Category: Uncategorized

  • Umugore yatabaje Polisi ,ihageze ayisaba ko batera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Maria Montanez-Colon yatawe muri yombi azira gukinisha umurongo w' ubutabazi wa Polisi, 911. Ubwo uyu mugore wo muri Leta ya Florida yahamagaraga kuri polisi atabaza umupolisi yamugeraho agamusaba ko batera akabariro.

    Montanez-Colon yahamagaye polisi avuga ko yasinze agatanga imodoka y' uwahoze ari umugabo witabye Imana none akaba ashaka ko polisi imufasha kuyigaruza.

    Umupolisi Justin Davoult yageze mu rugo rw' uyu mugore agira ngo amufashe mu kibazo yari yabwiye polisi, maze uyu mugore atangira ku mukorakora mu gituza amubwira ko hashize umwaka adakora imibonano mpuzabitsina amusaba ko bayikorana.

    Davoult yarabyanze maze yisubirira ku kazi ke. Nyamugore ntiyashyirwa arongera ahamagara 911 avuga ko umupolisi bamwoherereje nta kintu yamufashije ahubwo yasize amurakaje.

    Polisi y' iki gihugu yahise imuta muri yombi imuziza gukoresha nabi umurongo washyiriweho ubutabazi.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugore-yatabaje-polisi-ihageze-ayisaba-ko-batera-akabariro/

  • Umunsi wishimwe rikomeye ku munyamakuru Kada… – #rwanda #RwOT

    Amashuri y'umwana by'umwihariko w'umukobwa ni ikintu gihangayikisha ababyeyi n'isi nzima. Kuri ubu mu Rwanda uburezi bwabaye rusange ku bitsina byombi ndetse ni imwe mu nkingi ntakuka ubukungu bw'igihugu cy'u Rwanda bushingiyeho.

    Mu banyeshuri basoje A1 muri IPRC Kigali harimo umunyamakurukazi muto Kadada Kercey. Ni ishimwe rikomeye kuri we nk’uko yabitangarije INYARWANDA. Uyu mwari wavutse ku itariki ya 18 Mata 1999 amaze gukora ku bitangazamakuru bikomeye binyuranye birimo TV1 mu mwaka wa 2018, TV10 mu mwaka wa 2019, Isango TV mu mwaka wa 2020, kuri ubu akaba akorera radiyo yitwa Country FM.

    Aganira na INYARWANDA, Kadada Kercey yavuze ko ashimira abantu bose bamufashije muri urugendo rukomeye barimo umubyeyi we (nyina) wanamubwiye kuri uyu munsi ko amwizeye kandi azagera kure, Se nawe yamubwiye gukomeza kugira imbaraga mu byo akora kandi akaziga amashuri yose ashoboka, abavandimwe be nabo bamubwiye ko batewe ishema nawe. Ni intambwe ikomeye yateye kuri uyu munsi ndetse n'inshuti zamwise intwali kandi ko byose akomeje kubikora neza.

    Uyu mukobwa yifuza ko ku myaka 25 y’amavuko kuzaba afite umwana n'umugabo. Ku bwe yumva yaziga akagera byibura ku cyiciro cya gatatu cya kaminuza ni ukuvuga Master’s. Yishimira kuba umunyamakuru by'umwihariko wa radiyo Country FM anavuga ko atewe ishema n’abo bakorana by'umwihariko umuyobozi we witwa Noojpa.

    REBA AMAFOTO YE YASOJE KAMINUZA

    Kadada Kercey mu byishimo byo gusoza Kaminuza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104486/umunsi-wishimwe-rikomeye-ku-munyamakuru-kadada-kercey-wimyaka-21-wasoje-kaminuza-amafoto-104486.html

  • Igitego kimwe mu minota 540! Ibyaranze urugen… – #rwanda #RwOT

    Imyaka 17 irihiritse ikipe y'igihugu y'u Rwanda ibonye itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere yabereye muri Tunisia, kuva icyo gihe ntarongera gusubirayo.

    Nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika 'CAF' ishyize hanze amatsinda yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika 'CAN 2022' u Rwanda rukisanga ruri kumwe na Cameroon izakira irushanwa, Mozambique na Cape Vert, umubare munini w'Abanyarwanda batangiye kugira icyizere ko nyuma y'imyaka myinshi ishize ikipe y'igihugu idakina CAN, ari cyo gihe cyo kongera kwandika amateka.

    Byasabaga u Rwanda kuzasoza mu makipe abiri ya mbere muri iri tsinda kugira ngo azagaragare muri CAN 2022. Uretse Cameroun, andi makipe asigaye byarashobokaga gukina ukayakuraho amanota yose.

    U Rwanda rwatangiye urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2022, tariki ya 14 Ugushyingo 2019, ubwo rwatsindirwaga i Maputo na Mozambique mu mukino wa mbere ibitego 2-0. Icyizere cyari kikiri cyose kuko hari hasigaye gukinwa imikino itanu harimo itatu yo mu rugo.

    Nyuma y'iminsi itatu Amavubi avuze i Maputo, yakiriye Cameroun I Kigali, atsindirwa mu rugo igitego 1-0, imvugo za benshi zitangira guhinduka ndetse icyizere bari bafite bakibona amakipe bari kumwe mu itsinda gitangira kugabanuka.

    Tariki ya 12 Ugushyingo 2020, Amavubi yakinnye umukino wa gatatu mu itsinda na Cape Vert, wabereye i Praia. Abakinnyi b'Amavubi bagerageje gutanga imbaraga zabo ahanini bitewe n'igitutu cy'Abanyarwanda bifuzaga umusaruro mwiza kuri iyi kipe, bituma iminota 90 irangira batinjijwe igitego ariko nabo ntacyo batsinze. Babona inota rya mbere muri uru rugendo.

    Byasabye iminsi itanu gusa kugira ngo u Rwanda rubone inota rya kabiri mu itsinda nyuma yo kunganyiriza i Kigali na Cape Vert 0-0. Muri uyu mukino Ally Niyonzima ukina mu kibuga hagatiyahawe ikarita itukura, Amavubi basigara mu kibuga ari 10.

    Nubwo byari bigoye ariko amahirwe yo kujya muri CAN yari agihari ku Mavubi yasabwaga gutsinda imikino ibiri yari isigaje, ariko igategereza n'uko mu yindi mikino y'ibihugu bari kumwe mu itsinda yagenze.

    Igitutu ku bakinnyi n'umutoza cyari cyazamutse kubera ko Abanyarwanda bataherukaga kubona ikipe yabo ibona amanota atatu y'intsinzi, by'umwihariko ku kibuga cyabo.

    Tariki ya 24 Werurwe 2021, nibwo Amavubi yabonye amanota atatu ya mbere muri iyi mikino, nyuma yo gutsindira Mozambique kuri Stade ya Kigali igitego 1-0, cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 69 avuye ku ntebe y'abasimbura, ubwo Manzi Thierry yamuhaga umwanya ku munota wa 46.

    Iyi ntsinzi yagaruye Amavubi muri Kuruse yo gushaka itike ya CAN, yasabwaga gutsinda umukino wa Cameroun wari usigaye, ubundi agakora amateka. Gusa ibintu byaje kuzamba ubwo Cape Vert yatsindaga Cameroun 3-1, bikomeza imibare y'Amavubi yo kubona itike.

    Byasabaga ko Amavubi atsinda Cameroun byibura ibitego bitanu, kugira ngo Cape Vert ninganya na Mozambique, Amavubi azakomeza ku kinyuranyo cy'ibitego.

    Tariki ya 30 Werurwe 2021, ku kibuga cya Japoma mu mujyi wa Douala, Amavubi yinjiye mu kibuga afite icyizere cyo kubona amanota atatu, ubundi agategereza ibiva mu mukino wa Cape Vert na Mozambique, wakiniwe i Maputo.

