Category: Uncategorized

  • Perezida Museveni n'umufasha we bafashe urukingo rwa COVID-19 rwo mu bwoko rwa AstraZeneca #rwanda #RwOT

    Aya magambo kandi yagaragaye ku rubuga rwa Twitter rwa Perezida Museveni.

    Perezida Museveni yashishikarije Abagande bari mu itsinda gukingirwa, kubikora mu cyiciro cya kabiri cya gahunda yo gukingira.

    Ku ya 10 Werurwe, Uganda yatangije urukingo rwa Covid-19, mu bitaro by'igihugu bya Mulago i Kampala, nyuma yo guhabwa doze ibihumbi 864 muri gahunda ya Covax na doze 100.000 na guverinoma y'Ubuhinde zose hamwe zikaba 964.000.

    Icyiciro cya mbere cyarimo abashinzwe ubuzima, abashinzwe umutekano, abarimu n'abanyamakuru.

    Mbere, Perezida Museveni mu ijambo yagejeje ku batuye muri iki gihugu, yavuze ko akitonze kugira ngo azarebe urukingo azakingirwa bityo amaherezo ku munsi w'ejo nibwo yafashe icyemezo cyo kubona uru rukingo rwo mu bwoko bwa Astrazeneca.

    Mu ijambo rye icyo gihe, Perezida Museveni yavuze ko “atarakingirwa kuko agishishoza kandi ko afite uburinzi buhagije mu mubiri”.

    Icyakora, mu kwezi gushize hari amakuru yavugaga ko perezida na bagenzi be ba hafi bahawe izindi nkingo rwihishwa mbere yuko igihugu kibona inkingo zemewe, gusa Minisitiri Jane Aceng yarabihakanye.

    Minisitiri w'ubuzima yasohoye itangazo nyuma y'ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri iki gihugu n'ikinyamakuru cyo muri Amerika Wall Street gitangaje ayo makuru y'ibinyoma.

    Twabibutsa kandi ko Minisitiri w'ubuzima wa Uganda, Jane Aceng, ari we muntu wa mbere wakiriye urwo rukingo anagira inama abantu gukingirwa kuko urukingo nta ngaruka mbi rufite.

    Icyakora, habaye ukundi kutumvikana nyuma Minisitiri w'ubuzima wa Uganda, Jane Aceng, ashyira ahagaragara amashusho y'uko yahawe urukingo rwa corona nyuma y'abavugaga ko atakingiwe.

    Icyo gihe abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gukwirakwiza videwo yerekana minisitiri yazamuye ukuboko nk'aho yatewe inshinge, ariko urushinge ntirwinjira mu mubiri we.

    Icyakora, nyuma byaje kuvugwa ko azasubira kwakira urukingo kubera ko abanditsi bamwe bavuze ko batashoboye gufotora urukingo rwe rwa mbere.

    Nyuma, Dr. Aceng yashyize kuri Twitter videwo yerekana igihe urushinge rwinjiye mu kuboko maze avuga ko ari gushishikariza abantu “kureka gukwirakwiza amakuru y'ibinyoma”.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-museveni-n-umufasha-we-bafashe-urukingo-rwa-covid-19-rwo-mu-bwoko-rwa

  • Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru #rwanda #RwOT

    Nibyo koko, icyegeranyo cya 'Komisiyo Declert' cyambitse ubusa igihugu cy' Ubufaransa, kigaragaza mu buryo budasubirwaho uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abafatanyabikorwa b'abajenosideri bashyizwe ku Karubanda, ndetse hanamaganwa abashinja ubwicanyi ingabo za FPR zahagaritse Jenoside, isi yose irebera.

