Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe batoterezwa muri Uganda –

    Ahagana saa Mbili z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Werurwe 2021, ni bwo inzego zishinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Uganda zajugunye aba Banyarwanda ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

    Abarekuwe ni Michael Matabaro, Tresor Hirwa, David Rukundo, Patrick Rugema na Muhammed Ndaheranwa.

    Uko ari batanu barekuwe nyuma y’igihe bari bamaze bafungiye muri Uganda, aho bafunzwe, banatotezwa n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu bashinjwa kuba na maneko b’u Rwanda.

    Matabaro w’imyaka 58 avuka kuri Uwimana John na Mukaruzajye Elizabeth, yari atuye mu Karere ka Kayonza. Yagiye muri Uganda mu 2016, anyuze mu nziza zemewe agana mu gace ka Kyenkwanzi aho yakoreraga imirimo isanzwe.

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 24 Mutarama 2021; ajyanwa gufungirwa muri kasho z’Urwego rw’Ubutasi mu gisikare cya Uganda, CMI, ashinjwa kuba umuyoboke wa ADEPR.

    Mugenzi we Hirwa w’imyaka 30 uvuka mu Karere ka Gasabo, yageze muri Uganda mu 2017. Yinjiye muri iki gihugu anyuze ku Mupaka wa Cyanika, yakoraga ubucuruzi bw’imyenda n’inkweto. Ku wa 22 Nzeri 2020 ni bwo yafashwe n’abakozi ba CMI, ashinjwa kuba muri Uganda binyuranye n’amategeko.

    Undi Munyarwanda wirukanwe muri Uganda ni Rukundo David w’imyaka 25, akaba akomoka mu Karere ka Nyagatare. Yagiye muri Kenya anyuze muri Uganda muri Mutarama 2020, yafatiwe hafi y’Umupaka wa Busia ku wa 19 Mutarama 2021 agerageza gusubira muri Uganda.

    Inzego z’umutekano muri Uganda zamufashe zamusabye amafaranga ngo zimurekure, arinangira bituma afungwa iminsi itanu, mbere yo koherezwa ku ishami rya CMI Mbuya. Yashinjwe ibyaha bibiri birimo kuba intasi no kwinjira muri Uganda binyuranye n’amategeko.

    Uganda kandi yirukanye ku butaka bwayo Patrick Rugema w’imyaka 22, uvuka mu Karere ka Muhanga. Mu Ukuboza 2019 ni bwo yagiye muri Kenya anyuze muri Tanzania; yari agiye gusura umuvandimwe we, aza gufatirwa muri Uganda muri Nzeri 2020.

    Yashyizweho icyaha cyo kuba maneko y’u Rwanda, anahabwa gufungwa iminsi itanu. Mu gihe yiteguraga gutaha mu Rwanda, yongeye gufatwa ajyanwa gufungirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mbarara (Makenke). Iki cyaha cyanatumye yoherezwa muri CMI.

    Undi Munyarwanda wagizweho ingaruka no gufungirwa muri Uganda ni Muhammed Mudaheranwa; uyu w’imyaka 25 yagiye muri Uganda mu 2018, avuye muri RDC aho yakoresheje umupaka wa Bunagana. Yatawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2020, afungirwa muri kasho ya CMI i Mbuya, icyo gihe yashinjwaga kuba maneko.

    Aba Banyarwanda bakigera mu Rwanda, babanje gusuzumwa COVID-19 ndetse ibizubizo byabo byerekanye ko ari bazima.

    Boherejwe mu Rwanda nyuma y’uko ku wa 3 Gashyantare 2021, abandi Banyarwanda batandatu barekuwe n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma y’itoteza zabakoreye ku buryo harimo n’umwe utarabashaga kugenda, wahageze agahita ajyanwa mu bitaro.

    U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe batoterezwa muri gereza za Uganda

    -  CMI ivuga ko abafatwa ari ‘ba maneko b’u Rwanda’

    Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda baba n’abakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n’umubano w’akadasohoka wa CMI n’abagize Umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

    Uburyo CMI na RNC bikoresha mu kugerageza ibikorwa byabo harimo gushimuta Umunyarwanda wese wishoboye cyangwa ufite ikindi gikorwa muri Uganda, ariko akaba adashyigikiye ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba.

