Category: Uncategorized

  • Haravugwa imirwano ikaze i Burundi hafi y’umupaka n’u Rwanda; FDLR na FLN ziratungwa agatoki –

    Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yavuze ko iyi mirwano yatangiye gututumba ubwo inyeshyamba za FDLR n’abarwanyi ba FLN bafite ibirindiro mu Ishyamba rya Kibira bagabaga ibitero mu bice byegeranye n’u Rwanda baturutse muri Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi mitwe yari ifite intego yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda gusa ntiyabasha kubigeraho kuko yakomwe mu nkokora, imirwano ibera ku butaka bw’u Burundi.

    Kugeza ubu muri ibi bice bihana imbibi n’u Rwanda umutekano wakajijwe kugeza naho Leta y’u Burundi ifata icyemezo cyo kongera umubare w’ingabo zibarizwa muri ako gace.

    Hari hashize iminsi hatumvikana ibitero bya FDLR na FLN biturutse mu Burundi, iki kikaba ari ikimenyetso cy’uko imikorere y’iyi mitwe muri iki gihugu yongeye kubura nubwo yazahajwe bikomeye nyuma yo gupfusha benshi mu barwanyi bayo baguye mu bitero bagiye bagabwaho n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ’FARDC’. Hari na bamwe muri aba barwanyi b’iyi mitwe kuri ubu bafungiye mu Rwanda.

    Umutekano muke mu bice by’u Burundi byegereye u Rwanda waherukaga muri Kamena 2020 ubwo abantu bitwaje imbunda batamenyekanye baturutse i Burundi bateye Ikigo cya Gisirikare kiri mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’igihugu.

    Iki gitero cyaje gikurikira ibindi bitandukanye FLN yagiye igaba mu Majyepfo y’u Rwanda uturutse mu Burundi cyane cyane mu Murenge wa Nyabimata muri Nyaruguru bigahitana inzirakarengane zitandukanye ariko ingabo z’igihugu zikahagoboka.

    Ingabo z’u Burundi zoherejwe ku bwinshi ku Mupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda/ Ifoto: MARCO LONGARI / AFP

  • Gatsibo: Gitifu w’Akagari yafatiwe mu kabari, arwanya abarimo Gitifu w’Umurenge –

    Ibi byabaye Saa Mbili zo mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 bibera mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura.

    Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko ubwo bari bari kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ari kubahirizwa, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Umurenge bageze mu Kagari ka Bibare basanga ukayobora by’agateganyo ari mu kabari n’abandi bantu benshi basinze.

    Ubwo ngo babakuraga mu kabari, Gitifu w’Akagari wari wasinze cyane ngo yanze kugasohokamo ahubwo asingira umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge amukubita inshyi nyinshi n’ingumi barabakiza, abandi ngo babaciye amande we bamujyana kumufunga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura Rugengamanzi Steven yabwiye IGIHE ko koko uyu Gitifu w’Akagari ka Bibare yasanganwe n’abantu icumi mu kabari k’uhagarariye abikorera muri ako Kagari kandi ngo si ku nshuro ya mbere bari bihanangirijwe.

    Yakomeje agira ati “ Ibyemezo byashyizweho n’inama Njyanama y’Akarere ni uko ufatiwe mu kabari acibwa ibihumbi icumi nyirako agacibwa 100 000 Frw hakabaho kubagira inama, abo rero si ubwa mbere tubafatiyemo kandi abenshi aribo twagafatanyije kureba abaturage barenga ku mabwiriza.”

    Yakomeje agira ati “ Bamwe twabagiriye inama tubaca amande baragenda noneho umuyobozi we biza kugenda uko, ariko ntabwo yankubise, yagiye kugirwa inama kuko urumva iyo umuntu yanyweye agasembuye ntabwo aba atekereza neza.”

    Gitifu Rugengamanzi yahakanye amakuru yo kumukubita avuga ko bitashoboka ko arwana n’uwo ayobora. Ati “ Yahise ajya kugirwa inama kubera ko nyuma habayeho imyitwarire itarangwa umuyobozi kubera uburyo yari amezemo.”

