusho indirimbo ntabwo byoroshye bisaba ubushishozi n’ubwitonzi kugira ngo ube watanga ikintu kizima. Njye numvaga bitazafata igihe ariko nasanze uko mbyibwira atari ko biri kuko bisaba ibintu byinshi birimo amafaranga n’ibindi.'

    Yavuze ko hari izindi ndirimbo kugeza ubu ari gutunganya muri studio ariko zo zikazasohokana n’amashusho.

    Ati 'Hari izindi ndirimbo turimo gutunganya mu buryo bw’amajwi nyinshi kandi nziza, nizirangira tuzazikorera amashusho kandi nizera ko bizagenda neza mbifashijwe n’Imana.'

    Yavuze ko nyuma yo gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo ye ya mbere abantu bayakiriye neza kandi akaba atekereza ko n’izindi azashyira hanze mu minsi iri mbere zizakirwa neza.

    Uwera Sarah Sanyu azwi cyane muri Ambassadors of Christ kubera ijwi rye ryuje ubuhanga kandi rikundwa n’abatari bake bafashwa n’indirimbo z’iyi korali, aririmbanamo na musaza we Nelson Manzi.

    Yamenyekanye cyane atera mu ndirimbo zirimo 'Birakwiye gushima', 'Yesu we' n’izindi. Yatangiye kuririmba muri Ambassadors of Christ mu mpera za 2006 akiga mu mashuri yisumbuye.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uwera-Sarah-wo-muri-Ambassadors-Of-Christ-yashyize-hanze-amashusho-y-indirimbo.html

  • Umuyobozi w'urukiko rw'Ingabo muri RDC yiciwe mu gace karasiwemo ambasaderi w'Ubutaliyani #rwanda #RwOT

    Ubwo uyu muyobozi yavaga i Goma yerekeza muri santere ya Rutshuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02Werurwe 2021, yatezwe agatego n'abantu bikekwa ko ari inyeshyamba bamisha amasasu ku modoka yarimo birangira yishwe.

    Undi wakomerekeye muri iki gitero ni Col Lumbu usanzwe Komanda wa Regima 3409 mu ngabo za FARDC.

    Col Lumbu wakomeretse yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Rutshuru cyo kimwe n'umurambo wa Major Williams Mulahya Hassan Hussein.

    Ukorera Parike ya Rutshuru yabwiye ikinyamakuru ACTUALITE.CD ati “Ubu mvuye mu buruhukiro aho twashyize umuyobozi wacu.Yapfuye.Nyuma y'icyumweru gishize ari i Goma yari agarutse i Rutshuru ariko ikibabaje ubwo yari ageze i Katale,imodoka ye yarashweho n'abagabo bari bitwaje imbunda.

    Yahise apfira muri ayo masasu ndetse n'uwo bari kumwe Komanda waregiment ya 3409 nawe yakomeretse cyane.”

    Amakuru aravuga ko aba bagize ba nabi bishe uyu muyobozi nabo bahise bicwa barashwe.

    Ibi byabereye muri aka gace ka Rutshuru nyuma y'icyumweru kimwe gusa hiciwe uwahoze ari Ambasaderi w' u Butaliyani muri DRC witwa Luca Attanasio.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umuyobozi-w-urukiko-rw-ingabo-muri-rdc-yiciwe-mu-gace-karasiwemo-ambasaderi-w

  • U Rwanda rwakiriye inkingo ibihumbi 240 za Coronavirus, bitarenze Kamena 2022 hazakingirwa abantu miliyoni 7,8 – #rwanda #RwOT

    Uru rukingo rwa AstraZeneca rwakozwe na Kaminuza ya Oxford hanyuma Ikigo cyo mu Buhinde cyitwa Serum Institute nicyo cyarutunganyije. Ku wa 15 Gashyantare nibwo OMS yatanze uburenganzira bwo kuba rwatangira gutangwa. Agacupa karwo kaba kari mu icupa ririho igipapuro cy'icyatsi cyanditseho ngo COVISHIELD.

    Mu nkingo zose za Coronavirus zimaze gukorwa, urwa AstraZeneca nirwo rwonyine rufite amabwiriza ashobora korohera abantu mu buryo bwo kurutwara no kurubika. Rushobora kubikwa mu bubiko busanzwe ahantu hari ubukonje ushobora no kubona muri firigo zikoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

    Uru rukingo kandi nirwo ruhendutse muri zose. Dose imwe igura amadolari ane, ni hafi 4000 Frw, umuntu kugira ngo bibe byizewe ko yakingiwe neza, ahabwa ebyiri, hagati y'imwe n'indi haba harimo iminsi 21.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ubwo yakiraga izi nkingo yavuze ko urugamba rwo gukingira Coronavirus mu Rwanda rwatangiye.

