Category: Uncategorized

  • Messi yaba agiye kwisubiraho ku mwanzuro we wo gutandukana na FC Barcelona? #rwanda #RwOT

    Perezida mushya wa FC Barcelona, Joan Laporta yabwiye Messi ko adashobora kuva muri iyi kipe ndetse ko yiteguye gukora ibishoboka byose akahaguma.

    Lionel Messi azasoza amasezerano ye muri FC Barcelona mu mpeshyi y’uyu mwaka, ndetse akaba yarafashe umwanzuro ko atagomba kongera amasezerano aho yifuzaga kuba yaranagiye umwaka ushize ariko banga kumurekura.

    Nyuma y’imyaka 11 yongeye gutorerwa kuyobora FC Barcelona, Joan Laporta, ku munsi w’ejo nibwo yarahiye nka perezida mushya w’iyi kipe yo muri Catalans, yavuze ko Lionel Messi agomba kumenya ko ntaho azajya azaguma muri Barcelona.

    Ati'ndi hano kugira ngo mfate imyanzuro, nko kumvisha Messi gukomeza kudukinira, na we ari hano ibyo arabizi. Tuzakora icyo bizatwara kugira ngo ugume hano, urabizi ntabwo wagenda Leo(Messi).'

    Laporta akaba avuga uyu mukinnyi wifuzwa n’amakipe arimo Manchester City na PSG yizeye ko azahaguma bitewe n’umubano yari afitanye na we mbere y’uko ava ku buyobozi bwa Barcelona dore Messi yinjiye muri iyi kipe ku myaka 13.

    Yakomeje avuga ko ibihe bibi ikipe irimo izabisohokamo, ariko akaba atazabikora wenyine ahubwo akeneye imbara za buri mukunzi wese wa FC Barcelona.

    Yabijeje ko nyuma y’icyorezo yaba ibibazo by’amikoro bizakemuka kuko bazongera bakinjiza, bagacuruza nk’ibisanzwe.

    Messi yari yafashe umwanzuro wo kuva muri FC Barcelona

    Laporta yabwiye Messi ko atazava muri FC Barcelona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/messi-yaba-agiye-kwisubiraho-ku-mwanzuro-we-wo-gutandukana-na-fc-barcelona

  • Kabandana Venant wamamaye ku izina rya 'Chez Venant ' yitabye Imana #rwanda #RwOT

      Mu bakuriye i Kigali ndetse no mu Mujyi wa Huye bazi Venant Kabandana, umugabo wamamaye mu bucuruzi bwakorerwaga ahitwa 'Chez Venant',uyu mugabo nawe yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2021 , azize uburwayi .

    Abo mu muryango w'uyu mugabo wamenyekanye nk'umuntu ukora imigati iryoshye mu myaka ya za 80, bavuga ko yitabye Imana azize uburwayi, akaba yashizemo umwuka arimo kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.

    Umukobwa we Ariane Kabandana, abinyujije kuri Instagram yagize ati ' Papa ndagukunda, wabaye imfura ubuzima bwawe bwose, wabereye bose Intangarugero. Wari umubyeyi mwiza w'imfura, buri muntu wese yakwifuza kubera ko wari umugabo w'imfura w'Intwari. Waritanze cyane , wari umuntu mwiza birenze uko nasobanura ,nta kintu kibi na kimwe cyigeze kikuranga'.

    Hari abari basanzwe bazi ahacururizwa hafite izina rya 'Chez Venant' bamwe batazi na nyiraho ariko bakahakundira kuba ari ahantu bagura umugati n'ibindi biribwa bitandukanye bikoze mu ifarini. Hari n'abavuga ko nta wundi mugati barya, keretse uwaho.

    Ihahiro Chez Venant mu mujyi wa Kigali ryahoze iherereye hafi y'amasangano (Rond point) yo mu Mujyi rwagati munsi yo kwa Rubangura hafi y'inyubako ya MIC.

    Ubucuruzi bw'uyu mugabo ntibwari i Kigali gusa, kuko no mu mujyi wa Huye yari yarahubatse izina, ku buryo kurangira umuntu ko uri Chez Venant byabaga ari nko kumubwira ko uri kuri wambonye.

