Category: Uncategorized

  • Kirehe : Umugabo n’umugore barakekwaho kwica umwana wabo wishwe atewe icyuma #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo n’umugore batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021 nyuma y’uko hari umuturanyi wabo ubashinja urupfu rw’umwana wabo w’umukobwa bapfuye atewe icyuma.

    Uyu nyakwigendera w’imyaka 12 witwa Kaliza Josiane, yishwe tariki 11 Werurwe atewe icyuma.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yavuze ko iperereza ryakoze, basanga umugabo witwa Manirambona Jean Marie w’imyaka 28 n’umugore we Ayinkamiye Claudine bafite uruhare muri ubwo bwicanyi.

    Umuturanyi wabo witwa Habanabashaka Emmanuel na we ari mu batawe muri yombi, akekwaho gafatanya na bariya babyeyi kwica umwana wabo. Uyu Habanabashaka ashinja uriya mugabo Manirambona Jean Marie.

    Dr Murangira Thierry yagize ati 'Iperereza ririho rigamije gutahura impamvu Se na Nyina w’umwana n’umuturanyi bafatanye kwica umwana.'

    Abakekwaho gukora buriya bwicanyi bafungiye kuri Station ya RIB ya Kirehe.

    Umuvugizi w’Ubugenzacyaha avuga ko nta muntu wagakwiya kwica undi mu by’ukuri, ko ibihano biremereye kuko ari ugufungwa Burundu.

    Ati 'Abaturage turabashimira ku bufatanye batugaragariza mu kurwanya ibi byaha, tukaba tubahumuriza ko tuzafatanya kubirwanya, nta gikuba cyacitse turabahumuriza, abandi bafite uwo mugambi mubisha na bo bagomba kubivamo, amayeri yose bakoresha bahisha, ubwenge bwose bakoresha bahisha Ubugenzacyaha, turabibutsa ko RIB ifite ubushobozi, ubumenyi n’ububasha ndetse n’ubwitange n’ubufatanye n’abaturage mu kurwana ibyaha.'

    Mu ntara y’Iburasirazuba, hamaze iminsi havugwa ibibazo by’ubwicanyi burimo n’ubukorwa na bamwe bo mu miryago kubera ibibazo bishingiye ku makimbirane yo mu miryango.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kirehe-Umugabo-n-umugore-barakekwaho-kwica-umwana-wabo-wishwe-atewe-icyuma

  • Umujyi wa Kigali watangiye ibikorwa byo kurimbisha Car Free Zone –

    Aka gace gaherereye ku muhanda KN4 Avenue, uri hagati y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali, inyubako z’ubucuruzi zirimo iya Makuza Peace Plaza, iz’amabanki ya Banki ya Kigali, Ecobank na Cogebanque ndetse n’izindi zirimo ibikorwa by’ubucuruzi busanzwe.

    Kuva mu mwaka wa 2015, aka gace kabaye aka mbere mu Mujyi wa Kigali kagizwe ak’abanyamaguru gusa (Car Free Zone), bikorwa mu rwego rwo kugira ngo kavugururwe, kagirwe ahantu ho kuruhukira kandi hari ubwisanzure. Igitekerezo cyari uko abanyamujyi bananijwe n’imirimo ya buri munsi yo mu murwa, bashobora gusimbukirayo bakaganira, bakaruhuka ndetse bakanasangira kuko muri aka gace hari ahateganyirijwe kubaka ibikorwa birimo restaurant n’ibindi.

    Uyu mushinga wiswe ‘Imbuga City Walk’ wateganyirijwe miliyari 6 Frw, gusa bitewe n’impamvu zitamenyekanye neza, ntiwahise utangira gushyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe, ahubwo aka gace kabyajwe umusaruro mu bundi buryo, burimo kuhagira ahamurikirwa ibikorwa byiganjemo ibya ‘Made in Rwanda’, ibitaramo, kwifotoza kw’abageni n’ibindi.

    Mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Mbere, Umujyi wa Kigali watangaje ko umushinga wa ‘Imbuga City Walk’ ugiye gushyirwa mu bikorwa ndetse ko mu mezi atatu, igice cya mbere cy’uyu mushinga kizaba cyamaze kurangira.

    Ntibyatangajwe neza niba ku nyigo n’ingengo y’imari yari iteganyijwe hari icyahindutse, gusa ubuyobozi bw’Umujyi bwavuze ko aka gace kazashyirwamo ibikorwa by’imyidagaduro’.

