Category: Uncategorized

  • Kamonyi: Imbamutima za Gitifu wasubijwe mu kazi nyuma y’amezi atatu akurikiranywe n’ubutabera –

    Ku wa 13 Ugushyingo 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Niyobuhungiro, aho yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.

    Niyobuhungiro yari yafashwe ari kumwe n’Ukuriye DASSO ndetse n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Murenge wa Ngamba, bose bakurikiranyweho ibyo byaba aho byavugwaga ko babikoze mu bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro.

    Nyuma y’uko bose uko ari batatu bagizwe abere n’Urukiko, Gitifu Niyobuhungiro yasubijwe mu kazi ku wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, ndetse ahita akurwa aho yayoboraga muri Ngamba ajyanwa mu Murenge wa Kayumbu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyobuhungiro yagaragaje ko yishimiye kugirwa umwere n’urukiko ariko by’umwihariko kuba Ubuyobozi bw’Akarere bwongeye kumugirira icyizere bukamusubiza mu kazi.

    Yagize ati “Natangiye akazi kuri iyi tariki. Nk’umuyobozi, urabizi muri iki gihugu iyo umuntu hari ibyo bamukekaho cyangwa ibyo agomba kubazwa agomba kubibazwa, agomba kubazwa ibyo akora.”

    Gitifu Niyobuhungiro yavuze ko kuri we yishimye cyane kandi nta pfunwe afite kuko ibyamubayeho byari mu rwego rwo kubazwa inshingano, bitavuze ko yari yakoze amakosa cyangwa ibyaha.

    Ati “Njyewe rero nishimye cyane kubera ko ubutabera burashishoza ndetse n’inzego zigakurikirana zikareba ukuri aho kuri. Njye nta pfunwe mfite kuko ni ibisanzwe ko umuyobozi agomba kubazwa inshingano cyangwa ibyo agomba gutangaho amakuru no gusobanura.”

    Avuga ko yiteguye neza gukomeza inshingano ze cyane ko n’ubwo yari akurikiranywe, abandi bakozi bari bahari, bityo na we ngo agiye gukomeza gufatanya nabo kubaka igihugu banatanga serivisi nziza.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi butangaza ko gusubiza mu kazi Niyobuhungiro Obed bikurikije amategeko kuko yagizwe umwere n’urukiko ku byaha yari akurikiranyweho. Ni ukuvuga ko azahabwa ibyo amategeko amuteganyiriza byose mu gihe yari amaze atari mu kazi.

    Gitifu Niyobuhungiro (iburyo) ahererekanya ububasha na Gitifu Sam uzamusimbura ku buyobozi bw’Umurenge wa Ngamba, kuko we yoherejwe kuyobora uwa Kayumbu

  • Amateka ariyanditse : Ubu Tanzania iyobowe n’umugore… Samia amaze kurahira #rwanda #RwOT

    Samia Suluhu Hassan yarahiriye imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba ari na we ukuriye Ubucamanza muri kiriya gihugu, Prof. Ibrahim Juma.

    Iyi ndahiro yarahiriye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Tanzania, yayisubiyemo ubugira gatatu mu muhango waciye kuri Television y’Igihugu imbonankubone.

    Ni we ubaye Perezida wa mbere w’umugore wa kiriya gihugu mu baperezida Batandatu bayoboye kiriya gihugu.

    Samia wari Visi Perezida wa kiriya gihugu kuva muri 2015 ni na we usa nk’aho ari we Perezida uyoboye Igihugu mu byo ku mugabane wa Africa dore ko ikindi gihugu gifite Perezida w’umugore ari Ethiopia ariko ubusanzwe kiriya gihugu kiyoborwa na Minisitiri w’Inetebe.

    Iby’ibanze kuri Samia

    Mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2015, Samia Hassan Suluhu wiyamamazaga nk’uwaba Visi Perezida ku itike y’ishyaka CCM, hagaragaye aherekejwe n’imodoka z’abahanzi benshi bakomeye bo muri Tanzania.

    Mbere yaho, benshi baramutinyaga kubera kumwubaha – ariko, nk’uburyo bwo kwiyegereza abayoboke, abasaba ikintu kimwe gusa : kumwita ‘Mama’.

    Kuva icyo gihe, inkingi yari ibatandukanyije irasenyuka, ibikorwa bye byo kwiyamamaza biritabirwa cyane – bitandukanye n’ibyari bimenyerewe mbere mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya wa visi perezida.

