Category: Uncategorized

  • Mohamed Salah yakoreye abakinnyi ba Kenya ikintu cyabakoze ku mutima cyane #rwanda #RwOT

    Kenya yakinnye umupira mwiza ariko ntibashe gutsinda Misiri bigatuma inanirwa kwerekeza mu gikombe cya Afurika yagiyemo ubushize,yasuwe mu rwambariro na Mohamed Salah umukino urangiye arabihanganisha cyane.

    Aba bakinnyi ba Kenya bashimiye Salah ubu bunyamwuga bwe ndetse banamwifuriza amahirwe mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon.

    Salah yifurije amahirwe abakinnyi ba Kenya mu gihe kizaza ndetse no guhirwa mu kazi kabo ko guconga ruhago.

    Mohamed Salah yafashwe amashusho yasakajwe na CAF ari mu rwambariro rwa Kenya rurimo abakinnyi,abatoza n'abakuriye ikipe nyuma y'uriya mukino.

    Salah yahaye umupira we umukinnyi wo hagati wa Kenya Kenneth Muguna.

    Misiri na Comoros zamaze kubona itike ya AFCON2021 ndetse zizamenya uzarangiza ku mwanya wa mbere mu itsinda G.AFCON 2021 izakinwa muri Mutarama 2022.

    Mohamed Salah ukinira Liverpool mu Bwongereza azongera kugaragara muri Premier League bahura na Arsenal ku cyumweru gitaha.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mohamed-salah-yakoreye-abakinnyi-ba-kenya-ikintu-cyabakoze-ku-mutima-cyane

  • Manchester United yaciwe akayabo k'amamiliyoni kugira ngo ibone Erling Haaland #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Dortmund uyu musore w'umuhanga akinira,yatangaje ko amakipe yose ashaka uyu kizigenza uhumurirwa n'izamu akwiriye kwishyura miliyoni 154 z'amapawundi muri iyi mpeshyi.

    Ibigugu byo ku mugabane w'I Burayi byashimye uyu rutahizamu kuko bivugwa ko Chelsea,Real Madrid na FC Barcelona wongeyeho n'iyi Manchester United zifuza uyu musore.

    Kuva yagera muri BVB muri Mutarama 2020, Erling Haaland amaze kuyitsindira ibitego 49 biruta imikino yakinnye.Muri uyu mwaka w'imikino, Erling Haaland amaze gutsinda ibitego 33 mu mikino 31 amaze gukina.Muri Champions League amaze gutsinda ibitego 10 mu mikino 6 gusa.

    ESPN niyo yatangaje ko Dortmund ishaka miliyoni 154 z'amapawundi gusa mumpeshyi ya 2022 uyu mukinnyi azaba agura miliyoni 65 gusa ariyo mpamvu nta kabuza Dortmund irumva ubusabe bw'amakipe yifuza uyu musore.

    Amakuru aravuga ko Ole Gunnar Solskjaer avugana umunsi ku munsi n'uyu musore bakomoka mu gihugu kimwe cya Norway ngo azamuzane Old Trafford.

    Uyu mutoza yakabaye yarabonye uyu musore muri 2020 ariko yararangaye cyane Dortmund iramwitwarira.

    Haaland umaze guhamagarwa inshuro 9 mu ikipe y'igihugu yasabye umuhagarariye Mino Raiola kuzamushakira indi kipe nibaramuka bavuye muri Champions League.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yaciwe-akayabo-k-amamiliyoni-kugira-ngo-ibone-erling-haaland

  • Imbwa zigira urukundo kurusha abantu – Umuhanzi Lulu Diva avuga kuri Wema Sepetu #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Lulu Abbas[Lulu Diva], yavuze ko imbwa zigira urukundo kurusha abantu, ni nyuma y’uko abantu bakomeje guserereza Wema Sepetu kubera kurangisha imbwa ye.

    Uyu muhanzi aganira na Global Publisers, yavuze ko kuba Wema yarashyizeho miliyoni 2 z’amashilingi ya Tanzania ku muntu uzamubonera imbwa ye atakinaga kandi yari ababaye, bityo bagabanye kumuseka.

