Category: Uncategorized

  • Rubanguka Steve, Yannick Mukunzi ndetse na rutahizamu Kagere Medie bahurije ku kwitwara neza ku mukino Amavubi azakina n'ikipe ya Mozambique kuri uyu wa gatatu i Kigali. #rwanda #RwOT

    Mu gihe ikipe y'igihugu y'u Rwanda ibura amasaha make ngo akine umukino wayo w'umunsi wa gatanu mu guhatananira itike y'igikombe cy'Afurika 2022 kizabera muri cameroon abakinnyi b'ikipe y'igihugu batangaje ko biteguye uyu mukino neza ndetse hari n'amahirwe menshi yo kwitwara neza.

    Ibi aba bakinnyi babitangaje nyuma y'imyitozo yo kuri uyu wa mbere yakozwe n'abakinnyi bose umutoza Mahami Vincent yari yahamagaye bakitabira ubu butumire bwo guhatana muri iyi mikino ibiri iri imbere, aho ku isonga kuri uyu wa gatatu Amavubi yakira ikipe ya Mozambique, ni umukino uzabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya saa cyenda.

    Mu bakinnyi bagize icyo batangaza kuri uyu wa gatatu harimo Rubanguka Steve ukina mu gihugu cy'Ubugiriki ndetse na Mukunzi Yannick ukina muri Suwede, aba bombi bakaba bahurije ko Amavubi azitwara neza ku mukino bazakina na Mozambique kuko babona imyiteguro irimo kugenda neza.

    Ku ruhande rwa rutahizamu Kagere Medie ukinira ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzaniya, nawe ntiyanyuranyije n'abo bakinyi bombi bakina mu kibuga hagati aho yavuze ko uyu mukino bazawitwaramo neza.

    Muri iyi myitozo ibanziriza iya nyuma yaraye ibaye ikipe y'igihugu yasuwe n'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene, uyu muyobozi yasabye abakinnyi kwigirira ikizere mu kibuga, bakumva neza ibyo abatoza babasaba kugirango bazabashe kwitwara neza muri uwo mukino.

    Muri iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, Ikipe y'Igihugu Amavubi iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n'amanota abiri, ikurikiye Mozambique na Cap-Vert zinganya amanota ane mu gihe Cameroun yamaze kwizera itike kuko ari yo izakira irushanwa ifite amanota 10.

    The post Rubanguka Steve, Yannick Mukunzi ndetse na rutahizamu Kagere Medie bahurije ku kwitwara neza ku mukino Amavubi azakina n'ikipe ya Mozambique kuri uyu wa gatatu i Kigali. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rubanguka-steve-yannick-mukunzi-ndetse-na-rutahizamu-kagere-medie-bahurije-ku-kwitwara-neza-ku-mukino-amavubi-azakina-nikipe-ya-mozambique-kuri-uyu-wa-gatatu-i-kigali/

  • RIB yahamagaye Dr Christopher Kayumba umaze amezi atatu afunguwe #rwanda #RwOT

    Inyandiko y’Ihamagara dufitiye kopi, igaragaza ko Umugenzacyaha yahamagaye Dr Christopher Kayumba ariko ntigaragaza icyo yahamagariwe.

    Iyi nyandiko yashyizweho umukono n’Umugenzacyaha witwa Niyonkuru Alain Christian, bigaragara ko yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021.

    Iyi nyandiko ihamaraga, isaba Dr Kayumba kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Kabiri tariki 23 ku biro bikuru byarwo bikorera ku Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/RIB-yahamagaye-Dr-Christopher-Kayumba-umaze-amezi-atatu-afunguwe

  • Kayonza: Yavuze ko arambiwe kubaho, mu masaha make umurambo we uboneka ku muhanda –

    Umurambo w’uyu musore wagaragaye ku muhanda wo mu Kagari ka Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange nyuma y’amasaha make abwiye bagenzi be ko arambiwe kubaho.

    Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu musore Ndayisaba ku Cyumweru yiriwe asangira inzoga na bagenzi be ari nako ababwira ko arambwiwe kubaho kubera ibibazo bitandukanye.

    Inshuti za nyakwigendera Ndayisaba zabwiye ubuyobozi ko yazibwiye ko agiye kugura umuti wo kwica imbeba ziri mu rugo rwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murenkezi Jean Claude, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona umurambo, baketse ko nyakwigendera yiyahuye.

