Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yashyizeho igihe cy’icyunamo mu Rwanda hose kugeza igihe Magufuli azashyingurirwa #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho igihe cy’icyunamo mu gihugu hose kugeza igihe nyakwigendera Magufuli azashyingurirwa.

    Iri tangazo rigira riti “Amabendera y’u Rwanda n’ay’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba arurutswa kugeza hagati, mu Rwanda hose ndetse no muri za Ambasade zarwo.”

    Iri tangazo rinihanganisha abaturage ba Tanzania n’ubuyobozi bwayo, rije rikurikira ubutumwa bwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, avuga ko yababajwe n’urupfu rwa Magufuli yafataga nk’inshutsi ndetse n’umuvandimwe.

    Perezida Kagame yavuze ko Magufuli yatanze umusanzu we mu gihugu cye ndetse no mu Karere iki gihugu giherereyemo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yashyizeho-igihe-cy-icyunamo-mu-Rwanda-hose-kugeza-igihe-Magufuli-azashyingurirwa

  • Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n'ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana? #rwanda #RwOT

    Abasesenguzi bagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga baribaza niba nta sano ya hafi  hagati ya Televiziyo  ISHEMA ya Cyuma Hassan, ikorera kuri murandasi, n'ikiswe ishyaka ISHEMA ryo rikorera mu mufuka wa 'Padiri'  Thomas Nahimana. Impamvu zitera  benshi kwibaza  icyo  aya 'MASHEMA' yombi  apfana, ni ibitekerezo  byo guhindanya isura y'u Rwanda bene yo asangiye,  abantu bagakeka ko kimwe ari umuzindaro w'ikindi, cyangwa abafatanyabikorwa muri gahunda baziranyeho.

    Televiziyo ISHEMA yakunze kumvikana iha ijambo abiyita ko batavuga rumwe n'ubutegetsi buriho mu Rwanda, barimo na  Thomas Nahimana. Inengwa kandi kubangamira gahunda za Leta yitwaje kuvugira abaturage, aka wawundi urusha nyina w'umwana imbabazi ! Urugero rutangwa n'abakurikiranira hafi imikorere y'ISHEMA TV, ni ibyo yatangaje ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho ngo yirengagije nkana akamaro k'aya mabwiriza n'umusaruro yatanze,ikavuga ko ari uguhutaza uburenganzira bw'abaturage, imvugo ikunze gukoreshwa n'abarwanya u Rwanda.

    Ubwo Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yafungwaga akekwaho kubangamira amabwiriza yo kwirinda COVID-19, kandi siwe wenyine wakurikiranyweho iki cyaha, Thomas  Nahimana na bagenzi be ntibategereje urubanza, ahubwo bahise bemeza ko azagwa muri gereza, kuko ngo ifungwa rye rigamije kuniga itangazamakuru no kumvisha abatavuga rumwe na Leta. Aho urukiko rumugiriye umwere, muri abo 'banyapolitiki' nta n'umwe wagize ubugabo bwo kuvuga ko ubutabera bw'u Rwanda bukorera mu bwigenge busesuye, binyuranye n'ibyo babushinja ko bukorera ku mabwiriza ya Leta.

    Icyakurikiyeho ni ukuremera Cyuma Hassan ngo akomeze ibikorwa bye benshi babonamo kumunga  gahunda za Leta. Mu batanze inkunga mbere ndetse akarusha n'abandi gutanga agatubutse, ni Thomas Nahimana, watanze hafi  ibihumbi 450 by'amafaranga y'u Rwanda.Abandi bakomeje gukusanyiriza  amafaranga Niyonsenga Dieudonné alias Cyuma Hassan, barimo Ingabire Victoire Cyuma yihutiye gusura akiva Mageragere, dore ko banasanganywe imikoranire ya hafi. Abandi ni abayoboke ba Jambo Asbl, urubyiruko rwiganjemo abakomoka ku bajenosideri, rwiyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu bushishozi  n'ubwigenge bw'abatanze ibitekerezo ku isano iri hagati ya 'ISHEMA TV' n'ishyaka ISHEMA, baragira inama Cyuma Hassan yo gukora itangazamakuru rigendera ku mahame y'umwuga , akirinda inkuru zibiba amacakubiri. Ngo azirinde kujya mu kwaha kw'abanyapolitiki akurikiye agafaranga, ejo bitazaba aka ya mbeba yakurikiye akaryoshye munsi y'ibuye ikahakura inda y'akabati.

