Category: Uncategorized

  • LIVE : Bishop Niyomwungeri yaje mu Rukiko kuvuga uko Rusesabagina yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko urukiko rwemeje ko Bishop Niyomwungeri atanga amakuru yafasha urukiko kumenya uburyo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, uyu mutangamakuru ukomoka mu Burundi, yasabwe kwigira imbere avuga umwirondoro we.

    Yavuze ko asanzwe aba mu Bubiligi ariko ko ajya aza mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu karere ku mpamvu atavuze.

    Bamenyanye na Rusesabagina muri 2017 bahujwe n’uwo basanzwe bavugana, bakibwirana akamubwira ko ari Perezida wa MRCD ifite umutwe wa FLN.

    Ngo yamusabye ubufasha bwo kuba yamuhuza n’abayobozi b’i Burundi undi akamubwira ko ntacyo yamufasha kuko ibyo akora bitajyanye n’umurongo bw’ibyo yamubwiraga.

    Yavuze ko ubwo yumvaga amakuru kuri BBC ko mu Rwanda hagabwe igitero cya FLN cyagabwe mu Rwanda kigahitana bamwe mu Banyarwanda, agahita amwandikira ubutumwa bugufi abimubazaho niba ari wa mutwe we undi akabimwemerera.

    Ngo yongeye kubimubaza amubwira ko ari bo babikoze ariko ko Sankara yakoze amakosa akabitangaza kandi ngo baragombaga kubihisha bakaza kubigereka ku ngabo z’u Rwanda.

    Bishop Niyomwugengeri ngo yumvise bimubabaje, atangira kwiga Paul Rusesabagina.

    Ngo yaje mu Rwanda muri 2019 irangira aje mu minsi mikuru isoza n’itangira umwaka, nko mu kwa Kabiri agiye gutaha ngo hari uwamuhamagaye ashaka kumutuma akaza guhita amujyana muri RIB ikamumenyesha ko aregwa ibyaha by’iterabwoba.

    Ngo yageze muri RIB bamusobanurira uburyo akorana na Paul Rusesabagina undi ararahira aratsemba ababwira ko badakorana ariko abemerera ko bavugana ndetse banavugana ibyo bakorana.

    Ngo icyo gihe ajya muri RIB yeretswe imfubyi zapfushije ababyeyi muri biriya bitero bya FLN, maze uyu mukozi w’Imana agira agahinda ari na ko katumye yemera gukorana na RIB kugira ngo Rusesabagina azashyikirizwe ubutabera.

    Gusa ngo akiri muri RIB yabwiye uwitwa Michel (wo muri RIB) ko batazongera kuvugana ariko undi amubwira ahubwo bazakomeza kuvugana kugira ngo bamenye imigambi ye.

    Uyu mutangamakuru ngo yaje kubwirwa na Rusesabagina ko yifuza kujya i Burundi guhura n’abayobozi b’umutwe wa FLN ariko ko afite imbogamizi z’uburyo azagerayo kuko atagenda n’indege isanzwe ahubwo ko ashaka indege yihariye (Private Jet).

    Ngo yamwereye ko yazamufasha ariko ko we yari yamaze kwishyiramo umugambi wo kumushyikiriza ubutabera ariko ko yumvaga atamujyanye ahantu habi. Bishop Niyomwungere ngo yamwemereye ko abayobozi b’i Burundi bamwereye kumufasha buri kimwe ndetse no kuzahura.

    Ariko uyu mukozi w’Imana yarahiye ko atigeze avugana n’abayobozi b’i Burundi kuko biriya byose yabimubeshye kugira ngo agere ku mugambi we.

    Nyuma baje guhurira i Dubai, uyu mukozi w’Imana amwishyurira buri kimwe cyose ndetse bakaza kuhavana bari mu ndege ibazana mu Rwanda.

    Ngo ni we wamufunguriye umuryango yinjira mu ndege mubwira nti 'mwinjire nyakubahwa Perezida’ araseka cyane ngo 'ariko uzanyita Perezida kugeza ryari’.'