    Abatabyemera barashimutwa, bagakorerwa iyicarubozo kenshi, bagahatirwa kwinjira muri RNC, babyanga bakajyanwa muri kasho za CMI, ndetse bamwe bakajyanwa gutorezwa i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Leta y’u Rwanda imaze imyaka igaragaza ko ibi bikorwa bidahwitse byo gufunga bya hato na hato abaturage bayo ndetse muri Werurwe 2019 yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda.

    Nyuma yaho, Angola yinjiye mu bibazo by’u Rwanda na Uganda itangira ubuhuza mu biganiro ku mpande zombi ndetse biza kuvamo amasezerano yiswe aya Luanda, akubiyemo ingingo zigaragaza uburyo bwo kongera kuzahura umubano hagati y’ibi bihugu bibiri by’ibituranyi.

    N’ubwo aya masezerano yari yashyizweho umukono na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni n’uw’u Rwanda, Paul Kagame, Uganda ibinyujije muri CMI, yakomeje gukora ibikorwa byo gufunga Abanyarwanda bitemewe no gukorera iyicarubozo.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabu itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko, baragiwe intere.

    Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) ni rwo rukora ibikorwa byo gufata no gutoteza Abanyarwanda b’inzirakarengane, bashinjwa ‘kuba intasi z’u Rwanda’ nyamara benshi muri bo ari abaturage bishakishiriza imibereho muri Uganda mu buryo busanzwe nk’abandi bose.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, bapimwe Coronavirus basanga ari bazima

    Bageze mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare

  • U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe batoterezwa muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Mbili z'ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Werurwe 2021, ni bwo inzego zishinzwe Abinjira n'Abasohoka muri Uganda zajugunye aba Banyarwanda ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

    Abarekuwe ni Michael Matabaro, Tresor Hirwa, David Rukundo, Patrick Rugema na Muhammed Ndaheranwa.

    Uko ari batanu barekuwe nyuma y'igihe bari bamaze bafungiye muri Uganda, aho bafunzwe, banatotezwa n'inzego z'umutekano muri icyo gihugu bashinjwa kuba na maneko b'u Rwanda.

    Matabaro w'imyaka 58 avuka kuri Uwimana John na Mukaruzajye Elizabeth, yari atuye mu Karere ka Kayonza. Yagiye muri Uganda mu 2016, anyuze mu nziza zemewe agana mu gace ka Kyenkwanzi aho yakoreraga imirimo isanzwe.

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 24 Mutarama 2021; ajyanwa gufungirwa muri kasho z'Urwego rw'Ubutasi mu gisikare cya Uganda, CMI, ashinjwa kuba umuyoboke wa ADEPR.

    Mugenzi we Hirwa w'imyaka 30 uvuka mu Karere ka Gasabo, yageze muri Uganda mu 2017. Yinjiye muri iki gihugu anyuze ku Mupaka wa Cyanika, yakoraga ubucuruzi bw'imyenda n'inkweto. Ku wa 22 Nzeri 2020 ni bwo yafashwe n'abakozi ba CMI, ashinjwa kuba muri Uganda binyuranye n'amategeko.

    Undi Munyarwanda wirukanwe muri Uganda ni Rukundo David w'imyaka 25, akaba akomoka mu Karere ka Nyagatare. Yagiye muri Kenya anyuze muri Uganda muri Mutarama 2020, yafatiwe hafi y'Umupaka wa Busia ku wa 19 Mutarama 2021 agerageza gusubira muri Uganda.

    Inzego z'umutekano muri Uganda zamufashe zamusabye amafaranga ngo zimurekure, arinangira bituma afungwa iminsi itanu, mbere yo koherezwa ku ishami rya CMI Mbuya. Yashinjwe ibyaha bibiri birimo kuba intasi no kwinjira muri Uganda binyuranye n'amategeko.

