Category: Uncategorized

  • Rusizi: Umugororwa yarashwe agerageza gutoroka – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RCS yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021, yanditse iti 'Kuri gereza ya Rusizi, umugororwa witwa Masengesho Daniel yagerageje gutoroka mu ijoro, abonywe n'abacungagereza arenga ku byo bamubwiye araraswa bimuviramo urupfu.'

    At Rusizi Prison, a detainee named Masengesho Daniel attempted to escape at night, unfortunately the deceased resisted to the Prison guards on duty and this prompted his shooting resulting into his death.

    — RCS Rwanda (@RCS_Rwanda) March 2, 2021

    Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko ku isaha ya saa 19:47 z'umugoroba wo ku wa 24 Gashyantare 2021 ari bwo Masengesho yabonywe n'abacungagereza arimo kurira urupangu ashaka gutoroka, babanza kurasa hejuru ariko yanga gusubira inyuma, birangira bamurashe.

    Masengesho yari yarakatiwe igifungo cy'imyaka ine, yarashwe agerageza gutoroka Gereza ya Rusizi iherereye ku musozi urebana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Bukavu.

    Ikibazo cy'ikoreshwa ry'ingufu z'umurengera mu nzego z'umutekano cyagarutsweho kenshi n'inzego zitandukanye mu mwaka ushize, ubwo hagiye humvikana impfu z'abaturage barwanyaga inzego z'umutekano, bikarangira barashwe bagapfa.

    Ubwo yari mu kiganiro na RBA muri Nzeri 2020, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabajijwe n'umwe mu bari bagikurikiye ku kibazo cy'ingufu z'umurengera abapolisi bari bamaze iminsi bakoresha bigahitana ubuzima bw'abaturage, yizeza ko bizakemuka kandi 'ababikoze bakabiryozwa'.

    Yagize ati 'Ndi kubikurikirana, navuganye n'ubuyobozi bwa Polisi y'Igihugu, ndatekereza ko tugiye kubona impinduka, ntabwo izo ngufu z'umurengera zikenewe. Kabone n'iyo uwo muntu yaba ari umunyabyaha ruharwa, polisi yahawe imyitozo y'uko yitwara idakoresheje imbaraga z'umurengera.'

    Icyo gihe umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko hari abapolisi bari gukurikiranwa kubera kugendera muri uwo mujyo.

    Ijambo ry'Umukuru w'Igihugu ryahinduye byinshi mu buryo bugaragara kuko nyuma y'aho nta zindi mpfu za hato na hato ziturutse ku ngufu z'umurengera za polisi zongeye kugaragara.

    Ku rundi ruhande ariko si abapolisi babwirwaga gusa, kuko n'izindi nzego z'umutekano zifite aho zihurira n'abaturage zirimo na RCS birazireba.

    Ifoto yakoreshejwe hejuru igaragaza amarembo ya Gereza ya Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umugororwa-yarashwe-agerageza-gutoroka

  • Karongi: Umusore yakubise se bimuviramo urupfu, abimenye na we yiyahuza ishuka – #rwanda #RwOT

    Iyi mirwano y'uyu mwana na se yabaye ku itariki 26 Gashyantare 2021. Uwo musore yashyamiranye na se biturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo bari bafitanye aho yamushinjaga ko nta murage yamuhaye mu gihe yari yarawuhaye bakuru be.

    Izo ntonganya ni zo zabyaye imirwano yatumye bombi bakomeretsanya, binabaviramo kujyanwa kwa muganga ariko umubyeyi aza kwitaba Imana kubera ibikomere.

    Nyuma yo kumenya ko se yashizemo umwuka, uwo musore yasimbutse urukuta rw'Ikigo Nderabuzima cya Musango yari arwariyemo na we yiyahurira hafi yacyo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mutuntu, Nsengiyumva Songa, yabwiye IGIHE ko uwo mubyeyi yapfiriye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, aho yari yohereje kuvurirwa.

    Yagize ati 'Ni byo yishe se, amaze kumenya ko yapfuye yahise asimbuka ibitaro aho yari yarwariye kuko bari bakomerekezanyije na we mu minota 20 yahise yiyahura akoresheje ishuka yo mu Kigo Nderabuzima yari yajyanye.'

    Yongeyeho ko umuzamu w'Ikigo Nderabuzima cya Musango ni we watanze amakuru ko uwo musore yasimbutse urukuta rwacyo.

