Category: Uncategorized

  • Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe –

    Iyo cyaha cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021 ahagana 18:00 mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Gatovu.

    Uwo mugabo w’imyaka 31 akekwaho kwica umugore we witwa Nyirahabimana Francine w’imyaka 33 y’amavuko biturutse ku makimbirane bari bafitanye ashingiye ku bushoreke.

    Umwe mu baturanyi babo yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yari yarananiranywe n’umugore we noneho ubuyobozi bubagabanya inzu, umwe ahabwa igice kimwe undi ikindi.

    Nyuma yaho uwo mugabo yahise ashakira undi mugore mu gice yahawe.

    Ati “Ubusanzwe bari barananiranwe kubana byaranze noneho ubuyobozi buza kubikemura, bubagabanya inzu zihari, umwe bamuha igice kimwe undi ikindi, kuko bwavuze ko bagomba kugabana imitungo bahahanye. Ntabwo bari barasezeranye mu mategeko ariko umwe yari mubyara wundi; bari barashakanye ari ababyara.”

    Akomeza avuga ko ubuyobozi bwari bwaranzuye ko buzaza kubagabanya n’indi mitungo irimo n’amasambu, akaba akeka ko ari byo byatumye umugabo yica umugore we kugira ngo atazayahabwa.

    Ati “Ubuyobozi bumaze kubagabanya inzu bwavuze ko buzaza kubagabanya n’amasambu hamwe n’indi mitungo bari bafite. Bishoboka ko ari cyo yamuhoye yanga ko yazahabwa iyo mitungo.”

    Yakomeje avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ubwo Nyirahabimana yari avuye guhaha atetse ibyo kurya bya nimugoroba, umugabo yamusanze mu nzu aramwubikira amukubita ifuni mu mutwe ahita apfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya, Rugira Amandin Jean Paul, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumva ko uwo mugabo yishe umugore we batangiye gukurikirana kugira ngo bamenye icyabiteye.

    Ati “Ukekwaho icyaha twamufashe; naho umurambo wa Nyakwigendera tugiye kuwujyana ku Bitaro bya Kabutare.”

    Kuri ubu uwo mugabo yamaze gufatwa, acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Mbazi mu Karere ka Huye.

    Uwo mugabo n’umugore we bari bafitanye abana batatu.

    Rugira yasabye abaturage guharanira kubana mu mahoro birinda amakimbirane ashobora kubyara ibyaha. Yabagiriye inama ko igihe bumva kubana byabananiye bakwegera ubuyobozi bukabagira inama, byaba ngombwa bakaba banatandukana mu mahoro.

    [email protected]


  • Zitukwamo nkuru: Menya uko Bamporiki yahangan… – #rwanda #RwOT

    Niyitegeka Gratien (Seburikoko/Papa Sava) umaze kuryubaka muri sinema Nyarwanda, amaze kwegukana ibihembo byinshi muri iki gisata kubera kugaragaza ubuhanga budasazwe muri filime zitandukanye akinamo. N’ubwo amateka ye ari maremare muri iki gisata, yakuriye ingofero Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, avuga ko n'ubwo bagiye bahurira mu marushanwa atandukanye, yakoresheje imbaraga zikomeye mu guteza imbere uruganda rwa sinema ndetse akanahesha ishema abarurimo imahanga. Ati:

    Hon. Bamporiki ni umuntu twahuye kuva mu 2001, uri kwibaza icyo gihe? Twahuriraga muri Kigali ngali twese turi mu marushanwa y'imivugo n'ubusizi, urumva hashize igihe kirekire. We yantanze kuzamuka cyane yiga ibya sinema muri kiriya kigo cya Samuduha cy'abanya- America agera no mu Urunana urumva njyewe icyo nifuzaga ni ugutsinda amasomo muri kaminuza. Hon. Mudidi yarambwiraga ati iga neza siyanse ibindi ubikore nk'ibigufasha kuruhuka.

