Category: Uncategorized

  • Mu magambo yuje urukundo n'imitoma myinshi, umugore wa Riderman yamwifurije isabukuru nziza y'amavuko. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufasha w'umuraperi Riderman yifashishije amagambo aryohereye, ndetse yuje urukundo ubwo yamwifurizaga isabukuru y'amavuko.

    Mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo Agasaro Nadia Farid w'umuraperi Riderman yabyutse yandika ku mbuga nkoranyambaga ze amagambo yuzuyemo imitoma idasanzwe yabwiragamo uyu mugabo we.

    Yagize ati 'Happy birthday coeur2vie ❤❤❤ Merci pour tous ces merveilleux moments de folie ,de romance… qu'on passe ensemble mon amour . Imana yarakoze kundemera umugabo wuje urukundo ,ubuhanga,kubaha Imana, ubwitonzi(la sagesse) , reka mvuge ubupfura kuko hakubiyemo byose ntarondora .

    Ababyeyi bawe Ntacyo nabona mbitura kuri uyu munsi bibarutseho umunezero wanjye ,incuti magara yanjye,Urukundo rw'ubuzima bwanjye ,papa w'abacu kuko ntacyo nabinganya .Ndabashimira byimazeyo🙏 …Ndagukunda bitagira ingano,ubuso,uburebure cyangwa ubugari,… Je t'aime tout court💖💖💖.

    Reka nkushimire nivuye inyuma kuko hejuru yo kuba Umugabo mwiza uri umubyeyi buri mwana yakwifuza kugira .Imana Ijye Iguhozaho Imigisha yayo .
    #luvofmylife
    #blessingsoverblessings
    #💖🍰🥂cheers🍾

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mu-magambo-yuje-urukundo-nimitoma-myinshi-umugore-wa-riderman-yamwifurije-isabukuru-nziza-yamavuko/

  • Maracana Stadium yamamaye ku isi igiye kwitirirwa igihangange Pelé #rwanda #RwOT

    Guhindura izina ry'iyi stade byemejwe n'inteko ishingamategeko ya leta ya Rio de Janeiro, yavuze ko izitwa Rei Pele stadium.

    Edson Arantes do Nascimento ni amazina ya Pelé ubu ufite imyaka 80, naho Rei ni ijambo ry'igiportugal risobanura Umwami.

    Guverineri wa leta ya Rio de Janeiro agomba gusinya yemeza ibyemejwe n'inteko mbere y'uko byemezwa burundu.

    Pelé, watwaye ibikombe bitatu by'isi ari kumwe na Brazil, yatsindiye igitego cye kigira 1,000 kuri iyi stade mu 1969 ubwo ikipe ya Santos yakinaga na Vasco da Gama.

    Maracana yakiriye imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi cyo mu 1950 no mu 2014, yakiriye kandi ibirori byo gutangiza imikino olempike mu 2016.

    Mu 1950 bivugwa ko abantu barenga 200,000 bari muri iyi stade bareba Uruguay itsinda Brazil ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi, nubwo ubundi ubushobozi bwayo ari abantu 78,838.

    Iyi stade ubundi yitiriwe umunyamakuru Mario Filho waharaniye ko yubakwa mu myaka ya 1940, ariko imenyekana cyane nka Maracana kuko ari izina ry'agace yubatsemo.

    Tariki 01 Ukwakira mu 1977 nibwo Pele yakinnye umukino we wa nyuma nk'umukinnyi wabigize umwuga.

    Mu gihe uyu munya-Brazil yakinaga yari icyamamare bikomeye, ndetse yamaze igihe runaka ari we mukinnyi uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bose muri siporo zose ku isi.

    Afite umuhigo wemejwe na Guinness World Records ko yatsinze ibitego 1,281 mu mikino 1,363 yemewe yakinnye.

    Yari rutahizamu w'ubuhanga butangaje, rimwe na rimwe akanasubira inyuma agakina hagati afasha abasatira kubera ubuhanga yari afite mu gucenga no gutanga umupira aho ashatse.

    Pelé yakiniye amakipe abiri gusa by'umwuga, Santos y'iwabo yakiniye imyaka 18, na New York Cosmos muri Amerika yakiniye imyaka ibiri.

    Ku wa gatandatu tariki 01/10/1977 kuri stade ya New York Cosmos habereye umukino wa nyuma wo gusezera kuri Pelé wari uhagaritse ruhago ku myaka 37, wahuje Cosmos na Santos.

    Ni umukino wari wahuruje abantu benshi cyane, barimo se n'umugore we, ndetse n'icyamamare mu iteramakofe Muhammad Ali ntiyari yatanzwe.

    Igice cya mbere cy'uyu mukino yagikinnye mu ikipe ya Cosmos, igice cya kabiri agikina ari muri Santos. Umukino warangiye Cosmos itsinze Santos 2 -1.

    Muri uwo mukino, igitego Pelé yatsindiye Cosmos kuri 'coup-franc' yatereye mu ntambwe 27, ni cyo gitego cya nyuma yatsinze nk'umukinnyi wabigize umwuga.

    Muri uwo mukino, mu gice cya kabiri imvura yaraguye, bituma ibinyamakuru byo muri Brazil bivuga ko “n'ikirere cyagize agahinda kirarira”.

    Pelé ubu ari iwabo mu zabukuru aho amaze igihe yugarijwe n'indwara ziva ku ntege nke z'umubiri.


