Category: Uncategorized

  • Abayobozi babiri ba Croix Rouge bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo –

    Abo barimo Muyenzi Robert wari ukurikiye Croix Rouge mu Karere ka Huye na Gisagara. Yatawe muri yombi tariki ya 12 Werurwe 2021, dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha ku wa 17 Werurwe 2021.

    Akurikiranyweho inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo. Amakuru agera kuri IGIHE ni uko izo mpapuro mpimbano yazikoze agamije kunyereza amafaranga yari agenewe imishinga y’ubworozi bw’amatungo magufi, agahimba inyandiko zigaragaza ko yatanze isoko yanaguze ingurube zigenewe abaturage.

    Umuvuzigi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati “Dosiye yarakozwe yoherezwa mu Bushinjacyaha.”

    Undi ukurikiranyweho ibyaha wo muri Croix Rouge ni Umunyamabanga Mukuru wayo, Karamaga Apollinaire. Akurikiranywe adafunzwe ku byaha byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.


  • Ko ijambo ry’Imana ririmo rikendera mu bakristo, hakorwe iki? #rwanda #RwOT

    Nk’uko umuntu atabaho atagira umutima, ni ko n’ubukristo butagira ijambo ry’Imana budashoboka. Yesu yaravuze ngo 'Muzamenya ukuri, kandi ukuri niko kuzababatura, kuzabaha umudendezo.

    Ntushobora kumenya ukuri utaguhishuriwe n’Ijambo ry’Imana. Kuva kuri Yosuwa, Imana yagiye itanga amabwiriza ngo ' Ibyanditswe byera( Ibyanditswe mu gitabo) uzabihoremo ku manywa na nijoro, nibwo ibyawe bizagenda neza ukagira amahirwe.

    Dawidi yaravuze ngo’ Nabikiye ijambo ryawe mu mutima kugira ngo ntagucumuraho’, Abakolosayi 3:16 haravugan ngo’ Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye, kandi rifite ubwenge bwose’. Ijambo ry’Imana ririmo byose: Harimo ubuhanuzi, harimo iyerekwa, harimo amasezerano, yewe no kubakunda ubuhanuzi nabwo bugenzurwa (busobanuzwa) ijambo ry’Imana.

    Ntushobora kurwana intambara nziza utazi ibyanditswe byera. Yesu arwana na Satani muri ya masengesho y’iminsi 40 yaramubwiye ngo 'Handitswe ngo’, Satani nawe akamusubiza ngo 'Handitswe ngo’. Iyo utazi ibyanditswe rero ntibishoboka ko urwana intambara ngo uyitsinde kuko Satani ni umuhanga, abizi mu buryo buhanitse. Ukwiye kuba warabitse ijambo ry’Imana rishobora kuvuguruza andi majwi ya Satani.

    'Nasuye muri Turukiya(Turkey) ahahoze amatorero 7 ya Efeso, uzi ko aho hantu kuri ubu hasigaye ibisigazwa by’amafondasiyo!. Ahahoze ubukristo uzi ko abayisiramu ari 99.9%!

    Iyo bagufatanye Bibiliya baguca umutwe, ni ihame ntibyemewe kuba umukristo aho hantu. Barabwirwaga bati’ Mwitonde itabaza ritazava kugitereko cyaryo, ibyo nkugaya ni ibi, hindura ibi bakagira ngo ni imikino, utarabaye itabaza ryarazimye! Nitutitonda bizasigara bivugwa ko higeze kuba abakristo, nta mukristo ugihari'. Pasiteri Desire Habyarimana.

    Ijambo ry’Imana rikubiyemo byose

    Nta kintu na kimwe kitavugwa na Bibiliya: Imigisha tuzatunga ni ho iri, ibyago tuzagira ni ho byanditse, intambara turwana ni ho yanditse, intwaro tugomba kwambara ni ho zanditse. Uko wafata umusaza ni ho byanditse, uko wahugura umujene ni ho byanditse, uburere bw’umwana ni ho bwanditse, iri koranabuhanga ni ho riri. Nta kintu na kimwe kitanditse muri Bibiliya, ahubwo ntidufite umutima wo kuyikunda.

