Category: Uncategorized

  • Abakobwa bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021 basabwe guterwa ishema no kuvuga ururimi rw'Ikinyarwanda [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amb. Masozera Robert yasabye ba Nyampinga guterwa ishema no kuvuga ururimi rw'ikinyarwanda ndetse abasaba kugira uruhare muri gahunda ya #NdigaIkinyarwanda.

    Yagize ati “Ururimi ni ingobyi ya bene rwo. Muzadufashe muri gahunda ya #NdigaIkinyarwanda. Turashaka kurwanya ibyonnyi byinjirira ururimi rwacu kavukire.'

    Amb. Masozera Robert yaganirije aba bakobwa ku murage w'u Rwanda n'uburyo ubungwabungwa. Yavuze ko hari umurage ufatika nk'ururimi rw'ikinyarwanda, imyemerere n'imigenzo, hakaba n'umurage udafatika nk'ibikoresho byakoreshwaga hambere birimo amazu n'ibindi.

    Ambasaderi Masozera yabwiye ba Nyampinga ko umurage w'u Rwanda ubikwa mu ngoro z'umurage n'inzu z'ishyinguranyandiko.

    Kugeza ubu, mu Rwanda hari ingoro z'umurage zigera ku 8. Yabasabye kuzaba ba 'Ambasaderi' b'umurage w'u Rwanda mu gihe cyose bazaba bagiye hanze.

    Umuyobozi mukuru w'Inteko y'umuco yagaragarije ba Nyampinga ko umurage w'abanyarwanda ugizwe n'indangagaciro z'umuco w'u Rwanda ari zo; gukunda igihugu, kunga ubumwe, gukunda umurimo no kugira ubupfura.

    Ku ndangagaciro yo kugira ubupfura, Amb. Masozera Robert yashimangiye ko iyi ndangagaciro ari ipfundo rigaragaza imyifatire myiza y'umuntu ukunda igihugu. Ubwangamugayo, urukundo no kwihangana ngo ni bimwe mu bigize iyi ndangagaciro.

    Indangagaciro yo gukunda umurimo ngo ifasha umuntu kwitegura no kwiyubaka kugirango umuntu azagera ku isoko ry'umurimo yiteguye bihagije.

    Kugeza ubu,amatora y'abakobwa bahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 arakomeje aho utora ajya ahandikirwa ubutumwa yarangiza akandika umubare w'umukobwa atoye yarangiza akohereza kuri 1525 cyangwa kuri Internet akajya kuri www.igihe.com agatora uwo ashaka.

    Umukobwa uzarusha abandi amajwi atangwa n'abaturage azahita yinjira mu bakobwa 10 bazakomeza kuri final.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abakobwa-bari-mu-mwiherero-wa-miss-rwanda-2021-basabwe-guterwa-ishema-no-kuvuga

  • Myanmar: Abasirikare bongeye kurasa mu bigaragambya bica abantu 10 #rwanda #RwOT

    Ibigo ntaramakuru mpuzamahanga bitandukanye n'ibinyamakuru byo muri Myanmar bivuga ko abantu batandatu baguye mu mujyi wa Myaing, mu ntara ya Magway yo hagati no hagati mu gihugu. Abandi bane biciwe umwe-umwe mu mijyi itandukanye ya Yangon, Mandalay, Bago na Taungoo.

    Abarashwe uyu munsi biyongereye ku bandi byibura 60 bishwe mbere yabo. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, nka Amnesty International n'ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw'imfungwa za politiki ryo muri Myanmar, ivuga ko abenshi bazira amasasu y'intambara. Abatawe muri yombi barenga ibihumbi bibiri.

    Hagati aho, abasirikari bakoze kudeta barimo barashakira ibindi byaha umukuru w'igihugu bahiritse ku butegetsi Aung San Suu Kyi.

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru uyu munsi, umuvugizi wabo, Brig. Gen. Zaw Min Tun, yavuze ko mu 2017/18 Suu Kyi yakiriye ruswa y'umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Myanmar, igizwe n'amadolari ibihumbi 600, na zahabu ijya kugira agaciro kangana gutyo.