    Hagendewe ku nyandiko zibarirwa mu 8.000, nyuma y'imyaka 2, abanyamateka n'abanyamategeko bari bagize iyi Komisiyo basohoye icyegeranyo cy'impapuro 1.200, zishinja Perezida François Mitterrand n'ibyegera bye gushyigikira abajenosideri, haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe yakorwaga na nyuma yayo. Abakurikiranira hafi iki kibazo kimaze imyaka 27 kigibwaho impaka, bishimiye  ubutwari bwa Perezida w'Ubufaransa muri iki gihe, Emmanuel Macron, washyizeho iyi Komisiyo yigenga, bikagaragaza ubushake bwo gushyira ukuri ahabona, guha agaciro abakorewe Jenoside no kuzahura umubano hagati y'Ubufaransa n'uRwanda. Ibi byanashimangiwe na Leta y'uRwanda, isanga iyi ari intangiriro nziza y'urugendo rushya kandi rwiza mu mibanire y'ibihugu byombi.

    Icyakora rero, nubwo iki cyegeranyo kidaca ku ruhande ibikorwa bigayitse by'abanyapolitiki barangajwe imbere na Perezida Mitterrand, birimo kwitiranya ikibazo cy'amoko n'intambara hagati ya FPR-Inkotanyi na Leta ya Yuvenali Habyarimana, bikaza gutuma Abatutsi bicwa kuko bafatwaga nk'abanzi b'u Rwanda, abasesenguzi basanga hari n'inenge muri iki cyegeranyo:

    1. Komisiyo Declert yirinze gushinja Ubufaransa ubugambanyi mu gutegura umugambi wa Jenoside, ngo kuko nta kimenyetso gifatika yabonye. Aha harimo kwivuguruza kuko icyegeranyo ubwacyo kivuga ko Leta ya Miterrand yafashije ubutegetsi bwariho mu Rwanda, izi neza ko Habyarimana n'akazu ke bari mu bikorwa byo gutegura umushinga munini wo gutsemba Abatutsi, u Rwanda n'Ubufaransa byafataga nk'abanzi b'Igihugu. Inyandiko nyinshi zigaragaza ko uwari Ambasaderi w'Ubufaransa mu Rwanda atahwemye kubwira ba shebuja b'I Paris ko Interahamwe zitegurwa ngo zitsembe Abatutsi n'abadahuje imyumvire nazo, ndetse n'ingabo za Loni zari mu Rwanda nta munsi zitatabaje Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, kandi uBufaransa ni umunyamuryango wako uhoraho. Ibi ni nko kwitabira inama z'ubukwe, ugatwerera, ukanabutaha, ariko ugahakana kuba waragize uruhare mu babuteguye.

    2. Mu cyegeranyo cya 'Komisiyo Declert' ntaho bavuga operasiyo za gisirikari ingabo z'Abafaransa zoherejwemo mu Rwanda, nka 'Opération Noroît' na 'Opération Tuquoise' zose zaje gushyigikira ubutegetsi bwakoze Jenoside. Komisiyo ivuga ko itahawe impapuro zijyanye n'ibikorwa bya gisirikari by'Ubufaransa mu Rwanda. Aha, abakurikiraniye hafi imikorere y'iyi Komisiyo bavuga ko igice kirebana no gusesengura ubutumwa bwa gisirikari ingabo z'Ubufaransa zajemo mu Rwanda cyari cyashinzwe umugore witwa Julie d'Andurain waje kuva muri iyi Komisiyo, bimaze kugaragara ko abogamiye ku bajenosideri.

    Aho aviriyemo rero, birakekwa ko nta wundi wahawe izi nshingano, cyangwa ibyo yari yakoze bikagirwa imfabusa kubera kubogama. Biranashoboka ariko ko kuvuga ku bikorwa bya gisirikari byaba byarirengagijwe nkana, hatinywa kuvuguruza ibinyoma byo gutagatifuza ibikorwa bya gisirikari Ubufaransa bwakoze mu Rwanda, nko kwemeza ko ''Opération Tuquoise''yari  mu bikorwa by'ubugiraneza! Nyamara uwitwa Guillaume Ancel wari muri iyo operasiyo yivugira ko ubutumwa bari bahawe ntaho buhuriye n'ubutabazi cyangwa ubugiraneza, ko ahubwo bwari bugamije gusubiza mu birindiro Leta n'ingabo zariho zitsindwa, byananirana abicanyi bagafashwa guhungira muri Zayire, ari nako byagenze.

