Category: Uncategorized

  • Yarajugunywe? Umuraperi Fireman abayeho mu bu… – #rwanda #RwOT

    Hari ibigenderwaho kugira ngo umuhanzi yinjire muri Label. Iyo inzu ifasha abahanzi izwi nka Label igiye guhitamo umuhanzi bisaba kwitonda cyane bitewe n’uko baba bagiye gutangirana urugendo rwo gushakana umugati mu buzima bwabo bwa buri munsi bafatanyije.

    Ibigenderwaho kugira ngo uwo muhanzi yinjire muri iyo nzu (label) biba byarabanje gutekerezwaho, kumva no gusesengura umuziki we bakareba ko uwo muhanzi ashoboye, hakabaho kumwemeza bikagera ku rundi rwego rwo gusinya amasezerano. Gusa no ku muhanzi bisaba kwitonda cyane kuko iyo adasesenguye ni bwo usanga yitaye mu kagozi akisama yasandaye.

    Amakuru yizewe INYARWANDA yakuye mu nshuti za hafi za Uwimana Francis (Fireman), avuga ko uyu muraperi abayeho nabi. Umwe mu nshuti ze za hafi utifuje ko umwirondoro we ujya ahagaragara yatubwiye ko ubuzima Fireman abayemo bugoye cyane atari ubuzima bukwiriye umuhanzi ubarizwa mu nzu imufasha.

    Yagize ati'' Reka nkubwize ukuri Fireman abayeho nabi cyane ku buryo ubu ngubu no gusesa amasezerano afitanye na Tacona Records vuba bashobora kuyasesa ntagihindutse. Urareba amasezerano ye yakozwe ku itariki 07 kanama 2020 ari nabwo habaye ikiganiro n'itangazamakuru, bakorana amasezerano y'imyaka itatu”.

    Mu gahinda kenshi ati “Nimutabarize Fireman nk'abanyamakuru dore ko ubwo bamurikaga Fireman nk'umuhanzi musha muri iyi nzu mu kiganiro n’itangazamakuru (Press conference) umuhanzi Fireman yavuze ko agiye kugarura uburyohe bw'umuziki we ariko nyuma y’ibyo Fireman yabaye nk’ushyizwe inyuma y'amarido”. Yakomeje agira ati “Biragaragara ko bamujugunye kubera ko ubu ngubu ntibazi uko abayeho, inzu ku kwezi irishyurwa, Fireman arutwa n'umuntu udafite Label”.

    Amezi ane arirenze umuhanzi Fireman nta ndirimbo arasohora nyuma y’indirimbo imwe yakoranye na Symphony Band akaba yarayikoreye muri Tacona. Yakomeje agira ati “Fireman afite indirimbo nyinshi ziri ku mastudio ariko zabuze uko zisohoka”.

    Yanakomoje ku ndirimbo yakoranye na Marina Umuhanzikazi ubarizwa mu nzu ya The Mane, ati ''Fireman afite indirimbo nziza yakoranye na Marina iri mu bwoko bwa zouk ariko areba kuyisohora nta bushobozi akaba ayihoreye”. Yakomeje agira ati “Muvandi mfasha utange buno butumwa ku buryo abantu bamenya uko Francis abayeho mu buzima bugoye, abantu batazagira ngo nyuma yo gusinya muri Label baba baradamaraye”.

    InyaRwanda.com twagerageje gushaka kumenya ayo makuru niba ari ukuri, mu kubaza impande zombi, inshuro eshanu twagerageje guhamagara umwe mu bayobozi ba Tacona twamubuze kuri telefone ye igendanwa. Gusa umuhanzi Fireman we ye tumuhamagaye yagize ati “Ntabwo nshaka kubivugaho gusa ntabwo bimeze neza too”

    Fireman abayeho nabi, inshuti ze ziramutabariza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104040/yarajugunywe-biravugwa-ko-umuraperi-fireman-abayeho-mu-buzima-bushaririye-cyane-ese-aracya-104040.html

  • Dj Adams agiye gutangiza umushinga ugamije gu… – #rwanda #RwOT

    Dj Adams yabwiye InyaRwanda Tv ko agiye gutangiza umushinga ugamije gusunika muzika nyarwanda yifashishije ubumenyi afite n'abo bafite ubushobozi bwo gukina indirimbo nziza. Adam Aboubakar Mukara ni Umunyarwanda wavukiye muri Kenya mu 1976 aba ari ho akurira anahiga amashuri ye yose kugeza muri kaminuza aho yize ibijyanye n'icungamutungo nyuma akaza no kwiga muzika. Abirangije, yahise aza mu Rwanda. 