    Nk’urugero ijambo rimwe rivuga ngo 'Ntutinye ndi kumwe nawe’ ryanditse inshuro 365, niyo minsi igize umwaka. Ni ukuvuga ngo buri munsi Data wa twese aravuga ngo 'Ntutinye ndi kumwe nawe’. Umuntu yizeye iri jambo ryonyine gusa ntiyabaho afite ubwoba, ese yatinya iki?, ni ubukene, ni indwara, ni abamuroga, ni iki yatinya?

    Yesu yabwiye abigishwa be ati’ Uyu ni wo mutsima wavuye mu ijuru, si nka Manu ba Sogokura bariye bagapfa’. Reka dufate urugero rwa Manu igereranywa n’ijambo ry’Imana uyu munsi. Uzi ko Manu mu butayu umusaza yayiryaga n’umwana uvutse akayirya ntarware bwaki! Nta kibazo cy’imirire mibi kigeze kivugwa mu butayu kuko iyo Manu yarimo byose ariko abantu barayinubiye. Ibyo bintu byababaje Imana hapfira abantu benshi mu butayu.

    Abantu binubiye umutsima Imana yabahaye, ninako muri iki gihe abantu banga ijambo ry’Imana batazi ko ririmo byose. Umwana yakuramo ibye, umusaza yakuramo ibye, ukorera Leta yakuramo ibimufasha, ukorera inzego z’umutekano yakuramo ibye, umucuruzi yakuramo ibye, nta kintu na kimwe kitari muri Bibiliya Yera.

    Hakorwe iki ko ijambo ry’Imana ririmo gukamuka mu bakristo

    Itorero, Abayobozi(abashumba) n’abakristo( abayoborwa) bafite inshingano zikomeye zo gushyira mu bikorwa kugira ngo intego y’Ijambo ry’Imana igerweho. Muri iki gihe ikoranabuhanga riteye imbere abantu binjiza uruvange rw’ibintu byinshi bibi muri bo bitandukanye. Umuntu azayoborwa na byinshi yinjije muri we kandi twibuke ko ikintu cyose cyanyuze imbere y’amaso uzarinda upfa kidasibamye. Iyo content mbi( ibyo winjije muri wowe) itabonye indi nziza iyisimbura ukaba wararebye poronogarafi, bizavomerera kamere yawe hanyuma usambane.

    Nutinjiza ijambo ry’Imana ryinshi n’ubusabane n’Imana ngo bitsikamire ibyo winjije muri wowe bibi, bizakuyobora. Ni yo mpamvu gusoma ijambo ry’Imana ni inyungu zacu, dukwiye kubika ijambo ry’Imana kugira ngo tutayicumuraho. Impungenge zihari: Niba twinjiza ibintu bitari byiza(reba umwanya tumara kuri Social Media) uko ungana, ntitubone umwanya wo gusoma ijambo ry’Imana no gusabana n’Imana utekereza ko tuzaba abakristo bameze gute? Umwana w’umuntu naza azasanga kwizera kukiri mu isi?

    Dore uburyo bwiza bwo gusoma Ijambo ry’Imana

    Ukwiye kubanza kumenya ko ijambo ry’Imana ari Umwuka Wera waryandikishije, hanyuma kuko ari we waryandikishije ukwiye gusenga mbere yuko urisoma kugira ngo uze kurihishurirwa. Hari amagambo 2 akoreshwa muri Teworojiya: Logos na Rema, Logos ni ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, hanyuma muri ayo magambo yose Imana ikuramo Rema(Manu yawe uwo munsi) yawe.

    Iyo urangije gusenga, usoma igice cyose ukaba wasenze ngo Imana iguhemo Rema yawe( Manu y’uwo munsi) hari ubwo wumva hari umurongo ugusigaye mu mutima, cyangwa se rimwe Umwuka Wera akakwibutsa bimwe mu byo wasomye. Ni byiza rero gusoma ijambo ry’Imana uri ahantu hatuje. Iyo usoma ijambo ry’Imana hari utubazo ukwiye kwibaza: Byanditswe na nde, hari gihe ki, byandikiwe ba nde, hari habaye iki, ni iki binyigisha muri iki gihe, ni gute nabihuza n’ubuzima mbamo.