    Kabandana Venant yitabye Imana
    IMANA IMWAKIRE MU BAYO 

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/18/kabandana-venant-wamamaye-ku-izina-rya-chez-venant-yitabye-imana/

  • Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021,nibwo umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 ngo bitegure irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 2021 rizaba muri Gicurasi.

    Kugeza ubu ku makipe agomba kuzitabira iri rushanwa riri ku rwego rwa 2.1 hamaze gutangazwa amakipe atatu azagaragara muri iri rushanwa, ayo makipe ni iy'u Rwanda, Eritrea ndetse n'ikipe y'igihugu ya Ethiopia, gusa abashinzwe gutegura iri rushanwa bakaba bakomeza gutangaza andi makipe agomba kwitabira iri siganwa ritegerejwe kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Gicurasi uyu mwaka.

    Mu bakinnyi 15 bahamagawe ndetse bakemezwa n'ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino w'Amagare (FERWACY) harimo Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda ya 2015 na Mugisha Samuel watwaye iya 2018 ndetse iri rushanwa akaba ari naryo ryabaye iryanyuma ryo ku rwego rwa 2.2 mbere y'uko rizamuka kuri 2.1.

    Icyiciro cya mbere cy'imyitozo kizaba hagati ya tariki ya 17 Werurwe n'iya 6 Mata mu Kigo cy'Amagare cya Musanze (ARCC) mu gihe icya kabiri kizaba ari imyitozo ya buri wese ku giti cye hagati ya tariki ya 7 n'iya 14 Mata, icyiciro cya gatatu cy'imyitozo na cyo kizakorerwa i Musanze hagati ya tariki ya 15 n'iya 30 Mata 2021 ubwo hazaba habura iminsi ibiri ngo Tour du Rwanda itangire.

    Kugeza ubu umutoza w'ikipe y'u Rwanda Sempoma Félix azaba yungirijwe na Byukusenge Nathan ndetse na Ruhumuriza Abraham mu gihe Ruvogera Obed azaba ari umuganga mur irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 12 Team Rwanda imaze kwitabira Tour du Rwanda, yaryegukanye inshuro eshanu ndetse abakinnyi bayo 53 begukanamo uduce 19.

    Abakinnyi 15 bahamagawe ngo batangire imyitozo:

    1. Muhoza Eric (Les Amis Sportifs)
    2. Hategekimana Jean Baptiste (Les Amis Sportifs)
    3. Ngendahayo Jérémie (Cycling Club for All)
    4. Nshimiyimana Patrick (Benediction Club)
    5. Iradukunda Emmanuel (Benediction Club)
    6. Gahemba Barnabé (Benediction Club)
    7. Masengesho Vainqueur (Benediction Club)
    8. Manizabayo Jean de Dieu (Twin Lakes Cycling Academy)
    9. Hakizimana Félicien (Nyabihu Cycling Team)
    10. Ishimwe Claude (Muhazi Cycling Generation)
    11. Mugisha Samuel (La Roche Vendée Cyclisme)
    12. Tuyishimire Ephrem
    13. Kwizera Elie (Cine Elmay)
    14. Uwizeye Jean Claude
    15. Nsengimana Jean Bosco

    The post Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umutoza-wa-team-rwanda-sempoma-felix-yahamagaye-abakinnyi-15-bazavamo-abazitabira-tour-du-rwanda-2021-itegerejwe-muri-gicurasi-2021/

  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku cyemezo cya Leta cyo kwiyandikaho by’agateganyo ubutaka butanditse –

    Ku wa 30 Ukuboza 2020 ni bwo Leta yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kwiyandikishaho ubutaka butandikishijwe na benebwo.

    Mu kiganiro abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda bagiranye n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka ku wa 17 Werurwe 2021 bagaragaje ko batewe impungenge n’iki cyemezo ahanini bashingiye ku byo bagaragarijwe n’abaturage.

    Iki kiganiro cyabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga cyari kigamije kumenya impamvu ubu butaka bwanditswe by’agateganyo kuri Leta, imikoreshereze yabwo, imikoresherezwe y’umutungo uburiho nk’inzu, amashyamba n’icyo nyirabwo asabwa kugira ngo azabusubizwe igihe azaboneka.

    Ku bijyanye n’impamvu Leta yafashe icyemezo cyo kubwiyandikishaho, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka, Mukamana Espérance, yabwiye aba basenateri ko biteganywa n’itegeko.