    Ngo yaje no kumuhindurira umwanya kugira ngo ataza kubona muri tableau y’indege ko yerekeje mu Rwanda.

    Uyu mukozi w’Imana uvuga ko yashakaga gutura umutwaro yari yikoreye ngo bageze mu nzira indege igiye kuvuga aho indege igiye, ahita amuganiriza cyane kugira ngo ataza kubyumva, agize amahirwe ntiyabyumva ko indege igiye mu Rwanda.

    Na none Paul Rusesabagina yabajije umukobwa wari uri kubakira mu ndege, yamubajije ngo 'kuva aha ugera I Bujumbura harimo igihe kingana gute ?' Bishop Niyomwungere ngo yahise agira ubwoba bwinshi ariko umukobwa akamusobanurira igihe kirimo kuva hariya kugera mu bihugu binyuranye mu bihugu byo mu karere.

    Bishop Niyomwungere avuga ko bageze aho agasaba umukobwa kujya kubazanira amazi yo kunywa anasaba ko bazimya amatara bagasinzira bakaza kugera i Kigali bagisinziriye bahageze, aramukangura basohoka mu ndege.

    Bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, Bishop Niyomwungere na Rusesabagina barurutse bageze hasi bahita bahura n’uriya yise umukozi wa RIB witwa Michel agahita amuha urwandiko bagahita bamujyana mu modoka, na we agahita ajya mu ye.

    Urukiko rwabajije Bishop Niyomwungere niba mu byo yaganiriye na Rusesabagina ko atari agiye gutanga ibiganiro mu itorero rye, undi aratsemba, avuga ko kuva bamenyana batigeze bagira ikintu bavuga ku bijyanye n’Imana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/LIVE-Bishop-Niyomwungeri-yaje-mu-Rukiko-kuvuga-uko-Rusesabagina-yageze-mu-Rwanda

  • Kayonza : Abana babiri baturikanywe na Grenade bari bitiranyije n’inyundo #rwanda #RwOT

    Aba bana baturikanywe n’igisasu kuri uyu wa Kane tariki 04 Werurwe 2021, bombi ni abahungu barimo ufite imyaka 13 n’undi ufite imyaka 17 y’amavuko

    Murekezi Claude uyobora Umurenge wa Mukarange, avuga ko iriya grenade yaturikanye bariya bana bariho bayikinisha kuko bari bayitiranyije n’inyundo.

    Yagize ati 'Ni abana babiri umwe w’imyaka 13 n’undi w’imyaka 17 nyina w’uwa 13 yari yagiye guhinga atoragura grenade ayizana azi ko ari icyuma gisanzwe ayitiranya n’inyundo, ni uko agiha umwana atangira kugikinisha bukeye uwo mubyeyi ajya guhingira amafaranga ku baturanyi ajyana n’umuhungu we ajyana na ya grenade.'

    Uyu muyobozi avuga ko bariya bana bakomeretse mu buryo bworohereje.

    Yagize n’ubutumwa atanga, agira ati 'Turabasaba kwirinda gukinisha ikintu icyo aricyo cyose badasobanukiwe kuko cyabakururira ibibazo, niba babonye icyuma batazi byaba byiza babajije ubuyobozi kuko hari ubwo kiba ari grenade cyangwa ikindi kintu gishobora kubakurira ibibazo.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Abana-babiri-baturikanywe-na-Grenade-bari-bitiranyije-n-inyundo

  • Sankara yagereranyije Rusesabagina n’umunyeshuri w’umunyabwoba uhora asaba mwarimu kwimura umunsi w’ikizami –

    Ibi Sankara yabigarutseho kuri uyu wa 5 Werurwe ubwo we n’abandi 19 barimo na Paul Rusesabagina bongeraga kugezwa imbere y’abacamanza b’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

    Muri uru rubanza byari biteganyijwe ko kumvwa inzitizi zitangwa na Rusesabagina zituma adashobora kuburana mu mizi.