    Yagize ati “ Bagenzi be basangiraga bahoze bavuga ko ejo yari ameze nk’ufite ikibazo byinshi ko kubaho bisa nk’aho bimurambiye, abwira mugenzi we ko agiye kugura ibinini by’imbeba ngo aho aba ni nyinshi, Ubwo rero mu gutaha atandukanye n’abandi nibwo umurambo we wagaragaye mu Mudugudu.”

    Yongeyeho ko bategereje ibizamini bya muganga kugira ngo bamenye icyo Ndayisaba yazize.

    Uyu Ndayisaba Emmanuel, ubusanzwe avuka mu Karere ka Rwamagana, yari umukanishi nyuma yo kuva mu kazi k’ubumotari.

    Umurambo wa Ndayisaba wabonetse ku muhanda wo mu murenge wa Mukarange muri Kayonza (Ifoto: Wikipedia)

  • Kayonza: Yabwiye inshuti ze ko arambiwe kubaho nyuma baza kumusanga yashizemo umwuka #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Ndayisaba Emmanuel w'Imyaka 27 y'amavuko, wari utuye Mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, bamusanze yashizemo umwuka nyuma y'amasaha macye abwiye inshuti ze basangiraga inzoga ko arambiwe kubaho .

    Uyu musore basanze yapfuye, ku Cyumweru yari yiriwe asangira inzoga n'inshuti ze, ariko mu biganiro bagiranaga, akanyuzamo akababwira ko arambiwe kubaho kubera ngo ibibazo by'ingutu yari afite. Ngo icyo gihe kandi hari uwo yabwiye ko agiye kugura umuti wica imbeba kuko ngo iwe zamurembeje bityo ko ashaka kuzica.

    Umurambo w'uyu nyakwigendera bawusanze ku muhanda uri mu Kagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange  muri kariya Karere ka Kayonza.

    Murekezi Jean Claude uyobora Umurenge wa Mukarange, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kubona umurambo, baketse ko nyakwigendera yiyahuye.

    Yagize ati ' Bagenzi be basangiraga bahoze bavuga ko ejo yari ameze nk'ufite ikibazo byinshi ko kubaho bisa nk'aho bimurambiye, abwira mugenzi we ko agiye kugura ibinini by'imbeba ngo aho aba ni nyinshi, Ubwo rero mu gutaha atandukanye n'abandi nibwo umurambo we wagaragaye mu Mudugudu.'

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma ari na ryo riza kugaragaza icyamuhitanye.

    Nyakwigendera Ndayisaba Emmanuel wakomokaga mu Karere ka Rwamagana, yari amaze iminsi akora akazi k'ubukanishi ariko mu minsi ishize yari umumotari.

    Source: Igihe

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/23/kayonza-yabwiye-inshuti-ze-ko-arambiwe-kubaho-nyuma-baza-kumusanga-yashizemo-umwuka/

  • Anita Pendo ahishuye uburyo yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda akahasebera|yasekeje benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n'umushyushya birori Anita Pendo yasekeje abantu ,bitewe n'inkuru yavuze y'uburyo yigeze kwitabira irushanwa rya Miss maze agasubizwa inyuma kubera ko atari yujuje ibisabwa.

    Ni mu kiganiro kitwa Friday Flight kiba gisekeje cyuzuyemo urwenya ariko kinigisha byinshi ,bakora buri wa gatanu gica kuri televiziyo y'u Rwanda .Muri iki kiganiro Anitha Pendo, akorana na DJ Bissosso, na Gitego bagaragaye bigana iyimikwa ry'abayobozi bashya ndetse n'irushanwa rya Miss Rwanda 2021 aho baba bambaye mu buryo budasanzwe bajyanisha nibyo bigana.Mu nkuru Pendo yabwiye abafana.

    Yagize ati:'nigeze kujya mu irushanwa ry'ubwiza ariko narahasebeye cyane banyirukanye kuko ntari nujuje ibyo basabaga.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/anita-pendo-ahishuye-uburyo-yitabiriye-irushanwa-rya-miss-rwanda-akahaseberayasekeje-benshi/

  • Abakinnyi 11 b’Amavubi Mashami ashobora kubanzamo ku mukino wa Mozambique(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make Amavubi y’u Rwanda agacakirana na Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, abakinnyi 11 bashobora kubanzamo imyitozo yaciye anarenga yayo.

    Amavubi amaze iminsi yitegura uyu mukino uzaba ku munsi w’ejo tariki ya 24 Werurwe kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Abakinnyi bamaze ibyumweru 2 bari mu mwiherero bitegura uyu mukino, ku munsi w’ejo bakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma, ikaba yaraciye amarenga y’abakinnyi bashobora kubanzamo.