    Stade ya Maracana yiswe “Rei Pele”
    BBC

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/maracana-stadium-yamamaye-ku-isi-igiye-kwitirirwa-igihangange-pele

  • Gatsibo: Barembejwe n'abajura batobora inzu bakabiba – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage baganiriye na Flash FM, bavuze ko ibi bikorwa bibaye inshuro nyinshi bityo ko ubuyobozi bwagakwiye gukaza umutekano kuko abajura babarembeje.

    Ubwo itangazamakuru ryageraga muri aka gace, ryasanze bamaze gufata abajura babiri bakekwaho kwiba umuturage ubunyobwa babanje kumena idirishya ry'inzu.

    Mukamusoni Zaliya wibwe ubu bunyobwa, yavuze ko yibwe ibiro 15. Ati 'Nari nagiye guhinga nje nsanga inzu bayisenye irarangaye, ubwo mpuruza abantu bati ni wa musore, tumubonye atubwira ibintu bimwe aho biri. Mu ngemeri 30 dufatiyeyo eshanu.'

    Umwe muri aba basore bakekwaho kwiba yemeye ko yibye ibiro birenga 15 akabijyana ku mucuruzi w'imyaka.

    Ati 'Hari hagiyeyo agafuka k'ibilo 50 gato harimo ingemeri nka 15, tugiye dusangamo esheshatu izindi ntiwamenya aho zagiye.'

    Si ubwa mbere hafatwa abajura muri aka gace kuko basanzwe batobora inzu bakiba imyaka, abaturage bagasaba ubuyobozi ko bwakemura iki kibazo.

    Hari uwagize ati 'Ni ubujura bukabije, baraza bagasuka ibintu watetse bakabitwara ugiye mu bwiherero. Nari ntetse bafata ibijumba basuka ku isiniya barikorera ngiye mu bwiherero.'

    Aba baturage bavuga ko n'iyo aba bajura bafashwe, bakajyanwa mu kigo cy'inzererezi kiri muri uwo murenge badatindayo bahita barekurwa maze bakagaruka bakiba .

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagihanga, Mutabazi Geoffrey, yabwiye IGIHE ko aya makuru basanzwe bayazi ko muri aka gace hari ubujura ndetse ko hagiye gukazwa umutekano ariko asaba abaturage kubigiramo uruhare.

    Ati 'Mu mezi atandatu ubujura bugaragaye, bimaze kuba inshuro ebyiri kandi ingamba zirahari ndetse ni cyo gituma uwibye atabiheza ahita afatwa.'

    Mutabazi yavuze ko nyuma yaho hagaragaye ibikorwa bibi by'ubujura hafashwe ingamba zitandukanye ndetse n'abaturage basabwa kwicungira umutekano.

    Ati 'Abajura baba bafite imigambi, bafite amayeri menshi ariko ubu twashishikarije abaturage gukomeza kwicungira umutekano, haba ku manywa, haba n'ijoro. Na nijoro amarondo arakorwa, ku manywa abaturage bakicungira umutekano kandi ubu buryo buri gutanga umusaruro ku buryo n'ikibaye ako kanya ahita afatwa.'

    Yasabye abaturage kurangwa n'umuco wo gukora aho gutungwa n'ibyibano.

    Abaturage basabye ubufasha mu guhashya abajura babarembeje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-barembejwe-n-abajura-batobora-inzu-bakabiba

  • Umugore w’umuraperi Riderman mu magambo asize umunyu yamwifurije isabukuru nziza #rwanda #RwOT

    Agasaro Nadia akaba umugore w’umuraperi nyarwanda ukomeye, Gatsinzi Emery[Riderman], yamuhundagajeho imitoma ku munsi we w’amavuko.

    Buri tariki ya 10 Werurwe 2021, Riderman yizihiza isabukuru y’Amavuko. Kuri iyi nshuro arizihiza isabukuru y’imyaka 35.

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Agasaro Nadia yashimiye Imana yamuhaye umugabo mwiza nka Riderman, avuga ko ntacyo yabona yakwitura ababyeyi bamubyaye.

    Ati“Imana yarakoze kundemera umugabo wuje urukundo, ubuhanga, kubaha Imana n’ubwitonzi(…) Ababyeyi bawe Ntacyo nabona mbitura kuri uyu munsi bibarutseho umunezero wanjye, inshuti magara yanjye, urukundo rw’ubuzima bwanjye, papa w’abacu kuko ntacyo nabinganya.”

    Yakomeje avuga ko amukunda bitagira urugero kuko ari umugabo mwiza buri mugore yakwifuza mu buzima bwe.

    Ati“Ndabashimira byimazeyo. Ndagukunda bitagira ingano, ubuso, uburebure cyangwa ubugari. Ndagukunda. Reka ngushimire nivuye inyuma kuko hejuru yo kuba umugabo mwiza uri umubyeyi buri mwana yakwifuza kugira. Imana ijye iguhozaho imigisha yayo.'

    Muri 2015 nibwo Riderman na Agasoro Nadia basezeranye kubana akaramata, hari nyuma y’umwaka umwe bakundana ariko bakaba bari baziranye kuva muri 2012. Imyaka irakabaka 6 bari kumwe, bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu.

    Agasaro Nadia avuga ko ari umugisha kuba abana na Riderman

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umugore-w-umuraperi-riderman-mu-magambo-asize-umunyu-yamwifurije-isabukuru-nziza

  • Gatsibo: Barembejwe n’abajura batobora inzu bakabiba –

    Bamwe mu baturage baganiriye na Flash FM, bavuze ko ibi bikorwa bibaye inshuro nyinshi bityo ko ubuyobozi bwagakwiye gukaza umutekano kuko abajura babarembeje.