    Ati 'Umuzamu ni we wambwiye ko yasimbutse bishobora kuba yari amaze kumenya ko se yapfuye noneho ahita ajya kwiyahura kuko nyuma y'iminota 20 abantu bahise bavuga ko hari umuturage wiyahuye dusanga ni we.''

    Nsengiyumva yasabye abaturage kujya barangiriza ibibazo byabo mu masibo, byabananira bakabigeza ku kagari cyangwa ku murenge aho kugira ngo bitutumbe bibe byanavamo urupfu.

    Umurambo w'uwo musore, abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, bahise bawujyana mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo hasuzumwe icyamwishe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umusore-yakubise-se-bimuviramo-urupfu-abimenye-na-we-yiyahuza-ishuka

  • Akarere kose ka Bugesera kabuze amazi – #rwanda #RwOT

    Imiyoboro ibiri yangiritse ni ivana amazi mu ruganda rwa Kanyonyomba n'uvana amazi mu ruganda rwa Ngenda.

    Mu itangazo Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura, Wasac, cyanyujije kuri Twitter cyavuze ko Akarere ka Bugesera kose kabuze amazi ariko ko abaturage bakwiye kwihangana mu gihe biri gutunganywa.

    Ati 'Twagize ikibazo ku matiyo avana amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba na Ngenda. Mu gihe abakozi bacu bari gukorana umurava mu gusana ayo matiyo, turasaba abatuye mu karere kose ka Bugesera kwihanganira ibura ry'amazi tubizeza ko mu gihe cya vuba bongera kuyabona.'

    Umuvugizi wa WASAC, Iraguha Dan, yatangarije IGIHE ko ibikorwa byo gusana iyi miyoboro birimbanyije kugira ngo abaturage batuye mu Bugesera babashe kubona amazi vuba bidatinze.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko umuyoboro uvana amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba n'uwa ngenda yaturitse bisanzwe.

    Umuyoboro wavanaga amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba wagemuraga angana na meterokibe 2500 ku munsi mu gihe uruganda rwa Ngenda rwohereza amazi angana na meterokibe 3300 ku munsi.

    Mu karere ka Bugesera, amazi yabuze kubera imiyoboro yangiritse / Ifoto: IGIHE


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-kose-ka-bugesera-kabuze-amazi

  • Bane batawe muri yombi bakekwaho gucuruza mukorogo (Video) – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Werurwe 2021, nibwo aba bagabo bashinjwa kugurisha amavuta ya mukorogo beretswe itangazamakuru.

    Polisi yatangaje ko aba bagabo uko ari bane yabafatiye mu Murenge wa Gatenga kandi ko icyo gikorwa kizakomeza mu bice bitandukanye by'Igihugu.

    Aba bagabo bemera amakosa y'uko bacuruzaga aya mavuta ariko bagahakana ko bayakuraga hanze.

    Umwe yagize ati ' 'Ncuruza amavuta muri rusange yo kwisiga ariko habonetsemo amavuta atemewe . Njye mbimenye vuba kuko mperutse kubibona kuri televiziyo mwafashe abantu muri kubimena, kuva ubwo ntabwo nongeye kurangura. Nari nafashe umwanzuro ko nzacuruza ayo mfite nkahita ndekera.'

    Yongeyeho ku nyuma y'aho Leta ihagurukiye iki kibazo na we yaje gufatwa acuruza aya mavuta anemera amakosa y'icyaha yakoze abisabira imbabazi.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z'imiti n'ibindi mu Kigo cy'igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti mu Rwanda , Lazaro Ntirenganya yavuze ko aya mavuta agira ingaruka zikomeye ku buzima bw'umuntu uyakoresha.

    Ati 'Haba harimo Hydroquinone kandi ingaruka igira n'uko yangiza uruhu, uruhu ntiruba rukigira wa mumaro wo gukingira umuntu imirasire y'izuba. Uruhu ntiruba rugifite ubushobozi bwo kurinda umuntu indwara zishobora guturuka kuri za mikorobe zitandukanye n'amavirusi.'

    Yaboneyeho kugira inama abakoresha aya mavuta n'abayacuruza y'uko bakwiye kuyirinda kuko ashobora kugira ingaruka z'igihe gito n'igihe kirambye zirimo na kanseri.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abafashwe baramutse bahamwe n'icyaha bafungwa hagati y'umwaka umwe n'imyaka ibiri.