    Umutoza yahamagaye abakinnyi 31 ariko abona 28 kuko Muhadjiri Hakizimana bamusanzemo icyorezo cya Coronavirus, Rwatubyaye Abdul na Muhire Kevin amakipe bakinira yarabimanye bitewe n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo ziri mu bihugu bakinamo.

    Kimenyi Yves yaravunitse asimbuzwa Rwabugiri Umar ni mu gihe na Emery Bayisenge afite imvune yagiriye muri iyi myiteguro.

    Abakinnyi bashobora kubanzamo ku munsi w’ejo ni amazina asanzwe azwi mu ikipe y’igihugu uretse Rubanguka Steve ushobora kwisanga akinnye umukino we wa mbere nyuma y’igihe kinini ahamagarwa ariko ntakoreshwe.

    Uretse aba bakinnyi bashobora kubanzamo, umutoza Mashami Vincent ashobora kuzisanga yahinduye sisiteme yakinaga, aho yava kuri 4-4-2 yari amenyereweho agakina 3-5-2.

    Uyu mukino uzaba ku munsi w’ejo saa 15:00′ kuri Stade Regional, nyuma y’uyu mukino u Rwanda rukaba rufite umukino usoza itsinda na Cameroun tariki ya 30 Werurwe 2021 muri Cameroun.

    Kugeza ubu mu itsinda F, Amavubi ni aya nyuma n’amanota 2, Cameroun ya mbere ifite 10, Cape Verde na Mozambique zifite 4.

    11 bashobora kubanzamo

    Umunyezamu: Kwizera Olivier

    Ba myugariro: Nirisarike Salomon, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy

    Abakina hagati: Mukunzi Yannick, Rubanguka Steve, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende na Haruna Niyonzima

    Ba rutahizamu: Kagere Meddie na Sugira Ernest

    Kwizera Olivier amaze igihe ari nimero ya mbere my izamu ry’Amavubi

    Nirisarike Salomon wa Urartu FC muri Armenia afite akazi ko guturisha ubwugarizi

    Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy wazamuye urwego cyane muri iyi minsi

    Mangwende (wifashe mu mayunguyungu) na Manzi Thierry basanzwe bakinana muri APR FC

    Omborenga Fitina uzaba ufite akazi ko kuzibira abasore barimo Jose Miquissone

    Yannick Mukunzi ni we rukuta rw’Amavubi ku mukino wa Mozambique

    Nta gihindutse Rubanguka Steve azaba akina umukino we wa mbere mu Mavubi

    Kapiteni Haruna Niyonzima azaba ayoboye bagenzi be mu kibuga

    Sugira Ernest abanyarwanda bamwitezeho byinshi ku munsi w’ejo

    Rutahizamu Meddie Kagere azaba ayoboye ubusatirizi

    Mashami Vincent ashobora guhindura sisiteme yari asanzwe akina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-11-b-amavubi-mashami-ashobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-mozambique-amafoto

  • Gukaza umutekano ku mipaka; gahunda ngari ya Perezida Kagame na Tshisekedi mu guhashya imitwe yitwaje intwaro –

    Inama y’izi mpande zombi yabaye hagati ya 15 na 19 Werurwe 2021 ihuza Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jean Bosco Kazura.

    Bahuye nyuma y’uko ku wa 12 Gashyantare bari bagiranye ibiganiro mu Mujyi wa Kigali byibanda n’ubundi ku gushakira amahoro akarere ibihugu byombi bibarizwamo. Icyo gihe ubwo bari i Kigali, bemeranyijwe ku buryo buhuriweho bwo kwimakaza amahoro muri aka gace.

    Icyo gihe Beya ntiyigeze avuga ibyo impamvu zombi zemeranyije gusa yavuze ko hari inyandiko bahuriyeho. Ati “tuzayishyikiriza abakuru b’ibihugu byacu”.

    Iyi nama y’i Kigali yari iri mu murongo w’iyatumiwe na Tshisekedi yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu Ukwakira 2020 byari byitezwe ko iza kubera mu Mujyi wa Goma ariko kubera icyorezo cya Coronavirus ntibikunde.

    Jeune Afrique yatangaje ko mu nama yabereye i Kinshasa, impande zombi zemeranyije gushyiraho uburyo buhamye bwa gisirikare bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro igaragara mu Burasirazuba bwa Congo, irimo FDLR, CNRD, RUD Urunana cyo kimwe na bamwe mu bahoze muri M23.