    Ubwo itangazamakuru ryageraga muri aka gace, ryasanze bamaze gufata abajura babiri bakekwaho kwiba umuturage ubunyobwa babanje kumena idirishya ry’inzu.

    Mukamusoni Zaliya wibwe ubu bunyobwa, yavuze ko yibwe ibiro 15. Ati “Nari nagiye guhinga nje nsanga inzu bayisenye irarangaye, ubwo mpuruza abantu bati ni wa musore, tumubonye atubwira ibintu bimwe aho biri. Mu ngemeri 30 dufatiyeyo eshanu.”

    Umwe muri aba basore bakekwaho kwiba yemeye ko yibye ibiro birenga 15 akabijyana ku mucuruzi w’imyaka.

    Ati “Hari hagiyeyo agafuka k’ibilo 50 gato harimo ingemeri nka 15, tugiye dusangamo esheshatu izindi ntiwamenya aho zagiye.”

    Si ubwa mbere hafatwa abajura muri aka gace kuko basanzwe batobora inzu bakiba imyaka, abaturage bagasaba ubuyobozi ko bwakemura iki kibazo.

    Hari uwagize ati “Ni ubujura bukabije, baraza bagasuka ibintu watetse bakabitwara ugiye mu bwiherero. Nari ntetse bafata ibijumba basuka ku isiniya barikorera ngiye mu bwiherero.”

    Aba baturage bavuga ko n’iyo aba bajura bafashwe, bakajyanwa mu kigo cy’inzererezi kiri muri uwo murenge badatindayo bahita barekurwa maze bakagaruka bakiba .

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagihanga, Mutabazi Geoffrey, yabwiye IGIHE ko aya makuru basanzwe bayazi ko muri aka gace hari ubujura ndetse ko hagiye gukazwa umutekano ariko asaba abaturage kubigiramo uruhare.

    Ati “Mu mezi atandatu ubujura bugaragaye, bimaze kuba inshuro ebyiri kandi ingamba zirahari ndetse ni cyo gituma uwibye atabiheza ahita afatwa.”

    Mutabazi yavuze ko nyuma yaho hagaragaye ibikorwa bibi by’ubujura hafashwe ingamba zitandukanye ndetse n’abaturage basabwa kwicungira umutekano.

    Ati “Abajura baba bafite imigambi, bafite amayeri menshi ariko ubu twashishikarije abaturage gukomeza kwicungira umutekano, haba ku manywa, haba n’ijoro. Na nijoro amarondo arakorwa, ku manywa abaturage bakicungira umutekano kandi ubu buryo buri gutanga umusaruro ku buryo n’ikibaye ako kanya ahita afatwa.”

    Yasabye abaturage kurangwa n’umuco wo gukora aho gutungwa n’ibyibano.

    Abaturage basabye ubufasha mu guhashya abajura babarembeje

  • Ibintu 10 abantu bikunda bakora buri gihe mu mibanire #rwanda #RwOT

    Urebye kwikunda muri twe ni kimwe mu bintu bigoye kubigenga kandi biba mu buzima bwacu. Nk’abizera hari icyo dushobora gukora .Bidufasha kumenya aho duhagaze imbere y’Imana. Iyo dushobora kugira icyo tubikoraho kuko mugihe dusanze twiha agaciro kurusha umuremyi wacu, tugomba kwikosora bityo tukagirana umubano mwiza n’Imana.

    Nubwo bigoye kubitekerezaho, Kwicisha bugufi birakwiye kuko bishimisha Imana kandi bigatanga umudendezo. Mugihe usuzumye ibi bintu icumi ugasanga bikuriho. Saba Imana ikuyobore mu buryo bushya bwo kubaho, bidatsinze uzabona impinduka nziza wumve uguwe neza umubano wawe n’Imana urusheho gutera imbere.

    Dore ibintu 10 byakwereka ko wifitemo kwikunda mu mibanire:

    1. Wiharira ijambo

    Mu kiganiro, wiharira umwanya munini. Ku musozo w’ikiganiro ubona ko nta wundi muntu wigeze ubaza. Aho kumva abandi, wiyitaho wowe ubwawe. Ibitekerezeo byawe bikugarukaho aho gutekereza no ku bandi. Ibi bibaho kuri benshi muri twe ariko dukwiriye no guha abandi agaciro.

    2. Wigira umunyakuri

    Mugihe utekereza ko ugomba guhora ufite ukuri, ubusanzwe bituma abandi bagaragara nk’aho bo ari babi. Nubwo baba bafite ukuri, mugihe wibanze ku kugaragaza ukuri kwawe ubashyira mu mwanya w’amafuti cyangwa w’ibinyoma kuko wowe wishyira aheza bo bakajya ahabi.

    Mugihe ushaka kwigira umunyakuri, wihutira gushinja abandi no kubahirikiraho amakosa n’aho yaba ari ayawe. Ibi ni bibi kuko bibangamira abandi.

    3.Wihutira gusubiza

    Iyo umuntu avuze ko wakoze ikintu, uhita ubihakana, ukisobanura, ukirengera. Wihutira kurakara cyangwa kubabazwa n’ibyo abandi bakoze. Ibimenyetso byo kwihutira gusubiza harimo uburakari, amagambo asebanya, guseka abandi, gusebanya, gushinja abandi , kwirengera, gutanga urwitwazo ndetse no gutongana.