    Ku Banyatanzania benshi, Samia Hassan Suluhu, w’imyaka 61, yamenyekanye cyane kurushaho ubwo yagirwaga uwungirije umukuru w’akanama ko mu nteko ko gutegura itegekonshinga rishya mu 2014.

    Kubera ko inteko yatangazaga ibikorwa bitandukanye kuri televiziyo birimo kuba, kandi n’Abanyatanzania benshi bafite amashyushyu (amatsiko) yo kumenya ibirimo kuba, isura ya Samia yatangiye kumenyerwa mu maso ya benshi ndetse n’ubushobozi bwe bwo kuyobora burigaragaza.

    Ubwo CCM yatsindaga amatora rusange yo muri 2015 – avugwa ko ari yo ya mbere yabayemo guhatana cyane mu mateka y’iki gihugu, Samia yanditse amateka aba umugore wa mbere ugeze kuri uwo mwanya wa Visi Perezida kuva Tanzania yatangira kubaho nk’igihugu.

    Mu bikorwa bisanzwe bya politike byo mu nteko muri icyo gihe, Samia yari azwiho kugira ubushobozi bwo gutuza – no mu gihe mu nteko y’icyo gihe hari harimo umwuka mubi w’imikorere, kandi ngo akamenya no kuvugana n’abantu bose.

    Mama Samia yashakanye n’umugabo we Hafidh Ameir mu 1978, babyaranye abana bane. Umwana we uzwi cyane ni uwitwa Wanu, uyu akaba ari umudepite mu nteko ishingamategeko ya Tanzania.

    Samia afite impamyabumenyi mu bukungu yo ku rwego rwa ‘postgraduate diploma’ yakuye kuri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza. Yize kandi imitegekere kuri Kaminuza ya Mzumbe muri Tanzania.

    Madamu Samia avuga ko inzira yanyuzemo itari yoroshye nk’uko hari ababivuga.

    Ati “Urugendo rwanjye muri politike rwabaye rurerure kandi rurimo n’inyungu. Si ibintu byoroshye gukorera umuryango wawe ugakomeza n’ubuzima bwa politike, kwiga n’izindi nshingano zo mu kazi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Amateka-ariyanditse-Ubu-Tanzania-iyobowe-n-umugore-Samia-amaze-kurahira

  • Ruhango : Umugabo arakekwaho kwica umugore we amukase ijosi #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Nsengimana Ildephonse w’Imyaka 44 y’amavuko arakekwaho kwica umugore we Yamuragiye Thèrese w’imyaka 49 y’amavuko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Werurwe.

    Uwamwiza Jeanne d’Arc uyobora Umurenge wa Kinihira, avuga ko bariya bombi bari birirwanye bahinga, bakaza guhingura saa sita ari na bwo umugore yahitaga ajya mu turimo two mu rugo.

    Ngo abaturanyi b’uyu muryango bakeka ko ubwo uyu mugore yari mu turimo ari bwo umugabo yinjiye mu nzu akazana umuhoro ubundi agatema umugore we.

    Uyu muyobozi agira ati 'Ni Inkuru y’akababaro kubona umugabo atema uwo bashakanye bene aka kagene.'

    Abaturanyi bavuga ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

    Nsengimana Ildephonse na Yamuragiye Thèrese bari bafitanye abana batatu.

    Ngo uyu mugabo yashatse gutoroka kuko yahise yiruka ariko abaturage baramutangira baramufata, bamushyikiriza inzego z’umutekano zahise zihagera.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gitwe kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma mu gihe uriya mugabo we yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Kabagari.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umugabo-arakekwaho-kwica-umugore-we-amukase-ijosi

  • Padiri Charles Ndekwe wari ukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana –

    Uretse kuba ariwe wari ukuze Ndekwe Charles ni mu Padiri wari umaze igihe kinini muri uyu muhamagaro, dore ko yari awumazemo imyaka 65.

    Amakuru y’urupfu rwa Padiri Ndekwe yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, ndetse yemezwa n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege.

    Padiri Ndekwe yatangiriye urugendo rwo kwiha Imana mu Iseminari Nto ya Kabgayi, mu 1956 ahabwa Ubusaserdoti ari uwa 120 mu Banyarwanda bose babuhawe.