    Kugeza ubu, Aung San Suu Kyi yaregwaga ibyaha bibiri byo kwica amategeko agenga ibihe by'ibiza n'agenga kohereza no gutumira ibicuruzwa mu mahanga.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/myanmar-abasirikare-bongeye-kurasa-mu-bigaragambya-bica-abantu-10

  • Abakozi b'amahoteli azakira CHOGM bakingiwe Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza, Commonwealth (CHOGM) izabera i Kigali muri Kamena 2021.

    Inzego zihuriweho zishinzwe gutegura CHOGM zikomeje kugaragaza ko imyiteguro irimbanyije ndetse na hoteli zitandukanye zikomeje gutegura uburyo bwo kuzakira neza abashyitsi bazitabira iyi nama.

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kwitegura iyi nama, abayobozi n'abakozi b'aya mahoteli bakingiwe icyorezo cya COVID-19. Abandi bakingiwe ni abamotari, abakozi bo mu bigo by'ubuvuzi byigenga n'abasheshakanguhe mu bigo nderabuzima.

    Kugeza ubu abamaze gukingirwa mu gihugu hose basaga ibihumbi 230.

    Mu rwego rwo gukomeza kugenzura imyiteguro ya CHOGM, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu.

    Ibikorwa byo gukingira Covid-19 byakomereje ku bakora muri hotel zizakira CHOGM

    Bamwe mu bakora muri hotel zizacumbikira abazitabira CHOGM bakingiwe COVID-19

    Muri hoteli zizakira abazitabira CHOGM hashyizwe itsinda ry’abaganga bari gukingira abakozi bazo COVID-19

    Amafoto: Minisante


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-b-amahoteli-azakira-chogm-bakingiwe-covid-19

  • Urukiko rwategetse ko Padiri Habimfura ushinjwa gusambanya umwana w'umuhungu afungwa iminsi 30 y'agateganyo – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kujuririra umwanzuro wo kumufunga by'agateganyo wari wafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Padiri Habimfura akwiriye gukomeza gufungwa kuko hari ibimenyetso bigikusanywa kandi ko byatuma adatoroka ubutabera cyangwa ngo asibanganye ibimenyetso.

    Umwunganizi we, Me Joseph Twagirayezu, yavuze ko hashize ukwezi umukiliya we afunzwe kandi ubushinjacyaha bubizi neza ko bwakagombye kuba bwaratanze ibimenyetso na raporo y'inzobere mu gupima abahohotewe.

    Yavuze ko iyo raporo ari ikimenyetso ntakuka kuko ariyo itanga amakuru afatika akwiye gushingirwaho.

    Yakomeje avuga ko ubusanzwe raporo nk'iyo y'inzobere iboneka mu byumweru bibiri none hashize hafi ukwezi itaragaragara kandi ari ikimenyetso nyacyo cyashingirwaho hatangwa ubutabera buboneye.

    Uyu mupadiri yafatiwe ku mupaka wa Rusumo bikekwa ko yari agiye gutoroka.

    Padiri Habimfura yabaye Umuyobozi w'Amasomo muri College Sainte Marie Reine Kabgayi nyuma yimurirwa gukorera umurimo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwategetse-ko-padiri-habimfura-ushinjwa-gusambanya-umwana-w-umuhungu

  • Nyabihu: Abagizi ba nabi biraye mu rutoki rw'umuturage bararutema – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe uyu mugabo yahingaga mu isambu y'uwitwa Ruranga John kuko yayimutije nyuma yo kumubwira ko afite ibindi bikorwa yari yagiye gukora.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana icyihishe inyuma y'ubwo bugizi bwa nabi ariko hari gukekwa ko byaba ari amakimbirane ashingiye ku nzangano.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugera, Hakizimana Innocent, yabwiye IGIHE ko nyuma y'ibyabaye basuye uwo muturage baramuhumuriza.

    Ati 'Icya mbere ni ugukomeza tugahumuriza uriya muturage kandi nsaba n'abaturage gukomeza kumuba hafi. Icya kabiri ni uko ibibazo bafite bajya babishyikiriza inzego z'ubuyobozi bakabafasha kubikemura kuko inzego zirahari, Isibo, Umudugudu aho kugira ngo hajye havamo ibindi bibazo byiyongera ku byo baba bateje. Turahari kugira ngo dufatanye ibibazo tubikemura. “

    Yavuze ko usibye kuba uyu muturage yagize igihombo, cyanageze no ku murenge wose muri rusange kuko uru rutoki rwe rwari rufitiye akamaro benshi.