    Aramutse kandi yarahisemo kuba umuyoboro Thomas Nahimana n'abandi nkawe banyuzamo ibitekerezo bye bipfuye, ajye yibuka ko umuheto woshya umwambi bitari bujyane.

     

    The post Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n'ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ese-televiziyo-ishema-ya-niyonsenga-dieudonne-alias-cyuma-yaba-ifitanye-isano-ningirwashyaka-ishema-rya-thomas-nahimana/

  • Uko inka imwe yatumye Murekatete ava mu cyiciro cya mbere akagera mu cya gatatu cy’ubudehe –

    Uyu mubyeyi ufite abana icumi, atuye mu Mudugudu w’Urubiri mu Kagari ka Gakorokombe mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo. Kuri ubu amaze kugura imirima itanu irimo n’ihinzemo ikawa, afite inzu abamo n’indi ari kubaka byose akavuga ko yabibonye nyuma yo korozwa inka.

    Ni kenshi cyane abaturage bahabwa inka bamwe zikabafasha mu kwiteza imbere abandi ugasanga ntibavuye mu cyiciro babarizwagamo. Kuri Murekatete ni urugero rwiza rwo kwigiraho uburyo inka imwe ishobora gutuma utera imbere ukagera aho ugura amasambu, ukarihirira abana amashuri mu mafaranga umuntu akura kuri ya nka.

    Uyu mugore wabyaye abana icumi avuga ko abana batanu be ba mbere babayeho mu buzima bubi bitewe nuko yari umukene ubarizwa mu cyiciro cya mbere, abandi batanu ba nyuma ngo yabashije kubishyurira amashuri bariga bararangiza banabona akazi, akavuga ko byose abikesha inka imwe yahawe muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Kagame.

    Iyo uganira na Murekatete ubona ari umugore wifitiye icyizere bitewe nuko ngo kuri ubu yinjiza amafaranga menshi akura mu mata, mu ikawa ndetse no mu gusarura imyaka yiganjemo ibigori n’ibishyimbo byose akavuga ko abikesha inka imwe yahawe mu mwaka wa 2013.

    Yagize ati “Inka ya mbere nayihawe mu 2013 mu kwezi kwa 12 mu mpera zuko kwezi yahise ibyara. Umwana wanjye w’umuhungu yahise atsinda nyuma y’amezi icyenda ikimasa ndakigurisha nishyura sima nari narubakishije ikiraro andi nyishyuriramo umwana ku ishuri; nyuma yarongeye ibyara ikimasa ndakigurisha nguramo inyana nziza nkomeza no gufumbira ibigori nahingaga.”

    Murekatete avuga ko yafumbiye ibigori yari afite abyejeje yongeranya n’amafaranga yagurishije inyana agura umurima w’ikawa, nyuma ngo yanaje kubaka inzu y’amabati 53 kuri ubu akaba agiye no kuyomeka amatafari.

    Ati “Inka yanjye ikamwa litiro icumi mu gitondo na nimugoroba icumi nkayagemura ukwezi kwashira bakampa amafaranga, ayo mafaranga ni yo nkoresha njya mu itsinda, nyuma rero nibwo negeranyije amafaranga nakuye mu itsinda nguramo aya mabati nubaka iyi nzu.”

    Murekatete avuga ko ibanga rituma inka ishobora kuguteza imbere harimo gukoresha neza ifumbire mu murima, kuyigaburira neza ikaguha umukamo mwinshi ushobora kugurisha ukabona amafaranga ndetse no kuyoboka amatsinda ya mafaranga wabonye akabasha kubyara andi.

    Ati “Abantu babaha inka ejo ukayivunja ukagenda ukaguramo inka nto kandi baguhanye inini, ejo yakura akongera akayivunjamo indi nto kugira ngo asagure agahora muri ubwo buzima adatera imbere kubera kwirukira inyungu nto, abantu nibamenye kwita ku nka nayo izabateza imbere.”