    Ati“Ntibazi uburyo iriya mbwa yahaga Wema ibyishimo n’amahoro y’umutima buri uko yabaga agarutse mu rugo.”

    “Imbwa zigira urukundo kurusha ibiremwamuntu, kubera ko umuntu umwanya umwe arahindagurika ariko imbwa iremwe uburyo butandukanye cyane, iyo uyigishije ukayereka ibyo ushaka ibikurikiza gutyo.”

    Yakomeje agira ati“mfite imbwa mu rugo, iyo ibabaye nanjye ndababara, rero Wema bamureke kuko njye nzi ibyo arimo kunyuramo kuko nanjye nanjye mfite imbwa.”

    Kuva mu byumweru 2 bishize Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzania 2006, akaba umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, arimo kurangisha imbwa ye yasohotse mu gipangu ikurikiye imodoka yajyaga imutwara ku kazi azi ko na we yayigiyemo kandi ari mu rugo, akaba yarashyizeho miliyoni 2 z’amashilingi kuwuzayibona.

    Wema Sepetu amaze igihe arangisha imbwa ye

    Lulu Diva yavuze ko imbwa zigira urukundo kurusha abantu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/imbwa-zigira-urukundo-kurusha-abantu-umuhanzi-lulu-diva-avuga-kuri-wema-sepetu

  • Huye : Mu isambu y’uwishwe muri Jenoside habonetse imibiri 35 y’abishwe muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Iyi mibiri 35 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabonetse kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021 ubwo hakorwaga igikorwa cyo kuyishakisha.

    Iyi mibiri yabonetse mu cyobo kiri mu isambu y’umuturage wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi wari utuye muri kariya gace.

    Igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri, cyabaye mu gihe hari hashize ukwezi hari umuturage utanze amakuru ko hariya hantu hari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

    Hamaze iminsi haboneka imibiri mu bice binyuranye by’Igihugu birimo no mu Karere ka Muhanga aho muri iki cyumweru hakozwe igikorwa cyo gushakisha imibiri iri ku rusengero rwa ADEPR-Gahogo.

    Gusa umuyobozi wa kariya Karere, Kayitare Jacqueline yavuze ko imibiri yabonetse hariya hantu ari micye cyane ugereranyije n’abantu bashobora kuba barahiciwe.

    Uyu muyobozi yagize ati 'Umubare twatekerezaga si wo twabonye, gusa dutegereje imyanzuro y’inzego zitandukanye kugira ngo hafatwe icyemezo kindi.'

    Muri uku kwezi kwa Werurwe 2021 kandi mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, habonetse imibiri yakuwe mu musarani w’umuturage wari uherutse gutabwa muri yombi akaza kurekurwa ariko akaza guhita atoroka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Mu-isambu-y-uwishwe-muri-Jenoside-habonetse-imibiri-35-y-abishwe-muri-Jenoside

  • Komiseri muri AU yasuye abimukira bo muri Libya bacumbikiwe i Bugesera –

    Mu 2019 nibwo aba mbere bageze muri iyi nkambi aho kuri ubu bamaze kugezwayo mu byiciro bitanu. Muri ibyo byiciro bamwe bagiye bamara igihe gito bakabona ibihugu bibakira birimo Canada, u Bufaransa, Suède na Norvège.

    Ubu muri iyi nkambi harimo abantu 283, naho abagiye mu bindi bihugu ni 235. Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, abenshi ni abo muri Eritrea bagera ku 152, mu gihe abandi ari abo muri Sudani, Somalia, Ethiopia na Nigeria.

    Kugeza ubu abana batanu bamaze kuvukira muri iyi nkambi, mu gihe abandi babiri bitabye Imana barimo uwageze mu Rwanda arembye. Biteganyijwe ko muri Mata 2021, niba nta gihindutse hazakirwa icyiciro cya Gatandatu.