    Ati 'Umugambi ni uko dukingira Abanyarwanda bangana na miliyoni 7,8, bivuze ko rero urugendo rutangiye rwo kwakira inkingo uko ziboneka, muzi ko ibihugu byinshi bizishaka ariko igihugu cyacu kirakora uko gishoboye kugira ngo inkingo ziboneke tubashe gukingira abanyarwanda vuba dusubire mu murimo, ibya Guma mu Rugo tubivemo ahubwo dusubire ku kazi.'

    Dr Ngamije yavuze ko ku ikubitiro abari mu nzego z'ubuzima guhera ku mujyanama w'ubuzima kugera ku muganga uri mu bitaro bya Kaminuza, abakozi bafasha mu gikorwa cyo kwirinda COVID-19, abakuze bafite hejuru y'imyaka 65 barwaye indwara karande zitandukanye aribo bagomba guhabwa urukingo guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021.

    Yakomeje avuga ko izi nkingo zizewe, zuzuje ibisabwa byose kandi ko umuturarwanda wese ugomba gukingirwa azaba yagezweho n'urukingo bitarenze Kamena 2022.

    Ati 'Abaturage miliyoni 7,8 tugomba kubakingira kugeza icyo gihe, ubwo rero buri wese atekane, tuzamugeraho. Tuzajya dukingira tubikoreye mu bigo nderabuzima n'ubundi bibegereye, amakuru bazajya bayabona ku gihe.'

    Ku wa Gatanu w'iki Cyumweru nibwo igikorwa cyo gukingira kizatangira, abazahabwa urukingo ku ikubitiro bagiye guhabwa ubutumwa, aho bizajya bikorwa binyuze ku rwego rw'akarere no mu zindi nzego z'ibanze.

    Izi nkingo guhera kuri uyu wa Kane zizatangira gukwirakwizwa mu gihugu cyose, abazazihabwa bazajya bamenyeshwa hanyuma bajye ku Bigo Nderabuzima ubundi bahabwe inkingo nk'uko biteganywa.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu harakirwa izindi nkingo za Pfizer 102 960 hanyuma mu cyumweru gitaha mu ntangiro hakirwe izindi ibihumbi 500, buri kwezi hazajya hakirwa inkingo binajyane n'umubare w'abagomba gukingirwa.

    Magingo aya, muri gahunda ntabwo abantu bafite munsi y'imyaka 18 bari mu bazahabwa urukingo ku ikubitiro.

    Ku Isi yose inkingo miliyoni 249 nizo zimaze gutangwa, muri zo abantu miliyoni 54 nibo bakingiwe mu buryo bwuzuye, ni ukuvuga bahawe dose ebyiri zisabwa bingana na 0,69% by'abatuye Isi. U Bwongereza nicyo gihugu kimaze gutanga inkingo nyinshi dore ko mu mpera z'icyumweru gishize cyari kimaze gukingira abaturage miliyoni 20.

    Indege ya Qatar Airways itwaye inkingo za COVID-19 ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali

    Inkingo za Coronavirus zikurwa mu ndege

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ni umwe mu bayobozi baje kwakira izi nkingo

    Amafoto: Kazungu Armand


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-inkingo-ibihumbi-240-za-coronavirus-bitarenze-kamena-2022

  • Habayeho gutekereza igihe kinini, ubu ni inkuru nziza ko inkingo zageze muri Africa- Kagame #rwanda #RwOT

    Yabivuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Werurwe nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yakiriye doze ibihumbi 240 z’inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca zitanzwe muri gahunda yo gusaranganya inkingo yiswe COVAX.

    Izi nkingo ibihumbi 240 ziraza gukurikirwa n’izindi 102 960 zo mu bwoko bwa Pfizer ziza kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Werurwe 2021.

    Uretse u Rwanda, bimwe mu bihugu byo mu karere na byo byagejejweho inkingo aho Kenya yakiriye doze miliyoni 1,02 mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye doze miliyoni 1,7.

    Perezida Paul Kagame uherutse kunenga uburyo ibihugu bikize bikomeje kugaragaza ubushake bwo kwikubira inkingo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yavuze ko ubu ari inkuru nziza kuba ibihugu byo ku mugabane wa Africa na byo byagejejweho inkingo.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yavuze ko 'byari bifashe igihe kinini cyo gutegereza, bamwe biteguye neza kandi baniteguye gukingira.'

    Muri ubu butumwa, Perezida Kagame yongeye kugaruka ku kuba hari ibihugu byagaragaje ko bisumba ibindi nyamara 'twese dukeneye inkingo mu buryo bwihutirwa. Ubu ni inkuru nziza kubona inkingo za COVID-19 zigera muri Africa bihereye muri Ghana…mu gitondo cy’uyu munsi zageze mu Rwanda n’ahandi.'

