Category: Uncategorized

  • BNR yashyize hanze impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20 Frw –

    Ni impapuro mpeshamwenda z’igihe kirekire, kuko zizamara imyaka 20, aho byitezwe ko agaciro k’urwunguko rwazo gashobora kurenga 10% kakagera no kuri 25%, nk’uko bisanzwe bigenda ku zindi mpapuro mpeshamwenda z’igihe kirekire.

    Ku muntu wifuza kugura izi mpapuro mpeshamwenda, agomba kuba afite igishoro cy’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 100 Frw yishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda, kuko izi mpapuro zatanzwe ku isoko ry’imbere mu gihugu, ariko n’abanyamahanga bakaba bafite ubushobozi bwo kuzigura mu gihe babishatse.

    Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

    Bitewe n’amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa, ubundi zigashyirwa ku isoko gutyo.

    Ku rundi ruhande, impapuro mpeshamwenda ni amahirwe y’iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by’igihe kirekire, ariko nanone bakaba bayashoye mu bikorwa bibyara inyungu z’igihe kirekire, kuko iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda, aba agurije Leta amafaranga.

    Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu mwaka wa 2008, ndetse yigeze no gushyira hanze izifite agaciro ka miliyoni 400$, uretse ko izo zashyizwe ku isoko mpuzamahanga.

    Mu Rwanda, abakunze kugura impapuro mpeshamwenda ni ibigo by’imari, ibigo by’ubwishingizi ndetse n’abantu ku giti cyabo, nabo batangiye kwitabira iri soko ry’impapuro mpeshamwenda cyane cyane nyuma y’ubukangurambaga bukomeye bwakozwe mu kwigisha akamaro kazo, bwatangiye mu mwaka wa 2014 ndetse bukaba bugikomeje.

    Leta y’u Rwanda kandi yashyize imbaraga nyinshi mu gutanga amahirwe ku bafite impapuro mpeshamwenda, kuko bashobora kuzifashisha nk’ingwate muri banki, bakaba bahabwa inguzanyo zibateza imbere.

    BNR yashyize hanze impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20 Frw

  • Mineduc yasohoye gahunda y’uburyo abanyeshuri bazajya mu biruhuko –

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, rivuga ko Ministeri y’Uburezi ku bufatanye n’inzego zirimo Polisi, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ndetse n’ibigo bitwara abagenzi bamaze guteganya ahantu hazifashishwa mu kwakira abanyeshuri bazaba bava mu mashuri abacumbikira, berekeza mu byerekezo batahamo.

    Iri tangazo rigira riti “Iyi gahunda yakozwe mu rwego rwo kwirinda kwandura icyorezo cya Covid-19 ku banyeshuri bazaba bari mu ngendo, kubabungabungira umutekano no kubafasha kubona imodoka zibageza ku buryo bworoshye aho abanyeshuri bataha.”

    Gahunda y’ingendo ku banyeshuri

    Ku wa gatatu tariki ya 31 Werurwe uyu mwaka, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Nyanza, Musanze, Nyamasheke, Rusizi, Rwamagana na Kayonza.

    Ku wa Kane tariki ya 1 Mata uyu mwaka, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere twa Huye, Gisagara, Gakenke, Ngororero, Nyabihu na Bugesera.

    Ku wa Gatanu tariki ya 2 Mata uyu mwaka, hazataha abanyeshuri biga mu bigo byo mu turere twa Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru, Gicumbi, Rulindo, Karongi, Rutsiro, Ngoma na Kirehe.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata uyu mwaka, hazataha abiga mu bigo byo mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Burera, Rubavu, Gatsibo na Nyagatare.

    MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri bazajya bafatira imodoka ku mashuri aberekeza mu byerekezo batahamo, bigakurikiranwa n’ubuyobozi bw’ishuri. Akarere kazakurikirana ko buri muyobozi w’ishuri yakoranye n’abashinzwe gutwara abagenzi kubona imodoka zizatwara abanyeshuri.

    Aho abanyeshuri bahagurukira ku mashuri, hagomba kuba harateganyijwe ibikoresho by’isuku, hari n’ubundi buryo bwateganyijwe bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Abanyeshuri bazafashwa n’itsinda rizashyirwaho n’urwego rw’Akarere, hanyuma guhuza ibikorwa na raporo bikorwe n’urwego rw’Intara.

