Category: Uncategorized

  • U Buyapani bwatanze miliyoni zisaga 400 Frw yo gukwirakwiza amazi meza no gusana imihanda mu turere turindwi –

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Werurwe 2021, nibwo Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yashyize umukono ku masezerano n’ibigo bigiye gukora iyi mishinga birimo Umuryango ARDE Kubaho ukora ubuvugizi mu bijyanye no kugeza amazi ku baturage n’uw’Abayapani udaharanira Inyungu wa CORE ugamije gufasha uturere gusana imihanda y’imigenderano.

    Umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage uzakorerwa mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Rega, uzamara imyaka itatu ndetse biteganyijwe ko uzatwara amadolari 81.788, akabakaba miliyoni 81 Frw.

    Muri uyu mushinga hazubakwa umuyoboro w’amazi ufite ibilometero 4,37, utuzu tubiri tw’amazi, ikigega cy’amazi, utwumba dutandatu bagenzuriramo amazi (Chambres à vannes) ndetse n’amavomero rusange abiri. Ibi bikorwa byose bizagera ku baturage basaga 7 900.

    Naho umushinga wo gusana imihanda uzakorwa na CORE, uzamara imyaka itatu, ukaba uzakorerwa mu turere 16. Kuri uyu munsi hasinywe amasezerano y’umwaka umwe azakorerwa mu Turere twa Huye, Kamonyi, Muhanga, Karongi, Gisagara na Nyanza.

    Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira ibi bikorwa bitwaye amadolari 334.744, asaga miliyoni 330 Frw, azifashishwa mu kubaka ibilometero bigera ku 1600.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ambasaderi Masahiro, yavuze ko bishimiye gutera inkunga iyi mishinga ibiri igiye kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

    Yagize ati “Twishimiye gutera inkunga iyi mishinga ibiri igiye gutanga umusaruro mu mibereho myiza y’abaturage cyane abatuye mu bice by’ibyaro. Ndashimira cyane uruhare imiryango yigenga igira mu iterambere cyane cyane mu guhindura imibereho y’abahatuye.”

    Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda ARDE Kubaho, Murenzi Paul, yashimiye Ambasade y’u Buyapani kuba itarahwemye kubafasha kugeza ku baturage amazi meza kuko ari bimwe mu byo bakenera.

    Yagize ati “Turashimira cyane ambasade ku myaka umunani tumaze dukorana mu kugeza ku baturage amazi meza, ni igikorwa cy’indashyikirwa kuko abaturage baba bakeneye amazi meza. Kuri ubu abaturage bo mu Bigogwe banejejwe no kuba bagiye kubona amazi meza.”

    Iri shimwe arihuje n’Umuyobozi wa CORE, Yuko Yokomizo, wavuze ko ari iby’agaciro kuba Ambasade itera inkunga imishinga ishyigikira abaturage n’abo bakabasha kwiteza imbere.

    Ati “Ni ishema rikomeye kuba Ambasade itera inkunga imishinga yo guteza imbere ibyaro, kandi iyo iyo yakozwe abaturage babyungukiramo kuko ubushize umushinga wacu wateje imbere urubyiruko rusaga 5900.”

    Si ubwa mbere Ambasade y’u Buyapani iteye inkunga iyi mishinga kuko mu bufatanye na ARDE Kubaho, imaze gutanga amazi meza mu Turere twa Muhanga na Kamonyi. Ku bufatanye na CORE, yasannye imihanda yo muri Rusizi, Nyamasheke, Rulindo na Gakenke.

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, ashyira umukono ku masezerano

    U Buyapani bwatanze miliyoni zisaga 400 Frw yo gukwirakwiza amazi meza no gusana imihanda mu turere turindwi. Uyu muhango wabereye ku Biro bya Ambasade y’Abayapani mu Rwanda

    Ambasade y’u Buyapani yagejeje ku Muryango ARDE Kubaho amadolari 81.788 yo kugeza amazi meza ku baturage bo mu Murenge wa Bigogwe muri Nyabihu

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yashimiye uburyo imiryango yigenga idahwema gushakira abatuye mu bice by’icyaro icyabateza imbere

    Umuyobozi wa ARDE Kubaho, Murenzi Paul, yashimiye Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda ku myaka umunani y’imikoranire mu kugeza amazi meza ku baturage

    Umuyobozi wa CORE, Yuko Yokomozi, yavuze ko iyi mishinga ifasha n’abaturage kwikura mu bukene

    Bamwe mu bakozi b’Umuryango ARDE Kubaho hamwe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

    Amafoto: Muhizi Serge


  • Intara z’u Rwanda zahawe abayobozi bashya, Gatabazi JMV agirwa minisitiri #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame wayoboye inama ya guverinoma yo kuri uyu wa 15 Werurwe, 2021 yashyize abayobozi mu myanya mu buryo bukurikira:

    Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.
    Uyu Gatabazi JMV umaze igihe kitari gito ayobora intara y’Amajyaruguru, wigeze guhagarikwa ku mirimo ye bitewe n’amakosa byavugwagako yakoze ariko akaza gusubizwa mu mirimo ye na Nyakubahwa Prezida Paul Kagame, yasimbuye mugenzi we Prof. Shyaka Anastase wayoboraga iyi minisiteri.