    Iminota 90 yarangiye i Douala nta gitego kibonetse ku mpande zombi, inzozi z'Amavubi zo kujya muri CAN 2022 zirangirira ku kibuga Japoma, kuko yahise agira amanota 6, mu gihe Cape Vert yakoze akazi gakomeye itsindira Mozambique mu rugo igitego 1-0, igira amanota 10 izamuka ari iya kabiri mu itsinda.

    U Rwanda ni cyo gihugu cyatsinze ibitego bike muri aya majonjora y’igikombe cya Afurika, aho cyatsinze igitego 1 cyonyine, rukaba rukurikirwa na Sudan y’Epfo ndetse na Botswana zatsinze 2.

    Uyu musaruro w'Amavubi ntiwashimishije Abakinnyi, Umutoza  ndetse n'Abanyarwanda muri rusange kubera ko bari biteze kubona ikipe yabo yandika amateka aheruka mu 2004, gusa ku munota wa nyuma birangira byanze.

    Umukino wa Cameroon washyize iherezo ku nzozi z’Amavubi zo kujya muri CAN 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104481/igitego-kimwe-mu-minota-540-ibyaranze-urugendo-rwamavubi-mu-gushaka-itike-ya-can-2022-rwas-104481.html

  • Miss Vanessa Uwase yavuze ku wahoze ari umukunzi we anavuga ibyo agenderaho ahitamo umusore bakundana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Vanessa Raïssa yavuze ku wahoze ari umukunzi we wamenyekanye ku izina rya Puttin Kabalu ndetse anavuga ibyo asanzwe agenderaho mu guhitamo umusore bakundana. Ibi Vanessa yabivugiye mu kiganiro kirambuye yagiranye na Dash Dash Tv aho yanagarutse ku buzima bwe busanzwe kuva yaba igisonga cya mbere cya Nyampinga w'U Rwanda 2015 kugeza ubu.
    Mu gutangira ikiganiro, Vanessa yavuze ko mu bakobwa benshi bagiye begukana amakamba ya Miss Rwanda mu myaka ishize uwo abona wakoze ibikorwa byinshi kurusha abandi ari Mutesi Jolly (Nyampinga w'U Rwanda wa 2016) kuko we yakomeje gukora ibikorwa bye ndetse na nyuma yuko atanz ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2017 ariha Iradukunda Elsa.
    Abajijwe ku bijyanye n'akabyiniriro yihaye kuri instagram ariko Her Majesty , Vanessa yavuze ko ubusanzwe akunda kwiyaturiraho ibintu byiza akaba ariyo mpamvu yahisemo kwiyita aka kazina gasanzwe ari akazina k'icyubahiro kitwa Abamikazi. Yagize ati ” Nkunda kwiyaturiraho ibintu byiza. Nakiyise kubera ko nashakaga kwiyaturiraho kuba umuntu amukomeye abantu bareberaho “.

    Miss Uwase Vanessa Raïssa

    Miss Uwase Vanessa yabajijwe ku bijyanye n'umusore wamenyekanye ku izina rya Putin Kabalu bakundanye igihe gisaga umwaka umwe ndetse akanamwambika impeta nyuma baza gutandukana, uyu musore abantu benshi bamenye nk'umuherwe ukomeye cyane, Miss Vanessa bakundanye yagize icyo amuvugaho aho yavuze ko ari umuntu usanzwe nta kintu gihambaye atandukaniyeho n'abandi. Yagize ati ” Ni umuntu usanzwe, ni umu ex nk'abandi ba ex banjye bose “.

    Abajijwe ku bijyanye nuko hari undi musore waba arimo gukundana nawe muri iyi minsi, Miss Vanessa yagize ati ” Uyu munsi ndi mu Rukundo nanjye ubwanjye nahisemo kuba ndetse kuruha abandi, mbanze ndwihe nanjye kuberako hari igihe umuntu aba akeneye igihe cya pause. Kuva mu bintu uhita ujya mu bintu ntabwo ari byiza “.