    Icyegeranyo ntigisesengura byimbitse imyitwarire ya  Christophe Mitterrand, umuhungu wa Perezida Mitterrand, wari ushinzwe by'umwihariko gutabara Leta y'abajenosideri. Abasirikari b'Abafaransa bagaragaye kuri za bariyeri basaba indangamuntu ngo Umututsi yicwe, ntacyo zivugwaho, abafashije Ex-Far ku rugamba  ku manywa y'ihangu, byarengejweho uruho rw'amazi, hirengagijwe ubuhamya bw'abasirikari b'Ubufaransa bivugira ko bagize uruhare muri ibyo bikorwa,nka Adjudant Chef Prungnaud na General Vallet.Bigaragara rero nk'aho iyi Komisiyo yari ishinzwe kureba amahano ya bamwe mu banyapolitiki gusa, naho aya gisirikari ntavugwe.Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Ubufaransa muri iki gihe, François Lecointre, yari aherutse kwishongora , ubwo yavugaga ko 'ari ubusazi' gushinja izo ngabo uruhare mu byabaye mu Rwanda. Kuba yarabivuze n'icyegeranyo kitarasohoka, birerekana ko yari azi neza ibikubiyemo.

    3.Iki cyegeranyo ntikivuga, ku buryo butarya iminwa, ko n'ubu hari          Abajenosideri bagikingiwe ikibaba n'Ubufaransa, bakaba bakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri icyo gihugu hari Agatha Kanziga wagaragajwe nk'umwe mu bavurabwenge ba Jenoside. Uwo mugore-gito yimwe(bya nyirarureshwa) ubuhungiro mu Bufaransa ku buryo bwemewe n'amategeko, ariko icyo gihugu cyanze kumuburanisha cyangwa ngo kimwirukane, ajye aho ashobora gushyikirizwa ubucamanza. Muri make Ubufaransa ni indiri y'abajenosideri batabarika, nka Padiri Wensislas Munyeshyaka, Laurent Bucyibarura n'abandi ba ruharwa benshi cyane.

    Nubwo koko iki cyegeranyo cya 'Komisiyo Declert' ari urufatiro rw'ukuri uri ku ruhare rw'Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bikaba bikwiye gushimirwa Perezida Emmanuel Macron, ntawabura kuvuga ko hari ibigikeneye kujya ahabona. Uru ni urufunguzo rw'ubundi bushakashatsi buzarushaho gushyira ibintu mu mucyo, ntihagire uzasigara ari'umutagatifu'kandi ari umugome mu bandi ukwiye kumenyekana. Ikindi iyi Komisiyo yaje itinze, kuko imyaka 27 yose ukuri kwarapfukiranywe yafashije abagome gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Icyo kwishimira gusa ni uko nta na rimwe gukora neza bijya bikererwa. Turizera ko  ibyiza biri imbere, nko kuburanisha umuntu wese watumye Ubufaransa bwijandika muri Jenoside, kandi iki gihugu kigafasha mu guta muri yombi abajenosideri, baba abari mu Bufaransa, baba n'abakihishahisha za Mayotte no mu bindi bihugu. Ni ngombwa kandi ko habaho ubutabera budacagase.Abajenosideri nibahanwa,  abahohotewe muri Jenoside bazagenerwe indishyi, kuko ihame ry'amategeko rivuga ko 'nta ndishyi, nta butabera'.

    Ibindi nko kuzimya no gukoma mu nkokora abashyigikiye imitwe y'iterabwoba nka FDLR n'iyindi, tuzabyisabira Perezida Emmanuel Macron utegerejwe mu ruzinduko mu Rwanda mu minsi mike iri imbere.

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

    The post Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/raporo-ishinja-ubufaransa-uruhare-rutaziguye-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-yakiriwe-neza-ariko-irimo-inenge-kuko-hari-ibyagizwe-ubwiru/

  • Nubwo guhangana na COVID bidutwara igihe kinini dukwiye no gusengera Igihugu cyacu- Kagame #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2021 mu isengesho ngarukamwaka ryo gusengera Igihugu, rizwi nka 'National Prayer Breakfast'.