    Ati 'Umuntu ucuruza ibi bintu akaba azi ko azabizira akongera akabicuruza azi ko abandi bigeze kubizira, njye numva ko rwose icyo gihe imitekereze ye ishobora kuba ifite ibibazo.'

    Kabera yavuze ko n'abinjiza ayo mavuta mu gihugu bakwiriye kubicikaho kuko mu minsi ya vuba bazafatwa.

    Abatawe muri yombi ni bane gusa Polisi yatangaje ko n’abandi babikora bazafatwa vuba

    Umwe mu batawe muri yombi

    Amwe mu mavuta atemewe yafashwe

    Umwe mu batawe muri yombi yavuze ko yari abizi ko amavuta acuruza atemewe

    Lazaro Ntirenganya yavuze ko aya mavuta agira ingaruka zikomeye ku buzima bw'umuntu uyakoresha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bane-batawe-muri-yombi-bakekwaho-gucuruza-mukorogo-video

  • Ngibi ibimenyetso byakwereka ko umuntu yakuriye mu muryango ukennye cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Urban.org rusobanura ko mu buzima bwa buri munsi uko waba warakuze kose hari uko wakwitwara bitewe n'aho ugeze ntihabe hari umuntu wakuvumbura bigaragariye ku myitwarire yawe.

    Muri rusange imiryango ikennye ntabwo ipfa kubona ubushobozi bwo gutunga umuryango, nk'uko bikwiriye ku buryo usanga muri iyo miryango harimo ibibazo bitandukanye, by'imibereho nko kubura ibyo kurya, ibyo kwambara, n'ibindi bitandukanye. Muri iyi nkuru turakwereka ibintu bitandatu, muri byinshi byakwereka uwo muntu wakuriye mu muryango ukennye.

    1.Iyo agiye guhaha hari ibyo atagura kabone n'ubwo yaba afite amafaranga:

    Uyu muntu wakuze ari umukene arangwa n'ubwoba bwa buri munsi ku buryo iyo agiye ku isoko hari ibyo adashobora kugura n'ubwo yaba afite ubushobozi bwabyo. Urugero: Nko kugura amazi yo mu icupa biramugora, kugura igipupe n'ibindi bitandukanye.

    2.Ahorana ikibazo cy'imibereho y'ibimutunga

    Uyu muntu wakuze ari umukene ahorana ikibazo cyo kubona ibimutunga ku buryo usanga ahora yibaza ngo ejo nzarya iki? cyangwa sindibuhage. Usanga agira agira ubwoba bwo gusangira n'abandi kuko aba yumva ko atari buhage. Usanga afite imico mu kurya aho ashobora guhitamo kuza kurya ibyo akunda cyane nyuma y'ibindi. Urugero: Nko kurya inyama nyuma.

    3.Usanga bakunda kwikorana akazi

    Abantu bakuriye mu buzima bwa gikene bakunda kwikorera ibintu ubwabo, ndetse akumva yakwifasha, ku buryo ushobora kumumenya bitewe na bimwe mu bikorwa akora.

    4.Usanga bakora ibintu uko bitagomba gukorwa cyangwa gufatwa

    Umuntu wakuriye mu muryango ukennye arangwa no gufata cyangwa gukora ibintu uko bidakorwa. Urugero: Gufata igikombe uko wiboneye mu gihe cyo kunywa, cyangwa kurya. Aha n'imyambaro ishobora kumugaragaza.

    5.Uyu muntu yizerera mu bitangaza

    Uzasanga aba barangwa n'imikino itanga amahirwe, nk'imikino ushobora gukina ugatsindira ikintu runaka, kabone n'aho yaba yaragize amafaranga menshi, ntibimubuza gukina imikino y'amahirwe cyangwa kwizerera mu bitangaza.