    Miss Vanessa yakomeje avuga icyo agenderaho ahitamo umusore bakundana dore ko abenshi batinya kuba bamwegera bitewe nuko bamubona ndetse nuko asanzwe azwi. Vanessa yagize ati “ Njyewe kereka umuntu utanzi, njyewe n'umuntu udafite urwara rwo kwishima twakundana, apfa kuba amfatiranue igihe kiza ndi single kandi nanjye nshaka kujya muri relationship. Njye nkunda umuntu bitewe nukuntu twahuje, nukuntu namwiyumvisemo cyangwa  ukuntu ateye n'umutima we “.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/miss-vanessa-uwase-yavuze-ku-wahoze-ari-umukunzi-we-anavuga-ibyo-agenderaho-ahitamo-umusore-bakundana/

  • MU MAFOTO 10 MEZA: Dore umukobwa mwiza uri mu mashusho y'indirimbo nshya ya Yvan Buravan – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize nibwo umuhanzi Yvan Buravan yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise ” Supernatural “. Iyi ni indirimbo abantu benshi bagiye bakunda bitewe n'amagambo arimo injyana yayo ndetse by'umwihariko umukobwa uri muri iyi ndirimbo. YEGOB twifuje kubakusanyiriza amafoto 10 meza y'umukobwa mwiza uri mu mashusho y'indirimbo ” Supernatural ” ya Yvan Buravan.
    Mwihere ijisho!

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-10-meza-dore-umukobwa-mwiza-uri-mu-mashusho-yindirimbo-nshya-ya-yvan-buravan/

  • Miss arongowe n'umudiaspora|bahujwe na ISIMB Tv |iby'urukundo rwabo biratangaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Mukeshimana Yvette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020, yasezeranye imbere y'amategeko na Musoni Gedeon bahuye kubera ikinyamakuru ISIMBI uyu musore akaba akorera umuziki we muri leta Zunze Ubumwe z' Amerika .

    Yvette wari mu bakobwa bashakaga guhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2020 ahagarariye Intara y'Amajyaruguru ariko ntarenge ijonjora ry'ibanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Musoni Gedeon bamaze umwaka urenga bakundana.

    Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Nk'uko ISIMBI TV yabigaragaje mu mashusho bashyize kuri Youtube.

    Musoni Gideon usanzwe ari n'umuhanzi uririmba Gospel, ahamya ko ubwiza bw'uyu mukobwa, uko yasubizaga ari byo byatumye amwiyumvamo, ahitamo kumwegera amusaba urukundo.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/miss-arongowe-numudiasporabahujwe-na-isimb-tv-ibyurukundo-rwabo-biratangaje/

  • Toka shitani: wa mupfumu ubana n'akanyamasyo avugishije ihembe riramusubiza| Dukijijwe n'amaguru turiruka (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupfumu witwa Bigombire utuye ku karere ka Rubavu yavuze ko yatangiye umwuga w'ubupfumu mu mwaka wa 2005 gusa yavuze ko yabirazwe afite imyaka 15, yavuze kandi ko akazi k'ubupfumu yakinjiyemo neza arangije amashuri yisumbuye (secondaire). Ubwo Afrimax imusura yahasanze umubyeyi wari waje kubaza umuntu waba yarishe umwana we ndetse Bigombire yifashishije amahembe ye icyenda yamufashije kumenya uwamwiciye abana ndetse yanamusabiye ibihano aho yavuze ko ashaka kuzamubona aje iwe atoragura amashashi. Bigombire kandi yerekanye akanyamasyo ke yanavuze ko ariko kamufasha kuvura ndetse no gukemura ibibazo by'abantu batandukanye bagenda bamugana.

