Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwakiriye inkingo za Pfizer mu cyiciro cya kabiri, ku munsi zageze ku bihumbi 342 – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kwakira inkingo za Coronavirus, icyiciro cya mbere hakiriwe 240.000 za AstraZeneca mu gihe icya kabiri cyakiriwe ari iza Pfizer zingana na 102.960.

    U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye inkingo za Pfizer zitanzwe muri gahunda ya Covax kuko ibindi byose bimaze kugerwaho n'urukingo (ni ukuvuga Ghana na Côte d'Ivoire) byahawe urwa AstraZeneca.

    Izi nkingo za Pfizer zakiriwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, hamwe n'abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo.

    Uru rukingo ni rumwe mu zimaze gukorwa zifite ubushobozi bwo hejuru mu kurinda umuntu kuba yakwandura iki cyorezo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko rwizewe ku kigero cya 95%. Rubikwa ahantu hari ubukonje bwa degere Celsius -70, mu gihe ryamadolari 20, ni hafi ibihumbi 20 Frw.

    Ubwo yakiraga icyiciro cya mbere cy'inkingo za AstraZeneca mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Werurwe 2021, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko urugamba rwo gukingira Coronavirus mu Rwanda rwatangiye.

    Ati 'Umugambi ni uko dukingira Abanyarwanda bangana na miliyoni 7,8, bivuze ko rero urugendo rutangiye rwo kwakira inkingo uko ziboneka, muzi ko ibihugu byinshi bizishaka ariko igihugu cyacu kirakora uko gishoboye kugira ngo inkingo ziboneke tubashe gukingira abanyarwanda vuba dusubire mu murimo, ibya Guma mu Rugo tubivemo ahubwo dusubire ku kazi.'

    U Rwanda rufite gahunda yagutse yo gukingira abantu bagera kuri 30 ku ijana mu mpera za 2021 ikagera kuri 60 ku ijana by'abaturage bose mu mpera za 2022. Aba mbere bazahabwa inkingo ni abakozi bashinzwe ubuzima, abandi bakozi bafite ibyago byo kwandura, abasaza, abafite indwara zitandura, impunzi, abagororwa n'abarimu.

    Inkingo zagejejwe mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kane zizatangira gukwirakwizwa mu gihugu cyose, abazazihabwa bazajya bamenyeshwa hanyuma bajye ku Bigo Nderabuzima ubundi bazihabwe nk'uko biteganywa.

    Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Werurwe 2021 ni bwo igikorwa cyo gukingira kizatangira, abazahabwa urukingo mu ba mbere bagiye guhabwa ubutumwa, aho bizajya bikorwa binyuze ku rwego rw'akarere no mu zindi nzego z'ibanze.

    Kanda hano urebe andi mafoto menshi

    Indege yari itwaye inkingo ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe

    Abakiriye inkingo kimwe n’abazigejeje aho zijyanwa bari bafite akanyamuneza

    Abayobozi bitabiriye iki igikowa bategereje ko inkingo

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Urukingo rwa Pfizer ni rumwe mu zimaze gukorwa zifite ubushobozi bwo hejuru mu kurinda umuntu kuba yakwandura iki cyorezo

    U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye inkingo za Pfizer zitanzwe muri gahunda ya Covax

    Amafoto: Muhizi Serge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-inkingo-za-pfizer-mu-cyiciro-cya-kabiri-ku-munsi-zageze-ku

  • Rwamagana: Akanyamuneza ku borozi nyuma yo kwigishwa no kwerekwa uburyo bwo kongera umukamo – #rwanda #RwOT

    Mu myaka itatu ishize umukamo w'amata mu nka zo mu Karere ka Rwamagana wari litiro 30 000 ku munsi ariko kuri ubu umukamo umaze kugera kuri litiro 38 000 ku munsi nyuma yaho aborozi bigishijwe uburyo bajya bagaburira inka ubwatsi buzongerera umukamo.

    Aba borozi bigishijwe binyuze mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) ku bufatanye n'umushinga ugamije guteza imbere ubworozi (RDDP) hakaba harashyizweho ishuri ry'aborozi mu murima, mu kiraro no mu rwuri.

    Muri iri shuri haba harimo abafashamyumvire baba barahuguwe, ubundi bagakora amatsinda abumbiyemo aborozi bo mu midugudu no mu tugari dutandukanye, bakigishwa uburyo bita ku nka zabo.