    Abazi neza Padiri Ndekwe bavuga ko ‘Intwari yabyirukiye gutsinda’ ari cyo cyari icyivugo cye, kandi koko ngo yari intwari bitari ibyo mu gitaramo cya Kinyarwanda gusa.

    Musenyeri Mbonyitege yavuze ko Padiri Ndekwe “Yari umupadiri ukunda Yezu na Mariya. Misa n’ishapure ye ni inshuti yagendanaga mu gihe amaze hano. Yakundaga Kiliziya n’abapadiri.”

    Yavuze kandi ko mu gihe amaze aryamye kubera izabukuru, nta kiruhuko yigeze agira, ahubwo ko yakomezaga gusenga no gukoresha imbaraga nke ze mu murimo w’Imana.

    Yakomeje agira ati “Yatubaniye neza, atuvuyemo neza. Niwe wari mukuru mu bapadiri bo mu Rwanda. Naruhukire mu mahoro kandi agiye tukimukunda.”

    Padiri Ndekwe wabaga muri Diyosezi ya Kabgayi, yari amaze imyaka 10 ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Mu 2006, ubwo Padiri Ndekwe yizihizaga Yubile y’imyaka 50 y’Ubusaseridoti, uwari Minisitiri w’Intebe, Makuza Bernard, yavuze ko izina rye ryabaye ‘Mukundabantu’ kandi ko yaharaniye kuba umukirisitu n’Umunyarwanda ukunda igihugu cye n’abagituye.

    Icyo gihe yaragize ati “Nshyizeho agakeregeshwa kanjye sinakuvuga Ndekwe ngo nibagirwe imijugujugu yawe n’ibinyunguti ku bo wabonaga batagendana cyangwa ngo bakorane ibakwe mu gihe wari umurezi mu iseminari, ariko n’ahandi muri za Paruwasi nibwira ko ariko byari bimeze. Waziranaga n’ubunyanda no kuba icyangwe. Ibyo byose wabikoranaga urukundo n’urugwiro.”

    Mu 2017, Padiri Ndekwe yagiranye ikiganiro na IGIHE agaragaza ko yishimira kuba Abanyarwanda baramenye Imana, akanababazwa no kuba barandavuje bakicana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Icyo gihe yanakomoje ku bindi birimo abapadiri bakomeje gusaba ko bemererwa gushaka abagore, aho yagaragaje ko asanga ari ishyano no kumvira Shitani.

    Padiri Ndekwe yavugaga ko mu myaka yose amaze mu rugendo rw’Ubupadiri, afite byinshi yishimira yarubonyemo.

    Ati “Nishimira kuba umupadiri nyine, gukurikira usumba byose. N’ubwo ndi akantu k’intege nke natoranyije neza nako sinjye watoranyije naratowe.”

    Yongeyeho ko yanyuzwe ko kuba yarakurikiye Yezu, ati “Nkiri umwana nabaye intore y’ingenzi ndetse no mu gipadiri naragerageje, sinavuga ngo ndi umutagatifu ariko naragerageje gukurikira icyo nemera ‘Yezu Kristu’.”

    Padiri Ndekwe Charles yavutse mu 1927, abatizwa ari ku wa Gatandatu 19 Ukuboza 1936, ahabwa Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ku Cyumweru tariki 8 Mata 1956.

    Yabaye Umusaseridoti wa 122 mu barerewe mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

    Padiri Ndekwe yavukiye muri Paruwasi ya Cyahinda ahahoze hitwa mu Bashumba ubu ni mu karere ka Nyaruguru. Kuva mu 1956, yari umupadiri muri za Paruwasi nyinshi cyane cyane i Kabgayi, ari muri Paruwasi no mu Iseminari kugeza igihe agiriye mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Padiri Ndekwe yari afite imyaka 94

    Padiri Ndekwe yari amaze imyaka 65 mu muhamagaro w’Ubuseseridoti

    Padiri Ndekwe ni we wari umaze imyaka myinshi mu muhamagaro w’Ubuseseridoti mu Rwanda

  • Kayonza: Umukozi wo mu rugo yagerageje kwiyahura nyuma yo kubwirwa nabi n’abamukoresha –

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Werurwe 2021, bibera mu Mudugudu wa Gasabo mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Ndego.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mukobwa yakundaga gutonganywa n’abakoresha be hakiyongeraho n’abana babo dore ko ngo nabo bakundaga kumubwira nabi. Ku wa 18 Werurwe ngo byaje kumurenga nyuma yo kubwirwa nabi n’umusore wo muri urwo rugo ahitamo kwiyahura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Karuranga Léon, yabwiye IGIHE ko uwo mukobwa yagerageje kwiyahura akoresheje umuti usanzwe wica imbeba ariko aza gutabarwa n’abo babanaga.