    Mme Beate Habyarimana we ya gizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

    Mme Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wungirije wa Bank nkuru y’u Rwanda

    Habitegeko Francois wayoboraga akarere ka Nyaruguru iheruka kuba ku isonga mu kwesa Imihigo, yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Munyantwali Alphonse wigeze kumuyobora.

    CG Gasana Emmanuel wayoboye Polisi y’u Rwanda, akaba na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, wakuwe kuri uyu mwanya bivugwako hari amakosa yakoze, yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba asimbura Mufulukye Fred wagiye kuri uwo mwanya muri 2017.

    Mme Kayitesi Alice yakomeje kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Intara-z-uRwanda-zahawe-abayobozi-bashya-Gatabazi-JMV-agirwa-minisitiri

  • RGB ntiyaba yarahaye bamwe uburyo bwo gusahura Itorero ADEPR mu byiswe ko ikemuye ikibazo? #rwanda #RwOT

    Ibi bamwe mu bayoboke b’Itorero rya ADEPR barabyibaza nyuma y’uko ubuyobozi bw’iri torero bwashyizweho na RGB, burangajwe imbere na Pasiteri Ndayizeye Isaïe wagizwe Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho wa ADEPR, bivugwa ko bwafashe icyemezo cyo kwiyongerera ingano y’imishahara n’ibindi bagenerwa, aho ku mishahara isanzwe bigaragara ko buri umwe mu bagiza komite y’inzibacyuho, ku mushahara wari usanzwe ugenewe abagize komite nyobozi yiyongereyeho amafaranga angana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

    Ku wa 2 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakuyeho inzego z’ubuyobozi mu torero rya ADEPR zirimo Biro Nyobozi, Inteko rusange, Inama y’Ubuyobozi na Komite Nkemurampaka, ibi ngo bikaba byari mu rwego rwo gukemura ibibazo byari bikomeje kugaragara muri iri torero.

    Nyuma y’iminsi itandatu gusa, RGB yashyizeho Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR igomba kuyobora iri torero mu gihe cy’amezi 12 ashobora kongerwa, yagiyeho kuwa 8 Ukwakira 2020, iyi komite ikaba irangajwe imbere na Pasiteri Ndayizeye Isaïe ari nawe uhagarariye itorero ADEPR nk’umuryango mu rwego rw’amategeko.

    Iyi komite ikimara kujyaho yakoze impinduka zitandukaye mu Itorero rya ADEPR, aho yakuyeho amatorero y’uturere yari asanzwe ari 30 ndetse indembo zari zisanzwe ari eshanu irazisesa, ishyiraho icyenda nshya, ibi bikaba byari mu byari byasabwe Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ubwo rwashyiragaho iyi Komite nshya y’Inzibacyuho muri ADEPR.

    Iyi komite kandi hari ibindi yakoze birimo kurenganura abashumba bari bararenganijwe ku ngoma ya Rev. Pasitori Ephrem Karuranga.

    Gusa bamwe mu bashumba (Abapasitoro) bo muri ri torero ntibemera uburyo iyi komite y’inzibacyuho yashyizweho, kuko bavuga ko RGB yabikoze yirengagije ingingo ya 33 n’iya 37 y’itegeko No 72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere. Ibi kandi bavuga ko ngo RGB yabikoze yirengagije ko binyuranye n’amategeko shingiro y’Itorero rya ADEPR mu ngongo ya 10 aho iteganya uko inzego z’Ubuyobozi bwaryo bujyaho n’inyito y’abagize komite nyobozi mu mategeko shingiro y’itorero, yasohotse mu Igazeti ya Leta No 34 yo ku wa 26/08/2013.

    Ushingiye kuri ibi bigaragazwa n’abatishimiye ibyemezo bya RGB, ndetse n’abandi bayoboke b’itorero rya ADEPR, ibintu byaje kuba amayobera aho abagize Komte y’Inzibacyuho yashyizweho na RGB, ifashe icyemezo cyo gusesa inteko rusange y’Itorero rya ADEPR, barangiza bagasa n’abakubye imishahara yabo incuro ebyiri (2) nta rwego na rumwe rubyemeje.

    Aha niho benshi mu bayoboke b’iri torero barimo n’abapasitoro, bakomeje gushingira bibaza niba koko RGB itarafashe umwanzuro wo gukemura ibibazo wo kwihera bamwe umwanya wo kunyunyuza imitsi y’abakirisito b’itorero rya ADEPR, cyangwa se yarafashe icyemezo cyo gukemura ibibazo bikomeje kurangwa muri iri torero.

    Bivugwa ko kugeza ubu Pasitoro Ndayizeye Isaie (Umuvugizi RGB yashyizeho), yihaye kujya ahembwa 3,073,105Frw; Rutagarama Eugene(Umuvugizi wungirije) arimo arahembwa 2,973,489Frw; Budigiri Herman (Ushinzwe ibikorwa) ahembwa 2,973,489Frw;Umuhoza Aurelie (Ushinzwe umutungo) ahembwa 2,674,641Frw naho Gatesi Vestine (Ushinzwe ubuyobozi) ahembwa 2,674 641Frw.

