Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yifatanyije n'abanyamadini gushima Imana ku buryo u Rwanda rwitwaye mu bihe bya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 28 Werurwe ubwo habaga amasengesho ngaruka mwaka yo gusengera igihugu azwi nka ''National Prayer Breakfast'.

    Aya masengesho ategurwa n'umuryango Rwanda Leaders Fellowship yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru muri aya masengesho, yavuze ko ashima kuba ibikorwa byo gusengera igihugu byarakomeje no muri ibi bihe bya COVID-19 ndetse yemeza ko bikwiye.

    Ati 'Nishimiye ko umuco wo gushima no gusengera igihugu cyacu ugikomeza no muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19 nubwo guhangana nacyo bidutwara igihe kinini. Birakwiye ko dufata umwanya nk'uyu tugasengera igihugu cyacu.'

    Yavuze ko u Rwanda rufite byinshi byo gushimira Imana birimo no kuba rwarabashije kubona inkingo za COVID-19.

    Ati 'Dufite byinshi byo gushimira, turashimira cyane cyane ko twese Abanyarwanda dufatanyije n'abayobozi bacu twashoboye kwirinda ingaruka zikomeye z'iyi ndwara. Twishimiye kandi ko inkingo twabonye zizadufasha gusohoka muri ibi bihe twatewe na COVID-19 tukongera kubaka ubukungu bw'igihugu cyacu. Nk'abayobozi rero guhura gutya ni umwanya mwiza wo gutekereza ku nshingano zacu no kongera imbaraga, ubushake n'uburyo bwo gukomeza gukorera Abanyarwanda.'

    Perezida Kagame yavuze ko aya masengesho akwiye kongerera abayitabiriye imbaraga zo gukorera neza abo bafite mu nshingano.

    Ati 'Nta washidikanya ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda cyane cyane abasanganywe intege nke. Ibyo dukora byose rero tugomba kubikora tuzirikana ko buri gihe tubikorera abo dushinzwe. Ntabwo nshidikanya ko iri sengesho ry'uyu munsi ritwongerera imbaraga n'ubushake byo gukorera hamwe kugira ngo tugeze igihugu cyacu ku rwego twifuza. Ibi biradusaba gukora byinshi kurushaho kandi neza tunashakisha uko twakwishumbusha igihe twatakaje. Uwo niwo mugisha twifuriza u Rwanda n'Abanyarwanda.'

    Aya masengesho yo gusengera igihugu yari ateganyijwe kuba muri Mutarama 2021 gusa aza gusubikwa. Umwe mu bagize Komite Nshingwabikorwa ya Rwanda Leaders Fellowship, Rev. Canon Dr Antoine Rutayisire, iki gihe yabwiye The NewTimes ko aya masengesho yari ateganyijwe yahagaritswe kubera COVID-19.

    Yagize ati 'Nyuma y'isesengura ku kwiyongera kw'abandura COVID-19 mu gihugu, twahagaritse iki gikorwa ngarukamwaka.'

    Aya masengesho ahuriza hamwe abayobozi muri Guverinoma, abikorera ku giti cyabo n'abagize sosiyete sivile, hagamijwe gushimira Imana ibyo yagejeje ku Rwanda mu mwaka urangiye no kuyiragiza umushya uba ugiye gutangira.

    Iki gikorwa cy'amasengesho yo gusengera igihugu cyatangiye bwa mbere tariki 1 Nzeri 1995, ubu akaba ari ku nshuro ya 26 kiba.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite byinshi byo gushimira Imana birimo n’uko rwabashije kubona inkingo za Coronavirus


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ishimwe-ry-u-rwanda-rwabashije-kubona-inkingo-za

  • Umugore yemeye ko ariwe ufite iminwa minini ku Isi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umugore ukomoka muri Connecticut muri US, yabwiye abamukurikira kuri Tik Tok ko ariwe ufite iminwa minini ku Isi ndetse ngo yaguka umunsi ku munsi.

    Uyu mugore ubwo yabwiraga abamukurikira kuri uru rubuga yavuze ko iminwa ye iruta kure cyane iy'umuntu wanditswe muri Guinness World Record ireshya na sentimetero hafi 10.


