Category: Uncategorized

  • Rwamagana: Umugabo yatawe muri yombi nyuma gukata ku ijosi n’intoki by’umugore –

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 mu Mudugudu wa Rugende Akagari ka Gishore mu Murenge wa Nyakariro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo n’umugore bigeze kubana mu myaka yashize baza gutandukana kubera amakimbirane bagiranaga, ngo ejo bahuriye mu kabari rero biyemeza kwiyunga bagasubirana.

    Uyu mugabo ngo yahise asaba uyu mugore kuza akamusiga muri butike ye yacururizagamo undi araza arahirirwa umunsi wose, ku mugoroba ngo ubwo bageraga mu rugo yamusabye kumuha amafaranga yose yacuruje undi ngo arayabura ahitamo gutangira kuyamubaza amutemesha umuhoro ku ijosi ari nako amutema intoki.

    Ati “ Ku makuru twahawe na nyir’ugutemwa ni uko yamureshyeshyeje butike kugira ngo bongere babane, yamusabye kuza bagacuruzanya ubundi bagatahana bagasubirana, uyu mugabo rero we atanga amakuru avuga ko bageze mu rugo yamubaza amafaranga yacuruje akayabura bahera aho batongana.”

    Yakomeje agira ati “ Undi umujinya ngo wamwishe azana umuhoro atangira kuyamubaza amutema ku ijosi undi yazamura intoki nazo akazitema, umugore aba aratabaje, abanyerondo baratabaza baramumutesha bamujyana kwa muganga naho umugabo we ajyanwa kuri RIB.”

    Gitifu Muhigirwa yavuze ko uyu mugore w’imyaka 41 ku kigo nderabuzima cya Nyakariro bamupfutse ahantu hose yakomerekejwe ku buryo ngo aza kuva kwa muganga agataha.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bagira amakenga ngo kuko iyo ubanye n’umuntu mukananiranwa mugatandukana, ngo mwagakiwiriye kongera kubana ari uko biciye mu nzira nziza zizwi n’amategeko.

    Ati “ Niba n’ubusanzwe wabanaga n’umuntu mu buryo bw’amakimbirane mukaza gutandukana, kujya gusubirana mwakabanje kugana inzego z’ibanze mukazibimenyesha kugira ngo mubane bizwi n’amategeko kugira ngo nihabaho n’ikindi kibazo ubuyobozi buzabe bubizi.”

    Kuri ubu uwo mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muyumbu, bakaba barabanye mbere mu buryo butemewe n’amategeko.


  • Yahindutse sogokuru ku myaka 36 nyuma y’aho umukobwa we asambanyijwe agaterwa inda –

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 ubwo hareberwaga hamwe umusaruro wa gahunda ya Masenge mba hafi imaze amezi atandatu itangijwe mu Karere ka Kayonza igamije guhuza ababyeyi n’abana ndetse no kwita ku bana b’abangavu batewe inda.

    Masenge ni umugore ufite indangagaciro utoranywa mu Mudugudu agahabwa amahugurwa y’uburyo yaganiriza abangavu batewe inda bakigarurira icyizere, abataravuga ababateye inda bakaba babavuga bakabiryozwa, banaganiriza abangavu bakiri bato ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu kubarinda gusambanywa bakiri bato.

    Shumbusho Robert ubu ufite imyaka 37 atuye mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara, yavuze uburyo umukobwa we yasambanyijwe agaterwa inda, akamutoteza cyane kubera gutekereza ukuntu agiye kwitwa sogokuru agifite imyaka mike cyane.

    Ati “ Byarampenze kubyakira, sinigeze mbyishimira n’umunsi n’umwe, byabaye ngombwa ko mubwira nabi ndanamuzonga cyane nk’umwana wari wananiranye, ikigaragara iriya nda yayitwaye mu kunanirana kw’abana kuko yari yanze ishuri atangira kunanirana atyo agenda bamugarura biza kurangira atewe inda.”

    Shumbusho yavuze ko yatangiye kwima uyu mwangavu ibiryo aramutoteza cyane agamije kurwanya uko uyu mwana yabyara agahinduka sogokuru.

    Ati “Mu rwego rwo guhunga kwitwa sogokuru, akimara kubyara nabohereje kwa Muzehe ( Papa umbyara) bakigerayo umwana ntiyabyakiriye neza n’umugore wanjye ntiyabyishimira abantu bakomeza kunganiriza kugeza ubwo nemeye ko agaruka mu rugo.”