    Ubwo butumwa bugira buti “Agace kazwi nka Car Free Zone katangiye gutunganywa mu rwego rwo kuhahindura icyanya cyo kwidagadura. Imirimo yo gutunganya igice cya mbere izamara amezi atatu, irangirane na Gicurasi 2021”.

    Muri aya mavugururwa, byitezwe ko agace karimo kaburimbo izakurwamo, hagashyirwa amabuye akoreshwa mu kubaka inzira z’abanyamaguru basanzwe.

    Umujyi wa Kigali wagize uti “Iyi Car Free Zone izaba igizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks (zizaba zicururizwamo ibirimo amafunguro n’ibinyobwa), ahagenewe kumurika ibikorwa, ahagenewe imyiteguro y’abana, intebe rusange z’abashaka kuzahaganirira, aho wabona WIFI (internet nziramugozi), ubwiherero rusange n’ibindi bitandukanye”.

    Mu busanzwe, urusaku rwinshi mu mijyi ruterwa n’imodoka nyinshi ziba zinyuranamo. Icyo Car Free Zone zimaze, ni ugushyiraho uduce zitageramo, bigatuma haba umutuzo ku buryo abantu bakorera muri uwo mujyi n’ubundi bashobora kuhajya bakaharuhukira kandi bitabasabye gukora urugendo rurerure.

    Mu mijyi hafi ya yose ikomeye ku Isi, uduce nk’utu tuba duhari ndetse mu mijyi minini, ugasanga ari twinshi. Bivugwa nyuma y’iyubakwa rya Car Free Zone iri mu mujyi rwagati, hari n’izindi zizubakwa mu bindi bice by’umujyi bihuriramo abantu benshi, ahavugwa cyane hazakurikiraho ni i Remera mu Karere ka Gasabo.

    Ibikorwa byo kuvugurura Car Free Day byatangiye

    Car Free Day izashyirwamo ibikorwa birimo ubusitani

    Imirimo yo gusenya kaburimbo yubatse muri Car Free Zone yatangiye

    Imirimo yo kuvugurura no kongerera agaciro ibikorwa biri muri Car Free Zone irarimbanyije

    Imashini zizifashishwa muri iki gikorwa zamaze gutangira akazi

    Aha hantu hazashyirwa ibikorwa birimo restaurants

    Uburyo Car Free Zone izaba imeze nyuma y’amezi atatu ari imbere

  • Ku Mana byose birashoboka: Imitima ikomeretse yavutse ubwa kabiri #rwanda #RwOT

    Abakomeretse, abazimiye n’abigunze mu mpera z’iki cyumweru bitabiriye inyigisho z’umuvugabutumwa Sean Feucht mu gitarane cyiswe “Reka turamye” mu bubyutse buri kubera mu majyepfo ya California.

    Ku wa gatandatu, Feucht n’itsinda rye bakoze igiterane cyatanze umusaruro ufatika aho abantu babarirwa mu magana baza gufanya gusengera no kuramya Imana.

    Mu mashusho yasangijwe kuri Instagram, Feucht yagize ati: “Turi hano mu nzu y’imyidagaduro imaze imyaka 100 muri parike i Riverside kandi Imana yimukiye mu majyepfo ya California. Ikunda California”. Imana iri gusuka Umwuka wayo. Abantu hirya no hino muri iyi parike barimo kwegurira Yesu ubuzima bwabo muri aka kanya'.

    Abantu b’ingeri zose n’amoko yose bafatanye amaboko mugihe bazamura izina rya Yesu. Urukundo rw’Imana rwuzuye mu mitima yabo, bituma benshi batura imitwaro bari bikoreye bashaka agakiza muri Kristo.

    Hanyuma iki giterane “Let Us Worship' 'Reka turamye” cyerekeje muri City Hall ku Cyumweru ndetse hagaragaye ibihe bikomeye aho Imana yakomeje gukiza no gucungura abantu.

    Feucht yanditse kuri Instagram ati: “Mu gihe cyo gusenga abantu birukaga bakajugunya ku ruhimbi ikintu cyose kibatandukanya na Yesu: Itabi, inzoga n’ibindi ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye”.

    Yasobanuye ko benshi mu bantu bari barazimiye bitabiriye icyo giterane batari barigeze bakandagiza ikirenge mu itorero cyangwa mu rusengero, akaba ari yo mpamvu icyo giterane cyo kuramya cyakorewe hanze.

    Yakomeje agira ati: “Iyi ni yo mpamvu dukunda gukorera hanze kuko dushobora kugera ku bantu benshi batari bigera binjira mu rusengero ariko ubu bari hano muri parike. Nta kintu kidashoboka ku Mana. Nta hantu na hamwe hayikomereye. Nta hantu hijimye cyane itabasha kumurika. Imana ishobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose ndetse ahantu hose”.