    Mu cyumweru gishize, igihugu cya Ghana cyabaye icya mbere ku mugabane wa Africa cyashyikirijwe inkingo zo gukingira iki cyorezo cya COVID-19 muri gahunda ya COVAX. Icyo gihe iki gihugu cyari cyahawe doze ibihumbi 600 zo mu bwoko bwa AstraZeneca.

    Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko izatangira gukingira kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe, bikazatangirira ku byiciro byihutirwa birimo abari mu buvuzi ndetse n’abakuze.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko abazakingirwa bazwi kandi na bo biyizi, ikizakorwa ari ukuzabahamagara kugira ngo bahabwe urukingo rwa mbere.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Habayeho-gutekereza-igihe-kinini-ubu-ni-inkuru-nziza-ko-inkingo-zageze-muri-Africa-Kagame

  • Clarisse Karasira afatanyije na Patrick bahuriye mu ndirimbo ifite ubutumwa bw'uko umuntu wese uko abayeho akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro . #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamenyekanye mu ndirimbo z'umuco nyarwanda ndetse nizubaka sosiyete yashyize hanze indirimbo yise 'Njye nawe', ni indirimbo yakoranye n'umuhanzi nyarwanda witwa Patrick Karabokimana ufite ubumuga bw'uruhu.

    Mu kiganiro twagiranye na Clarisse Karasira yatangiye atubwira impamvu yahisemo gukora iyo ndirimbo afatanyije na Patrick.

    Yagize ati'Njye na we ni indirimbo itanga ubutumwa bw'uko umuntu wese uko abayeho kwose akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro muri sosiyete'.

    Yakomeje atubwira intandaro yo guhimba iyo ndirimbo, ati'Nabanye n'abantu bafite ubumuga bw'uruhu inkuru zabo zinkora ku mutima, cyane ubwo nari umunyamakuru. Hari nk'umubyeyi wabyaye abana bafite ubwo bumuga ahabwa akato ndetse n'abo bana kandi ari abana bashoboye bafite ahazaza heza cyane'.

    'Natekereje cyera kuzakorana indirimbo n'umuhanzi wamfasha kwamamaza ubwo butumwa, iyi ndirimbo ije nibuka ko hari umuhanzi Patrick usanzwe ari inshuti yanjye, tubiganiraho ntiyazuyaza turayikora.' Muri iki kiganiro kandi uyu muhanzikazi Karasira yadutangarije ko kandi yifuza gufasha umuhanzi Patrick mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki we byumwihariko akaba yarenga n'imbibi z'u Rwanda.

    Karasira yagize ati 'Patrick ni umuhanzi w'umuhanga nifuza ko yagera kure hashoboka akarenga n'u Rwanda akogera,kuko nzi indirimbo ze yihimbiye zivuva ku bumuntu nziza cyane'.

    Njye na we ni indirimbo yakozwe na Clement mu buryo bw'amajwi mu gihe mu buryo bw'amashusho yakozwe na AB Godwin.

    Reba hano amashusho y'indirimbo 'Njye na we' ya Clarisse Karasira yakoranye na Patrick:

    The post Clarisse Karasira afatanyije na Patrick bahuriye mu ndirimbo ifite ubutumwa bw'uko umuntu wese uko abayeho akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro . appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/clarisse-karasira-afatanyije-na-patrick-ufite-bahuriye-mu-ndirimbo-ifite-ubutumwa-bwuko-umuntu-wese-uko-abayeho-akwiriye-gukundwa-no-guhabwa-agaciro/

  • Ubuhamya bwa Anna Teko nyina yabujije gukuramo inda #rwanda #RwOT

    Anna TEKO, umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Benin, yashatse gukuramo inda yari yasamye mu buryo atateguye biranga ariko nyuma yaje kubona umugisha w’Imana.

    Mu magambo ye, arabisobanura agira ati “Nitwa Anna TEKO, umubyeyi w’abana 5, Nkomoka mugihugu cya Benin. Nkomoka mumuryango munini w’abana 31 kuko Data yari afite abagore 5. Turi abakobwa 16 n’abahungu 15! Ndi umwana wa 23 mumuryango mugari ariko nkaba umwana wa 6 kuri mama wanjye.

    Mubuhamya mama yampaye, yambwiyeko yahoraga abyara bimugoye hafi yo gupfa, kuburyo we na Data bafashe icyemezo cyoguhagarika kubyara kubana 5 bambanjirije! Igitangaje, nyuma y’amezi makeya mama yongeye kwibona antwite.

    Yafashe imiti itandukanye ngo akuremo inda yanjye biranga agera n’aho ajya kwamuganga ngo bayikuremo. Mugihe yarategereje umuganga, abona umuntu atazi aho aturutse, amubwirako atagomba gukuramo iyo nda kuko atazi imigambi y’Imana kuri uwo mwana kandi ko nabikora azabona ingaruka zabyo. Uwomuntu ahita yongera arabura.