    Shumbusho yavuze ko umubyeyi watoranyijwe muri Masenge mba hafi ari umwe mu bamufashije kwakira uburyo akwiriye kwakira ko yabaye sogokuru ngo kuko ntaho yabihungira.

    Ati “Yambwiye ko ntacyasubiza inyuma kuba ndi sogokuru w’umwana, ambwira ukuntu atari njye njye nyine hari n’abari munsi yanjye kandi babyakiriye.”

    Kamayiresi Joselyne ukora nka Masenge mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Rukara, yavuze ko yahise ahura n’ikibazo cy’umwana watewe inda afite imyaka 15 se wari ufite imyaka 36 ngo ntiyabyakiriye neza.

    Ati “Nagendaga mwereka ko atari we wenyine nkanamwereka uburyo akwiriye kubyakira, akamwereka urukundo kandi akamufasha ku buryo nyuma yo kubyara ubuzima bwe bwazakomeza akiteza imbere.”

    Kamayiresi yavuze ko nyuma y’igihe kinini bamwereka ko iryo zina rya sogokuru ridateze kumuvaho yageze aho ngo agacururuka aho ubu babana neza nta kibazo.

    Uwateye inda umwana ntarabiryozwa

    Nubwo uyu mwana w’umukobwa yatewe inda, kuri ubu umwana yibarutse agejeje ukwezi n’igice avutse, Shumbusho yavuze ko batanze ikirego kuri RIB Rukara hakaba hashize amezi atanu n’igice ariko ntakirakorwa.

    Ati “ Ikirego twaragitanze kuri RIB ya Rukara, twagitanze agifite iyo nda hashize nk’amezi atanu ariko nta gisubizo turahabwa, twatanze amazina y’uwayimuteye dusaba RIB kumushakisha.”

    Yavuze ko uwo musore wamuteye inda bafite nimero ze n’amazina ye ndetse hari n’ibimenyetso bashyikirije RIB kugira ngo imukurikirane kuri ubu ngo baracyategereje ko hari igikorwa, umukobwa ngo ajya ahamagara umusore yakumva ariwe agahita akuraho telefone.

    Shumbusho yabwiye abandi babyeyi bakunda guhura n’ibibazo nk’ibye, kujya biyakira bakarera abana b’abana babo neza ngo kuko kumureka bituma abaho nabi akaba yanakurizamo izindi ngaruka.

    Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda imburagihe bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 250 batanze ibirego mu gihe 60 bamaze gutanga amakuru yuzuye naho abagabo 26 bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya aba bangavu.

    Shumbusho yavuze uburyo yahunze inshingano zo kwitwa sogokuru ariko nyuma yo kwigishwa agasanga ntaho yazihungira

  • Leta yagaruje miliyari 5 Frw z’abayihombeje ariko asigaye ni yo menshi #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 01 Mata 2021 ubwo yasobanuriraga Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ku bibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo ya PAC ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2019.

    Minisitiri Busingye yatanze kandi ibisobanuro ku byemezo bifatirwa abasesagura umutungo wa Leta bishingiye ku burangare bwo kutuzuza ku gihe inshingano zabo bigatuma Leta yishyura amande atari ngombwa.

    Mu bisobanuro yatanze, Minisitiri Busingye yavuze ko kugeza ubu hari amafaranga yari yaranyerejwe amaze kugaruzwa angana na 5 272 667 367 Frw.

    Yavuze ko nubwo hari amafaranga amaze kugaruzwa, ariko hakiri amafaranga agikurikiranwa kugira ngo na yo agaruzwe angana na miliyali 10.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Yavuze ko impamvu imyenda itishyurwa yiyongera, ari uko hari abantu bakurikiranwa ariko ugasanga ntacyo batunze gishobora kuvamo indishyi, cyangwa sosiyete zishyuzwa ariko ugasanga itakibaho kandi hari amafaranga ya Leta yishyuzwa.

    Yaboneyeho gushimangira ko Leta itazacika intege cyangwa ngo irekere aho kwishyuza abayibereyemo imyenda, 'n’abadafite ubushobozi bwo kwishyura bakomeza kuyandikwaho kugeza igihe bazayishyurira.'

    Minisitiri Busingye yavuze ko hashyizweho gahunda yo gukumira no kwirinda amakosa, aho inzego zose za leta zandikiwe amabaruwa ashishikariza abayobozi b’ibigo bya Leta kwirinda gushora Leta mu manza zitari ngombwa.

    Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yashyizeho ingamba zitandukanye zo kugaruza amafaranga ya Leta ataragaruzwa binyuze mu gutangaza ku mbuga nkoranyambaga urutonde rw’ababereyemo Leta imyenda kandi bakabashishikariza kwishyura ku neza.

    Na none kandi, MINIJUST yashyizeho uburyo bwo korohereza abashaka kwishyura kuba bakwishyura mu byiciro mu gihe bigaragara ko nta bushobozi bafite bwo guhita bishyura umwenda wose icyarimwe.

    Hanashyizweho uburyo bwo gushishikariza inzego za Leta gushyiraho Abahesha b’Inkiko bashobora kurangiza imanza ku gahato, n’itsinda ry’abakozi bashinzwe gukurikirana ibibazo bijyanye n’imanza zarezwemo Leta cyangwa izo Leta yarezemo abantu cyangwa sosiyete zigenga.

    Nyuma yo kugezwaho ibisobanuro mu magambo no kugaragaza ingamba zihari zo gukemura ibibazo bikiri mu bakozi bateza Leta igihombo, Abadepite bagaragaje ko banyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’Ubutabera kuri iyo ngingo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Leta-yagaruje-miliyari-5-Frw-z-abayihombeje-ariko-asigaye-ni-yo-menshi

  • Nyagatare: Umugabo yafashe nyir'inzu akodesha agiye kumusambanyiriza umugore amuca ibihumbi 50 FRW #rwanda #RwOT

    Nkuko amakuru dukesha Radio Flash&TV dukesha iyi nkuru abitangaza,uyu mugabo uzwi nka Kagina yafatuwe mu cyumba cy'umupangayi we ari kumwe n'umugore we aho ngo yari agiye kumusambanya.

    Uyu mugabo nyiri urugo wabafashe yagize ati ' Kagina Philbert [Nyiri inzu]arampamagaye ngo ndi hehe?,mpita numva ibindi mu mutwe wanjye.Ndamusubiza nti 'nagiye gukorera kure.'Nari nibagiwe ibyangombwa hano mu rugo,ndagaruka ndakomanga barankingurira.Mu buriri bwanjye niho mbasanze.
    Umugore yari akenyeye isume naho umugabo yari yambaye.Umugore yankinguriye ndinjira,mbona umugabo yicaye hariya ari kubira icyuya.
    '

    Uyu mugabo yahise akingirana aba bombi ahita ahamagara abaturanyi hanaza n'inzego z'ubuyobozi zagerageje kubunga.

    Abaturage bageze aho byabereye babwiye Flash TV ko ari agasuzuguro kubona nyiri inzu ajya gusambanya umugore w'umupangayi we basaba ko uwafatiwe mu cyaha yatanga indishyi.

    Umwe yagize ati 'Byatubereye igitangaza,twumiwe.Umugabo yaduhamagaye ngo afashe umugabo ari kurongorera umugore we mu nzu ye.N'ikimenyimenyi dore bari mu nzu barafungiranye…Byatubabaje nk'abagabo.Niba nyiri inzu akodesha umuntu yarangiza akajya kurongora umugore we n'agasuzuguro.'

    Undi yagize ati 'Aka n'agasuzuguro k'abantu bitwaza ko ari abakire,turifuza ko uwarongorewe umugore yahabwa ubutabera.'

    Ushinzwe umutekano mu mudugudu yabwiye iki kinyamakuru ko bahuje abari bafitanye ikibazo basabana imbabazi birarangira ndetse nyuma uyu mugabo yemeye ko yahawe impozamarira y'ibihumbi 50 FRW.

    Uyu muyobozi yagize ati 'Umugabo yahakanye ko atigeze abikora n'umugore namuvugishije ambwira ko atigeze abikora ariko ariyo nzira bari barimo kuko ikimenyetso kibigaragaza ari uko umugore yari yambaye isume kandi bari mu cyumba.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyagatare bwavuze ko iki ari igikorwa giteye isoni mu muryango nyarwanda aho Gitifu Ingabire Jenny yasabye ko abantu babireka kuko bikojeje isoni.

    Uyu mugabo wahawe ibihumbi 50 FRW yavuze ko yahawe amafaranga make kubera ko yari amaze amezi 4 abana n'uyu mugore badasezeranye yemeza ko agiye kwimukira ahandi agasezerana n'uyu mugore byemewe n'amategeko.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyagatare-umugabo-yafashe-nyir-inzu-akodesha-agiye-kumusambanyiriza-umugore

  • COVID-19 : Abahawe urukingo rwa Pfizer aba mbere bahawe urwa kabiri #rwanda #RwOT

    Ni muri gahunda yatangiye tariki 05 Werurwe 2021 yo gutanga izi nkingo z’ubwoko bubiri ari bwo Phizer na AstraZeneca.