    Muri aya matsinda bahugurwa ku gufata neza inka ku buryo yongera umukamo, bigishwa uburyo bakurikirana ubuzima bw'inka, uburyo bahingamo ubwatsi butandukanye bugamije kongera umukamo n'ibindi byinshi bituma inka yitabwaho ikongera umukamo.

    Nzirasanaho Jean Claude uturuka mu Murenge wa Karenge mu Kagari ka Byimana avuga ko ataratangira kwigishwa ku kuntu yakwita ku nka ze ngo yiyororeraga ibimasa yumva ko arizo nka zamuha umusaruro kuruta izamuha amata.

    Ati 'Nyuma yo kwigishwa nafashe inka imwe nakamagamo litiro imwe n'igice ku munsi nyitaho neza nyiteza intanga none ubu nyikuramo litiro zirindwi mbikesha ubumenyi naherewe mu mahugurwa.'

    Yakomeje agira ati 'Ubu umuryango wanjye ubona amata ahagije kandi no ku isoko nkajyanayo, mfata litiro eshatu tukazikoresha mu rugo, izindi litiro enye zikajya ku isoko nibura urumva ko ku nka imwe ku munsi nyibonaho 800 Frw.'

    Kampirwa Jeannette uturuka mu Murenge wa Rubona mu Kagari ka Karambi we yavuze ko atarahabwa amahugurwa ku kongera umukamo ngo yavuye kuri litiro imwe agera kuri litiro eshanu.

    Ati 'Nari mfite inka ebyiri, imwe ikamwa litiro imwe none ubu ngeze kuri litiro eshanu kandi ndacyakomeza kongera umukamo ari nako nkangurira na bagenzi banjye kwita kun ka zabo.'

    Umukozi uhagarariye Umushinga ugamije guteza imbere Ubworozi bw'inka zitanga Umukamo witwa Rwanda Dairy Development Project (RDDP) mu Karere ka Rwamagana, Tuyishime Vestine, avuga ko kimwe mu byo bishimira harimo no kuba barigishije aborozi bakanabaha ubwatsi bwongera umukamo, yavuze ko kuri ubu aborozi bamenye neza ko kugira ngo inka iguhe umukamo uyitaho nk'umuntu.

    Ati 'Ubundi muri rusange abantu bari bamenyereye kugaburira inka mu buryo budatanga umusaruro bazigaburira imitungo none ubu bamenye ko inka bayivangira ibinyamusogwe, mu matsinda bari barimo twabahaga imbuto z'ubwatsi bwongera umukamo bakabuhinga ndetse bakanaha bagenzi babo imbuto.'

    Tuyishime yavuze ko abenshi mu borozi umukamo wabo wiyongereye bakava ku gukama amata yo kunywera mu muryango bakagera ku kugurisha ku isoko ari nako iwe mu rugo haboneka amata menshi anafasha umuryango mu kurwanya imirire mibi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimye uburyo uyu mushinga wa RDDP wafashije abahinzi mu kubona imbuto nyinshi z'ubwatsi bwiza butanga umusaruro.

    Yavuze ko uretse ubwatsi, aborozi banashyikirizwa imiti mu buryo bworoshye ndetse asaba abataribumbira mu matsinda kwegera bagenzi babo bagafatanya kongera umukamo.

    Kuri ubu amatsinda atanu yagaragaje gukora neza akongera umukamo mu buryo bugaragara yahawe ibihembo birimo ingorofani, amasanduku yifashishwa mu gufunga ubwatsi bwumye kugira ngo bubikwe neza, bote, imyambaro, ibikoresho byifashishwa mu gupima ifumbi, gupima umuriro, gupima ibilo by'inka n'ibyifashishwa mu gukurikirana ubuzima bw'inka ihaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye umushinga RDDP ku nkunga umaze gutera aborozi

    Tuyishime Vestine uyobora RDDP mu Karere ka Rwamagana yavuze ko mu byo bishimira harimo kuba barafashije aborozi gutera ubwatsi bwongera umukamo

    Aborozi b’indashyikirwa bashimiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-akanyamuneza-ku-borozi-nyuma-yo-kwigishwa-no-kwerekwa-uburyo-bwo

  • Clarisse Karasira na Patrick ufite ubumuga bw… – #rwanda #RwOT

    Clarisse yabwiye INYARWANDA ko yabanye n'abantu bafite ubumuga bw'uruhu inkuru zabo zimukora ku mutima, cyane ubwo yari akiri umunyamakuru.