    Muri iri sengesho ryabaye mu buryo budasanzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, perezida Kagame Paul yatanze ubutumwa, avuga ko ari byiza kuba umuco wo gushima Imana no gusengera Igihugu ugikomeje nubwo ari mu bihe bya COVID-19.

    Yagize ati 'Nubwo guhangana na cyo bidutwara igihe kinini, birakwiye ko dufata uyu mwanya tugasengera Igihugu cyacu.'

    Perezida Kagame avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda bafite byinshi byo gushimira 'cyane cyane ko Abanyarwanda twese dufatanyije n’abayobozi bacu, twashoboye kwirinda ingaruka zikomeye z’iyi ndwara.'

    Umukuru w’Igihugu yagarutse ku ntambwe ikomeje guterwa mu guhangana n’iki cyorezo, avuga ko by’umwihariko inkingo zabonetse ndetse zikaba zaratewe bamwe, zizagira uruhare mu gusohoka u ngaruka zacyo.

    Yagize ati 'Twishimiye kandi inkingo twabonye zizadufasha gusohoka muri ibi bihe twatewe na COVID-19 tukongera kubaka ubukungu bw’Igihugu cyacu.'

    Yavuze ko nk’isengesho nk’iri risanzwe rihuza abayobozi, rikwiye kuba umwanya wo kwiyibutsa inshingano zabo.

    Ati 'Nk’Abayobozi rero, guhura dutya, ni umwanya mwiza wo gutekereza ku nshingano zacu no kongera imbaraga, ubushake n’uburyo byo gukomeza gukorera Abanyarwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Ntawashidikanya ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda, cyane cyane abasanganywe intege nke. Ibyo dukora byose rero, tugomba kubikora tuzirikana buri gihe ko tubikorera abo dushinzwe.'

    Yavuze ko adashidikanya ko 'iri sengesho ry’uyu munsi ritwongera imbaraga n’ubushake byo gukorera hamwe kugira ngo tugeze Igihugu cyacu ku rwego twifuza.'

    Gusa ngo birasaba ko habaho kongera ibaraga mu mikorere kugira ngo habeho kwishumbusha igihe cyatakaye. Ati 'Uwo ni wo mugisha twifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda.'

    Muri iri sengesho kandi hagarutswe ku byiza u Rwanda rwagezeho mu mwaka ushize nubwo rwanyuze mu bihe bidasanzwe byatewe n’iki cyorezo.

    Ifoto ni iyo muri 2019 ubwo habagaho isengesho nk’iri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nubwo-guhangana-na-COVID-bidutwara-igihe-kinini-dukwiye-no-gusengera-Igihugu-cyacu-Kagame

  • Perezida Kagame yifatanyije n’abanyamadini gushima Imana ku buryo u Rwanda rwitwaye mu bihe bya Covid-19 –

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 28 Werurwe ubwo habaga amasengesho ngaruka mwaka yo gusengera igihugu azwi nka ‘‘National Prayer Breakfast’.

    Aya masengesho ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru muri aya masengesho, yavuze ko ashima kuba ibikorwa byo gusengera igihugu byarakomeje no muri ibi bihe bya COVID-19 ndetse yemeza ko bikwiye.

    Ati “Nishimiye ko umuco wo gushima no gusengera igihugu cyacu ugikomeza no muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 nubwo guhangana nacyo bidutwara igihe kinini. Birakwiye ko dufata umwanya nk’uyu tugasengera igihugu cyacu.”

    Yavuze ko u Rwanda rufite byinshi byo gushimira Imana birimo no kuba rwarabashije kubona inkingo za COVID-19.