    Urukundo rw’Imana rurimo gusana imitima ikomeretse kandi ibitangaza bikomeje kubaho muri ibi bihe byo kuramya.

    Feucht yatangije 'LetUsWorship' Mu mpeshyi ishize mugihe leta zahagurukiraga amatorero ndetse zikabuza amateraniro yo ku Cyumweru. Yafashe rero icyemezo cyo gusengera mu muhanda, agenda ava muri leta ajya mu yindi, mu rwego rwo gukwirakwiza ububyutse muri Amerika.

    Mubyukuri ntabwo afite gahunda yo guhagarika iyi mbaraga yo kuzana no kugarura ibyiringiro ku mitima iremerewe.

    “Turimo gutangira … biratangiye. Ndumva ubuntu budasanzwe uyu munsi kuruta mbere hose, tugomba guterana mu mwuka w’ubumwe tugashaka mu maso h’Umwami no gukurikira Ubwami bwe kuri iyi saha”.

    Source: www1.cbn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ku-Mana-byose-birashoboka-Imitima-ikomeretse-yavutse-ubwa-kabiri.html

  • Aya niyo makosa abakobwa batarashaka bakunze kuba bahuriyeho #rwanda #RwOT

    Abakobwa batarashaka abagabo, benshi bakunze kubafata nk’abantu babeshya cyangwa se batagira gahunda, rimwe na rimwe niyo bakoze amakosa batabishaka, kwemera ko bibagwiririye muri iyi minsi biragorana, gusa si bose.

    Iyo ugiye kureba usanga abakobwa burya hari amakosa bahuriyeho gusa usanga bataba babizi buri umwe akagira ngo ni uko yitereye nyamara ugasanga 90% byabo niko baba bameze muri kamere yabo.

    1. Bumva ko bashobora guhindura imico y’umusore uwari wese

    Umukobwa utarashaka umugabo aba yumva uwariwe wese azahura nawe azabasha kwihanganira imico ye ndetse akumva ko azabahindura uzaba adafite imyitwarire myiza, nyamara siko biri kuko hari abantu utabasha guhindura niyo wateka ibuye rigashya.

    2. Bibeshya ko amafaranga agura urukundo

    Abakobwa benshi baba bumva kugira umusore mukundana ufite amafaranga arirwo rukundo nyamara baba bibeshya cyane kuko abasore bafite amafaranga baba birukirwa n’abakobwa benshi bayabifuzaho, rero abakobwa bagomba kumenya ko gukundana by’ukuri byiza atari ukugendera ku ma modoka kanaka afite cyangwa amazu n’amafaranga ahubwo icya mbere bakamenya ko ari ugufatanya no gukundana bya nyabyo kurusha kumva ko umusore ufite amafaranga ari we muzashobokana.

    3. Baba batekereza ko kwishima kwa nyako ari ukuba wubatse urugo[kugira umugabo]

    Abakobwa batarashaka baba bumva ko ibyishimo byose biva ku kuba umuntu afite umugabo, nyamara siko bimeze kuko abubatse ingo bose siko bari mu munezero kuko hari n’abifuza kongera gusubira mu bihe bya kera, aho bari bafite amahirwe yo guhitamo uwo bakundana.

    4. Bamwe bahora bifuza byinshi ku musore bakundana

    Abakobwa bamwe baba bumva bifuza ibya mirenge ku basore bakundana ndetse bigatuma urukundo rwabo rudatera kabiri. Iki nacyo kiri mu bintu abakobwa bamwe bagenda bahuriraho n’abandi.

    5. Bahoza igitutu ku basore bakundana

    Iyo umukobwa akundanye n’umusore igihe kinini atangira kugenda amushyiraho igitutu ngo bakore ubukwe kuko aba yumva ko iby’urukundo rwabo bisa nk’ibyarambiranye.

    6. Baba bumva ko imyaka ariyo igaragaza ko umuntu agomba gukora ubukwe

    Muri kamere y’abakobwa habamo akantu ko kumva ko hari imyaka ntarengwa bagomba kugeza bakubaka ingo ndetse bakumva ko iyo umuntu yayirengeje aba yatangiye gukecura, Abakobwa kandi bumva ko nta hantu baba bahuriye n’abasore bangana mu myaka.