    Muri uru rubanza Rusesabagina yunganirwaga na Me Rudakemwa Félix kuko Gatera Gashabana usanzwe umwunganira yandikiye Urukiko amenyesha ko ataboneka mu rukiko kubera urundi rubanza afite mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania.

    Rusesabagina yatangiye agaragariza urukiko ko atagakwiye kuba afunze mu gihe we yemeza ko ari mu Rwanda ‘binyuranyije n’amategeko’.

    Ati “Ndangira ngo mbabwire ko inzitizi mfite kandi ikomeye, nasubiyemo inshuro nyinshi cyane ni uko njyewe ndi hano mu buryo bunyuranyije n’amategeko, njye nageze hano nshimuswe ndetse n’ubungubu kuba ndi hano mpari nk’ingwate, ku bw’ibyo rero niba narashimuswe nkaba mpari nk’ingwate, njyewe ndagira ngo bwa mbere mbanze nsubizwe uburenganzira bwanjye mfungurwe.”

    Mu gihe Urukiko rwari ruhaye umwanya, Sankara n’umwunganira. Uyu mugabo yavuze ko Rusesabagina n’umwunganira bameze nk’abanyeshuri batinya ikizamini.

    Ati “Icyo nongera gushimangira ni uko urubanza ruratureba twese, turuhuriyemo turi benshi. Nkurikije rero ubushize na none ko umwunganizi wa Rusesabagina yavugaga ngo arashaka gutegura inzitizi ariko akavuga ko adashobora kuyitangaza mugatanga igihe, none uyu munsi nabwo bakaba basaba ikindi gihe njyewe ndabona Rusesabagina n’umwunganira, sinzi ariko bimeze nk’ababanyeshuri twiganaga batinya ikizamini.”

    “Mu gihe habaga habaye ikizamini cyangwa ibazwa, bavugaga bati muryimure, bagahora bavuga ngo mwimure ibazwa kugeza nubwo n’abanyeshuri bagirira impuhwe mwarimu bakavuga bati reka tuguhe umwanya uhagije uzagende ujye gutegura ikizamini ngo turabona ko nta mwanya wabonye kubera akazi kenshi ufite. Ibyo ndabishingira ku kuba numvaga bagera ku ruhande rwo kuvuga ngo abashinjacyaha nta mwanya babonye, bagasabira umwanya abashinjacyaha.”

    Aya magambo ya Sankara yasaga n’aho asubiza ayari amaze kuvugwa na Rusesabagina ndetse n’umunyamategeko we bagaragaza ko bwakwiye guhabwa igihe cyo gusoma imyanzuro yatanzwe n’Ubushinjacyaha ku nzitizi bashyize mu ikoranabuhanga ryifashishwa n’inkiko mu Rwanda.

    Umwunganizi wa Rusesabagina yabanje kugaragaza impungenge z’uko nta mwanzuro ubushinjacyaha bwatanze ku nzitizi we n’umukiliya we bashyize muri iryo koranabuhanga.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bwatinze kuwushyiramo kuko Rusesabagina n’umwuganira bakomeje kugenda bashyira muri system inyandiko zitandukanye zigira icyo zivuga ku nzitizi, ariko bwemeza ko bwiteguye ku buryo Rusesabagina n’umwunganira basobanura impamvu zabo nabwo bukazisubiza ari nako bushyira umwanzuro wabwo wanditse muri system.

    Umucamanza yabajije umunyamategeko wa Rusesabagina niba aribo basabira Ubushinjacyaha igihe kandi bwo bugaragaza ko bwiteguye kuburana kuri iyi nzitizi. Uyu munyamategeko yavuze ko atari ukubasabira igihe ko ahubwo nabo babifitemo inyungu nk’abantu biregura.