    Uyu mugore yafunguye uru rubuga mu rwego rwo kwereka abantu ko azi kuririmba ariko byarangiye yigaruriye imitima ya benshi kubera iminwa ye minini.

    Uyu mugore yavuze ko iyi minwa ye yanamuhesheje amafaranga menshi. Ati 'TikTok ubusanzwe ihemba abantu bakora video zigakundwa bitewe n'umubare w'abazirebye uhembwa amafaranga kuva kuri 0.3 kugeza ku 1,000. Ntabwo byakumvikana neza ariko amwe mu mashusho yanjye yagize miliyoni 50 y'abayarebye.Ukoze imibare neza ntabwo byaba biteye isoni kurira sandwich kuri camera.'

    Uyu mugore yavuze ko nubwo umunwa we munini wamuhesheje umugati ariko agitangira yaterwaga ipfunwe n'ibitutsi abantu bamutukaga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/28/umugore-yemeye-ko-ariwe-ufite-iminwa-minini-ku-isi-amafoto/

  • Musanze: Hari kubakwa Umudugudu w'Icyitegerezo uzatuzwamo imiryango irenga 140 – #rwanda #RwOT

    Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi uzaba ufite ibikorwa remezo birimo ikigo nderabuzima, agakiriro, amashuri, isoko n'ibiraro byo kororeramo inkoko ibihumbi bitandatu abaturage bazorozwa ngo biteze imbere mu bukungu n'imibereho myiza. Kuri ubu imirimo yo kuwubaka bigeze ku kigero cya 63%.

    Mu muhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru na Nyirarugero Dancille wamusimbuye, wo ku wa 22 Werurwe 2021, Gatabazi yasabye ko mu byo Nyirarugero azitaho harimo gukurikirana no kwihutisha imirimo y'iyubakwa ry'uyu mudugudu.

    Yagize ati 'Turi kwitegura kwizihiza isabukuru ya 27 u Rwanda rwibohoye, ku rwego rw'igihugu umunsi ukazabera mu Kinigi ahazatahwa umudugudu urimo kubakwa uzatuzwamo imiryango 144. Hari ibindi bikorwa biwushamikiyeho bizafasha abaturage guhindura ubuzima bwabo. Nyakubahwa Guverineri ni ugukomeza gukurikirana iyubakwa ry'uwo Mudugudu n'ibindi bikorwa remezo biwurimo.'

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, ubwo yasuraga uyu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi, ku wa 25 Werurwe 2021, akerekwa aho iyi mirimo igeze, yasabye ko yihutishwa kuko ibyateganyijwe byose bihari ngo wubakwe.

    Yagize ati 'Urebye aho imirimo igeze harashimishije kuko ibisigaye byo byihuta kurusha ibisigaye, twabasabye ko n'ibisigaye byihutishwa bigakorwa bikanozwa neza hakiri kare.'

    Mu bikorwa byo kubaka Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi, abaturage barenga 400 bahawe imirimo itandukanye ndetse banishimira iterambere begerejwe.

    Ndayambaje Jean Claude yagize ati 'Mbere twumvaga tutazagerwaho n'iterambere kuko umuntu udasobanutse yitirirwaga Kinigi, twabonaga imidugudu ikomeye mu binyamakuru tukumva byaragenewe Kigali gusa. Ubu natwe tubonye umudugudu ukomeye ndetse uruta iyo twabonaga, twishimiye ko banaduhayemo imirimo tukabonamo amafaranga aduteza imbere.'

    Nyiratebuka Angélique na we yagize ati 'Ibi ni umugisha tugize, ntabwo twakekaga ko hano iwacu muri Kinigi twabona inzu nziza nk'izi tugiye guturamo. Abenshi twabonye akazi, ubu iterambere ryacu rirazamuka umunsi ku wundi.'

    Biteganyijwe ko Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi uzatahwa hizihizwa ibirori by'Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 27, uteganyijwe ku wa 4 Nyakanga 2021.