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/aya-niyo-makosa-abakobwa-batarashaka-bakunze-kuba-bahuriyeho

  • Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yahembye abanyarwandakazi bane b’indashyikirwa –

    Vrooman yabashimiye mu muhango ngarukamwaka witwa ‘Women’s History Month’ (Ukwezi kw’amateka y’abagore) watangirijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1978, kugira ngo hazirikanwe ndetse hashimirwe abagore b’indashyikirwa bakoze ibikorwa bifitiye akamaro sosiyete babarizwamo. Uba hagati y’itari 1-31 Werurwe.

    Kubashimira byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa Kane tariki 11 Werurwe uyu mwaka, hashimiwe abagore bane, aribo Kanimba Donatille, Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Ubumwe bw’Abatabona (RUB) na Christine Mukeshimana watangije ikigo giha ubufasha abana batishoboye n’abafite ubumuga ‘Disabled and Vulnerable Children (HDVC)’.

    Hashimiwe kandi Agnes Mukashyaka watangije ikigo Izere Mubyeyi Center gifasha abana bafite ubumuga ndetse na Gaudence Mushimiyimana, umwe mu bashinze Umuryango Nyarwanda w’Abagore Bafite Ubumuga (UNABU).

    Vrooman yagize ati “Kuva mu 2015 Ambasade ya Amerika i Kigali yashimiye inahemba abagore bagira umurava bagakora itandukaniro mu muri sosiyete babamo. Kugeza ubu hamaze guhembwa abagore 16 babaye indashyikirwa bakerekana umurava, imbaraga n’ubuyobozi mu gukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga ndetse no guharanira ubutabera.”

    Abanyarwandakazi b’indashyikirwa bahembwe bahawe itike yo kuzitabira amahugurwa yitwa International Visitor Leadership Program, asanzwe aba muri mwaka muri Amerika, aho yitabirwa n’abanyamahanga baturutse hirya no hino ku Isi.

    Ayo aba bazitabira ariko, azitabirwa n’abashyitsi baturutse mu Rwanda gusa, aho bazayakorana n’abandi banyamerika bafasha abafite ubumuga kugira ngo bahugurane mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

    Abaheruka guhembwa mu 2019 ni abanyarwandakazi batatu ari bo Ashimwe Christine washinze ihuriro Rwanda Clot Awareness Network, rigamije kumenyekanisha indwara yo kuvura kw’amaraso izwi nka ‘Thrombosis.

    Hahembwe kandi na Nakabonye Dative uyobora Umuryango ufasha abatishoboye wa ‘Family Circle Love Lab Organization (FCLLO)’.

    Peter Vrooman ari kumwe n’abagore batatu b’indashyikirwa bahembwe umwaka ushize

  • RIB yafatanye abantu batatu udupfunyika tw’urumogi turenga 2000 –

    Aba bantu batwaraga urumugo barukura mu Karere ka Rubavu barujyanye mu Mujyi wa Kigali, barimo umugabo w’imyaka 45 wafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata mu Kagari ka Karuruma afite udupfunyika 1 000.

    Hanafashwe umugore w’imyaka 30 wafatiwe mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi, akaba yarafatanywe udupfunyika 115 tw’urumogi. Muri aka gace kandi hafatiwe undi mugore wari ufite udupfunyika 1000.

    Aba bose uko ari batatu icyo bahuriyeho ni uko ubaha urumogi ari umuntu umwe uturuka mu karere ka Rubavu, akaba akiri gushakishwa n’ubugenzacyaha ngo akurikiranwe.

    Aba batatu batawe muri yombi binyuze mu bufatanye bw’abaturage, aho bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gasata mu gihe iperereza rigikomeje.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, mu kiganiro na IGIHE, yaboneyeho kwibutsa abantu bose bafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge ko bari kwishyira mu kaga.

    Ati “Urumogi ruri mu biyobyabwenge bihambaye, iyo ufashwe ukora, uhinga, utunda, ubika cyangwa uha undi urumogi uhabwa igihano cya burundu.”

    Yongeyeho ati “Turaburira abantu bose bishora mu biyobyabwenge ko bakwiye kubivamo. Kuko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego dukorana ntituzahwema kubirwanya, kuko ubushobozi burahari bwo gutahura amayeri yose ashobora gukoreshwa mu gukwirakwiza urumogi, twiteguye kubahashya kugeza bicitse.”

    Aba bafashwe nibaramuka babihamijwe n’urukiko, bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    RIB yataye muri yombi abantu bazanaga urumogi muri Kigali baruvanye i Rubavu

  • Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bakingiwe COVID-19 –

    Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abakingiwe bwa mbere ari abo muri Batayo ya Karindwi ifite icyicaro i M’poko mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Bangui.

    Biteganyijwe ko hakurikiraho abo mu bindi bice nk’abari ahandi i Bangui, i Bria, Kagambandoro na Batangafo.