    Si ubwa mbere Sankara yumvikanye asa nk’ujora impamvu zitangwa na Rusesabagina n’abamwunganira cyane ko no mu iburanisha ryabanje ubwo uyu mugabo yavugaga ko atari Umunyarwanda, uyu mugenzi we yabyamaganiye kure, akavuga ko ari agamije gutinza urubanza.

    Sankara yavuze ko atummva uburyo Rusesabagina yifata nk’umunyamahanga, kandi bararwanaga ashaka kuyobora u Rwanda.

    Nsabimana Callixte wiyise Sankara, avuga ko gutinza urubanza bimugiraho ingaruka kuko amaze imyaka ibiri ategereje guhabwa ubutabera.

    Kurikirana uko iburanisha riri kugenda umunota ku wundi.


  • Elayono choir yashyize hanze indirimbo nshya ‘Imirimo’ ivuga uburyo Imana ikora imirimo iteye ubwoba-VIDEO #rwanda #RwOT

    Korali Elayono ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Remera yashyize hanze indirimbo nshya ‘Imirimo’ yanditswe na Komisiyo ishinzwe tekinike muri iyi korali. Ni indirimbo ivuga ku mirimo y’Imana, uburyo Imana ikora imirimo ihambaye, iteye ubwoba.

    Eric MURANGWA umwe mu bayobozi ba Elayono choir yashinzwe mu 1996, yabwiye InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru ko bahimbye iyi ndirimbo ‘Imirimo’ bashaka gusaba abantu kwizera Imana no kuyiringira kuko ari Imana ikora imirimo ikomeye umwana w’umuntu atakora. Ati “Icyo twashakaga kuvuga muri rusange ni uko twashakaga kubwira abantu kugira ngo bizere Imana bayiringire, Imana ikora imirimo iteye ubwoba”.

    Ati “Icyo twabwira abakunzi bacu n’abantu bose b’abakristo bakunda korali Elayono, turimo turabaha ubutumwa bwiza bw’indirimbo yubabwira y’uko Imana ishobora kubakorera ibitangaza ikabakorera imirimo itangaje”. Aba baririmbyi bashyize hanze iyi ndirimbo, nyuma y’ukwezi kumwe basohoye indirimbo. Batangaje ko batazajya barenza nibura amezi 2 badashyize hanze igihangano gishya.

    Muri iyi ndirimbo ‘Imirimo’, Elayono choir iririmbamo aya magambo “Mwa bari mu isi yose mwese mwe, muvugirize Imana impundu, muririmbe icyubahiro cy’izina ryayo, mwa mahanga yose mwe muhimbaze Imana yacu mwumvikanishe ijwi ry’ishimwe ryayo. Nimuze murebe imirimo y’Imana iteye ubwoba, yimura imisozi itabimenye ikayubika n’uburakari, iyo Mana Nyiringabo”.

    Elayono choir yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu 1996

    REBA HANO ‘IMIRIMO’ INDIRIMBO NSHYA YA ELAYONO CHOIR

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Elayono-choir-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-Imirimo-ivuga-uburyo-Imana-ikora.html

  • Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yakingiwe #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabereye ku Bitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, cyatangijwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na we wahawe uru rukingo.

    Iki gikorwa kandi kibaye mu gihe mu bitaro by’Uturere binyuranye mu Gihugu hose no mu Bigo Nderabuzima na ho batangije iki gikorwa cyo gukingira abantu bari mu kiciro cy’abihutirwa.

    Ubwo u Rwanda rwari rwiteguye kwakira inkingo, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko yifuza kuzikingiza mbere kugira ngo amare impungenge abazifite ku buziranenge bw’izi nkingo.

    Minisitiri w’Ubuzima kandi ubwo u Rwanda rwari rumaze kwakira izi nkingo, yamaze impungenge Abanyarwanda ko izi nkingo zujuje ubuziranenge kuko zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (WHO) ndetse n’ikigo gishinzwe inkingo.

    Izi nkingo zavuzweho ibihuha byinshi, bamwe bavuga ko ari cya kimenyetso cya satani kizaterwa abantu mu rwego rwo kubagenzura.