    Ati “ Uyu muyobozi ntiyashatse kugirwa inama kandi yasanzwe ahantu atari akawiriye kuba ari, rero niho yazamukiye agira umujinya kuko yasanzwe mu kabari yanasinze, urumva yafatiwe mu makosa anashaka kugumura abaturage kandi ari no mu makosa rero haraza gufatwa icyemezo kimubereye.”

    Kuri ubu uyu Gitifu w’Akagari afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi Muhura mu gihe ategerejwe ibindi bihano ngo kuko mu byo yakoze yanashatse kugumura abaturage.

    Ibiro by’akarere ka Gatsibo, mu ntara y’Iburasirazuba

  • Nyamasheke: Biyemeje kwikura mu bukene babikesheje ubuhinzi bw’icyayi –

    Ni abaturage basanzwe bafashwa n’umuryango Compassion International, bagize icyo gitekerezo. Buri munyamuryango yishakamo ibihumbi 15 Frw maze uwo muryango ubinyujije mu itorero rya Ababatisita (UEBR) Paruwasi ya Gatabe, ikabashakira imbuto .

    Ndikubwimana Charles umwe muri bo yagize ati “Twabanje gukorera mu matsinda dupanga gahunda yo kugura umurima, twiyemeza guhinga icyayi kuko hari uruganda rumaze igihe gito rutwegerejwe (Cyato plantation tea factory).”

    Aba baturage bagize itsinda ‘Igisubizo’ bavuga ko bari basanzwe batifashije kuburyo kubona ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bitandukanye mu mibereho ya buri munsi byabagoraga ariko bakaba bizeye ko iki cyayi nikimara kwera, ibyo bibazo bizakemuka.

    Niyitegeka Christine ati “kigiye kudufasha kwiteza imbere, kikadukura mu ngoyi z’ubukene zirimo kutabona mituelle , habonekemo imirimo nko kugisoroma no kukigurisha ku ruganda maze bitugeze ku iterambere rirambye.”

    Bakomeza bavuga ko hegitare ebyiri ari nke ariko ko bafite umushinga wo kwagura ubuso kuburyo buzagera kuri hegitare 10 kandi imirima yacyo igakikizwa n’igihingwa cya makadamiya.

    Ntabwoba Samuel ati “Turashaka guhinga tukagura ubuso tukagera ku rwego rwa koperative ndetse kikazengurukwa n’igihingwa cya makadamiya kugira ngo umusaruro n’amafaranga kizinjiza bizabashe gufasha abantu bahatuye”

    Ntaganira Josue Michael, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko iyi ari intambwe ya mbere aba baturage bateye mu gushyigira uwo mushinga.

    Yagize ati “Akarere ka Nyamasheke gafite gahunda yo kubyaza umusaruro ubutaka bukora kuri Nyungwe, haterwaho icyayi n’abaturage cyane ko dufite inganda zitwegereye kandi harateganywa kubakwa izindi ebyiri uko ubushobozi buboneka. Uyu mukandara wa Nyungwe ujyaho icyayi kivaho amafaranga ateza imbere abaturage, akaba ariwo aba baturage barimo.”

    Icyayi aba baturage batangiye gutera gifite agaciro ka Miliyoni 5.2 Frw harimo miliyoni imwe n’igice yatanzwe na Compassion International, andi asigaye akaba yaratanzwe n’abanyamuryango biri tsinda.

    Abaturage 250 bishyize hamwe batangira ubuhinzi bw’icyayi buzabafasha kwivana mu bukene

  • Kayonza: Yafashe umugore we amuca inyuma ashaka kumutema –

    Mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 ni bwo uyu mugabo yashatse gutema uyu mugore wahoze mu buraya amuziza ko yamuciye inyuma.

    Amakuru aturuka mu Mudugudu wa Akabuga aho aba bombi batuye avuga ko bari bamaze igihe gito babana mu buryo butemewe n’amategeko.

    Umuturage witwa Twahirwa Issa yavuze ko atari inshuro ya mbere uyu mugabo asanze umugore we asambana n’abandi bagabo.

    Yagize ati “Buri munsi yumva ko umugore yamuciye inyuma bikamutera umujinya. Bahora barwana ku buryo no mu minsi ishize yamufashe ari gusambana. Hatagize igikorwa ngo babatanye bazakwicana.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Jean Claude, yavuze ko imibanire y’uyu mugabo n’umugore we iteye inkeke kuko bakunze kunywa bagasinda.