    4. Ukeneye inzira yawe (your way)

    Ubabazwa byihuse n’uko abandi badakora nk’uko ubishaka. Cyangwa mugihe utabonye ibyo wari witeze kubona. Ibi bishobora kubaho ku bana bawe, uwo mwashakanye, cyangwa inshuti zawe. Niba uri mu muhanda bakaguhagarika kubera traffic jam, ugasanga utangiye kwitotomba no gutongana kuko batakuretse ngo ukomeze ugende, mbese bitagenze nk’uko washakaga.

    5. Usanga bigoye kwizihiza cyangwa guhumuriza abandi

    Iyo inshuti ibasangije inkuru nziza kubyerekeye intsinzi runaka, biragoye kwishimana na bo. Kubw’ibyo, iyo umuntu ari mu bihe bikomeye cyangwa agaragaza amarangamutima mu buryo butagushimishije, ushobora kwihutira kumucecekesha ngo atuze.Umara umwanya munini wigaragaza kandi ukabwira abandi ibyo utekereza ko bakeneye aho kubatega amatwi. Ibi bihagarika umubano kandi bishobora guteza izindi ngaruka mbi.

    6. Ukeneye kubona abandi bagufitiye impuhwe

    Utuma abandi bakugirira impuhwe bitwewe n’ibintu biteye urujijo uba watangaje ku mbuga nkoranyamabaga byerekana ko ukeneye kurenganurwa cyangwa ko ibintu biteye ubwoba. Izi nyandiko ntabwo zijyanye no gusangira ubuzima no guhuza n’abandi, zibanda kuri wowe wenyine.

    Wowe ubwawe mugihe uri mu cyumba uba ushaka kugira ngo abantu bamenye ko ubabaye, urakaye, cyangwa wahuye n’ikintu kigoye. Ntushobora kwihagararaho mugihe abantu bagize ibihe byiza cyangwa bishimye mugihe wowe utameze neza. Mubyukuri uba ukeneye ko abandi bakwitaho batitaye ku kindi icyo ari cyo cyose.

    7. Ufata abandi nk’aho ubarusha agaciro

    Niba winjiye mu cyumba ugahita werekeza ku bantu bakomeye, bafite imyanya y’icyubahiro, kuburyo bugaragara, wowe ubifata nk’ibisanzwe ukumva ko ari wowe w’ingenzi kurenza abandi bagukikije.

    8 .Ntiwita kubyo abandi bakora

    Iyo wagiriwe nabi, nibyiza ko ibikomere byawe byomorwa kandi ugahumurizwa. Ariko, abantu bikunda cyane bo ntibaha agaciro imbaraga abandi bakoresha kugira ngo babagarure mu mutuzo n’umunezero.

    9. Ugabanya uburemere bw’ibikorwa byawe

    Iyo ukoze nabi, wowe ubona ko wakoze neza, ndetse ukifashisha n’impamvu zitari zo. Ntabwo ubikora witaye ku ngaruka bishobora gutera undi muntu, ahubwo urabikora kugira ngo ugabanye uburemere bw’amafuti yawe bityo utaza gutsindwa bikaba byakuzanira ikimwaro. Iyo umuntu akubwiye ko wamubababaje, ugerageza kumwemeza ko ibyo wakoze atari bibi.

    10. Utanga ibirenze ibihumuriza

    Biragoye gutanga amafaranga, igihe, cyangwa imbaraga z’amarangamutima, ugasanga usobanura impamvu ugamije kwigira mwiza.

    Muri macye kwikunda ni ingeso mbi ndetse ni icyaha imbere y’Imana, niyo mpamvu nk’abakristo dukwiye kubigendera kure tugakunda bagenzi bacu nk’uko twikunda kandi ni cyo itegeko ry’Imana ridusaba.

    Source: www.crosswalk.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-10-abantu-bikunda-bakora-buri-gihe-mu-mibanire.html

  • Urukiko rwatesheje agaciro iby’uko Rusesabagina yashimuswe rutegeka ko akomeza gufungwa #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro w’Urukiko wasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021 nyuma y’itangwa ry’inzitizi za Rusesabagina n’Umunyamategeko we ; mu iburanisha riheruka bari basabye ko uyu mugabo yahita arekurwa kuko ari aho atakagombye kuba ari.

    Mu iburanisha riheruka kandi, Paul Rusesabagina na Me Jean Felix Rusakemwa, bari babwiye urukiko uregwa akwiye gusubizwa uburenganzira bwe yambuwe ubwo yashimutwaga na Leta y’u Rwanda, ku buryo ibyemezo byose yafatiwe nyuma y’icyo bise ishimuta, bikwiye guteshwa agaciro.

    Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko nta ruhare na ruto Leta y’u Rwanda yigeze igera mu kuba Rusesabagina yagera mu Rwanda ahubwo ko yaje azanywe n’inshuti ye Bishop Niyomwungere Constatin wanagaragaje urugendo rwose rw’uyu mugabo yageze i Kigali avuye i Dubai.

    Uyu munsi ubwo Urukiko rwasomaga icyemezo cyabwo kuri ziriya nzitizi ndetse n’icyifuzo cya Rusesabagina, rwavuze ko uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda, nta kigaragaza ko haba harabayeho gushimuta cyangwa izindi ngufu.

    Umucamanza asoma iki cyemezo yagize ati 'Nta kigaragaza ko hakoreshejwe ingufu cyangwa kuvogera ikindi gihugu. Kuba yarashutswe, binashimangirwa n’imvugo za Bishop Niyomwungere Constantin wavuze ko ari we wakoze amayeri yo kumugeza mu Rwanda.'

    Urukiko kandi ruvuga ko kuba ukurikiranyweho ibyaha yarafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bitamuha uburenganzira bwo kuba ataburanishwa.