    Seburikoko umaze kwegukana ibihembo bitandukanye muri sinema nyarwanda yavuze ko Bamporiki yahesheje ishema abari mu ruganda rwa sinema imahanga

    Yakomeje avuga ukuntu Bamporiki yaje guhesha ishema abari muri iki gisata imahanga, yamushimagije ati 'Icyo mukundira rero icya mbere zitukwamo nkuru, yakoze 'Long Coat' yageze America iratsinda ni n'umuyobozi mwiza waduhagarariye neza. Icya kabiri ari mu nzego zishobora kudufatira ibyemezo'. Yakomeje avuga ko Bamporiki gutwara igihembo kuri we yumva ari ishema bitandukanye n’ibyo abona aha hanze abantu baba bahanganye kurusha uko batera imbere.

    Filime 'Long Coat 'ya Bamporiki igaruka ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994. Iyi filime imara iminota 63 akaba yarayishyize hanze mu mwaka wa 2008. Nyuma yaho yaje kubona igihembo muri Africa Film Festival, New York muri Leta zunze ubumwe za America.

    Seburikoko yavuze ko kuba Bamporiki yeregukanye igihembo muri Amerika ari ishema kuri we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104331/zitukwamo-nkuru-menya-uko-bamporiki-yahanganaga-na-seburikoko-mu-marushanwa-nuko-byagenze–104331.html

  • Noella Izere wasabye ko Sugira amutera inda y… – #rwanda #RwOT

    INKURU WASOMA: Sugira yagize icyo avuga ku muhanzikazi Noëlla Izere wamusabye kumutera inda, Rugwiro Hervé ati ‘umwana ni umugisha’!

    Noella Izere aherutse gusohora indirimbo yitwa ‘Icyaka’, ijambo yanakoresheje ubwo yifurizaga isabukuru nzira Sugira Ernest ufite ibitego byinshi mu ikipe y’igihugu Amavubi mu myaka 5 ishize. Ku rukuta rwe rwa Twitter, Izere Noella yanditse ashimira ndetse anifuriza isabukuru nziza Sugira aho yagize ati “Happy birthday my teshamutwe mbega ICYAKA.” Ni ubutumwa yanditse munsi y’ubwo Sugira Ernest yanditse nawe kuri Twitter yishimira ko yongerewe undi mwaka wo kubaho.

    Ibyo Noella Izere yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter

    Noella Izere uvukana n’umuhanzikazi w’umunyabigwi Liza Kamikazi, aherutse kwisabira Sugira Ernest ko yamutera inda ubwo uyu mukinnyi yitwaraga neza mu mikino y’igikombe cy’Afurika cyabereye muri Cameroun mu 2021, ndetse agafasha Amavubi kugera mu mikino ya 1/4. Indirimbo ‘Icyaka’ Noella yayituye Sugira Ernest ndetse anamwibutse ko amuzirikana.

    Noella aherutse gusaba Sugira ko yazamutera inda

    REBA HANO INDIRIMBO ‘ICYAKA’ NOELLA IZERE YATUYE SUGIRA ERNEST

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104344/noella-izere-wasabye-ko-sugira-amutera-inda-yakomeje-kugaragaza-icyaka-no-ku-isabukuru-ye-104344.html

  • Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa Togo –

    Ibiganiro by’aba bombi byabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Togo ku wa Gatanu.

    Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida wa Togo yavuze ko yishimiye kwakira Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), baganiriye ku ngingo z’ingirakamaro, ibijyanye no kurwanya icyorezo cya Coronavirus no gukwiza inkingo.

    Togo ni kimwe mu bihugu 88 bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

    Bombi baganiriye ku ngamba zo guhashya Covid-19 n’ibijyanye no gukwirakwiza inkingo

    Perezida Faure Gnassingbé yavuze ko yagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na Louise Mushikiwabo

    Louise Mushikiwabo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo guhura na Perezida wa Togo

  • Myanmar: Abantu barenga 60 barimo n'abana biciwe mu myigaragambyo yo kwamagana abahiritse ubutegetsi #rwanda #RwOT

    Abantu batari munsi ya 60 kandi bishoboka ko barenga 90 bapfuye, nkuko amakuru abivuga, mu gihe barengaga ku byo bari baburiwe n'igisirikare bakigaragambya bamagana ihirikwa ry'ubutegetsi.

    Abigaragambya bagiye mu mihanda yo mu mujyi mukuru Yangon no mu yindi mijyi.

    Ambasade y'Amerika muri Myanmar yavuze ko abashinzwe umutekano “barimo kwica abasivile badafite intwaro”.