    Uganda kandi yirukanye ku butaka bwayo Patrick Rugema w'imyaka 22, uvuka mu Karere ka Muhanga. Mu Ukuboza 2019 ni bwo yagiye muri Kenya anyuze muri Tanzania; yari agiye gusura umuvandimwe we, aza gufatirwa muri Uganda muri Nzeri 2020.

    Yashyizweho icyaha cyo kuba maneko y'u Rwanda, anahabwa gufungwa iminsi itanu. Mu gihe yiteguraga gutaha mu Rwanda, yongeye gufatwa ajyanwa gufungirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mbarara (Makenke). Iki cyaha cyanatumye yoherezwa muri CMI.

    Undi Munyarwanda wagizweho ingaruka no gufungirwa muri Uganda ni Muhammed Mudaheranwa; uyu w'imyaka 25 yagiye muri Uganda mu 2018, avuye muri RDC aho yakoresheje umupaka wa Bunagana. Yatawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2020, afungirwa muri kasho ya CMI i Mbuya, icyo gihe yashinjwaga kuba maneko.

    Aba Banyarwanda bakigera mu Rwanda, babanje gusuzumwa COVID-19 ndetse ibizubizo byabo byerekanye ko ari bazima.

    Boherejwe mu Rwanda nyuma y'uko ku wa 3 Gashyantare 2021, abandi Banyarwanda batandatu barekuwe n'inzego z'umutekano za Uganda nyuma y'itoteza zabakoreye ku buryo harimo n'umwe utarabashaga kugenda, wahageze agahita ajyanwa mu bitaro.

    U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe batoterezwa muri gereza za Uganda

    -  CMI ivuga ko abafatwa ari 'ba maneko b'u Rwanda'

    Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda baba n'abakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n'umubano w'akadasohoka wa CMI n'abagize Umutwe w'iterabwoba urwanya Leta y'u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w'igihugu.

    Uburyo CMI na RNC bikoresha mu kugerageza ibikorwa byabo harimo gushimuta Umunyarwanda wese wishoboye cyangwa ufite ikindi gikorwa muri Uganda, ariko akaba adashyigikiye ibikorwa by'imitwe y'iterabwoba.

    Abatabyemera barashimutwa, bagakorerwa iyicarubozo kenshi, bagahatirwa kwinjira muri RNC, babyanga bakajyanwa muri kasho za CMI, ndetse bamwe bakajyanwa gutorezwa i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Leta y'u Rwanda imaze imyaka igaragaza ko ibi bikorwa bidahwitse byo gufunga bya hato na hato abaturage bayo ndetse muri Werurwe 2019 yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda.

    Nyuma yaho, Angola yinjiye mu bibazo by'u Rwanda na Uganda itangira ubuhuza mu biganiro ku mpande zombi ndetse biza kuvamo amasezerano yiswe aya Luanda, akubiyemo ingingo zigaragaza uburyo bwo kongera kuzahura umubano hagati y'ibi bihugu bibiri by'ibituranyi.

    N'ubwo aya masezerano yari yashyizweho umukono na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni n'uw'u Rwanda, Paul Kagame, Uganda ibinyujije muri CMI, yakomeje gukora ibikorwa byo gufunga Abanyarwanda bitemewe no gukorera iyicarubozo.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabu itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n'amategeko, baragiwe intere.

    Urwego rw'Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) ni rwo rukora ibikorwa byo gufata no gutoteza Abanyarwanda b'inzirakarengane, bashinjwa 'kuba intasi z'u Rwanda' nyamara benshi muri bo ari abaturage bishakishiriza imibereho muri Uganda mu buryo busanzwe nk'abandi bose.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, bapimwe Coronavirus basanga ari bazima

    Bageze mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-abanyarwanda-batanu-bari-bamaze-igihe-batoterezwa-muri

  • Hagiye gutangizwa icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abagore bahohotewe – #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru cyo gutanga ubufasha mu by'amategeko kizatangizwa ku wa Mbere, tariki ya 8 Werurwe 2021, kizahurirana n'igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.