    Muri ubwo buryo, Beya na Kazura bemeranyije gushyira imbaraga mu bikorwa by’uburinzi ku mipaka ihuriweho. Bivugwa ko Perezida Tshisekedi yakiriye inzego nkuru z’igisirikare z’ibihugu byombi zikamugezaho uyu mugambi mushya wemeranyijweho.

    Muri Mutarama uyu mwaka, Perezida Tshisekedi yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wari uherekejwe na Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC; Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Kazura Jean Bosco na Maj Gen Joseph Nzabamwita, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS).

    Bari bamushyiriye ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu ku bijyanye n’umutekano n’umubano hagati y’u Rwanda na RDC.

    Umutekano uracyari kure nk’ukwezi mu Burasirazuba bwa RDC

    Uburasirazuba bwa Congo bwatangiye kugaragaramo umutekano muke ku buryo bukomeye guhera mu 1994 ubwo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda barimo n’abahoze mu gisirikare cya Leta, batsindwaga bagahungira muri Congo.

    Nibwo hatangiye kuvuka imitwe itandukanye irimo iyo y’abari bamaze guhunga ndetse n’indi y’imbere mu gihugu yari igamije kwirwanaho ngo irengere abaturage. Imwe mu mitwe imaze igihe mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo harimo FDLR-FOCA, FNL y’i Burundi na ADF yo muri Uganda.

    Guhera muri Mutarama 2020 kugeza muri Mata uwo mwaka, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro byakomeje mu gihe Isi yari ihanganye n’icyorezo cya Covid-19. Habarurwa ko nibura buri kwezi abaturage bakorewe ubugizi bwa nabi cyangwa bishwe n’imitwe yitwaje intwaro babaga bari hagati ya 350 na 450.

    Icyo gihe kandi nibura buri kwezi, imitwe yitwaje intwaro muri Kivu zombi yahitanaga abaturage bari hagati ya 50 na 250. Byatumye mu 2020 muri RDC yose, abaturage basaga miliyoni 5,5 bava mu byabo.

    Hashize imyaka itatu abarwanyi b’iyi mitwe bapfa urusorongo

    Imyaka itatu ishize yabaye nka za nzozi mbi ku bagize imitwe yitwaje intwaro babarizwa mu mashyamba ya RDC kuko ubufatanye bw’u Rwanda n’iki gihugu bwatumye ibikorwa byo kubarwanya bifata indi ntera.

    Mu minsi yashize, ku mbuga nkoranyambaga hirirwaga hacicikana amashusho y’abarwanyi bishwe, abafashwe, abambuwe intwaro, abakomeretse, abagejejwe imbere y’ubutabera n’ibindi nk’ibyo.

    Urugero nka FDLR imaze gutakaza abayobozi benshi kubera ibi bitero, gufatwa mpiri no kwicwa. Lt Gen Mudacumura Sylvestre washakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha guhera mu 2012 ku byaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Burasirazuba bwa Congo, ni umwe mu babigendeyemo.

    Raporo yiswe Baromètre Sécuritaire du Kivu, KST, iherutse kugaragaza ko mu 2008, FDLR yabarirwaga abarwanyi 6800, nyamara mu 2020 uwo mutwe wabarirwaga abarwanyi bari hagati ya 500 na 1000.

    Undi mutwe urwanya u Rwanda utarahiriwe n’urugendo ni RUD Urunana. Uyu wiyomoye kuri FDLR mu 2007 nyuma yo gushwana bapfa inkunga bahabwaga.

    Washinzwe na Jean Damascene Ndibabaje alias Musare, utangira ukorera i Rutshuru mu bice bya Bwito na Bwisha. Mu 2016, Musare yarishwe yicirwa mu bitero bikekwa ko byagabwe n’indi mitwe itarumvikanaga na RUD Urunana.

    Musare yasimbuwe na Jean Michel Afrika ariko nawe byabaye iby’akanya gato kuko mu Ugushyingo 2019 atasizwe n’ibitero ingabo za Congo zabagabyeho. Ubu uyu mutwe usa n’uri mu marembera.

    Mu 2019 abarwanyi ba CNRD bari muri Kivu y’Amajyaruguru bashakaga gusanga bagenzi babo muri Kivu y’Amajyepfo i Kalehe; nabo Ingabo za Congo zarabatunguye zibacanaho umuriro, benshi baricwa abandi barafatwa.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega aherutse kubwira IGIHE ko uruzinduko rwa Gen Kazura rwasize hemeranyijwe ibikenewe byose mu guhashya iyi mitwe.