    Mama yahise ajya kubwira papa ibimubayeho, gukuramo inda bahita babyihorera ngo bazarebe uko bizagenda. Ni uko nabayeho”.

    Arakomeza ati “Nyuma y’imyaka 20, nasamye inda itateganijwe, ntangira gufata imiti yokuyikuramo kuko nabonaga ntakindi cyo gukora mfite, cyane ko namenye ko ntwite mugihe nendaga kujya gukorera umuziki wanjye i Burayi.

    Nyuma yuko inda yanze kuvamo, nagiye kubibwira mama ngo amfashe gushaka igisubizo. Nkibimubwira, yamaganiye kure igikorwa cyanjye arinaho yambwiriye amateka yanjye nababwiye haruguru anambwirako Nyogokuru nawe yishwe no gukuramo Inda, ibi nkaba mbifata nk’umuvumo w’ibisekuru”.

    Anna yakomeje agira ati “Inda nayitewe n’uwamfashaga muby’umuziki, nyamara narimfite inshuti ariko ikaba yarahoraga imbuza kubwira abantu ko dukundana!

    Mama yanyijeje kureka byose akanderera umwana ariko sinkuremo inda, kuko nanjye atayikuyemo igihe yarantwite. Ni uko naretse uwo mugambi mubi. Ubu mfite abana 5 kandi nabo Imana yabahaye impano zo kuririmba no gucuranga”.

    Anna arakomeza Agira ati “Imana yaje kumpa umugabo mwiza kuburyo mbabazwa nuko ntashoboye kumubikira ubusugi bwanjye. Icyakora ndabwira abantu ko icyo watakaje mubusore bwawe Imana Ishobora kukigushumbusha ukuze. Ushobora kuba warihebye kubera amakosa yomubusore bwawe, ariko ndakubwira ko hakiri ibyiringiro”.

    Ati “ibi ndabibwira kandi umugore waba yarakuyemo inda akiri umukobwa nyamara yashaka akabura urubyaro. Imana Iracyashoboye kuba yaguhindurira ubuzima. Mukobwa ugifite amahirwe yuko utarakora aya makosa, ndagusaba kwibikira uzaba umugabo wawe”.

    Ati kandi ndagira inama umukobwa waba utwite akaba yashaka ga gukuramo inda ko yabireka kuko Imana Izamubaza amaraso y’uwo mwana. Ibukako hari imiryango myinshi itanga amafaranga menshi ngo ibone umwana ariko bikanga. Zirikanako niba Imana itumye umwana abaho Izanamuha ibimutunga.

    Anna arasoza ubuhamya bwe agira inama awakwiyumva mubyiciro yavuze haruguru ko yabanza kwibabarira yarangiza akanasaba Imana imbabazi, kugirango kandi nawe abashe kubabarira uwagize uruhare mumakosa ye. Arakomeza anavugako Imana ishobora kunyura nomumakosa yacu ikatugirira neza igihe tuyemereye.

    Source:Umurongo w’ivugabutumwa wa CASARHEMA,amarebe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Anna-Teko-nyina-yabujije-gukuramo-inda.html

  • Ntibisanzwe,Umwana na Nyirakuru bakozanyijeho bapfa umurambo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 02 Werurwe 2021 ubwo habaga umuhango wo gusabira no gusezera umunyamategeko Robert Adridge Kasango, nyina n'umuhungu wa nyakwigendera bashyamiranye bapfa gutumvikana aho gushyingura Nyakwigendera Kasango.

    Ni nyuma y'uko misa yaberaga kuri kiliziya yitiriwe abatagatifu bose(All saints Cathedral) yahumuzaga nyina wa nyakwigendera Rose Kabise n'abamushyigikiye bashyize umurambo mu modoka barawirukankana ndetse umuhungu wa nyakwigendera n'abamushyigikiye babirukanka inyuma ndetse baza no kwitabaza polisi ngo ibagarure.
    Rose n'abamushyigikiye, bashakaga ko umurambo ushyingurwa Ku ivuko mu karere ka Tororo gaherereye mu burasirazuba bwa Uganda naho abandi bashakaga ko umurambo ushyingurwa mu karere ka Fort Portal.

    Nyakwigendera Robert Kasango yitabye Imana Ku wa 27/02/2021 azize indwara y'umutima, akaba yari afunzwe ashinjwa kunyereza amashilingi ya Uganda miliyari 15 yari agenewe abageze mu zabukuru.
    Yanditswe na Niyonkuru Emmanuel

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/03/ntibisanzweumwana-na-nyirakuru-bakozanyijeho-bapfa-umurambo/

  • Hahishuwe uko gukorana na Pasiteri mu gutega umutego Rusesabagina byari nko kwizirikaho igisasu k’u Rwanda –

    Mu nkuru y’amagambo 7900 yatambutse muri New York Times , Umwanditsi Joshua Hammer wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuye imuzi ibikorwa byaranze Rusesabagina guhera mu 1994 kugera no ku isegonda rya nyuma ubwo yafatwaga.