    Murekatete yasabye abahabwa inka kuzifata neza bakazahirira bakazitaho neza, yavuze ko ishobora kubyara bwa mbere ukitura ubwa kabiri yabyara ukayigurisha ukaguramo umurima ukawufumbira ukagufasha mu iterambere.

    Ati “Uwabonye inka aba ari umukire, abana banjye barize bane barangije amashuri undi umwe ni we ukiga mu gihe abandi bagiye mu kazi nyuma yo kurangiza amashuri.”

    Yavuze ko kuri ubu atagikeneye ubufasha ahubwo na we agerageza gufasha abakiri mu bukene nk’aho yahoze yavuze ko ariwe wasabye guhindurirwa icyiciro cy’ubudehe ngo kuko yabonaga amaze gutera imbere. Yashimiye kandi Umukuru w’Igihugu washyizeho Gahunda ya Girinka yatumye ahabwa inka ikamufasha kwiteza imbere.

    Inka nkuru yahawe mu mwaka wa 2013 yarayigurishije nyuma yo kubona ko ikuze asigarana ebyiri nto akaba azitezeho umusaruro uruta uw’iyo yari afite mbere

    Murekatete avuga ko kuri ubu asigaye afasha abandi baturage ngo kuko we yamaze gutera imbere

    Murekatete avuga ko inka yahawe muri Girinka ariyo akesha iterambere

  • Nyiri ‘alimentation’ yamamaye ku izina rya “Chez Venant” yitabye Imana –

    Ihahiro Chez Venant mu mujyi wa Kigali ryahoze iherereye hafi y’amasangano (Rond point) yo mu Mujyi rwagati munsi yo kwa Rubangura hafi y’inyubako ya MIC.

    Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko uyu mugabo wari ufite izina rikomeye yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2021 azize uburwayi.

    Abana b’uyu mugabo babinyujije ku mbuga nkoranyambagaza, bagaragaje ko batewe agahinda n’urupfyu rw’umubyeyi wabo.

    Umukobwa we Ariane Kabandana, abinyujije kuri Instagram yagize ati “ Papa ndagukunda, wabaye imfura ubuzima bwawe bwose, wabereye bose Intangarugero. Wari umubyeyi mwiza w’imfura, buri muntu wese yakwifuza kubera ko wari umugabo w’imfura w’Intwari. Waritanze cyane , wari umuntu mwiza birenze uko nasobanura ,nta kintu kibi na kimwe cyigeze kikuranga”.

    Alimentation Chez Venant ni imwe mu zamamaye cyane i Kigali mu myaka yo hambere kuko abasirimu benshi ariho bakundaga guhahira.

    Kabandana Venant yitabye Imana azize uburwayi

  • Danny yashyinguwe, Intimba n'agahinda ku muryango we ,umugore we akaba aterekeza ko Imana itabaho [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021,Nsabigaba Jean Paul bakunze kwita Danny uherutse gupfa mu buryo butavuzweho rumwe yashyinguwe .

    Ni umuhango waranzwe n'amarira, agahinda n'intimba ku muryango w'uyu mugabo wari ufite imyaka 25, n'inshuti zari zaje kubafata mu mugongo.

    Danny yapfuye kuwa mbere tariki ya 8 Werurwe 2021, apfa mu buryo buvugwa ukubiri, kuko abageze mbere aho yari amanitse ku cyuma cy'izamu ry'umupira w'amaguru bemeza ko yishwe akahamanikwa kuko uburyo yari amezemo ntaho bihuriye no kwiyahura.

    Ku rundi ruhande hadutse amakuru avuga ko ashobora kuba yariyahuye nyuma yo kumenya ko umugore we wabaga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yamuciye inyuma akaba anatwite.

    Perezida wa Kingdom uyu musore aririmbamo nawe uri mu batabaye mbere agasanga akimanitse, nawe yemeje ko Danny yishwe ndetse agashimangira ko nta mpamvu n'imwe yari gutuma yiyahura kuko umugore we nta kibazo bari bafitanye, ndetse akaba ntan'undi muntu azi bigeze bashyamirana.