    Biteganyijwe ko mu gihe kizamara, abari n'abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina bazahabwa ubufasha mu kuregera no kuburanira indishyi z'akababaro, aho hatoranyijwe dosiye 49 z'abahohotewe mu turere 14 mu gihugu, aho abagore bahohotewe bakazunganirwa mu nkiko ku buntu.

    Ni icyumweru kandi kizarangwa n'ibindi bikorwa birimo gusobanurira abari n'abategarugori amategeko abarengera no gukora ubuvugizi ku mategeko akibabangamiye.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Urugaga Nyarwanda rw'Abavoka, Majyambere Liberal, yavuze ko ubwunganizi mu mategeko n'ibiganiro byerekeye gusobanura amategeko bizatangwa n'abavoka b'abagore.

    Ati 'Igikorwa cyo gukora ubuvugizi ku mategeko arimo ingingo zikibangamiye abari n'abategarugori dusanzwe tugikorera hamwe, ariko noneho ubu abagore ni bo bazakigiramo uruhare runi. Mu gutanga ibiganiro byo kumenyekanisha amategeko arengera abagore bizakorwa hifashishijwe itangazamakuru, kandi bizagera ku bantu bose, hatibagiranye n'abari muri za gereza.'

    Icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abari n'abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina cyateguwe n'Urugaga Nyarwanda rw'Abavoka ku bufatanye n'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Abagore b'Abavoka, RIFAV, (Réseau International de Femmes Avocates).

    Umwe mu bagize Inama Nyobozi y'Urugaga Nyarwanda rw'Abavoka, Me Nyembo Emeline, yanavuze ko mu mishanga bateganya gukoraho harimo no gukora ubuvugizi bugamije impinduka mu mategeko.

    Ati 'Hari itegeko twasabye ko rivugururwa kandi twizeye ko ubusabe bwacu buzahabwa agaciro. Ubu mu itegeko ry'umuryango, iyo umugore apfakaye nyuma akajya gushaka mu wundi muryango, asabwa kugira umutungo asiga, nyamara ku mugabo we si ko bigenda. Hagiye harimo n'ibindi bikwiye guhinduka, turi gukorera ubuvugizi ngo harebwe icyakorwa.'

    Ku rundi ruhande ariko abagore bari muri uru rugaga bishimira ko mu Rwanda hari ibimaze kugerwaho mu rwego rwo gushyigikira abagore. Mu bishimwa harimo guhabwa umwanya mu nzego zifata ibyemezo, kuko hari n'ibihugu byigira ku Rwanda.

    Urugaga Nyarwanda rw'Abavoka rugizwe n'abavoka 1300 baherereye hirya no hino mu gihugu, muri bo abagore ni 300.

    Hagiye gutangizwa icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Igikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’ubufasha mu by'amategeko kizahurirana no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore

    Biteganyijwe ko dosiye 49 z'abagore bahohotewe mu turere 14 mu gihugu arizo ba nyira zo bazunganirwa mu nkiko ku buntu

    Amafoto: Urugaga Nyarwanda rw'Abavoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gutangizwa-icyumweru-cyo-guha-ubufasha-mu-mategeko-abagore-bahohotewe

  • #MissRwanda2021: Ku munsi wa mbere w’umwihere… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 07 Werurwe 2021 ku munsi wa mbere w’umwiherero wa Miss Rwanda abakobwa 20 babonye ‘PASS’ yo guhatanira ikamba rya #MissRwanda2021 ‘basuzumwe uko ubuzima bwabo buhagaze, bapimwa indwara zitandukanye’. 

    Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda ivuga ko kugira ubuzima bwiza ari intego bashyira imbere muri iri rushanwa ngarukamwaka rya Miss Rwanda ry’umukobwa uhiga abandi Uburanga, Umuco n’Ubwenge. Bati “Kugira ubuzima bwiza ni intego dushyira imbere mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda”. 