    Hari n’abavugaga ko zigira ingaruka ku buzima bwa muntu gusa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko izo zoherejwe zujuje ibipimo by’ubuziranenge.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Minisitiri-w-Ubuzima-Dr-Daniel-Ngamije-yakingiwe

  • Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n'Uruganda rwa Bralirwa basinye amasezerano y'imikoranire. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasinyanye amasezerano na Bralirwa nk'umuterankunga mukuru wa shampiyona y'icyiciro cya mbere, ni amasezerano afite agaciro ko kuzamara imyaka ine, aya amasezerano kandi akaba azaha uburenganzira Bralirwa kwitirirwa shampiyona.

    Ni amasezerano yasinywe ku ruhande rwa FERWAFA ihagarariwe na perezida wayo Rtd Brig Gen. Sekamana Jean Damscene ndetse nabari bahagarariye urwo ruganada rwenga ibinyobwa bisembuye ndetse n'ibidasembuye

    Amakuru ahari aravuga ko uru ruganda rwa Bralirwa rwemeye ko rugomba gutanga miliyoni 640 z'amafaranga y'u Rwandamu gihe cy'iyo myaka ine bazamara bakorana na FERWAFA, ndetse kandi uyu muterankunga akazagira uburenganzira bwo kwitirirwa shampiyona y'umupira w'amaguru mu cyiciro cya mbere aho izahita yitwa Primus National League.

    Ibi bikaba bisobanuye ko Bralirwa izatangirana n'umwaka w'imikino wa 2020-2021, ku ikubitiro mu mwaka wa mbere ikazahita itanga miliyoni 180 z'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe umwaka uzakurikiraho hazatangwa miliyoni 160 Frw.

    Si ubwambere ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda , FERWAFA risinyanye amasezerano yo gukorana na Bralirwa kuko mu mwaka w'imikino wa 2004/05 basinye amaserano y'imikoranire ku mpande zombi, ni amasezerano yahagaze mu mwaka wa 2009 ndetse aza kongera gusubukurwa mu mwaka w'imikino wa 2012-2013 asozwa nyuma y'umwaka umwe.

    Uruganda rwa Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rusinyanye amasezerano na FERWAFA nyuma yaho uwari umuterankunga wa shampiyona y'u Rwanda AZAM TV batandukanye mu mwaka wa 2019.

    The post Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n'Uruganda rwa Bralirwa basinye amasezerano y'imikoranire. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-rwanda-ferwafa-nuruganda-rwa-bralirwa-basinye-amasezerano-yimikoranire/

  • Kayonza: Abana babiri baturikanywe na Grenade – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021 bibera mu Mudugudu wa Miyange mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko iyi grenade yaturikanye aba bana nyuma yo kuyikinisha bayitiranya n'inyundo nini ikoreshwa n'abafundi.

    Ati ' Ni abana babiri umwe w'imyaka 13 n'undi w'imyaka 17 nyina w'uwa 13 yari yagiye guhinga atoragura grenade ayizana azi ko ari icyuma gisanzwe ayitiranya n'inyundo, ni uko agiha umwana atangira kugikinisha bukeye uwo mubyeyi ajya guhingira amafaranga ku baturanyi ajyana n'umuhungu we ajyana na ya grenade.'

    Yakomeje avuga ko bagezeyo uwo mwana yakomeje gukinisha iyo grenade we n'uwo musore w'imyaka 17 iza kubaturikana bakomereka mu buryo budakabije cyane.

    Gitifu Murekezi yasabye ababyeyi kwirinda gukinisha ikintu batazi ngo kuko gishobora kuba ari igisasu kikabakurura ibibazo.

    Ati ' Turabasaba kwirinda gukinisha ikintu icyo aricyo cyose badasobanukiwe kuko cyabakururira ibibazo, niba babonye icyuma batazi byaba byiza babajije ubuyobozi kuko hari ubwo kiba ari grenade cyangwa ikindi kintu gishobora kubakurira ibibazo.'

