Category: Uncategorized

  • Abakinnyi ba Liverpool Mohamed Salah, bagaragaye mu myitozo yo muri Gym bumva indirimbo ya Bruce Melodie #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Liverpool, Mohamed Salah wari kumwe na bagenzi be barimo Thiago Alcantara, agaragara yurira igisa n'igikuta kiri muri Gym, mu majwi yumvikana aho bakoreraga harimo indirimbo 'Fresh' y'umuhanzi Nyarwanda, Bruce Melodie.

    Abinyujije kuri Twitter, Bruce Melodie yashimiye Liverpool ko abakinnyi bayo bakoreye imyitozo muri Gym bumva indirimbo ye.

    Indirimbo Fresh imaze kurebwa n'abasaga miliyoni kuri YouTube kuva tariki ya 13 Ukuboza 2019, mu buryo bw'amajwi yakozwe na Runtinz Badder wo muri Nigeria mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Kenny uzwi muri Tanzania kubera abahanzi b'ibyamamare bagiye bakorana.

    Liverpool iheruka gutsinda Wolves mu mukino wabaye ku wa Mbere, izongera gusubira mu kibuga tariki ya 4 Mata, yakirwa na Arsenal muri Premier League, iminsi itatu mbere y'uko yakirwa na Real Madrid muri Champions League.

    Kuri ubu, bamwe mu bakinnyi bayo bagiye kwitabira imikino mpuzamahanga. Mohamed Salah wagaragaye mu mashusho y'imyitozo yo kuri uyu wa Gatandatu, yahamagawe mu ikipe y'Igihugu ya Misiri izakina na Kenya n'Ibirwa Comores tariki ya 25 n'iya 29 Werurwe 2021.

    Mu gihe atararekurwa n'ikipe ye ya Liverpool, Mohamed Salah yitabiriye imyitozo yo muri Gym yakorewe mu kigo cya AXA kuri uyu wa Gatandatu.

    Mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2021, Mohamed Salah na bagenzi be bazaba basabwa gutsinda byibuze umwe muri ibiri isigaye kugira ngo bizere gusubira muri iri rushanwa rizabera muri Cameroun mu ntangiriro z'umwaka utaha.

    Misiri iyoboye itsinda G n'amanota umunani inganya n'Ibirwa bya Comores mu gihe Kenya ifite atatu naho Togo ikagira inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abakinnyi-ba-liverpool-mohamed-salah-bagaragaye-mu-myitozo-yo-muri-gym-bumva

  • Miss Ingabire Grace burya afite indi mpano idasanzwe yatunguye abatari bayizi (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uko bwira n'uko bukeye niko hagenda hamenyekana ibintu bitandukanye bitari bizwi kuri Nyampinga w'u Rwanda 2021,Ingabire Grace. Kuri ubu abantu batunguwe no kubona azi gukina umukino njyarugamba wa Taekwondo.

    Nyuma y'aho Miss Grace amariye gutorwa,hakomeje gukwirakwira amashusho ye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari mu myitozo y'umukino njya rugamba wa Taekwondo aho usanga abikora neza, ku buryo ubona ari impano ikomeye afite.

    Uyu mukobwa w'imyaka 25 agaragara atera umugeri uremereye kandi ugororotse, byerekana ka ari ibintu azi adashakisha.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/miss-ingabire-grace-burya-afite-indi-mpano-idasanzwe-yatunguye-abatari-bayizi-video/

  • Muhanga: Hatangiye kuboneka imibiri y’abazize Jenoside yubakiweho urusengero rwa ADEPR Gahogo –

    Ni igikorwa cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Werurwe 2021 hifashishwa imashini mu rwego rwo kwihutisha akazi.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yavuze ko batangiye kubona imibiri kandi hari icyizere ko hazaboneka indi.

    Ati “Twahereye mu gitondo tugejeje ku mugoroba, kuba tubonye imibiri biduhaye icyizere ko mu minsi dusigaje tuzabona n’indi.”

    Yakomeje avuga ko kuba imibiri yatangiye kuboneka kandi n’ubushize ubwo bashakishaga bahakuye indi igera ku munani, bisobanuye ko muri ako gace hiciwe Abatutsi benshi muri Mata 1994.