    Ati “Dufite byinshi byo gushimira, turashimira cyane cyane ko twese Abanyarwanda dufatanyije n’abayobozi bacu twashoboye kwirinda ingaruka zikomeye z’iyi ndwara. Twishimiye kandi ko inkingo twabonye zizadufasha gusohoka muri ibi bihe twatewe na COVID-19 tukongera kubaka ubukungu bw’igihugu cyacu. Nk’abayobozi rero guhura gutya ni umwanya mwiza wo gutekereza ku nshingano zacu no kongera imbaraga, ubushake n’uburyo bwo gukomeza gukorera Abanyarwanda.”

    Perezida Kagame yavuze ko aya masengesho akwiye kongerera abayitabiriye imbaraga zo gukorera neza abo bafite mu nshingano.

    Ati “Nta washidikanya ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda cyane cyane abasanganywe intege nke. Ibyo dukora byose rero tugomba kubikora tuzirikana ko buri gihe tubikorera abo dushinzwe. Ntabwo nshidikanya ko iri sengesho ry’uyu munsi ritwongerera imbaraga n’ubushake byo gukorera hamwe kugira ngo tugeze igihugu cyacu ku rwego twifuza. Ibi biradusaba gukora byinshi kurushaho kandi neza tunashakisha uko twakwishumbusha igihe twatakaje. Uwo niwo mugisha twifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda.”

    Aya masengesho yo gusengera igihugu yari ateganyijwe kuba muri Mutarama 2021 gusa aza gusubikwa. Umwe mu bagize Komite Nshingwabikorwa ya Rwanda Leaders Fellowship, Rev. Canon Dr Antoine Rutayisire, iki gihe yabwiye The NewTimes ko aya masengesho yari ateganyijwe yahagaritswe kubera COVID-19.

    Yagize ati “Nyuma y’isesengura ku kwiyongera kw’abandura COVID-19 mu gihugu, twahagaritse iki gikorwa ngarukamwaka.”

    Aya masengesho ahuriza hamwe abayobozi muri Guverinoma, abikorera ku giti cyabo n’abagize sosiyete sivile, hagamijwe gushimira Imana ibyo yagejeje ku Rwanda mu mwaka urangiye no kuyiragiza umushya uba ugiye gutangira.

    Iki gikorwa cy’amasengesho yo gusengera igihugu cyatangiye bwa mbere tariki 1 Nzeri 1995, ubu akaba ari ku nshuro ya 26 kiba.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite byinshi byo gushimira Imana birimo n’uko rwabashije kubona inkingo za Coronavirus

  • Rubavu : Mudugudu na DASSO bafungiwe gukubita umuturage bikamuviramo kumugara #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi bakekwaho kuba barakubise uriya muturage tariki 25 Ukuboza 2020 bakamuvuna igufwa bikaba byaramuviriyemo ubumuga kuko ubu bamushyizemo inyunganirangingo (Tije).

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bantu bombi bari mu maboko y’uru rwego ndetse ko dosiye yabo iri gukorwaho kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Uyu muvugizi wa RIB avuga ko ibijyanye n’ubumuga buvugwa kuri uriya muturage, bizemezwa n’inzego z’ubuvuzi kuko ari zo zibifitiye ububasha.

    ITEGEKO RIVUGA IKI ?

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo yaryo ya 121 ifite umutwe ugira uti 'Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake'

    Iyi ngingo igira iti 'Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Mudugudu-na-DASSO-bafungiwe-gukubita-umuturage-bikamuviramo-kumugara

  • Central Africa: Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro bambitswe imidali #rwanda #RwOT

    Abapolisi b'u Rwanda bambitswe imidali bari mu itsinda ry'abashinzwe kurinda abaturage bakuwe mu byabo n'intambara no kurinda abandi bayobozi (Rwanda Formed Police Unit-One), riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Safari Uwimana, rikaba ryarageze muri iki gihugu mu kwezi k'Ukuboza 2019.

    Iri tsinda rya FPU-1 rikorera mu Mujyi wa Bangui ibikorwa bitandukanye byo kurinda abayobozi bakuru, gucunga umutekano w'abaturage, kurinda abakuwe mu byabo bari mu nkambi, gukora amarondo, kurinda ibikorwa remezo, guherekeza n'ibindi bikorwa bitandukanye.