    Ikinyamakuru Dailymail cyo gitangaza ko mu barenga 60 bishwe harimo n'umwana muto w'umuhungu wari mu bigaragambya.

    Iyi mibare mishya yatuma umubare w'abamaze kwicwa kugeza ubu mu bikorwa byo kuburizamo imyigaragambyo y'abamagana ihirikwa ry'ubutegetsi ugera hafi ku bantu 400.Ibihumbi mirongo by'abantu nibo biroshye mu mihanda barigaragambya uyu munsi.

    Mbere yaho, umusirikare wafashe ubutegetsi muri Myanmar yasezeranyije “kubungabunga demokarasi”, mu gihe ubutegetsi bwe bwaburiye abigaragambya bamagana abahiritse ubutegetsi bwari busanzweho ngo ntibajye mu mihanda.

    Jenerali Min Aung Hlaing yabivugiye kuri televiziyo y'igihugu, mu ijambo rijyanye no kwizihiza umunsi w'ingabo. Yongeye gusezeranya ko hazabaho amatora, ariko ntiyavuga itariki azaberaho.

    Ku wa gatanu, mu kundi kuburira, televiziyo y'igihugu yavuze ko abigaragambya bafite ibyago byo kuraswa “mu mutwe no mu mugongo”.

    Ni iki kiri kuba mu mihanda?

    Aya makuru mashya y'impfu ava mu bitangazamakuru The Irrawaddy na Myanmar Now.

    Myanmar Now yatangaje ko abishwe ari 91 mu mijyi 40 itandukanye mu gihugu kugeza ku isaha ya saa kumi n'iminota 30 (16h30) zaho, ni ukuvuga saa sita (12h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Amakuru mashya y'igitangazamakuru Irrawaddy avuga ko abantu bapfuye ari 59, barimo n'abana batatu, biciwe ahantu 28 hatandukanye.

    Impirimbanyi zamagana ihirikwa ry'ubutegetsi zari zahamagariye abantu kwitabira imyigaragambyo ikomeye kuri uyu wa gatandatu, nubwo igisirikare cyari cyakangishije ko gikoresha imbaraga zishobora no kwica.

    Abapolisi bagabwe ku bwinshi, bagerageza kuburizamo imyigaragambyo, by'umwihariko mu mujyi mukuru Yangon.

    Ababibonye n'abandi bantu babwiye ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Burmese (Burma cyangwa Birmanie ni irindi zina rya Myanmar) ko abigaragambya bishwe mu mijyi ya Magway, Mogok, Kyaukpadaung na Mayangone.

    Abapfuye banatangajwe mu mujyi wa kabiri mu bunini wa Mandalay, aho abigaragambya bitwaje ibendera ry'ishyaka rya Madamu Suu Kyi.

    Umunyamakuru umwe yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko polisi yarashe amasasu nyamasasu ku bigaragambya mu mujyi wa Lashio uri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'igihugu.

    Dr Sasa, umuvugizi w'itsinda CRPH rirwanya agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:

    “Uyu ni umunsi wo gukorwa n'isoni ku ngabo. Abasirikare b'abajenerali barimo kwizihiza umunsi w'ingabo nyuma yo kwica inzirakarengane z'abasivile zirenga 300”.

    Min Aung Hlaing yavuze iki nyirizina?

    Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ako kanya (mu buryo bwa 'live') kuri uyu wa gatandatu, Jenerali Min Aung Hlaing yagize ati: “Igisirikare kirashaka kwifatanya n'igihugu cyose mu kubungabunga demokarasi”.

    “Ibikorwa by'urugomo byibasira ituze n'umutekano bigamije kugira ibyo bisaba ntabwo bikwiye”.

    Yongeyeho ko igisirikare cyagombaga gufata ubutegetsi kubera “ibikorwa binyuranyije n'amategeko” by'umutegetsi wari watowe muri demokarasi, Aung San Suu Kyi, n'ishyaka rye rya National League for Democracy.

    Ariko, ntabwo yavuze by'umwihariko ko igisirikare cyahawe amategeko yo kurasa cyica. Mbere, aka gatsiko k'abasirikare kari ku butegetsi kari kagerageje kuvuga ko kurasa kwaturutse imbere mu bigaragambya.