    Ni inkuru igaragaramo ubuhamya bw’umugore wa Rusesabagina, Taciana Rusesabagina, ubw’abajyanama be mu Muryango yashinze, Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation, harimo ubw’Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, avuga uko uyu mugabo yafashwe ndetse n’ubwa Pasiteri Constantin Niyomwungere ugaruka ku rugendo rwose rwagejeje ku itabwa muri yombi n’uko ateganya gutanga ubuhamya bushinja uyu mugabo.

    Rusesabagina ageze i Dubai, ngo yandikiye umugore we amumenyesha ko ahageze, undi amubaza niba ameze neza nawe asubiza ati “Meze neza”. Yahise ajya muri Ibis Styles hotel yagombaga kuruhukiramo mbere y’uko akomeza urugendo rwe.

    Aho ku kibuga cy’indege niho inshuti ye Constantin Niyomwungere, umupasiteri ufite insengero mu Burundi, mu Rwanda no mu Bubiligi yari amutegerereje. Kugira ngo urwo rugendo rw’i Dubai rubeho bwari ku butumire bw’uyu mukozi w’Imana.

    Kitty Kurth, Umuvugizi w’Umuryango washinzwe na Rusesabagina, yavuze ko yabajije Rusesabagina icyo gihe agiye i Burundi, akanamwibutsa ko ari igihugu kiri hafi y’u Rwanda ku buryo ashobora gufatwa ariko undi ntagire icyo amubwira.

    Rusesabagina ngo ntabwo yari yigeze abwira umuryango we ko agiye mu Burundi, ahubwo yababwiye “agiye kureba abantu” i Dubai. Umugore wa Rusesabagina, Taciana, ati “Naramubajije nti ushobora kunyoherereza aho uherereye, inama zose uri bukore na nimero za telefoni? Numvaga ntashize amakenga iby’urwo rugendo”.

    Nk’uko byakunze gutangazwa, Rusesabagina ageze i Dubai yagiye muri hotel, ariyuhagira, araryama aruhuka amasaha atatu hanyuma afata urundi rugendo we na Niyomwungere. Bageze ku Kibuga cy’Indege, Pasiteri yafashe Pasiporo ye ajya gutereshamo kashe ku binjira n’abasohoka, hanyuma berekeza mu ndege yari yakodeshejwe. Ubwo bari bagezemo, buri wese bamusangije ikirahure cya Champagne, nyuma y’amasaha atanu aramukangura aramubwira ati “Tugiye kugwa i Bujumbura”.

    Ubwo ngo Rusesabagina yasohokaga mu ndege, yasanze abashinzwe umutekano batandatu bafite imbunda bamutegereje, bari abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, bamwambika amapingu hanyuma bamushyira mu modoka. Ni bwo Rusesabagina yamenye ko aguye mu mutego, amenya ko indege itaguye i Bujumbura nyuma yo kubona icyapa cyerekana ko ari ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

    Rusesabagina yatawe muri yombi biturutse ku iperereza ryari rimaze igihe rimukorwaho rishingiye ku bikorwa by’umutwe wa FLN yashinze wagabye ibitero k’u Rwanda mu 2018 bigahitana inzirakarengane mu Majyepfo y’Igihugu.

    Mu mpera za 2018, Rusesabagina yashyize kuri YouTube amashusho ari mu rurimi rw’Icyongereza ahamagarira abarwanyi be gushoza intambara k’u Rwanda. Hari nyuma gato y’ibitero byagabwe i Nyabimata mu Majyepfo y’u Rwanda.

    Icyo gihe Rusesabagina yagiranye ikiganiro na Radio Ijwi rya Amerika, abazwa niba nta mpungenge atewe n’uko ashobora kuba yatabwa muri yombi, yasubije ko we n’abantu be bitwararika, ati “Twanyuze mu nzira zikomeye, tuzabirenga”. Yavuze ko bari guharanira kubona uburenganzira bwabo nk’abanyarwanda kavukire.

    Joshua Hammer yasomeye aya magambo abajyanama ba Rusesabagina Kitty Kurth na Brian Endless, bombi babanza kugaragaza ko bafite impungenge ku mwimerere wayo, bahuriza ku kuvuga ko bitumvikana uburyo Rusesabagina yayavuga.

    Kurth yavuze ko niba ari ukuri, byaba ari ikimenyetso simusiga cy’uko Rusesabagina yashatse gushoza ibitero k’u Rwanda, gusa nyuma Kurth avuga ko ibitero bivugwa ko byagabwe mu Majyepfo bitabayeho ahubwo ari ikinyoma u Rwanda rwahimbye rushaka gushinja Rusesabagina mu gihe umugore we yavuze ko ayo magambo yafashwe uko atari.