    Mu 2010 yatangiye urugamba rwo kurwanya abaririmba bakoresheje CDs (Playback), byaje kugorana ariko biza kugerwaho ndetse bitanga umusaruro. Yakomeje kurwanya kwiba ibihangano (Gushishura), ubu byaracogoye ariko ntibyarangiye biracyakorwa kuko nta kubanenga kugihari hadutse ikitwa gutwika. Ibyo byose yabikoze ubwo yakoraga ibiganiro: ‘Red hot Friday' na ‘The Drive Show’ byose yabikoreraga kuri City radio. Kuri ubu ari gukora mu kiganiro ‘The Ten Connect Show’ kuri Radio&tv10.

    Ubwo yavugaga ku mushinga we 'Supreme Music Group Africa’, Dj Adams aganira na InyaRwanda yasobanuye ko uyu mushinga ari mugari ukaba ugamije gukemura bimwe mu bibazo abahanzi nyarwanda bahura nabyo birimo: Kumenyekanisha indirimbo mu Rwanda, muri Afurika y'Uburasirazuba, muri Nigeria, Afurika y'Epfo n'ahandi. Ati:''Usanga umuhanzi nyarwanda yibaza impamvu indirimbo ye idakinwa mu bitangazamakuru nyamara ntabone igisubizo rero uyu mushinga uzabikemura byose''.


    Dj Adams avuga ko afite abantu babanye bakora mu bitangazamakuru bikomeye i Nairobi, Nigeria na South Africa

    Dj Adams avuga ko ikigamijwe ari ugukosora indirimbo ikoze nabi yaba mu myandikire, mu miririmbire no mu mitunganyirize ku buryo indirimbo izajya ikinwa i Nairobi nta nzitizi kuko afite ikipe bakorana irimo abanyamakuru bashoboye, abayobora indirimbo (Video directors), abatunganya indirimbo (Audio producers), abakora amafoto ateguza ibihangano by'abahanzi (graph cists) ndetse n'abavanga imiziki (DJs).

    Umusaruro wa Supreme Music Group ku muziki nyarwanda


    Dj Adams avuga ko abahanzi nyarwanda usanga nta bumenyi bafite bwo gucuruza ibihangano byabo. Ati: ''Umuhanzi azakubwira ko afite projects/imishinga muri studio nyamara icyo afiteyo ni indirimbo si umushinga ni agace gato ku mushinga w'indirimbo”. Akomeza avuga ko umuhanzi akwiriye kumenya ko indirimbo ari umushinga utegurwa nk’uko indi yose itegurwa.

    Uwo mushinga we avuga ko uzakora mu nguni zose haba mu kumenyekanisha ibihangano bikagera kure hashoboka, kwigisha abahanzi gukora umuziki bitewe n'ibihe ku buryo umuhanzi akora indirimbo bitewe n'impamvu bidashingiye ku ko yabyutse. 

    Ubwiza bw'ibihangano nyarwanda (Quality/standard) avuga ko ari cyo kibura mu muziki nyarwanda ku buryo bamwe mu bakina indirimbo (Dj) badakina indirimbo nyarwanda kandi zihari zikunzwe (Hit) ariko ikoze nabi. Ati:''Ikibazo dufite abahanzi bakora indirimbo zifite urusaku rwinshi kurusha kuririmba''. Avuga ko umuhanzi uzashaka ari we bazakorana. Yatangaje ko nibura uyu mushinga we ushobora gutangira kujya mu bikorwa muri Mata 2021.


    Dj Adams asobanukiwe ibijyanye no gucuruza umuziki mwiza (Showbiz)

    Yizeza abahanzi nyarwanda ko afite ubushobozi bwo kuba yageza ibihangano byabo aho bo batazi kuko ahafite abavandimwe bakuranye. Ati:''Jye ukina indirimbo kuri Trace Tv ni inshuti yanjye yitwa Dj Joe Mfalme, abakina indirimbo kuri televiziyo muri Kenya ni abantu banjye, muri Nigeria no muri Afurika y’Epfo turakorana cyane urumva ko byoroshye gusunika indirimbo ikagerayo mu gihe ikoze neza”.