    Umucamanza kandi yavuze ko imihango yose yakozwe kuva Rusesabagina yagera mu Rwanda, iteganywa n’amategeko kandi ko nta nzira n’imwe yirengagijwe bityo ko inzitizi ze zidafite agaciro.

    Umucamanza ati 'Kuba Rusesabagina Paul afunzwe y’agateganyo mu gihe urubanza rukiburanishwa mu mizi, ntibibangamiye uburenganzira bwe. Rwemeje ko inzitizi yatanzwe na Paul yo gukurwaho icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo no gukuraho ibyakurikiyeho byose, nta shingiro bifite.'

    Paul Rusesabagina witabiriye isomwa ry’iki cyemezo, ndetse n’umunyamategeko we Me Jean Felix Rudakemwa, bahise bajurira iki cyemezo ndetse basaba ko urubanza rwaba ruhagaze kugeza igihe ubujurire bwabo bufashweho icyemezo.

    Incamacye yo kugera mu Rwanda kwa Rusesabagina

    Bishop Niyomwungere Constatin wabaze inkuru yose y’uburyo yamenyanye na Rusesabagina n’uburyo yakoresheje kugira ngo amugeze imbere y’ubutabera, yavuze ko uyu mutima yawutewe n’agahinda k’ibyo yabonye byakozwe n’abarwanyi ba FLN ba Rusesabagina.

    Niyomwungere Constatin avuga ko ubwo yazaga mu Rwanda mu mpera za 2019 aje kwizihiza iminsi mikuru, yenda gutaha yumvise umuntu umuhamagara amusaba ko yazamwitumira ni ko guhura ahita amujyana ahantu amubwira ko akorera RIB, amumenyesha ko ari gukurikiranwaho ibikorwa by’iterabwoba.

    Uyu mukozi w’Imana avuga ko yarahiye agatsemba ariko akaza kuvuga ko aziranye na Rusesabagina ariko ko badakorana, ndetse ko imigambi ye atayishyigikiye, ari na bwo yerekwaga amafoto y’abagizwe impfubyi n’abapfakazi b’ibitero by’uriya mutwe.

    Niyomwungere Constatin avuga ko kuko yari azi ko Rusesabagina yifuza kujya kubonana n’abayobozi b’i Burundi, yashatse uburyo amushukashuka kugira ngo azamugeze mu Rwanda ndetse biza kurangira umugambi awugezeho.

    Yamubwiye ko afite uburyo yamugeza i Burundi, baza guhurira i Dubai ari na ho bafatiye indege yavuyeyo Rusesabagina azi ko yerekeje i Burundi ariko byarangiye bageze i Kigali, ako kanya RIB yahise imufata.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Urukiko-rwatesheje-agaciro-iby-uko-Rusesabagina-yashimuswe-rutegeka-ko-akomeza-gufungwa

  • Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi ya Rusesabagina wavuze ko 'yashimuswe', ahita ajurira – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa 10 Werurwe 2021 ndetse Paul Rusesabagina yari mu rukiko. Nyuma y'isomwa ry'umwanzuro yahise avuga ko awujuririye.

    Rusesabagina aregwa mu rubanza rumwe na Nsabimana Callixte 'Sankara', Nsengimana Herman n'abandi 18 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ibikorwa by'iterabwoba.

    Mu iburanisha riheruka ryo ku wa 5 Werurwe 2021, Rusesabagina yaburanye avuga ko ari mu Rwanda nk'ingwate kuko yashimuswe, asaba urukiko kumurekura, agasubira mu buzima busanzwe.

    Yavuze ko ashingiye ku biteganywa n'ingingo ya 96 mu gika cya gatatu yerekeye imanza z'inshinjabyaha, yarekurwa by'agateganyo kuko ku wa 26 Kanama 2020 yagejejwe mu Rwanda ashimuswe.

    Rusesabagina yavuze ko akigezwa mu Rwanda yamaze iminsi ine ari ahantu, aboshye amaguru n'amaboko kandi agezwa mu Bushinjacyaha ntiyari yunganiwe.

    Yasabye ko mu gihe urubanza rukiburanishwa mbere yo kwinjira mu mizi, yarekurwa.

    Ubusabe bwe kandi Rusesabagina abushingira ku buryo bwakoreshejwe kugira ngo agezwe mu Mujyi wa Kigali, aho yavuze ko habayeho imikoranire hagati ya Bishop Niyomwungere Constantin n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.

    Ni ingingo yagiweho impaka ndende, ariko Ubushinjacyaha bwerekana ko atari ko bimeze kuko habaho gushimuta iyo hakoreshejwe imbaraga, kiboko mu gukura umuntu ahantu hamwe, ajyanwa ahandi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina yashutswe kuko uwo bavanye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu yabisobanuye.

    Bishop Niyomwungere Constantin watanze amakuru muri uru rubanza, yasobanuye uko yamushutse amugusha mu mutego watumye yisanga mu Rwanda, akagezwa imbere y'ubutabera.

    Niyomwungere yasobanuriye urukiko uko yahuye na Rusesabagina n'uko yababajwe n'ibikorwa bye byo kwica abaturage, ahitamo gukora ibishoboka byose arafatwa kugira ngo abo ibikorwa bye byagizeho ingaruka bahabwe ubutabera.

    Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwe n'ibiteganywa n'amategeko n'impamvu zatanzwe n'ubushinjacyaha, Urukiko rwanzuye ko Rusesabagina Paul atagejejwe mu Rwanda mu nzira zikoreshwa mu guhererekanya abanyabyaha, ariko ko yahageze ashutswe.