    Inzego z’ubuzima zitangaza ko ubundi uwahawe doze ya mbere y’urukingo rwo mu bwoko bwa Phizer, bongera guhabwa indi doze nyuma y’iminsi iri hagati ya 21 na 28 mu gihe abatewe urwa AstraZeneca bongera bo bategereza hagati y’ibyumweru 8 na 12.

    Inzego z’Ubuzima zitangaza ko umuntu watewe urukingo rwa mbere baba bataragira ubudahangarwa bwo kwizera ko rwabagirira akamaro ku buryo bari bakwiye gutegereza urwa kabiri.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yatangaje ko abahawe urukingo rwa mbere bakaba bagomba gukingirwa urwa kabiri, bazamenyeshwa igihe cyo kuruhabwa kuko amakuru batangaga ubwo bikingizaga bwa mbere yabaga arimo umwirondoro wabo.

    Dr Ngamije aherutse gutangaza ko u Rwanda rwaguze izindi nkingo ibihumbi 500 zo mu bwoko bwa AstraZeneca nubwo zikomeje kuba nke kubera ubwindi bw’ibihugu bizikeneye.

    Minisitiri Dr Ngamij kandi yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko umwaka wa 2022 wazarangira hamaze gukingirwa nibura 60% by’abaturarwanda ari na bwo hazabaho nibura kureba uko abantu bakongera kubaho mu buzima busanzwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-19-Abahawe-urukingo-rwa-Pfizer-aba-mbere-bahawe-urwa-kabiri

  • Muhanga : Abantu batamenyekanye batemye abaturage babiri banabaka ibyangombwa #rwanda #RwOT

    Aba baturage batemwe ni Ngombwa Robert na mugenzi we Muvandimwe Jean Claude batemwe na bariya bantu mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe rishyira ku wa 01 Mata.

    Uwitwa Ngombwa Robert yatemwe ku kaguru bamutwara indangamuntu, uruhushya rwo gutwara imodoka (Permis de conduire) na 4 000 Frw yari afite mu ikofi.

    Muvandimwe Jean Claude wari uje gutabara mugenzi we, yatemwe urutoki bikabije ubwo yageragezaga gukinga akaboko kugira ngo batamutema mu maso.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruli, Kambanda Innocent yavuze ko Ngombwa Robert yatemwe ahagana saa moya z’ijoro atashye iwe mu Mudugudu wa Karama.

    Kambanda yavuze ko uwatabaye mbere bamwirukankanye, arahunga aza gutakira umuvandimwe ari na we bahise batema urutoki akinze ikiganza mu maso. Yemeza ko urutoki ruzavaho burundu.

    Yagize ati 'Amakuru twahawe avuga ko ibi bisambo 2 byamaze gutema Ngombwa byihisha mu murima w’imyumbati, Muvandimwe ahageze bihita bimutema.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Abantu-batamenyekanye-batemye-abaturage-babiri-banabaka-ibyangombwa

  • Umucuramugambi wa Jenoside Bagosora yangiwe gufungurwa atarangije igihano #rwanda #RwOT

    Byemejwe n’Umucamanza Mukuru wa IRMCT, Carmel Agius, wanze icyifuzo cyo kurekura Théoneste Bagosora uri ku isonga mu gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Théoneste Bagosora watawe muri yombi muri Werurwe 1996 ubwo yabanzaga gufungirwa muri Cameroun akaza kujyanwa i Arusha tariki 23 Mutarama 1997 agakatirwa gufungwa imyaka 35.

    Tariki ya 18 Ukuboza 2008, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICTR), rwahamije Bagosora ibyaha bya Jenoside, ubwicanyi, gutsemba no gutoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, gufata ku ngufu n’ibindi byaha, rumukatira igifungo cya burundu.

    Ku ya 14 Ukuboza 2011, Urugereko rw’Ubujurire, icyo gihe rwari ruyobowe n’umucamanza Theodore Meron, rwagabanyije igihano cy’igifungo cya burundu, rumuhanisha gufungwa imyaka 35.

    Muri Werurwe 2019, Théoneste Bagosora yatanze icyifuzo cyo kurekurwa mbere y’uko asoza igihano cye.