    Ni mu hige ubusanzwe ku mishahara yemewe yari yarashyizweho Umuvugizi yahembwaga 2,001,208; Umuvugizi wungirije agahembwa 1,890,648; Umunyamabanga mukuru agahembwa1, 614,199Frw naho Ushinzwe umutungo agahembwa1, 614,199.

    Uretse ibibazo by’imshahara bisa n’aho byasubije irudubi ibibazo byo muri ADEPR aho kugira ngo bikemuke, biravugwa ko Komite y’inzibacyuho ya ADEPR yashyizeho isoko ryo kuvugurura Dove Hotel y’iri torero, iryo soko rikaba ngo ryari rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angina na miliyoni magana atatu (300,000,000 Frw), gusa igitangaje ni uko iryo soko ryahawe umwe mu bagize iyi komite y’inzibacyuho.

    Ibi by’abanenga n’abinubira ibikomeje gukorwa mu itorero rya ADEPR, bigaragaza ko gukemura ibibazo byakomeje kurirangwamo mu myaka ishize bisa n’inzozi, bigaragazwa n’ibaruwa abanyamuryango bo muri iri torero bavuga ko baharanira imiyoborere myiza n’ijwi ry’Umukirisitu bashaka impinduka nziza muri ADEPR, baherutse kwandikira Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, batakamba ngo icyemezo cy’Ubutegetsi Ref.160/RGB/CEO/CSD/2020 cyo ku wa 2/10/2020 n’icyemezo cya RGB cyo gushyiraho komite y’inzibacyuho ya ADEPR cyo ku wa 8/10/2020 byakurwaho.

    Ushingiye kuri ibi byose n’uburyo bamwe mu bayoboki b’iri torero batishimiye ibikomeje gukorwa na Komite y’inzibacyuho, ndetse bakanagaragaza ko ibyo RGB yakoze binyuranije n’amategeko, benshi mu bakurikiranira hafi ibibera muri iri torero bakomeje kwibaza uburyo urwego rwa Leta rukwiye gukurikirana no kubungabunga iby’abaturage rwakarebereye, rwaba rwarashyizeho abayobozi nyuma bakiyongerera imishahara, nyamara urwo rwego rwarabashyizeho ruvuga ko rubatumye gukemura ibibazo biri mu muryoango rubahaye kuyobora.

    Aha bibaza niba RGB itaba yarabahaye uburyo bwo kwirira kuruta uko yaba yarabahaye inshingano zo gukemura ibibazo?

    Source : https://www.imirasire.rw/?RGB-ntiyaba-yarahaye-bamwe-uburyo-bwo-gusahura-Itorero-ADEPR-mu-byiswe-ko

  • Nta muntu uragira ikibazo mu basaga 300 000 bamaze gukingirwa na AstraZeneca mu Rwanda –

    Impungenge ku buziranenge bw’urukingo rwa AstraZeneca zatangiye ku itariki ya 7 Werurwe muri Autriche, ubwo umugabo wari waratewe urukingo rwa AstraZeneca yaje kwitaba Imana nyuma y’iminsi 10 aruhawe, bikaza kugaragara ko yagize ikibazo cyo kuvura kw’amaraso yipfunditse mu mwanya umwe, bikaza kumuviramo urupfu.

    Nk’umuntu wari umaze igihe gito ahawe urukingo, inzego z’ubuzima muri Autriche zasuzumye niba mu byateye urupfu rwe nta gifite aho gihuriye n’urukingo yahawe, ndetse mu rwego rwo koroshya iperereza, baza gusaba ko urukingo rwa AstraZeneca rwaba ruhagaritswe gutangwa mu gihe cy’iminsi 14, kugira ngo iperereza rikorwe neza.

    Mu buryo inkingo zitangwa, ibihugu byegeranye bishobora guhabwa urukingo rufite nimero imwe, kugira ngo byorohe mu gihe cyo kuzikwirakwiza. Ibihugu byahawe urukingo rwa AstraZeneca rufite nimero ABV5300 imwe n’iy’urwahawe Autriche, byahisemo guhagarika itangwa ry’urwo rukingo kugira ngo na byo bikore iperereza, na cyane ko hari abantu bagaragaje ibimenyetso byo kuvura kw’amaraso nk’ibyagaragaye kuri wa mugabo wo muri Autriche, kandi bari mu bihugu byahawe urukingo rufite nimero imwe na Austriche, birimo u Butaliyani na Danmark.

    Nta kibazo AstraZenica irateza mu Rwanda

    Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Ngamije Daniel, aganira na RBA yavuze ko mu bantu basaga 300 000 bamaze guhabwa urukingo rwa AstraZeneca mu Rwanda, nta baragaragaza ibibazo byo kwipfundikanya kw’amaraso.