    Uruzinduko rwa Komiseri Amira rugamije kureba imiterere y’iyi nkambi, uko abayicumbikiwemo babayeho no kuganira n’aba bimukira bacumbikiwemo kugira ngo bamugaragarize ibyifuzo byabo bikomeze gushakirwa ibisubizo na Afurika Yunze Ubumwe.

    Komiseri Amira Elfadil yashimiye Perezida Kagame wiyemeje gufasha Afurika Yunze Ubumwe akemera ko u Rwanda ruzajya rwakira aba bimukira bari muri Libya, ndetse ashima umusanzu akomeje gutanga mu gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bya Afurika.

    Yakomeje agira ati “Ndi hano n’intumwa twazanye zivuye muri Komisiyo ya AU ngo twirebere n’amaso yacu, imibereho y’aba bimukira uko imeze ndetse n’imbogamizi zihari haba k’u Rwanda n’impunzi cyangwa abashakaga ubuhunzi i Burayi bacumbikiwe hano.”

    Nyuma yo gutemberezwa muri iyi nkambi y’agateganyo, Komiseri Amira Elfadil yagiranye ibiganiro n’abahagarariye abacumbikiwe muri iyi nkambi bamugezaho uko babayeho ndetse n’ibyifuzo byabo. Bashimiye Leta y’u Rwanda yabakiriye banagaragariza Komisiyo ya AU ibyifuzo byabo.

    Yasuye kandi aho abacumbikiwe muri iyi nkambi bigira mudasobwa n’andi masomo y’ikoranabuhanga. Ni amasomo bakurikirana bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Mu byo bigishwa harimo amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka.

    Muri iyi nkambi, hari kubakwa kandi amacumbi mashya yubatswe mu buryo bwa “Apartment’ aho imwe izajya yakira imiryango itatu. Imirimo yo kuyubaka yatangiye muri Kamena 2020, izarangirana na Gicurasi 2021.

    Ubuyobozi bwa Gashora Transit Center buvuga ko aya macumbi azafasha mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho arimo no kuba aba bimukira bagomba kuba ahantu heza kandi hisanzuye.

    Komiseri Ushinzwe Ubuzima, Imibereho Myiza muri Komisiyo ya AU, Amira Elfadil Mohammed Elfadil, ubwo yasuraga iyi nkambi

    Abimukira bari muri iyi nkambi basigaye bafite uburyo babasha gukurikira amasomo atandukanye bifashishije ikoranabuhanga

    Muri iyi nkambi, abarimo bahabwa amasomo atandukanye arimo no kwiga amategeko y’umuhanda

  • Dr Kayumba Christoper yavuze ko Miss Muthoni Fiona yakoreshaga umubiri we kugira ngo agire ibyo akorerwa #rwanda #RwOT

    Dr Kayumba Christopher wari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma yo kwitaba RIB ku kirego aregwa cyo gushaka gufata ku ngufu umwe mu banyeshuri be, mu ijoro ryakeye nibwo byamenyekanye ko uwo munyesheru ari Muthoni Fiona wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2015, ubu akaba ari umunyamakuru wa CNBC
    .

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, mu ijoro ryakeye nibwo uyu mukobwa yavuze ko ari we Kayumba yakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina yitwaje icyo ari cyo.

    Yavuze ko atari ibintu byari byoroshye gusohora ngo avuge kuko iyo umuntu yakorewe ihohoterwa aba yumva nta wa mwumva, inshuti ye Kamaraba ari na we wabivuze bwa mbere kuri Twitter abimenyesha RIB tariki ya 17 Werurwe 2021, ngo ni we wamuhatirije gutobora akavuga ibyamubayeho.

    Kayumba akirama kubibona na we akaba yahisemo kumusubiza avuga ko na we azi ko ibyo yanditse ari ibinyoma kuko akiri no ku ishuri yakoreshaga umubiri we kugira ngo abone ibitamukwiriye.