    Miss Rwanda 2021 azamenyekana tariki 20 Werurwe 2021 mu birori bikomeye bizabera mu nyubako Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali. Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 azasimbura Miss Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 (Miss wa Viziyo) umaze umwaka yambaye iri kamba.

    Abakobwa 20 bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021 ari nabo bapimwe indwara zitandukanye ni: Kabagema Laila, Ishimwe Sonia, Isaro Loritha Bonita, Uwase Phiona, Uwase Kagame Sonia, Uwankusi Nkusi Linda, Umutoniwase Sandrine, Umutoni Witness, Umutesi Lea, Teta Ralissa, Musana Teta Hense, Musango Natalie, Kayitare Isheja Morella, Kayirebwa Marie Paul, Karere Cyrissie, Ingabire Grace, Ingabire Esther, Gaju Evelyne, Akaliza Hope na Akaliza Amanda.

     Atinya cyane urushinge!

    Bapimwe indwara zitandukanye 

    Photos: Emmanuel Rurangwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103630/missrwanda2021-ku-munsi-wa-mbere-wumwiherero-abakobwa-20-bahatanira-ikamba-bapimwe-indwara-103630.html

  • Amavubi yamaze kwerekeza I Nyamata mu myiteguro yo gushaka itike ya CAN 2021 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko aba bakinnyib'ikipe y'Igihugu bapimwe COVID-19 mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru kuri Petit Stade Amahoro bahita berekeza i Nyamata igitaraganya mu gihe igitegereje ibisubizo.

    Babinyujije kuri Twitter bagize bati “Nyuma yo gupimwa Covid-19, abagize ikipe bose berekeje kuri La Palisse Hotel aho bagomba kuba bari mu gihe bategereje ibisubizo by'ibizamini bakorewe.Imyitozo izatangira kuri uyu wa mbere kuri Stade ya Kigali.”

    U Rwanda rufite imikino ibiri muri uku kwezi irimo uwo rugomba guhuramo na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021 ndetse n'uzaruhuza na Cameroun ku wa 30 Werurwe 2021 muri Cameroun.

    Imyitozo iratangira kuri uyu wa Mbere tariki 8 Werurwe, ikazajya ibera kuri Stade ya Kigali ndetse no kuri Stade Amahoro. Amavubi azajya akora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi.

    Urutonde rw'abakinnyi 31 bahamagawe

    Abanyezamu

    Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
    Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya)
    Eric Ndayishimiye (AS Kigali)
    Yves Kimenyi (Kiyovu SC)

    Ba myugariro

    Ange Mutsinzi (APR FC)
    Fitina Omborenga (APR FC)
    Abdul Rwatubyaye (FK Shkupi, Macedonia)
    Emery Bayisenge (AS Kigali)
    Thierry Manzi (APR FC)
    Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
    Faustin Usengimana (Police FC)
    Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
    Eric Rutanga (Police FC)
    Emmanuel Imanishimwe (APR FC)

    Abo hagati

    Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)
    Olivier Niyonzima (APR FC)
    Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Greece)
    Bosco Ruboneka (APR FC)
    Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
    Djabel Manishimwe (APR FC)
    Kevin Muhire (Sahama Club, Oman)
    Muhadjir Hakizimana (AS Kigali)
    Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
    Eric Ngendahimana (Police FC)

    Abataha izamu

    Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
    Meddie Kagere (Simba SC)
    Dominique Savio Nshuti (Police FC)
    Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
    Lague Byiringiro (APR FC)
    Danny Usengimana (APR FC)
    Osée Iyabivuze (Police FC)

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yamaze-kwerekeza-i-nyamata-mu-myiteguro-yo-gushaka-itike-ya-can-2021

  • Hagiye gutangizwa icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abagore bahohotewe –

    Iki cyumweru cyo gutanga ubufasha mu by’amategeko kizatangizwa ku wa Mbere, tariki ya 8 Werurwe 2021, kizahurirana n’igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

    Biteganyijwe ko mu gihe kizamara, abari n’abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina bazahabwa ubufasha mu kuregera no kuburanira indishyi z’akababaro, aho hatoranyijwe dosiye 49 z’abahohotewe mu turere 14 mu gihugu, aho abagore bahohotewe bakazunganirwa mu nkiko ku buntu.