    Umupfumu Bigombire

    Bigombire yakomeje avuga ko mu bantu benshi baza bamugana hari abaza bikagaragara ko babarogeye ku mahembe ane gusa amahembe ye icyenda ahita amuvura kuko imbaraga z'amahembe ye icyenda ni nyinshi kurusha iz'amahembe ane ndetse akoresha n'akanyamasyo afite yasugiwe n'abasokuruza be.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/toka-shitani-wa-mupfumu-ubana-nakanyamasyo-avugishije-ihembe-riramusubiza-dukijijwe-namaguru-turiruka-video/

  • Iterabwoba, Ubwicanyi no Gushimuta abaturage, bimwe mu byaha byashinjwe Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha mu rukiko ruburanisha imanza z'iterabwoba rwashinje Paul Rusesabagina kugira uruhare rutaziguye mu bikorwa by'iterabwoba n'ubwicanyi bishinjwa umutwe wa FLN ku butaka bw'U Rwanda. Yanashinjwe kandi icyaha cyo gushimuta abaturage.

    Ubwo yari mu gihe cy'ibazwa, Rusesabagina ngo yemeye ko yari azi ibitero byakozwe n'uyu mutwe mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe ariko ko atatumye abarwanyi kwica abasivili.

    Mu iburanisha rya none kuwa 01 Mata 2021, Paul Rusesabagina yashinjwe atari mu rukiko, iyi ikaba yari ibaye inshuro ya kane aburanishwa adahari.

    Ku cyaha cy'iterabwoba, ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa agomba kuryozwa ibikorwa by'ubwicanyi byakozwe n'umutwe wa FLN ubwo wagabaga ibitero mu majyepfo y'U Rwanda.

    Havuzwe abantu 9 bishwe barimo umwe mu bayobozi b'umurenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru. Hari kandi imodoka zitwara abagenzi zatwitswe ubwo abarwanyi bazihagarikiraga mu ishyamba rya Nyungwe rwagati.

    Ubushinjacyaha nkuko BBC ibitangaza, buvuga ko uregwa yabwemereye ko yari azi umugambi w'ibitero byagabwe kimwe n'abandi bari basangiye ubuyobozi bw'impuzamashyaka MRCD.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina atakwitwaza ko we ubwe atari mu ishyamba rya Nyungwe ngo ahunge ibyaha biregwa abarwanyi be kuko ari we wabahaga amabwiriza.

    Ikindi ngo kuba yari umuyobozi w'impuzamashyaka yashinze uyu mutwe kandi akaba yarawuteye inkunga, ubushinjacyaha bugasanga bihagije ngo aryozwe icyaha.

    Rusesabagina yarezwe n'icyaha icyo gushimuta abaturage

    Aha ubushinjacyaha bwavuze abantu bakuwe mu modoka zitwara abagenzi bakajyanwa mu ishyamba rya Nyungwe ku gahato ariko nyuma bakaza kurekurwa.

    Hari kandi n'abaturage bo mu murenge wa Nyamata bajyanywe mu ishyamba ku ngufu bikoreye ibintu byari byasahuwe n'abarwanyi.

    Busobanura icyaha cy'ubujura bwitwaje intwaro, ubushinjacyaha buvuga ko abarwanyi batwaye ku gahato imitungo y'abaturage.

    Iyi irimo amatungo yashimuswe, amafaranga, ibiribwa n'ibindi byambuwe abaturage mu gace kagabwemo ibitero.

    Iburanisha rya none ryashojwe ibyaha icyenda bishinjwa Rusesabagina bidahetuwe, urubanza rukaba rugomba gukomeza ku itariki ya 21 n'iya 22 z'uku kwezi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/iterabwoba-ubwicanyi-no-gushimuta-abaturage-bimwe-mu-byaha-byashinjwe-rusesabagina/

  • Rusesabagina yashinjwe uruhare rutaziguye mu iterabwoba n'ubwicanyi #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu gihe cy'ibazwa, Rusesabagina ngo yemeye ko yari azi ibitero byakozwe n'uyu mutwe mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe ariko ko atatumye abarwanyi kwica abasivili.

    Mu iburanisha rya none, Paul Rusesabagina yashinjwe atari mu rukiko, iyi ikaba yari ibaye inshuro ya kane aburanishwa adahari.