    Yagize ati “Uyu munsi wa none, mu bantu basaga 300 000 tumaze gukingira na AstraZenica, nta kibazo turabona”.

    Yasobanuye ko inkingo u Rwanda rukoresha ari izemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ndetse ko zinasuzumwa zigeze mu Rwanda, kugira ngo harebwe niba koko zizewe ku rugero rwiza.

    Kugeza ubu, OMS ikomeje gusaba ibihugu gukoresha urukingo rwa AstraZeneca kuko irufitiye icyizere.

    Ubushakashatsi kuri uru rukingo bwatangiye

    Kuri uyu wa Kabiri, OMS irakorana inama n’inararibonye zayo ndetse n’Ikigo Gishinzwe Imiti ku Mugabane w’u Burayi, EMA, kugira ngo bafatanyirize hamwe gusuzuma ubuziranenge bw’urukingo rwa AstraZeneca.

    Minisitiri Ngamije yavuze ko amakuru ahari ari uko ‘urukingo rwa AstraZeneca rushobora gukomeza gukoreshwa’, ariko yongeraho ko inzego z’ubuzima zitegereje amakuru aza guturuka mu nama ya OMS izamara iminsi ibiri, akaba ari yo azashingirwaho mu kwemeza ikoreshwa ry’urukingo rwa AstraZeneca mu minsi iri imbere.

    Ati “Imyanzuro izava muri izo nama izatanga umucyo ku kibazo uko giteye n’ingamba zafatwa n’uko twakwitwara kuri izi nkingo za AstraZeneca. Ibindi mu by’ukuri kwaba ari uguhimba no gushakisha amakuru ataranoga, twari dukwiye gutegereza tukareba ikiza kuva muri izo nama, kuko haraba hari impuguke zifite amakuru yose, turaza kugendera ku cyemezo baza gutanga”.

    Dr Ngamije kandi yaboneho no kwibutsa ko hari ubwo habaho ‘amahurirane’ y’uko umuntu ashobora kuba asanganywe ikibazo cyo kuvura kw’amaraso, noneho cyazamuka amaze guterwa urukingo, bikitirirwa ko ari rwo rwamuteye icyo kibazo.

    Ati “Hashohora kubaho ikintu cy’uko habaho amahurirane y’ibintu. Ese ubundi mu baturage muri rusange, ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso gisanzwe kiriho? Uri gusanga rero yaba mu bakingiwe n’abatarakingiwe, icyo kibazo gisanzwe kiriho, ntabwo kiri kwiyongera mu itsinda ry’abakingiwe. Kiramutse kiri kwiyongera mu itsinda ry’abakingiwe kurusha mu bandi baturage, ni bwo wavuga uti ‘rwa rukingo ruteye ikibazo’”.

    Ni ibihe bihugu byahagaritse AstraZeneca?

    Kugeza ubu, ibihugu 21 bimaze guhagarika ikoreshwa ry’urukingo rwa AstraZeneca. Ibyo bihugu birimo Suède , Latvia, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, Espagne, Luxembourg, Chypre, Portugal, Slovenia, Indonesie, u Buholandi, Ireland, Bulgarie, Thailand, Romania, Iceland, Danmark, Norvège , Autriche na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari na cyo gihugu cyonyine cyo ku Mugabane wa Afurika kiri kuri uru rutonde.

    Nta gihugu na kimwe kiratangaza ko gihagaritse gutanga AstraZeneca burundu, kuko mu bihugu byinshi, iri hagarikwa riramara iminsi 14 mu gihe ibindi bishobora guhita bikomeza gutanga izi nkingo ku wa Kane, ubwo Ikigo cy’u Burayi Gishinzwe iby’imiti, EMA, kizatangaza umwanzuro wa nyuma ku ikoreshwa rya AstraZeneca. RDC ni cyo gihugu cyonyine cyahagaritse itangwa rya AstraZeneca kitaranatangira gutanga urwo rukingo.

    Ibihugu byinshi birimo nka Suède, byahagaritse urwo rukingo bitegereje amakuru azatangwa na EMA, atari uko bakoze igenzura ryerekana neza ko AstraZeneca iteje ikibazo koko.

    Ibyiza by’urukingo biruta ububi bwabyo

    Urukingo, kimwe n’indi miti itandukanye, bigira ingaruka nke ku mubiri. AstraZeneca, kimwe n’izindi nkingo ziri gutangwa si umwihariko, kuko nazo zigira ingaruka runaka ku muntu.

    Minisitiri Ngamije yabwiye RBA ko nta gitangaza kirimo mu kuba urukingo rwagira ingaruka zoroheje ku mubiri w’uruhawe, ku buryo abantu badakwiye guterwa ubwoba n’izo ngaruka kuko urukingo rujya kujya ku isoko rwarakorewe isuzuma rihagije.

    Yagize ati “Buriya kugira ngo urukingo rujye ku isoko, haba harabayeho ubushakashatsi ku bantu 60 000 kandi ubwo ari cyo cyiciro cya nyuma cy’ubushakashatsi, bararangije ibindi byo kureba niba rugira ingaruka ku mubiri […] noneho ukaza kubona ko abatewe urukingo bafite inyungu zo kuruterwa.”