    Umuhango wo kwambikwa imidali wayobowe n'Umuyobozi w'imitwe ishinzwe ubutumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu Mujyi wa Bangui, Brig. Gen. Driss Oukaddour.

    Uyu muhango wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Umuhango wo kwambikwa imidali wayobowe n'umuyobozi w'imitwe ishinzwe ubutumwa bw'umuryango w'abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu Mujyi wa Bangui Brig. Gen. Driss Oukaddour.

    Uyu muhango wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Iki gikorwa kitabiriwe n'abapolisi n'abasirikari bakuru n'andi matsinda ari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye baturutse mu bindi bihugu.

    Brig. Gen. Driss yashimiye abapolisi b'u Rwanda bambitswe imidali ku bwitange n'umuhati bagaragaje mu kazi kabo bakagakora kinyamwuga nubwo bahuye n'imbogamizi z'icyorezo cya COVID-19 n'ibindi bibazo bitandukanye.

    Umuyobozi w'iri tsinda ry'abapolisi b'u Rwanda, ACP Safari Uwimana nawe yashimiye abapolisi ayoboye kubera imyitwarire no gukorera hamwe byabaranze mu kazi kabo kaburi munsi.

    Yagize ati 'Ndashimira aba bapolisi, bagaragaje imyitwarire myiza akazi bashinzwe bagakora kinyamwuga. Turashimira n'abayobozi batahwemye kutugira inama bigatuma tubasha gusohoza ishingano no gushyira mu bikorwa ibyo dushinzwe.'

    ACP Safari yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA muri rusange, ashimira abaturage b'Igihugu cya Repubulika ya Central Africa n'abandi bose bagiye bafatanya mu gihe cy'amezi 16 bahamaze.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/central-africa-abapolisi-b-u-rwanda-bari-mu-butumwa-bw-amahoro-bambitswe

  • Umugaba w'Ingabo za Tanzania yavuze ko hari ibanga Magufuli yamusigiye azabwira Perezida Mushya #rwanda #RwOT

    Ibi uyu mujenerali yabitangarije mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma uwari Perezida wa Tanzaniya Dr. John Joseph Pombe Magufuli wabaye kuwa Gatanu w'iki cyumweru

    Yagize ati 'We ubwe hari ikintu yanyibwiriye nshaka kukubwira ariko sinshaka kubivugira hano ahubwo nzaza mu biro byawe.'

    Nkuko Citizen Tanzania yabitangaje,Gen Mabeyo yavuze ko Magufuli yahoraga yifuza iterambere ry'ubukungu no kongera imbaraga z'abashinzwe umutekano kuko ngo muri iki gihe isi igezemo, igihugu gikomeye mu bukungu kigomba kuba gifite igisirikare gikomeye.

    Ati 'Perezida Magufuli yagaragarije abashinzwe umutekano ko adufitiye ikizere kandi yakoraga ibishoboka ibikenewe bikaboneka ku buryo kurinda umutekano w'igihugu byoroha.'

    Yijeje kandi Perezida Samia Suluhu Hassan ko ingabo zimuri inyuma kandi ziteguye kumurinda n'igihugu muri rusange.

    Ati 'Tuzakomeza kukurinda kandi tuzanakubaha.'

    Madamu Samia Hassan wari usanzwe ari Visi Perezida w'iki gihugu, yarahiriye gusimbura Nyakwigendera Magufuli mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, mu muhango wabereye mu Biro by'Umukuru w'Igihugu biri i Dar es Salaam.

    Samia Suluhu Hassan yagiye mu mateka nk'umugore wa mbere uyoboye Tanzania, ndetse akaba ari uwa kabiri muri Afurika y'Uburasirazuba ubashije kuba Perezida, nyuma y'Umurundi Sylvie Kinigi, wayoboye u Burundi kuva muri Nyakanga 1993 kugera Gashyantare 1994.

    Nk'uko biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Tanzania, Samia Suluhu w'imyaka 61, azayobora Tanzania kugeza mu mwaka wa 2025, kandi biteganyijwe ko azahita ashyiraho Visi Perezida, nyuma yo kugisha inama amashyaka yo muri iki gihugu.