    Utwo tuntu twose iyo utwibajije, birangira Umwuka Wera atangiye kukwigisha, ukumva bitangiye kugira ubuzima muri wowe. Ese ibyo tubifitiye umwanya? Ku bashumba, abanyamatorero( abayobozi), dukwiye kumenya ko uzahindura abantu bitewe n’aho ugejeje guhinduka nawe. Utekereza ko wahindura abantu wowe utarahindutse?, uzabwira umuntu ngo ntagasambane urarana umukobwa muri Geto?.

    Ntabwo waririmbira abantu urukundo ufite uwo wanga ngo bizagire ikintu bibamarira, ntabwo wabwira abantu kwihangana waguye ngo bizagire ikintu bibafasha. Impamvu ubona mu rusengero abantu batahindutse, ni uko n’abatubwira guhinduka batahindutse. Dukwiye guhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima tubamo tutabanje gutegereza ko insengero zifungurwa, bihinduke ubuzima bwacu tubamo.

    Abanyamatorero bakwiye guhuza inyigisho n’igihe tugezemo, ibyo bigakorwa muri ubu buryo: Ese uzafata umujene wo muri 2021, umwigishe nk’umukristo wo muri 19980 abantu bamara amasaha 6 mu rusengero? Dukwiye gukora ibishoboka byose tugakoresha ururimi abantu bumva, ijambo ry’Imana rikabageraho. Niba dufite abantu bazi gukina Comedi, bakayikina mu buryo igusigira inyigisho, kubera iki bitakorwa kugira ngo urubyiruko rwumve muri iyo mvugo?

    Isi y’umwijima yo irimo gukora ku manywa na nijoro bo bazi icyo bashaka, twebwe abakristo turarangaye! Nitutaba maso ngo tumenye ko nta jambo ry’Imana ryinjiye muri twe, ko twarihuje n’ubuzima, ko twahinduwe na ryo, tuzisanga aho tudashobora kugarurwa.

    Iyi nyigisho yateguwe inatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire mu kiganiro kuri Agakiza Tv, wayikurikirana hano.

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ko-ijambo-ry-Imana-ririmo-rikendera-mu-bakristo-hakorwe-iki.html

  • Naason yavuguruye indirimbo ze 9 zakunzwe azi… – #rwanda #RwOT

    'Nyigisha' niyo Album ya Gatatu Naason asohoye kuva atangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga. Iriho indirimbo zirindwi zakunzwe mu buryo bukomeye kugeza n'ubu zanakomeje izina ry'uyu muhanzi.

    Hariho indirimbo 'Nyigisha' yitiriye Album ye, 'Abisi' igaragaramo umukinnyi wa filime uzwi nka Kanyombwa, 'Amatsiko' ivuga ku musore unyotewe n'urugo rushya, Umunyenga, 'Undwaza umutima' y'uwazinutswe urukundo, 'Inkuru ibabaje', 'Nduzuye', 'Uri mwiza' na 'Emera Tujyanye'.

    Iyi Album yamaze gushyirwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki wa Naason. Isohotse mu gihe uyu muhanzi yari amaze amezi atandatu asohoye indirimbo ye yise 'Umwizerwa' yagiye igaragara kuri Top 10 z'ibinyamakuru bitandukanye.

    'Nyigisha' iriho indirimbo zikoze mu buryo bw'umwimerere. Ibicurangisho byifashishijwe muri izi ndirimbo ni gitari za akusiti, base na solo zitanga umuziki w'umwimerere. Bivuze ko nta buhanga bwa mudasobwa bwifashishijwe kuri iyi Album.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “NYIGISHA” YA NAASON SOLIST

    Izi ndirimbo uko ari icyenda ziri kuri Album zakorewe amashusho mu buryo bwa Live, kugira ngo Naason azajye abashak kuziririmba mu bitaramo n'ahandi mu buryo bumworohereye.

    Mu kiganiro na INYARWANDA Naason yavuze ko yasubiyemo izi ndirimbo mu buryo bwa 'Acoustic' kubera ubusabe bw'abafana be no kuba yarashakaga kongera icyanga muri izi ndirimbo kugira ngo abantu bakomeze kuzikunda.