    Mu mezi abiri ashize hagiye hatoragurwa grenade zishaje hirya no hino mu giturage zimwe zigaturikana abazitoraguye ariko kuko ziba zimaze igihe ntizibakomeretse mu buryo bukabije.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abana-babiri-baturikanywe-na-grenade

  • Kayonza: Abana babiri baturikanywe na Grenade –

    Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021 bibera mu Mudugudu wa Miyange mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko iyi grenade yaturikanye aba bana nyuma yo kuyikinisha bayitiranya n’inyundo nini ikoreshwa n’abafundi.

    Ati “ Ni abana babiri umwe w’imyaka 13 n’undi w’imyaka 17 nyina w’uwa 13 yari yagiye guhinga atoragura grenade ayizana azi ko ari icyuma gisanzwe ayitiranya n’inyundo, ni uko agiha umwana atangira kugikinisha bukeye uwo mubyeyi ajya guhingira amafaranga ku baturanyi ajyana n’umuhungu we ajyana na ya grenade.”

    Yakomeje avuga ko bagezeyo uwo mwana yakomeje gukinisha iyo grenade we n’uwo musore w’imyaka 17 iza kubaturikana bakomereka mu buryo budakabije cyane.

    Gitifu Murekezi yasabye ababyeyi kwirinda gukinisha ikintu batazi ngo kuko gishobora kuba ari igisasu kikabakurura ibibazo.

    Ati “ Turabasaba kwirinda gukinisha ikintu icyo aricyo cyose badasobanukiwe kuko cyabakururira ibibazo, niba babonye icyuma batazi byaba byiza babajije ubuyobozi kuko hari ubwo kiba ari grenade cyangwa ikindi kintu gishobora kubakurira ibibazo.”

    Mu mezi abiri ashize hagiye hatoragurwa grenade zishaje hirya no hino mu giturage zimwe zigaturikana abazitoraguye ariko kuko ziba zimaze igihe ntizibakomeretse mu buryo bukabije.


  • Benshi bahiye ubwoba nyuma yuko ingona nyinshi zitorotse aho zororerwaga #rwanda #RwOT

      Umubare utaramenyekana w'ingona zikiri ntoya uri guhigwa nyuma y'uko zicitse ahantu zororerwaga mu ntara ya Cape Town muri Africa y'Epfo.

    Izigera kuri 27 muri zo zahise zifatwa, gusa abategetsi bavuga ko batazi neza umubare w'izo batarabasha gufata.
    Biravugwa ko izi ngona zatorotse kuko uruzitiro rwacitse aho zororerwa, zikaboneza zijya mu mugezi witwa Breede uri hafi aho.
    Abaturiye ako gace baburiwe kwirinda kwegera aho ziri. Petro van Rhyn umuvugizi w'ikigo cy'ibidukikije CapeNature yagize ati: 'Birumvikana ko ziteje akaga. Izi ni inyamaswa z'inkazi nubwo bwose zabaga aho zororerwa'.

    Yongeraho ati: 'Abantu bagomba kwirinda kuzergera no kwegera uwo mugezi kugeza zifashwe'. Izi ngona, bikekwa ko zifite uburebure bugera kuri 1.5m zacitse aho zorererwa kuwa gatatu.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Polisi yashyizeho itsinda ryihariye ryo kuzihiga riri gukoresha imitego yo kuzifata muri uwo mugezi nk'uko CapeNature ibivuga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/05/benshi-bahiye-ubwoba-nyuma-yuko-ingona-nyinshi-zitorotse-aho-zororerwaga/

  • LIVE : Rusesabagina yasobanuye ko Bishop Niyomwongeri yakoranye na RIB mu “kumushimuta” #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Urukiko rufashe umwanzuro ko urubanza rukomeza ndetse n’uruhande rwa Paul Rusesabagina rukavuga ko noneho rwiteguye gusobanura inzitizi zarwo, Paul Rusesabagina yahawe umwanya ngo asobanure iyo nzitizi, asaba ko Umunyamategeko we azisobanura.