    Nk’uko iki cyemezo kibigaragaza, Bagosora yari yerekanye ko aramutse arekuwe, yifuza kujya gutura mu Buholandi cyangwa se agakomeza gutura muri Mali.

    Umucamanza Carmel Agius yavuze ko nta gihugu na kimwe muri ibyo bihugu cyakwemera kumwakira, cyane ko mu cyifuzo cye Bagosora na we atagaragaje niba hari igihugu muri ibi cyamemereye kumwakira.

    Umucamanza Carmel Agius yavuze ko Bagosora nta kimenyetso cyerekana ko yemeye kuryozwa ibyaha byamuhamye, kandi ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko yagaragaje ko yicujije, ahubwo ko umucamanza abona, ibyo Bagosora yatanze ari ingingo zigamije kugabanya uruhare rwe ku byaha yakoze mu 1994.

    Colonel Bagosora Theoneste, muri Mutarama 1993, wari mu ntumwa z’u Rwanda mu nama i Arusha hemejwe igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi, atemeye ibyavuyemo, maze agasohoka arakaye akavuga ngo 'Ndatashye ngiye gutegura imperuka'.

    Colonel Bagosora akimara kugaruka i Kigali avuye Arusha, yakoresheje inama zitandukanye na bagenzi be b'intagondwa, bashinga Ishyirahamwe ry’abicanyi mu ngabo z’u Rwanda baryita AMASASU, rikaba ryarabaye ku isonga yo gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu ngabo z’u Rwanda no gukangurira abasirikare kutazemera kubana n’Inkotanyi, ahubwo bakitegura kurimbura Abatutsi kuko ngo Abatutsi bari ibyitso byazo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amakuru/article/Umucuramugambi-wa-Jenoside-Bagosora-yangiwe-gufungurwa-atarangije-igihano

  • Ntibisanzwe, umugore w' umuyobozi yagaragaye yambaye ubusa buriburi mu nama abari baraho barahungabana #rwanda #RwOT

      Ntibisanzwe muri Afurika y' Epfo haravugwa inkuru y' umugore w'umutware gakondo yagaragaye yambaye ubusa mu nama yabaga hifashishijwe ikoranabuhanga ry'amashusho yo kuri interineti bitungura abantu benshi muri icyo gihugu.

    Uwo mutware witwa Inkosi Xolile Ndevu nk'umwe mu bagize urugereko rw'abayobozi b'ibanze yari mu nama yaberaga kuri interineti yicaye mu cyumba cye. Umugore we yaje kwinjira ntiyamenya ko yambaye ubusa buriburi ari na byo byatumye abari bari muri iyo nama bahungabana.

    Uyu mutware gakondo akimenya ko habayeho iryo kosa yasabye imbabazi avuga ko atari yamenye ko umugore we ari aho camera imufata.

    Nyuma y'uko biba bamwe babikwirakwije ku rubuga rwa Twitter abantu barabiseka nubwo Nkosi yaje gusaba imbabazi abinyujije mu kinyamakuru gikorera kuri internet avuga ko atahuguriwe gukoresha uburyo bwo gukora inama hifashishijwe ikoranabuhanga rya interineti.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/02/ntibisanzwe-umugore-w-umuyobozi-yagaragaye-yambaye-ubusa-buriburi-mu-nama-abari-baraho-barahungabana/

  • Bagosora yangiwe kurekurwa atarangije igihano –

    Colonel Théoneste Bagosora afatwa nk’umwe mu bacurabwenge bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kimwe mu bintu yibukirwaho na benshi ni uko tariki ya 9 Mutarama 1993, ubwo Arusha muri Tanzania, hemerezwaga igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi n’andi mashyaka, yavuyeyo arakaye cyane.

    Bagosora yari mu Ntumwa z’u Rwanda muri iyo nama ya Arusha, ntiyemeye ibyavuyemo. Uyu mugabo yasohotse arakaye aravuga ngo “Ndatashye ngiye gutegura imperuka”, (yakoresheje ijambo ry’Igifaransa, Apocalypse).

    Yaje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ubu afungiwe muri Gereza yo muri Mali aho ari kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 35. Tariki ya 6 Werurwe 2019, yasabye IRMCT ko yarekurwa atararangiza igifungo cye.

    Umucamanza Carmel Agius yatangaje umwanzuro we ku busabe bwa Bagosora, amwangira gufungwa akarangiriza igihano cye hanze nk’uko yari yabisabye.