    Mu kumushyingura hagarutswe cyane ku bigwibye ahanini bijyanye n'umurimo w'Imana, aho yari umuririmbyi, umuhimbyi w'indirimbo ndetse akaba n'umuvuga butumwa.

    Ni umuhango kandi wari witabiriwe n'umugore we wari usanzwe uba muri Amerika, Soso, aho mu marira menshi n'agahinda yavuze uburyo se atazi umugabo we kuko atabashije gutaha ubukwe bwabo.

    Ati'Mvuka mu muryango utavuga cyane, ninjye wishyikira kuri papa, umunsi mubwira ko mfite ubukwe, naramubwiye nti papa noneho umuhungu mfite ni mwiza cyane. Umunsi twakoze ubukwe papa yarimo ashaka uko yabona ubwenegihugu niyo mpamvu atabutashye.'

    Yakomeje avuga ko yabonye ubwenegehigu umwaka ushize wa 2020, ari nabwo yaje gusura umugabo we mu kwezi kwa 10, gusa acyumva inkuru y'urupfu rwe byaramugoye cyane.

    Ati' nkimara kumenya ko yapfuye nahise njya gusaba passport muri Texas, byasabaga rendez-vous, musaza wanjye yaramfashije (…) twakoze urugendo rw'amasaha agera kuri 16 ushyizemo n'igihe cyo kunywa Gas, ibyo byose nabikoze ntwite, ntabwo byari byoroshye.'

    Soso yavuze ko ibyamubayeho byatumye anatekereza ko Imana itabaho, kuko atumva uburyo azajya abwira umwana we ko se atakiriho.

    Ati'Ntabwo njya ndota cyangwa ngo nerekwe ariko muri iyi minsi ishize yambanye nk'imyaka myinshi, natekerezaga ku mwana wanjye. Njyewe ntinya uduhinja, umugabo wanjye yakundaga abana(…)ntabwo njye nsenga cyane, muri iyi minsi natereje ko Imana itabaho, mumbabarire ku bw'ibyo.'

    'Imana yampaye umwana nibazaga uburyo papa azajaya ataha nkamubwira ngo mfasha umwana, ntabwo akorera iwacu, numvaga bizaba bishimishije ariko niba n'Imana ibaho simbizi, sinzi uko nzabwira umwana ngo papa wawe ntawuhari.'

    Yakomeje asaba umuryango w'umugabo we ko bazamukundira umwana niyo we batamukunda kuko arakuze bihagije.

    Ati'icyo nsaba umuryango we ni uko bazankundira umwana, njye niyo batankunda ndakuze bihagije nakora icyo nshaka ariko muzankundire umwana, muzankundire umwana cyane njye ntimukankunde mfite papa na mama, mfite n'umuryango.'

    Yakomeje avuga ko akunda umugabo we cyane ndetse amusezeranya ko azakunda umwana wabo akazamukorera ibyo yateganyaga kuzamukorera byose.


    Soso umugore wa nyakwigendera mu marira menshi

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/18/danny-yashyinguwe-intimba-nagahinda-ku-muryango-we-umugore-we-akaba-aterekeza-ko-imana-itabaho-amafoto/

  • Ngibi ibintu by'ingenzi bishobora gutuma abagore b'iki gihe bakururwa n'abagabo bakabibakundira cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe usanga hariho ibintu byinshi bitandukanye bishobora gutuma umugore akunda umugabo,ndetse akaba yakwirekura wese akakubwira ko yagukunze.Ariko by'umwihariko reka turebe ibintu 4 by'ingenzi bishobora gukurura umugore w'iki gihe agakunda umugabo.

    1.Abagabo bafite amafaranga

    Si ukubeshya rwose abagore bakururwa n'ubukire. Ngo nta ” je t'aime inzara igutema amara ” aka wa mugani w'umuhanzi Mwitenawe. Umugore ni ikiremwa muntu, kandi ntawe utifuza kumererwa neza mu buzima. Ubutegetsi rero n'amafaranga byoroshya ubuzima, ari nayo mpamvu bikurura abagore.