    Akomeza avuga ko abo bakina indirimbo akenshi bamubaza indirimbo zigezweho mu Rwanda. Supreme Music Group Africa asaba abahanzi kumva ko ije kubafasha ariko nabo bakaba bazajya bishyura ayo kubageza ku byo batabasha kwifasha birimo kumenya umuziki mwiza ugezweho, kumenya gusunika indirimbo no gucuruza ibihangano.

    REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA DJ ADAMS


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104026/dj-adams-agiye-gutangiza-umushinga-ugamije-guteza-imbere-umuziki-nyarwanda-ukagera-i-mahan-104026.html

  • RIB yakiriye ikirego cy’umukobwa urega Dr Kayumba Christopher gushaka kumusambanya ku gahato –

    Ku wa 17 Werurwe 2021 ni bwo kuri Twitter, hatangajwe inkuru y’umukobwa wigishijwe na Dr Kayumba umushinja kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina no kumutera ubwoba ko azangiza ahazaza he, anamubwira ko nta n’amahirwe azigera abona yo kuba umunyamakuru mu Rwanda.

    Dr Christopher Kayumba yigishije mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda. Uyu mugabo umaze igihe mu itangazamakuru, ibitekerezo bye bikunze guca muri The East African n’ikinyamakuru cye The Chronicles.

    Nyuma y’umunsi umwe atangaje umugambi we wo gutangiza Ihuriro yise Rwandese Platform for Democracy (RPD) rigamije impinduka ziganisha ku iterambere mu Banyarwanda, hahise hazamurwa inkuru z’umwe mu banyeshuri yigishije umushinja gushaka kumuhohotera.

    Iyi nkuru yatangajwe n’uwitwa Kamaraba avuga ku bihe bikomeye inshuti ye yanyuzemo.

    Yagize ati “Mu 2017, ubwo nari mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda, nasabye kwimenyereza umwuga muri RBA, Kayumba yari umwarimu wanjye, hanyuma mu gihe nari ntegereje igisubizo cya RBA, nabonye telefoni itunguranye yo ku wa Mbere mu gitondo.”

    Kuri telefoni Kayumba ngo yabwiye uwo mukobwa ko hari umuntu wo muri RBA wamubajije niba yamurangira umuntu ushaka kwimenyereza umwuga, anongeraho ko “Mfite ubushobozi mu itangazamakuru nkwiriye kwihutira kujya kumureba akampa inama ndetse n’ibaruwa impesha kujya gukora imenyerezamwuga”.

    Yakomeje agira ati “N’icyizere cyinshi, nemeye guhura nawe, andangira i Remera mu Gihogere. Nyuma naje kumenya ko ari urugo rwe, ntabwo nigeze mbitekerezaho cyane kuko nari umunyeshuri we mu itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, nubahaga cyane.”

    Yakomeje avuga ko akimara kumwakira kuko yari yaganjwe na ka manyinya, yashatse kumusambanya ariko undi aramwiyaka akiza amagara ye.

    Nyuma y’igihe uwakorewe icyaha, yafashe umwanzuro wo gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko ikirego cyakiriwe ndetse iperereza riri gukorwa.

    Yagize ati “Ikirego cyakiriwe mu ntangiriro z’ukwa Gatatu k’uyu mwaka. RIB iri gukora iperereza, inakusanya ibimenyetso. Yarezwe [Kayumba] icyaha cy’Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuza bitsina ku gahato”.

    Dr Kayumba Christopher kugeza ubu ntarahamagarwa kuko hari amakuru agishakishwa.

    Yakomeje ati “Mu iperereza ikibanza ni ugukusanya ibimenyetso n’amakuru y’uko icyaha cyakozwe, kuko ari cyo kibanza ndetse ukabaza abatangabuhamya hanyuma uregwa atumizwa nyuma. Igihe cyose, ibimenyetso bijyanye n’ikorwa ry’ibyaha bizaba bimaze gukusanywa ashobora gutumizwa.’’