    Yagize ati “Ni umukobwa w’imyaka 20 yakoraga akazi ko mu rugo, amakuru nabwiwe rero ni uko yatonganye n’umwana w’umusore wo muri urwo rugo afata umwanzuro wo kunywa umuti usanzwe ukoreshwa mu kwica imbeba, ubuzima bwe buhita buhinduka bamujyana ku kigo nderabuzima kugira ngo yitabweho.”

    Karuranga yavuze ko abantu bakwiriye guha agaciro abakozi bo mu rugo bakirinda kubafata nabi kuko nabo ari abantu nk’abandi. Yongeyeho ko bibabaje kubona umuntu akoresha akazi ko mu rugo umwana wagakwiriye kuba ari mu ishuri.

    Ati “Abana nk’abo bakora mu ngo akenshi usanga baraje gukora ako kazi kubera ibibazo, ababakoresha rero bakwiriye kubafata nk’ababyeyi nabo bakabafata nk’abana babo kuruta uko babafata nk’abakozi, iyo umubwiye nabi ashobora gukora ikintu kitari cyiza cyanabagiraho ingaruka.”

    Kuri ubu uyu mwana w’umukobwa arwariye ku Kigo Nderabuzima cya Ndego, mu gihe ubuyobozi buvuga ko bugiye gusura abakoresha be kugira ngo bubagire inama.

    Akarere ka Kayonza ni ko kabereyemo iri sanganya

  • Ruhango: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukase ijosi –

    Uwo mugabo w’imyaka 44 y’amavuko yari asanzwe abana n’umugore we w’imyaka 49 y’amavuko mu Muduguru wa Gasiza mu Kagari ka Muyunzwe bafitanye abana bane.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jeanne d’Arc, avuga ko amakuru y’ibanze bamenye ari uko uwo mugabo n’umugore we bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kumusuzugura.

    Bavuye guhinga bageze mu rugo nka saa Sita umugore atangira gushaka icyo guteka. Umugabo yinjiye mu nzu asohokana umuhoro amutema mu mutwe kugeza amukase ijosi.

    Yavuze ko uwo mugabo akimara gufatwa yemeye ko ari we wishe umugore we amuziza ko yari amaze igihe amusuzugura akamusuzuguza n’abana.

    Ati “Yatubwiye ngo yari arambiwe agasuzuguro k’umugore. Ntabwo yerura neza ngo agaragaze icyamuteye gufata umuhoro ngo ahite amutema ako kanya.”

    Yakomeje ati “Urugo rwabo ntabwo twari turufite mu zirangwamo amakimbirane.”

    Uwamwiza avuga ko bibabaje kumva umuntu yica uwo bashakanye, asaba abaturage kwirinda amakimbirane kandi igihe bafitanye ibibazo bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha kubikemura.

    Uwo mugabo amaze kwica umugore we yagerageje kwirukanka ahunga ariko afatwa n’abaturage bamushyikiriza inzego z’umutekano. Afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Murenge wa Kabagali.

    Inzego zibishinzwe zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye uwo mugabo afata umwanzuro wo kwica uwo bashakanye.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gitwe.

    Amategeko ateganya ko uwo mugabo ahamwe n’icyaha cyo kwica uwo bashakanye abigambiriye, yakatirwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

    Ubu bwicanyi bwabereye mu Karere ka Ruhango

    [email protected]


  • Padiri Ndekwe wari ukuze kurusha abandi Bapadiri mu Rwanda yatabarutse #rwanda #RwOT

    Padiri Charles Ndekwe yari na we mupadiri umaze igihe kinini mu bupadiri kuko yari abumazeho imyaka 65, akaba yari amaze igihe ari mu kiruhuko cy’izabukuru muri Diyoseze ya Kabgayi.

    Yitabye Imana nyuma y’imyaka ibiri Musenyeri Eulade Rudahunga wari we mupadiri ukuze kurusha abandi mu Rwanda na we atabarutse kuko yapfuye muri 2019 ubwo yari afite imyaka 97.