    Ku wa gatanu, televiziyo ya leta yaburiye ko abantu “bakwiye gukura isomo mu bwicanyi bwabayemo impfu mbi mbere ryuko ushobora kuba mu byago byo kuraswa mu mutwe no mu mugongo”.

    Umunsi w'ingabo ni uwo kuzirikana intangiriro mu 1945 y'ibikorwa by'igisirikare cya Myanmar byo guhangana no kwigarurirwa n'Ubuyapani.

    Akarasisi ka gisirikare akenshi kitabirwa n'abategetsi bo mu bindi bihugu. Ariko, bisa nkaho Minisitiri wungirije w'ingabo w'Uburusiya Alexander Fomin ari we mutegetsi wo mu mahanga wenyine wari uhari.

    Jenerali Min Aung Hlaing yongeyeho ati: “Uburusiya ni inshuti nyakuri [nyanshuti]”.

    Amerika, Ubwongereza n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) byose byafatiye ibihano Myanmar kubera ihirikwa ry'ubutegetsi ryakozwe n'igisirikare.

    Mu myaka ya vuba aha ishize, umubano wo mu rwego rwa gisirikare wateye imbere hagati ya Myanmar n'Uburusiya. Muri icyo gihe, Uburusiya bwahaye imyitozo abasirikare babarirwa mu bihumbi ba Myanmar, ndetse bwanayigurishijeho intwaro.



    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/myanmar-abantu-barenga-60-barimo-n-abana-biciwe-mu-myigaragambyo-yo-kwamagana

  • Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa Togo – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro by'aba bombi byabereye mu Ngoro y'Umukuru w'Igihugu wa Togo ku wa Gatanu.

    Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida wa Togo yavuze ko yishimiye kwakira Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), baganiriye ku ngingo z'ingirakamaro, ibijyanye no kurwanya icyorezo cya Coronavirus no gukwiza inkingo.

    Togo ni kimwe mu bihugu 88 bigize Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

    Je me suis entretenu ce jour avec Mme @LMushikiwabo, Secrétaire Générale de l’@OIFrancophonie en visite au #Togo.

    Nous avons abordé, entre autres sujets d’intérêt, la riposte contre la #Covid19 et les efforts à mener pour un accès équitable aux vaccins.

    FEG pic.twitter.com/vhUAAecMUm

    — Faure E. Gnassingbe (@FEGnassingbe) March 26, 2021

    Bombi baganiriye ku ngamba zo guhashya Covid-19 n’ibijyanye no gukwirakwiza inkingo

    Perezida Faure Gnassingbé yavuze ko yagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na Louise Mushikiwabo

    Louise Mushikiwabo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo guhura na Perezida wa Togo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-yakiriwe-na-perezida-wa-togo

  • Hari ikigo cy’Abanyamerika kigiye kujya giha… – #rwanda #RwOT

    Kimwe n’izindi nkingo z’ibyorezo, n'urwa Covid-19 rwaherekejwe n’amakuru atandukanye yuzuyemo impungenge zitandukanye ariko nanone adafite igisobanuro gihamye mu bijyane n’ubuhanga mu by'ubuvuzi. Amakuru nk’ayo akomeza kuba inzitinzi ku mubare w’abavuga ko badashobora gufata urukingo. Kandi ni ku Isi hose.

    Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo gukangurira abantu kwitabira gufata urukingo rwa Covid-19, ikigo cya Krispy Kreme gikora ibijyanye no gutegura no gutanga amafunguro cyatangaje ko cyigiye kujya giha irindazi rimwe umuntu wese uzagaragaza ko yikingije Covid-19.

    Dave ashinzwe ubucuruzi muri icyo kigo aganira CNBC yagize ati “Ibi bizafasha kwihutisha iki gikorwa cy’ikingira, maze tube dutsinze Covid-19 mu gihe gito”.

    Iki kigo gikorera ahantu hagera kuri 375 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’aharenga 1000 ku isi hose. Uwasoje gufata urukingo rwa Covid-19 ajya hamwe muri aho iki kigo gikorera akerekana ko koko yakingiwe agahabwa irindazi ry’ubuntu.

    Mu mategeko n’amabwiriza yashyizweho, kuba wasaba ko ugezwaho irindazi ryawe aho uherereye (home delivery) ntibyemewe. Ikindi kitemewe ni ugutumiza irindazi ryawe wifashishije murandasi (Online ordering).