    Ahateganyijwe ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali

    Ahazifashishwa mu gufasha abanyeshuri mu ngendo mu Mujyi wa Kigali ni kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo. Mu Ntara y’Amajyepfo abanyeshuri bazafatira imodoka kuri Stade ya Huye na Muhanga.

    Mu ntara y’Amajyaruguru, abanyeshuri bazahurira kuri Stade ya Musanze mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba, abanyeshuri bazaba bari ku Kibuga cya Kayonza TVET naho mu Ntara y’Iburengerazuba ni kuri Stade ya Karongi na Stade ya Rubavu.

    Bimwe mu bikoresho bizakoreshwa mu gukumira Covid-19

    Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri gutaha mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, hateguwe ibikoresho birimo ahantu hahagije abanyeshuri bazajya bakarabira intoki, cyangwa ubundi buryo bwo kwirinda nko gukoresha umuti usukura intoki (hands sanitizers).

    Hari kandi ubwiherero n’ibikoresho by’isuku bihagije, ibikoresho byo gupima ubushyuhe bw’umubiri, ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze, imodoka yakwifashishwa mu gutwara abarwayi bibaye ngombwa, ndetse n’icyumba kinini kirimo intebe na matora cyakwifashishwa mu gihe habonetse umuntu ukekwaho icyorezo cya Covid-19.

    Minisiteri y’Uburezi yavuze ko abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge bazajya bakusanya amakuru bayoherereze abashinzwe uburezi ku rwego rw’akarere, nabo bayahe abayobozi b’akarere bungirije bafite imibereho myiza mu nshingano zabo.

    Bitewe n’igihe kinini amashuri yamaze yarahagaritswe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri cyabaye kirekire kurusha uko byari bisanzwe, kuko cyatangiye mu Ugushyingo umwaka ushize ku banyeshuri bamwe na bamwe.

    Mineduc yamaze gutangaza gahunda y’uburyo abanyeshuri bazataha muri ibi bihe bya Covid-19

  • Kanyombya yakubise ikinyafu umwana imbere ya camera| Yavuze n'aho amenyo ye yagiye| Inkuru irambuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayitankore Ndjoli wamamaye ku izina rya 'Kanyombya' yakoresheje muri filime yakunzwe yiswe 'zirara zishya', yakubise ikinyafu umwana w'umuhungu nyuma yo kumwigisha karate agatinda gufata. Ibi Kanyombya yabikoreye imbere ya camera za Big Town Tv aho ndetse yahise anaganirira umunyamakuru wa Big Town Tv ku buzima bwe butandukanye. Mu gutangira ikiganiro, Kanyombya yaganiriye n'umwana w'umuhungu amubaza niba ashaka kwiga karate, umuhungu aramwemerera hanyuma Kanyombya atangira kumwigisha gusa akagenda yinubira uburyo umwana atarimo gufata vuba amasomo yamuhaga. Kanyombya yaje kumuzitura ikinyafu ahita anamusaba kugenda kuko yari agiye kugirana ikiganiro n'umunyamakuru wa Big Town Tv. Kanyombya yaganiriye ibintu bitandukanye Big Town Tv gusa icyaje gutangaza abatari bake ni igisubizo yahawe abajijwe aho amenyo ye yagiye. Uyu musaza yasubije agira ati:'Iby'amenyo byo ntubimbaze, nanjye sinzi uko byagenze, nazize urw'abagabo nubu  nkumva asigayemo arandya'.

    Kanyombya

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kanyombya-yakubise-ikinyafu-umwana-imbere-ya-camera-yavuze-naho-amenyo-ye-yagiye-inkuru-irambuye/

  • Abayobozi babiri ba Croix Rouge bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo – #rwanda #RwOT

    Abo barimo Muyenzi Robert wari ukurikiye Croix Rouge mu Karere ka Huye na Gisagara. Yatawe muri yombi tariki ya 12 Werurwe 2021, dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha ku wa 17 Werurwe 2021.

    Akurikiranyweho inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo. Amakuru agera kuri IGIHE ni uko izo mpapuro mpimbano yazikoze agamije kunyereza amafaranga yari agenewe imishinga y'ubworozi bw'amatungo magufi, agahimba inyandiko zigaragaza ko yatanze isoko yanaguze ingurube zigenewe abaturage.

    Umuvuzigi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati 'Dosiye yarakozwe yoherezwa mu Bushinjacyaha.'