    2.Abagore bakunda abagabo beza

    N'ubwo ubwiza bw'umuntu buhabwa agaciro n'umureba kandi bukaba butagibwaho impaka, ibyo ari byo byose abagore bakunda umugabo usa neza. Gusohokana n'umusore cyangwa umugabo abagore bose bahindukirira ni ishema ku mugore wese.

    Abagore bakunda abagabo beza kuko baba banatekereza ku bana bazabyarana nabo. Niba rero wowe mugabo waravutse udafite isura ikurura abagore, byaba byiza wirwanyeho wambara neza kandi ukagaragaza ko usobanutse muri byinshi.

    3.Abagore bakunda abagabo bigirira akabanga

    Ibi nabyo biratangaje ariko niko bimeze. Abagore baba bashaka kumenya buri kantu kose ariko iyo ntaho ubahishe uba wabizambije. Ntuzigere rero uva imuzingo mu gusubiza ibibazo by'umugore.

    Si ngombwa kumubwira buri gihe uwo mwavuganaga kuri telefoni. Musubize ko ari umuntu w'inshuti bizaba bihagije. Ntumwemerere kandi ko areba nimero zose z'abantu watelefonnye uwo munsi. Nubimwemerera ashobora kukubaza buri wese icyo mwavuganye n'umubano mufitanye. Byarimba akakubaza na gahunda mufitanye mu minsi iri imbere.

    4.Abagore bikundira abagabo bafite amanyama

    Ba bagabo bafite amanyama, rimwe na rimwe b'inkubaganyi! Ni ba bandi muri kaminuza bitaga abasalo (salauds/bad boys). Ubundi uciye mu kuri bakagombye gukunda ba bandi bitonda, b'abatagatifu mbese ; aba bita amajenti (gentils/gentlemen). Nyamara aba akenshi bakundwa na ba nyina.

    Ni ibintu bidasobanutse ariko niko bimeze. Niba rero uri umugabo witonda cyane kimalayika, gerageza kwishakamo amanyama, yaba mu myambarire no mu myitwarire kugira ngo ukurure abakobwa cyangwa abagore.

    Ese wowe mukunzi wa YEGOB hari ibindi ubona bishobora gukurura umugore ku mugabo?Tubwire muri comment.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw

    Leave your vote

    -1 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ngibi-ibintu-byingenzi-bishobora-gutuma-abagore-biki-gihe-bakururwa-nabagabo-bakabibakundira-cyane/

  • Cacana yasubije abatekereza ko Film ye igamije gukangurira abantu ubusambanyi_ VIDEO #rwanda #RwOT

    Dusengimana Jacques Uzwi cyane nka Cacana muri Film y'uruhererekane yitwa 'Motari Series' yasubije abatekereza ko Film ye igamije gukangurira abantu ubusambanyi.

    Motari Series ni film kugeza ubu ikunzwe n'abatari bake biganjemo urubyiruko, Iyi film yatangijwe umwaka utaha wa 2020 Ndetse ubu ikaba igeze kuri Season yayo ya 2, Nubwo ariko iyi film ikunzwe cyane hari abayishinja ko yaba itanga ubutumwa butari bwiza bitewe n'ibikorwa biyikorerwamo ndetse n'imitwe y'amagambo bayishyiraho iyo bayishyira ku mbugankoranyambaga.

    Nk' uko Cacana  yagiranye ikiganiro na Kigalisource.rw ari nawe ny'urumushinga wa Motari Series.

    Yagize ati'Abantu bose barebye iriya Film bakumva yigisha ibishegu n'uburaya, Kuri njye nabanje kubitegura, kuko ntushobora kubona umucyo utarabonye umwijima, ntushobora kumenya ikintu utigeze uyoberwa ndetse ntushobora kwihana icyaha utakoze, rero nabanje kubacisha muri izo nzira, mbereka imbogamizi abamotari bagenda banyuramo kandi ni ibintu bibaho rwose nubwo hari abandakariye ngo nabameneye ibanga ariko bihangane cyane, naho ubutumwa nyirizina bwa Motari Series barabubonera muri season yayo ya kabiri yanamaze gutangira ngirango mwanabonye ko n'abantu bahindutse rero n'ubutumwa burahinduka'

    Cacana kandi yasanishije ubuzima bwe busanzwe ndetse n'ibyo akina muri Film, Ubwo yari abajijwe ikibazo abakunzi ba Motari Series bibaza niba asanzwe akunda abakobwa, Maze asubiza agira Ati 'Cyane rwose nkunda abakobwa kandi utanabakunda antere ibuye, Njye sindi ingaragu gusa,Ahubwo ndiyo inari yonyone noneho' 

    Mugenzi we Joan nawe yagize icyo avuga kuri abo bose bibwira ko iyi film igamije kwigisha ibishegu (uburaya).