    Ikigo cy’Abanyamerika Kripsy Kreme cyatangaje ko kizajya giha irindazi umuntu wikingije Covid-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104321/hari-ikigo-cyabanyamerika-kigiye-kujya-giha-amandazi-umuntu-wese-wikingiwe-covid-19-104321.html

  • Pierre-Emerick Aubameyang yiyogosheje inyogosho idasanzwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Pierre-Emerick Aubameyang abinyujije kuri Instagram ye,yashyize hanze amafoto agaragaza iyi nyogosho ye nshya yishyizeho yitegura umukino wa nyuma wo mu itsinda azakinira igihugu cye cya Gabon.

    Uyu rutahizamu amenyerewe cyane n'abakunzi ba ruhago ku bijyanye no guhindura umusatsi we awushyiramo amabara atandukanye cyangwa se akiyogoshesha bidasanzwe.

    Icyakora kuri iyi nshuro uyu mukinnyi yiganye umuhanzi mu njyana ya Rap witwa Travis Scott wo muri US.

    Aubameyang yashyize hanze iyi foto ari kumwe n'umuvandimwe we Willy Aubameyang arangije yandikaho ngo 'Indirimbo nshya iraje vuba.'

    Abafana batandukanye b'uyu mukinnyi bahise bacika ururondogoro aho bamwise Travis Scott mu gihe uyu muvandimwe we bamwise Sean Paul.

    Bamwe bashimye iyi nyogosho ya Aubameyang mu gihe abandi bamututse cyane ndetse bavuga ko uko yiyogoshesheje biteye umujinya.

    Aubameyang yiyogosheje nyuma yo kwigaragaza cyane mu mukino Gabon iherutse kwihaniza RD Congo mu gushaka itike ya AFCON2021 bahise banakatisha nyuma y'uyu mukino.

    Muri uyu mukino, Aubameyang yatsinze igitego ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego ku ruhande rwa Gabon.

    Aubameyang aheutse kwicazwa n'umutoza Mikel Arteta ku mukino Arsenal yatsinzemo Tottenham ibitego 2-1 kubera gukererwa kugera mu nama itegura umukino.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pierre-emerick-aubameyang-yiyogosheje-inyogosho-idasanzwe-amafoto

  • Jesse Lingard watijwe na Manchester United muri West Ham United ashobora kugaruka yongererwa amasezerano. #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho umukinnyi wa Manchester United Jesse Lingard ukina afasha ba rutahizamu atijwe mu ikipe ya West Ham United zose zo mu Bwongereza ashobora kugaruka muri United mu mpeshyi z'uyu mwaka yongererwa amasezerano amugumisha i Old Trafford.

    Jesse Lingard mbere y'uko atizwa

    Ibi bibaye nyuma yaho uyu mukinnyi wagiye agorwa no kubona umwanya ubanzamo muri Manchester United muri iyi imyaka ibiri iheruka bitewe nuko ku mwanya we Man U yahazanye abakinnyi bamurusha birangira atijwe muri West Ham United muri Mutarama 2021.

    Nyuma yo kugera muri iyi ikipe kwa Jesse Lingard yahagiriye ibihe byiza kuko mu mikino irindwi amaze gukinira iyi kipe yatsinzemo ibitego bitanu ndetse anatanga imipira ibiri yabyaye ibitego, bitewe no kwitwara neza muri iyo kipe byatumye ikipe ye ya Manchester United itekereza kuzamugarura mu mpeshyi z'uyu mwaka wa 2021 ndetse ikaba yanamuha andi masezerano mashya.

    Jesse Ellis Lingard w'imyaka 28 y'amavuko arimo kugana ku musozo w'amasezerano ye muri Manchester United kuko azarangira tariki ya 31 Kamena 2021 bityo ikipe ya United ikaba yifuza ko yamugumana mu yindi myaka iri imbere.