    Gukingirwa kw’izo ngabo byagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda muri gahunda yihaye yo gukingira mbere na mbere abahura n’ibyago byinshi byo kwandura Coronavirus.

    Uretse abari mu mahanga, n’imbere mu gihugu abapolisi, abasirikare, abacungagereza, abagize urwego rwa DASSO n’abanyerondo barakingiwe.

    Lt Col Joseph Safari ukuriye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Centrafrique ubwo yakingirwaga

    Ibikorwa byo gukingira bikomeje gukorwa ku bantu bose bafite ibyago byo kwandura

    ACP Safari Uwimana ukuriye Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Centrafrique nawe yakingiwe

    Abapolisi b’u Rwanda nabo bahawe urukingo

    Amafoto: RDF


  • Kirehe: RIB yataye muri yombi umugabo n’umugore bashinjwa kwica umwana wabo –

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe, nibwo uyu mugabo n’umugore we batawe muri yombi.

    Uyu mwana yishwe atewe icyuma ku tariki 11 Werurwe uyu mwaka, ashiramo umwuka.

    Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko n’umuturanyi wabo yatawe muri yombi aho akekwaho gufatanya n’ababyeyi b’uyu mwana muri ubu bwicanyi.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE ko iperereza ryatangiye kuri uyu mugabo n’umugore we n’umuturanyi wabo kugira ngo harebwe uruhare bagize mu rupfu rw’umwana wabo.

    Ati “Ni byo iperereza ririho rigamije gutahura icyabaye kugira ngo se na nyina w’umwana n’umuturanyi bafatanye kwica umwana.”

    Yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda ibikorwa by’ubwicanyi cyane ko ubihamijwe n’inkiko ko yabikoze ku bushake, ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

    Kugeza ubu abakekwaho gukora ubu bwicanyi bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kirehe.

    RIB yataye muri yombi umugabo n’umugore bakekwaho kwica umwana bibyariye

  • Abasirikare b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique bakingiwe COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Igisirikare cy'u Rwanda cyatangaje ko abakingiwe bwa mbere ari abo muri Batayo ya Karindwi ifite icyicaro i M'poko mu Murwa Mukuru w'icyo gihugu, Bangui.

    Biteganyijwe ko hakurikiraho abo mu bindi bice nk'abari ahandi i Bangui, i Bria, Kagambandoro na Batangafo.

    Gukingirwa kw'izo ngabo byagizwemo uruhare na Leta y'u Rwanda muri gahunda yihaye yo gukingira mbere na mbere abahura n'ibyago byinshi byo kwandura Coronavirus.

    Uretse abari mu mahanga, n'imbere mu gihugu abapolisi, abasirikare, abacungagereza, abagize urwego rwa DASSO n'abanyerondo barakingiwe.

    Lt Col Joseph Safari ukuriye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Centrafrique ubwo yakingirwaga

    Ibikorwa byo gukingira bikomeje gukorwa ku bantu bose bafite ibyago byo kwandura

    ACP Safari Uwimana ukuriye Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Centrafrique nawe yakingiwe

    Abapolisi b’u Rwanda nabo bahawe urukingo

    Amafoto: RDF


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-b-u-rwanda-bari-mu-butumwa-bw-amahoro-muri-centrafrique-bakingiwe

  • Kirehe: RIB yataye muri yombi umugabo n'umugore bashinjwa kwica umwana wabo – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe, nibwo uyu mugabo n'umugore we batawe muri yombi.

    Uyu mwana yishwe atewe icyuma ku tariki 11 Werurwe uyu mwaka, ashiramo umwuka.
    Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko n'umuturanyi wabo yatawe muri yombi aho akekwaho gufatanya n'ababyeyi b'uyu mwana muri ubu bwicanyi.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE ko iperereza ryatangiye kuri uyu mugabo n'umugore we n'umuturanyi wabo kugira ngo harebwe uruhare bagize mu rupfu rw'umwana wabo.

    Ati 'Ni byo iperereza ririho rigamije gutahura icyabaye kugira ngo se na nyina w'umwana n'umuturanyi bafatanye kwica umwana.'

    Yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda ibikorwa by'ubwicanyi cyane ko ubihamijwe n'inkiko ko yabikoze ku bushake, ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

    Kugeza ubu abakekwaho gukora ubu bwicanyi bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kirehe.

    RIB yataye muri yombi umugabo n’umugore bakekwaho kwica umwana bibyariye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-rib-yataye-muri-yombi-umugabo-n-umugore-bashinjwa-kwica-umwana-wabo