    Padiri Ndekwe watangiriye urugendo rwo kwiha Imana mu Iseminari Nto ya Kabgayi, mu 1956 agahabwa Ubusaserdoti ari uwa 120 mu Banyarwanda bose babuhawe.

    Mu biganiro yagiye agira akiri mu mwuka w’abazima, yakundaga kuvuga ko yizeye kuzasanga Imana mu Ijuru.

    Yakunze kunenga abapadiri bari bakomeje gusaba ko bakwemererwa gushaka abagore, akavuga ko byaba ari amahano ndetse ko byaba ari ukuyoboka Satani.

    Muri 2017 ubwo Kiliziya Gatulika yizihizaga yubile y’imyaka 100 y’Ubusaserdoti, Padiri Charles Ndekwe na Musenyeri Eulade Rudahunga [yari akiriho] bari bahawe impano y’inka na Bibiliya nko kubashimira nk’abantu bamaze igihe kinini mu busasiridoti mu Rwanda.

    Aha ni mu kwizihiza Yubile y’Imyaka 100 y’Ubusaseridoto mu Rwanda ubwo Perezida Kagame yashimiraga Abapadiri babumazemo igihe kinini mu Rwanda
    [Uyu ni Musenyeri Eulade]

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Padiri-Ndekwe-wari-ukuze-kurusha-abandi-Bapadiri-mu-Rwanda-yatabarutse

  • Ruhango: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukase ijosi – #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo w'imyaka 44 y'amavuko yari asanzwe abana n'umugore we w'imyaka 49 y'amavuko mu Muduguru wa Gasiza mu Kagari ka Muyunzwe bafitanye abana bane.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jeanne d'Arc, avuga ko amakuru y'ibanze bamenye ari uko uwo mugabo n'umugore we bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kumusuzugura.

    Bavuye guhinga bageze mu rugo nka saa Sita umugore atangira gushaka icyo guteka. Umugabo yinjiye mu nzu asohokana umuhoro amutema mu mutwe kugeza amukase ijosi.

    Yavuze ko uwo mugabo akimara gufatwa yemeye ko ari we wishe umugore we amuziza ko yari amaze igihe amusuzugura akamusuzuguza n'abana.

    Ati “Yatubwiye ngo yari arambiwe agasuzuguro k'umugore. Ntabwo yerura neza ngo agaragaze icyamuteye gufata umuhoro ngo ahite amutema ako kanya.”

    Yakomeje ati “Urugo rwabo ntabwo twari turufite mu zirangwamo amakimbirane.”

    Uwamwiza avuga ko bibabaje kumva umuntu yica uwo bashakanye, asaba abaturage kwirinda amakimbirane kandi igihe bafitanye ibibazo bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha kubikemura.

    Uwo mugabo amaze kwica umugore we yagerageje kwirukanka ahunga ariko afatwa n'abaturage bamushyikiriza inzego z'umutekano. Afungiye kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) mu Murenge wa Kabagali.

    Inzego zibishinzwe zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye uwo mugabo afata umwanzuro wo kwica uwo bashakanye.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Gitwe.

    Amategeko ateganya ko uwo mugabo ahamwe n'icyaha cyo kwica uwo bashakanye abigambiriye, yakatirwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

    Ubu bwicanyi bwabereye mu Karere ka Ruhango

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umugabo-akurikiranyweho-kwica-umugore-we-amukase-ijosi

  • Urukiko rwanze ubusabe bwa ba CSP Kayumba baregwa kwiba Miliyari 10 bifuzaga kurekurwa #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki 18 Werurwe, Umucamanza yategetse ko aba bagabo bakomeza gufungwa by’agateganyo.

    Umucamanza yabanje gusubiramo uko iburanisha ryagenze ku wa 11 Werurwe 2021, yavuze ko CSP KAYUMBA Innocent yajuririye icyemezo cy’Urukiko rwa mbere avuga ko nta mpamvu zikomeye zihari zo gutuma akurikiranwa afunzwe.

    Abaregwa ni CSP KAYUMBA Innocent wayoboraga Gereza ya Mageragere, SP Ntakirutimana Eric wari umwungirije, na Chief Sgt Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza.

    Bakurikiranyweho ibyaha bitatu ; Icyaha cyo kwiba ; Icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo n’Icyaha cyo Kwiyitirira umwirondoro utari uwawe.

    Bose uko ari batatu bafungiye kuri Gereza ya Nyanza ni naho urukiko rwategetse ko bakomeza gufungirwa by’agateganyo.