    Ati “Ingingo ya 3 y’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda iha ububasha bw’ikirenga bwo gucunga ubutaka bwose buherereye mu mbibi z’umupaka w’Igihugu akaba ariyo mpamvu itarebera ubutaka bukomeje kuba aho butanditse”

    Yanabwiye abasenateri ko ingingo ya 20 y’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda iha inshingano buri wese kwandikisha ubutaka aho ivuga ko ’kwandikisha ubutaka ku muntu wese ubutunze ari itegeko’.

    Mukamana yavuze ko Itegeko rigenga ubutaka rishyira mu mutungo bwite wa Leta ubutaka butagira umuntu n’umwe ubufiteho uburenganzira bwihariye, yemeza ko ubutandikishijwe na bwo bwafatwa nk’aho butagira ubufiteho uburenganzira kugeza igihe ubukoresha azabwandikisha.

    Abasenateri bagaragaje impungenge z’uko iki cyemezo kidashingiye ku Itegeko cyangwa ibwiriza kandi kigira ingaruka ku baturage ndetse banemeza ko Itegeko Nshinga rivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, basaba ko hakorwa ubukangurambaga abaturage bakandikisha ubutaka aho kubwandika kuri Leta.

    Umuyobozi wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda, Nkusi Juvénal, yabwiye IGIHE ko izi mpungenge baragaraje ahanini zaturutse ku bibazo bagaragarijwe n’abaturage.

    Ati “Impungenge dufite zishingiye ku kuba hari abaturage bamwe bafite impungenge cyane cyane bafite n’ubutaka butarandikwa.”

    Yakomeje avuga ko zimwe mu mpamvu zigaragazwa na Leta nk’izituma abaturage batandikisha ubutaka zirimo kunyereza umusoro, guhisha umutungo no kutagira ibyangombwa ubwazo ari ikibazo cyagakwiye gushakirwa igisubizo aho gufatira ubutaka.

    Ati “Baratubwira [Leta] ko impamvu batandikisha harimo ikibazo cyo gukwepa imisoro, urumva ikibazo cyo gukwepa imisoro byaba ari uguhishira abantu kandi bagomba gutanga umusoro, abantu bagombye kucyitaho kugira ngo abantu batange umusoro.”

    “Kuba abantu badafite ibibaranga bivuze ko mu Rwanda hari abantu badafite ibibaranga ku buryo byatuma batandikisha ubutaka bwabo. Ikindi guhisha umutungo w’abantu, ese hari abantu bashaka guhisha umutungo wabo, niba bahari nitubashakishe kuko ibikorwa barimo ntabwo ari bizima.”

    Nkusi yavuze ko icy’ingenzi ari ukumenya impamvu abantu batandikishije ubutaka bwabo kugeza aho Leta ifata icyemezo cyo kubwiyandikishaho.

    Ati “Kuvuga ngo Leta ibwiyanditseho by’agateganyo, iyo bavuze agateganyo ni ukuvuga ko kagira igihe karangirira. Ese bisobanuye iki? Kuko agateganyo kagomba gusobanuka, yego nubwo bavuga ngo abazabona ibyangombwa bazaza bamwandikire nta kibazo, ariko igikomeye ni ukumenya impamvu abantu batandikishije.”

    Nkusi yakomeje avuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, asaba ko habaho uburyo bwo kubakangurira kubwandikisha aho kugira ngo Leta ibwiyandikisheho.

    Ati “Ese nta zindi mbaraga zakoreshwa kugira ngo hatahurwe ibyo bibazo bya nyuma birimo bituma imicungire y’ubutaka idakorwa neza kugira ngo tuvuge ngo tubwiyandikishijeho, kugira ngo abantu tubyumve neza tubikemure.”

    “Kuko birajyana n’uko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa kuko nubwo abo bantu bahari (abantu batandikisha ubutaka) umutungo ni uwabo kandi itegeko ribemerera ko uko wawubonye kose, ukurikije umuco, waba warabuguze buguma ari ubwawe ahasigaye kubwandika bikaba ari ukugira ngo babyemeze.”

    Kuri izi mpungenge zagaragajwe na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, Mukamana Espérance, yagaragaje ko zitakagombye kubaho kuko ubutaka butambuwe ba nyirabwo kandi ko bazakomeza kubukoresha.