    Hakizimana yavuze ko atari ubwa mbere ibi bikorwa biba kuko byaherukaga mu mwaka ushize, asaba abaturage kujya batanga amakuru.

    Yakomeje ati 'Abagizi ba nabi turabashaka tubafate kandi dufatanyije n'abaturage; naboneraho kubashimira kuko n'uwo twafashe ni abaturage babigizemo uruhare.'

    Nyuma y'ibi bikorwa byo gutema insina z'umuturage, inzego z'umutekano zafashe umuntu umwe ukekwa kubigiramo uruhare; yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Rugera y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-abagizi-ba-nabi-biraye-mu-rutoki-rw-umuturage-bararutema

  • Muhanga: Isomwa ry'urubanza rwa Urayeneza na bagenzi be ryasubitswe – #rwanda #RwOT

    Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Urayeneza Gérard, Munyampundu Léon na Ruganizi Benjamin watorotse ubutabera mu gihe bagenzi babo barimo Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel basabiwe gufungwa imyaka icyenda n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

    Urayeneza na bagenzi be basabiwe igifungo cya burundu ku cyaha cyo kuba icyitso ndetse n'imyaka icyenda n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw ku cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

    Ubushinjacyaha kandi bwasabiye Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel gufungwa imyaka icyenda n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw kuri buri wese, ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

    Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha bashinjwa, bakavuga ko ari ibintu byateguwe n'abantu ku giti cyabo bagamije kubafungisha.

    Muri uru rubanza hari ingingo nyinshi zasabiwe kwitonderwa n'urukiko nko kureba isano iri hagati y'abaregera indishyi n'abo bazisabira harebwa by'umwihariko ku isano rya bugufi bafitanye.

    Abunganira Urayeneza na bagenzi be basabye urukiko kureba neza abo bunganira mu mategeko ko hakenewe gupimwa ADN ku mibiri yabonetse hagamijwe kureba neza amasano y'abaregera indishyi.

    Uruhande rw'abaregera indishyi rwasabye izingana na miliyari 1 na miliyoni 648 Frw mu gihe ibyaha abakurikiranwa bashinjwa byabahama.

    Kuri uyu wa 11 Werurwe 2021, saa Cyenda z'amanywa ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwagombaga gusoma umwanzuro ku busabe bw'Ubushinjacyaha n'uburyo Urayeneza yireguye.

    Mu cyumba cy'iburanisha harimo abantu benshi biteguye kumva imikirize y'urubanza mu gihe abaregwa barukurikiraniraga ku ikoranabuhanga bari muri Gereza ya Muhanga.

    Perezida w'Inteko Iburanisha, Nkundakozera Jean Marie Vianney, yavuze ko isomwa ry'urubanza risubitswe, bitewe no kuba hari ibitaranozwa kugira ngo rusozwe hatangwa ubutabera ku baburanyi bombi.

    Yanavuze ko icyo cyemezo kijyanye n'ubunini bw'urubanza kuko rutarandikwa neza, hakaba hari n'ibindi bibazo bikeneye kubanza gusuzumwa kugira ngo hazatangwe ubutabera bwuzuye.

    Urukiko rwanzuye ko isomwa ry'umwanzuro mu rubanza ruregwamo Urayeneza rizaba tariki ya 25 Werurwe 2021 saa Cyenda z'amanywa.

    Urayeneza Gérard ashinjwa icyaha cyo kuzimiza no gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-isomwa-ry-urubanza-rwa-urayeneza-na-bagenzi-be-ryasubitswe

  • Nyabihu: Abagizi ba nabi biraye mu rutoki rw’umuturage bararutema –

    Ubusanzwe uyu mugabo yahingaga mu isambu y’uwitwa Ruranga John kuko yayimutije nyuma yo kumubwira ko afite ibindi bikorwa yari yagiye gukora.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana icyihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi ariko hari gukekwa ko byaba ari amakimbirane ashingiye ku nzangano.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, Hakizimana Innocent, yabwiye IGIHE ko nyuma y’ibyabaye basuye uwo muturage baramuhumuriza.