    Mu Karere ka Musanze hari kubakwa Umudugudu w'Icyitegerezo uzatuzwamo imiryango irenga 140

    Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi washyizwemo ibikorwa remezo birimo ikigo nderabuzima, agakiriro, amashuri, isoko n'ibiraro by’inkoko

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasuye Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi ashima imirimo yo kubaka aho igeze

    Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi uzatahwa hizihizwa ibirori by'Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 27

    Uyu mudugudu uzaba ufite isoko rya kijyambere abawutuye bazajya bahahiramo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hari-kubakwa-umudugudu-w-icyitegerezo-uzatuzwamo-imiryango-irenga-140

  • Abakinnyi batatu muri bane baserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon ryaberaga I Bangui muri Santrafrika begukanye imidali #rwanda #RwOT

    Ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rikomatanyije imikino itatu ariyo gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku igare ndetse no koga rizwi nka Triathlon yegukanye imidari ibiri mu bagabo ndetse n'umudali umwe mu bagore.

    Muri iri rushanwa ryabaye muri iki cyumweru dosoje rikaba ryarabereye mu mujyi wa Bangui wo muri Santrafika, abakinnyi babiri mu bagabo aribo NIYIREBA Innocent ndetse na GASHAYIJA Jean Claude begukanye imidali, ni mu gihe Saidati Mutimukeye yegukanye umudali mu bagore.

    Kwitwara neza kw'abakinnyi b'abanyarwanda mu mujyi wa Bangui, ngo kwaturutse ku gushyigikirwa bikomeye n'ingabo ndetse n'abapolisi b'u Rwanda baba muri Santrafrika nkuko twabitangarijwe na MBARAGA Alexis perezida w'ishyirahamwe nyarwanda ry'umukino wa Triathlon ari nawe wari uyoboye intumwa z'u Rwanda.

    Usibye kuba aba bakinnyi batatu baregukanye iyo midali, ku rundi ruhande Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'inyabutatu wa Thriathlon mu Rwanda, Alexis Mbaraga nawe yegukanye umwanya wa mbere mu basheshe akanguhe.

    Iri rushanwa mpuzamahanga rya Triathlon ryasorejwe mu mujyi wa Bangui, ryari ryitabiriwe n'ibihugu birimo Santrafrika, u Rwanda, Tchad, Benin na Congo Brazzaville.

    The post Abakinnyi batatu muri bane baserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon ryaberaga I Bangui muri Santrafrika begukanye imidali appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abakinnyi-batatu-muri-bane-baserukiye-u-rwanda-mu-irushanwa-mpuzamahanga-rya-triathlon-ryaberaga-i-bangui-muri-santrafrika-begukanye-imidali/

  • Musanze: Hari kubakwa Umudugudu w’Icyitegerezo uzatuzwamo imiryango irenga 140 –

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uzaba ufite ibikorwa remezo birimo ikigo nderabuzima, agakiriro, amashuri, isoko n’ibiraro byo kororeramo inkoko ibihumbi bitandatu abaturage bazorozwa ngo biteze imbere mu bukungu n’imibereho myiza. Kuri ubu imirimo yo kuwubaka bigeze ku kigero cya 63%.

    Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Nyirarugero Dancille wamusimbuye, wo ku wa 22 Werurwe 2021, Gatabazi yasabye ko mu byo Nyirarugero azitaho harimo gukurikirana no kwihutisha imirimo y’iyubakwa ry’uyu mudugudu.

    Yagize ati “Turi kwitegura kwizihiza isabukuru ya 27 u Rwanda rwibohoye, ku rwego rw’igihugu umunsi ukazabera mu Kinigi ahazatahwa umudugudu urimo kubakwa uzatuzwamo imiryango 144. Hari ibindi bikorwa biwushamikiyeho bizafasha abaturage guhindura ubuzima bwabo. Nyakubahwa Guverineri ni ugukomeza gukurikirana iyubakwa ry’uwo Mudugudu n’ibindi bikorwa remezo biwurimo.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, ubwo yasuraga uyu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, ku wa 25 Werurwe 2021, akerekwa aho iyi mirimo igeze, yasabye ko yihutishwa kuko ibyateganyijwe byose bihari ngo wubakwe.

    Yagize ati “Urebye aho imirimo igeze harashimishije kuko ibisigaye byo byihuta kurusha ibisigaye, twabasabye ko n’ibisigaye byihutishwa bigakorwa bikanozwa neza hakiri kare.”

    Mu bikorwa byo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, abaturage barenga 400 bahawe imirimo itandukanye ndetse banishimira iterambere begerejwe.