    Ati 'Nashatse kuzisubiramo kubera ko harimo izibyinitse, harimo n'izidutuje ariko inyinshi zirabyinitse. Zifite ukuntu zicuranje mu bicurangisho byinshi. Kubera ko nsanzwe nicurangira, naravuze nti 'reka nzihe umwimerere ku buryo nshobora kuzajya njya no mu gitaramo n'ahandi nkaba nafata na gitari nkazicurangira.'

    Akomeza ati 'Ariko nanone nabonye ko hari n'abantu babasha gukora bakibuka no gukora uburyo bwa 'Acoustic' kubera ko hari ubundi buryohe indirimbo ihita igira. Ikindi kindi cyabiteye ni abana babinsabaga, urabona harimo indirimbo zo mu 2010 nka 'Mfite amatsiko' n'izindi.'

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “UNDWAZA UMUTIMA” YA NAASON

    Uyu muhanzi yavuze ko yasubiyemo izi ndirimbo agendeye ku zo abantu bagiye bamusaba ku rubuga rwe rwa Instagram zanakunzwe mu buryo bwumvikanira buri wese.

    Naason yavuze ko izi ndirimbo icyenda yashyize kuri Album zose zifite amateka yihariye kuri we, kandi ko zagiye zubaka abantu mu ngeri zitandukanye.

    Yavuze ko indirimbo ye yise 'Nyigisha' yanitiriye Album hari umugore wiyunze n'umugabo we nyuma y'uko ayumvise. Ndetse ko uyu mugabo yari igihembo yageneye uyu muhanzi, kuko yifashishije indirimbo ye yongeye guhuza abakundana.

    Ati 'Hari mu 2012, hari urugo rwari rwarasenyutse baratandukanye umugabo n'umugore, indirimbo yanjye irabunga. Umugabo yambwiye ko yari amaze igihe kinini ahamagara umugore we rimwe na rimwe ntibanumvikane, rimwe na rimwe ntamwitabe. Umunsi umwe amwoherereza indirimbo yanjye 'Nyigisha' aramubwira ati 'wumve iyi ndirimbo' umugore nawe arayikunda birangira baragirana barayunga barongera bararwubaka.'

     

    Umuhanzi Naason yasohoye indirimbo ebyiri mu ndirimbo icyenda yashyize kuri Album ye ya Gatatu

     

    Naason yatangaje ko indirimbo ye 'Nyigisha' yitiriye Album ye kabiri ifite amateka akomeye kuko yahuje umugabo n'umugore bari baratandukanye

     

    Naason yasabye abafana be n'abandi kumushyigikira bumva izi ndirimbo yasohoye

    Naason yasohoye indirimbo ebyiri “Nyigisha” ndetse na “Undwaza Umutima”

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO “NYIGISHA” Y’UMUHANZI NAASON SOLIST

    “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO “UNDWAZA UMUTIMA” Y’UMUHANZI NAASON SOLIST

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104189/naason-yavuguruye-indirimbo-ze-9-zakunzwe-azishyira-kuri-album-yise-nyigisha-yahuje-abari–104189.html

  • Dr Kayumba yatangiye guhatwa ibibazo ku kirego cy’umukobwa umushinja gushaka kumufata ku ngufu –

    Kuri uyu wa Kabiri ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye urwandiko ruhamagaza Kayumba ku cyicaro gikuru cya RIB ku Kimihurura rumusaba ko yitaba saa tatu z’igitondo. Gusa impamvu z’ihamagazwa rye ntizigeze zitangazwa.

    Nyuma y’urwo rwandiko, hatangiye kuvugwa amakuru menshi dore ko iri hamagazwa ryabaye nyuma y’iminsi mike Kayumba atangaje ko yashinze ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy) na nyuma y’umunsi umwe atangaje ku mbuga nkoranyambaga ko hari umuyoboke we watawe muri yombi ku mpamvu zitazwi gusa RIB ikaza gutangaza ko yari akurikiranyweho ubujura.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabajijwe impamvu Kayumba yahamagajwe, asubiza ko bishingiye ku kirego cyakiriwe n’uru rwego cy’umukobwa umushinja gushaka kumusambanya.

    Ati “Ni ukugira ngo asubize ikirego twakiriye ku kibazo cyatanzwe n’uwari umunyeshuri we. Ntaho bihuriye n’ishyaka rye, cyangwa umuyoboke.”

    Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo ikirego cy’uyu mukobwa cyakiriwe avuga ku byo yakorewe mu 2017.

    Ku wa 17 Werurwe 2021 ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwira inkuru y’umukobwa uvuga ko Kayumba yashatse kumufata ku ngufu yitwaje ko ari bumufashe kubona umwanya mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, akimenyereza umwuga.

    Kuri telefoni Kayumba ngo yabwiye uwo mukobwa ko hari umuntu wo muri RBA wamubajije niba yamurangira umuntu ushaka kwimenyereza umwuga, anongeraho ko “Mfite ubushobozi mu itangazamakuru nkwiriye kwihutira kujya kumureba akampa inama ndetse n’ibaruwa impesha kujya gukora imenyerezamwuga”.

    Yakomeje agira ati “N’icyizere cyinshi, nemeye guhura nawe, andangira i Remera mu Gihogere. Nyuma naje kumenya ko ari urugo rwe, ntabwo nigeze mbitekerezaho cyane kuko nari umunyeshuri we mu itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, nubahaga cyane.”

    Ubwo ngo yageraga mu nzu ya Dr Kayumba, yasanze asa n’uwasinze. Ati “Nagerageje kugenda ariko yari afite ingufu nyinshi. Arankurura, ansunikira mu ntebe ashaka kumpatira ko turyamana. Ndabyanga atangira kumbwira nabi, antera ubwoba ko azangiza ahazaza hanjye ndetse n’amahirwe yanjye yo kuba Umunyamakuru mu Rwanda.”

    Uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph, aherutse kubwira IGIHE ko yakiriye iki kirego cy’umukobwa wamubwiye ko Kayumba yamuhohoteye.

    Ati “Yego yaje mu biro byanjye ambwira ko hari umwarimu wagerageje kumuhohotera, namusezeranyije ko nzavugana n’uwo muntu (Kayumba) ariko igihe kinini ntiyazaga ku ishuri.”

    Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite, bishimangirwa n’abanyeshuri bamunyuze imbere mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa se ubushakashatsi butandukanye yagiye akorera ibigo n’inzego zinyuranye.

    Gusa inshuro nyinshi yakunze kumvikana mu bikorwa by’imyitwarire mibi birimo kurwana n’ubusinzi, byanatumye amara umwaka muri Gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

    Dr Kayumba Christopher yarezwe n’uwahoze ari umunyeshuri we amushinja gushaka kumufata ku ngufu

  • Gatsibo: Polisi yafashe uwari umaze iminsi akwirakwiza amafaranga y'amiganano #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Turabayo yari amaze igihe akwirakwiza ayo mafaranga mu baturage nyuma baza gutanga amakuru arafatwa.

    Yagize ati' Ku nshuro ya mbere Turabayo yagiye muri butike kugura ibicuruzwa yishyura inoti y'ibihumbi bitanu baramugarurira arataha, amaze kugenda umucuruzi yitegereje ya noti asanga n'impimbano abura uko yamufata yagiye. Nyuma bidatinze kuri iki cyumweru tariki ya 21 Werurwe yaragarutse aza afite inoti ebyiri z'ibihumbi 5 nabwo aje kugura ibicuruzwa nibwo bahise bamufata bahamagara Polisi.'

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko atari ubwa mbere Turabayo akwirakwije amafaranga y'amiganano kuko hari n'umuturage yabwiye ko amaze gukwirakwiza agera ku bihumbi 400.

    Ati' Hari inshuti ze za hafi zivuga ko yazibwiye ko akora inoti mpimbano z'ibihumbi bitanu akagenda agura utuntu bakamugarurira mu mafaranga mazima. Ngo yababwiye ko amaze gukwirakwiza amafaranga y'amiganano agera mu bihumbi 400.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma Turabayo afatwa, akangurira n'abandi kuba maso bakirinda umuntu wabaha amafaranga y'amiganano.

    Ati' Dukangurira abaturage cyane cyane abacuruzi kujya bitondera inoti zose nshya bahawe kuko hari abadukanye ingeso mbi yo guhimba amafaranga. Akenshi babikora mu noti z'ibihumbi bibiri ndetse n'inoti y'ibihumbi bitanu, dukangurira abantu kujya bihutira kuduha amakuru igihe hari abo babonye.'