    Ati'Ku giti cyanjye ntekereza ko uko ufashe ibintu ariko ubivuga, Niba wishyize mu mutwe ko ikintu ubonye hariya ari igishegu cyangwa uburaya utabanje kubona uko kirangiye birangira ubyitiranyije naho ubundi ku giti cyanjye nta bishegu cyangwa uburaya mbonamo'

    Cacana yavuze ko ntagihindutse Motari series ishobora kuzatangira guca kuri imwe muri Televisiyo za hano mu Rwanda mu rwego rwo kuyimenyekanisha cyane ndetse ni gufasha abaturage bayikunda ariko batabasha gukoresha ikoranabunga.

    Cacana kandi yaboneye gushimira abatanga umusada wabokugirango iyi film igere kure, Ndetse nabwiza ukuri abagerageza kwigana ibyo akora.

    Ati 'Abatwigana bagakoresha Izina rya Film yacu bigaragaza ko bakunze kandi bagashima ibikorwa byacu bityo ntibyatubabaza cyangwa ngo bibyare amakimbirane hagati yacu kuko icyo duharanira ni iterambere rya Cinema Nyarwanda muri rusange'


    Cacana Na Joan Ugaragara muri Season ya 2 Ya Motari Series

    Cacana Uzwi Cyane nka Motari Series arateganya byinshi byo guhindura muri iyi Film

    Reba hano ikiganiro kirambuye

    Reba hano Agace ka 1 ka season ya 2 ya 'MOTARI SERIES'

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/18/cacana-yasubije-abatekereza-ko-film-ye-igamije-gukangurira-abantu-ubusambanyi_-video/

  • Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Magufuli n’Abanya-Tanzania #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame yavuze ko ababajwe n’urupfu 'rw’umuvandiwe akaba n’inshuti, Perezida Magufuli.'

    Perezida Kagame akomeza avuga ko Perezida Magufuli yakoze byinshi birimo gutanga uruhare rwiza mu 'gihugu cye ndetse no mu Karere bitazigera byibagirana.'

    Yakomeje yihanganira 'umuryango we ndetse n’abaturage ba Tanzania ndetse. Abanyarwanda twifatanyije na Tanzania muri ibi bihe bigoye.'

    Urupfu rwa Perezida Dr John Pombe Magufuli rwatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Samia Saluhu Hassan mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2021.

    Visi Perezida Samia Saluhu Hassan yavuze ko Perezida Magufuli yapfiriye mu bitaro by’i Dar Es Salaam, azize uburwayi bw’umutima yari amaranye imyaka 10.

    Abandi bakuru b’Ibihugu bavuze iki ?

    Abakuru b’Ibihugu binyuranye biganjemo abo mu karere, bagagaragaje akababaro batewe na mugenzi wabo watabarutse.

    Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yavuze ko ibitekerezo bye n’amasengesho ayerecyeje ku banya-Tanzania babuze Perezida wabo.

    Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu unayoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Africa, na we yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga ko ababajwe n’urupfu rwa mugenzi we.

    Perezida Uhuru Kenyatta na we wavuze ko ababajwe na mugenzi we uvuye mu buzima, yatangaje iminsi irindwi y’icyunamo muri Kenya.

    Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson na we yavuze ko yababajwe n’iyi nkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Perezida Magufuli.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yihanganishije-umuryango-wa-Magufuli-n-Abanya-Tanzania

  • Bateye benshi urujijo nyuma yuko, baguwe gitumo basenga inyama z'ihene, Amafoto #rwanda #RwOT

    Uwavuga ko Isi iri kugana ku musozo ntiyaba abeshye ibi mbivuze kubera yuko abayoboke b'itorero Fathers Salvation bo mu gihugu cya Ghana  baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo babagaga ihene barangije bafata amaguru yayo barayibamba ku giti barangije barunama barayiramya.