    Muri Gashyantare 2021 ni bwo Komisiyo igizwe n’inzego zitandukanye yanzuye ko igice cy’urusengero rw’Itorero ADEPR Gahogo ruherereye mu Karere ka Muhanga gisenywa, kuko bikekwa ko cyubakiye hejuru y’imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyo komisiyo yashizweho nyuma y’uko mu Ukwakira 2019 abaturage bacukuraga umuyoboro w’amazi mu gikari cy’Urusengero rwa ADEPR Gahogo ruri inyuma y’urugo rw’umuturage, babonye imibiri umunani y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bikekwa ko harimo n’indi hagendewe ku bimenyetso byabonetse.

    Iyo Komisiyo yashyizweho igizwe n’inzego zirimo ADEPR, Ibuka, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Inzego z’umutekano n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

    Kugeza ubu hari imibiri yatangiye kuboneka ariko ibikorwa byo gushakisha birakomeje kandi hari icyizere ko mu minsi itatu bihaye hazaboneka indi.

    Bivugwa ko aho urwo rusengero rwa ADEPR Gahogo rwubatse hahoze hatuye umugabo witwa Bikorachini, ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi benshi.

    Gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside biri gukorwa n’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage

    Ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi byatangiye kuri uyu wa Mbere

    Imwe mu myenda yasanzwe ahatangiye kuboneka imibiri y’abazize Jenoside

    Mu gice cy’ibaraza ry’uru rusengero rwa ADEPR Gahogo ahagana imbere aho binjirira, mu mbuga yarwo ndetse n’iruhande rw’indi myobo yacukuwe ubushize yo gufata amazi niho hari gushakishwa imibiri y’Abatutsi

    Mu gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe imashini mu rwego rwo kwihutisha akazi

    Mu Karere ka Muhanga hatangiye kuboneka imibiri y’abazize Jenoside yubakiweho urusengero rwa ADEPR Gahogo

    [email protected]


  • Ikipe ya APR FC yatangiye kubarura abafana n'abakunzi bayo| Menya uko nawe wakwiyandikisha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yatangiye igikorwa cyo kubarura abafana n'abakunzi b'iyi kipe mu rwego rwo kumenya umubare nyawo w'abafana ndetse n'abakunzi bayo.

    Nkuko tubikesha ISIMBI.RW, mu minsi ishize yari yaganiriye na bamwe mu bayobozi ba za Fan Clubs za APR FC zitandukanye bakayemerera ko amakuru yo kubarura abafana b'ikipe ya APR FC ari yo ndetse mu minsi ya vuba biba byatangiye kuko hari ibyari bitaranozwa neza kugira ngo abakunzi b'iyi kipe batangire kwiyandikisha.

    Kuri ubu sisiteme izakoreshwa yamaze gutungana ndetse abakunzi b'iyi kipe batangiye no kwiyandikisha.

    Niba nawe uri umufana cyangwa umukunzi wa APR FC wakwiyandikisha unyuze hano

    Iki gikorwa kirimo gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Online Registration). Ubu buryo kandi bwemerera umuntu kuba yakwandikisha undi kuko iyo ufunguye ugiye kwiyandikisha bakwereka aho wuzuza amazina yawe, Intara n'Akarere utuyemo, bakubaza niba ubarizwa muri Fan Club cyangwa utayibamo, igihe watangiye gufanira APR FC, abantu umaze kwandikisha na nimero ya telefoni.

    Mu minsi ishize nibwo ikipe Rayon Sports FC nayo yatangije uburyo bwo kwandika abafana bayo aho biyandikishaga hakoreshejwe terefoni ngendanwa bakanze *702# bagakurikiza amabwiriza.

    Abakunzi ba APR FC batangiye kwiyandikisha

    SRC: ISIMBI.RW

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-yatangiye-kubarura-abafana-nabakunzi-bayo-menya-uko-nawe-wakwiyandikisha/

  • Muhanga: Hatangiye kuboneka imibiri y'abazize Jenoside yubakiweho urusengero rwa ADEPR Gahogo – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Werurwe 2021 hifashishwa imashini mu rwego rwo kwihutisha akazi.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yavuze ko batangiye kubona imibiri kandi hari icyizere ko hazaboneka indi.