    Rukomeza ruti 'Nta kigaragaza ko hakoreshejwe ingufu cyangwa kuvogera ikindi gihugu. Kuba yarashutswe, binashimangirwa n'imvugo za Bishop Niyomwungere Constantin wavuze ko ari we wakoze amayeri yo kumugeza mu Rwanda.''

    Urukiko rwavuze ko hari inyandiko zerekana ko ari ihame mu mategeko ko ukurikiranyweho ibyaha, atavuga ko ataburanishwa yitwaje ko yafashwe binyuranye n'amategeko.

    Rwavuze ko harebwe ibirebana n'amategeko n'ibyakozwe, imihango yose yakozwe byubahirije amategeko ndetse ko ibyo avuga ko yahamagajwe binyuranye n'amategeko nta shingiro bifite kuko no mu ibazwa ryo ku wa 31 Kanama 2020, yamenyeshejwe uburenganzira bwe, ahitamo kubazwa atunganiwe.

    Bitewe n'ibyaha akurikiranyweho n'uburemere bwabyo, urukiko rusanga atarekurwa kuko n'impamvu yatumye bishyirwaho igihari.

    Ruti 'Kuba Rusesabagina Paul afunzwe y'agateganyo mu gihe urubanza rukiburanishwa mu mizi, ntibibangamiye uburenganzira bwe. Rwemeje ko inzitizi yatanzwe na Paul yo gukurwaho icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo no gukuraho ibyakurikiyeho byose, nta shingiro bifite.''

    Nyuma yo gutangaza uyu mwanzuro, Umunyamategeko wa Paul Rusesabagina, Me Rudakemwa Félix, yahise avuga ko iki cyemezo akijuririye.

    Ati 'Turasaba ko iburanisha ry'urubanza ryaba rihagaze kugeza igihe bizakemukira.''

    Rusesabagina wabaye Umuyobozi w'Impuzamashyaka ya MRCD, ifite Umutwe w'Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b'inzirakarengane mu bihe bitandukanye.

    Paul Rusesabagina aganira n’umunyamategeko we, Me Rudakemwa Félix

    Paul Rusesabagina yari yatanze inzitizi avuga ko yageze mu Rwanda ashimuswe, anasaba gufungurwa ariko urukiko rwazisuzumye rusanga nta shingiro ifite

    -  Inkuru bifitanye isano: Sankara yaninuye Rusesabagina, umutangabuhamya wateje impaka: Uko iburanisha ryagenze (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwatesheje-agaciro-inzitizi-ya-rusesabagina-wavuze-ko-yashimuswe-ahita

  • Ibikubiye muri dosiye y'abagabo bashinjwa kugerageza gutorokesha Kizito Mihigo – #rwanda #RwOT

    Abo bagabo batatu ni Harerimana Innocent, Ngayabagiha Joel na Nkundimana Jean Bosco. Bose bakurikiranywe bafunzwe mu gihe bategereje ko urubanza rwabo rutangira kuburanishwa mu mizi.

    Rwagombaga gutangira tariki 12 Mutarama 2021 ruza gusubikwa kubera Covid-19, rushyirwa kuwa 20 Mutarama 2021 nabwo rurongera rurasubikwa, rushyirwa tariki 9 Werurwe 2021 nabwo ruza gusubikwa kuko abacamanza bose bari bagiye kwikingiza Covid-19. Ubu rwahawe itariki nshya rugomba kuburanishirizwaho, iya 29 Mata uyu mwaka.

    Baregwa icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka baciye ahantu hatemewe n'amategeko n'icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga indonke.

    Imvano y'ifatwa ryabo

    Mu gitondo cyo ku wa 13 Gashyantare 2020, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwiza inkuru zivuga ko Kizito Mihigo wari umuhanzi ukomeye, yafashwe agerageza gutoroka.

    Icyo gihe abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru mu Kagari ka Remera baganiriye n'itangazamakuru, bemeje ko basanze uwo muhanzi aryamye mu ishyamba riri hafi y'umupaka w'u Burundi n'u Rwanda.

    Bakimubona ngo yashatse kubaha ruswa y'ibihumbi 300 Frw ngo bamwambutse barabyanga bahamagara abasirikare baramufata. Icyo gihe ngo bamucishije mu gasanteri gakorerwamo ububaji, yambaye amadarubindi yijimye, imyenda y'imbeho ahetse n'igikapu mu mugongo.

    Kuri uwo munsi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje uyu muhanzi wari ikirangirire yatawe muri yombi.

    Arakekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n'icyaha cya Ruswa. Iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugirango dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) February 14, 2020

    Muri Nzeri 2018 Kizito yari yarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika atarangije igifungo cy'imyaka 10 yari yahamijwe ku byaha byo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho n'ibindi.

    Muri izo mbabazi yahawe, harimo amabwiriza agena ko igihe ashatse kujya hanze y'igihugu abisabira uruhushya Minisitiri w'Ubutabera.

    Umugambi wo gutoroka

    Inyandiko zisobanura imiterere y'urubanza rw'aba bagabo batatu zisobanura ko Kizito Mihigo yatangiye gucura umugambi wo gutoroka muri Mutarama 2020. Icyo gihe ngo yasabye umukozi we witwaga Ndikumana Jean Bosco nk'umuntu uvuka mu Karere ka Nyaruguru kumushakira umuntu wamwambutsa akagera i Burundi.

    Uwo mukozi ngo yaje kujya iwabo mu Murenge wa Nyabimata atashye ubukwe, ahahurira n'umuvandimwe we witwa Ngayabahiga Joel (bombi ba nyina baravukana) aba ari we umwemerera ko azabafasha.