    Me Jean Felix Rusakemwa yagarutse ku rugendo rw’uburyo Paul Rusesabagina yageze mu Rwanda kuva avuye i Dubai kugeza ageze mu Rwanda.

    Yavuze Rusesabagina yafashwe mu ijoro ryo ku wa 27 rishyira ku wa 28 z’ukwa Kanama 2020, agashimutwa, ngo agahita afatwa agafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta cyemezo na kimwe giteganywa n’amategeko yari afite.

    Me Jean Felix Rudakemwa avuga ko ubundi iyo igihugu gishaka umuntu ukekwaho ibyaha yoherezwa kuburanira mu icyo gihugu, rurabigisaba noneho inkiko zibishinzwe zigaterana zigafata icyemezo.

    Me Jean Felix Rusakemwa yagize ati 'Izanwa rye mu Rwanda ni kidnaping ni ugushimutwa, yasobanuye mu Bugenzacyaha, muri Pariki arabivuga, biba iby’ubusa.'

    Yasabye ko ibyemezo byose yafatiwe bikurwaho ku buryo yahita arekurwa 'nta yindi nkomyi agasubizwa mu buzima bwe busanzwe.'

    Yavuze ko yafatiwe mu Leta zunze ubumwe z’Abarabu, nta Visa nyarwanda yari yatse kandi muri 2004 yaje afite Visa.

    Uyu munyamategeko avuga ko bitumvikana uburyo Rusesabagina yazanywe mu Rwanda kandi nIkiko zo mu Bubiligi zari zaratangiye kumuburanisha ariko 'babirenzeho barashimuta.'

    Yavuze kandi ko iyo umuntu akekwaho icyaha, hari inzira zikurikizwa kugira ngo agezwe mu butabera ziteganywa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha cyane cyane mu ngingo za 29 kugeza ku ya 31 z’iri tegeko.

    Yagize ati 'U Rwanda rwagombaga kumusaba Leta Zunze Ubumwe z’abarabu ubundi hagakorwa inzira zemewe n’amategeko.'

    Yakomeje agira 'Iri shimutwa kandi ryashimangiwe n’umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha witwa Bishop Constantin Niyomwungeri.

    Yavuze ko uyu mutangabuhamya abishimangira mu nyandiko mvugo eshatu zirimo iyo ku wa 27 Gashyantare 2020.

    Ngo uyu mugabo yafatanyije na RIB mu gutegura no gushyira mu bikorwa izanwa mu Rwanda rya Paul Rusesabagina, akavuga ko indege yamuzanye yatanzwe na RIB. Ati 'kuvuga RIB kandi ubwo ni ikigo cya Leta, ubwo ni Leta yabikoze.'

    Me Rudakemwa avuga ko muri izo nyandiko mvugo, Bishop Constatin Niyomwungeri hari aho ahuza na Rusesabagina wavuze ko yahagurutse Dubai ajya i Bujumbura ariko ko ngo umugambi wari waracuzwe mbere wo kumuzana i Kigali.

    Ngo igihe bari bageze mu ndege, abapilote bavuze ko Indege igiye i Kigali 'ariko Bishop bimutera impungenge asaba abapilote ko batongera kuvuga ko bagiye i Kigali kugira ngo Rusesabagina atabimenya.'

    Ati 'Ibyo rero birashimangira ko Rusesabagina yashimuswe ariko amayeri Bishop yari yarapanze, Rusesabagina yisanze i Kigali nta n’inyandiko n’imwe afite.'

    Ingingo ya 09 y’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, ivuga ko uburenganzira bw’umuntu ari ntayegayezwa, ivuga ko umuntu wese wafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uwafashwe asubizwa uburenganzira bwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/LIVE-Rusesabagina-yasobanuye-ko-Bishop-Niyomwongeri-yakoranye-na-RIB-mu-kumushimuta