    Ati 'Twahereye mu gitondo tugejeje ku mugoroba, kuba tubonye imibiri biduhaye icyizere ko mu minsi dusigaje tuzabona n'indi.'

    Yakomeje avuga ko kuba imibiri yatangiye kuboneka kandi n'ubushize ubwo bashakishaga bahakuye indi igera ku munani, bisobanuye ko muri ako gace hiciwe Abatutsi benshi muri Mata 1994.

    Muri Gashyantare 2021 ni bwo Komisiyo igizwe n'inzego zitandukanye yanzuye ko igice cy'urusengero rw'Itorero ADEPR Gahogo ruherereye mu Karere ka Muhanga gisenywa, kuko bikekwa ko cyubakiye hejuru y'imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyo komisiyo yashizweho nyuma y'uko mu Ukwakira 2019 abaturage bacukuraga umuyoboro w'amazi mu gikari cy'Urusengero rwa ADEPR Gahogo ruri inyuma y'urugo rw'umuturage, babonye imibiri umunani y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bikekwa ko harimo n'indi hagendewe ku bimenyetso byabonetse.

    Iyo Komisiyo yashyizweho igizwe n'inzego zirimo ADEPR, Ibuka, Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga, Inzego z'umutekano n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

    Kugeza ubu hari imibiri yatangiye kuboneka ariko ibikorwa byo gushakisha birakomeje kandi hari icyizere ko mu minsi itatu bihaye hazaboneka indi.

    Bivugwa ko aho urwo rusengero rwa ADEPR Gahogo rwubatse hahoze hatuye umugabo witwa Bikorachini, ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi benshi.

    Gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside biri gukorwa n’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage

    Ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi byatangiye kuri uyu wa Mbere

    Imwe mu myenda yasanzwe ahatangiye kuboneka imibiri y’abazize Jenoside

    Mu gice cy'ibaraza ry'uru rusengero rwa ADEPR Gahogo ahagana imbere aho binjirira, mu mbuga yarwo ndetse n'iruhande rw'indi myobo yacukuwe ubushize yo gufata amazi niho hari gushakishwa imibiri y’Abatutsi

    Mu gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe imashini mu rwego rwo kwihutisha akazi

    Mu Karere ka Muhanga hatangiye kuboneka imibiri y'abazize Jenoside yubakiweho urusengero rwa ADEPR Gahogo

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-hatangiye-kuboneka-imibiri-y-abazize-jenoside-yubakiweho-urusengero-rwa

  • Abdul Rwatubyaye yatsinze igitego cye cya mbere maze agitura umukunzi we (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'umunyarwanda ukinira ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia, Abdul Rwatubyaye, mu mpera z'icyumweru gishize yatsindiye iyi kipe igitego cye cya mbere maze ahita agitura umukunzi we, Hamida, udahwema kumutera imbaraga zo gukora cyane.

    Ni mu mukino wabaye ku wa gatangatu tariki ya 20 Werurwe 2021 wari wahiye ikipe ya FC Shkupi yari yasuye Sileks ukaza kurangira ari ibitego 3 bya FC Shkupi kuri 1 cya Sileks. Rwatubyaye niwe watsindiye iyi kipe igitego cya mbere ku munota wa 34 yishyura icyo Sileks yari yabatsinze, kikaba cyari n'igitego cye cya mbere muri iyi kipe kuva yayigeramo.

    Nyuma yo gutsinda iki gitego akaba yarahise agitura umukunzi we Hamida ku bwo kuba buri gihe amutera imbaraga zo gukora cyane.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Rwatubyaye yagize ati 'first one in the book 🥶this one for you Hamida Abdul for motivating me and keep letting me believe in my self #mambamentality #shark 🦈 🦈 GOE #Fcshkupi'. Ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo 'icya mbere mu gitabo, iki ni cyawe Hamida Abdul ku bwo kuntera imbaraga zo gukora cyane no gutuma nkomeza kwiyizera'.