    Mu 2019 nibwo u Rwanda rwashyize imbaraga mu gushaka guta muri yombi Rusesabagina. Hari nyuma y’ibitero bibiri bikomeye byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda ndetse Rusesabagina akajya ku karubanda akabyigamba.

    Polisi y’u Bubiligi yahise ihamagaza Rusesabagina wari warimukiye mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hanyuma imuhata ibibazo. Abanyarwanda babiri bakora mu nzego z’iperereza nabo bahise bajya mu Bubiligi muri icyo gikorwa. Rusesabagina yari kumwe n’umunyamategeko, yanga gusubiza ibibazo byinshi yabazwaga

    Hashize iminsi mike, umugore we yavuze ko Abapolisi bane basatse urugo rwe, bafata mudasobwa, telefoni ndetse n’inyandiko. Ati “Barebye munsi ya matola, n’ahantu hose. Bagiye mu gisenge ndetse no mu igaraje.”

    Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye, yavuze ko inzego zishinzwe iperereza zagenzuye ubutumwa bwa WhatsApp bwa Rusesabagina n’abandi bantu, bareba ibyo baganiriye ku bitero byo mu 2018. Uwo baganiraga kuri ibyo bitero ni Constantin Niyomwungere.

    Mu ntangiriro za 2020, uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi akurikiranyweho iterabwoba, yafashwe ubwo yari yasuye insengero ze ziri mu Rwanda.

    Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko icyo gihe Niyomwungere yagaragaje ukwicuza kuko inshuti ye yakoze ibyaha “ikica inzirakarengane ikanatwika n’inzu”.

    Niyomwungere yashimangiye ko yaganiraga na Rusesabagina kuri ibyo bitero, akamubwira ko abarwanyi be aribo babigabye. Ati “Abo ni abantu banjye, bishe abo bantu bose mu Rwanda.”

    Uyu mugabo yavuze ko ubwo yamenyaga ko Rusesabagina yagize uruhare muri ibyo bitero by’iterabwoba, yumvise yagira uruhare mu bikorwa byafasha kugira ngo atabwe muri yombi. Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko Niyomwungere yahisemo kudafungwa, akemerera gufasha ngo atege umutego Rusesabagina.

    Niyomwungere niwe watanze igitekerezo cy’uko ashobora guherekeza Rusesabagina mu nama n’abarwanyi ba FLN i Bujumbura mu Ntara ya Cibitoke hafi y’umupaka w’ibihugu byombi.

    Havugiyaremye ati “Yaravuze ati, mu gihe mwakodesha indege bwite, namwumvisha ko yakodeshejwe na Guverinoma y’u Burundi.”

    Niyomwungere ubwe yagize ati “Nkorana n’ubuyobozi bw’u Burundi. Nzi Guverinoma, mvugana na Perezida.”

    Uko niko umugambi wacuzwe, RIB ikodesha indege kuri kompanyi isanzwe ikorana n’u Rwanda.

    Ku wa 25 Kanama, umunsi umwe ngo Rusesabagina ahaguruke mu Mujyi wa San Antonio, Niyomwungere na we yafashe indege yerekeza i Dubai.

    Itsinda ry’Umushinjacyaha Mukuru ryari kuri dosiye ryari rifite impungenge zikomeye kuri icyo gikorwa, ibintu byasaga nko guhebera urwaje, ati “Twaribazaga tuti byagenda gute uyu mugabo atubeshye hanyuma agashaka gucika?”

    Ngo Niyomwungere yabwiye abagenzacyaha ati “Ndabizeza ko nzubaha isezerano ryanjye. Mfite insengero nshaka gukomeza kuyobora. Ntabwo nemeranya n’ibyo bakora. Munyizere.” Umushinjacyaha Mukuru ati “Twemeye kubyakira gutyo”.

    Gahunda ya Rusesabagina na Niyomwungere nk’uko yari yateguwe muri Ibis Styles hotel ni ko yagenze, hanyuma bageze ku kibuga cy’indege nibwo ibisa n’ibibazo byashatse kuvuka ubwo abapilote bavugaga ko indege yerekeje i Kigali ariko icyo gihe Rusesabagina na Niyomwungere bari bari kuganira ntiyabyumva.

    Ubwo Rusesabagina yari amaze gutabwa muri yombi i Kigali, yaketse ko na mugenzi we nawe yatawe muri yombi, nyuma y’iminsi mike nibwo yamenye ko yagambaniwe.

    Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yatangaje ko yavuze ko ibyo Guverinoma y’u Rwanda yakoze byari bikurikije amategeko kuko rwumvaga ko mu gihe Rusesabagina yashukwa akagera i Kigali azi ko agiye ahandi hantu, byaba ari ibintu byiza.