    Ni icyumweru kandi kizarangwa n’ibindi bikorwa birimo gusobanurira abari n’abategarugori amategeko abarengera no gukora ubuvugizi ku mategeko akibabangamiye.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka, Majyambere Liberal, yavuze ko ubwunganizi mu mategeko n’ibiganiro byerekeye gusobanura amategeko bizatangwa n’abavoka b’abagore.

    Ati “Igikorwa cyo gukora ubuvugizi ku mategeko arimo ingingo zikibangamiye abari n’abategarugori dusanzwe tugikorera hamwe, ariko noneho ubu abagore ni bo bazakigiramo uruhare runi. Mu gutanga ibiganiro byo kumenyekanisha amategeko arengera abagore bizakorwa hifashishijwe itangazamakuru, kandi bizagera ku bantu bose, hatibagiranye n’abari muri za gereza.”

    Icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abari n’abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina cyateguwe n’Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka ku bufatanye n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abagore b’Abavoka, RIFAV, (Réseau International de Femmes Avocates).

    Umwe mu bagize Inama Nyobozi y’Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka, Me Nyembo Emeline, yanavuze ko mu mishanga bateganya gukoraho harimo no gukora ubuvugizi bugamije impinduka mu mategeko.

    Ati “Hari itegeko twasabye ko rivugururwa kandi twizeye ko ubusabe bwacu buzahabwa agaciro. Ubu mu itegeko ry’umuryango, iyo umugore apfakaye nyuma akajya gushaka mu wundi muryango, asabwa kugira umutungo asiga, nyamara ku mugabo we si ko bigenda. Hagiye harimo n’ibindi bikwiye guhinduka, turi gukorera ubuvugizi ngo harebwe icyakorwa.”

    Ku rundi ruhande ariko abagore bari muri uru rugaga bishimira ko mu Rwanda hari ibimaze kugerwaho mu rwego rwo gushyigikira abagore. Mu bishimwa harimo guhabwa umwanya mu nzego zifata ibyemezo, kuko hari n’ibihugu byigira ku Rwanda.

    Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka rugizwe n’abavoka 1300 baherereye hirya no hino mu gihugu, muri bo abagore ni 300.

    Hagiye gutangizwa icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Igikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’ubufasha mu by’amategeko kizahurirana no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

    Biteganyijwe ko dosiye 49 z’abagore bahohotewe mu turere 14 mu gihugu arizo ba nyira zo bazunganirwa mu nkiko ku buntu

    Amafoto: Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka


  • Umwarimu yamaze imyaka itanu yose ahembwa kandi yarapfuye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi ntibikunze kubaho ko umuntu yaba yaritabye Imana agakomeza gukorerwa raporo nk'umuntu ukiri ndetse agahabwa n'umushahara nkuko byagendekeye uyu mwarimu wo muri Togo wamaze imyaka itanu yose ahembwa na Leta kandi yaritabye Imana.

    Minisiteri y'Uburezi muri Togo yatangaje ko uyu mwarimu yitabye Imana mu mwaka wa 2014 ariko bigeza mu mwaka wa 2019 agikorerwa raporo nk'umuntu ufata umushahara.

    Minisitiri w'Uburezi Dodzi Komla Kokoroko,yavuze ko hakozwe amakosa muri raporo bituma amara iki gihe cyose umushara usohoka, aboneraho kugaragaza ko hakiri icyuho mu imenyekanishwa ry'abakozi ba Leta batakiri mu kazi.

    Prof. Kokoroko,yavuze ko hakenewe gahunda ihamye y'uburyo abakozi batari mu kazi bamenyekanishwa vuba kugira ngo hatazongera kubaho ikibazo nk'icyo.