    Atanga urugero akavuga ko hari umubyeyi wabyaye abana bafite ubumuga bw'uruhu ahabwa akato ndetse n'abo bana kandi nyamara ari abana bashoboye bafite ahazaza heza cyane.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “NJYE NA WE” YA CLARISSE KARASIRA NA PATRICK

    Avuga ko kuva icyo gihe yatekereje gukora indirimbo yumvikanisha ko buri wese akwiriye agaciro muri sosiyete.

    Ati 'Natekereje cyera kuzakorana indirimbo n’umuhanzi wamfasha kwamamaza ubwo butumwa, iyi ndirimbo ije nibuka ko hari umuhanzi Patrick usanzwe ari inshuti yanjye, tubiganiraho ntiyazuyaza turayikora.'

    Akomeza ati 'Patrick ni umuhanzi w’umuhanga nifuza ko yagera kure hashoboka akarenga n’u Rwanda akogera, kuko nzi indirimbo ze yihimbiye zivuga ku bumuntu nziza cyane.'

    Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bombi, bumvikanisha ko urukundo ruruta byose kandi rutagira umupaka.

    Ni indirimbo y'urukundo yumvikanisha abantu babiri bakundana, umwe abwira undi ko yahiriwe no kumugira kandi ko bombi ari paradizo y'Imana.

    'Njyewe na we' niyo ndirimbo ya mbere Clarisse Karasira asohoye kuri Album ye yise 'Mama Africa', nyuma ya Album yise 'Inganzo y'umutima' yakubiyeho indirimbo 18.

    Abantu batandukanye bamaze kureba iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube, bavuze ko iyi ndirimbo kandi ko barushijeho gushyigikira urugendo rw'umuziki rwa Clarisse.

    Abandi bavuga ko umuhanzi Patrick akwiye gushyigikirwa kuko afite impano yihariye yo kuririmba.

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo 'Njye na we' yakozwe na Producer Clement the Guitarist n'aho amashusho (Video) yatunganyijwe na AB Godwin.

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira yahuje imbaraga na Patrick ufite ubumuga bw’uruhu mu ndirimbo ivuga ko buri wese agombwa agaciro muri sosiyete

    Clarisse Karisira yavuze ko yabonye uburyo abafite ubumuga bahabwa akato, yiyemeza kuririmba agaragaza ko buri wese akwiye kwemerwa muri sosiyete iyo ari yo yose

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “NJYE NA WE” YA CLARISSE KARASIRA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103530/clarisse-karasira-na-patrick-ufite-ubumuga-bwuruhu-bahuriye-mu-ndirimbo-yitsa-ko-buri-wese-103530.html

  • Ivan Minnaert yashimiye Rayon Sports nyuma yo kumwishyura amafaranga ye yose #rwanda #RwOT

    Akimara kubona aya mafaranga ye,Minnaert yahise ashimira umuterankunga wa Rayon Sports ari we Skol, Fan Clubs za Rayon Sports ndetse na Muvunyi Paul wahoze uyobora iyi kipe.

    Yagize ati'Ndabashimira mwese ku bw'ubufasha. Bwa nyuma na nyuma twishyuwe nyuma y'ibibazo byinshi, kubona ibyo ukwiriye byakabaye byoroshye. Ndashimira by'umwihariko Skol, Rayon Sports Fan Clubs na Muvunyi(Paul).'

    Mu mafaranga yasigaye Rayon Sports yagombaga guha Minnaert, harimo $3148 n'ibihumbi 250 Frw yagombaga kwishyurwa tariki 31 Mutarama 2021 n'andi $3000 hamwe n'ibihumbi 250 Frw yagombaga kwishyurwa tariki 31 Werurwe 2021.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuwa 26 Gashyantare 2021, Umuyobozi w'Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko mu mikoranire bafitanye n'uruganda rwa SKOL, bemeranyije gukemura iki kibazo bitarenze ku wa Mbere.

    Ati 'Mu mikoranire myiza ituranga n'umufatanyabikorwa SKOL twumvikanye ko mu mafaranga bazajya baduha havamo aya Minnaert, bitarinze kugera ku wa 31 Werurwe 2021. Uyu munsi cyangwa ku wa Mbere bitewe n'imikorere ya za banki amafaranga ye araba yamugezeho.”

    Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y'imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

    Uyu mutoza yareze Rayon Sports ndetse umwanzuro w'Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakimbirane wemeza ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

    Nyuma yo kujurira, FERWAFA yemeje ko Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.673 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk'uko byari byemejwe n'Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019. Aya yiyongeraho kandi ibihumbi 500 Frw y'igihembo cya avoka. Rayon Sports yari yagiye yishyura mu byiciro hasigara $6,184.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ivan-minnaert-yashimiye-rayon-sports-nyuma-yo-kumwishyura-amafaranga-ye-yose

  • Abantu 87 banduye Covid-19 mu Rwanda,abandi 97 barayikira mu gihe ntawe yahitanye #rwanda #RwOT

    Amakuru mashya kuri Covid-19 uyu munsi:

    Habonetse abanduye bashya:87
    Abanduye bose:19,198
    Hakize:97
    Abakize bose:17,569
    Abamaze gupfa bose:265
    Abakirwaye:1,364
    Abarembye:9

    Indege ya kompamyi ya KLM yageze mu Rwanda itwaye inkingo 102,960 zo mu bwoko bwa Pfizer,z'icyiciro cya kabiri gikurikira izingana na 240,000 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zahageze mu gitondo.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr.Ngamije Daniel niwe wakiriye izi nkingo za COVID-19 102,960 zo mu bwoko bwa Pfizer zagejejwe mu Rwanda ku bufatanye bwa COVAX.

    Indege itwaye doze 240,000 z'urukingo rwa AstraZeneca muri gahunda ya Covax yageze i Kigali mu gitondo kuri uyu wa gatatu, nk'uko bivugwa na minisiteri y'ubuzima.

    Muri iyo gahunda kandi mu ijoro ryacyeye, Kenya yakiriye doze miliyoni 1.02 z'uru rukingo rwa AstraZeneca, na DR Congo yakira doze miliyoni 1.7 z'urwo rukingo.

    Uyu munsi nimugoroba u Rwanda rurakira izindi doze 102,960 z'urukingo rwa Pfizer, nk'uko bivugwa na minisiteri y'ubuzima mu itangazo yasohoye.

    Iyi minisiteri yatangaje ko izo doze zose zizaterwa abantu 171, 480 bashyizwe mu cyiciro cy'abafite ibyago byinshi, mu gihe gukingira bitangira ku wa gatanu w'iki cyumweru.

    Perezida Paul Kagame ku rubuga rwa Twitter yavuze ko ari inkuru nziza kuba inkingo za Covid-19 zigeze muri Africa, zihereye muri Ghana uyu munsi zikaba zageze no ku Rwanda.

    Ati: “Kwari ugutegereza cyane, bamwe biteguye kurusha abandi…. tutanavuze 'abaruta abandi' nyamara twese turukeneye cyane.”

    Gukingira muri ibi bihugu biteganyijwe ko bihera ku bakozi bo mu nzego z'ubuzima, n'abakozi b'inzego zihutirwa hamwe n'abafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'iki cyorezo.

    Mu itangazo, Minisitiri w'ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko bafite “intego yo gukingira 30% by'abaturage b'u Rwanda kugera mu mpera ya 2021, na 60% kugera ku mpera ya 2022”.

    Covax ni gahunda ishyigikiwe na UN/ONU yahurije hamwe ibihugu bikagura inkingo ku nganda zazikoze hagamijwe cyane cyane kuzigeza ku bihugu bidafite amikoro yo kuzigurira ku isoko.

    Iyi gahunda iteganya gutanga doze miliyari ebyiri ku bihugu 190 mu gihe kitarenze umwaka.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-87-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-97-barayikira-mu-gihe-ntawe

  • Minisitiri wubuzima yasobanuye abazahabwa ur… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ngamije Daniel yasobanuye ko abakora mu bigo nderabuzima, no mu bitaro bazakingirwa bamaze kwandikwa kandi barabimenyeshejwe, naho abafite ibibazo by'uburwayi bwabaye karande nabo bari kubarurwa ku buryo bazahabwa urukingo biciye mu mucyo. 

    Umuntu wese ushaka kumenya byinshi ku bijyanye n'urukingo arasabwa kugana ibigo nderabuzima. Umuntu ufite ubushobozi bwo kugura urukingo nta rwo yabona kuko izigurishwa zitaraboneka.

    Dr Ngamije Daniel Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, ubwo yarimo asobanura byinshi ku rukingo yagarutse ku bibwira ko kumara guhabwa urukingo bikuraho kubahiriza amabwiriza asanzweho ahita abakurira inzira ku murima.


    Inkingo zakiriwe na Leta y'u Rwanda Dr Ngamije Daniel yemeje ko zuzuje ubuziranenge kandi yahamagariye abaturarwanda kutita ku mabwire. Ati: “Ntihakagire ababayobya imyumvire irimo ubujiji, imyemerere ijyanye n'amadini umuntu ashobora kuguha ibihuha ukandura ugapfa''. 