    Yongeyeho ko abatewe urukingo bitababuza kugira ibibazo runaka bahura na byo. Ati “Ibyo bimenyetso baba barabivuze, iyo uteye uru rukingo, ushobora kugira ibibazo ibi n’ibi, ntabwo babihisha rwose amakuru aba agaragara”.

    Ku ruhando mpuzamahanga, icyizere cy’uko urukingo rwa AstraZeneca rukomorerwa vuba kiri hejuru, kuko amakuru avuga ko n’ubwo nyine uru rukingo rutangiye kwibazwaho na benshi, ariko akamaro karwo karuta ingaruka zarwo.

    Peter Drobac wa Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza yagize uruhare mu ikorwa ry’uru rukingo, yavuze ko ‘rwasuzumwe cyane mbere y’uko rutangira guhabwa abantu’ kandi ko ikibazo cyo kuvura kw’amaraso kitagaragajwe muri ayo masuzuma.

    Yongeyeho ati “Ibyo guhagarika urwo rukingo, ndakeka ari ukwitonda kw’abashinzwe iby’ubuzima muri ibyo bihugu. Ariko twumvise ko OMS, EMA ndetse n’abandi, bavuga ko magingo aya, ibyiza by’urukingo biruta ingaruka zarwo”.

    Icyizere kandi cyanagaragajwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, wavuze ko bafunze uru rukingo by’igihe gito ariko bazahita barufungura “vuba” rugakomeza gutangwa.

    AstraZeneca itangaza ko mu bantu miliyoni 17 batewe urwo rukingo ku Mugabane w’u Burayi, 37 gusa ari bo bagize cya kibazo cyo kuvura kw’amaraso, umubare muto cyane ku buryo utatuma urukingo rwose rutakarizwa icyizere. Ikindi kandi ubushakashatsi ntiburerekana niba icyo kibazo cyaratewe n’urukingo rwa AstraZeneca.

    N’ubwo bititezwe, urukingo rwa AstraZeneca ruramutse ruhagaritswe byaba ari igihombo gikomeye mu rugamba rwo kurwanya Coronavirus cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kuko nko muri gahunda ya Covax izakingira abantu 20% by’abaturage batuye mu bihugu bikennye, inkingo miliyoni 336 zizaba ari izakozwe na AstraZeneca, mu gihe iza Pfizer zizaba ari miliyoni 40 gusa.

    Urukingo rwa AstraZenica ruri gukorwaho amagenzura

  • Hatangijwe uburyo bwo kubika amakuru y’ibinyabuzima hifashishijwe ikoranabuhanga –

    Ni uburwo bwiswe Rwanda Biodiversity Information System (RBIS), aho amakuru y’ibinyabuzima, yaba abitswe n’abashakashatsi, ibigo runaka cyangwa inzu ndangamurage zaba iz’imbere mu gihugu cyangwa hanze azakusanyirizwa hamwe agashyirwa mu ikoranabuhanga ku buryo uyakeneye azayabona byoroshye.

    Umuyobozi w’Itsinda rishinzwe amakuru muri CoEB, Mapendo Mindje, yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gushinga RBIS cyaje hagendewe ku kibazo cy’amakuru y’urusobe rw’ibinyabuzima adashyirwa ahagaragara yose, kandi hari aho abitswe nko mu bushakashatsi, inzu z’ibitabo, inzu ndangamurage z’ibindi bihugu cyangwa mu bigo bimwe na bimwe ndetse akaba atabitse mu buryo burambye cyangwa ngo abe yaboneka byihuse.

    Yagize ati “Urugero nko mu Nzu Ndangamurage ya Tervuren-Beligum muri Centrafrique bafite amakuru ku binyabuzima byo mu Rwanda arenga 25.000, mu ya Jardin Botanique National y’Ababiligi habitse arenga 30.000 yo kuva mu myaka ya 1930. Hari n’ibindi bihugu nk’u Budage, u Bwongereza n’Amerika nabyo bifite amakuru y’ibinyabuzima tudafite.”

    Yavuze ko ayo makuru nakusanyirizwa hamwe akabikwa neza azakoreshwa mu igenamigambi n’ifatwa ry’ibyemezo byo kubungabunga ibinyabuzima n’ibidukikije cyane ko azaba yerekana imiterere y’ahantu n’iya buri kinyabuzima.

    Uwo muyobozi yasobanuye ko ubusanzwe hari ikibazo cy’amakuru y’ibinyabuzima atatanye hakaba nubwo aho abitswe hatazwi neza, akaba agiye guhurizwa hamwe ku buryo bizoroha kuyageraho kandi akaba atekanye.

    Mapendo yavuze ko bizanafasha mu isanwa ry’ibidukikije (restauration de l’écosystème) kuko bizamenyekanisha ngo ahantu runaka hahoze ikinyabuzima runaka bikoroshya kukigarura.