    Icyaha Dr Kayumba akurikiranyweho gihanishwa ingingo ya 134 iteganya ko uhamijwe Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

    Inkuru bifitanye isano: Dr Kayumba yashinjwe n’umukobwa gushaka kumufata ku ngufu; UR yemeza ko ikibazo yakimenye

    Dr Kayumba Christopher akurikiranyweho gushaka gusambanya ku gahato umukobwa yigishaga

  • MINISPORTS yafunguye shampiyona #rwanda #RwOT

    Hashingiwe mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 15 Werurwe 2021 ku ngamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19, Minisiteri ya Siporo yemeje ko amarashanwa(shampiyona) y’amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemewe ariko babanje kubisabira uburenganzira Minisiteri.

    Bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Werurwe 2021, rirebana n’isubukurwa rya bimwe mu bikorwa bya Siporo byari byarahagaritswe mu Kuboza 2020.

    Siporo zemewe gufungurwa uhereye tariki ya 16 Werurwe 2021 harimo Kwiruka(jogging), Imikino ngororamubiri, Kunyonga igare, Kugenda n’amaguru(Hiking), Golf, Tennis, Table Tennis, Badminton, Skate, Kumasha na Squash, Imyitozo ngororamubiri (Acrobics Outdoor) na Yoga, Siporo yo gutwara imodoka.

    Imyitozo y’imikino njyarugamba nka Karate, Taekwondo, Boxing, Fencing na Kung Fu iremewe ku muntu ku giti cye.

    Imyitozo mu mashuri iremewe ariko hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Iyi myitozo ariko izajya ikorwa n’umuntu ku giti cye ihagarariwe n’umwarimu.

    Gyms, koga bizakomeza gufunga ariko hoteli zibifite zemewe kubikoresha ariko bikakira abacumbitsemo nabo babanje kwerekana icyemezo cy’uko bampimwe icyorezo cya COVID-19 kitarengeje amasaha 74 kandi kigaragaza ko nta bwandu bafite.

    Stade z’uturere zifite uburyo bushobora kwifashishwa abaturage bakora Siporo bategeranye, uturere twasabwe gushyiraho uburyo bwo kuborohereza kuyihakorera tugena amasaha bemerewe ndetse tugakurikiza ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Ku marushanwa n’imyitozo ku makipe yo mu cyiciro cya mbere iremewe ariko babanje kubisabira uburenganzira Minisiteri ya Siporo.

    Aha bagize bati“imyitozo n’amarushanwa(shampiyona) by’amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu mikino biremewe habanje kubisabira uburenganzira Minisiteri ya Siporo.”

    Ishyirahamwe rirebwa n’imikino niryo rizasaba uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa rikabuhabwa habanje gusuzumira hamwe na Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Ubuzima uko ingamba zo kwirinda COVID-19 ziteye n’uburyo zizashyirwa mu bikorwa rikabona kwemererwa. Ubusabe kandi buherekezwa n’amakipe azakina irushanwa n’ingamba zizakurikizwa mu kwirinda COVID-19.

    Ishyirahamwe kandi rifite amarushanwa mpuzamahanga y’amakipe y’iguhugu cyangwa Clubs, risaba uruhushya rwihariye rikagaragaza ingamba zashyizweho zo kwirinda COVID-19.

    MINISPORTS yibukije kandi ko imyitozo n’amarushanwa mu makipe atavuzwe haruguru bibujijwe.

    MINISPORTS yafunguye shanmpiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/minisports-yafunguye-shampiyona

  • RIB yakiriye ikirego cy'umukobwa urega Dr Kayumba Christopher gushaka kumusambanya ku gahato – #rwanda #RwOT

    Ku wa 17 Werurwe 2021 ni bwo kuri Twitter, hatangajwe inkuru y'umukobwa wigishijwe na Dr Kayumba umushinja kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina no kumutera ubwoba ko azangiza ahazaza he, anamubwira ko nta n'amahirwe azigera abona yo kuba umunyamakuru mu Rwanda.

    Dr Christopher Kayumba yigishije mu Ishuri ry'Itumanaho n'Itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda. Uyu mugabo umaze igihe mu itangazamakuru, ibitekerezo bye bikunze guca muri The East African n'ikinyamakuru cye The Chronicles.