    Mu ijambo yagejeje ku bari bakurikiye ibi birori, barimo abari mu Ngoro y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ababikurikiye kuri Televiziyo y'Igihugu, TBC,yavuze ko yiteguye kuzuza inshingano nka Perezida mushya wa Tanzania.

    Perezida Samia Hassan yasabye abaturage ba Tanzania 'kwirinda ibibatandukanya, kandi yizeza kuzaharanira ko Tanzania iba igihugu gihamye ku ruhando mpuzamahanga'.

    Yavuze ko muri ibi bihe bikomeye, atari umwanya wo kwitana ba mwana, asaba ko abaturage barangwa n'ubumwe bw'abanyagihugu muri ibi bihe byo kunamira Perezida Magufuli uherutse kwitaba Imana.

    Perezida Samia Hassan yavuze ko Dr. Magufuli yakundaga igihugu cye ndetse ari umuntu wakoraga ibishoboka byose ngo azane impinduka muri Tanzania.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/umugaba-w-ingabo-za-tanzania-yavuze-ko-hari-ibanga-magufuli-yamusigiye-ngo

  • Mozambique: Intagondwa ziyitirira Islam 'zateze abakozi barimo bahunga bava muri hoteli' #rwanda #RwOT

    Umugabo ukomoka muri Afurika y'epfo byemejwe ko yapfuye, ariko amakuru menshi ntabwo aramenyekana neza.

    Abantu babarirwa mu magana bahunze imirwano, yatangiye ku wa gatatu mu mujyi wa Palma. Abahungishijwe barimo n'abanyamahanga bakora mu rwego rwo gucukura ibitoro.

    Kompanyi Total y'Abafaransa ikora mu gucuruza ibikomoka kuri peteroli yavuze ko byabaye ngombwa ko iba ihagaritse imirimo yayo ahacukurwa ibitoro hari hafi aho.

    Iyi kompanyi hari hashize igihe gito itangaje ko igiye kongera gutangira uwo mushinga wa miliyari 20 z'amadolari y'Amerika, yari yahagaritse mu kwezi kwa mbere kubera impungenge ku mutekano.

    Mu itangazo Total yasohoye, yavuze ko nta mukozi wayo n'umwe wishwe mu byabaye, ariko “kongera gutangiza umushinga kwari guteganyijwe mu ntangiriro y'iki cyumweru” kwahagaritswe.

    Kompanyi Total yavuze ko ifitiye icyizere inzego z'umutekano za Mozambique, zirimo kugerageza kongera kugenzura ako karere.

    Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch wavuze ko ababibonye bawubwiye ko babonye “imirambo ku mihanda n'abahatuye bahunga nyuma yuko… abarwanyi barashe mu bantu no ku nyubako batarobanura”.

    Amajyaruguru ya Mozambique yashegeshwe n'intagondwa kuva mu mwaka wa 2017.

    Intagondwa zikorana n'umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) ni zo ziri muri iyi mirwano mu karere ka Cabo Delgado kiganjemo abayisilamu. Imirwano imaze guhitana abantu barenga 2,500 naho abagera ku 700,000 bataye ingo zabo.

    Hari amakuru ataremezwa avuga ko Abongereza bari mu baheze mu gihirahiro muri uko kugota hoteli.

    Umuvugizi w'ibiro by'Ubwongereza bishinzwe ububanyi n'amahanga n'iterambere yabwiye BBC ati:

    “Ambasade yacu i Maputo irimo kuvugana mu buryo butaziguye n'abategetsi b'i Cabo Delgado mu gushaka amakuru yihutirwa arenzeho kuri ibi birimo kuvugwa”.

    Mu ntangirio y'iki cyumweru, intagondwa zagabye igitero gitunguranye ku mujyi wa Palma, zitera amaduka, amabanki n'ikigo cya gisirikare.