    Ati “Icya mbere ni ugukomeza tugahumuriza uriya muturage kandi nsaba n’abaturage gukomeza kumuba hafi. Icya kabiri ni uko ibibazo bafite bajya babishyikiriza inzego z’ubuyobozi bakabafasha kubikemura kuko inzego zirahari, Isibo, Umudugudu aho kugira ngo hajye havamo ibindi bibazo byiyongera ku byo baba bateje. Turahari kugira ngo dufatanye ibibazo tubikemura. “

    Yavuze ko usibye kuba uyu muturage yagize igihombo, cyanageze no ku murenge wose muri rusange kuko uru rutoki rwe rwari rufitiye akamaro benshi.

    Hakizimana yavuze ko atari ubwa mbere ibi bikorwa biba kuko byaherukaga mu mwaka ushize, asaba abaturage kujya batanga amakuru.

    Yakomeje ati “Abagizi ba nabi turabashaka tubafate kandi dufatanyije n’abaturage; naboneraho kubashimira kuko n’uwo twafashe ni abaturage babigizemo uruhare.”

    Nyuma y’ibi bikorwa byo gutema insina z’umuturage, inzego z’umutekano zafashe umuntu umwe ukekwa kubigiramo uruhare; yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Rugera y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).


  • Muhanga: Isomwa ry’urubanza rwa Urayeneza na bagenzi be ryasubitswe –

    Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Urayeneza Gérard, Munyampundu Léon na Ruganizi Benjamin watorotse ubutabera mu gihe bagenzi babo barimo Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel basabiwe gufungwa imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

    Urayeneza na bagenzi be basabiwe igifungo cya burundu ku cyaha cyo kuba icyitso ndetse n’imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ku cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

    Ubushinjacyaha kandi bwasabiye Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel gufungwa imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw kuri buri wese, ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

    Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha bashinjwa, bakavuga ko ari ibintu byateguwe n’abantu ku giti cyabo bagamije kubafungisha.

    Muri uru rubanza hari ingingo nyinshi zasabiwe kwitonderwa n’urukiko nko kureba isano iri hagati y’abaregera indishyi n’abo bazisabira harebwa by’umwihariko ku isano rya bugufi bafitanye.

    Abunganira Urayeneza na bagenzi be basabye urukiko kureba neza abo bunganira mu mategeko ko hakenewe gupimwa ADN ku mibiri yabonetse hagamijwe kureba neza amasano y’abaregera indishyi.

    Uruhande rw’abaregera indishyi rwasabye izingana na miliyari 1 na miliyoni 648 Frw mu gihe ibyaha abakurikiranwa bashinjwa byabahama.

    Kuri uyu wa 11 Werurwe 2021, saa Cyenda z’amanywa ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwagombaga gusoma umwanzuro ku busabe bw’Ubushinjacyaha n’uburyo Urayeneza yireguye.

    Mu cyumba cy’iburanisha harimo abantu benshi biteguye kumva imikirize y’urubanza mu gihe abaregwa barukurikiraniraga ku ikoranabuhanga bari muri Gereza ya Muhanga.

    Perezida w’Inteko Iburanisha, Nkundakozera Jean Marie Vianney, yavuze ko isomwa ry’urubanza risubitswe, bitewe no kuba hari ibitaranozwa kugira ngo rusozwe hatangwa ubutabera ku baburanyi bombi.

    Yanavuze ko icyo cyemezo kijyanye n’ubunini bw’urubanza kuko rutarandikwa neza, hakaba hari n’ibindi bibazo bikeneye kubanza gusuzumwa kugira ngo hazatangwe ubutabera bwuzuye.

    Urukiko rwanzuye ko isomwa ry’umwanzuro mu rubanza ruregwamo Urayeneza rizaba tariki ya 25 Werurwe 2021 saa Cyenda z’amanywa.