    Minisitiri yasobanuye ko izo nkingo uwakenera kumenya amakuru yimbitse kuri zo yagana ibigo nderabuzima bagasobanurirwa. Kuri uyu wa Gatanu inkingo zizatangira gutangwa ndetse yasabye inzego z'ibanze kubigiramo uruhare ntihagire urukingo rupfa ubusa.


    Minisitiri w'ubuzima yanagarutse ku mabwiriza asabwa gukomeza gukurikizwa. Ati: “Kwambara agapfukamunwa ni itegeko kugeza nibura dukingiye abaturarwanda 60%'' iri janisha urishyize mu mibare ni miliyoni 7.8 z'abantu bose batuye u Rwanda kuko basaga miliyoni 12.

    Dr Ngamije yakomeje avuga ko amabwiriza yose ariho, azakomeza kubahirizwa bivuze ko kwambara agapfukamunwa bizageza muri Kamena ya 2022 dore ko ari cyo gihe iryo janisha rizaba rigezweho. Andi mabwiriza asanzweho yo guhana intera azakomeza kubahirizwa. Ibi yabigarutse ari ku bitangazamakuru by'igihugu radio na televiziyo Rwanda.


    Dr Ngamije Daniel yasobanuye ko uwifuza kugura urukingo bitamushobokera

    Ku nkingo ibihumbi 240 za AstraZeneca zakiriwe ndetse n'ibihumbi saa moya na 15' harakirwa 102,960. Gahunda yo gukingira abantu izatangira ku wa gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021.

    Ese gukingira bizakorwa gute?



    Izi nkingo zrizewe kuri 80%

    Muri rusange izi nkingo zaje urwa AstraZeneca iyo umaze guhabwa doze ya mbere bisa kumara ibyumweru umunani na 12 ukabona guhabwa doze ya kabiri. bikorwa kugirango urukingo rwa mbere rwongerere imbaraga urwa mbere bityo umubiri ubashe kurema ubudahangarwa. 

    Izo nkingo zose zemejwe n'Umuryango w'abibumbye n'ibigo bizobereye ibijyanye n'inkingo ku isi. Umucuruzi ufite ububasha yemerewe gutumiza inkingo mu gihe yabiherewe ububasha na minisiteri y'ubuzima. Ati: “Uzabitekereza, ushaka kubikora azatwegere tumubwire niba bishoboka cyangwa se bidashoboka''.


    Umuntu aterwa doze ebyiri

    Abantu bazakingirwa barazwi kuko baba basanzwe bivuriza mu bitaro no mu bigo nderabuzima. Abaganga n'abavuzi hakozwe urutonde barazwi. Ati: “Abandi ni abafite uburwayi karanda na bo kubamenya dukoranye n'inzego z'ibanze biroroshye''. 

    Akomeza abuza abantu kwijyana kwikingiza kuko buri muntu azahabwa ubutumwa bumwemerera kwikingiza ndetse biri gukorwa ku buryo nta we uzacikanwa. Buri munyarwanda ashobora kubona urukingo igihe cyose hazaboneka inkingo zihagije ku isi. Ariko rero muri Kamena 2022 Leta y'u Rwanda iteganya gukingira miliyoni 8.7.


    Urukingo iyo urutewe bimara ibyumweru 8-12 ugaterwa indi doze

    Ati: “Nitugira amahirwe hagakorwa inkingo nyinshi ku isi tuzagura nyinshi habonetse inkingo zihagije twakingira abanyarwanda''. Dr Ngamije Daniel yizeza abanyarwanda ko Leta iri gukora ibishoboka byose ku buryo igihe kizagera bagasubira mu buzima busanzwe. 

    Inkingo zikenewe zizagendwaho amadolali miliyoni 50 (miliyoni 50Frws). Ariko rero hari azasonerwa angana na miliyoni $30. Kugira ngo urukingo rwemerwe nibura bareba ko rukingira coronavirus ku kigero cya 80%.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103529/minisitiri-wubuzima-yasobanuye-abazahabwa-urukingo-naho-ruzatangirwa-103529.html

  • Inzozi z'igihe kirekire za Niyo Bosco zirashyize zibaye impamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mwaka ushize wa 2020 nibwo umuhanzi Niyo Bosco yinjiye mu muziki ku mugaragaro aho yahimbye indirimbo zitandukanye harimo n'iyakunzwe cyane na benshi yise ” Ubigenza Ute ” n'izindi nyinshi. Mbere gato yuko Niyo Bosco yinjira mu muziki, uyu muhanzi yavuze ko umuhanzikazi Aline Gahongayire ari umuhanzikazi akunda cyane ndetse afata nk'ikitegererezo muri muzika nyarwanda. Hari muri kanama 2019 ubwo Niyo Bosco yakoranaga ikiganiro na M Irene akaza no kuririmba imwe mu ndirimbo ya Aline Gahongayire aza gutungurwa no guhura na Aline Gahongayire waje amusanganira ubwo yari mu kiganiro. Icyo gihe Aline Gahongayire yasazwe n'amarangamutima bitewe n'impano ya Niyo Bosco araturika ararira mu kiganiro