    Ati'noneho ni wowe Fiona bakoresheje kugira ngo banshinje ibikorwa bya kinyamanswa? Ntabwo nigeze nkuhohotera, imyaka yose ubwo nabaga nsohotse mu ishuri wakomezaga kumpatiriza ngo ngushire mu ikipe yanjye ikora ubushakashatsi cyangwa ngo nkureke uze mu kinyamakuru cyacu. Narabyanze kuko numvise ko warimo ukoresha umubiri wawe kugira ngo ugire ibyo ukorerwa(favour).'

    Yakomeje avuga ko Fiona yamuhatirije ndetse amusaba ko bahura ari bonyine undi akabyanga kuko yari azi icyo ashaka.

    Ati'Wowe Fiona wokomeje guhatiriza, umpamagara ushaka ko duhura twenyine. Narabyanze. Wahamagaye editor wacu ushaka ko muhura, na we yarabyanze kuko yari azi amayeri yawe. Nyuma yo kuva ku ishuri wakomeje kumpamagara unantumira mu biganiro byawe, kuki watumiye umuntu uhohotera abandi?'

    Dr Christopher Kayumba kandi yakomeje avuga ko uyu mukobwa n’ubwo avuga ko yamuhoteye yakomeje kumutumira mu biganiro bye ndetse ashaka ko bahura bonyine.

    Ati'muri 2018 na 2019, wakomeje kumpamagara unanyoherereza ubutumwa untumira mu biganiro byawe bya Televiziyo cyangwa ushaka ko duhura twenyine. Yego nagaragaye mu biganiro byawe ariko nanze ko duhura twenyine kubera nari narumvise amayeri yawe. Ntacyo Kamunuza yabikozeho kuko ubuyobozi bwari buzi inzira zawe.'

    Dr. Kayumba Christopher kandi akaba yamenyesheje RIB ko uyu mukobwa umushinja kumuhohotera muri 2017, yakomeje kujya amutumira mu biganiro bye bya televiziyo ndetse akanifuza ko babonana ahantu ha bonyine(privately).

    Muthoni Fiona umukunzi wa w’umunyamakuru n’umunyarwenya, Arthur Nkusi, yatangiye kwiga itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2014 asoza muri 2018. Ubu ni umunyamakuru wa Televiziyo ya CNBC.

    So its you Fiona they used to make wild accusations against me? No, I NEVER abused you. For years, you insisted everytime I left class for me to put you on my research teams or make you join our media. I refused because I had heard you were using your body to get favours. Second https://t.co/PrIvMyu6A8

    — Christopher Kayumba (@Ckayumba) March 27, 2021

    Second, you Fiona kept insisting, calling me wanting to meet me privately. I refused to me. You called our editor wanting to meet, he too refused because he knew your tricks. Long after you had left school you kept calling me & inviting me to your shows. Why invite your abuser? https://t.co/RvTugLKiRT

    — Christopher Kayumba (@Ckayumba) March 27, 2021

    Third, throughout 2018 & 2019 you kept calling &sending me messages inviting me either to your TV shows, or asking me to meet. Yes, I appeared on your shows but refused to meet privately because i had heard your tricks. University couldn’t act because authorities knew your ways https://t.co/PrIvMyu6A8

    — Christopher Kayumba (@Ckayumba) March 27, 2021

    Dear @RIB_Rw, this Fiona is a serial liar who, despite claiming attempted rape in 2017, she continued to invite me to her TV shows in 2018 &2019 & even wanted to meet privately& to latter I refused.She even insisted on meeting our editor who refused b’se he had heard her tricks https://t.co/PrIvMyu6A8

    — Christopher Kayumba (@Ckayumba) March 27, 2021

    Dr Kayumba avuga Muthoni Fiona yajyaga akoresha umubiri we kugira ngo agire ibyo akorerwa

    Fiona yashinje Dr Kayumba gushaka kumuhohotera

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dr-kayumba-christoper-yavuze-ko-miss-muthoni-fiona-yakoreshaga-umubiri-we-kugira-ngo-agire-ibyo-akorerwa

  • Ngo nintera imbere azaba Dendo – Umuhanzi Alto wadindijwe na Empire Records ya Oda Paccy #rwanda #RwOT

    Desenge Eric uzwi nka Alto mu muziki yahishuye ko yamaze gutandukana na Ladies Empire y’umuhanzikazi Paccy ndetse ko ubwo yasezeraga yabwiwe ko natera imbere bazahinduka dendo, ni nyuma yo kumukorera indirimbo 2 mu myaka 2.