    Nyuma y'umunsi umwe atangaje umugambi we wo gutangiza Ihuriro yise Rwandese Platform for Democracy (RPD) rigamije impinduka ziganisha ku iterambere mu Banyarwanda, hahise hazamurwa inkuru z'umwe mu banyeshuri yigishije umushinja gushaka kumuhohotera.

    Iyi nkuru yatangajwe n'uwitwa Kamaraba avuga ku bihe bikomeye inshuti ye yanyuzemo.

    Yagize ati 'Mu 2017, ubwo nari mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza y'u Rwanda, nasabye kwimenyereza umwuga muri RBA, Kayumba yari umwarimu wanjye, hanyuma mu gihe nari ntegereje igisubizo cya RBA, nabonye telefoni itunguranye yo ku wa Mbere mu gitondo.'

    Kuri telefoni Kayumba ngo yabwiye uwo mukobwa ko hari umuntu wo muri RBA wamubajije niba yamurangira umuntu ushaka kwimenyereza umwuga, anongeraho ko 'Mfite ubushobozi mu itangazamakuru nkwiriye kwihutira kujya kumureba akampa inama ndetse n'ibaruwa impesha kujya gukora imenyerezamwuga'.

    Yakomeje agira ati 'N'icyizere cyinshi, nemeye guhura nawe, andangira i Remera mu Gihogere. Nyuma naje kumenya ko ari urugo rwe, ntabwo nigeze mbitekerezaho cyane kuko nari umunyeshuri we mu itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda, nubahaga cyane.'

    Yakomeje avuga ko akimara kumwakira kuko yari yaganjwe na ka manyinya, yashatse kumusambanya ariko undi aramwiyaka akiza amagara ye.

    Nyuma y'igihe uwakorewe icyaha, yafashe umwanzuro wo gutanga ikirego mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko ikirego cyakiriwe ndetse iperereza riri gukorwa.

    Yagize ati 'Ikirego cyakiriwe mu ntangiriro z'ukwa Gatatu k'uyu mwaka. RIB iri gukora iperereza, inakusanya ibimenyetso. Yarezwe [Kayumba] icyaha cy'Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuza bitsina ku gahato”.

    Dr Kayumba Christopher kugeza ubu ntarahamagarwa kuko hari amakuru agishakishwa.

    Yakomeje ati 'Mu iperereza ikibanza ni ugukusanya ibimenyetso n'amakuru y'uko icyaha cyakozwe, kuko ari cyo kibanza ndetse ukabaza abatangabuhamya hanyuma uregwa atumizwa nyuma. Igihe cyose, ibimenyetso bijyanye n'ikorwa ry'ibyaha bizaba bimaze gukusanywa ashobora gutumizwa.''

    Icyaha Dr Kayumba akurikiranyweho gihanishwa ingingo ya 134 iteganya ko uhamijwe Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ahabwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

    Inkuru bifitanye isano: Dr Kayumba yashinjwe n'umukobwa gushaka kumufata ku ngufu; UR yemeza ko ikibazo yakimenye

    Dr Kayumba Christopher akurikiranyweho gushaka gusambanya ku gahato umukobwa yigishaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yakiriye-ikirego-cy-umukobwa-urega-dr-kayumba-christopher-gushaka

  • Umukobwa yiteguriye ubukwe arabwikorana kugira ngo yihimure ku bamuhatiriza gushaka [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa w'umwarimu ukomoka mu mujyi wa Sydney, Australia,yatandukanye n'umukunzi we wari waramwambitse impeta muri 2013 ariko ntiyahita ashaka undi bakora ubukwe,niko guhitamo kubwikoresha wenyine nta wundi muntu bari kumwe.

    Uyu mukobwa yikoresheje ubu bukwe mu mkwa ushize kuwa 30 Gicurasi.Icyamuteye gukora ibi nuko ngo yashakaga guhinyuza umugenzo uba iwabo ko umukobwa agomba kugira imyaka 30 afite umugabo.

    Uyu mukobwa yateye indobo umusore bari bagiye kurushinga nyuma yo kubona ko bashakanye bitazamuhira.

    Nyuma y'imyaka 8,Patricia ngo yabonye kwikorana ubukwe aribwo buryo bwiza bwo kwikunda no gutera imbere kurusha guhora uhangayikishijwe nuwo muzabana.