    Ati “Ubusanzwe twavuga ko atari umugore we ahubwo ari indaya ye kuko yari indaya baza kubana. Ni abantu babana ku miguruko kuko ntibafite gahunda yo kubana cyangwa gushyingiranwa ahubwo ni abantu b’abasinzi. Baje kurwana umugore ariruka noneho umugabo atemagura ibintu byose.”

    Umugabo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho afungiye kuri Sitasiyo ya Mukarange.

    Ifoto ya satellite igaragaza mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza

  • Gatsibo: Bamaze imyaka 20 babana n’amatiyo atagira amazi –

    Aba baturage bavuga ko babangamiwe n’uburyo bamaze imyaka myinshi barahawe imiyoboro y’amazi ariko bakaba batari babona n’amazi anyura muri ayo matiyo.

    Bamwe mu baganiriye na RBA bemeza ko bamaze imyaka igera kuri 20 bashyiriweho aya mavomo ndetse ko batari babona acamo amazi.

    Umwe yagize ati “ Tumaze igihe hano barahashyize amavomo ariko nta mazi na rimwe twari twabonamo kandi n’ibintu bimaze imyaka n’imyaka.’

    Undi ati “ Baduhaye amazi natwe tukaba nk’abandi baturage byadufasha cyane kuko kubona amazi hano hafi biratugora.”

    Meya w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko impamvu aba baturage babuze amazi byatewe n’amatiyo yangijwe n’ibikorwa ry’imihanda iri mu gace gaherereyemo.

    Ati “ Ikibazo turakizi ariko kuvuga ko kuva amatiyo yajyaho batari babona amazi ntabwo ari byo. Njye navuga ko atari byo kuko tukimara kuwukora warakoze ndetse n’aho amazi agomba kuva aracyahari, amazi arahari gusa uwo muyoboro wahuye n’ibindi bikorwa remezo nabyo byagombaga gukorwa.”

    Yongeyeho ko nyuma y’uko bujuje uwo muyoboro banamaze kuwutaha, bahise batangira gukora umuhanda wa Rwimbogo nawo wari wasabwe n’abaturage.

    Ati “ Tukimara kuwutaha hari andi matiyo yangiritse biba ngombwa ko asanwa bitwara igihe, birangiye abaturage batangiye kuvoma noneho tuba dutangiye undi muhanda munini Kabeza-Munini w’ibirometero bibiri. Amakuru twamenye nyuma ni uko hari andi matiyo yanyuraga ku nkengero z’uwo muhanda yangiritse.”

    Yavuze ko basabye WASAC na Rwiyemezamirimo ko mu gihe umuhanda ugikorwa bafata amatiyo bakayanyuza ku ruhande abaturage bakabona amazi noneho bakazayasubiza mu mwanya wayo nyuma y’uko uwo muhanda urangije gusanwa.


  • Dr. Nelson Mbarushimana yinjiranye muri REB intego yo kunoza integanyanyigisho n’ikoranabuhanga mu burezi –

    Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Werurwe 2021, ni bwo habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Dr. Mbarushimana na Sebaganwa Alphonse wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa REB.

    Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye Twagirayezu Gaspard.

    Dr Nelson Mbarushimana yavuze ko yihaye ingamba nshya aho yizeye ko ku bufatanye n’abarimu bafite ubumenyi buhagije, umurava, bizatuma habaho iterambere mu burezi n’imyigishirize ihamye.

    Yavuze kandi ko azibanda cyane ku gutegura integanyanyigisho inoze nka kimwe mu byagiye bitungwa agatoki n’abatari bake mu mitegurire yayo.

    Dr Mbarushimana yemereye Minisitiri w’Uburezi ko nk’uko ikoranabuhanga ari ishingiro rya byose, ari ryo azashingiraho mu burezi cyane ko bizafasha gutegura umwana uzavamo umuntu wuzuye w’ahazaza.

    Ubwo yemezwaga kuri uyu mwanya, ku wa 2 Werurwe 2021, Dr Mbarushimana, yavuze ko azashyira imbaraga mu mashuri y’incuke, agashakirwa abarimu babyigiye kugira ngo umunyeshuri ugiye gutangira abanza azabe afite ubumenyi bw’ibanze.