    Turabayo akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw'uburiganya wigana, uhindura amafaranga y'ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k'amafaranga y'igihugu zashyizweho umukono n'inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n'izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gatsibo-polisi-yafashe-uwari-umaze-iminsi-akwirakwiza-amafaranga-y-amiganano

  • US – Colorado: Umugizi wa nabi yishe arashe abantu 10 barimo n'umupolisi mu isoko #rwanda #RwOT

    Icyo gitero cyabereye mu mujyi wa Boulder, cyarangiye hari inkomere itambaye ishati icyekwaho kukigaba, ivanwa mu isoko rizwi nka King Soopers.

    Ukurasana kwatangajwe kurimo kuba n'ababibonye biba, guca ku rubuga rwa YouTube.

    Byatangiye mu masaha ya saa munani n'igice (14h30) ku isaha yaho, ni ukuvuga ahagana saa yine n'iminota 30 z'ijoro (22h30) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Uwo ucyekwa yari amaze kwinjira mu iduka ricuruza imboga ahita atangira kurasa.

    Nyuma y'iminota 20, polisi yo mu mujyi wa Boulder yatangaje ubutumwa kuri Twitter ivuga ko “hari umuntu urimo kurasa” ku isoko rya King Soopers riri ku muhanda wa Table Mesa.

    Amasaha abiri nyuma yaho, polisi yongeye kuburira abantu kwirinda kugera muri ako gace.

    Ubutumwa bwa polisi bwo kuri Twitter bwongeyeho buti: “NTIMUTANGAZE ku mbuga nkoranyambaga amakuru ayo ari yo yose y'amayeri y'urugamba mushobora kubona”.

    Ariko igice cy'izo mpagarara, cyafashwe kuri 'camera' n'umuntu wahanyuze, kigaragaza abapfuye bari hafi y'iryo duka ry'imboga.

    Uwo mugabo wari ufite 'camera', avugira hejuru ati: “Sinzi ikintu kirimo kuba… Numvise amasasu, umuntu ari hasi. Hari umuntu urimo kurasa, mujye kure”.

    Humvikana amasasu ubwo yirukankaga ava mu gace iryo duka ririmo.

    Videwo irakomeza, ikagaragaza abapolisi bahagera bakagota (bakazenguruka) isoko.

    Kuri Twitter, Guverineri Jared Polis wa leta ya Colorado yagize ati: “Amasengesho yanjye yifatanyije na bagenzi banjye bo muri Colorado muri iki gihe cy'akababaro n'agahinda uko dukomeza kumenya ibirenzeho ku ngano y'ubu bwicanyi”.

    Perezida Joe Biden yahawe amakuru ajyanye n'iryo raswa, nkuko ibiro bye bya White House byabivuze.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/us-colorado-umugizi-wa-nabi-yishe-arashe-abantu-10-barimo-n-umupolisi-mu-isoko

  • Uwamahoro wiciwe muri Uganda n’umugabo we agiye gushyingurwa mu Rwanda –

    Uwamahoro Liliane yishwe mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe rishyira ku wa 19 Werurwe.

    Nyuma y’urupfu rw’uyu mugore, umugabo w’Umunya-Kenya babanaga yahise atabwa muri yombi kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Old Kampala mu Murwa mukuru, Kampala.

    Amakuru IGIHE yahawe n’umuturanyi w’uyu muryango ndetse wari n’inshuti ya Uwamahoro, avuga ko Kalanja Waweru yemereye Polisi ko ari we wishe uyu mugore amunigishije umusego.

    Uyu muturanyi w’uyu muryango yavuze ko Uwamahoro n’uyu mugabo bahoraga mu ntonganya. Yavuze ko ku wa 11 Werurwe 2021 ubwo Mahoro na Kalanja bari baraye bagiranye intonganya yamugiriye inama yo gutaha agasubira mu Rwanda ngo uyu mugabo atazamwica kuko yari amaze iminsi abivuga.

    Ati “ Mahoro yagiranye ikibazo n’umugabo w’Umunya-Kenya ntibumvikana hagati yabo batangira intonganya, ni uko ku wa 11 Werurwe mugira inama nti wakwitahiye ukamureka ko ameze nk’inyamaswa yakwica.”