    Umwe muri batatu yemera ibyaha

    Nkundimana yabajijwe niba yemera ibyaha, asubiza ko atemera icyaha cyo gutanga indonke hamwe no kurenga ku biteganywa n'iteka rya Perezida wa Repubulika ariko yemera ko Kizito yamusabye ko yamubariza umuntu wamwereka inzira igera mu Burundi idaciye ku mupaka.

    Yavuze ko yagiye mu bukwe tariki ya 4 Mutarama 2020 ari nabwo yahuye na Ngayabahuga. Uwo muvandimwe we ngo yamubwiye ko umuntu aciye ahitwa mu Gatunda yabona inzira igera i Burundi.

    Tariki 7 Mutarama, uwo mukozi yaratashye ngo abwira Kizito [yita boss] ko inzira yaboneka, undi amubwira ko bazavugana igihe azagirayo.

    Ngo hashize iminsi, Ngayabahiga amubaza aho gahunda igeze, undi amusubiza ko aza kubaza 'Boss' neza akamubwira. Ubwo yamubazaga, ngo Kizito yamubwiye ko yabaza Ngayabahiga umunsi bazagirayo, undi amubwira ko byaba byiza kuwa 'Gatatu tukajyana n'abajya kurema isoko'.

    Bigeze ku wa kabiri, ngo Kizito yavuze ko yabivuyemo atakigiye, undi abimenyesha Ngayabahiga ko urugendo rwasubitswe.

    Gusa ku wa Gatatu ngo Kizito yahamagaye Nkundimana, amubwira ko yamugeraho bwangu, atega moto amusanga mu rugo aho yari atuye. Ageze iwe, ngo yasanze hari imodoka iparitse inyuma y'igipangu, undi aramubwira ngo nahamagare Ngayabahiga amubwire ko bagiye kuza.

    Icyo gihe ngo Kubwimana yazinze imyenda ya Kizito, ayishyira mu modoka, bageze Kabeza aramubwira ngo ahamagare wa musore witwa Ngayabahiga amubwire ko baza guhurira i Kibeho. Kuko Ngayabahiga nta mafaranga yari afite, bamwoherereje 18.000 Frw ya moto.

    Urugendo rwarakomeje, bahurira ahitwa i Ndago, gusa ikibazo kiba ko bwari bwije bahitamo gusubika urugendo. Mu nzira, ngo Kizito yabwiye uyu mukozi we ko impamvu ashaka guca mu nzira zitemewe ari uko yigeze gufungwa.

    Umushoferi yari yabwiwe ko bagiye mu gitaramo

    Uwagiye atwaye imodoka icyo gihe ni umugabo wo mu Mujyi wa Kigali witwa Harerimana Innocent. We mu ibazwa yakorewe, yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko Kizito yari yamukodesheje amubwira ko hari umuririmbyi bazavana i Kigali undi bakamufata mu nzira bakajya mu gitaramo cyari kubera ahitwa Gatunda kuri kiliziya iri ahitwa Busanze.

    Ngo baragiye bageze i Butare amusaba guhagarara, amubwira ko ashaka gukoresha 'Sim Swap', nyuma bakomeza urugendo bafata uwitwa Ngayabahiga Joel ahita Ndago iruhande rw'Akarere ka Nyaruguru.

    Bakomeje urugendo, maze Kizito ngo aza kubabwira ko bwije, ko aho bagiye nta hotel zihaba, ngo asaba umushoferi ko basubira i Kibeho. Aho i Kibeho, umushoferi ngo yakodesherejwe icyumba cya 15.000 Frw.

    Saa cyenda n'igice zo mu rukerera ngo nibwo Nkundimana yakomanze ku rugi rw'umushoferi, bafata urugendo bagera ahitwa mu Gatunda ahantu haremera isoko, maze Kizito ngo abwira Nkundimana ngo nahamagare umuntu uzayobora igitaramo, arangije aha umushoferi ibihumbi 40 Frw maze afata urugendo asubira i Kigali.

    I Kibeho baraye muri Chapelle

    Ngayabahiga Joel aho yabarijwe hose, yemeye ibyaha byose ashinjwa. Yavuze ko ubwo yari amaze kohererezwa amafaranga ibihumbi 18 Frw, yateze moto y'ibihumbi 7 Frw, ageze i Kibeho ahahurira na Kizito saa mbili z'ijoro.

    Ngo yamusabye ko bakomeza urugendo, undi amubwira ko bwije. Ngo baraye muri Chapelle aho abantu basenga baba bari, ntibishyura amacumbi usibye iry'umushoferi gusa. Baje kuzinduka mu gitondo kare bakomeza urugendo, saa kumi n'ebyiri aba aribwo bagera ahitwa i Remera, imodoka isubira i Kigali.

    Uko bari batatu, [Kizito n'abavandimwe babiri] ngo bahise bakomeza imbere gato nko muri metero 30, bicara mu ishyamba munsi y'umuhanda, abantu bihitiraga baza kubabona batangira guhamagara inzego z'umutekano, zirabafata, zibahata ibibazo zitsa cyane kuri Kizito wasubizaga ko yashakaga 'kwigira i Burundi'.

    Ngayabahiga ahakana ko nta ruswa bigeze batanga kugira ngo barekurwe icyo gihe.

    Muri urwo rugendo, Nkundimana wari umukozi wa Kizito, ngo yari abitse amafaranga 420.500 Frw hamwe n'amadolari ya Amerika 300, ariyo bivugwa ko bafashemo ibihumbi 300 Frw bagashaka kuyatanga nka ruswa kugira ngo barekurwe nk'uko umuyobozi w'Isibo byabereyemo yabitangaje.