    Ndayambaje Jean Claude yagize ati “Mbere twumvaga tutazagerwaho n’iterambere kuko umuntu udasobanutse yitirirwaga Kinigi, twabonaga imidugudu ikomeye mu binyamakuru tukumva byaragenewe Kigali gusa. Ubu natwe tubonye umudugudu ukomeye ndetse uruta iyo twabonaga, twishimiye ko banaduhayemo imirimo tukabonamo amafaranga aduteza imbere.”

    Nyiratebuka Angélique na we yagize ati “Ibi ni umugisha tugize, ntabwo twakekaga ko hano iwacu muri Kinigi twabona inzu nziza nk’izi tugiye guturamo. Abenshi twabonye akazi, ubu iterambere ryacu rirazamuka umunsi ku wundi.”

    Biteganyijwe ko Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uzatahwa hizihizwa ibirori by’Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 27, uteganyijwe ku wa 4 Nyakanga 2021.

    Mu Karere ka Musanze hari kubakwa Umudugudu w’Icyitegerezo uzatuzwamo imiryango irenga 140

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi washyizwemo ibikorwa remezo birimo ikigo nderabuzima, agakiriro, amashuri, isoko n’ibiraro by’inkoko

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi ashima imirimo yo kubaka aho igeze

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uzatahwa hizihizwa ibirori by’Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 27

    Uyu mudugudu uzaba ufite isoko rya kijyambere abawutuye bazajya bahahiramo

  • Uwabaye Perezida wa Madagascar yitabye Imana ku myaka 84 y'amavuko #rwanda #RwOT

    Amiral Didier Ignace Ratsiraka wabaye Perezida wa Madagascar mu gihe cy'imyaka irenga 20 yapfuye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Tariki 28 Werurwe 2021, nkuko byatangajwe na Perezida wa Madagascar, Rajoelina. Imvano y'uru rupfu ntabwo yahise itangazwa.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina yavuze ko 'Abanya-Madagascar babuze umuntu wamenyekanye cyane mu gukunda igihugu'. Yihanganishije abo mu muryango we wa hafi no mu muryango mugari wa gisirikare, ndetse n'abaturage ba Madagascar.

    Bwana Ratsiraka yageze ku butegetsi bwa mbere mu mwaka wa 1975 binyuze mu ihirikwa ry'ubutegetsi — akiri umusirikare muto wo mu barwanira mu mazi — kugeza mu 1993. Yongeye kubugarukaho kuva mu 1997 kugeza mu 2002.

    Ubushyamirane na Ravalomanana

    Akigera ku butegetsi yagendeye ku mahame ameze nko kureshyeshya abaturage ntihagire uruta undi mu mibereho. Yagiranye umubano wa hafi n'umutegetsi wa Koreya ya ruguru Kim Il-sung na Fidel Castro wa Cuba ndetse n'ubutegetsi bw'Uburusiya, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru AFP.

    Mu kwezi kwa mbere mu 2002, 'mayor' w'umurwa mukuru Antananarivo akaba na rwiyemezamirimo, Marc Ravalomanana, wari uhatanye na Ratsiraka, yohereje mu mihanda abamushyigikiye bavuga ko yatsinze amatora mu cyiciro cya mbere cy'amatora ya perezida yabaye mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2001.

    Ravalomanana yanze gutegura icyiciro cya kabiri cy'amatora, mu gihe Ratsiraka yanze kwemera ko yatsinzwe, bituma igihugu kimara amezi arindwi mu bikorwa by'urugomo n'akajagari.

    Iyo midugararo yaciyemo igihugu mo kabiri — imirwa mikuru ibiri, leta ebyiri, ndetse n'igisirikare cyacitsemo ibice — kugeza ubwo mu kwezi kwa kane mu 2002 Ravalomanana atangajwe ku mugaragaro ko ari we watsinze amatora. Arahizwa ku itariki ya 6 y'ukwezi kwa gatanu, Ratsiraka akomeza kutemera ibyavuye mu matora.