    6.Iyo ari mu kazi ahorana ubwoba bwo kwirukanwa

    Uyu muntu akazi kose akora arigengesera akiha intego y'ibyo agiye gukora ndetse n'ibyo agomba kurangiza. Uyu muntu ashobora no gukora akazi atameze neza ariko akagakora kugira ngo hatazamo icyuho.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ngibi-ibimenyetso-byakwereka-ko-umuntu-yakuriye-mu-muryango-ukennye-cyane/

  • Producer Eleeeh yasobanuye impamvu abatunganya amajwi bakora nijoro anagenera ubutumwa abavuga ko akora indirimbo ziri mu njyana imwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Producer Element wamenyekanye nka Eleeeh yasohbanuye impamvu abatunganya amajwi (audio producers) bakora nijoro anavuga impamvu akora indirimbo ziri mu njyana imwe. Ibi Eleeeh yabivuze ubwo yaganiraga na RadioTv10 aho yanavuze byinshi ku rugendo rwe rwa muzika. Mu gutangira ikiganiro, Eleeh yavuze ko ashimira Imana kubw'intambwe ikomeje kumuteza mu kazi ke ka buri munsi ariko ko gutunganya amajwi (audio production). Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka umwe amaze ari icyamamare (kuko indirimbo yazamuye izina rye yagiye hanze muri Werurwe 2020) hari byinshi yagezeho gusa ko akomeje kwiga no kwihugura kuko nta muntu umenya byose. Producer Eleeeh yavuze impamvu aba producers bagenzi be bakora nijoro aho yavuze ko akenshi biterwa n'abahanzi kuko hari abahanzi bahitamo kuza muri studio nijoro kuko aribwo babonye umwanya cyane ko nta birangaza biba bihari nijoro byashobora gutuma amajwi yabo adafatwa neza. Eleeeh yavuze ko gutunganya amajwi nijoro kw'aba producers akenshi biterwa n'abahanzi nubwo we yavuze ko atajya akora nijoro.

    Eleeeh

    Producer Eleeeh kandi yagize icyo avuga ku byavuzwe ko akora indirimbo ziri mu njyana imwe aho yavuze ko aribyo kuko yibanda kuri Afrobeat ariyo njyana ny'afurika kuko ari umunyafurika akaba arajwe ishinga no kubanza guteza imbere ibyo ku mugabane we. Eleeeh yabwiye abantu bamunengera gukora injyana imwe aho yavuze ko kuri ubu aribyo birimo kumugaburira. Yagize ati ” Nibyo birimo kungaburira muri iki gihe. Indirimbo nzazikora zisa mpaka nimba aribyo bigabura “. Nubwo Eleeeh yavuze gutya ariko avuga ko kwibanda ku ndirimbo zo mu njyana imwe atariyo gahunda afite kuko we akora bitewe n'akazi afite avuga ko abonye umuhanzi ushaka gukora indi njyana nta kabuza nawe yamukorera.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/producer-eleeeh-yasobanuye-impamvu-abatunganya-amajwi-bakora-nijoro-anagenera-ubutumwa-abavuga-ko-akora-indirimbo-ziri-mu-njyana-imwe/

  • Bwa mbere mu mateka, hagiye kubakwa hoteli idasanzwe mu kirere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere mu mateka y'isi,hagiye kubakwa hoteli idasanzwe izaba iri mu isanzure. Iyi Hoteli izubakwa na kompanyi yitwa Orbital Assembly Corporation (OAC). Bitegenyijwe ko ibikorwa byo kuyubaka bizatangira mu 2025, hanyuma ikazafungura imiryango mu 2027. Iyi hoteli izaba yubatse ku nzira Isi izengurukaho yitwa Oribit nk'uko byatangajwe na DailyMail.

    Iyi Hoteli ngo izaba imeze nk'uruziga ku buryo iyi shusho izaba yubatsemo izajya iyifasha kuringaniza imbaraga zayo n'iz'ukwezi. Izaba kandi igizwe n'utuntu umuntu yakwita nk'impeta tuzaba tugaragiye urwo ruziga kandi utwo tuntu tukaba dushobora kuzagurishwa ku bigo bikomeye by'ubushakashatsi bwo mu kirere nka NASA na ESA.