    Leave your vote

    -1 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umwarimu-yamaze-imyaka-itanu-yose-ahembwa-kandi-yarapfuye/

  • Uyu mukinnyi wa filime amaze gukora ubukwe inshuro 5 zose|Kuri ubu yashyingiranwe n'umukobwa arusha imyaka 30. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi wa filime yaciye agahigo ko gushyingiranwa n'umugore wa 5 ,nyuma y'uko abandi bagiye batandukana.Gusa kuri iyi nshuro yarushinganye n'umukobwa arusha imyaka 30 yose.

    Uyu mugabo witwa Nicolas Cage wamenyekanye mu gukina filime ni umunya- America . Afite agahigo ko kwegukana igihembo cya Oscar kiri mu bikomeye mu ruganda rwa sinema ku Isi. Ikinyamakuru MailOnline cyanditse ko Nicolas Cage w'imyaka 56 ari mu bihe bya buki kuko yakoze ubukwe tariki 12 Gashyantare 2021 n'umukobwa witwa Riko Shibata. Uyu mukobwa w'ikimero, umuhungu w'imfura w'uyu mugabo barushinganye amurusha imyaka 4. Ubukwe bwabo bwabereye Las Vegas mu mujyi wa Nevada.

    Aba bombi batangiye umushinga wo gutekereza gusezerana tariki 10 Mutarama ubwo iyi nkumi yari yagize isabukuru y'imyaka 26. Urukundo rwabo mu buryo bweruye Nicolas Cage yarushyize ku mugaragaro ubwo yari ari mu kiganiro kuri radio muri Kanama umwaka ushize.

    Icyo gihe yagize ati 'Yavuye muri New York nanjye nsubira Kyoto mu Buyapani, ariko ndashaka gusubira Nevada kandi hashize amezi 6 mubonye. Turishima iyo turi kumwe kandi mba numva nishimiye kugumana nawe rero byarangiye mubwiye nti ndashaka ko tubana kandi yarabinyemereye. Namuguriye impeta y'umukara ya zahabu. Ibara akunda ni umukara, kandi yashakaga iya zahabu y'umukara. Niyo namuhaye'.

    Ubukwe bwa Nicholas n'umukunzi we

    Ubu bukwe bwabo bwabaye agatangaza kuko bwatwaye agera ku $29,990 ni ukuvuga agera kuri miliyoni hafi 29 z'amanyarwanda. Cage akoze ubu bukwe nyuma y'imyaka 4 akoze ubundi n'umugore witwa Erika Koike baje gutandukana.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/uyu-mukinnyi-wa-filime-amaze-gukora-ubukwe-inshuro-5-zosekuri-ubu-yashyingiranwe-numukobwa-arusha-imyaka-30/

  • Urusaku rw'abafana ba Lil G rwamuzamuriye inganzo niko gukora indirimbo yise “ Umusatsi ” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Karangwa Lionel wamamaye nka Lil G uherutse kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera inyogosho yari yashyizeho , yakoze indirimbo nshya yise 'Umusatsi'. Iyi ni indirimbo Lil G ashyize hanze nyuma y'iminsi mike avuzwe n'abafana be kubera insokozo ye. Insokozo ya Lil G yavuzweho byinshi bamwe bavuga ko idakwiriye kuko imeze nk'iy'abagore.

    Mu kiganiro Lil G yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko nyuma y'ibyavuzwe n'abafana be kuri iyo nsokozo, yifuje gukoramo indirimbo.

    Ati ” nawukozeho rero bitari kuwusokoza gusa, ahubwo no mu buryo bw'indirimbo mu buryo nabonye ko ubutumwa nabutambukije bisanzwe ntibabyumva neza mbishyira mu ndirimbo bazahora bumva mbibutsa ko na bo nibashaka kubaho uko bifuza batabangamye muri sosiyete nta wababuza “.

    Lil G yakomeje avuga ko ko ubutumwa burimo ari ukwirebaho ntawe umuntu atuka nk'uko we bamututse kubera umusatsi.

    Leave your vote

    -3 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/urusaku-rwabafana-ba-lil-g-rwamuzamuriye-inganzo-niko-gukora-indirimbo-yise-umusatsi/