     

    Rwatubyaye niwe watsindiye FC Shkupi igitego cya mbere

     

    Hamida, umukunzi wa Rwatubyaye

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abdul-rwatubyaye-yatsinze-igitego-cye-cya-mbere-maze-agitura-umukunzi-we-amafoto/

  • Umutesi Lea watewe ingabo mu bitugu nabarimo… – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'iri rushanwa Umutesi Lea yagiye ashyigikirwa n'abahanzi bakomeye cyane muri Afurika ndetse yari umwe mu bafitiwe icyizere n'abakunzi batandukanye nk’uko irushanwa riba rimeze. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Umutesi Lea yavuze ko yari yizeye ikamba kandi ko ibyo basabaga byose abyujuje.

                                         

    Umutesi Lea yari umukobwa uhagarariye Intara y'Amajyaruguru yari yambaye Nimero 27 ari nayo yamurangaga. Uyu mukobwa yavuyemo rugikubita kuko no mu bakobwa 10 ba mbere atabashije kubageramo ubwo batangazwaga abagomba kuvamo Nyampinga 2021.

    Mu muhango wabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ku itariki 21 Werurwe 2021, ubwo Umutesi Lea yageraga mu muryango we mu Ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Musanze aho asanzwe abana n’umuryango we, yatunguwe no gusanga umuryango we, inshuti ze n'abavandimwe bamwiteguye, banateguye ikamba, ibyapa byanditseho Miss Rwanda 2021. 

    Reba mu mafoto uko byari bimeze

    Bati “Urakaza neza Miss wacu”

    Umutesi Lea yari ashyigikiwe n’ibyamamare muri Miss Rwanda 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104161/umutesi-lea-watewe-ingabo-mu-bitugu-nabarimo-alikiba-na-weasel-agataha-amaramasa-muri-miss-104161.html

  • Hakuziyaremye Soraya yahererekanyije ububasha na Minisitiri Habyarimana wamusimbuye muri MINICOM – #rwanda #RwOT

    Habyarimana Béata yatangajwe nka Minisitiri mushya wa MINICOM mu mpinduka zakozwe ku wa 15 Werurwe 2021.

    Mu mpinduka Umukuru w'Igihugu yakoze kandi yagize Soraya Hakuziyaremye Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, asimbuye Dr Nsanzabaganwa Monique uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Werurwe 2021, ni bwo Hakuziyaremye yahererekanyije ububasha na Habyarimana wamusimbuye.

    Uyu muhango witabiriwe n'abantu bake barimo abakozi ba Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ndetse n'ab'Urugaga rw'Abikorera (PSF).

    Mu butumwa batanze bijeje kuzafasha Minisitiri mushya, Habyarimana Béata, mu ishyirwa mu bikorwa ry'inshingano ze.

    This morning, the outgoing Minister Hon. @SorayaMHlive handed the office to the incoming Minister Hon. @habyarimanab , where @RwandaTrade staff and @PSF_Rwanda pledged full support to the New Minister. pic.twitter.com/ZoUlTMyaTQ

    — Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) March 22, 2021

    Hakuziyaremye yaburaga igihe gito ngo yuzuze imyaka itatu ari Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda. Yashyizwe muri uwo mwanya ku wa 18 Ukwakira 2018.

    Aheruka kubwira IGIHE ko uru rugendo 'rutari rworoshye ariko hari byinshi byo kwishimira by'umwihariko anashimira Umukuru w'Igihugu wamugiriye icyizere.'

    Minisitiri mushya w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata, ni umubyeyi w'imyaka 45, asanzwe ari umuntu urambye mu rwego rw'imari n'ubukungu kuko aribyo yize muri Kaminuza y'u Rwanda no mu ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye Masters mu Miyoborere mu by'Imari.

    Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Iyahoze ari Agaseke Bank Limited yaje guhinduka Bank of Africa, yanabaye kandi mu buyobozi bwa Banki y'Abaturage y'u Rwanda.

    Habyarimana kandi ari mu bashinze Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices, uhuza abagore mu rwego rw'imari, ukaba ufasha abari n'abategarugori kugera kuri serivisi z'imari.

    Uyu mubyeyi kandi ari mu bashinze Ikigega cyitwa Rugori Investment Network gifasha abari n'abategarugori kugerwaho na serivisi z'imari.

    Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nko kwambara neza agapfukamunwa

    Habyarimana Béata yagizwe Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi ku wa 15 Werurwe 2021

    Hakuziyaremye Soraya (iburyo) yahererekanyije ububasha na Minisitiri Habyarimana Béata wamusimbuye muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda

    Nyuma yo guhererekanya ububasha hafashwe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: MINICOM


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakuziyaremye-soraya-yahererekanyije-ububasha-na-minisitiri-habyarimana

  • “Abaduhata Umuco nabo bananiwe Kuwusobanura” Hon. Evode Uwizeyimana avuga ku ikanzu ya Miss Ingabire Grace[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Hon. EVODE UWIZEYIMANA AVUGA KWIJIPO YA MISSRWANDA

    Ibirori byarabaye ndetse bigera kumusozo, ariko abenshi ntibihanganiye kutavuga uko babyumva kubyerekeye imyambarire y'Abakobwa bamwe bari bari muri iri rushanwa, ndetse bamwe bavuga ko bakabije kwambara utwenda tugufi cyane mu gihe abandi bo bahamyaga ko bambaye neza ndetse na cyane.

    Ikanzu Miss Ingabire Grace wimyaka 25 yari yambaye yagarutsweho nabantu benshi ndetse ivugwaho byinshi. Hon Uwizeyimana Evode nawe ntiyaripfanye kubigendanye niyi myambarire ndetse nashimangira ko “Nabawuduhata byabananiye kuwusobanura“

    Iyi kanzu yazamuye impaka nyinshi kumbuga nkoranyambaga

    Ibi yabitangeje ku gitekerezo cyari cyatanzwe n'Umunyamakuru Aissa Cyiza kuri Twitter aho yanditse ati”Ariko bantu biriwe banenga imyenda aha nuko ari munyandiko cg? Sindabona twambaye rumbiya ngo muvuge ko twambaye neza,Ntukubisemo aka mini jupe Cg agakanzu kagufi. Guhera aho uvuye kugera aho ugiye Wow bienhabille , you look beautiful [Urasa neza]. Ariko mwagiye mureka kwiyoberanya”

    Hon. Evode nawe yahise atanga igitekerezo kuri iyi ngingo agira ati“Birakwiye ko tureka abakobwa bacu bakisanzura kdi bakambara ibibanogeye muri generation yabo[Igisekuru cyabo]. Ushaka ingutiya nawe ni uburenganzira bwe. Dukwiye kureka kwigira abapolisi b'imyambarire ngo ni umuco nawo abawuduhata bananiwe kutwereka uwo ariwo. Twikwitiranya umuco n'amadini”

    Aha kuri iyi ngingo, Hon.Evode ntiyeruraga ngo avuge neza abo babahatira Umuco ndetse bituma benshi bibaza niba yavugaga Minisiteri ifite umuco mu nshingano cyangwa Inteko y'ururimi n'Umuco.

    Byatumye Umunyamakuru wa Kigali to day Anne Nimwiza yibaza iki kibazo ati “Honorable @EvodeU mwiriweho? Muti abaduhata umuco bananiwe kutwereka uwo ari wo? Abo muvuga hano ni ba nde? Ni @YouthCultureRW ni @IntekoyUmuco
    cg ni abarimo gutanga ibitekerezo kuri iyi ngingo? Hanyuma akabazo k'amatsiko: nka Senateur w'u #Rwanda, kuri mwe umuco ni iki? Murakoze”

    Onorabule Evode nawe yamusubije ati“I was specific [Navugaga] kuri iyi ngingo y'imyambarire muri Miss Rwanda kandi ni nayo yaganirwagaho! Abo navugaga rero nabo twaganiraga kuri iyi ngingo ntaho bahuriye n'inzego za Leta zifite umuco mu nshingano! Umuco dusangiye uraturanga ( Hymne National[Indirimbo y'Igihugu] ) Urahari.