    Izaba kandi ifite ibyumba binini byo kureberamo ibitaramo n'ibirori bikomeye.Biravugwa ko iyi hoteli izatwara Miliyari 100 z'amadorali, uyashyize mu manyarwanda ni hafi Tiliyari 100. Izaba ifite amazi n'umurio bihagije, Laboratwari irimo abahanga kabuhariwe. Amakuru avuga ko izaba yubatse mu birometero 300 uvuye ku mubumbe w'Isi.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-mu-mateka-hagiye-kubakwa-hoteli-idasanzwe-mu-kirere/

  • Dore uko umuhango wo gusezera no gushyingura Padiri Ubald Rugirangoga kuri Centre Ibanga ry'Amahoro wagenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo habaye Missa yo gusabira Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana ku ya 07 Mutarama 2021. Iyi ni Missa yabereye muri kiliziya ya Regina Pacis aho yari yitabiriwe n'abasaseredoti benshi barimo n'ababanye na Padiri Ubald igihe kinini. Iyi Missa yari yitabiriwe n'abasenyeri batandukanye aho yayobowe na Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda. Kuri uyu munsi tariki ya 02 Werurwe 2021 hateganyijwe umuhango wo gusezera no gushyingura Padiri Ubald Rugirangoga, ni umuhango urimo kubera kuri Centre Ibanga ry'Amahoro. Uyu muhango mwawukurikira mukanze hano hasi:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/dore-uko-umuhango-wo-gusezera-no-gushyingura-padiri-ubald-rugirangoga-kuri-centre-ibanga-ryamahoro-wagenze/

  • FC Barcelona iri gushaka abakinnyi 5 bakomeye bo gutuma Messi yisubiraho akongera amasezerano #rwanda #RwOT

    Umubano wa Messi na FC Barcelona wasenyutse mu mwaka ushize ubwo uyu mukinnyi yashakaga kugenda iyi kipe ikabyanga ahubwo ikamusaba kujya kuyirega akabyanga.

    Messi ararangiza amasezerano mu kwezi kwa Gatandatu aho ibigugu bifite amafaranga nka Manchester City na Paris Saint-Germain ariko FC Barcelona yo ntirava ku izima irashaka gushora akayabo ku isoko ikagura abakinnyi bakomeye 5 batuma uyu mukinnyi yisubiraho cyane ko bazi ko akunda ikipe ahubwo ashaka kuyivamo kubera itakiri ku rwego rwo guhatanira ibikombe bikomeye.

    Iyi kipe yanyuzemo ibyamamare bikomeye.irashaka kuzana abandi bakinnyi 5 barimo n'umusore ukiri muto uri gutsinda ibitego cyane Erling Haaland.

    Uyu musore w'imyaka 20 ukinira Borussia Dortmund ntasiba gutsinda ibitego muri Bundesliga ariyo mpamvu amakipe menshi I Burayi ari kumwifuza.

    Barcelona irashaka guhangana na Manchester United na Liverpool ku gusinyisha uyu munya Norway w'umuhanga bidashidikanywaho.

    Undi mukinnyi FC Barcelona ishaka kugura ni myugariro Matthijs de Ligt ukinira Juventus ariko wubatse izina muri Ajax ubwo yayigezaga muri ½ cya UEFA Champions League ya 2019.

    Icyakora uyu mukinnyi we bishobora koroha ko Barcelona imubona kuko muri Juventus yasubiye inyuma bigaragara.

    Undi mukinnyi Barcelona iri kwifuza ni Jules Kounde,myugariro wa Sevilla w'imyaka 22 uhagaze neza muri iki gihe ndetse ari kwifuzwa cyane n'amakipe menshi.

    Umukinnyi wo hagati wa Liverpool,Georginio Wijnaldum nawe ari gutekerezwaho na FC Barcelona kugira ngo asimbure Sergio Busquets ushaje bigaragara.Agiye gusoza amasezerano nawe biroroshye ko yaboneka.

    Uwa nyuma FC Barcelona ishaka kugura ngo ireshye Lionel Messi ni Sergio Aguero usanzwe ari inshuti magara nawe.Uyu rutahizamu asanzwe akinira Manchester City ariko muri Kamena nawe azasoza amasezerano.

    Amakuru aravuga ko FC Barcelona yamaze kwaka inguzanyo ya miliyari muri Banki kugira ngo ibashe kuba yagura aba bakinnyi 3 barimo Haaland, De Ligt, Koude mu gihe Aguero na Wijnardum na Aguero bazira Ubuntu.

    Benshi baribaza niba Haaland,De Ligt, Koude, Wijnaldum na Aguero bazatuma Messi yongera kwishima akaguma mu ikipe.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fc-barcelona-iri-gushaka-abakinnyi-5-bakomeye-bo-gutuma-messi-yisubiraho