    Uyu muhanzi wamaze gusinyishwa na TB Music Etntertainment, mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko yatandukanye na Ladies Empire ariko yirinda kugira icyo abivugaho.

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yasinyaga aya masezerano, Alto yavuze ko yirinze kuba yagira icyo abivugaho bataramusubiza.

    Ati'impamvu nanze kugira icyo mbivugaho ni uko bari bataransubiza. Ariko icyatumye dutandukana ni uko ibyo twumvikanye batabikoze, mu myaka 2 mpamaze bankoreye indirimbo 2, mu gihe amasezerano yavugaga ko bagomba kunkorera indirimbi 5 mu mwaka nkanakorana n’umuhanzi nifuza.'

    Yakomeje avuga ko yabandikiye ariko atigeze abona igisubizo cy’ibaruwa yaboherereje kuri Email ahitamo kuyitanga kuri WhatsApp ari nabwo Manager wa Ladies Empire yamubwiye ko natera imbere azahinduka dendo.

    Ati'ntabwo ibiro byari bigikora, amasezerano yavugaga ko umuntu aramutse atishimiye imikorere atanga iminsi 30, ibaruwa nayohereje kuri email ndabibona ko bayibonye ariko sinasubijwe, nanayoherereje manager(Nadia) kuri WhatsApp, abonye ubutumwa bwanjye yambwiye nabi bikomeye amenyesha ko nindamuka nteye imbere azaba dendo.'

    Nyuma yo gutandukana na Ladies Empire yaraye asinye muri TB Music Entertainment we n’undi witwa Yampano, basinyishijwe na Muyoboke Alex wari uhagarariye iyi kompanyi.

    Alto ngo Ladies Empire yamubwiye ko natera imbere bazahinduka dendo

    Yasinye muri TB Music Entertainment we na Yampano, Muyoboke Alex ni we wari uhagarariye iyi kompanyi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ngo-nintera-imbere-azaba-dendo-umuhanzi-alto-wadindijwe-na-empire-records-ya-oda-paccy

  • Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n'akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cy'umunsi w'ejo, nibwo Komisiyo Duclert yashyikirije Perezida Emmanuel Macron, raporo yayo y'amapaji 1222 yamuritswe nyuma y'imyaka ibiri. Iri itsinda ry'abanyamateka 13 ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo ricukumbure ibikubiye mu nyandiko zitashyizwe ahagaragara, zigaragaza amateka y'u Rwanda n'u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994 rikaba ryari riyobowe na  Prof Vincent Duclert ari nawe witiriwe iyo Komisiyo.

    Iyi komisiyo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida Mitterand wari inshuti na Perezida Habyarimana yirengangije nkana ibyaberaga mu Rwanda byateguraga Jenoside. Aha bavuze nko kutagira icyo bakora ku mashyaka yashyiraga imbere inyungu z'ubwoko bw'abahutu harimo MRND na CDR. Ibi byabaye kuko Perezida Miterrand yabangamiraga raporo zavugaga ukuri kubibera I Kigali.

    Munyandiko nyinshi zacukumbuwe usanga FPR Inkotanyi yaritirirwaga 'Abatutsi b'abagande' bigaragaza uburyo inzego z'Ubufaransa zareberaga icyo kibazo mu ndorerwamo y'ubwoko. Gufasha ingabo za Habyarimana ku rugamba byumvikanaga mu rwego rwo gutabara u Rwanda rwari rwatewe nabaturutse mu kindi gihugu, bashaka gusobanura ibikorwa byo guha intwaro nyinshi cyane Perezida Habyarimana ndetse n'ingabo z'Abafaransa zatozaga iza Habyarimana.