    Ingabire Grace wavuzwe cyane, aha hari mbere yuko yegukana ikmba

    Ikibazo kimyambarire mu rwanda byumwihariko ku umukobwa kiracyatera Urujijo hagati y'abantu nabandi aho bamwe babona umukobwa wambaye umwenda mugufi ibi bizwi nka 'Mini' mu ndimi z'amahanga bigatera ikibazo, bamwe bahamya ko bidakwiye kandi ko ari ukwica umuco, abandi bakavuga ko mumuco nyarwanda ahubwo abakurambere bo batanambaraga na busa kugice cyo hejuru.

    gusa kugeza kurubu nta rwego na rumwe rufite Umuco mu nshingano rurerura ngo ruvuge kubijyanye nikibazo kimyambarire aho gihurira n'Umuco naho bishobora kugonganira nawo.

    Miss Ingabire Grace niwe wegukanye Ikamba rya Missrwanda

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abaduhata-umuco-nabo-bananiwe-kuwusobanura-hon-evode-uwizeyimana-avuga-kwikanzu

  • Intore ibyina neza, isohoka ibyina – Minisitiri Gatabazi avuga ku bayobozi bo mu nzego z'ibanze basoje manda – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 mu muhango w'ihererekanyabubasha hagati y'uwari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Mufulukye Fred, na Guverineri mushya Gasana Emmanuel uherutse gushyirwaho n'Umukuru w'Igihugu.

    Uyu muhango wabereye ku biro by'Intara y'Iburasirazuba biherereye mu Karere ka Rwamagana, witabirirwa n'abayobozi b'uturere twose uko ari turindwi tugize Intara y'Iburasirazuba.

    Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena iherutse kuvuga ko amatora y'inzego z'ibanze yari kuba muri Gashyantare uyu mwaka yasubitswe bitewe n'icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi n'u Rwanda muri rusange.

    Abayobozi b'uturere ndetse n'abandi batandukanye bari barangije manda basabwe kuguma mu mirimo yabo kugeza igihe hazabera amatora.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari abayobozi b'uturere bajenjeka mu kazi bitewe n'uko bumva ko manda yabo yarangiye, akaba yabibukije ko Intore ibyina neza isoza ibyina ari nayo mpamvu nabo bagomba gukomeza gukorana imbaraga mu kazi kabo.

    Ati 'Uyu munsi ba Meya bari mu nzibacyuho kubera ikibazo cya COVID-19 tumazemo iminsi, gusa nta nzibacyuho iba mu kuyobora, inzibacyuho twayigize nyuma yo kwibohora, intore iyo ibyina isohoka ibyina, nta ntore itera umugongo aho yabyiniraga irinda isohoka ibyina.'

    Yakomeje agira ati 'Hari abantu bamwe bicara ugasanga bararangije kuvaho, bari kuganya ko bendaga kurangiza manda yabo, ibyo mubireke mugerageze muzamure icyizere cy'abayobozi bari hasi kuva ku Mudugudu mubabwire ko uko intore isoza neza ari nako abantu baba biteguye kuyikomezanya.'

    Yavuze ko hari abayobozi barangije manda bakora amakosa ngo kuko bumva batazasubizwa ku buyobozi, abibutsa ko bakiri mu nshingano kandi bakwiriye kuzikora neza kurushaho.

    Ati 'Urakora ifirimbi ya nyuma ikavuga uri mu kazi nawe bikagutera ishema ko wakoze kuko uba warakoreye neza abaturage, ba Meya mujye mu ngamba muganire n'abo mukorana, ntabwo mukwiriye kwibarira amezi mu gihe icyatumye amatora ahagarikwa kitaravaho.'

    Minisitiri Gatabazi yibukije aba bayobozi ko nubwo bava mu nshingano bakajya gukora mu bindi akenshi usanga bifite aho bihuriye n'abaturage asaba abayobozi b'uturere tw'Iburasirazuba gufatanya na Guverineri mushya babonye Gasana Emmanuel bagahanga udushya tuzanira iterambere n'imibereho myiza abaturage.

    Minisitiri Gatabazi kandi yijeje uyu muyobozi ubufasha bwose kugira ngo ibyo Umukuru w'Igihugu yemereye abaturage muri manda ye y'imyaka irindwi bishyirwe mu bikorwa.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yakebuye abayobozi bo mu nzego z'ibanze bari kurangiza manda basa n'abacitse intege


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intore-ibyina-neza-isohoka-ibyina-minisitiri-gatabazi-avuga-ku-bayobozi-bo-mu