    Uyu mukobwa yatumiye abantu 9 mu bukwe bwe wenyine bajyana muri iki kirori cyabereye ku gapariki ko hafi y'iwabo.

    Patricia yavuze mu ijwi riranguruye indahiro yo kwisezeranya muri iki kirori cyamaze isaha hanubahirizwa amabwiriza yo guhana intera.

    Indahiro yavugaga iti 'Ndikunda nubwo hari amakosa nakoze.Niyemeje kwibera mwiza no kwigirira icyizere.Niyemeje gukurikira inzozi zanjye zaba nini cyangwa ntoya.

    Uyu mukobwa yavuze ko ibyo isi itegeka birimo gushyingiranwa,kugira umuryango mu myaka 30 bituma abantu batikunda ariyo mpamvu yahisemo kwikorana ubukwe.

    Benshi ngo ntibashimishijwe nibyo yakoze,ariyo mpamvu hari abamwohererezaga ubutumwa bwo kumutuka.

    Patricia yagize ati“Sosiyete itwotsa igitutu by'umwihariko iyo turi gusatira imyaka 30 ngo dushake uwo turushingana.Ndashaka gukora ibinyuranye nibyo kugira ngo nyereke ko ubucuti bwiza bubanziriza kuri twe ubwacu.

    Nta gitutu ababyeyi banjye banshyizeho ngo nshake umugabo ariko sosiyete ishyira igitutu ku bagore ngo bazabe barashyize ibintu mu buryo kuri iyo myaka.”





    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yiteguriye-ubukwe-arabwikorana-kugira-ngo-atitwa-ko-yagumiwe-amafoto

  • Jurgen Klopp yahishuye isezerano rikomeye yagiranye n'umuryango we #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza uheruka guhesha Liverpool igikombe cya shampiyona nyuma y'imyaka 30 itagitwara,yahishuye ko nava muri Liverpool azafata ikiruhuko cy'umwaka adakora cyakora ngo umuryango we niwe uzamuhitiramo aho azakora.

    Uyu mwaka wabaye umubirizi kuri Liverpool kuko nyuma yo kuvunikisha ba myugariro bayo bose yatsinzwe umusubirizo ariyo mpamvu ubu iri ku mwanya wa 6 ndetse nta cyziere ko izabasha kurangiza mu makipe 4 ya mbere abona itike ya Champions League.

    Ibihuha bikomeje guhwihwiswa ko uyu mugabo ashobora kuzahita asubira iwabo mu Budage cyane ko ngo Bayern Munich imwifuza cyangwa se ikipe y'igihugu cye.

    Aganira na Sport Bild,Klopp yavuze ko yasezeranyije umuryango we ibintu byinshi birimo no kuzemera ko umuhitiramo aho azerekeza.

    Yagize ati 'Akaruhuko ko kazafatwa byanze bikunze.Tudatsinze cyane imikino ya Premier League hanyuma abakire bagahinduka,nzafata umwaka w'ikiruhuko.Nta mpamvu n'imwe yabibuza.

    Ni isezerano nagiranye n'umuryango wanjye n'umuganga w'umuryango wanjye.Ikintu kimwe twumvikanyeho nuko akazi ka Liverpool nikarangira nzamara umwaka ndakora.Nta muntu ugomba kumpamagara,nta nyuma y'amezi 4 cyangwa se ngo nyuma y'amezi 6.Uko wabigerageza kose ni nyuma y'umwaka.'

    Amasezerano ya Klopp muri Liverpool azarangira 2024 ariko ntawamenya niba azayarangiza kuko ntabwo ikipe ihagaze neza ndetse n'imikinire itangiye kwanga.Umukino ukurikiraho muri shampiyona azawukina na Arsenal kuwa 04 Mata 2021.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jurgen-klopp-yahishuye-isezerano-rikomeye-yagiranye-n-umuryango-we

  • ShaddyBoo yishongoye ku bagabo bakiri kumushukisha imitungo n'amafaranga kugira ngo bamukoreshe icyo bashaka[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Shaddy Boo umaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'imyambarire ye ikurura igitsinagabo, yahamirije Abagabo ko icyo Abagore babakundira atari imitungo ko ahubwo baba bashaka urukundo rwa nyarwo no kwitabwaho bihagije.