    Ati “Ni ubufatanye mu bikenewe byose kugira ngo ibihugu byombi bigire umutekano usesuye, bihashye ibikorwa by’iterabwoba by’inyeshamba zihungabanya umutekano muri DRC n’irekereje gutera akaduruvayo mu Rwanda.”

    Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye ku mugambi umwe wo gushakira amahoro akarere ka Afuruka y’Iburasirazuba / Ifoto: Village Urugwiro

  • Gatsibo: Polisi yafashe uwari umaze iminsi akwirakwiza amafaranga y’amiganano –

    Yafatanwe inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu, ariko hari amakuru avuga ko yari amaze igihe akwirakwiza ayo mafaranga y’amahimbano.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uwo mugabo yari amaze igihe akwirakwiza ayo mafaranga mu baturage nyuma baza gutanga amakuru arafatwa.

    Yagize ati” Ku nshuro ya mbere yagiye muri butike kugura ibicuruzwa yishyura inoti y’ibihumbi bitanu baramugarurira arataha, amaze kugenda umucuruzi yitegereje ya noti asanga n’impimbano abura uko yamufata yagiye. Nyuma bidatinze kuri iki cyumweru tariki ya 21 Werurwe yaragarutse aza afite inoti ebyiri z’ibihumbi 5 nabwo aje kugura ibicuruzwa nibwo bahise bamufata bahamagara Polisi.”

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko atari ubwa mbere uwo mugabo akwirakwije amafaranga y’amiganano kuko hari n’umuturage yabwiye ko amaze gukwirakwiza agera ku bihumbi 400.

    Ati” Hari inshuti ze za hafi zivuga ko yazibwiye ko akora inoti mpimbano z’ibihumbi bitanu akagenda agura utuntu bakamugarurira mu mafaranga mazima. Ngo yababwiye ko amaze gukwirakwiza amafaranga y’amiganano agera mu bihumbi 400.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma uwo mugabo afatwa, akangurira n’abandi kuba maso bakirinda umuntu wabaha amafaranga y’amiganano.

    Ati” Dukangurira abaturage cyane cyane abacuruzi kujya bitondera inoti zose nshya bahawe kuko hari abadukanye ingeso mbi yo guhimba amafaranga. Akenshi babikora mu noti z’ibihumbi bibiri ndetse n’inoti y’ibihumbi bitanu, dukangurira abantu kujya bihutira kuduha amakuru igihe hari abo babonye.”

    Akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).


  • Muhanga : Kuri ADEPR-Gahogo hatangiye kuboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko kuri ruriya rusengero rwa ADEPR-Gahogo hari imibiri y’abishwe muri Jenoside ndetse ubuyobozi bwa ruriya rusengero bukaba bwari bubibizi bukabihishira.

    Mu kwezi k’Ukwakira 2019, hari habonetse imibiri umunani (8) hafi ya ruriya rusengero ubwo abaturage bariho bacukura umuyoboro w’amazi mu gikari cya ruriya rusengero.

    Mu kwezi gushize, komisiyo yashyizweho ihuriweho n’inzego zitandukanye kwiga kuri kiriya kibazo, yemeje ko igice cyubakiyeho iriya mibiri gisenywa kugira ngo ishakishwe.

    Kuri uyu wa Mbere ni bwo hatangiye igikorwa cyo kuyishakisha hifashishijwe imashini, habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside ndetse n’imyambaro bari bambaye.

    Rudasingwa Jean Bosco uyobora umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, yavuze ko kuba habonetse iriya mibiri, bitanga icyizere ko hari n’indi.

    Bihaye iminsi itatu yo kuyishakisha ku buryo izajya kurangira babonye indi mibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ahubatse ruriya rusengero, hahoze hatuye umugabo ushinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo hariya hantu hashobora kuba harishwe benshi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Kuri-ADEPR-Gahogo-hatangiye-kuboneka-imibiri-y-abishwe-muri-Jenoside

  • Umugore n'abana bane bari mu bapfiriye mu mubyigano wo gusezera bwa nyuma John Magufuli #rwanda #RwOT

    Umugore n'abana bane bapfiriye mu mubyigano w'abashakaga kureba isanduku irimo umurambo wa John Magufuli ku kibuga cy'indege nk'uko polisi yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru.

    Hari andi makuru avuga ko abapfuye bashobora kuba barenga 40 nubwo abategetsi batabyemera.