    Yashimangiye kandi ko azashyira imbaraga mu kongerera abarimu amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga no gukora ubushakashatsi kugira ngo harebwe aho Isi igeze mu bijyanye n’uburezi no kunoza uburyo bwo kujyana na bwo.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yibukije ubuyobozi bushya ko Abayarwanda bategereje byinshi byiza mu rwego rw’uburezi kandi ko gukorera hamwe bizafasha kugera ku ntsinzi bifuza.

    Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021, ni yo yemeje Dr. Nelson Mbarushimana nk’Umuyobozi wa REB.

    Muri uru Rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (Rwanda Basic Education Board), Dr. Nelson Mbarushimana yahawe inshingano zo kuruyobora nk’urwasigaranye zimwe mu nshingano z’icyari Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB).

    REB ifite inshingano zirimo izo gutegura no gutanga integanyanyigisho, imfashanyigisho, inyoborabarezi, imbonezamasomo no kugena uburyo bwo kwigisha mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye, ayihariye n’ay’abakuze batazi gusoma, kwandika no kubara; gushyiraho no gukurikirana gahunda yo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga mu burezi bw’ibanze.

    Dr Mbarushimana ni inzobere mu bijyanye n’integanyanyigisho n’imyigishirize, akaba afite uburambe bw’imyaka isaga 17 mu bijyanye n’uburezi.

    Muri uyu muhango habayeho ihererekanyabubasha

    Dr. Mbarushimana Nelson (ibumoso) yagizwe umuyobozi wa REB asimbuye Sebaganwa Alphonse wari usanzwe kuri uwo mwanya mu buryo bw’agateganyo

    Abayobozi batandukanye bayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye Twagirayezu Gaspard bafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: REB/ Twitter


  • Kayonza: Umusore yiyahuye akoresheje urusinga –

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Ibiza mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko uyu musore bikekwa ko yiyahuye.

    Ati “Iyo nkuru twayimenye ejo, ahagana saa Kumi nimwe z’umugoroba, ni bwo twamenye ko uyu musore w’imyaka 25 ashobora kuba yiyahuye. Nyina yagiye mu nzu yumva radiyo iravuga arebeye mu idirishya ngo arebe ko arimo abona umuntu ahagaze ku gatebe afite umugozi mu ijosi akeka ko yapfuye.”

    Gitifu Rukeribuga yavuze ko uyu musore azwi cyane muri aka gace nk’umwe mu bari barayogoje abaturage babiba cyane, akaba avuga ko hataramenyekana neza icyatumye yiyahura.

    Ati “Bakimara kubitubwira twahise tujyanayo na RIB na Polisi tumujyana kwa muganga kugira ngo umurambo we ukorerwe isuzumwa kugira ngo hamenyekane neza icyamwishe.”

    Yavuze ko RIB yahise inatangira iperereza muri uwo Mudugudu gusa ahamya ko uyu musore yari asanzwe yitwara nabi cyane kuko yakunze kugaragara mu bikorwa by’ubujura n’ubusinzi.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe uri ku Bitaro bya Gahini mu gihe hategerejwe kumushyingura.


  • Imbuto Foundation igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 –

    Imbuto Foundation imaze imyaka 20 itanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye bijyanye no kubaka ubumenyi, ubufatanye n’ubushobozi mu Muryango Nyarwanda.

    Ibirori byo kwizihiza isabukuru uyu muryango umaze ushinzwe bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga; byahawe insanganyamatsiko igira iti “Imbuto Itoshye, Ejo Haganje.” – “An Edifying Past. An Empowered Future.”

    Bitewe n’ibihe Isi n’u Rwanda by’umwihariko rurimo kubera icyorezo cya COVID-19, Imbuto Foundation yateguye uruhererekane rw’ibikorwa n’ibiganiro, bigaragaza urugendo rwayo rw’imyaka 20 n’uruhare yagize mu gushyigikira gahunda za Leta zirimo ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko n’abagore.

    Muri ibi biganiro hazitabwa ku kumva ubuhamya bw’abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa mu myaka 20 ishize, gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku musanzu wa Imbuto Foundation mu gushyigikira Icyerekezo cy’Igihugu no gushaka ibisubizo bigamije agaciro n’iterambere rirambye ry’Umuryango Nyarwanda no gutekereza ku cyerekezo cy’umuryango Imbuto Foundation cyo gukomeza kuba umusemburo w’impinduka mu buryo burambye.