    Rusesabagina ari kuburana hamwe n’itsinda ry’abantu 20 bari muri FLN. Ubushinjacyaha buvuga ko buteganya kugaragaza abantu 80 bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Rusesabagina hamwe n’abandi batangabuhamya batatu bari abantu ba hafi ba Rusesabagina.

    Niyomwungere umaze amezi acungirwa hafi n’inzego z’u Rwanda ni umwe mu bazashinja Rusesabagina, yagize ati “Nishimiye gutanga ubuhamya bushinja umuntu ukora ibikorwa by’iterabwoba, umuntu wishe abantu. Yarampemukiye ndashaka gufasha ubutabera.”

    Pasiteri Niyomwungere azwi cyane mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye ahazwi nko mu Ruvumera, kuko ahafite itorero yashinze rizwi nka Goshen Holy Church

    Rusesabagina ubwe yigeze kuvuga ko uko yageze mu Rwanda ari igitangaza

  • U Rwanda rwakiriye inkingo ibihumbi 240 za Coronavirus, bitarenze Kamena 2022 hazakingirwa abantu miliyoni 7,8 –

    Uru rukingo rwa AstraZeneca rwakozwe na Kaminuza ya Oxford hanyuma Ikigo cyo mu Buhinde cyitwa Serum Institute nicyo cyarutunganyije. Ku wa 15 Gashyantare nibwo OMS yatanze uburenganzira bwo kuba rwatangira gutangwa. Agacupa karwo kaba kari mu icupa ririho igipapuro cy’icyatsi cyanditseho ngo COVISHIELD.

    Mu nkingo zose za Coronavirus zimaze gukorwa, urwa AstraZeneca nirwo rwonyine rufite amabwiriza ashobora korohera abantu mu buryo bwo kurutwara no kurubika. Rushobora kubikwa mu bubiko busanzwe ahantu hari ubukonje ushobora no kubona muri firigo zikoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

    Uru rukingo kandi nirwo ruhendutse muri zose. Dose imwe igura amadolari ane, ni hafi 4000 Frw, umuntu kugira ngo bibe byizewe ko yakingiwe neza, ahabwa ebyiri, hagati y’imwe n’indi haba harimo iminsi 21.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ubwo yakiraga izi nkingo yavuze ko urugamba rwo gukingira Coronavirus mu Rwanda rwatangiye.

    Ati “Umugambi ni uko dukingira Abanyarwanda bangana na miliyoni 7,8, bivuze ko rero urugendo rutangiye rwo kwakira inkingo uko ziboneka, muzi ko ibihugu byinshi bizishaka ariko igihugu cyacu kirakora uko gishoboye kugira ngo inkingo ziboneke tubashe gukingira abanyarwanda vuba dusubire mu murimo, ibya Guma mu Rugo tubivemo ahubwo dusubire ku kazi.”

    Dr Ngamije yavuze ko ku ikubitiro abari mu nzego z’ubuzima guhera ku mujyanama w’ubuzima kugera ku muganga uri mu bitaro bya Kaminuza, abakozi bafasha mu gikorwa cyo kwirinda COVID-19, abakuze bafite hejuru y’imyaka 65 barwaye indwara karande zitandukanye aribo bagomba guhabwa urukingo guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021.

    Yakomeje avuga ko izi nkingo zizewe, zuzuje ibisabwa byose kandi ko umuturarwanda wese ugomba gukingirwa azaba yagezweho n’urukingo bitarenze Kamena 2022.

    Ati “Abaturage miliyoni 7,8 tugomba kubakingira kugeza icyo gihe, ubwo rero buri wese atekane, tuzamugeraho. Tuzajya dukingira tubikoreye mu bigo nderabuzima n’ubundi bibegereye, amakuru bazajya bayabona ku gihe.”

    Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru nibwo igikorwa cyo gukingira kizatangira, abazahabwa urukingo ku ikubitiro bagiye guhabwa ubutumwa, aho bizajya bikorwa binyuze ku rwego rw’akarere no mu zindi nzego z’ibanze.

    Izi nkingo guhera kuri uyu wa Kane zizatangira gukwirakwizwa mu gihugu cyose, abazazihabwa bazajya bamenyeshwa hanyuma bajye ku Bigo Nderabuzima ubundi bahabwe inkingo nk’uko biteganywa.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu harakirwa izindi nkingo za Pfizer 102 960 hanyuma mu cyumweru gitaha mu ntangiro hakirwe izindi ibihumbi 500, buri kwezi hazajya hakirwa inkingo binajyane n’umubare w’abagomba gukingirwa.

    Magingo aya, muri gahunda ntabwo abantu bafite munsi y’imyaka 18 bari mu bazahabwa urukingo ku ikubitiro.