    Mukamana yemeye inama yagiriwe na Komisiyo zirimo kongera imbaraga mu bukangurambaga no gushaka ubushobozi bwatuma habaho igikorwa rusange cyo kwandika kuri ba nyirabwo ubutaka bwose butanditse aho gutegereza ko haza umwe umwe.

    Ibi biganiro hagati ya Sena n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka bizakomeza kugira ngo iyi gahunda irusheho gusobanuka kandi hirindwe ko yagira ikibazo iteza.

    Kugeza ubu ubutaka Leta yamaze kwiyandikishaho kuva iki cyemezo cyatangira ku wa 30 Ukuboza 2020 bugera ku bibanza 1.499.845 gusa bikaba ari iby’agateganyo ku buryo ba nyirabwo babonetse babwiyandikishaho.

    Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda bagaragaje impungenge ku cyemezo cya Leta cyo kwiyandikishaho ubutaka butandikishijwe na ba nyirabwo

  • Rwezamenyo: Bafite impungenge ku bwiyongere bw’indaya kuko Camera zapfuye –

    Bemeza ko uburaya n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, byari byaracitse muri aka gace bitewe na Camera zari zarashyizwe ahakunze guhagarara abakoraga ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.

    Mu baganiriye na IGIHE barimo n’abanyerondo, bavuga ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi budakoresha izi Camera kandi hashize igihe bugejejweho iki kibazo.

    Umwe mu banyerondo yagize ati “ No ku Murenge twarabihagejeje ko Camera zapfuye banga kuzikoresha, hari n’ushinzwe kugenzura amashusho zafataga waje kwanga gukomeza kujya ahirirwa ntacyo akora kubera ko zapfuye kuko ntacyo yabonaga yirirwaga akora ariko ntibabyumva.”

    Uwitwa Mutuyimana Omar na we yavuze ko abakora uburaya n’abacuruza urumogi biyongereye nyuma y’aho izi Camera zimaze igihe zidakora.

    Ati “ Mbere bakihashyira Camera indaya zose zahise zihunga, abacuruzaga urumogi ku muhanda barahava ariko ubu barongeye baragaruka kandi nta kindi n’uko nabo bazi neza ko zitagikora.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirera Marie Rose, yavuze ko mu gihe cya vuba camera zizongera gukora.

    Ati “ Camera zirahari, ni akantu gato ko mu buryo ikora kapfuye ariko twaganiriye n’umutekinisiye azaza kugatunganya. Duteganya ko zizatangira gukora hano vuba. Erega uretse ko Camera hari ibyo igaragaza buriya hariya ikintu cya mbere gikorwa ni irondo ku bufatanye n’abaturage, ndumva ari bo bakora cyane naho umujura ntiyakurwaho burya na Camera.”

    Yongeyeho ko bashyizeho amatsinda arwanya abajura n’abacuruza ibiyobyabyenge ndese n’akurikirana ibikorwa by’abakora uburaya n’abasinzi mu kwirinda ko byateza umutekano muke.

    Camera zari zarashyizwe ahahagaragara indaya n’abacuruza ibiyobyabwenge bituma bahacika

    I Matimba hagishyirwa camera abaturage bavuga ko umutekano wari wose

  • Kabandana Venant wamamaye ku izina rya 'Chez Venant ' yapfuye #rwanda #RwOT

      Mu bakuriye i Kigali ndetse no mu Mujyi wa Huye bazi Venant Kabandana, umugabo wamamaye mu bucuruzi bwakorerwaga ahitwa 'Chez Venant',uyu mugabo nawe yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2021 , azize uburwayi .

    Abo mu muryango w'uyu mugabo wamenyekanye nk'umuntu ukora imigati iryoshye mu myaka ya za 80, bavuga ko yitabye Imana azize uburwayi, akaba yashizemo umwuka arimo kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.

    Umukobwa we Ariane Kabandana, abinyujije kuri Instagram yagize ati ' Papa ndagukunda, wabaye imfura ubuzima bwawe bwose, wabereye bose Intangarugero. Wari umubyeyi mwiza w'imfura, buri muntu wese yakwifuza kubera ko wari umugabo w'imfura w'Intwari. Waritanze cyane , wari umuntu mwiza birenze uko nasobanura ,nta kintu kibi na kimwe cyigeze kikuranga'.