    Mu kwezi kwa karindwi nkuko BBC ikomeza ibitangaza, Ratsiraka yahungiye mu Bufaransa aho yamaze imyaka 11, agaruka mu gihugu burundu mu 2013 — nyuma yuko mu 2011 yari yaje ariko akahamara ibyumweru gusa.
    Mu 2003, Ratsiraka yari yakatiwe n'urukiko adahari igihano cy'imirimo y'ingufu, gufungwa imyaka itanu kubera gushyira mu kaga umutekano w'igihugu ndetse n'imyaka 10 kubera kunyereza umutungo wa leta. Ariko nyuma yuko Rajoelina ageze ku butegetsi, yaje kuvuga ko Bwana Ratsiraka yemerewe gutahuka mu mahoro.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/uwabaye-perezida-wa-madagascar-yitabye-imana-ku-myaka-84-yamavuko/

  • Umugabo udafite amagufa y'urutugu akomeje gutangaza abantu kubera ibyo akora[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Yitwa Corey Bennet akaba akomoka mu leta ya Indiana muri leta zunze ubumwe za America, uyu yavukanye uburwayi budapfa kubaho kenshi. Ubu burwayi bwitwa 'cleidocranial dysplasia' bukaba butuma umwana avuka adafite amagufa mu ntugu ze (collar bones).

    Uretse ibi, ubu burwayi bushobora gutera n'ubundi bumuga burimo nko kuba umwana yavukana ubugufi budasanzwe, ashobora kandi kumera amenyo y'umurengera aruta ayasanzwe cyangwa se akaba yabura amenyo burundu ntazamere iryinyo na rimwe.

    Ubu burwayi ntibupfa kubaho k'uburyo ubushakashatsi bugaragaza ko ku bana miliyoni bashobora kuvuka, umwana umwe ariwe ushobora kuvukana ubu burwayi. Kugeza ubu bizwiko abantu 1000 aribo bavukanye ubu burwayi mumibare izwi yanditse nkuko tubikesha urubuga 'rarediseases.org'

    Uyu Corey rero yamenyekanye cyane k'urubuga rwa tiktok aho yakoze amashusho avuga ngo 'nzakoma amashyi nkoresheje intugu kugeza ubwo nzamenyekana ku isi hose' amwe mu mashusho yashyizeho agaragara ari gukoma amashyi akoresheje intugu ze vuba kandi cyane mbese ninkuko abantu bakoma amashyi bakoresheje ibiganza.

    Bitewe nuko nta gufa na rimwe afite k'urutugu biramworohera cyane guhuriza intuguze mu gatuza ndetse n'ibintu byoroshye kuri we.

    Abamukurikira bamubwiraga ku bwinshi ko ibyo akora bitangaje cyane. Corey yavuze ko kuva akiri umwana bakundaga kumusesereza cyane bamuziza ko ari mugufi, afite amenyo ateye nabi ndetse n'umutwe munini cyane, kuri we rero kuri ubu ngo yishimiye uko ateye bitewe nubwo yavukanye ubwo burwayi ngo bitamubuza gukora icyo ashaka.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umugabo-udafite-amagufa-y-urutugu-akomeje-gutangaza-abantu-kubera-ibyo-akora

  • Umugore ufite iminwa minini ku Isi yaciye ibintu ku Isi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yabwiye abamukurikira kuri Tik Tok ko iminwa ye iruta kure cyane iy'umuntu wanditswe muri Guinness World Record ireshya na sentimetero hafi 10.

    Uyu mugore yafunguye uru rubuga mu rwego rwo kwereka abantu ko azi kuririmba ariko byarangiye yigaruriye imitima ya benshi kubera iminwa ye minini.

    Uyu mugore yavuze ko iyi minwa ye yanamuhesheje amafaranga menshi.

    Ati 'TikTok ubusanzwe ihemba abantu bakora video zigakundwa bitewe n'umubare w'abazirebye uhembwa amafaranga kuva kuri 0.3 kugeza ku 1,000.

    Ntabwo byakumvikana neza ariko amwe mu mashusho yanjye yagize miliyoni 50 y'abayarebye.Ukoze imibare neza ntabwo byaba biteye isoni kurira sandwich kuri camera.'

    Uyu mugore yavuze ko nubwo umunwa we munini wamuhesheje umugati ariko agitangira yaterwaga ipfunwe n'ibitutsi abantu bamutukaga.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umugore-ufite-iminwa-minini-ku-isi-yaciye-ibintu-ku-isi-amafoto