    Muri Kanama 2019 ubwo Aline Gahongayire yahuraga na Niyo Bosco bahuriye mu kiganiro

    Zimwe mu nzozi Niyo Bosco yari afite arizo zo gukora umuziki zirimo kugenda zigerwaho uko iminsi yicuma dore ko kuri ubu agiye gukorana indirimbo na Aline Gahongayire, ibi bikaba bikubiye muri zimwe mu nzozi zikaba n'ibyifuzo bikomeye Niyo Bosco yari afite mbere yuko atangira gukora umuziki we.

    Umuhanzi Niyo Bosco

    Umuhanzikazi Aline Gahongayire

    Nkuko Aline Gahongayire yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto iteguza indirimbo nshya ye na Niyo Bosco.

    Aline Gahongayire na Niyo Bosco bagiye gukorana indirimbo bise Izindi mbaraga

    Nyuma yo gushyira hanze iyi foto, Aline Gahongayire yatangaje amagambo akurikira:

    Niyo Bosco abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yateguje abafana be indirimbo Izindi Mbaraga mu magambo agira ati ” Umwaka urenga umwe dutegura #izindimbaraga muyitegure Mu #Seka 🔥 @alga_love Be blessed “.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/inzozi-zigihe-kirekire-za-niyo-bosco-zirashyize-zibaye-impamo/

  • The New York Times yabera yahinduye umurongo wayo ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kimwe rero muri ibyo binyamakuru byakomeje kuzonga Afurika ndetse n'u Rwanda, cyitwa The New York Times, kimwe mu binyamakuru bikomeye mu ngeri watekerezamo itangamakuru muri iyi myaka.

    Kuva mu 1851, The New York Times nk'uko bamwe bakunze kuyita, itanga amakuru ya buri munsi, agaturuka ku Isi hose, agasesengurwa n'intyoza muri buri ngeri, kandi agakwirakwizwa ku Isi.

    Mu gihe byinshi mu binyamakuru byari bisanzwe byandikwa byagowe cyane no kwaduka kwa murandasi, The New York Times ni kimwe mu binyamakuru byakomeje gucuruza ibinyamakuru by'impapuro ndetse kiraguka, kigakundirwa amatohoza akomeye gikora kandi kikaba icya mbere mu makuru akomeye ku rwego rw'Isi.

    Ikibazo gikomeye ariko ni uko iyo bigeze ku Rwanda no kuri Afurika muri rusange, The New York Times idakoresha ubwo bunararibonye mu gutara no gutangaza amakuru y'impano kuri uyu mugabane.

    Umurongo w'iki kinyamakuru ku Rwanda no kuri Afurika muri rusange uteye impungenge, kuko wibasira cyane u Rwanda, aho kugaragaza ukuri kw'ibihari.
    Nk'urugero, witegereje ubwoko bw'inkuru The New York Times ikora ku Rwanda, cyane cyane izakozwe ku rubanza rwa Rusesabagina ruri gukurikirwa n'Isi yose, ubona ko muri izo nkuru harimo kubogama gukomeye.

    Nk'ubu urebye umutwe w'inkuru enye ziheruka ubona ko uretse imwe muri zo, nayo itaranditswe n'umunyamakuru wa The New York Times, ubona neza umurongo icyo kinyamakuru cyafashe ku Rwanda.

    Nko ku wa 27 Gashyantare uyu mwaka, Abdi Latif Dahir, uhagarariye Nytimes ku Mugabane mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti 'Umuyobozi wo mu Rwanda yemeye kwica amategeko mu kibazo cya Hotel Rwanda'.

    Uwo wavugwagaho kwemera ko u Rwanda rwishe amategeko mpuzamahanga mu kuzana no kuburanisha Paul Rusesabagina, ni Minisitiri w'Ubutabera, ndetse akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, nyamara mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera, ari na cyo Nytimes yashingiyeho inkuru yabo, nta hantu na hamwe mu magambo ya Busingye yigeze yemera ko u Rwanda rwishe amategeko mpuzamahanga mu kuzana Rusesabagina mu gihugu.