    RBIS izunganira ubukerarugendo bitewe n’uko ahari ibinyabuzima runaka mu Rwanda hazaba hazwi, bityo abakeneye gusura ikinyabuzima iki n’iki bakamenye aho bagisanga. Kuba izagarura amakuru abitswe mu bihugu by’amahanga bizaba ari no kubaka amateka y’igihugu.

    Ku rundi ruhande ariko Mapendo yavuze ko bagihura n’imbogamizi z’abadatanga amakuru uko bikwiye, cyane ko baba badasobanukiwe icyo agiye gukoreshwa. Ni ikibazo bagihangana nacyo bagerageza kumvisha abayatanga ko afitiye akamaro igihugu cyose kandi ko kuyatanga ntacyo bibabangamiraho.

    RBIS izakorera muri Kaminuza y’u Rwanda, izajya ikusanya amakuru y’urusobe rw’ibinyabuzima mu bigo, ubushakashatsi n’ahandi maze iyashyire hamwe anonosorwe, ahuzwe n’imitere y’aho yafatiwe maze ashyirwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Amakuru yose akusanywa azashyirwa ku rubuga rwa RBIS arirwo https://rbis.ur.ac.rw/ ari naho uyashaka azajya ayasanga cyangwa yandikire CoEB kuri e-mail ya [email protected]

    Uyashaka azajya asura urubuga, ashakishe ahantu runaka, haba ibishanga, imigezi cyangwa amashyamba, abone ibinyabuzima bihaturiye. Kumenya imiterere y’ahantu bizafasha gukurikirana imihindagurikire n’imiterere y’aho mu gihe runaka, bifashe gufata ingamba hagendewe ku makuru mpamo.

    Amakuru y’ibinyabuzima byo mu Rwanda agiye kujya akusanywa abikwe hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo uyakeneye azajya ayabona byoroshye/ Ifoto: Rwanda Herbarium

  • Polisi yasobanuye uko umuhanda Huye- Kigali uzakoreshwa kandi Nyanza itari nyabagendwa –

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yafashe ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yakomoreye ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ariko Uturere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera dushyirirwaho umwihariko kuko tutemerewe kugendwamo.

    Abaturage bamwe bibaza ukuntu ingendo zizakorwa hagati ya Huye- Ruhango- Muhanga- Kigali kandi Akarere ka Nyanza kari hagati ya Huye na Ruhango katari nyabagendwa.

    Nsabimana ati “Abatwara imodoka zitwara abagenzi boroherejwe. Gusa umuntu yakwibaza niba imodoka ivuye i Kigali itazongera kunyura mu Karere ka Nyanza igiye i Huye.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yabwiye IGIHE ko umuhanda uhuza Huye na Ruhango unyura mu Karare ka Nyanza uzakomeza kuba nyabagendwa ariko ibinyabiziga bitemerewe guhagarara ahantu na hamwe mu Karere ka Nyanza.

    Ati “Imodoka zemerewe kugenda, igikuru ni uko zidahagarara muri Nyanza. Mu muhanda hari Abapolisi bazakomeza kugenzura ko byubahirizwa.”

    Yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amabwiriza yashyizweho kandi bakemenya ko batemerewe guhagarara mu Karere ka Nyanza ngo bashyire cyangwa bavane umugenzi mu modoka kuko ari amakosa.

    Yibukije abatuye mu turere twa Nyanza na Gisagara ko bagomba kubahiriza gahunda ya Guma mu karere n’andi mabwiriza yose yashyizweho yo gukumira icyorezo cya Covid-19.

    Muri rusange abaturage barasabwa kubahiriza ingamba zose zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19 zirimo guhana intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, gukaraba intoki kenshi no gutaha kare ku masaha yaganwe.

    Akarere ka Nyanza kagumye muri gahunda ya Guma mu karere ariko umuhanda Kigali- Huye ukanyuramo ukomeza kuba nyabagendwa

    [email protected]


  • Dukuremo irihe somo, mu rwandiko Pawulo yandikiye 2Timoteyo 2:19? #rwanda #RwOT

    Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo 'Uwiteka azi abe', kandi ngo 'Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.' 2Timoteyo 2:19

    Kumwereka ko imfatiro z’isi zose zijya zikurwaho hagasigara urufatiro rw’Imana rukome, kumwereka ko Uwiteka Imana izi abantu bayo, kumukangurira ko akwiye gukiranuka, ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Intumwa Pawulo yageneye umwana we yibyariye mu by’Umwuka nk’uko abyivugira, ari we Timoteyo.

    Icyakora twibukiranye ko uyu munsi wa none atari Timoteyo ubwirwa, ko ahubwo ari njye/ ari wowe ugiye gusoma iyi nyigisho.

    'Maze isi iratigita ihinda umushyitsi, imfatiro z’imisozi nazo ziranyeganyega zitigiswa n’uburakari bwayo' Zaburi 18:8

    Muri iyi isi hari ibintu byinshi abantu bisunga bikababera imfatiro: Icyubahiro, ubutunzi, ubwiza, imiryango, amashuri n’ibindi. Ibi bintu byose turondoye n’ibindi tutavuze, ni byiza kubigira ariko mu byukuri si ibyo kwiringirwa, kuko Bibiliya yatubwiye ko mwene izo mfatiro zinyeganyezwa zigakurwaho.