    Abazitabira ibikorwa n’ibiganiro byo kuzirikana isabukuru y’imyaka 20 y’Umuryango Imbuto Foundation, baba abari mu Rwanda n’abari mu mahanga, bazabikurikira bifashishije ikoranabuhanga.

    Umuryango Imbuto Foundation washinzwe mu mwaka wa 2001 utangijwe na Madamu Jeannette Kagame. Uyu muryango watangiye witwa PACFA ‘Protection and Care of Families against HIV/AIDS’ – Gahunda yari igamije kwita ku miryango by’umwihariko ku bana, urubyiruko n’abagore banduye Virusi itera SIDA, harimo n’abagore bayandujwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uko imyaka yicumye PACFA yashyizeho gahunda nshya irushaho kwaguka. Mu 2007 yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

    Mu myaka 20 umaze ushinzwe, Umuryango Imbuto Foundation wakoze ibikorwa bitandukanye byuzuzanya n’umurongo mugari washyizweho na Guverinoma y’u Rwanda wo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, haba mu bijyanye n’ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw’abagore n’urubyiruko.

    Muri uru rugendo, ibyo Umuryango Imbuto Foundation uzirikana, wabigezeho ku bufatanye bw’inzego za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, imiryango igamije iterambere ry’urubyiruko n’amahuriro y’abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa.

    Imbuto Foundation igendera ku gitekerezo- shusho ‘’Imbuto’’ kigira kiti “Akabuto gatewe mu gitaka giteguwe neza, kakuhirirwa, kagahabwa iby’ingenzi byose, karakura kakavamo igiti cy’inganzamarumbo”.

    Madamu Jeannette Kagame ku wa 5 Ukuboza 2018, yari agaragiwe n’abana bo mu bice bitandukanye by’igihugu bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation, ubwo hasozwaga umwiherero wabereye mu Karere ka Nyanza

  • Amarangamutima y’Abanyarwanda nyuma yo kumenya ko bagiye gutangira gukingirwa COVID-19 –

    Mu gitondo cyo ku wa 3 Werurwe 2021 ni bwo abayobozi b’u Rwanda bakiriye inkingo za Coronavirus ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe muri gahunda ya Covax igamije kuzikwirakwiza mu bihugu bikennye. Ku mugoroba wo kuri uwo munsi kandi u Rwanda rwakiriye inkingo 102.960 za Pfizer-BioNTech.

    Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali babwiye IGIHE ko kuba mu Rwanda hageze inkingo za COVID-19 ari inkuru yabakoze ku mutima bitewe n’uko bumvaga rukoreshwa mu bindi bihugu bo rutarabageraho.

    Nzayisenga Jean yagize ati “Nkimara kumva ko urukingo rwaje nabyishimiye cyane, gusa sinjye ukwiye kwishima njyenyine ahubwo ni Abanyarwanda bose, nawe urabibona, icyakora twari tubitegereje cyane.”

    “Ahubwo icyo nakwisabira Leta ni uko natwe urubyiruko bakwiye kuduheraho. Nifuza ko bahera ku rubyiruko kuko ni rwo usanga rwica amabwiriza nyamara abantu bakuru bo bayubahiriza.”

    Yakomeje avuga ko nta bwoba bwo gukingirwa afite cyane ko yabonye ububi bw’iki cyorezo.

    Ati “Rwose iyaba ubwo butumwa ari njyewe buhereyeho, mbese ni uko bitashoboka, kumva ngo bampereyeho mu gukingirwa nakwishimira kujyayo.”

    Umucuruzi w’inkweto witwa Urikuranye Stanislas, yavuze ko kuba urukingo rwageze mu gihugu bitanga icyizere ku Banyarwanda by’umwihariko abari mu bucuruzi.

    Ati “Ni inkuru nziza ugereranyije n’iminsi tumaze duhanganye na COVID-19, ni icyizere ko tuzayitsinda. Impamvu dufite ni uko hari n’ibindi bihugu byatangiye kurukoresha kandi rugenda rutanga umusaruro.”

    “Nkatwe dukora ubucuruzi birumvikana ko mu gihe bazaba bamaze gukingira bishobora kutworohereza mu migenderanire n’ibindi bihugu tujya kuranguramo. Urebye twifuza ko bakwibanda cyane kuri twe abacuruzi kuko duhura n’abantu benshi kandi banyuranye bisobanuye ko turi mu bafite ibyago byinshi byo kwandura.”

    Mukashyaka Clémence w’imyaka 35 mu byishimo byinshi yagize ati “Mana we, ni amashimwe gusa, mbese turanyuzwe. Turashimira ubuyobozi bwacu bwabigizemo uruhare. Ndasaba Abanyarwanda bose ko umuntu wese bazemeza ko akingirwa mbere rwose azabyitabire kuko baduhitiramo ibikwiye.”

    Muhawenimana Jeanine na we yagaragaje ibyishimo bye avuga ko gukingira COVID-19 bigiye kongera kugarura icyizere ko umwaka wa 2021 utazamera nka 2020.

    Ati “Icyizere kiragenda kiza rwose pe. Uko biri kose ntabwo uyu mwaka uzamera nk’uwashize kuko wo wadushaririye cyane. Icyakoze dufite ibyiringiro kuko ibi ni ibimenyetso ko tuzawubamo neza, cyane rwose ubwo urukingo rubonetse nta kabuza tuzayitsinda”

    Ubwo yakiraga izi nkingo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko u Rwanda rwifuza ko bitarenze Kamena 2022 abaturage bangana na miliyoni 7.8 baba bamaze gukingirwa COVID-19.

    Abanyarwanda baganiriye na IGIHE bavuze ko biteguye gutangira guhabwa urukingo rwa COVID-19

  • Gatsibo: Muri gare ebyiri ziri kuhubakwa imwe yaruzuye, indi igeze kuri 70% –

    Kuva umwaka ushize ni bwo Akarere ka Gatsibo katangiye ibikorwa byo kubaka gare ebyiri harimo iya Kiramuruzi yuzuye mu kwezi gushize itwaye miliyoni zirenga 300 Frw ndetse n’iya Kabarore izuzura mu mpera za Mata itwaye arenga miliyoni 600 Frw.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko kuri ubu imirimo yo kubaka izi gare ihagaze neza aho iya Kiramuruzi yamaze kuzura ndetse yanatangiye gukorerwamo.

    Yagize ati “Iya [gare] Kiramuruzi yararangiye, yatangiye no gukora, irimo aho imodoka ziparika, irimo amaduka aho abacuruzi bakorera, irimo inzu zikoreramo abatwara abantu n’ubwiherero. Ubu yatangiye no gukorerwamo ni uko byahuriranye n’icyorezo cya COVID-19 ntituyitahe ku mugaragaro.”

    Yakomeje avuga ko Gare ya Kiramuruzi yubatswe na RFTC ku bufatanye n’Akarere ka Gatsibo ngo kuko kabafashije gushaka ikibanza no kwimura abari bahatuye.

    Meya Gasana yakomeje avuga ko kuri Gare ya Kabarore yo kuri ubu igeze kuri 70% aho ubutaka bwaguzwe n’Akarere, mu rwego rwo gushishikariza abikorera kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere ishoramari, ikaba iri kubakwa na PSF.

    Ati “Mu cyumweru gishize bambwiraga ko imirimo igeze hafi 70%, turateganya yuko twatangira kuyikoresha mu mpera z’ukwezi kwa Kane. Irimo imiryango igera kuri 38 izakorerwamo n’abikorera, izaba ifite ikinamba, restaurant n’ibindi nkenerwa byinshi.”

    Meya Gasana yakomeje avuga ko izi gare zizakemura ikibazo cy’imodoka zakoreraga mu kajagari, mu gihe abagenzi zizabafasha kujya basigwa ahantu heza aho kubasiga ku muhanda.

    Mu buryo bw’ubucuruzi ngo zizatuma abantu bakorera ahantu hari isuku, hatekanye ndetse zinagaragaze isura nziza y’Akarere ka Gatsibo.

    Gare ya Kiramuruzi yatangiye gukoreshwa

    Gare ya Kabarore biteganyijwe ko izuzura muri Mata uyu mwaka

    Imirimo yo kubaka Gare ya Kabarore igeze kuri 70%