    Abinyujije kuri Twitter, Shaddy Boo yibukije Abagabo ko badakwiriye gufata Abagore nk'abakururwa n'imitungo kuko na bo basigaye bayifite ndetse abenshi mu bagore bakaba bafite agatubutse.

    Shaddy Boo avuga ko abatekereza ko Abakobwa cyangwa Abagore bakurikira imitungo baba bibeshya cyane.

    Yagize ati 'Abagabo bamwe batekereza ko abagore dushaka amafaranga, imodoka, n'impano. Kugira ishyaka, kuba inyangamugayo, kuba uwo kwizerwa, kudusetsa, hamwe no kudushyira mu byo mushyira imbere. Amafranga natwe dusigaye tuyafite.'

    Hari abagifite imyumvire ivuga ko Abagore bakunda umugabo ufite amafaranga ariko bagera mu rugo rwe bakirirwa baganya ngo ntabwo abaha umwanya. Bavuga ko Abagabo bagira umwanya nta mafaranga bagira.

    Hari n'abashimangira ko umugore adakwiriye kurira mu gihe yasanze Umugabo amukurikiyeho amafaranga ko ikiba kibahuza ari ayo mafaranga ko umugabo aramutse atayahize agahugira mu bya Care byarangira uwo mugore yisangiye abafite agatubutse.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yishongoye-ku-bagabo-bakiri-kumushukisha-imitungo-n-amafaranga-kugira

  • Urukiko rwashimangiye iminsi 30 yo gufungwa by'agateganyo kuri CSP Kayumba wayoboraga gereza ya Mageragere – #rwanda #RwOT

    CSP Kayumba na SP Ntakirutimana Eric bakurikiranyweho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro bakoze ari abayobozi muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

    Ni mu gihe kandi Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza (Intelligence officer) muri iyo Gereza akurikiranyweho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba n'icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo.

    Kuwa 22 Gashyantare 2021, nibwo aba bose bari bakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge, gusa bahise bajuririra iki cyemezo.

    Ubwo hasomwaga imyanzuro y'iki gifungo, Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephraim bakekwaho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo n'icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro bakurikiranyweho.

    Urukiko rwavuze kandi ko hari impamvu zikomeye zituma Mutamaniwa Ephraim akekwaho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba n'icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo akurikiranyweho.

    Urukiko rwategetse ko CSP Kayumba, SP Ntakirutimana na Mutamaniwa bakurikiranwa bafunzwe by'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30 [Ukwezi kumwe] muri Gereza yemewe.

    Nyuma yo kujurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Kane, narwo rwatesheje agaciro ubujurire bwabo, bityo rurekeraho iki cyemezo cy'uko bakomeza gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Bakurikiranyweho kwiba amafaranga y'imfungwa…

    Muri Mutarama 2021, uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite Ubwenegihugu bw'u Bwongereza wari ufungiye i Mageragere yahibiwe 9.144.300.000 Frw ahwanye n'amapawundi 7.679.911.

    Bivugwa ko aya mafaranga yakuwe ku ikarita asanzwe akoresha agura ibintu bitandukanye birimo imiti ya Insulin injection n'ibyo kurya bitandukanye, yamara kubigura ikarita igasubizwa Bugingo Eugène ukora mu bijyanye n'imibereho myiza muri Gereza ya Nyarugenge.

    Kassem iyo yongeraga gukenera gukoresha iyi karita yajyaga kuyifata agasubira guhaha kuko yajyagayo kabiri mu kwezi, akaba yaraherukaga kuyikoresha tariki 18 Kanama 2020, itangira kwibirwaho ayo mafaranga muri Nzeri 2020.

    Bugingo abisabwe n'umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba Innocent, ngo yakuye iyo karita aho yari ibitse ikaba yaraguriweho ibicuruzwa bitandutanye mu buryo bw'ikoranabuhanga ( online) nyirayo atabizi, hakoreshejwe telefoni ya Gashema Faustin ufungiye muri iyo Gereza akaba ari uburyo abaregwa bakoreshaga ngo bitagaragara ko aribo baguriyeho ibyo bintu bakoresha sim card z'abafungwa zabikwaga na Mutamaniwa Ephraim.

    Umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba yifashishije umufungwa witwa Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga (IT), amusaba ko yakura amafaranga kuri iyo karita ya Ayman Muhamed, na we amusubiza ko bitankunda uretse kuba gusa yayikoresha agura ibintu bitandukanye online.