    Ushobora kugira icyubahiro kinshi pe! abantu bakakubahwa kandi koko n’ijambo ry’Imana rihamya ko abo kubahwa bakwiriye kubikorerwa. Ariko iyo utasobanukiwe ko hejuru y’icyubahiro ufite hariho undi Nyakubahwa mukuru witwa Yesu, urwo rufatiro igihe kiragera rukarimburwa, ugasigara usuzuguwe.

    Naho wagira icyubahiro ukwiye kubaho uzi ko nawe hari undi Nyiricyubahiro(Imana), ukwiye kwiga kwicisha bugufi kuko Imana irwanya abibone abicisha bugufi ikabashyira hejuru.

    Sinavuga ukuntu kugira ubutunzi ari byiza, kandi ari iby’igiciro abantu bo mu si babugira urufatiro. Ariko umuntu umwe ni we wavuze ngo 'Ubutunzi bumera amababa, kandi hahora haza abandi bakire bashyashya’ bivuze ko Imana ari Imana ikenesha kandi Igakenura. Kugira ubutunzi bwawe urufatiro ni ukwibeshya cyane kuko urwo rurasenyuka.

    Ni byiza kugira ubutunzi ariko birabishye cyane kuramya ubutunzi, aho kuramya Imana itanga ubutunzi. Ukwiye kwiga kubahisha Imana ubwo butunzi, ukayigira urufatiro rwawe.

    Ubwiza, mu byukuri sibwo ukwiye kugira urufatiro kuko umubiri wawe uzasaza. Ntiwakumva uburyo umuntu arama igihe gito cyane, aho Bibiliya yo ivuga ko umuntu ahwanye n’ubwatsi buba ari bubisi, igihe kikazagera bukuma bugashiraho. Ukwiye kumenya ko Yesu we rufatiro rukomeye, rutanyeganyezwa ko ariwe ukwiye kwisunga nibwo utazigera wicuza.

    Imiryango nayo kuyigira ni byiza, yewe birananejeje. Uzumva umuntu avuka akitabwaho n’imiryango, agakomera agakora ibintu byinshi bitangaje. Uwo yabayeho ntacyo akennye mu by’ibanze, afite abakomeye b’iwabo baramugoboka isaha n’isaha.

    Ibyo ni byiza ariko bene urwo rufatiro narwo rurasenyuka imiryango ikaguhinduka, ukabura n’umwe ugucira akarurutega! Imana yonyine niyo izakubera umutabazi no mugihe imiryango izaba yakuvuyeho. Niyo mpamvu ari yo ukwiye kubakiraho urufatiro rukomeye mu buzima bwawe bwose.

    Hari abandi bantu benshi uzasanga bashyira imbere amashuri, ukumva diporome ziremereye zibabereye urufatiro. Hari umuntu ukomeye twigeze kuganira arambwira ati' Muri iki gihugu abantu bize ku rwego rwo hejuru baramutse bateraniye hamwe, bakarambika Diporome zabo hasi, nanjye iyanjye yazamo!'.

    Kwiga ni umugisha ukomeye ariko mu byukuri si ibyo kwishingikirizaho, kuko urwo rufatiro rujya runyeganyezwa umuntu akabura agaciro kandi yotwa ko yize. Ukwiye kwiringira Imana nyir’ubwenge yahanze ubwenge no kumenya, yo iha abatswa kujijuka. 'Kubaha Uwiteka nibwo bwenge, kandi kuva mu byaha niko kujijuka'

    'Uwiteka azi abe', kandi ngo ' Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye'

    Ese imyaka umaze mu gakiza, Uwiteka arakuzi?, ujya wumva ufitanye ubusabane n’Imana yawe?. Abenshi muri iki gihe bitirirwa izina rya Yesu ariko imirimo bakora ihakana ubukristo, nyamara nta muntu n’umwe bahima usibye bo ubwabo, kuko

    Imana yo izi abayikunda bakitondera izina ryayo. Niba koko uri umwana w’Imana ukwiye kubihamisha kuva mu bidatunganye, ukabaho ubuzima bwubaha Imana ukiga guhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima.

    Ukiga gukiranuka buri munsi kandi birashoboka. Wowe utari wakira Kristo Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, igihe ni iki, iminsi umaze mu byaha irahagije ntiwari ukwiye gukomeza gukabya. Kristo Yesu agutegeye amaboko kandi yiteguye kukwakirana imbabazi nynshi, ngo aguhindure umwana w’Imana ubikiwe ikamba ry’ubugingo buhoraho.

    Fata uyu mwanya utekereze, ese ni ibiki wagize urufatiro muri iki gihe?, ni akazi, ni amafaranga, ni imiryango, ni icyubahiro…, izo mfatiro zose n’izindi tutarondoye nubwo ari nziza, igihe kiragera zigasenyuka. Ukwiye kwizera Imana ikakubera urufatiro rukomeye rutazanyeganyezwa iteka ryose. Imana iturengere, Amena!