    Bari basabye urukiko kubarekura ngo kuko nta mpamvu zikomeye zatuma bakurikitanwa bafunze by’agateganyo.

    Urukiko rwo ruvuga ko mu gihe baba barekuwe bashobora gushyira igitutu ku batangabuhamya bikaba byabangamira iperereza.

    Aba bagabo bari bajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyafashwe tariki 22 Gashyantare 2021 cyo kubafunga by’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma bakekwa ko bakoze biriya byaha bashinjwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Urukiko-rwanze-ubusabe-bwa-ba-CSP-Kayumba-baregwa-kwiba-Miliyari-10-bifuzaga-kurekurwa

  • Arsenal na Manchester United zageze muri ¼ cya Europa League ,Tottenham isezererwa mu buryo bugayitse #rwanda #RwOT

    Arsenal yari yatsinze ibitego 3-1 mu mukino ubanza wabereye mu Bugereki yaje iri ku rwego rwo hasi cyane inanirwa gutsinda Olympiakos y'abakinnyi 10 mu mukino wo kwishyura wabereye ku kibuga cya Emirates.

    Igitego cya rutahizamu Youssef El-Arabi ku munota wa 51 w'umukino cyahaye Olympiacos imbaraga zo gushaka ibindi 2 ngo isezerere Arsenal nkuko yabigenje mu mwaka ushize muri 1/32 ariko biba iby'ubusa.

    Ba rutahizamu ba Arsenal barimo Aubameyang na Pepe babonye amahirwe menshi yabazwe ariko ntibabasha kwinjiza ibitego ahanini biturutse no ku kwirara ko bakomeje.

    Olympiacos yarangije umukino ari abakinyi 10 kuko myugariro Ousseynou Ba yahawe amakarita 2 y'umuhondo mu minota ya nyuma y'umukino yavuyemo umutuku.

    Ku rundi ruhande,Manchester United yari yanganyije igitego 1-1 na AC Milan mu mukino ubanza,yakoze ibyo yasabwaga mu mukino wo kwishyura iyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Paul Pogba ku munota wa 48 w'umukino.

    Pogba umaze iminsi mu mvune, yinjiye mu kibuga ku munota wa 46 asimbuye Marcus Rashford ndetse uretse n'iki gitego yatsinze yafashije United mu gushaka imipira ndetse no kureama amahirwe.

    Tottenham yabaye ikipe ya 2 yo muri Premier isezerewe mu buryo bugayitse nyuma ya Leicester yasezerewe ubushize,kuko mu mukino ubanza yatsinze ibitego 2-0 ku kibuga cyayo ariko mu wo kwishyura nayo yishyuwe ibyo bitego hitabazwa iminota 30 y'inyongera.

    Tottenham yari ku rwego rwo hasi,yananiwe guhagarika umunya Croatia witwa Mislav Orsic wabatsinze ibi bitego byose uko ari 3-0 byabonetse muri uyu mukino.Ibitego 2 bya mbere Mislav Orsic yabitsinze ku munota wa 62 na 82 hanyuma icya 3 agitsinda ku munota wa 106.

    Gutsindwa mu buryo bugayitse gutya byatumye benshi bemeza ko umutoza Jose Mourinho ashobora kwirukanwa vuba cyangwa se abakinnyi barimo Harry Kane na Son bakazigendera mu mpeshyi.

    Kuri uyu wa Gatanu i Nyon harabera Tombola ya 1/4 cya Europa League na Champions League aho muri iki cyiciro buri kipe yemerewe gutombora indi.

    Amakipe yageze muri 1/4 cya Europa League:

    Ajax (NED)
    Arsenal (ENG)
    Dinamo Zagreb (CRO)
    Granada (ESP)
    Manchester United (ENG) 
    Roma (ITA) 
    Slavia Praha (CZE)
    Villarreal (ESP)

    INGENGABIHE

    1/4

    Umukino ubanza: 8 Mata 2021
    Uwo kwishyura: 15 Mata 2021

    1/2

    Umukino ubanza: 29 Mata
    Uwo kwishyura: 6 Gicurasi

    UMUKINO WA NYUMA

    Kuwa Gatatu 26 Gicurasi 2021 (Gdańsk Arena, Poland)

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-na-manchester-united-zageze-muri-%C2%BC-cya-europa-league-tottenham