    Hari abari basanzwe bazi ahacururizwa hafite izina rya 'Chez Venant' bamwe batazi na nyiraho ariko bakahakundira kuba ari ahantu bagura umugati n'ibindi biribwa bitandukanye bikoze mu ifarini. Hari n'abavuga ko nta wundi mugati barya, keretse uwaho.

    Ihahiro Chez Venant mu mujyi wa Kigali ryahoze iherereye hafi y'amasangano (Rond point) yo mu Mujyi rwagati munsi yo kwa Rubangura hafi y'inyubako ya MIC.

    Ubucuruzi bw'uyu mugabo ntibwari i Kigali gusa, kuko no mu mujyi wa Huye yari yarahubatse izina, ku buryo kurangira umuntu ko uri Chez Venant byabaga ari nko kumubwira ko uri kuri wambonye.

    Kabandana Venant yitabye Imana
    IMANA IMWAKIRE MU BAYO 

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/18/kabandana-venant-wamamaye-ku-izina-rya-chez-venant-yapfuye/

  • Abakobwa 3 bagaragaje impano zidasanzwe muri Miss Rwanda 2021 bazakurwamo uzegukana arenga miliyoni kuri Final #rwanda #RwOT

    Abakobwa 3 batsinze ni Umutoniwase Sandrine, Akaliza Amanda, na Ingabire Grace ndetse no kuri Final ngo bazigaragariza Abanyarwanda nkuko amakuru atugeraho abitangaza.

    Zimwe mu mpano abakobwa bagaragaje ziganjemo kuririmba, gushushanya, kubyina, gusiga ibirungo,gukina ikinamico, n'ibindi.

    Abategura irushanwa rya Miss Rwanda baje gutangaza ko abahize abandi ari Umutoniwase Sandrine ufite impano yo gushushanya, Akaliza Amanda ufite impano yo kuririmba na Ingabire Grace uzi kubyina imbyino ya contemporary.

    Aba bakobwa bazongera kumurika impano zabo ku munsi wo gusoza irushanwa, uzahiga abandi azegukana igihembo cy'amafaranga miliyoni imwe n'ibihumbi 800 bizatangwa HDI Rwanda.

    Umuhango wo gutora Nyampinga w'u Rwanda 2021 uzaba tariki 20 Werurwe 2021 ukaba uzaca kuri televiziyo ya KC2 no kuri YouTube ku bantu bazaba bari hanze y'u Rwanda bazasabwa kwishyura amadolari 3.




    Kuwa Gatandatu hazamenyekana uwa mbere

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abakobwa-3-bagaragaje-impano-zidasanzwe-muri-miss-rwanda-2021-bazakurwamo

  • Perezida Kagame ababajwe no kubura 'umuvandimwe n'inshuti ye' Magufuli #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame yagize ati “Tubabajwe n'urupfu 'rw'umuvandimwe akaba n'inshuti, Perezida Magufuli.Umusanzu we ku gihugu cye no ku karere ntuzibagirana.Twihanganishije umuryango we n'abaturage ba Tanzania.Abanyarwanda twifatanyije na Tanzania muri ibi bihe bigoye.'

    Mu kwezi kwa kane 2016 Perezida Magufuli yakoze uruzinduko rwe rwa mbere nka perezida wa Tanzania, yasuye u Rwanda aciye ku mupaka wa Rusumo.

    Ku butegetsi bwa Magufuli, imibanire ya Tanzania n'u Rwanda yarahindutse cyane iba myiza kurusha uko byari bimeze kuwo yasimbuye Jakaya Kikwete.

    Ubwo yari mu Rwanda mu 2016, yavuze ko adakunda gukora ingendo mu mahanga kuko “aba ahugiye mu kazi” kandi aba ashaka “kuzigama umutungo w'igihugu”.

    Icyo gihe yagize ati: “Natumiwe ahantu kujya ahantu henshi harimo no mu Burayi ariko sinabikoze. Ariko ubwo Perezida Kagame yantumiraga nagombaga kuza.”

    Mu gihe cye nka Perezida wa Tanzania, Magufuli yagiye mu bihugu birindwi bya Africa, birimo Uganda, Kenya, Africa y'Epfo na Zimbabwe.

    Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Kagame yahaye inka eshanu John Magufuli nk'ikimenyetso cy'ubucuti mu muco w'Abanyarwanda, nk'uko ibiro by'umukuru w'u Rwanda byabitangaje.

    Urupfu rwa Perezida Dr John Pombe Magufuli rwatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Samia Saluhu Hassan mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2021.

    Visi Perezida Samia Saluhu Hassan yavuze ko Perezida Magufuli yapfiriye mu bitaro by'i Dar Es Salaam, azize uburwayi bw'umutima yari amaranye imyaka 10.

    Abandi bakuru b'Ibihugu bavuze iki ?

    Abandi bakuru b'Ibihugu binyuranye biganjemo abo mu karere, bagagaragaje akababaro batewe na mugenzi wabo watabarutse.

    Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu unayoboye Umuryango w'Ubumwe bwa Africa, na we yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga ko ababajwe n'urupfu rwa mugenzi we.

    Perezida Uhuru Kenyatta na we wavuze ko ababajwe na mugenzi we uvuye mu buzima, yatangaje iminsi irindwi y'icyunamo muri Kenya.

    Minisitiri w'intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson na we yavuze ko yababajwe n'iyi nkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Perezida Magufuli.

    Umuryango wa Africa y'iburasirazuba (EAC) nawo watangaje kuri Twitter ko “wifatanyije n'abavandimwe bo muri Tanzania mu cyunamo barimo”.

    Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson yatangaje kuri Twitter ko ababajwe no kumva ko Magufuli yapfuye, ati: “Ibitekerezo byanjye biri ku bantu be no ku baturage ba Tanzania”.

    Perezida w'Uburundi,Evariste Ndayishimiye yagize ati “Mbabajwe no kumenya ko inshuti yanjye akaba n'umuvandimwe,H.E John Pombe Magufuli, Perezida wa Tanzania,yapfuye.Ibitekerezo byanjye n'amasengesho yanjye biri kuri Guverinoma n'abaturage ba Tanzania n'umuryango we babuze umuyobozi ukomeye wakundaga cyane Afurika.”

    Ibihe by'ingenzi mu buzima bwa Perezida Magufuli

    1959: Yavukiye i Chato mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania
    1995: Yatorewe kuba umudepite mu nteko ya Tanzania
    2000: Yinjiye muri geverinoma agirwa minisitiri w'imirimo
    2015: Yatorewe manda ya mbere nka Perezida wa Tanzania
    2020: Yatorewe manda ya kabiri
    2020: 5/11- Yarahiriye manda ya kabiri
    2021: 7/03- Hatangiye ibihuha hibazwa aho ari, hari hashize icyumweru ataboneka
    2021: 11/03 – Amashyaka atavugarumwe n'ubutegetsi yatangiye kubaza aho aherereye
    2021: 12/03- Minisitiri w'intebe Kassim Majaliwa yahakanye ko Magufuli arwaye, avuga ko “ameze neza kandi ari gukora”

    2021: 15/03 – Visi perezida Samia Suluhu yahaye Abatanzania intashyo za Perezida Magufuli gusa ntiyavuga aho ari.

    Ibyavuzwe na leta amaze gupfa

    2021: 6/03- Perezida Magufuli yajyanywe kuri Jakaya Kikwete Cardiac Institute kubera ibibazo by'umutima
    2021: 14/03 – Yihutanywe kuri Mzena Hospital i Dar es Salaam ngo avurwe biruseho
    2021: 17/03 – Perezida Magufuli yapfuye 18:00 ku isaha ya Tanzania

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yihanganishije-abanya-tanzania-babuze-perezida-magufuli

  • Amakuru Mashya: Perezida Kagame yashyizeho igihe cy'icyunamo kugeza igihe Magufuri azashyingurirwa #rwanda #RwOT

    Kuru uyu wa 18 Werurwe 2021,Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, Kagame Paul yategetse ko mu Gihugu hose ndetse no muri za Ambasade zihagarariye u Rwanda, ibendera ry'Igihugu ryururutswa kugera hagati. Ni igihe cy'icyunamo kugeza igihe Nyakwigendera Magufuri azashyingurirwa.

    Dore itangazo

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/18/amakuru-mashya-perezida-kagame-yashyizeho-igihe-cyicyunamo-kugeza-igihe-magufuri-azashyingurirwa/