    Abantu ibihumbi bibarirwa muri za mirongo bari kuri stade ya Dar es Salaam ku cyumweru ngo barebe umurambo w'uwari perezida. Magufuli bahimbaga 'Tingatinga' yari akunzwe mu batanzaniya benshi bashimaga ko atihanganira amafuti.

    Abamunenga ariko bamushinjaga gutegekesha igitugu no guhonyora abatavugarumwe nawe.

    Magufuli yafashe nk'icyoroshye icyorezo cya Covid-19, ahagarika gutangaza amakuru kuri cyo. Abatavugarumwe n'ubutegetsi bavuga ko yishwe na Covid-19, ubutegetsi bwo buvuga ko yishwe n'umutima.

    'Umubabaro urenze'

    Umugore wa Dennis Mtuwa, abana be babiri, na bishwa be babiri bapfiriye muri uwo mubyigano wo ku cyumweru, nk'uko umunyamakuru wa BBC Salim Kikeke uri i Dar es Salaam abivuga.

    Mtuwa yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: 'Amasaha 24 ashize yari ankomereye cyane. Numva norohewe iyo abantu bandi hafi, ariko iyo ndi njyenyine ngira umubabaro urenze'.

    Abantu ibihumbi bo mu mujyi wa Dar es Salaam bari ku mihanda ngo basezere ku isanduku irimo umurambo wa Magufuli iri kujya ku kibuga cy'indege ngo ijyanywe i Dodoma.

    Uyu muhango ariko warangiye mu marira nyuma y'uko benshi muri bo bakomeje bakinjira mu kibuga cy'indege babyigana bamwe bakahasiga ubuzima.

    Lazaro Mambosasa umukuru wa polisi mu mujyi wa Dar es Salaam yavuze ko kuri uyu wa wakabiri atanga amakuru arambuye.

    Kuri uyu wa mbere, ibihumbi by'Abatanzaniya bitabiriye umuhango wo kumusezeraho muri stade yo mu murwa mukuru Dodoma, abakuru b'ibihugu bya Africa benshi nabo batanze ubutumwa bwabo.

    Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yavuze ko 'umugabane ubabajwe n'urupfu rw'impirimbanyi y'impinduramatwara'.

    Uwamusimbuye Samia Suluhu Hassan yavuze ko azibuka uwo asimbuye nk'uwitangiye abakene n'umuntu usenga cyane.

    Perezida Samia yagize ati: 'Ntabwo yari udukuriye gusa, ahubwo yari n'umubyeyi kuri benshi… umugabo w'umunyakuri'.

    Benshi mu bategetsi ba Tanzania bitabiriye umuhango wo kuri uyu wa mbere nta dupfukamunwa bari bambaye cyangwa ngo bahane intera, ingamba Magufuli nawe yasekaga. Gusa benshi mu bashyitsi n'intumwa z'ibihugu bari baje bambaye udupfukamunwa.

    Magufuli azashyingurwa kuwa gatanu aho avuka i Chato mu majyaruguru ashyira uburengerazuba.

    Abategetsi ba Africa bavuze iki?

    Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yavuze ko Magufuli 'azaguma mu mitima ya benshi'.

    Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yavuze ko Magufuli yari 'umuhungu w'icyatwa wa Africa' uzibukirwa ku mirimo ye.

    Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko mu gihugu cye, Africa y'Epfo — ubu bigisha Igiswahili mu mashuri kubera umuhate wa Magufuli w'uko cyakoreshwa n'ahandi. Yavuze kandi ko azibukwa 'nk'umurwanyi' wahanganye na ruswa akorera abaturage be.

    Perezida Eric Mokgweetsi Masisi wa Botswana nawe yavuze ko Magufuli yari 'umwalimu mwiza' nka Perezida wa mbere wa Tanzania Julius Nyerere. Yagize ati: 'Yewe no muri Botswana yumvaga dukwiye kuvuga Igiswahili…Natwe tugomba gushyira Igiswahili mu masomo yacu'.

    Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, we yabwiye uwasimbuye Magufuli ati: 'Kuri wowe mushiki wanjye, ubu mugenzi wanjye, musaza wacu Perezida Magufuli yakweretse inzira'.

    Dr Magufuli yapfuye tariki ya 17 Werurwe 2021. Yari amaze amezi make atangiye kuyobora manda ya kabiri yatorewe mu Kwakira 2020, yagombaga kuzarangira mu 2025.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/23/umugore-nabana-bane-bari-mu-bapfiriye-mu-mubyigano-wo-gusezera-bwa-nyuma-john-magufuli/