    Ku cyaha cy'iterabwoba, ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa agomba kuryozwa ibikorwa by'ubwicanyi byakozwe n'umutwe wa FLN ubwo wagabaga ibitero mu majyepfo y'U Rwanda.

    Havuzwe abantu 9 bishwe barimo umwe mu bayobozi b'umurenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru.

    Hari kandi imodoka zitwara abagenzi zatwitswe ubwo abarwanyi bazihagarikiraga mu ishyamba rya Nyungwe rwagati.

    Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yabwemereye ko yari azi umugambi w'ibitero byagabwe kimwe n'abandi bari basangiye ubuyobozi bw'impuzamashyaka MRCD.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina atakwitwaza ko we ubwe atari mu ishyamba rya Nyungwe ngo ahunge ibyaha biregwa abarwanyi be kuko ari we wabahaga amabwiriza.

    Ikindi ngo kuba yari umuyobozi w'impuzamashyaka yashinze uyu mutwe kandi akaba yarawuteye inkunga, ubushinjacyaha bugasanga bihagije ngo aryozwe icyaha.

    Yarezwe n'icyaha cyo gushimuta abaturage

    Aha ubushinjacyaha bwavuze abantu bakuwe mu modoka zitwara abagenzi bakajyanwa mu ishyamba rya Nyungwe ku gahato ariko nyuma bakaza kurekurwa.

    Hari kandi n'abaturage bo mu murenge wa Nyamata bajyanywe mu ishyamba ku ngufu bikoreye ibintu byari byasahuwe n'abarwanyi.

    Busobanura icyaha cy'ubujura bwitwaje intwaro, ubushinjacyaha buvuga ko abarwanyi batwaye ku gahato imitungo y'abaturage.

    Iyi irimo amatungo yashimuswe, amafranga, ibiribwa n'ibindi byambuwe abaturage mu gace kagabwemo ibitero.

    Iburanisha rya none ryashojwe ibyaha icyenda bishinjwa Rusesabagina bidahetuwe, urubanza rukaba rugomba gukomeza ku itariki ya 21 n'iya 22 z'uku kwezi.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/rusesabagina-yashinjwe-uruhara-rutaziguye-mu-iterabwoba-n-ubwicanyi

  • Muhire Jean Claude yambitse impeta umukobwa wamuhaye impyiko #rwanda #RwOT

    Muhire Jean Claude washinze ‘Love Kids Foundation’ umuryango uzwiho gusubiza mu buzima busanzwe abana bo ku muhanda, yambwitse impeta Uwera Marie Reine umukobwa wamuhaye impyiko.

    Nyuma y’amezi 17 yivuriza mu bitaro bya CHUK, muri 2020 nibwo hamenyekanye cyane inkuru ya Muhire Jean Claude wari urwaye impyiko zombi ndetse ageze kuri Stage ya 5 ari nayo nyuma.

    Kugira ngo abeho byasabaga ko byibuze abona umuntu umuha impyiko imwe. Yabonye umuntu wamuha impyiko ariko abura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Buhinde, Kenya, Mexique n’u Bufaransa kugira ngo ahindurirwe impyiko.

    Yaje kubona ubufasha maze tariki ya 20 Ukwakira 2020 yerekeza mu Misiri kwivurizayo muri As-Salaam International Hospital, yari kumwe n’uwamwemereye impyiko.

    Uwera Marie Reine ni we waje kumuha impyiko akaba ari n’umukunzi we.

    Muhire Jean Claude nyuma y’uko umukunzi we arokoye ubuzima bwe, uyu munsi yamwambitse impeta ya Fiançailles amusaba ko yazamubera umugore.

    Muhire washize umuryango wa Save Kids Foundation, azwi nk’umwanditsi w’ibitabo ndetse akanakora film.

    Muhire Jean Claude yambitse impeta Marie Reine wamuhaye impyiko

    Banakase umutsima batsirika inkenya y’inzara

    Byari ibyishimo bikomeye kuri bo

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/muhire-jean-claude-yambitse-impeta-umukobwa-wamuhaye-impyiko