    Abantu babarirwa mu magana bahunze iyo mirwano, birukira mu mashyamba no mu byaro baturanye. Abanyamahanga bagera hafi ku 180 n'abakora mu bucukuzi bw'ibitoro bahungiye muri 'Amarula Palma hotel'.

    Ku wa gatanu, bamwe bagerageje guhunga bava muri iyo hoteli bagiye mu rukurikirane rw'imodoka, bagambiriye kujya ku mwaro uri hafi aho, nkuko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga, bisubiramo amagambo ya Lionel Dyck.

    Bwana Dyck akuriye ikigo cyigenga cyo muri Afurika y'epfo gitanga ubujyanama mu rwego rw'umutekano gikorana na leta ya Mozambique.

    Ariko baguye mu mutego hanze ya hoteli, nkuko Bwana Dyck abivuga. Yongeyeho ko mu ntangiriro abantu batari munsi ya 20 bajyanwe ahantu hatekanye batwawe mu ndege za kajugujugu.

    Umugabo wo muri Afurika y'epfo wemejwe ko yishwe, byibazwa ko yari atwaye imwe mu modoka zarimo zihungisha abavaga muri iyo hoteli.

    Umuntu umwe yabwiye BBC ko abantu benshi bashoboye guhungishwa bakagezwa mu mujyi wa Pemba, uri ku ntera ya 420km mu majyepfo ya Palma.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/mozambique-intagondwa-ziyitirira-islam-zateze-abakozi-barimo-bahunga-bava-muri

  • Rubavu: Dasso na Mudugudu bakurikiranyweho gukubita umuturage – #rwanda #RwOT

    Abo bantu bakekwaho kuba ku wa 25 Ukuboza 2020 mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe barakubise Nsengiyumva Jean d'Amour bakamuvuna igufa ry'akaguru ubu akaba arimo tije.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y'itabwa muri yombi ry'abo bantu, avuga ko dosiye irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ati 'Dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Ku birebana n'ubumuga, abacamanza ni bo bazabyemeza bagendeye ku byo abaganga bazagaragaza, bikaba byakongera ibihano cyangwa bikagabanuka.''

    Yasoje asaba abayobozi kubaha abo bayobora n'abaturage bakubaha amabwiriza y'abayobozi.

    Ingingo ya 121 y' itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw'umubiri gukora no gutakaza igice cy'umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Abayobozi bakekwaho gukubita umuturage bakamuvuna igufwa i Rubavu bari mu maboko ya RIB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-dasso-na-mudugudu-bakurikiranyweho-gukubita-umuturage

  • Umugore ufite iminwa minini cyane akomeje guca ibintu hirya no hino ku isi (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore ukomoka muri Connecticut muri US, akaba afite iminwa minini ndetse yaguka muburyo budasanzwe, akomeje gutangaza abantu, aho na we anemera ko ariwe ufite iminwa minini ku Isi.

    Uyu mugore yabwiye abamukurikira kuri Tik Tok ko iminwa ye iruta kure cyane iy'umuntu wanditswe muri Guinness World Record ireshya na sentimetero hafi 10.

    Uyu mugore yafunguye uru rubuga mu rwego rwo kwereka abantu ko azi kuririmba ariko byarangiye yigaruriye imitima ya benshi kubera iminwa ye minini.

    Uyu mugore yavuze ko iyi minwa ye yanamuhesheje amafaranga menshi.

    Ati 'TikTok ubusanzwe ihemba abantu bakora video zigakundwa bitewe n'umubare w'abazirebye uhembwa amafaranga kuva kuri 0.3 kugeza ku 1,000.

    Ntabwo byakumvikana neza ariko amwe mu mashusho yanjye yagize miliyoni 50 y'abayarebye.Ukoze imibare neza ntabwo byaba biteye isoni kurira sandwich kuri camera.'

    Uyu mugore yavuze ko nubwo umunwa we munini wamuhesheje umugati ariko agitangira yaterwaga ipfunwe n'ibitutsi abantu bamutukaga.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugore-ufite-iminwa-minini-cyane-akomeje-guca-ibintu-hirya-no-hino-ku-isiamafoto/