    Uyu Dahir kandi yanditse izindi nkuru zirimo iyo yafatanyije na Lynsey Chutel, bahaye umutwe ugira uti 'Utavuga rumwe ubutegetsi bw'u Rwanda yiciwe muri Afurika y'Epfo'. Muri iyi nkuru yasohotse ku wa 22 Gashyantare, bitsa cyane ku buryo uwo muntu wapfuye yari afite ibyo atumvikanaho na Leta y'u Rwanda, kandi mu by'ukuri Leta ya Afurika y'Epfo ikaba yari ikiri mu iperereza, ndetse irya mbere ryamaze kugaragaza ko uwo muntu yishwe mu bikorwa by'ubujura.

    Ni mu gihe ariko, kuko umurongo wa Nytimes ugaragarira mu nshingano abanyamakuru bayo ku Mugabane wa Afurika baba bafite, zitandukanye n'inshingano ubundi umunyamakuru utabogama ahabwa.

    Mu mwaka wa 2019, iki kinyamakuru cyashyizeho umwanya w'umunyamakuru uzagihagararira muri Afurika y'Iburasirazuba, kikavuga 'agomba kuba afite ishyaka ryo gutara inkuru z'amakimbirane, ihangana rya demokarasi n'ubutegetsi bw'igitugu, iterabwoba n'ibindi bitandukanye.

    Bongeyeho ko uwo munyamakuru 'ashobora kugira amahirwe yo gutarira abasomyi b'icyo kinyamakuru' amakuru atanga icyizere cy'ejo hazaza n'andi nk'ayo.

    Ubirebye neza, wagira ngo iki gice cya Afurika nta yandi makuru mazima kigira, kuko ibyo gitwererwa ari amakuru mabi gusa, ubibaza niba amakuru meza ari muri aka gace, arimo nk'iterambere ry'ubucuruzi, yo atari amakuru akwiye kumenyekana.

    Nytimes yakomeje kwandika ku Rwanda inkuru nk'izi, kugeza ejo bundi ku wa 2 Werurwe, ubwo Joshua Hammer, udasanzwe ari umwanditsi w'icyo kinyamakuru, yandikaga inkuru icukumbuye igaruka ku buryo 'Ubutwari bwa Rusesabagina bwaje kuvamo iterabwoba ari gushinjwa' abantu bagatungurwa bibaza uburyo iki kinyamakuru noneho cyahinduye umurongo kikandika ingingo zifitiwe ibimenyetso ku rwego kandi ku mpande zombi.

    Bamwe mu basesenguzi bemeza ko urubanza rwa Rusesabagina, rwanakuruye itangazamakuru ryinshi ryo ku rwego mpuzamahanga, ruzatuma u Rwanda rwerekana ko ubutabera bwarwo buciye mu mucyo, kuko ruri kubera mu ruhame, ku buryo uzanenga cyangwa akavuga ibintu uko bitagenze azatamazwa byoroshye.

    The New York Times isanzwe ikora inkuru zibogamye ku Rwanda /Ifoto: The Nation


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/the-new-york-times-yabera-yahinduye-umurongo-wayo-ku-rwanda

  • Umuhanzi nyarwanda Dr Jiji uzwi nk'umwami w'ibishegu nyuma y'imyaka myinshi yaraburiwe irengero,yagarutse mu isura nshya[AMAFOTO+VIDEO] #rwanda #RwOT

    Dr Jiji ni umuganga wabyigiye aho abifatanya n'umuziki, ubusanzwe amazina ye yiswe n'ababyeyi ni Mugabukwari Janvier kuri ubu akaba ari kubarizwa mu gihugu cya Kenya.

    Dr Jiji yadutangarije ko nyuma y'igihe kirekire atagaragara mu muziki, ubu noneho agarukanye imbaraga nyinshi aho yiteguye gukora ibitarakozwe n'undi muhanzi. Kuri ubu rero yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Umama' iri mu rurimi rw'igiswahili aho yiteze kuzamugeza ku rwego ruhambaye kandi koko bikaba byatangiye.

    Mu magambo ye bwite, Dr Jiji yadutangarije ko nyuma yo gusohora iyi ndirimbo 'Umama' yahise abona imishinga myinshi yo gukorana n'abahanzi mpuzamahanga bakomeye ndetse umushinga wa mbere ukaba ugeze kure aho amaze gukora Collabo n'umuhanzi ukomeye muri Afurika y'iburasirazuba (EAC) indirimbo ikaba iri hafi gusohoka kandi ko atari ibyo gusa nyuma yaho afitanye undi mushinga n'abo muri Wasafi ya Diamond.

