Category: Uncategorized

  • Abafashamyumvire mu bworozi basabwe kurandura indwara y’ifumbi y’amabere yugarije inka mu Majyepfo –

    Byagarutsweho ubwo abafashamyumvire mu bworozi bagera kuri 28 basozaga igikorwa cyo kongererwa ubumenyi bamazemo igihe cy’ishuri ryo mu murima, bigishwa uko bakemura ibibazo bitandukanye bibangamiye ubworozi kandi bakajya no kubyigisha abandi.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko babitezeho byinshi birimo kuzamura umukamo w’amata, gutoza aborozi kugaburira inka neza, ariko by’umwihariko agaruka ku kibazo cy’indwara y’ifumbi y’amabere ikunze kwibasira inka.

    Yavuze ko hari intambwe yatewe mu kurwanya indwara y’ifumbi y’amabere y’inka ariko ikwiye gukumirwa igacika burundu.

    Ati “Uyu mushinga ugitangira indwara twabonaga z’ifumbi muri rusange mu gihugu zari 75%. Ni ukuvuga ngo inka zose zakamwaga hafi 75% zabaga zifite ikibazo cy’ifumbi y’amabere.”

    “Uyu munsi tuvugana muri Gishwati 35% by’inka zikamwa ziracyafite ikibazo cy’ifumbi y’amabere naho Gicumbi ni 21%. Muri Nyanza turacyafite 49% by’inka zikamwa zikirwaye ifumbi y’amabere.”

    Yakomeje avuga ko icyo kibazo gikwiye gukemuka kikava mu nzira, yibaza impamvu mu duce tumwe cyagabanutse handi bigasa n’ibigenda biguruntege.

    Ati “Kuki Gicumbi yavuye kuri 75% ikagera kuri 21% ; Gishwati ikava kuri 75% ikagera kuri 35% ; uyu munsi mu Majyepfo tukaba turi kuri 49% kandi hose hari abafashamyumvire, ni ukubera iki? Ni ukuvuga ko akazi ko gukora karacyahari kandi kenshi.”

    Dr Uwituze yavuze ko inka irwaye ifumbi y’amabere idatanga umukamo kandi n’amata ikamwa aba yanduye.

    Bamwe mu bafashamyumvire mu bworozi bavuze ko nyuma yo kongererwa ubumenyi, bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo bihari harimo n’icyo cy’indwara y’ifumbi y’amabere y’inka.

    Ntawuyigira Alphonse ati “Twasobanuriwe ko indwara y’ifumbi y’amabere iterwa ahanini n’umwanda; iyo wakoze isuku mu kiraro buri munsi wajya gukama ugakaraba intoki kandi ukoza amabere, ifumbi iracika.”

    Abongerwe ubumenyi bavuze ko ibyo bamenye bagiye kubyigisha aborozi bakorana mu matsinda. Bahawe n’ibikoresho bifashisha mu gupima ifumbi y’amabere ku buryo igaragara hakiri kare, inka igahita ivurwa.

    Kuri uyu wa 26 Werurwe 2021 hasojwe icyiciro cy’abafashamyumvire mu bworozi bakuru 28 cyatangiye mu kuboza kwa 2017 bakaba biyongereye ku bandi 6 bari basanzwe bazafasha abandi gutanga amahugurwa ku bahagarariye amatsinda y’ubworozi, kuri ubu bamaze kugera kuri 765. Bamaze gushinga amatsinda 1647 yibumbiyemo aborozi 41 751, muri bo 39% ni abagore, 13% ni urubyiruko naho 61% ni abagabo.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko babitezeho byinshi birimo no kurandura indwara y’ifumbi y’amabere y’inka

    Abamaze igihe bongererwa ubumenyi bagaragaje ibyo bungutse

    Abagize uruhare mu kongera abandi ubumenyi nabo bashimiwe

    Bamwe mu bafashamyumvire mu bworozi bavuze ko nyuma yo kongererwa ubumenyi, bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo bihari