    Ku Isi yose inkingo miliyoni 249 nizo zimaze gutangwa, muri zo abantu miliyoni 54 nibo bakingiwe mu buryo bwuzuye, ni ukuvuga bahawe dose ebyiri zisabwa bingana na 0,69% by’abatuye Isi. U Bwongereza nicyo gihugu kimaze gutanga inkingo nyinshi dore ko mu mpera z’icyumweru gishize cyari kimaze gukingira abaturage miliyoni 20.

    Indege ya Qatar Airways itwaye inkingo za COVID-19 ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali

    Inkingo za Coronavirus zikurwa mu ndege

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ni umwe mu bayobozi baje kwakira izi nkingo

    Amafoto: Kazungu Armand


  • Ibya Sadate na Karenzi byafashe indi ntera, umwe yasabye RIB kubyinjiramo #rwanda #RwOT

    Yanyujije ubutumwa kuri Twitter, agaragaza bimwe mu biganiro byavugiwe muri group ya Whatsapp yitwa Inshuti Zidasigana, irimo na Munyakazi Sadate.

    Bimwe muri ibi biganiro birimo imvugo zumvikanamo guhembera inabi tutifuje ko zitambuka mu kinyamakuru kubera ko zihabanye n’umurongo wacyo cyangwa ngo twizere ukuri kwabyo.

    Gusa muri ibi biganiro byumvikanamo ibisa nk’umugambi wo kugirira nabi uriya munyamakuru ndetse na mugenzi we ukora kuri iriya Radio witwa Oswald.

    Sam Karenzi wafashe bumwe muri buriya butumwa akabushyira kuri Twitter, yaherekejeho ubutumwa bwe, avuga ko amaze iminsi akurikirana ibivugirwa muri iriya group ya Munyakazi Sadate 'n’abambari be ! Nabanje kubireka ngira ngo bizarangirira mu bitutsi hano ku mbuga ! Ni byiza ko RIB ikora akazi kayo igakumira icyaha kitaraba !'

    Uyu munyamakuru avuga ko nta kirego yatanze muri RIB ahubwo ko we icyo yakoze ari ukubimenyesha uru rwego kuri Twitter gusa.

    Munyakazi Sadate yakunze gucyocyorana na Sam Karenzi ku mbuga nkoranyambaga aho yamushinjaga gushaka gusenya ikipe ya Rayon Sports mu gihe undi na we yakunze kunenga imiyoborere y’iriya kipe ubwo Sadate yari akiyiyoboye.

    Mu kiganiro yagira n’Ikinyamakuru Igihe, Sam Karenzi avuga ko ntacyo apfa na Sadate ahubwo ko we na bagenzi be bakorana, bagaragazaga ibitagenda mu miyoborere ya Sadate.

    Yagize ati 'Ntabwo turi nk’abandi banyamakuru, niba batarabivugaga kuko bari inshuti, twe si ko dukora.Twanenga ibitagenda ku gihe cye, n’uyu munsi nubwo adahari ntibitubuza kuvuga ibitagenda muri Rayon Sports.'

    Munyakazi Sadate na we yabwiye Ikinyamakuru Igihe ko atakwita ku byatangajwe na Sam Karenzi kuko nta shingiro bifite.

    Yagize ati 'Icya mbere ni uko Munyakazi Sadate ntabwo ndi umupolisi wo gucunga ibivugirwa muri groupe zose mbamo kandi kubinyitirira ndumva ari ukunsebya no gushaka kongera gutangiza umugambi wo kunyangisha abantu.'

    Munyakazi Sadate avuga ko ibyanditswe na Karenzi kuri Twitter we abifata 'nk’ibyo umuntu yitekerereza, ku bwanjye biriya ni icyaha. Ibintu byaganiriwe mu muhezo cyangwa mu ibanga ntibyemewe kubitangaza utabifitiye uburenganzira. Sinigeze mutuka, nta butumwa nigeze mwandikaho, birashoboka ko umuntu yaba ari ku mbuga zitandukanye, ntabwo kuba ndimo bivuze ko ibyahavugiwe byose nabigizemo uruhare.'

    Mu kwezi gushize, Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bakora ibiganiro bya Sporo mu Rwanda (AJSPOR/Association des Journalistes Sportifs du Rwanda) ryatangaje ko ryitandukanyije n’imikorere ya bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo kuri Radio 10 ngo kuko idakurikiza amahame agenga itangazamakuru ry’umwuga.

    Iri shyirahamwe ryanagaragaje abo banyamakuru ari bo Samuel Karenzi na Kalisa Bruno bombi bari muri iri shyirahamwe ndetse na Kazungu Clever na Biganiro Antha batari abanyamuryango.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ibya-Sadate-na-Karenzi-byafashe-indi-ntera-umwe-yasabye-RIB-kubyinjiramo