    REBA HASI AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA YA Dr JIJI:

    Dr Jiji si mushya mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda kuko ariwe bwa mbere wazanye ibitari bimenyerewe muri Muzika Nyarwanda ibyo bamwe bita 'Ibishegu' ndetse na we ubwe akaba yiyemerera ko ariwe Mwami wabyo (umwami w'ibishegu).

    Mu 2013, yakoranye indirimbo na Bruce Melody na Ama G The Black bise 'Antere ibuye' aho barataga ubwiza bw'abakobwa, muri videwo yayo ikaba yaragaragaramo abakobwa bambaye bikini gusa icyo gihe Ubuyobozi bwategetse ko iyo ndirimbo itongera gucurangwa kubera uko yari imeze, aho we (Dr Jiji) avuga ko kwari ukudasobanukirwa akaba ari naho ahera yitwa 'Umwami w'ibishegu'.

    Kandi koko nk'uko bigaragara mu ndirimbo nshya Umama yasohoye kuri uyu wa 1 Werurwe 2021 igaragaramo umukobwa wambaye imyenda y'imbere gusa ari kumwe na Dr Jiji mu gitanda.

    Dr Jiji kuri ubu arabarizwa mu maboko meza, aho atangaza ko afite management nziza igizwe n'umunyarwanda n'umufaransa ari nayo iri kumufasha gukora ibikorwa bikomeye, byiza kandi bihenze. Muri iyi ndirimbo Umama avuga ko yamutwaye akayabo k'amadolari ibihumbi birindwi y'Amerika (7,000$) hariho ayagiye ku mukobwa ugaragara muri videwo andi akagenda muri Production.

    Mu mishanga ye ya hafi harimo indirimbo igiye gusohoka vuba yakoranye n'umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'undi wa vuba afitanye na Wasafi ya Diamond.

    Indirimbo Umama yakozwe na Producer David Pro ku buryo bw'amajwi, videwo itunganywa na Papa Emile afatanyije na Nina Candle.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-nyarwanda-dr-jiji-uzwi-nk-umwami-w-ibishegu-nyuma-y-imyaka-myinshi

  • Mashami Vincent yongerewe amasezerano y'umwaka umwe yo gutoza Amavubi Stars, yasabwe kwitwara neza mu mikino yo guhatanira itike y'igikombe cy'isi cya 2022. #rwanda #RwOT

    Binyuze ku rubuga rwa Twitter rw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ndetse na Minisiteri ya siporo MINISPORTS batangaje ko umutoza Mashami Vincent ariwe ukomeza gutoza Amavubi mu cy'umwaka umwe uri imbere.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 3 Werurwe 2021 nibwo batangaje ko Mashami uyu mutoza wari umaze imyaka ibiri n'igice atoza Amavubi akomeza kuyitoza mu gihe cy'umwaka ndetse kandi akaba yanasabwe kuzateza imbere ikipe y'igihugu muri rusange haba ku musaruro wo mu kibuga no hanze yacyo.

    Muri iryo tangazo rigenewe abanyamakuru, Mashami Vincent yasabwe kandi kuzitwara neza mu marushanwa yo guhatanira itike y'igikombe cy'isi kizaba mu mwaka wa 2022 kikazabera mu gihugu cya Qatar, mu guhatanira iyi tike u Rwanda ruri kumwe n'andi makipe y'ibihugu agizwe na Uganda, Kenya ndetse na Mali.

    Mashami Vincent kandi afite urugendo rwo kwitwara neza mu marushanwa yo guhatanira itike y'igikombe cy'Afurika kizaba umwaka utaha kikabera mu gihugu cya Cameron.

    Mu guhatanira iyo tike u Rwanda ruritegura gukina imikino ibiri isoza amatsinda, aha Amavubi azakina na Mozambique I Kigali tariki ya 22 Werurwe ndetse n'undi bakazawukina na Cameron tariki ya 30 Werurwe 2021 bakazakinira mu mujyi wa Douala.

    The post Mashami Vincent yongerewe amasezerano y'umwaka umwe yo gutoza Amavubi Stars, yasabwe kwitwara neza mu mikino yo guhatanira itike y'igikombe cy'isi cya 2022. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mashami-vincent-yongerewe-amasezerano-yumwaka-umwe-yo-gutoza-amavubi-stars-yasabwe-kwitwara-neza-mu-mikino-yo-guhatanira-itike-yigikombe-cyisi-cya-2022/