    [email protected]


  • Akanyamuneza ku baturage bo mu nkambi ya Nyabiheke n’abaturanyi babo bahurijwe muri koperative na Croix Rouge Rwanda –

    Aba baturage bahurijwe muri koperative eshatu zitandukanye zirimo iy’ubudozi yitwa Twiteze imbere igizwe n’abanyamuryango 56 barimo 30 baturuka mu nkambi n’abandi basanzwe, harimo iy’ubuhinzi ihinga kuri hegitari zisaga eshatu igizwe n’abanyamuryango 71 barimo 15 bo mu nkambi n’abandi 56 bayituriye.

    Hari kandi indi koperative yitwa Twiteze imbere mu bworozi igizwe n’abanyamuryango 53 barimo abaturuka mu nkambi barenga 32, ifite inka 15 ndetse n’ubundi butaka nabo bahingaho imyaka n’aho bahinga ubwatsi bw’inka.

    Abatuye mu nkengero z’inkambi bishishaga abazituyemo

    Mukagatare Generose yavuze ko ubusanzwe batarahuzwa n’abaturage bo mu nkambi bumvaga ari abo mu kindi gihugu, ariko ubu bamaze kumenyerana ku buryo basurana, ugize ibyago bagatabarana.

    Nshimiyimana Saidi uyobora Koperative Twisungane igizwe n’abanyamuryango 71, yavuze ko batarahuzwa na Croix Rouge y’u Rwanda babanaga bishishanya cyane ariko ngo ubu babaye umwe barasurana baragenderanirana.

    Ati “Ubu dufite umusaruro w’ibigori ungana na toni ebyiri n’indi toni imwe iri ku munyamuryango, mbere twarishishanyaga n’abanyenkambi kuko twumvaga bafata amafaranga twe tugashakisha, ntibari bazi guhingisha isuka ariko ubu bamenye guhinga ikindi turasurana haba hari uwagize ikibazo koperative ikagena impozamarira tumuha.”

    Ndangamirumukiza Etienne uyobora koperative y’ubworozi we yavuze ko bashimira Croix Rouge ku gitekerezo cyiza yagize cyo kubahuza n’abaturage bo mu nkambi ngo kuko byatumye biyumvanamo kandi baranafashanya cyane.

    Yavuze ko kuri ubu intego bafite ari ugutezanya imbere mu buhinzi n’ubworozi, abana babo bakanywa amata, imirima ikabona ifumbire ndetse n’abanyamuryango bose bakorozwa inka.

    Abaturuka mu nkambi ya Nyabiheke bamenye gukora

    Si kenshi cyane uzasanga abaturage babarizwa mu nkambi, bakora ibikorwa by’iterambere, abenshi bategereza amafaranga bahabwa n’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo ariyo bifashisha mu kubona ibibatunga, imyambaro n’indi nkenerwa.

    Ku babarizwa mu Nkambi ya Nyabiheke ibi ntibakibikozwa kuko basigaye baramenye guhinga, kudoda, korora n’indi mirimo itandukanye yose bakesha Croix Rouge y’u Rwanda yabahuje n’abaturage basanzwe bakibumbira mu ma koperative.

    Ingabire Chance ufite imyaka 30 n’abana batatu yagize ati “Aho nabaga hariya mu kigo nari nigunze ntaramenya kudoda ariko aho nagereye muri koperative banyigishije kudoda ubu nsigaye ndi umutayeri udoda imyenda yose, mbere sinarinzi uko nahahira umuryango nategerezaga amafaranga bampa none ubu ndadoda nkatahana 2500 Frw bya buri munsi nkafasha umuryango wanjye.”

    Ingabire yavuze ko kuba muri koperative byatumye yisanzurana na bagenzi be mu gihe mbere ngo yumvaga abaturage basanzwe ari abenegihugu batapfa guhuza.

    Uwimana Immaculée we yavuze ko kuva yatangira gukorana n’abandi muri koperative twisungane ihinga ibigori n’ibishyimbo ngo yabonye inyungu nyinshi atari asanzwe abona.

    Yagize ati “Croix Rouge yaraje idufata mu nkambi iduhuza n’abantu bo hanze idusaba kwiteza imbere, muri Congo ntitwari tuzi ibintu byo kubitsa muri banki no kwizigamira ariko ubu twarabimenye, ubu twese turasurana ntakibazo.”

    Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko guhuza abatuye mu nkengero z’inkambi ya Nyabiheke n’abatuye mu nkambi babikoze kugira ngo aba baturage bafatanye mu bikorwa by’iterambere barusheho kugira imibereho myiza, yavuze ko Croix Rouge nk’umufasha wa leta bishimira iterambere aba baturage bamaze kugeraho.

    Ati “Icyo twari tugamije cyagezweho kuko imishinga uko abaturage bayifuje mu bufatanye n’ubuyobozi bwite bwa leta na Croix Rouge twumvikanye kuri iyi mishinga tubafasha kuyishyira mu bikorwa, abagenerwabikorwa tubashimira ku kuba barayishyize mu bikorwa kandi umusaruro ugenda urushaho kuboneka.”

    Mazimpaka yavuze ko bishimira ko abaturage bamaze kumenya agaciro k’ubutaka aho basigaye banikodeshereza ubundi butaka bakoreraho ibikorwa by’ubuhinzi abizeza ubufatanye mu gukomeza gucunga neza iyi mishinga kugira ngo ibahindurire ubuzima.

    Croix Rouge y’u Rwanda ivuga ko ibi bikorwa byose by’iterambere byatanzweho asaga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda. Uretse aya makoperative atatu yatewe inkunga, hanatewe ibiti ku buso bungana na hegitari icumi, hanatangwa ibiti bivangwa n’imyaka ku baturage bo mu nkengero z’inkambi, hubatswe ubwiherero mu nkambi no hanze yayo hagamijwe kwimakaza isuku.

    Abaturutse mu nkambi ya Nyabiheke ibarizwamo abavuye muri Congo basigaye bazi kudoda

    Abaturage baturiye inkambi ya Nyabiheke hamwe n’abayibarizwamo basigaye bahurira mu bikorwa by’ubuhinzi bibateza imbere

    Hahinzwe koperative y’ubworozi aho yaguriwe inka 15 zizabafasha mu kurwanya imirire mibi baniteza imbere

    Umuyobozi w’Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, avuga ko bishimira intambwe nziza impunzi n’abo baturanye bagezeho

  • Akanyamuneza ku baturage bo mu nkambi ya Nyabiheke n'abaturanyi babo bahurijwe muri koperative na Croix Rouge Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bahurijwe muri koperative eshatu zitandukanye zirimo iy'ubudozi yitwa Twiteze imbere igizwe n'abanyamuryango 56 barimo 30 baturuka mu nkambi n'abandi basanzwe, harimo iy'ubuhinzi ihinga kuri hegitari zisaga eshatu igizwe n'abanyamuryango 71 barimo 15 bo mu nkambi n'abandi 56 bayituriye.

    Hari kandi indi koperative yitwa Twiteze imbere mu bworozi igizwe n'abanyamuryango 53 barimo abaturuka mu nkambi barenga 32, ifite inka 15 ndetse n'ubundi butaka nabo bahingaho imyaka n'aho bahinga ubwatsi bw'inka.

    Abatuye mu nkengero z'inkambi bishishaga abazituyemo

    Mukagatare Generose yavuze ko ubusanzwe batarahuzwa n'abaturage bo mu nkambi bumvaga ari abo mu kindi gihugu, ariko ubu bamaze kumenyerana ku buryo basurana, ugize ibyago bagatabarana.

    Nshimiyimana Saidi uyobora Koperative Twisungane igizwe n'abanyamuryango 71, yavuze ko batarahuzwa na Croix Rouge y'u Rwanda babanaga bishishanya cyane ariko ngo ubu babaye umwe barasurana baragenderanirana.

    Ati 'Ubu dufite umusaruro w'ibigori ungana na toni ebyiri n'indi toni imwe iri ku munyamuryango, mbere twarishishanyaga n'abanyenkambi kuko twumvaga bafata amafaranga twe tugashakisha, ntibari bazi guhingisha isuka ariko ubu bamenye guhinga ikindi turasurana haba hari uwagize ikibazo koperative ikagena impozamarira tumuha.'

    Ndangamirumukiza Etienne uyobora koperative y'ubworozi we yavuze ko bashimira Croix Rouge ku gitekerezo cyiza yagize cyo kubahuza n'abaturage bo mu nkambi ngo kuko byatumye biyumvanamo kandi baranafashanya cyane.

    Yavuze ko kuri ubu intego bafite ari ugutezanya imbere mu buhinzi n'ubworozi, abana babo bakanywa amata, imirima ikabona ifumbire ndetse n'abanyamuryango bose bakorozwa inka.

    Abaturuka mu nkambi ya Nyabiheke bamenye gukora

    Si kenshi cyane uzasanga abaturage babarizwa mu nkambi, bakora ibikorwa by'iterambere, abenshi bategereza amafaranga bahabwa n'Umuryango w'Abibumbye kugira ngo ariyo bifashisha mu kubona ibibatunga, imyambaro n'indi nkenerwa.

    Ku babarizwa mu Nkambi ya Nyabiheke ibi ntibakibikozwa kuko basigaye baramenye guhinga, kudoda, korora n'indi mirimo itandukanye yose bakesha Croix Rouge y'u Rwanda yabahuje n'abaturage basanzwe bakibumbira mu ma koperative.

    Ingabire Chance ufite imyaka 30 n'abana batatu yagize ati 'Aho nabaga hariya mu kigo nari nigunze ntaramenya kudoda ariko aho nagereye muri koperative banyigishije kudoda ubu nsigaye ndi umutayeri udoda imyenda yose, mbere sinarinzi uko nahahira umuryango nategerezaga amafaranga bampa none ubu ndadoda nkatahana 2500 Frw bya buri munsi nkafasha umuryango wanjye.'

    Ingabire yavuze ko kuba muri koperative byatumye yisanzurana na bagenzi be mu gihe mbere ngo yumvaga abaturage basanzwe ari abenegihugu batapfa guhuza.

    Uwimana Immaculée we yavuze ko kuva yatangira gukorana n'abandi muri koperative twisungane ihinga ibigori n'ibishyimbo ngo yabonye inyungu nyinshi atari asanzwe abona.

    Yagize ati 'Croix Rouge yaraje idufata mu nkambi iduhuza n'abantu bo hanze idusaba kwiteza imbere, muri Congo ntitwari tuzi ibintu byo kubitsa muri banki no kwizigamira ariko ubu twarabimenye, ubu twese turasurana ntakibazo.'

    Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y'u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko guhuza abatuye mu nkengero z'inkambi ya Nyabiheke n'abatuye mu nkambi babikoze kugira ngo aba baturage bafatanye mu bikorwa by'iterambere barusheho kugira imibereho myiza, yavuze ko Croix Rouge nk'umufasha wa leta bishimira iterambere aba baturage bamaze kugeraho.

    Ati 'Icyo twari tugamije cyagezweho kuko imishinga uko abaturage bayifuje mu bufatanye n'ubuyobozi bwite bwa leta na Croix Rouge twumvikanye kuri iyi mishinga tubafasha kuyishyira mu bikorwa, abagenerwabikorwa tubashimira ku kuba barayishyize mu bikorwa kandi umusaruro ugenda urushaho kuboneka.'

    Mazimpaka yavuze ko bishimira ko abaturage bamaze kumenya agaciro k'ubutaka aho basigaye banikodeshereza ubundi butaka bakoreraho ibikorwa by'ubuhinzi abizeza ubufatanye mu gukomeza gucunga neza iyi mishinga kugira ngo ibahindurire ubuzima.

    Croix Rouge y'u Rwanda ivuga ko ibi bikorwa byose by'iterambere byatanzweho asaga miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda. Uretse aya makoperative atatu yatewe inkunga, hanatewe ibiti ku buso bungana na hegitari icumi, hanatangwa ibiti bivangwa n'imyaka ku baturage bo mu nkengero z'inkambi, hubatswe ubwiherero mu nkambi no hanze yayo hagamijwe kwimakaza isuku.

    Abaturutse mu nkambi ya Nyabiheke ibarizwamo abavuye muri Congo basigaye bazi kudoda

    Abaturage baturiye inkambi ya Nyabiheke hamwe n’abayibarizwamo basigaye bahurira mu bikorwa by’ubuhinzi bibateza imbere

    Hahinzwe koperative y’ubworozi aho yaguriwe inka 15 zizabafasha mu kurwanya imirire mibi baniteza imbere

    Umuyobozi w’Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, avuga ko bishimira intambwe nziza impunzi n’abo baturanye bagezeho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akanyamuneza-ku-baturage-bo-mu-nkambi-ya-nyabiheke-n-abaturanyi-babo-bahurijwe

  • Reba ikiraro cyubatswe bitangaje gikurura ba mukerarugendo ibihumbi 200.000 buri mwaka mu Bushinwa #rwanda #RwOT

    Kubera iki kiraro cyubatswe mu buryo butangaje,abakerarugendo barenga ibihumbi 200.000 buri mwaka berekeza mu Bushinwa bagiye kukireba.

    Iki kiraro cyitwa Ruyi giherereye mu ntara ya Zhejiang cyubatswe muri 2017, ariko gifungurwa muri 2020.

    Iki kiraro cyubatswe neza cyane,cyashushanyijwe n'umuhanga kirubakwa byatumye bamwe mu bakirebye mu mafoto bavuga ko kitabaho niko kwiyemeza kujya kukireba.

    Benshi baratunguwe byatumwe umwe yandika ati 'Nakenera ibyuma byinshi byo gufataho mpageze.Undi yagize ati 'Ndabona ari ukubeshya.'

    Iki kiraro n'uruganda rukomeye rw'ubukerarugendo Ubushinwa bwakoze kuko ubu gisurwa n'abantu basaga 200,000 buri mwaka bashaka kujya ku misozi 2 gihuza.

    Uwashushanyije iki kiraro yitwa jade ruyi, ndetse ngo yagikoze kugira ngo kibe ikimenyetso cy'ubukungu bw'Ubushinwa.

    Iki kiraro gishushanyije gikoze ijisho ndetse gihuza umuhanda wo hasi n'uwo hejuru zimeze nk'uruziga.

    Ubushinwa nicyo gihugu gifite agahigo k'ikiraro kirekire kiri no mu kirere cyane kurusha ibindi byose ku isi.






    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-ikiraro-cyubatswe-bitangaje-gikurura-ba-mukerarugendo-ibihumbi-200-000

  • Real Madrid yarakariye cyane Manchester United ishaka kuyitwara myugariro ishaka gusimbuza Ramos #rwanda #RwOT

    Manchester yaje nk'inkuba mu rugamba rwo gushaka Pau Torres ariyo mpamvu Real Madrid yarakaye kuko yari yizeye kubona uyu mukinnyi kuri make.

    Uyu myugariro ufatiye runini Villarreal,amaze guhamya umwanya mu ikipe y'igihugu ya Espagne ariyo mpamvu Real Madrid yamushakaga ngo asimbure Sergio Ramos ugiye kwigendera mu mpeshyi.

    United yakunze uyu myugariro,Pau Torres,w'imyaka 24 ari nayo mpamvu yazanye akayabo karenze aka Real Madrid kugira ngo imugure ayifashe gukomeza ubwugarizi bwayo burimo Maguire na Lindelof.

    Ole Gunnar Solskjaer ari gushaka myugariro ukomeye cyane wo gufatanya na kapiteni Harry Maguire, cyane ko atacyizera cyane Victor Lindelof na Eric Bailly.

    Ikinyamakuru El Desmarque cyatangaje ko Perezida wa Real Marid,Florentino Perez,yarakajwe no kuba United yaje kumuvangira kandi yari ageze kugera kure mu rugamba rwo kubona Torres.

    Torres afite amasezerano azageza muri 2024 muri Villarreal,ariko ikipe ifite miliyoni 60 z'amayero yamwegukana ariyo mpamvu ibigugu byatangiye kumurwanira.

    Amakuru avuga ko Villarreal yifuza amafaranga n'umukinnyi umwe ku ikipe yifuza Torres cyane ko nayo itorohewe n'ibibazo byatewe na Covid-19.


    Pau Torres arifuzwa n'ibigugu

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yarakariye-cyane-manchester-united-ishaka-kuyitwara-myugariro

  • Umugore ufite iminwa minini cyane akomeje guca ibintu hirya no hino ku isi (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore ukomoka muri Connecticut muri US, akaba afite iminwa minini ndetse yaguka muburyo budasanzwe, akomeje gutangaza abantu, aho na we anemera ko ariwe ufite iminwa minini ku Isi.

    Uyu mugore yabwiye abamukurikira kuri Tik Tok ko iminwa ye iruta kure cyane iy'umuntu wanditswe muri Guinness World Record ireshya na sentimetero hafi 10.

    Uyu mugore yafunguye uru rubuga mu rwego rwo kwereka abantu ko azi kuririmba ariko byarangiye yigaruriye imitima ya benshi kubera iminwa ye minini.

    Uyu mugore yavuze ko iyi minwa ye yanamuhesheje amafaranga menshi.

    Ati 'TikTok ubusanzwe ihemba abantu bakora video zigakundwa bitewe n'umubare w'abazirebye uhembwa amafaranga kuva kuri 0.3 kugeza ku 1,000.

    Ntabwo byakumvikana neza ariko amwe mu mashusho yanjye yagize miliyoni 50 y'abayarebye.Ukoze imibare neza ntabwo byaba biteye isoni kurira sandwich kuri camera.'

    Uyu mugore yavuze ko nubwo umunwa we munini wamuhesheje umugati ariko agitangira yaterwaga ipfunwe n'ibitutsi abantu bamutukaga.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugore-ufite-iminwa-minini-cyane-akomeje-guca-ibintu-hirya-no-hino-ku-isi-amafoto/

  • Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021, Miss Ingabire Grace agiye kwitabira irindi rushanwa rikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutorerwa kuba Nyampinga w'u RWanda 2021.Kuri ubu Miss Ingabire Grace agiye kwitabira irushanwa rikomeye rya Nyampinga w'Isi(Miss World ).

    Uretse ibihembo bitandukanye yegukanye bibarirwa muri za Miliyoni, Miss Ingabire Grace yanahise ahabwa inshingano zo kuzahagarira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World rizabera mu gihugu cya Puerto Rico rikazaba ribaye ku nshuro ya 70. URwanda ruzaba ruryitabiriye ku nshuro ya Gatanu.

    Babinyuje ku mbungankoranyambaga zabo, banifashije amakuru bigaragara ko bahawe n'abategura irushanwa rya Miss Rwanda, abategura Miss World bahaye ikaze Ingabire Grace banatangaza ko ari we uzahagarira u Rwanda.

    Abatanze ibitekerezo, bashimye uburanga bwe. Uwitwa Evans Kulitah yagize ati 'Ubwiza bufite intego ni ubu. Genda uhagararire Africa neza, uzane impinduka ku isi'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kwegukana-ikamba-rya-miss-rwanda-2021-miss-ingabire-grace-agiye-kwitabira-irindi-rushanwa-rikomeye/

  • Huye: Habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Iyo mibiri yabonetse mu mwobo uri muri uwo mudugudu biturutse ku muturage watanze amakuru avuga ko hashobora kuba hari imibiri kuko hari abatutsi bari bahatuye baricwa.

    Ibikorwa byo kuyishakisha byatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021.

    Mu mvugo iteruye bamwe mu baturage batuye hafi yaho bavuze batazi amakuru kuri uwo mwobo wagaragayemo imibiri.

    Umwe mu baturage witwa Annonciathe Nyiramfabakuze yagize ati “Twebwe kubimenya, ntabwo nzi ukuntu amakuru yamenyekanye. Ukuntu amakuru yaje gutangwa ntabwo mbizi.”

    Mugenzi witwa Mpakaniye Emmanuel yagize ati “Njye ntabwo mbizi. Narabyumvise ngo tugomba gukora umuganda hano tugashaka imibiri irimo. Ubwo rero nanjye naje mu muganda nk’abandi ntabwo nari nzi ko hari imibiri.”

    Umubyeyi witwa Beatrice warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uyu mwobo wagaragaye mu isambu aho yahoze atuye, yavuze ko iyo uwarokotse ashyinguye abe bituma aruhuka, ariko bikaba bibabaje kuba hashize imyaka irenga 26 hari abantu banga gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri.

    Ati “Birababaje kubona hashize imyaka irenga 26 abantu bari ku gasozi gutya batari mu rwibutso nk’abandi. Iyo umuntu amaze gushyingura abe yumva atekanye akavuga ati narababonye ndabashyingura akumva aratekanye?”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wumurenge wa Tumba, Migabo Vital, yavuze ko kugira ngo ayo makuru amenyekanye byaturutse ku muturage utarahigwaga wegereye uwacitse ku icumu akamubwira ko hari ahantu hari umwobo waba warajugunywemo imibiri myinshi kurenza iyavanywemo mu 1996 bigatuma hatangira igikorwa cyo kuyishaka.

    Mu butumwa yageneye abaturage yavuze ko hakwiye gutangwa amakuru ku gihe ku haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nk’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Nk’uko igihugu cyacu kibidushishikariza abaturage bakwiye gutanga amakuru mu buryo bushoboka kugira ngo turusheho kugera ku bwiyunge nyabwo. Abaturage bacu rero turabashimira intambwe ubumwe n’ubwiyunge imaze kugeraho. Imyaka 27 ni myinshi byakabaye byararangiye ariko ni urugendo rukomeza, gusa turashima intambwe igezweho dufite n’icyizere ko imibiri yose izaboneka.”

    Igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021.

    Kugeza ku wa Gatandatu hari hamaze kuvanwamo imibiri 35 ariko igikorwa cyo gukuramo indi mibiri kikaba gikomeje kuko hari amakuru avugwa ko haba harajugunywemo imibiri myinshi.

    Nta makuru yari yarigeze atangwa kuri uyu mwobo

    Uyu mwobo aho wabonetse hari hasanzwe hahingwa

  • Munyampenda yihanangirije abavugira Dr Kayumba ushinjwa gushaka gufata ku ngufu uwari umunyeshuri we –

    Mu ijoro ryakeye ni bwo umunyamakuru wa CNBC, Fiona Muthoni Ntarindwa, yanditse kuri Twitter ye ko mu 2017 yashatse gufatwa ku ngufu n’uwari mwarimu we, nyuma y’ubutumwa uwitwa Kamaraba Salva yari yashyize kuri urwo rubuga ku wa 17 Werurwe 2021; avuga ko hari umukobwa azi Dr Kayumba yashatse gufata ku ngufu ubwo yamwigishaga.