    Uru rusengero rutavugwaho byinshi na legitpost.com dukesha iyi  nkuru rugaragaramo abakuru n'abato bubaraye imbere y'izi nyama bigaragara ko ari iz'ihene yabazwe basakuza n'amajwi yo hejuru bigaragara ko bayiramya.

    Kuva aya mashusho y'aba bayoboke yajya hanze, abantu batandukanye bakomeje kuyahererekanya bamwe babashima ko ngo bazanye imyemerere mishya itandukanye n'iyabazungu, mu gihe umubare munini wiganjemo abakiristu n'abayisilamu wabifatiye ku gahanga uvuga ko ari bamwe mu bagaragaje ikimenyetso cy'imperuka yegereje.


    Baciye ibintu nyuma yuko basengaga inyama z'ihene

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/18/bateye-benshi-urujijo-nyuma-yuko-baguwe-gitumo-basenga-inyama-zihene-amafoto/

  • Kugeza n’ubu sindumva ukuntu nkodesha ubutaka nkanabwishyurira umusoro- Habineza (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kihariye yagiranye na UKWEZI TV, Dr Frank Habineza uherutse no kugaragaza ko atishimiye isamurwa ry’imisoro y’ubukode ku mitungo itimukanwa, ikaba yarasubijwe uko yahoze muri 2019, avuga ko yishimiye kuba Guverinoma yarumvise ubusabe bw’abaturage.

    Avuga ko bitumvikanaga kuba Guverinoma yarazamuye imisoro y’imitungo itimukanwa mu gihe amikoro y’abaturage yahungabanyijwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kimaze umwaka kigeze mu Rwanda.

    Yagize ati 'Ndumva ari intambwe nziza yabaye ariko kandi nk’uko bavuze ko icyemezo cya burundu kitaragerwaho reka twizere ko icyo cyemezo nibura ayo mafaranga azaba ava kuri 0 akagera ku 100 [icyemezo cyazamuraga imisoro cyagenaga ko ari hagati ya 0 na 300 Frw].'

    Ubusanzwe itegeko ry’umusoro w’ubukode ku mutungo utimukanwa ubarwa hagati ya 0 na 80 Frw, akaba ari na wo ukomeza kugenderwaho muri uyu mwaka.

    Dr Frank Habineza avuga ko kuba Leta yagumishijeho uyu musoro, bigaragaza ubushake bwa politiki bwo kumva ibitecyerezo by’abaturage bari bagaragaje ko babangamiwe n’itumbagizwa ry’iriya misoro yari ihabanye n’ubushobozi bwabo.

    Uyu munyapolitiki waniyamamarije ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ya 2017 ariko agatsindwa ku majwi 0,45% ; ishyaka rye rya DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) ryari ryiyamamaje rivuga ko rizakuraho umusoro w’ubutaka.

    Avuga ko ubusanzwe abantu batari bazi ko ubutaka bwabo babukodesha ariko ko aho bakomereje kubisobanura ubu bamaze kubimenya kuko ibyangombwa by’ubutaka bafite ari iby’ubukode.

    Dr Habineza avuga ko ubundi bitumvikana kuba umuturage akodesha ubutaka yarangiza akaba ari na we wishyura umusore mu gihe wagombye kwishyurwa n’uwakodesheje uwo muturage.

    Ati 'Ni nk’uko waba ukodesha iyi nzu, warangiza ukanayishyurira umusoro kandi uyikodesha. Urumva ni ibintu bidasobanutse. Niba dukodesha, uwo ukodesha ni we wagombye kwishyura umusoro, ni ukuvuga ngo Leta ni yo yagakwiye kwishyura umusoro, ariko noneho umutungo ni uwayo, twe turakodesha twarangiza tukishyura n’umusoro.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Kugeza-n-ubu-sindumva-ukuntu-nkodesha-ubutaka-nkanabwishyurira-umusoro-Habineza-VIDEO