    Uyu muturanyi yakomeje avuga ko Mahoro yanze kumva inama ze ahubwo akamubwira ko kuba uyu mugabo yamugeze icyuma yabitewe n’inzoga.

    Ati “Ni uko Mahoro arambwira ngo ntabwo yanyica ngo ni uko yari yanyoye, ndamubwira nti ese umuntu uzanye icyuma kugutema iyo ntahaba ngo nkwinjize iwanjye ntiwari upfuye.”

    Iki gihe ngo Kalanja agirana intonganya na Mutoni yamubwiraga ko nasohoka mu rugo rw’uyu muturanyi ari bumukatemo ibice akamuta mu bwiherero.

    Mu byatumaga Uwamahoro ngo adatandukana n’uyu mugabo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko ngo harimo n’amafaranga yari amurimo yashakaga ko abanza kumwishyura.

    Ku munsi uyu mugore yapfuyeho ngo nibwo Kalanja yari yamwemereye ko ari bumwishyure amafaranga ye.

    Mu ijoro ryo ku wa 18 Weruwe Kalanja yatashye bucece ku buryo n’abaturanyi batamwumvise. Ubwo ngo yabazwaga na polisi yemeye ko muri iryo joro aribwo yishe Uwamahoro akoresheje umusego.

    Bukeye bwaho umwana w’umuturanyi yanyuze ku idirishya ry’inzu Kalanja na Uwamahoro bari bacumbitsemo, abona uyu mugabo ari gutegura amafunguro ya mu gitondo, bakeka ko impamvu yahisemo kubyikorera ari uko Uwamahoro akiryamye.

    Amakuru IGIHE yahawe n’uyu muturanye ni uko umurambo wa Uwamahoro uzagezwa mu Rwanda ku wa 24 Werurwe kugira ngo umuryango we umusezereho ndetse anashyingurwe.

    Uwamahoro Liliane yishwe anigishijwe umusego

    Samuel Kalanja Waweru yemereye Polisi ya Uganda ko ariwe wishe Uwamahoro

  • FDLR irashinjwa kwica umusirikare wa Congo –

    Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu gace ka Buramba mu birometero 110 uvuye mu Mujyi wa Goma, ku muhanda uzwi nka Kiwanja-Ishasha, mu gace ka Rutshuru kari muri Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko byatangajwe na Actualite.

    Mu itangazo ryatanzwe n’igisirikare cya Congo, ryagize riti “Umwe mu ngabo zacu yari avuye mu kazi muri ako gace ari na ko yafatiwemo. Tubabajwe n’uko yaje kwicwa n’ibikomere yatewe n’iyicarubozo yakorewe. Ingabo za Congo zahise zitera ibitero byo kwihimura, ubu ibintu bimeze neza mu gace ibi byago byabereyemo.”

    Bongeyeho ko batazacibwa intege n’ibi bitero by’imitwe yitwaje intwaro, bati “Tuzakomeza guhangana n’umwanzi wifuza gukomeza gufatira bugwate abaturage. Tuzakomeza guhangana n’iyo mitwe kugeza tuyihashyije.”

    Agace ka Kiwanja-Ishasha ni kamwe mu duce twigabijwe n’imitwe y’iterabwoba dukorerwamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse n’iby’umutekano mucye, birimo iby’ubwicanyi, ubujura ndetse no gushimuta abaturage.

    Inyeshyamba za FDLR zishe umusirikari wa FARDC

  • Gatsibo: Polisi yafashe uwari umaze iminsi akwirakwiza amafaranga y'amiganano – #rwanda #RwOT

    Yafatanwe inoti ebyiri z'ibihumbi bitanu, ariko hari amakuru avuga ko yari amaze igihe akwirakwiza ayo mafaranga y'amahimbano.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uwo mugabo yari amaze igihe akwirakwiza ayo mafaranga mu baturage nyuma baza gutanga amakuru arafatwa.