    Undi ukurikiranyweho ibyaha wo muri Croix Rouge ni Umunyamabanga Mukuru wayo, Karamaga Apollinaire. Akurikiranywe adafunzwe ku byaha byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-babiri-ba-croix-rouge-bakurikiranyweho-gukoresha-nabi-umutungo

  • Abakoresha gaz bakomeje kwinubira izamuka ry’ibiciro byazo –

    Uku kuzamuka kw’ibiciro gushobora gukoma mu nkokora gahunda ya leta yo yo kubungabunga amashyamba hashakwa ibindi bicanwa, aho Abanyarwanda bashishikarijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibiti n’ibiyakomokaho.

    Mu mpera z’umwaka ushize, mu Mujyi wa Kigali gaz y’ibiro bitandatu yaguraga 6000Frw, kuri ubu henshi iri kugura 7500Frw cyangwa 8000Frw. Ni mu gihe gaz y’ibiro 12 yaguraga ibihumbi 12Frw ubu igeze kuri 15000Frw, naho iy’ibiro 20 yaguraga ibihumbi 20Frw ubu igeze kuri 25000Frw.

    Abaturage baganiriye na RBA, batangaje ko babona gahunda ya leta itazagerwaho mu buryo bworoshye kuko bashobora kuzasubira ku makara niba ibiciro bya gaz bikomeje gutumbagira nk’uko byagaragaye muri aya mezi 3 ashize.

    Mugabo Solange ati “Twari tumaze kuyimenyera ariko ubu yarahenze rwose, akaguraga 6 ubu nakaguze ibihumbi umunani njye mbona ari ikibazo gikomeye.”

    Uwimana Jean ati “Njye nkoresha icupa ry’ibiro 12, mu mezi nk’atatu hiyongereyeho ibihumbi 3 cyangwa 3500 niba nibuka neza. Nabonye biri kwiyongera mu buryo buteye ubwoba.”

    Nshimiyimana Philemon ati “Njyewe nkoresha gaz nto, aho ngurira nayiguraga bitandatu ariko ubu nkagura 7. Ni ikibazo.”

    Ibivugwa n’abaguzi babihurizaho n’abacuruzi ba gaz bemeza ko ibisubizo byaturuka mu Rwego Ngenzuramikorere RURA ari narwo rwego rugena ibiciro nk’uko rubikora ku bindi bikomoka kuri Peteroli.

    Urwego Ngenzuramikorere rwo rwavuze ko ruri gukurikirana iki kibazo ndetse ko hari gutegurwa ibisubizo birambye ndetse hakanatekerezwa niba hashyirwaho ibiciro bya gaz.

    Umuyobozi ushinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura muri RURA, Mutware Alexis ati “Iryo suzuma turigeze kure, rizarangirana n’uku kwezi, nitubona ari ngombwa ko dutangira gushyiraho ibiciro bya gaz, ubwo tuzabishyiraho. Ikindi nka leta igiye gutangira kubaka ububiko bunini bwa gaz buzajya bubika ibiro miliyoni 17 bikaba bizadufasha mu guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro bya gaz.”

    RURA ivuga izamuka ry’ibiciro ryatewe nuko gaz yazamutse ku rwego mpuzamahanga aho toni imwe yaguraga amadorali 380 mu mpera z’umwaka ushize, ubu ikaba igeze ku madorali 595.

    Ibiciro bya gaz bikomeje gutumbagira mu Mujyi wa Kigali

  • Abakoresha gaz bakomeje kwinubira izamuka ry'ibiciro byazo – #rwanda #RwOT

    Uku kuzamuka kw'ibiciro gushobora gukoma mu nkokora gahunda ya leta yo yo kubungabunga amashyamba hashakwa ibindi bicanwa, aho Abanyarwanda bashishikarijwe kugabanya ikoreshwa ry'ibiti n'ibiyakomokaho.

    Mu mpera z'umwaka ushize, mu Mujyi wa Kigali gaz y'ibiro bitandatu yaguraga 6000Frw, kuri ubu henshi iri kugura 7500Frw cyangwa 8000Frw. Ni mu gihe gaz y'ibiro 12 yaguraga ibihumbi 12Frw ubu igeze kuri 15000Frw, naho iy'ibiro 20 yaguraga ibihumbi 20Frw ubu igeze kuri 25000Frw.

    Abaturage baganiriye na RBA, batangaje ko babona gahunda ya leta itazagerwaho mu buryo bworoshye kuko bashobora kuzasubira ku makara niba ibiciro bya gaz bikomeje gutumbagira nk'uko byagaragaye muri aya mezi 3 ashize.