    Uyu mukinnyi wakuriye mu ikipe ya Manchester United, kuri ubu ari kumwe n'ikipe ye y'igihugu y'u Bwongereza aho irimo guhatanira itike y'ikikombe cy'isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    The post Jesse Lingard watijwe na Manchester United muri West Ham United ashobora kugaruka yongererwa amasezerano. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/jesse-lingard-watijwe-na-manchester-united-muri-west-ham-united-ashobora-kugaruka-yongererwa-amasezerano/

  • Abafashamyumvire mu bworozi basabwe kurandura indwara y'ifumbi y'amabere yugarije inka mu Majyepfo – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ubwo abafashamyumvire mu bworozi bagera kuri 28 basozaga igikorwa cyo kongererwa ubumenyi bamazemo igihe cy'ishuri ryo mu murima, bigishwa uko bakemura ibibazo bitandukanye bibangamiye ubworozi kandi bakajya no kubyigisha abandi.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n'Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko babitezeho byinshi birimo kuzamura umukamo w'amata, gutoza aborozi kugaburira inka neza, ariko by'umwihariko agaruka ku kibazo cy'indwara y'ifumbi y'amabere ikunze kwibasira inka.

    Yavuze ko hari intambwe yatewe mu kurwanya indwara y'ifumbi y'amabere y'inka ariko ikwiye gukumirwa igacika burundu.

    Ati 'Uyu mushinga ugitangira indwara twabonaga z'ifumbi muri rusange mu gihugu zari 75%. Ni ukuvuga ngo inka zose zakamwaga hafi 75% zabaga zifite ikibazo cy'ifumbi y'amabere.'

    'Uyu munsi tuvugana muri Gishwati 35% by'inka zikamwa ziracyafite ikibazo cy'ifumbi y'amabere naho Gicumbi ni 21%. Muri Nyanza turacyafite 49% by'inka zikamwa zikirwaye ifumbi y'amabere.'

    Yakomeje avuga ko icyo kibazo gikwiye gukemuka kikava mu nzira, yibaza impamvu mu duce tumwe cyagabanutse handi bigasa n'ibigenda biguruntege.

    Ati 'Kuki Gicumbi yavuye kuri 75% ikagera kuri 21% ; Gishwati ikava kuri 75% ikagera kuri 35% ; uyu munsi mu Majyepfo tukaba turi kuri 49% kandi hose hari abafashamyumvire, ni ukubera iki? Ni ukuvuga ko akazi ko gukora karacyahari kandi kenshi.'

    Dr Uwituze yavuze ko inka irwaye ifumbi y'amabere idatanga umukamo kandi n'amata ikamwa aba yanduye.

    Bamwe mu bafashamyumvire mu bworozi bavuze ko nyuma yo kongererwa ubumenyi, bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo bihari harimo n'icyo cy'indwara y'ifumbi y'amabere y'inka.

    Ntawuyigira Alphonse ati 'Twasobanuriwe ko indwara y'ifumbi y'amabere iterwa ahanini n'umwanda; iyo wakoze isuku mu kiraro buri munsi wajya gukama ugakaraba intoki kandi ukoza amabere, ifumbi iracika.'

    Abongerwe ubumenyi bavuze ko ibyo bamenye bagiye kubyigisha aborozi bakorana mu matsinda. Bahawe n'ibikoresho bifashisha mu gupima ifumbi y'amabere ku buryo igaragara hakiri kare, inka igahita ivurwa.

    Kuri uyu wa 26 Werurwe 2021 hasojwe icyiciro cy'abafashamyumvire mu bworozi bakuru 28 cyatangiye mu kuboza kwa 2017 bakaba biyongereye ku bandi 6 bari basanzwe bazafasha abandi gutanga amahugurwa ku bahagarariye amatsinda y'ubworozi, kuri ubu bamaze kugera kuri 765. Bamaze gushinga amatsinda 1647 yibumbiyemo aborozi 41 751, muri bo 39% ni abagore, 13% ni urubyiruko naho 61% ni abagabo.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko babitezeho byinshi birimo no kurandura indwara y’ifumbi y’amabere y’inka

    Abamaze igihe bongererwa ubumenyi bagaragaje ibyo bungutse

    Abagize uruhare mu kongera abandi ubumenyi nabo bashimiwe

    Bamwe mu bafashamyumvire mu bworozi bavuze ko nyuma yo kongererwa ubumenyi, bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo bihari

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafashamyumvire-mu-bworozi-basabwe-kurandura-indwara-y-ifumbi-y-amabere