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dukuremo-irihe-somo-mu-rwandiko-Pawulo-yandikiye-2Timoteyo-2-19.html

  • Polisi yasobanuye uko umuhanda Huye- Kigali uzakoreshwa kandi Nyanza itari nyabagendwa – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yafashe ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yakomoreye ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n'intara ariko Uturere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera dushyirirwaho umwihariko kuko tutemerewe kugendwamo.

    Abaturage bamwe bibaza ukuntu ingendo zizakorwa hagati ya Huye- Ruhango- Muhanga- Kigali kandi Akarere ka Nyanza kari hagati ya Huye na Ruhango katari nyabagendwa.

    Nsabimana ati 'Abatwara imodoka zitwara abagenzi boroherejwe. Gusa umuntu yakwibaza niba imodoka ivuye i Kigali itazongera kunyura mu Karere ka Nyanza igiye i Huye.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yabwiye IGIHE ko umuhanda uhuza Huye na Ruhango unyura mu Karare ka Nyanza uzakomeza kuba nyabagendwa ariko ibinyabiziga bitemerewe guhagarara ahantu na hamwe mu Karere ka Nyanza.

    Ati 'Imodoka zemerewe kugenda, igikuru ni uko zidahagarara muri Nyanza. Mu muhanda hari Abapolisi bazakomeza kugenzura ko byubahirizwa.'

    Yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amabwiriza yashyizweho kandi bakemenya ko batemerewe guhagarara mu Karere ka Nyanza ngo bashyire cyangwa bavane umugenzi mu modoka kuko ari amakosa.

    Yibukije abatuye mu turere twa Nyanza na Gisagara ko bagomba kubahiriza gahunda ya Guma mu karere n'andi mabwiriza yose yashyizweho yo gukumira icyorezo cya Covid-19.

    Muri rusange abaturage barasabwa kubahiriza ingamba zose zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19 zirimo guhana intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara neza agapfukamunwa n'amazuru, gukaraba intoki kenshi no gutaha kare ku masaha yaganwe.

    Akarere ka Nyanza kagumye muri gahunda ya Guma mu karere ariko umuhanda Kigali- Huye ukanyuramo ukomeza kuba nyabagendwa

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yasobanuye-uko-umuhanda-huye-kigali-uzakoreshwa-kandi-nyanza-itari

  • Ku nshuro ya gatatu V/Mayor wa Burera ntiyaje kuburana ngo kubera uburwayi ariko yiriwe mu kazi #rwanda #RwOT

    Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Werurwe 2021, rwongeye gusubikwa ubugira gatatu kubera kubura k’uyu muyobozi w’Akarere wungirije.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ruburanisha uru rubanza, rwasubitse uru rubanza, rwandikiwe ibaruwa na Manirafasha Jean de la Paix arumenyesha ko atameze neza ndetse ko ari mu kiruhuko cy’iminsi itatu.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ntakindi bwarenzaho kuko butaburana adahari, buvuga ko ubwo ari ukuzategereza igihe azabonekera.

    Umucamanza yibukije umunyamategeko wa Manirafasha Jean de la Paix ko uru rurubanza rumaze gusubikwa inshuro nyinshi kubera we kuko hari igihe atitabye urukiko atanga impamvu ko hariho gahunda ya guma mu Karere mu gihe nyamara uwo munsi yagaragaye kuri ruriya rukiko.

    Abaregwa hamwe n’uyu muyobozi, bavuze ko iyi myitwarire yo gutinza urubanza, ikomeje kubabangamira kuko batari guhabwa ubutabera bifuza.

    Nyamara Ikinyamakuru Igihe kivuga ko uyu muyobozi yiriwe mu kazi ndetse ko yari yagiye gukorera mu Murenge wa Rugarama aho yari yasuye abaturage, iki kinyamakuru kikaba cyanagaragaje amafoto y’uyu muyobozi yasuye abaturage.

    Ubushize na bwo yari yabwiye urukiko ko arwaye, mu gihe iburanisha ryabanje yari yavuze ko yabujijwe no kuba hariho gahunda ya guma mu rugo.

    Hari abari bakemanze impamvu zihora zitangwa n’uyu muyobozi, bavuga ko ari urwitwazo rwo kwanga kwitaba urukiko.

    Umwe mu bagize icyo babivugaho utarashatse ko amenyekana, yagize ati 'Reka twemere ko yagaragarije urukiko noneho ko arwaye. Iyo aza kuba muzima se bwo yari kwitaba kandi impamvu yatanze mbere ikiriho ?'

    Iki cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, Manirafasha Jean de la Paix akurikiranyweho hamwe na bagenzi be bane, cyakozwe mu bihe bitandukanye ubwo uyu Manirafasha yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butaro mu karere ka Burera.

    Yiriwe mu kazi

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ku-nshuro-ya-gatatu-V-Mayor-wa-Burera-ntiyaje-kuburana-ngo-kubera-uburwayi-ariko-yiriwe-mu-kazi