    Mugabo Solange ati 'Twari tumaze kuyimenyera ariko ubu yarahenze rwose, akaguraga 6 ubu nakaguze ibihumbi umunani njye mbona ari ikibazo gikomeye.'

    Uwimana Jean ati 'Njye nkoresha icupa ry'ibiro 12, mu mezi nk'atatu hiyongereyeho ibihumbi 3 cyangwa 3500 niba nibuka neza. Nabonye biri kwiyongera mu buryo buteye ubwoba.'

    Nshimiyimana Philemon ati 'Njyewe nkoresha gaz nto, aho ngurira nayiguraga bitandatu ariko ubu nkagura 7. Ni ikibazo.'

    Ibivugwa n'abaguzi babihurizaho n'abacuruzi ba gaz bemeza ko ibisubizo byaturuka mu Rwego Ngenzuramikorere RURA ari narwo rwego rugena ibiciro nk'uko rubikora ku bindi bikomoka kuri Peteroli.

    Urwego Ngenzuramikorere rwo rwavuze ko ruri gukurikirana iki kibazo ndetse ko hari gutegurwa ibisubizo birambye ndetse hakanatekerezwa niba hashyirwaho ibiciro bya gaz.

    Umuyobozi ushinzwe ingufu, amazi, isuku n'isukura muri RURA, Mutware Alexis ati 'Iryo suzuma turigeze kure, rizarangirana n'uku kwezi, nitubona ari ngombwa ko dutangira gushyiraho ibiciro bya gaz, ubwo tuzabishyiraho. Ikindi nka leta igiye gutangira kubaka ububiko bunini bwa gaz buzajya bubika ibiro miliyoni 17 bikaba bizadufasha mu guhangana n'ihindagurika ry'ibiciro bya gaz.'

    RURA ivuga izamuka ry'ibiciro ryatewe nuko gaz yazamutse ku rwego mpuzamahanga aho toni imwe yaguraga amadorali 380 mu mpera z'umwaka ushize, ubu ikaba igeze ku madorali 595.

    Ibiciro bya gaz bikomeje gutumbagira mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoresha-gaz-bakomeje-kwinubira-izamuka-ry-ibiciro-byazo

  • Umwana wa Karekezi Olivier arenda kubagwa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports, Karekezi Olivier asubiye muri Sweden hakavugwa ibintu byinshi bitandukanye, amakuru avuga ko umwana we arwaye ndetse yenda kubagwa.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Karekezi Olivier yasubiye muri Sweden aho umuryango we uri, ni nyuma y’iminsi mike n’ubundi ageze mu Rwanda avuye muri iki gihugu mu kiruhuko.

    Inkuru zimenyekanye ko yagiye havuzwe byinshi ndetse bamwe bakavuga ko atazagaruka aho bivugwa ko afitanye ibibazo n’ubuyobozi bw’iyi kipe cyane ko ubu n’amasezerano ye yahagaze.

    Mu kiganiro umunyamabanga w’iyi kipe, Munyengabe Omar yahaye ISIMBI, yavuze ko uyu mutoza yasubiye muri iki gihugu kubera ibibazo by’umuryango we.

    Ati'ibyo kutagaruka ntabyo nzi kuko Karekezi yagiye tubizi kubera ibibazo by’umuryango we, nitumenya igihe imyitozo izatangirira tuzahita tumubwira aze.'

    N’ubwo uyu munyamabanga atifuje kuvuga ibibazo uyu mutoza agiyemo kuko ari ibibazo bye bwite bidafite aho bihuriye n’ikipe, amakuru ISIMBI yamenye yahawe n’umwe mu nshuti z’uyu mutoza ni uko agiye kureba umwana we urwaye.

    Uyu muntu akaba yavuze ko uyu mwana wa Karekezi urwaye ndetse ko mu minsi ya vuba ashobora kubagwa ari nabyo Karekezi agiye gukurikirana kugira ngo bizabe ahari.

    Karekezi Olivier akaba yarasubiye muri iki gihugu akurikiye perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal wagiye mbere ye aho bivugwa ko yagiye mu bikorwa bifitanye isano no gushakira ikipe amikoro.

    Umwana wa Karekezi Olivier ararwaye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwana-wa-karekezi-olivier-arenda-kubagwa

  • Harabura amasaha 24 Amavubi agacakirana na Mozambique! Imihigo ya Kagere ya Yannick Mukunzi #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura amasahe 24 Amavubi y’u Rwanda agacakirana na Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, Meddie Kagere na Yannick Mukunzi bavuga ko uko byagenda kose bagomba gutsinda uyu kuko kuko ari ho ruzingiye.

    Yannick Mukunzi usanzwe ukinira Sandvikens IF muri Sweden, avuga ko bitewe n’uko yasanze bagenze be, icyizere gihari cyo kwitara neza.

    Ati'Navuga ko ukuntu nasanze ikipe, nasanze imeze neza, umwuka ari mwiza, icyizere cyo gutsinda umukino wa Mozambique kirahari, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo amanota 3 aboneke.'

    Akomeza avuga ko gutsinda umukino wo ku munsi w’ejo ari urufunguzo rwo kwitwara neza ku mukino wa nyuma bakaba babona itike y’igikombe cy’Afurika.

    Ati'Ni umukino uri ngombwa, ni umukino uzaduha urufunguzo rwo kuba twakwitwara neza ku mukino ukurikira, uyu mukino ni wo turimo gutegura kugira ngo tube twawutsinda kandi nituwutsinda bizaduha amahirwe yo kuba twakomeza.'

    Rutahizamu wa Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere avuga ko nk’abakinnyi bakuru barimo kugerageza kuganiriza barumuna babo kandi bakaba bumva ibyo bababwira.

    Ati'Tumeze neza kandi uko tugenda twegereza umukino, ubona ko abakinnyi bameze neza. Icyo navuga umupira w’amaguru ni ibiterekezo, ushobora kubaganiriza ariko urebye neza uburyo tuvugana nabo, bagerageza kutwumva.'

    Uyu rutahizamu ejo u Rwanda ruzaba rugenderaho, avuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma batsindwa uyu mukino kuko bawiteguye nk’aho ari umukino wa nyuma.

    Ati'Icya mbere dufite amahirwe yo kuba turi mu rugo, icya kabiri ntabwo tugomba gutsindwa uyu mukino kubera ko ni nk’umukino wa nyuma kuri twe, tugomba kuwitaho turacyafite amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika.'

    Uyu mukino uzaba ku munsi w’ejo saa 15:00′ kuri Stade Regional, nyuma y’uyu mukino u Rwanda rukaba rufite umukino usoza itsinda na Cameroun tariki ya 30 Werurwe 2021 muri Cameroun.

    Kugeza ubu mu itsinda F, Amavubi ni aya nyuma n’amanota 2, Cameroun ya mbere ifite 10, Cape Verde na Mozambique zifite 4.

    Meddie Kagere ni we u Rwanda ruzagenderaho ku munsi w’ejo

    Yannick Mukunzi avuga ko nta kosa bagomba gukora ku munsi w’ejo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/harabura-amasaha-24-amavubi-agacakirana-na-mozambique-imihigo-ya-kagere-ya-yannick-mukunzi

  • Ibyagenzaga Mayaki uherutse kwakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro –

    Kuri uwo munsi, Perezida Kagame yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze yandika ko bagiranye ibiganiro byiza ndetse ko Mayaki ari umuntu ufite ubunararibonye kandi “azanye n’ibitekerezo bishya”.

    Mu 2019 nibwo Komite Nyobozi y’Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yemeje itegeko rishyiraho kandi rigena imikorere y’urwego rwawo rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD).

    AUDA-NEPAD yahawe inshingano zo gutanga ubufasha no kugira inama ibihugu binyamuryango bya AU ku ngamba z’iterambere bifite, kongerera ubushobozi no kubifasha kuzishyira mu bikorwa, gusesengura ibikorwa byabyo no kubitera inkunga mu bijyanye no kongerera ubushobozi abafatanyabikorwa n’ibindi.

    Jeune Afrique yatangaje ko Mayaki mu minsi ibiri yamaze mu Rwanda, yari yazanywe n’intego z’ingenzi zirimo gahunda yo kwihutisha ibikorwa byo kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti kiri muri gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Amasezerano ashyiraho iki kigo yemerejwe i Addis Ababa ku wa 11 Gashyantare 2019, asinywa n’ibihugu 16 ariko bibiri gusa nibyo bimaze kuyemeza, ibyo ni u Rwanda na Mali. U Rwanda nirwo rwabimburiye ibindi mu Ukuboza 2019 mu gihe Mali yo yabikoze muri Gicurasi 2020.

    Muri Gashyantare 2020, Perezida Kagame ku bwumvikane busesuye yatorewe kuyobora Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

    Ni inshingano azamaraho imyaka ibiri [2020-2022], yazifashe asimbuye Macky Sall uyobora Sénégal.

    Magingo aya, hatangiye ibiganiro bigamije gutuma ibihugu byemeza amasezerano ashyiraho ikigo kijyanye n’imiti. Ku rundi ruhande hatangiye no gutekerezwa uburyo urwego rw’abikorera rwakwinjizwa muri iyi gahunda.

    Ibi bijyanye no kunoza uburyo urwego rw’ibijyanye n’imiti rukora ku buryo hongerwa ingano y’iyoherezwa mu mahanga bikanajya no kureshya ishoramari rishya muri iyi ngeri yaba inganda n’abandi bikorera.

    AUDA-NEPAD yitezweho kugira akamaro gakomeye mu guhuriza hamwe ibikorwa bya AU binyuze mu gutanga inama n’ubufasha bwimbitse ku bihugu binyamuryango bya AU n’imiryango y’ubukungu igize akarere.

    Inagira uruhare rukomeye mu kwihutisha ukwihuza ku bihugu bya Afurika n’ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

    Gahunda ya NEPAD yo yari igamije iterambere rya Afurika yemejwe mu nama ya AU y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yabereye i Lusaka muri Zambia muri Nyakanga 2001. Gusa yagiye igorwa no kwibona neza mu mikorere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Perezida Kagame ubwo yakiraga muri Village Urugwiro Ibrahim Mayaki

  • Iburasirazuba: Abayobozi bahawe ukwezi ko gusubiza mu ishuri abangavu batewe inda –

    Ibi babisabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred na Guverineri mushya Gasana Emmanuel uherutse gushyirwaho n’Umukuru w’Igihugu.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko kuba umwana w’umukobwa yahohoterwa, agaterwa inda bidakwiriye kuba intandaro yo gutuma ava mu ishuri ngo kuko bishobora kumukururira ibindi byago byinshi.

    Yavuze ko iki kibazo kiri mu byihutirwa ubuyobozi bugomba gukurikirana nibura mu kwezi kumwe.

    Yagize ati “Tubona abatewe inda ariko hari benshi baba bafashwe ku ngufu kandi ntihagaragare abazibateye, Guverineri mushya namwe mufite inshingano nk’abayobozi ndetse n’ababyeyi ko abo bana basubira mu ishuri umwe ku wundi, ntabwo ari ukuvuga ngo ni ½ cyangwa 1/3 murasabwa kwicara mukabiganiraho mukabinoza hagashakwa ubufasha butuma abo bana basubiye mu ishuri.”

    Minisitiri Gatabazi yabwiye abayobozi b’uturere ko azagaruka aje kureba niba koko aba bana barasubijwe mu ishuri nyuma y’ukwezi kumwe ngo kuko iyo badafashijwe ngo bige bongera umubare w’abakwiriye gufashwa na leta nyamara bagashyizwe mu ishuri bakiga.

    Abateye inda aba bangavu nabo bagiye guhigwa bukware

    Minisitiri Gatabazi yakomeje avuga ko bitumvikana uburyo abatera inda abangavu usanga imibare y’abafashwe ikiri mike cyane, avuga ko bagiye gukorana n’inzego zose zirebwa n’iki kibazo aba bantu bagashakishwa.

    Ati “Ubu ni ugusaba inkiko, inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha gufatanya tukamenya ababateye inda kugira ngo babibazwe, nitutabikora tuzaba tubaye abafatanyacyaha n’abangije aba bana, izi nshingano ntizigomba kurenga ukwezi tukaba dufite raporo y’icyo twabikozeho.”

    Intara y’Iburasirazuba niyo ya mbere ikunze kugaragaramo abangavu benshi baterwa inda, ibi bigaragazwa na raporo zitandukanye zikunzwe gushyirwa hanze aho nibura uturere tune muri dutanu twa mbere dukunze kuba ari utwo muri iyi Ntara.

    Ababyeyi bakunze gutungwa agatoki mu gukingira ikibaba abantu baba bahohoteye aba bana ngo kuko abenshi iki kibazo bagikemurira mu miryango bamwe bakemera guhabwa amafaranga ntibabivuge abandi ugasanga bahishira abateye inda aba bana.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba kwihutira gusubiza mu ishuri abana batewe inda

    Ikibazo cy’abana baterwa inda ni kimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bwasabwe kwitaho