    Iyi Komisiyo kandi yasanze Ubufaransa butarigeze narimwe butekereza ku kibazo cy'impunzi z'Abatutsi zahunze muri 1959. Ikindi Ubufaransa bwafataga ubufasha buhabwa Habyarimana nko gutabara igihugu cyo muri Francophonie.

    Mu bindi iri tsinda ry'abanyamateka ryabonye, ni uko Ubufaransa bwifatanyije mu gihe kirekire na Leta yari ishyigikiye ubwicanyi bushingiye ku moko. Bwirengangije nkana cyangwa se bwafunze amaso mu gihe abayobozi bateguraga bakanakora Jenoside.

    Bwashyigikiye ishusho igaragaza ko inshuti zabwo ari abahutu naho abanzi ari abatutsi nkuko byari byateguwe na Perezida Habyarimana n'akazu ke.

    Zimwe mu mbogamizi iyi Komisiyo yahuye nazo, harimo kuba batarabashije kubona zimwe mu nyandiko kuko hari izabuze zitigeze zigera ku kigo gishinzwe ishyinguranyandiko, ndetse kubera igihe gito ntabwo yigeze ibona umwanya wo kureba izindi raporo zakozwe ku nyandiko zishyinguye kandi yumvaga byari ngombwa.

    Iyi Komisiyo kandi yatanze imyanzuro yatuma yashyiraho ingamba zatuma hatongera kuba Jenoside ukundi ndetse no gushyiraho ibikorwa byafasha mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Leta y'u Rwanda ibinyujije kurubuga rwa Twitter yavuzeko yakiriye neza ibyatangajwe na Komisiyo Duclert ndetse ko hari indi Komisiyo yashyizweho muri 2017 mu gucukumura uruhare rw'Ubufaransa muri Jenoside ikaba izatangaza ibyavuyemo mu minsi ya vuba, bityo amakuru yo muri Komisiyo zombi azuzuzanya.

    The post Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n'akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ukuri-ku-ruhare-rwa-perezida-mitterand-nakazu-ke-muri-jenoside-byashyizwe-hanze-na-komisiyo-duclert/

  • Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi mu njyana ya Afro beat Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yashize hanze indirimbo ivuga ku rukundo yakunze umugore we, ni indirimbo Danny Vumbi avuga ko yatekereje kuyikora mu gihe cy'imyaka 10 ishize.

    Mu kiganiro Danny Vumbi yagiranye na RUSHYASHYA NEWS, yavuze yifuje gukora indirimbo yise 'Urukundo rwa mbere' kubera umugore we.

    Yagize ati 'Nifuje gukora indirimbo y'urukundo yo gutura Madame wanjye igitekerezo kiza gityo'.

    Avuga ko iyi ndirimbo ari inkuru mpamo y'ibyamubayeho we ku giti cye, Ati 'Ni indirimbo y'urukundo rwa nyarwo nakunze uwo twashakanye ikubiyemo ubutumwa bw'uko niyumva ndi kumwe na we nizere ko n'abandi bakundana biyumva biryoshye iyo bari kumwe n'abakunzi babo'.

    Akomeza kandi avuga ko iyo ndirimbo imaze imyaka 10 ayanditse ariko ngo iki aricyo gihe cya nyacyo cyo kuyimurikira abakunzi b'umuziki we, 'Ni indirimbo imaze imyaka 10 ariko sinavugako natinze kuyisohora, ubu isohokeye igihe kuko hari ibihangano byinshi umuhanzi yibikaho nta gihe ntarengwa tugira'.

    Danny Vumbi yasoje avuga ko afite gahunda yo gusohora indirimbo nyinshi ndetse kandi ko anateganya kuzakora igitaramo, Danny ati 'mfite gahunda yo gusohora indirimbo nyinshi muri uyu mwaka, koronavirusi yakomeza kuba imbogamizi ku bitaramo nkazategura igitaramo kuri social media nibura 1 muri uyu mwaka'.
    Semivumbi Daniel ashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Urukundo rwa mbere' aho igaragaramo umugore we watumye ni ubundi akora iyi ndirimbo.