    Iyi ni yo foto ya nyuma ya Kizito Mihigo yagiye hanze ubwo yari amaze gutabwa muri yombi, nyuma indi nkuru yavuzwe kuri we ni iy’uko yapfuye yiyahuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikubiye-muri-dosiye-y-abagabo-bashinjwa-kugerageza-gutorokesha-kizito-mihigo

  • Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi ya Rusesabagina wavuze ko ‘yashimuswe’, ahita ajurira –

    Uyu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa 10 Werurwe 2021 ndetse Paul Rusesabagina yari mu rukiko. Nyuma y’isomwa ry’umwanzuro yahise avuga ko awujuririye.

    Rusesabagina aregwa mu rubanza rumwe na Nsabimana Callixte ‘Sankara’, Nsengimana Herman n’abandi 18 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

    Mu iburanisha riheruka ryo ku wa 5 Werurwe 2021, Rusesabagina yaburanye avuga ko ari mu Rwanda nk’ingwate kuko yashimuswe, asaba urukiko kumurekura, agasubira mu buzima busanzwe.

    Yavuze ko ashingiye ku biteganywa n’ingingo ya 96 mu gika cya gatatu yerekeye imanza z’inshinjabyaha, yarekurwa by’agateganyo kuko ku wa 26 Kanama 2020 yagejejwe mu Rwanda ashimuswe.

    Rusesabagina yavuze ko akigezwa mu Rwanda yamaze iminsi ine ari ahantu, aboshye amaguru n’amaboko kandi agezwa mu Bushinjacyaha ntiyari yunganiwe.

    Yasabye ko mu gihe urubanza rukiburanishwa mbere yo kwinjira mu mizi, yarekurwa.

    Ubusabe bwe kandi Rusesabagina abushingira ku buryo bwakoreshejwe kugira ngo agezwe mu Mujyi wa Kigali, aho yavuze ko habayeho imikoranire hagati ya Bishop Niyomwungere Constantin n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Ni ingingo yagiweho impaka ndende, ariko Ubushinjacyaha bwerekana ko atari ko bimeze kuko habaho gushimuta iyo hakoreshejwe imbaraga, kiboko mu gukura umuntu ahantu hamwe, ajyanwa ahandi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina yashutswe kuko uwo bavanye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yabisobanuye.

    Bishop Niyomwungere Constantin watanze amakuru muri uru rubanza, yasobanuye uko yamushutse amugusha mu mutego watumye yisanga mu Rwanda, akagezwa imbere y’ubutabera.

    Niyomwungere yasobanuriye urukiko uko yahuye na Rusesabagina n’uko yababajwe n’ibikorwa bye byo kwica abaturage, ahitamo gukora ibishoboka byose arafatwa kugira ngo abo ibikorwa bye byagizeho ingaruka bahabwe ubutabera.

    Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwe n’ibiteganywa n’amategeko n’impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha, Urukiko rwanzuye ko Rusesabagina Paul atagejejwe mu Rwanda mu nzira zikoreshwa mu guhererekanya abanyabyaha, ariko ko yahageze ashutswe.

    Rukomeza ruti “Nta kigaragaza ko hakoreshejwe ingufu cyangwa kuvogera ikindi gihugu. Kuba yarashutswe, binashimangirwa n’imvugo za Bishop Niyomwungere Constantin wavuze ko ari we wakoze amayeri yo kumugeza mu Rwanda.’’

    Urukiko rwavuze ko hari inyandiko zerekana ko ari ihame mu mategeko ko ukurikiranyweho ibyaha, atavuga ko ataburanishwa yitwaje ko yafashwe binyuranye n’amategeko.

    Rwavuze ko harebwe ibirebana n’amategeko n’ibyakozwe, imihango yose yakozwe byubahirije amategeko ndetse ko ibyo avuga ko yahamagajwe binyuranye n’amategeko nta shingiro bifite kuko no mu ibazwa ryo ku wa 31 Kanama 2020, yamenyeshejwe uburenganzira bwe, ahitamo kubazwa atunganiwe.

    Bitewe n’ibyaha akurikiranyweho n’uburemere bwabyo, urukiko rusanga atarekurwa kuko n’impamvu yatumye bishyirwaho igihari.

    Ruti “Kuba Rusesabagina Paul afunzwe y’agateganyo mu gihe urubanza rukiburanishwa mu mizi, ntibibangamiye uburenganzira bwe. Rwemeje ko inzitizi yatanzwe na Paul yo gukurwaho icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo no gukuraho ibyakurikiyeho byose, nta shingiro bifite.’’

    Nyuma yo gutangaza uyu mwanzuro, Umunyamategeko wa Paul Rusesabagina, Me Rudakemwa Félix, yahise avuga ko iki cyemezo akijuririye.

    Ati “Turasaba ko iburanisha ry’urubanza ryaba rihagaze kugeza igihe bizakemukira.’’

    Rusesabagina wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD, ifite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye.

    Paul Rusesabagina aganira n’umunyamategeko we, Me Rudakemwa Félix

    Paul Rusesabagina yari yatanze inzitizi avuga ko yageze mu Rwanda ashimuswe, anasaba gufungurwa ariko urukiko rwazisuzumye rusanga nta shingiro ifite

    -  Inkuru bifitanye isano: Sankara yaninuye Rusesabagina, umutangabuhamya wateje impaka: Uko iburanisha ryagenze (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy