Category: Uncategorized

  • Rubavu: Dasso na Mudugudu bakurikiranyweho gukubita umuturage –

    Abo bantu bakekwaho kuba ku wa 25 Ukuboza 2020 mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe barakubise Nsengiyumva Jean d’Amour bakamuvuna igufa ry’akaguru ubu akaba arimo tije.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’abo bantu, avuga ko dosiye irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ati “Dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Ku birebana n’ubumuga, abacamanza ni bo bazabyemeza bagendeye ku byo abaganga bazagaragaza, bikaba byakongera ibihano cyangwa bikagabanuka.’’

    Yasoje asaba abayobozi kubaha abo bayobora n’abaturage bakubaha amabwiriza y’abayobozi.

    Ingingo ya 121 y’ itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Abayobozi bakekwaho gukubita umuturage bakamuvuna igufwa i Rubavu bari mu maboko ya RIB

  • Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Slovakia mu gushaka itike y'igikombe cy'isi cya 2022 #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Werurwe 2021, nibwo rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal ndetse akaba anayibereye kapiteni yagaragaweho uburakari ndetse n'umujinya mwinshi bitewe nuko hari igitego yatsinze umusifuzi ntiyacyemeza.

    CR 7 Yavanyemo igitambaro cy'Uko ari Captain agikubita mu kibuga hasi ( Ifoto: The Mirror)

    Ubwo hari mu minota ya nyuma y'umukino ikipe y'igihugu ya Portugal yari yasuyemo ikipe y'igihugu ya Slovakia, rutahizamu Cristiano yatsinze igitego cyari bube icya gatatu kikabahesha intsinzi kuko amakipe yombi yanganyaga ibitego bibiri kuri bibiri, maze umusifuzi wari uyoboye uwo mukino ntiyemeza icyo gitego ahamya ko umupira utarenze umurongo w'izamu, gusa kubarebaga uwo mukino ndetse na Ronaldo ku giti cye babonaga umupira warenze umurongo ariko igitego nticyemezwa.

    Nyuma yaho umusifuzi w'umuholandi Danny Makkelie wari uyoboye umukino atemereje ko ari igitego, Ronaldo yahise asohoka mu kibuga umukino utarangiye gusa mbere yuko agera mu rwambariro umukino wahise urangira ndetse uyu rutahizamu akaba yanahise akuramo igitambaro kigaragaza ko ari we kapiteni agikubita hasi bitewe n'uburakari bwatewe no kwangirwa igitego yatsinze.

    Muri uyu mukino ku ruhande rwa Portugal niyo yari yatangiye neza kuko mu gice cya mbere yatsinze ibitego bibiri byatsinzwe na rutahizamu wa Liverpool Diogo Jota, mu gihe ku ruhande rwa Slovakia yari iri iwayo yo yatsindiwe na Aleksandar Mitrovic ndetse na Filip Kostic.

    Kunganya ku mpande zombi muri uyu mukino, byatumye amakipe yombi aguma ku mwanya wa mbere n'amanota 4 mu mikino ibiri bamaze gukina naho Luxembourg bari kumwe mu itsinda rya mbere ifite amanota 3, ku mwanya wa gatatu hari Azerbaijan na Republic of Ireland zitarabona inota na rimwe.

    The post Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Slovakia mu gushaka itike y'igikombe cy'isi cya 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/cristiano-ronaldo-yagaragaje-uburakari-bwinshi-mu-mukino-portugal-yanganyije-na-slovakia-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-cya-2022/

  • Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021, Miss Ingabire Grace agiye kwitabira irindi rushanwa rikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutorerwa kuba Nyampinga w'u RWanda 2021.Kuri ubu Miss Ingabire Grace agiye kwitabira irushanwa rikomeye rya Nyampinga w'Isi(Miss World ).

    Uretse ibihembo bitandukanye yegukanye bibarirwa muri za Miliyoni, Miss Ingabire Grace yanahise ahabwa inshingano zo kuzahagarira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World rizabera mu gihugu cya Puerto Rico rikazaba ribaye ku nshuro ya 70. URwanda ruzaba ruryitabiriye ku nshuro ya Gatanu.

    Babinyuje ku mbungankoranyambaga zabo, banifashije amakuru bigaragara ko bahawe n'abategura irushanwa rya Miss Rwanda, abategura Miss World bahaye ikaze Ingabire Grace banatangaza ko ari we uzahagarira u Rwanda.

    Abatanze ibitekerezo, bashimye uburanga bwe. Uwitwa Evans Kulitah yagize ati 'Ubwiza bufite intego ni ubu. Genda uhagararire Africa neza, uzane impinduka ku isi'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kwegukana-ikamba-rya-missrwanda-2021-miss-ingabire-grace-agiye-kwitabira-irindi-rushanwa-rikomeye/

  • Loni yambitse imidali y’ishimwe Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique –

    Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali bari mu itsinda ry’abashinzwe kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara no kurinda abandi bayobozi (Rwanda Formed Police Unit-One). Iri tsinda riyobowe na ACP Safari Uwimana ryageze muri Centrafrique mu Ukuboza 2019.

    Uyu muhango wo kwambikwa imidali wayobowe n’Umuyobozi w’imitwe ishinzwe ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu Mujyi wa Bangui Brig Gen Driss Oukaddour, uba hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abapolisi n’abasirikari bakuru n’andi matsinda ari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye baturutse mu bindi bihugu.

    Brig Gen Driss yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali ku bwitange n’umuhate bagaragaje mu kazi kabo bakagakora kinyamwuga nubwo bahuye n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19 n’ibindi bibazo bitandukanye.

    Umuyobozi w’iri tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda, ACP Safari Uwimana na we yashimiye abapolisi ayoboye kubera imyitwarire no gukorera hamwe byabaranze mu kazi kabo kaburi munsi.

    Yagize ati “Ndashimira aba bapolisi, bagaragaje imyitwarire myiza akazi bashinzwe bagakora kinyamwuga. Turashimira n’abayobozi batahwemye kutugira inama bigatuma tubasha gusohoza ishingano no gushyira mu bikorwa ibyo dushinzwe.”

    ACP Safari Uwimana yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA muri rusange, ashimira abaturage ba Centrafrique n’abandi bose bagiye bafatanya mu gihe cy’amezi 16 bahamaze.

    Iri tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda rikorera mu Mujyi wa Bangui aho bakora ibikorwa bitandukanye byo kurinda abayobozi bakuru, gucunga umutekano w’abaturage, kurinda abakuwe mu byabo bari mu nkambi, gukora amarondo, kurinda ibikorwa remezo, guherekeza n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Abapolisi b’u Rwanda bambikwa imidali kubera ubwitange bagaragaje mu kazi kabo

    Iri tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali bari muri Centrafrique kuva mu Ukuboza 2019

    Uyu muhango wo kwambika Abapolisi b’u Rwanda imidali witabiriwe n’abo mu nzego z’umutekano bo mu bindi bihugu

    Amafoto: Polisi y’u Rwanda


  • AMAFOTO : Platini yasezeranye imbere y’Imana mu bukwe bw’agatangaza #rwanda #RwOT

    Nemeye Platini wasezeranye n’umukuni we Olivia Ingabire bari bamaze igihe bakoze indi mihango ibaganisha kubana nk’umugore n’umugabo.

    Mu minsi yashize basezeranye imbere y’amategeko ndetse mu mpera z’icyumweru gushize hari habaye imihango yo gusaba no gukwa.

    Kuri uyu wa gatandatu rero habaye umuhango usa nk’ubinjiza mu rugo rumwe, bombi bahamirije imbere y’ababyeyi, inshuti n’abavandimwe ko babaye umwe.

    Ibi birori binogeye ijisho, byabereye muri imwe muri Hoteli i Kagugu mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Photos © Kigali Today

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Platini-yasezeranye-imbere-y-Imana-mu-bukwe-bw-agatangaza

  • Huye : Umugabo arakekwaho kwicisha ifuni umugore we wari mubyara we #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko ukekwaho kwica umugore we we witwa Nyirahabimana Francine w’imyaka 33 y’amavuko, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

    Rugira Amandin Jean Paul uyobora Umurenge wa Ruhashya, avuga ko inzego zahise zitangira iperereza ku ubu bwicanyi, ndetse ko uriya mugabo yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Mbazi muri kariya Karere ka Huye.

    Yagize ati 'Ukekwaho icyaha twamufashe ; naho umurambo wa nyakwigendera tugiye kuwujyana ku Bitaro bya Kabutare.'

    Gusa abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko nyakwigendera n’umugabo we bahoraga mu makimbirane ndetse ko abaturanyi bari barabyinjiyemo bakagarerageza kubikemura.

    Umwe muri aba baturanyi babo avuga ko ubuyobozi bwari bwarabagabanyije inzu noneho 'umwe bamuha igice kimwe undi ikindi, kuko bwavuze ko bagomba kugabana imitungo bahahanye. Ntabwo bari barasezeranye mu mategeko ariko umwe yari mubyara wundi ; bari barashakanye ari ababyara.'

    Akomeza agira ati 'Ubuyobozi bumaze kubagabanya inzu bwavuze ko buzaza kubagabanya n’amasambu hamwe n’indi mitungo bari bafite. Bishoboka ko ari cyo yamuhoye yanga ko yazahabwa iyo mitungo.'

    Uyu muturanyi w’uriya muryango avuga ko kuri uyu wa Gatandatu uriya mugore yari atetse ari na bwo umugabo we yamuhengereye ari muri turiya turimo agahita amukubita ifuni mu mutwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Umugabo-arakekwaho-kwicisha-ifuni-umugore-we-wari-mubyara-we

  • Umuhanzi Platini yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wohoze mu itsinda Dream Boys, Platini P yaraye akoze ubukwe na Ingabire Olivia ni nyuma y’umwaka urenga bakundana.

    Tariki ya 6 Werurwe 2021, Neyemeye Platini nibwo yasezeranye na Olivia imbere y’amategeko mu murenge wa Remera.

    Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko nta byinshi yigeze yifuza gutangaza ku bukwe bwe cyane ko no gusezerana imbere y’amategeko byabaye bisa nk’ibitunguranye.

    Mu cyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 nibwo Platini yasabye anakwa Ingabire Olivia.

    Indi mihango yose y’ubukwe yari isigaye ikaba yaraye ibaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021.

    Uyu muhanzi utarifuje gushyira mu itangazamakuru ibijyanye n’urukundo rwe nyuma yo gutandukana na Ingabire Olivia, uyu munsi nibwo yasabye anakwa Ingabire Olivia.

    Nemeye Platini na Ingabire Olivia bakaba bagiye kubana nyuma y’umwaka umwe bakundana. Olivia akaba yiga muri kaminuza y’Abadive ku Gishushu.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-platini-yakoze-ubukwe-amafoto

  • Platini wamenyekanye muri Dream Boyz yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we, Amafoto #rwanda #RwOT

          

    Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye cyane mu tsinda rya 'Dream Boyz' yahoze ahuriyemo na Mujyanama Claude 'TMC', ntakiri ingaragu nyuma yo gusezerana n'umukunzi we, Ingabire Olivia kubana akaramata , kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021.

    Uyu muhango wabereye ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali, aho babanje gusezeranira imbere y'Imana, nyuma hakirukiraho kwiyakira.


    Umuyobozi wa Kina Music Ishimwe Clement ni we wari ugaragiye Platini nk'uko byagenze mu mihango yabanje.

    Ubukwe bwa Platini bwateguwe mu ibanga rikomeye, abari batumiwe b'intoranywa ni bo bari bazi ibyabwo.

    Bitewe no kwirinda icyorezo cya COVID-19 bwitabiriwe n'abantu bake.

    Platini wamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys ryaje gutandukana agahitamo gukora ku giti cye kandi bikamuhira, aho yakoze indirimbo zakunzwe nka Veronica, Atansiyo, Helena, Fata amano n'izindi…  asezeranye na Ingabire Olivia nyuma y'imyaka itatu ishize atandukanye na Ingabire Diane wahoze ari umukunzi we biteguraga kurushinga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/28/platini-wamenyekanye-muri-dream-boyz-yasezeranye-imbere-yimana-numukunzi-we-amafoto/

  • Nyakabanda: Barinubira kwimwa ibiryo kuko batishyuye, bajya kubishaka hanze y’ikigo bagahanwa –

    Bamwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo batishyuye amafaranga y’ifunguro rya saa sita babwiye IGIHE ko babangamiwe cyane n’iki cyemezo cyo gutegekwa kwishyura umufuka wa sima mu gihe baba basimbutse bagiye gushakisha icyo kurya hanze y’ikigo.

    Bavuze ko babazwa cyane n’uburyo bagenzi babo barya bo bari kwicira isazi mu maso kuko nta mafaranga yo kurya bishyuye.

    Umwe yagize ati “ Muzatubarize kuki batwima ibiryo hanyuma bakanga ko tujya kubishakisha hanze ahubwo twasimbuka kubera inzara iba itwishe badufata bakaduteka gukura umufuka wa sima?”

    Undi ati “ Baratubangamira cyane, ntabwo waba utariye inzara ikwishe ngo ukurikire neza amasomo nk’umuntu wariye agahaga kuko niho ha handi usanga umwana ari gusinzira mu ntebe kubera inzara.”

    Undi munyeshuri yagize ati “ Dusimbuka ikigo kuko tuba dushonje kandi nawe uri umuntu ntiwakwicara ubona bagenzi bawe bari kurya ufite nk’amafaranga yagura igikombe cy’amata ngo ureke kujya kuyashaka.”

    Yongeyeho ko ubuyobozi bwababwiye ko amafaranga y’agafuka ka sima bacibwa ari ayo kubaka uruzitiro rw’ikigo baba bangije.

    Umuyobozi wa GS Kabusunzu, Uwimbabazi Françoise yahakanye iby’aya makuru avuga ko abanyeshuri babivuga babeshya.

    Ati “ Bakubeshye, ngaho genda uzane umwana wazanye umufuka wa sima turebe ko avugisha ukuri. Ese umwana uvuga ibintu nk’ibyo ni nde? ntabwo ari byo njyewe ndashaka ko uzana umwana wazanye umufuka wa sima ariko kuki abanyamakuru abana bababwira ibintu mugahita mwumva ko ari ukuri.”

    Nubwo uyu muyobozi ahakana aya makuru hari bamwe mu babyeyi bemereye IGIHE ko abana basimbutse basabwa ibihumbi 10Frw by’umufuka wa sima ku buryo batazi icyo ayo mafaranga akoreshwa.

    Minisiteri y’Uburezi, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kutirukana cyangwa kwima abana ibiryo bya saa Sita kuko batishyuye amafaranga ariko yibutsa ababyeyi ko bakwiye kugira uruhare muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kugira ngo igende neza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yagize ati “ Ababyeyi bumve ko ari uruhare rwabo mu gufasha ibigo mu kugaburira abana ngira ngo kandi murabizi Leta nayo ishyiramo uruhare muri iyi gahunda kugira ngo yunganire ababyeyi, ibyo bivuze ko mu byukuri nta mwana ukwiye kubuzwa ayo mahirwe mu gihe ababyeyi bagishaka ubwo bushobozi.”

    Kubera kwimwa ifunguro rya saa Sita usanga abana benshi iyo amasaha yo kurya baba bari kuzenguruka mu duce dutandukanye mu kwirinda ko bakomeza kureba bagenzi babo bari kurya

    Umunyeshuri wo kuri Groupe Scolaire Kabusunzu iyo aseseye agafatwa yishyura ibihumbi 10Frw byo kugura agafuka ka sima

  • Burera: Imiryango itishoboye irenga 600 igiye gufashwa kubona isakaro –

    Mu Karere ka Burera hakunze kuvugwa ko hari abantu benshi batuye mu manegeka kubera imiterere yako y’imisozi ihanamye, hakiyongeraho abaturage batishoboye batagira aho kuba bitewe n’ibibazo bitandukanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Croix, yavuze ko aya mabati yamaze kugurwa kandi ko nabo biteguye kuyageza ku bagenerwabikorwa ngo abafashe gusakara inzu bateganyije.

    Yagize ati “Aya mabati yose yaguzwe n’Akarere, tuzayakoresha mu gusakaririra abari batuye mu manegeka n’abatari bafite amacumbi bagera kuri 615.”

    Biteganyijwe ko mu gikorwa cyo kubakira no gusakarira abatishoboye bari batuye mu manegeka n’abatari bafite amacumbi mu Karere ka Burera kizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 71Frw.

    Amabati 7145 azakoreshwa mu gusakarira iyi miryango yamaze kugurwa