    Reba hano amashusho y'iyo ndirimbo:

    The post Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/danny-vumbi-yashyize-hanze-indirimbo-yahimbiye-umugore-we-ikaba-imaze-imyaka-10-ayihimbye/

  • Umwana w'imyaka 16 yasifuye umukino w'amakipe akomeye mu cyiciro cya mbere muri Zambia #rwanda #RwOT

    Raphael Mbotela, w'imyaka 16, yatangiye gusifura imikino kuva afite imyaka 13.

    Ariko, ku wa gatatu ni bwo yamenyekanye cyane muri Zambia ubwo yasifuraga umukino wa gicuti wahuje amakipe abiri yo mu cyiciro cya mbere, Zesco United na Forest Rangers.

    Mbotela yabwiye BBC ko mbere yashakaga kuzaba umukinnyi, ariko mu myaka itatu ishize yavunitse akagombambari bigabanya gahunda yari afite.

    agize ati: “Gukunda kuba umusifuzi kwanjye kwatangiye mu myaka itatu ishize nyuma yuko nsabwe kuba umusifuzi w'amakipe y'abato”.

    “Umunsi umwe, naregerewe nsabwa kuba umusifuzi w'umukino wa gicuti w'abagabo bakuze, bisa nkaho buri wese yabonye ukuntu mbizi”.

    “Ibi rwose ndimo kubyishimira, cyane cyane nyuma yuko ntashoboye gukomeza kuba umukinnyi w'umupira w'amaguru kubera imvune yo ku kagombambari”.

    Avuga ko yishimiye ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri Zambia ubu noneho ashobora kumuhamagara ngo asifure imikino ya gicuti.

    Avuga ati: “Numva nishimye ariko iyo nkoze amakosa mu mukino, nitera akanyabugabo. Byose bibaho mu mukino. Buri muntu wese akora amakosa”.

    Avuga ko umukino yasifuye ku wa gatatu ari wo wa mbere wo ku rwego rwo hejuru asifuye, ndetse yizeye ko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Zambia rishobora kumuteza imbere.

    Ati: “Nta kibazo na kimwe nari mfite. Iyo ngeze mu kibuga, ntabwo nita ku by'imyaka yanjye cyangwa ku bakinnyi bakomeye. Ni jye uba uyoboye byose!… Ndashaka kuzaba nka Janny Sikazwe [umusifuzi wo muri Zambia] nindangiza kwiga”.

    Mbotela abana na mama we. Avuga ko ashaka kongera gusubukura amasomo ye kugira ngo nyuma azashobore kwibanda ku kuba umusifuzi.

    Ati: “Ubu ababyeyi banjye ntabwo bakibana, nta nubwo nshobora kujya ku ishuri kuko nta bitabo mfite, umwambaro w'ishuri n'ibindi bicyenewe”.

    Desmond Katongo, ushinzwe gutangaza amakuru yo mu ikipe ya Zesco United, yabwiye BBC ko iyi kipe yari ifitiye icyizere Mbotela nk'umusifuzi w'uwo mukino wo ku wa gatatu.

    Yagize ati: “Abashinzwe tekinike bo mu makipe yombi ntabwo bari bafite impungenge ku bushobozi bwe bwo kuyobora umukino kuko amaze kumenyekana cyane mu gusifura imikino nk'iyo”.

    Yongeyeho ati: “Ni ibintu byiza kubona umuhungu ukiri muto ufite umuhate wo kuba umusifuzi mu gihe benshi mu bo mu kigero cye bo baba bashaka kuba Lionel Messi, Ronaldo cyangwa Enock Mwepu [umukinnyi ukomoka muri Zambia ukina hanze]”.

    Ati: “Abasifuzi na bo bashobora gutanga urugero rwiza ku bantu benshi nka Mbotela. Byaba ari byiza uyu muhungu abonye amahugurwa y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru rya hano. Iyi ishobora kuzaba inkuru nziza ya Zambia”.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umwana-w-imyaka-16-yasifuye-umukino-w-amakipe-akomeye-mu-cyiciro-cya-mbere-muri