  • Nike yatsinze ikirego bahagarika 'Inkweto za Shitani' zirimo amaraso y'abantu #rwanda #RwOT

    Izi nkwezo zaguzwe $1,018 (agera kuri miliyoni imwe y'u Rwanda) ni inkweto za Nike Air Max 97s zahinduwe ziriho umusaraba ucuritse, ikimenyetso cya pentagram n'amagambo “Luke 10:18”.

    Ihuriro ry'abanyabugeni MSCHF ryazikoze rifatanyije n'umuhanzi wa rap Lil Nas X.

    Rivuga ko imiguru 666 ari yo yakozwe kandi hafi ya yose yamaze kohererezwa abaguzi.

    Nike yareze kuyivogera, isaba urukiko rwa New York gutegeka MSCHF kutongera kuzigurisha no kutongera gukoresha ikirango cyayo kizwi cyane.

    Abanyamategeko ba MSCHF bavuga ko izi nkweto 666 bakoze, “atari neza neza iza siporo, ahubwo ari akazi gato bwite k'ubugeni kagurishijwe ku babishaka ku $1,018 buri nkweto”.

    Kuwa kane umucamanza yategetse kutongera kugurisha izi nkweto, gusa iki cyemezo gisa n'ikidasobanutse neza kuko iyo kompanyi yavuze ko nta gahunda ifite yo gukora izindi.

    Izi nkweto z'umukara n'umutuku zagaragaye bwa mbere ku wa mbere mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call Me By Your Name), yari yabanje gutangazwa kuwa gatanu ushize.

    Iyo ndirimbo y'uyu muhanzi, watangaje ko ari umu-gay mu 2019, yishimiramo ayo mahitamo mpuzabitsina ye akanatwama abagerageza kuyanenga.

    Mu mashusho y'iyo ndirimbo, uyu muhanzi aboneka anyerera ku cyuma babyiniraho (stripper pole) ava mu ijuru ajya mu kuzimu, yambaye izi nkweto, agaceza hamwe na Satani maze akamwiba amahembe ye.

    Umurongo wa Bibiliya uri kuri izi nkweto Luka 10:18 ugira uti: – “Arababwira ati, 'Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n'umurabyo.'”

    Umwanzuro w'urukiko rwa New York uvuga ko Nike itigeze yemera ihindurwa ry'izi nkweto.

    Uwo mwanzuro ugira uti: “Hari ibimenyetso byo guhungabana ku isoko, birimo guhagarika kugura ibicuruzwa bya Nike mu kwihimura kuri izi Nkweto za Satani za MSCHF, bishingiye ku kwibeshya ko Nike yemeje ko zikorwa”.

    Abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga bari banenze izi nkweto na Lil Nas X na MSCHF bazikoze, bakanazamamaza.

    Muri bo harimo Kristi Noem guverineri wa leta ya South Dakota n'abandi bantu bakomeye ku kwemera kwabo mu madini bavuze ko izi nkweto ari igitutsi.

    Lil Nas X yasubije guverineri Noem n'abandi babanenga kuri Twitter, ndetse ku wa mbere yagiye atanga ubundi butumwa kuri Twitter bunnyega ikirego cya Nike.

    Joseph Rasch w'i Tennessee, wishyuye $1,080 kuri izi nkweto, avuga ko izi mpaka zimuteye ubwoba ko amafaranga ye azayahomba.

    Yabwiye BBC ati: “Nizeye ko zizangeraho kuko nazishyuye”, yongeraho ko yaziguze atagambiriye kuzambara ahubwo gutanga ubutumwa bwa politiki.

    Ati: “Nashakaga gushyigikira umwirabura w'umu-gay uri kugerageza kwerekana ibitandukanye mu gihugu cya ba nyamwinshi b'abakristu. None ni ubuhe buryo bundi bwiza bwo kubikora uretse kugura inkweto uwo muntu yagizemo uruhare?”

    McKenzi Norris wo muri South Carolina, umaze igihe kinini akunda MSCHF, avuga ko Nike yahungabanyije umugambi we wo guhita nawe agurisha izi nkweto ku $2,500 kuri eBay, kuko bahise bavanaho igicuruzwa cye.

    Ati: “Muri rusanze ndumva ikirego cya Nike giteye isoni urebye ingaruka kigira ku buzima bw'abantu nkanjye bakunda guhindura ibicuruzwa byabo nkongera nkabigurisha mu buryo bwemewe”.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/nike-yatsinze-ikirego-bahagarika-inkweto-za-shitani-zirimo-amaraso-y-abantu