    Urayeneza Gérard ashinjwa icyaha cyo kuzimiza no gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside

  • Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth –

    Uruzinduko rwa Scotland rugamije kurushaho kurebera hamwe aho imyiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM) igeze; iyi nama izabera mu Rwanda ku Cyumweru cyo ku wa 26 Kamena 2021.

    Mbere yo kubonana na Perezida Kagame, Scotland yanahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, baganira ku ngingo zirimo icyorezo cya COVID-19 ndetse na gahunda mpuzamahanga yo kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

    Scotland abinyujije kuri Twitter yagize ati “Nishimiye kugaruka mu Rwanda. Muri iki gitondo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, n’itsinda rye bangejejeho imyiteguro y’u Rwanda ku kwakira inama ya CHOGM 2021 izaba muri uyu mwaka.”

    Mu gihe habura amezi atatu gusa kugira ngo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 54 zigize Commonwealth bahurire i Kigali, amatsinda ya Commonwealth akomeje gusimburanwa mu Rwanda areba aho imyiteguro igeze.

    Abaheruka ni itsinda ry’intumwa za Commonwealth, ryishimiye aho igihugu kigeze imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM.

    Icyo gihe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imiyoborere n’Amahoro muri Commonwealth, Luis G Franceschi, yavuze ko imyiteguro ikomeje kugenda neza.

    Yagize ati “Uyu munsi twasuye site zizaberaho CHOGM 2021. Twishimiye uburyo imyiteguro iri kugenda ndetse twishimiye kubona u Rwanda na Afurika bikomeza imyiteguro”.

    U Rwanda rwemerewe kwakira Commonwealth mu mwaka wa 2018, kuva icyo gihe rutangira imyiteguro ikomeye yo kwitegura iyo nama, yaranzwe no kubaka ndetse no kwagura ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi bitandukanye.

    Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland, bagirana ibiganiro byihariye

    Scotland yakiriwe ari kumwe n’itsinda rimuherekeje

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth – #rwanda #RwOT

    Uruzinduko rwa Scotland rugamije kurushaho kurebera hamwe aho imyiteguro y'Inama y'Abakuru b'Ibihugu na Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM) igeze; iyi nama izabera mu Rwanda ku Cyumweru cyo ku wa 26 Kamena 2021.

    Mbere yo kubonana na Perezida Kagame, Scotland yanahuye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, baganira ku ngingo zirimo icyorezo cya COVID-19 ndetse na gahunda mpuzamahanga yo kurwanya imihindagurikire y'ibihe.

    Scotland abinyujije kuri Twitter yagize ati 'Nishimiye kugaruka mu Rwanda. Muri iki gitondo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, n'itsinda rye bangejejeho imyiteguro y'u Rwanda ku kwakira inama ya CHOGM 2021 izaba muri uyu mwaka.'

    Mu gihe habura amezi atatu gusa kugira ngo abakuru b'ibihugu na za Guverinoma 54 zigize Commonwealth bahurire i Kigali, amatsinda ya Commonwealth akomeje gusimburanwa mu Rwanda areba aho imyiteguro igeze.

    Abaheruka ni itsinda ry'intumwa za Commonwealth, ryishimiye aho igihugu kigeze imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM.

    Icyo gihe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imiyoborere n'Amahoro muri Commonwealth, Luis G Franceschi, yavuze ko imyiteguro ikomeje kugenda neza.

    Yagize ati 'Uyu munsi twasuye site zizaberaho CHOGM 2021. Twishimiye uburyo imyiteguro iri kugenda ndetse twishimiye kubona u Rwanda na Afurika bikomeza imyiteguro'.

    U Rwanda rwemerewe kwakira Commonwealth mu mwaka wa 2018, kuva icyo gihe rutangira imyiteguro ikomeye yo kwitegura iyo nama, yaranzwe no kubaka ndetse no kwagura ibikorwa remezo birimo imihanda n'ibindi bitandukanye.

    Earlier today, President Kagame received Rt. Hon. @PScotlandCSG ahead of #CHOGM2021, which will be hosted in Kigali this June. pic.twitter.com/m56bVD7chf

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 11, 2021

    Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland, bagirana ibiganiro byihariye

    Scotland yakiriwe ari kumwe n’itsinda rimuherekeje

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umunyamabanga-mukuru-wa-commonwealth