    Icyo gihe ngo nibwo yahise yinjira muri iyo konti ye, hakoreshejwe ikarita imaze kuvugwa kahaba haraguzwe telefone SAMSUNG S8 n'ibindi bintu bitandukanye bigizwe na biscuits, juices n'ibindi muri sosiyete yitwa ''VUBA VUBA, ibizana ku murenge wa Mageragere, byakirwa na secretaire witwa Uwamariya Marguerite, maze akabigeza kwa CSP Kayumba.

    Urukiko rwemeje ko CSP Kayumba Innocent na bagenzi be bakomeza gufungwa by’agateganyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwashimangiye-iminsi-30-yo-gufungwa-by-agateganyo-kuri-csp-kayumba

  • Urukiko rwashimangiye iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo kuri CSP Kayumba wayoboraga gereza ya Mageragere –

    CSP Kayumba na SP Ntakirutimana Eric bakurikiranyweho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro bakoze ari abayobozi muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

    Ni mu gihe kandi Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza (Intelligence officer) muri iyo Gereza akurikiranyweho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba n‘icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo.

    Kuwa 22 Gashyantare 2021, nibwo aba bose bari bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, gusa bahise bajuririra iki cyemezo.

    Ubwo hasomwaga imyanzuro y’iki gifungo, Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephraim bakekwaho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro bakurikiranyweho.

    Urukiko rwavuze kandi ko hari impamvu zikomeye zituma Mutamaniwa Ephraim akekwaho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba n’icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo akurikiranyweho.

    Urukiko rwategetse ko CSP Kayumba, SP Ntakirutimana na Mutamaniwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 [Ukwezi kumwe] muri Gereza yemewe.

    Nyuma yo kujurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Kane, narwo rwatesheje agaciro ubujurire bwabo, bityo rurekeraho iki cyemezo cy’uko bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Bakurikiranyweho kwiba amafaranga y’imfungwa…

    Muri Mutarama 2021, uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza wari ufungiye i Mageragere yahibiwe 9.144.300.000 Frw ahwanye n’amapawundi 7.679.911.

    Bivugwa ko aya mafaranga yakuwe ku ikarita asanzwe akoresha agura ibintu bitandukanye birimo imiti ya Insulin injection n’ibyo kurya bitandukanye, yamara kubigura ikarita igasubizwa Bugingo Eugène ukora mu bijyanye n’imibereho myiza muri Gereza ya Nyarugenge.

    Kassem iyo yongeraga gukenera gukoresha iyi karita yajyaga kuyifata agasubira guhaha kuko yajyagayo kabiri mu kwezi, akaba yaraherukaga kuyikoresha tariki 18 Kanama 2020, itangira kwibirwaho ayo mafaranga muri Nzeri 2020.

    Bugingo abisabwe n’umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba Innocent, ngo yakuye iyo karita aho yari ibitse ikaba yaraguriweho ibicuruzwa bitandutanye mu buryo bw’ikoranabuhanga ( online) nyirayo atabizi, hakoreshejwe telefoni ya Gashema Faustin ufungiye muri iyo Gereza akaba ari uburyo abaregwa bakoreshaga ngo bitagaragara ko aribo baguriyeho ibyo bintu bakoresha sim card z’abafungwa zabikwaga na Mutamaniwa Ephraim.

    Umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba yifashishije umufungwa witwa Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga (IT), amusaba ko yakura amafaranga kuri iyo karita ya Ayman Muhamed, na we amusubiza ko bitankunda uretse kuba gusa yayikoresha agura ibintu bitandukanye online.

    Icyo gihe ngo nibwo yahise yinjira muri iyo konti ye, hakoreshejwe ikarita imaze kuvugwa kahaba haraguzwe telefone SAMSUNG S8 n’ibindi bintu bitandukanye bigizwe na biscuits, juices n’ibindi muri sosiyete yitwa ‘’VUBA VUBA, ibizana ku murenge wa Mageragere, byakirwa na secretaire witwa Uwamariya Marguerite, maze akabigeza kwa CSP Kayumba.

    Urukiko rwemeje ko CSP Kayumba Innocent na bagenzi be bakomeza gufungwa by’agateganyo