    Yagize ati' Ku nshuro ya mbere yagiye muri butike kugura ibicuruzwa yishyura inoti y'ibihumbi bitanu baramugarurira arataha, amaze kugenda umucuruzi yitegereje ya noti asanga n'impimbano abura uko yamufata yagiye. Nyuma bidatinze kuri iki cyumweru tariki ya 21 Werurwe yaragarutse aza afite inoti ebyiri z'ibihumbi 5 nabwo aje kugura ibicuruzwa nibwo bahise bamufata bahamagara Polisi.'

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko atari ubwa mbere uwo mugabo akwirakwije amafaranga y'amiganano kuko hari n'umuturage yabwiye ko amaze gukwirakwiza agera ku bihumbi 400.

    Ati' Hari inshuti ze za hafi zivuga ko yazibwiye ko akora inoti mpimbano z'ibihumbi bitanu akagenda agura utuntu bakamugarurira mu mafaranga mazima. Ngo yababwiye ko amaze gukwirakwiza amafaranga y'amiganano agera mu bihumbi 400.'
    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma uwo mugabo afatwa, akangurira n'abandi kuba maso bakirinda umuntu wabaha amafaranga y'amiganano.

    Ati' Dukangurira abaturage cyane cyane abacuruzi kujya bitondera inoti zose nshya bahawe kuko hari abadukanye ingeso mbi yo guhimba amafaranga. Akenshi babikora mu noti z'ibihumbi bibiri ndetse n'inoti y'ibihumbi bitanu, dukangurira abantu kujya bihutira kuduha amakuru igihe hari abo babonye.'

    Akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw'uburiganya wigana, uhindura amafaranga y'ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k'amafaranga y'igihugu zashyizweho umukono n'inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n'izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-polisi-yafashe-uwari-umaze-iminsi-akwirakwiza-amafaranga-y-amiganano

  • RIB yahamagaje Dr Christopher Kayumba #rwanda #RwOT

    Inyandiko y’Ihamagara dufitiye kopi, igaragaza ko Umugenzacyaha yahamagaye Dr Christopher Kayumba ariko ntigaragaza icyo yahamagariwe.

    Iyi nyandiko yashyizweho umukono n’Umugenzacyaha witwa Niyonkuru Alain Christian, bigaragara ko yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021.

    Iyi nyandiko ihamaraga, isaba Dr Kayumba kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Kabiri tariki 23 ku biro bikuru byarwo bikorera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Dr Christopher Kayumba aherutse kwinjira muri Politiki akaba yaranashinze ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy) rigamije guharanira Demokarasi.

    Ahahamagawe kandi nyuma y’igihe gito hari amakuru atangajwe n’abantu ko yashatse guhohotera umukobwa yigishaga muri kaminuza y’u Rwanda, ubwo ngo yashakaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Mu butumwa bwatambukijwe n’uwitwa Kamaraba kuri Twitter, yavuze ko muri 2017 Dr Kayumba ngo yashatse gusambanya mugenzi we w’umukobwa yigishaga mu ishami ry’Itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kandi rwemeje ko rwakiriye ikirego mu ntangiro z’uku kwezi kwa Werurwe 2021.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yari aherutse gutangaza ko RIB iri gukora iperereza, inakusanya ibimenyetso ku cyaha cy’Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuza bitsina ku gahato kiregwa Dr Kayumba.

    Amaze amezi atatu afunguye

    Tariki 05 Ukuboza 2020, Dr Christopher Kayumba yafunguwe nyuma yo kumara umwaka afungiwe icyaha cyo guteza imvururu mu kibuga cy’indege.

    Ubwo yatabwaga muri yombi tariki 10 Ukuboza 2019, Dr Christopher Kayumba yashinjwaga iki cyaha cyo guteza imvururu mu kibuga cy’indege ndetse n’icyo gusindira mu ruhame.

    Amaze gusohoka muri Gereza mu ntangiro z’Ukuboza 2020, yabwiye UKWEZI TV ko hari amasomo yigiye muri gereza ndetse ko igihe yamazeyo cyamubereye umwanya mwiza wo kwitekerezaho.

    Uyu mugabo wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba asanzwe ari n’umushakashatsi, icyo gihe yabwiye UKWEZI TV ko agiye kwandika ibitabo bibiri bikubiyemo ibyo yigiye muri gereza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/RIB-yahamagaje-Dr-Christopher-Kayumba