    Mu gutangira ubutumwa bwe yanditse ati “Umwarimu wanjye yankoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

    Yasobanuye ko ari we Kamaraba yavugiraga, ndetse asubiza abibaza impamvu atari yagatanze ikirego mu myaka isaga ine yose ishize ko “nta gihe nyacyo cyo kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku warikorewe”.

    Ubutumwa bwe bwakiriwe mu buryo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Munyampenda amushimira kuba yabohotse. Yavuze uburyo Kayumba yakunze kwitwaza ububasha yari afite agahohotera abakobwa benshi.

    Ati “Ihangane cyane kandi ndizera ibyo uvuga Fiona! Kayumba ni umuntu witwaje ubushobozi afite yangiza ubuzima bwa benshi, afata ku ngufu anahohotera abagore benshi. Bamwe muri twe bamaze imyaka babivugaho ariko polisi ntacyo yabikozeho kugeza ubwo umuntu aza akitangira ibimenyetso. Urakoze Fiona!”

    Yakomeje agira ati “Igiteye isoni ni uko azwi [Dr Kayumba]. Arabikoresha agatera ubwoba, agashaka kwishyuza ndetse agahohotera abamusaba serivisi. Ushaka gutsinda isomo rye atari umuhanga amusaba gukorana nawe imibonano mpuzabitsina kugira ngo bigerweho. Ushaka gutsinda isomo rye nk’umuhanga, amuhatiriza kuryamana nawe yabyanga akaritsindwa.”

    Munyampenda yavuze ko imyitwarire ya Dr Kayumba ari “igisobanuro nyakuri cy’umuntu uhohotera abandi” ndetse yagiye abikorera n’abandi bagore bari mu itangazamakuru.

    Yavuze ko atumva ukuntu ushinjwa ihohotera yaba atarabiryozwa, ati “Kuba nta buryo bwo kumuhagarika bwabayeho ni ikibazo tugomba kwibaza. Abagabo bameze nka Kayumba muri Guverinoma, mu bikorera, mu miryango itari iya Leta, mu mashuri no mu itangazamakuru bakwiye guhanwa.”

    Yaboneyeho gusaba amashuri makuru na za kaminuza kubahiriza amabwiriza n’ingamba bigenderaho mu kurinda ubuzima bw’abanyeshuri.

    Yagize ati “Nk’amashuri makuru, tugomba kubahiriza ingamba twashyizeho mu kurinda abanyeshuri, bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa. Kutabishyira mu ngiro bisobanuye kudahana ababahohotera, bizatuma abagirwaho ingaruka badahagarara kubishyirira ahabona.”

    Munyampenda yakebuye abagabo bari gushaka kuvugira Dr Kayumba, ababwira ko biteye ikimwaro.

    Ati “Abagabo benshi baramushyigikira. Nanjye ubwanjye hari abo niboneye bamurengera. Ese mutegereje ko ahohotera n’abakobwa banyu? Mwaba muzi se abasore birukanywe mu itangazamakuru kubera we? Biteye isoni!”

    Ku rundi ruhande, Dr Kayumba yasabye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, kudaha agaciro ibyo Ntarindwa avuga kuko ari “umubeshyi.”

    Yagize ati “Oya, ntabwo nigeze nguhohotera. Mu myaka myinshi, buri gihe ubwo nabaga nsohotse mu ishuri, wanyingingiraga kugushyira mu itsinda ryanjye ry’abashakashatsi cyangwa se ko waba umwe mu bagize ikinyamakuru cyacu. Narabyanze kuko nari narumvise ko ukoresha umubiri wawe kugira ngo ubone ubufasha ukeneye.”

    Ku wa 18 Werurwe 2021, ni bwo RIB yatangaje ko yakiriye ikirego Dr Kayumba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ashinjwamo n’umukobwa gushaka kumusambanya ku gahato. Ku wa 23 uku kwezi, urwo rwego rwatumije uregwa ngo atange ibisobanuro. Iperereza rirakomeje mbere y’uko dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

    Munyampenda yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina