Category: Uncategorized

  • Burundi: Koloneri yarashe umucuruzi w'inzoga wanze kumuha icyo kunywa amasaha yarenze #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru SOS Médias Burundi gitangaza koi bi byabaye nyuma ya saa cyenda z'ijoro muri Karitsiye yitwa Kinanira 2 muri Zone ya Musaga ya komini yitwa Muha yo mu mujyi.

    Abatangabuhamya bari aho bavuze ko uyu musirikare yaje kuri aka kabari mu masaha y'urukerera [saa cyenda] rwo kuri uyu wa Kane,asaba icyo kunywa abatanga inzoga bamubwira ko akabari kafunze kubera ko amasaha akuze.

    Uyu mukoloneri yakomeje kubahatiriza anabategeka cyane birangirababyanze niko gusohoka hanze agaruka afite imbunda.

    Aba batangabuhamya bagize bati 'Yahise arasa umunyakigega [caissier] ahita apfa.'

    Abapolisi bari aho hafi bahise baza gutabara nyuma yo kumva amasasu ndetse n'urusaku rw'abantu bari hafi aho babonye uyu musirikare arasa.

    Uyu mukoloneri ngo yahise ajya mu rugo rwe rwo hafi y'aka kabari arangije arafunga,abapolisi baje kumusaba gusohoka arabyanga.

    Byabaye ngombwa ko hitabazwa military Police yaje nyuma y'amasaha abiri uyu mukoloneri amaze kwica uyu musore arafungura.

    Iki kinyamakuru cyavuze ko umuvugizi w'igisirikare yacyemereye aya makuru.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burundi-koloneri-yarashe-umucuruzi-w-inzoga-wanze-kumuha-icyo-kunywa-amasaha

  • Umwana w'imyaka 13 yabyaye umwana ari mu kizamini cy'amashuri abanza #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 13 yabyariye uyu mwana w'umuhungu ari gukora ikizamini cy'imibare mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Werurwe 2021 ahitwa Mpigi muri Uganda.

    Uyu mwana yigaga ku kigo cy'amashuri abanza cyitwa St Balikuddembe, mu gace ka Jalamba mu karere ka Mpigi.

    Bwana Godfrey Ssemanda,ukuriye amasomo kuri iki kigo,yavuze ko uyu mukobwa yatatse cyane ubwo yari mu kizamini cy'Imibare.Ati 'Mu minota 20 gusa,yahamagaye uwarebereraga ibizamini wo mu muryango w'Abibumbye nawe ahamagara bagenzi be bamufasha kugera ku bitaro byari hafi aho.'

    Umuganga wabyaje uyu mwana w'umukobwa witwa Goreth Mirembe,yavuze ko amaze kubyara yahise asubizwa ku ishuri igitaraganya kugira ngo akore iki kizamini kirangire ariko yari wenyine.

    Bwana Ssemanda yavuze ko uyu mukobwa yongerewe iminota 45 kugira ngo arangize ikizamini neza.

    Ababyeyi b'uyu mwana w'umukobwa babwiye Daily Monitor ko yatwaye inda muri Guma mu rugo y'umwaka ushize ubwo atajyaga ku ishuri.

    Bagize bati 'Yishoye mu bikorwa by'ubusambanyi n'umuhungu muri Guma mu rugo yatewe na Covid-19 kubera ko batajyaga ku ishuri.'

    Uyu mukobwa aje akurikiye uw'imyaka 12 wo muri Argentine waherukaga kubyara impanga nyuma yo gufatwa ku ngufu ntiyemererwe gukurirwamo inda.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwana-w-imyaka-13-yabyaye-umwana-ari-mu-kizamini-cy-amashuri-abanza

  • Dore ibikorwa 6 bidahenze byafasha abashakanye gukomeza kunezerwa mu mibanire yabo #rwanda #RwOT

    Bamwe biterwa n'ubumenyi buke mu rukundo, abandi bigaterwa n'impamvu zinyuranye tutarondora ngo turangize. Ariko n'ubwo ntaho bukikera, tugiye kurebera hamwe ibikorwa 6 bidahenze byafasha abashakanye gukomeza umubano wabo :

    1.Kujyana mu bwogero buri gihe

    Iki ni igikorwa cyoroshye ariko gihatse byinshi. Niba mwese mubyuka mujya kukazi, mufate umwanya mujyane mu bwogero. Ni igihe cyiza muba mubonye cyo kwisanzuranaho, kuganira ku rugo rwanyu:Ibigenda, ibitagenda, gahunda y'umunsi,..

    Niyo mwaba mwarakaranyije(kuko ntibyabura ku bantu babana), bibafasha kwiyunga no kubona uko musabana imbabazi. Bikabarinda kujyana umushiha mu kazi kanyu ka buri munsi , rimwe na rimwe mukawutura n'abo mukorana bitari ngombwa.

    Uretse kwisanzuranaho , binabafasha kuba inshuti kurushaho. Nk'abashakanye muzagerageze iki gikorwa , muzishimira ingaruka nziza bizazana mu rugo rwanyu.

    2.Gusengera hamwe

    Wabyemera cyangwa se ukabihakana kubaka urugo biragoye. Bisaba kwihangana, kumenya kwicisha bugufi, ..Imana itabigufashijemo , wowe n'umufasha wawe byabagora kugira umubano mwiza uzira amakemwa. Gusenga ni inzira ifasha umuntu kwegerana n' Imana. Mufate umwanya musengere hamwe n'umuryango(hamwe n'abana n'abandi mubana mu muryango wanyu).

    Ni byiza gutoza abana gukura bubaha, banaramya Imana. Zirikana ko ibyo umwana abona mu rugo ariko azubaka urwe. Niba ubana neza n'umugabo cyangwa umugore wawe, na we niko azafata umufasha we.

    Isengesho ryihariye ari naryo ngingo ya kabiri ni iryawe n'umugabo cyangwa umugore wawe. Nubwo muba mwasengeye hamwe n'abandi, namwe mugomba kugira isengesho ryihariye. Mukiherera mu cyumba cyanyu mukaragiza Nyagasani urugo rwanyu, mukamusaba kubaha imbaraga zo kubafasha kubaka urugo rukomeye ruhorana umunezero, kwihanganirana, kubabarirana igihe habaye ukutumvikana, kubahana…

    3.Gufatanya guteka

    Ushobora kumbwira uti se ibyo byo bije bite? Wambwira uti nta mugabo uteka! Wenda mu muco nyarwanda kandi nanjye nubaha niko byahoze ariko ntibinabujijwe ko umugabo ateka. Nta nka yaba aciye amabere. Simvuze ko byaba buri gihe .Gena umunsi umwe ubona mwaba mwese mufite umwanya, musabe umukozi (kubabafite) ko yabareka mugateka(wowe n'umugore wawe).

    Ni igikorwa gishimisha abagore cyane. Kuko aba abona ko umuha agaciro, uzirikana ibyo akora kandi ko uretse akazi kenshi ugira, uba umweretse ko byose mwabifatanya.

    Uretse gufatanya guteka n'umugore . Umugabo ushaka kwongera amanota mu rugo rwe agomba gufata umunsi wihariye agatekera umuryango. Uko bigenda , ufata umunsi udafiteho akazi (conge cyangwa week end) wenda rimwe mu kwezi, ugasaba umugore wawe ko yicara ukamutekera n'abo mu muryango.

    Nubwo wabiteka nabi ariko nkubwije ukuri ko ari igikorwa cy'urukundo umugore wawe ahora azirikana. Ntabwo bikugabanyiriza icyubahiro n'agaciro ahubwo biguhesha ishema mu muryango wawe.

    4.Gukorana siporo

    Siporo ifasha umuntu kugira ubuzima buzira umuze. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bakora siporo yo kwiruka batajya bahura n'ikibazo cyo kwishakisha mu buriri bakibura(Ikibazo cyo kugira ubushake buke). Uretse ibyo kandi ku bagore nabo ibagirira akamaro kanini cyane. Kugira umubiri w'ibicece nta mugore ubyifuza. Gukora siporo kandi binafasha umugore na we kwitwara neza mu gitanda.

    Iyo rero mufashe akanya mukayikorana, nabyo ni igikorwa cy'urukundo kidahenze kandi kibafitiye akamaro. Uretse ko mugenda munaganira ku bintu binyuranye , binabafasha gukomeza umubano wanyu. Nubona rero umugabo n'umugore batembera bari muri siporo, burya iri banga baba bararimenye kera.

    5.Kurebera hamwe sinema-umupira

    Kuri ubu iterambere riri kwihuta. Ingo nyinshi usanga zifite ibyuma binyuranye bibafasha kureba amashusho , amakuru, sinema,imipira,.. Abagabo benshi aho bava bakagera bakunda umupira w'amaguru. Fata umwanya usabe umugabo wawe ko murebana umupira. Ujye ku ruhande rw'ikipe adafana ,ubundi nababwira iki. Bizatuma abona ko umushyigikiye mu byo akunda aho guhora umurwanya ngo akunda imipira.

    Fata umwanya usabe umugore wawe ko murebera hamwe filimi runaka y'urukundo ifite inyigisho itanga. Izi ngero uko ari ebyiri icyo zibafasha ni ugukomeza umushyikirano n'urukundo , kuba hamwe, kungurana ibitekerezo.
    Impamvu ingo nyinshi zitakirangwamo ibyishimo n'umunezero ni uko wa mushyikirano abashakanye baba bafitanye mu irambagiza, bagenda bawudohokaho kandi ahanini ariwo ukomeza urukundo aho ruva rukagera.

    6.Gusohokana

    Iki gikorwa nta musore n'inkumi bashakana bataragikoze. Nyamara hari ababiheruka mu bukumi n'ubusore bwabo. Bagera mu rugo bikaba hobe ibyansize. Nyamara siko bigomba kugenda. Mu mafaranga menshi cyangwa make ukorera, byaba byiza ugennye n'ayo muzakoresha mwasohokanye na madamu-bwana.

    Mbere mwasohokana utazi ko azakubera umugabo-umugore ariko ubu byararangiye. Kuba mwarubatse urugo ntibisobanuye ko warekeye aho gutereta umugore wawe no kumukorera ibimunyura. Kuba yarabaye umugabo wawe ntibikuraho ko ugomba gukomeza kumukundwakaza. Mufate igihe musohoke ,mujye ahantu hatuje nkuko mwabikoraga kera. Muganire mwisanzuye.

    Ikiganiro niyo nkingi yubaka urugo. Wituma yifuza ko umusohokana nka kera kandi ntacyo ubuze cyangwa utabinaniwe uretse gushaka kwihugiraho no gutanga impamvu zidafatika. Amafaranga cyangwa ubutunzi wirirwa ushaka byo kubaka urugo ntacyo byaba bimaze umugore wawe ahorana intimba n'agahinda k'uko utamwitaho.

    Refe:(2021). Retrieved 1 April 2021, from https://womensresources.ca/about/

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-ibikorwa-6-bidayenze-byafasha-abashakanye-gukomeza-kunezerwa-m-urukundo

  • Abakozi bashishikarijwe kugana sendika mu guharanira uburenganzira bwabo – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ubwo yitabiraga Kongere ya Kane y'Urubuga rw'Umurimo n'Ubuvandimwe bw'Abakozi, (COTRAF Rwanda/ Congres du Travail de la Fraternite des travailleurs), yateraniye mu Mujyi wa Kigali.

    Mwambari Faustin yavuze ko amasendika akwiye gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry'abakozi.

    Yagize ati 'Turasaba amasendika kugira uruhare rukomeye bwa mbere ku cyatuma umukozi abona akazi ndetse nyuma yaho akabasha no kukagumamo kandi agatanga umusaruro. Bigomba kurenga urwego rw'ubuvugizi bikagera no kongera ubushobozi n'ubumenyi kugira ngo abakozi babashe guhangana ku isoko ry'umurimo ndetse habeho no guhanga indi mirimo mishya.''

    Perezida wa COTRAF Rwanda, Nzabandora Eric, yavuze ko abakozi bakwiye kugana sendika kugira ngo babashe guharanira uburenganzira bwabo no kugira ijwi rimwe.

    Yavuze ko hakigaragara abakozi batinya kugana muri sendika bitewe no gutinya kwirukanwa n'abakoresha babo.

    Yagize ati 'Ukurikije umubare w'abakozi bagana za sendika ubona ko ukiri muto, ahanini bigaterwa nuko batinya kugaragaza ibibazo bibangamiye uburenganzira bwabo kugira ngo batagirana ibibazo n'abakoresha bityo umukozi agahitamo kutagana sendika atinya kwirukanwa.'

    Nzabandora yongeyeho ko sendika zikwiye kurenga ubuvugizi bakanafasha abakozi kuguma mu mirimo yongererwa ubumenyi n'ubushobozi.

    Bamwe mu banyamuryango b'amasendika bitabiriye iyi kongere bishimiye ibyo sendika zimaze kubagezaho ndetse bakagira inama bagenzi babo kugana sendika kugira ngo bagire ijwi rimwe mu guharanira uburenganzira bwabo.

    Kongere ya Kane ya COTRAF Rwanda yabayemo n'amatora y'abazayobora impuzamasendika mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere. Nzabandora Eric ni we wongeye kugirirwa icyizere n'abanyamuryango atorerwa umwanya wa Perezida.

    Nyuma yo kugirirwa icyizere, yavuze ko bagiye gutanga ubumenyi buzafasha abakozi kunoza umurimo, anasaba abakoresha kuborohereza hagamijwe gusigasira imirimo yahanzwe.

    Ati 'Imirimo ishobora guhangwa ariko abakozi bayikora iyo batayikunda ntabwo icyerekezo cy'igihugu cyagerwaho.''

    Umuntu uri muri sendika atanga 1% ry'umushahara fatizo we buri kwezi, ndetse iyo agiranye ikibazo n'umukoresha sendika arimo imuha ubufasha bwo kuburanira kandi igahora imuhugura.

    COTRAF Rwanda ifite abanyamuryango ibihumbi 42 baturuka muri sendika esheshatu zikora imirimo inyuranye mu gihugu.

    Leta y'u Rwanda ikomeje gahunda yayo yo guhanga imirimo irenga ibihumbi 200 buri mwaka. Mu 2019/2020 yari igeze ku mirimo 224.000, mu 2020/2021 yagabanutseho gato igera ku 196.000 ahanini kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

    Raporo ya 2020 y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, ku bijyanye n'umurimo, yerekanye ko abakorera inzego za Leta, iz'abikorera n'imiryango itari iya Leta barengaga miliyoni eshatu n'ibihumbi 460.

    Umuyobozi Mukuru w'Umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA), Mwambari Faustin, yavuze ko amasendika akwiye gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry'abakozi

    Perezida wa COTRAF Rwanda, Nzabandora Eric, yavuze ko abakozi bakwiye kugana sendika ngo babashe guharanira uburenganzira bwabo

    Abanyamuryango ba COTRAF Rwanda muri kongere ya kane yabereye mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-bashishikarijwe-kugana-sendika-mu-guharanira-uburenganzira-bwabo

  • Abakozi bashishikarijwe kugana sendika mu guharanira uburenganzira bwabo –

    Ni ubutumwa yatanze ubwo yitabiraga Kongere ya Kane y’Urubuga rw’Umurimo n’Ubuvandimwe bw’Abakozi, (COTRAF Rwanda/ Congres du Travail de la Fraternite des travailleurs), yateraniye mu Mujyi wa Kigali.

    Mwambari Faustin yavuze ko amasendika akwiye gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry’abakozi.

    Yagize ati “Turasaba amasendika kugira uruhare rukomeye bwa mbere ku cyatuma umukozi abona akazi ndetse nyuma yaho akabasha no kukagumamo kandi agatanga umusaruro. Bigomba kurenga urwego rw’ubuvugizi bikagera no kongera ubushobozi n’ubumenyi kugira ngo abakozi babashe guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse habeho no guhanga indi mirimo mishya.’’

    Perezida wa COTRAF Rwanda, Nzabandora Eric, yavuze ko abakozi bakwiye kugana sendika kugira ngo babashe guharanira uburenganzira bwabo no kugira ijwi rimwe.

    Yavuze ko hakigaragara abakozi batinya kugana muri sendika bitewe no gutinya kwirukanwa n’abakoresha babo.

    Yagize ati “Ukurikije umubare w’abakozi bagana za sendika ubona ko ukiri muto, ahanini bigaterwa nuko batinya kugaragaza ibibazo bibangamiye uburenganzira bwabo kugira ngo batagirana ibibazo n’abakoresha bityo umukozi agahitamo kutagana sendika atinya kwirukanwa.”

    Nzabandora yongeyeho ko sendika zikwiye kurenga ubuvugizi bakanafasha abakozi kuguma mu mirimo yongererwa ubumenyi n’ubushobozi.

    Bamwe mu banyamuryango b’amasendika bitabiriye iyi kongere bishimiye ibyo sendika zimaze kubagezaho ndetse bakagira inama bagenzi babo kugana sendika kugira ngo bagire ijwi rimwe mu guharanira uburenganzira bwabo.

    Kongere ya Kane ya COTRAF Rwanda yabayemo n’amatora y’abazayobora impuzamasendika mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere. Nzabandora Eric ni we wongeye kugirirwa icyizere n’abanyamuryango atorerwa umwanya wa Perezida.

    Nyuma yo kugirirwa icyizere, yavuze ko bagiye gutanga ubumenyi buzafasha abakozi kunoza umurimo, anasaba abakoresha kuborohereza hagamijwe gusigasira imirimo yahanzwe.

    Ati “Imirimo ishobora guhangwa ariko abakozi bayikora iyo batayikunda ntabwo icyerekezo cy’igihugu cyagerwaho.’’

    Umuntu uri muri sendika atanga 1% ry’umushahara fatizo we buri kwezi, ndetse iyo agiranye ikibazo n’umukoresha sendika arimo imuha ubufasha bwo kuburanira kandi igahora imuhugura.

    COTRAF Rwanda ifite abanyamuryango ibihumbi 42 baturuka muri sendika esheshatu zikora imirimo inyuranye mu gihugu.

    Leta y’u Rwanda ikomeje gahunda yayo yo guhanga imirimo irenga ibihumbi 200 buri mwaka. Mu 2019/2020 yari igeze ku mirimo 224.000, mu 2020/2021 yagabanutseho gato igera ku 196.000 ahanini kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Raporo ya 2020 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ku bijyanye n’umurimo, yerekanye ko abakorera inzego za Leta, iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta barengaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 460.

    Umuyobozi Mukuru w’Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Mwambari Faustin, yavuze ko amasendika akwiye gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry’abakozi

    Perezida wa COTRAF Rwanda, Nzabandora Eric, yavuze ko abakozi bakwiye kugana sendika ngo babashe guharanira uburenganzira bwabo

    Abanyamuryango ba COTRAF Rwanda muri kongere ya kane yabereye mu Mujyi wa Kigali

  • Abakinnyi 5 bakomeye umutoza Sir Alex Ferguson yagerageje kugurira Manchester United ntibimukundire #rwanda #RwOT

    Manchester United ni imwe mu makipe yatunze abakinnyi bakomeye kurusha ayandi mu Bwongereza barimo David Beckham, Cristiano Ronaldo,Wayne Rooney,Paul Scholes,Eric Cantona n'abandi benshi ariko hari n'abandi yifuje ko bayikinira ariko ntibyakunda.

    Uwahoze ari umutoza wa United, Sir Alex Ferguson,n'umwe mu batoza bakomeye kandi b'Abanyabigwi babayeho ariko hari amazina yifuje kuzana Old Trafford ntibyamukundira.

    Ikinyamakuru The Mirror cyakoze urutonde rw'abakinnyi 10 Sir Alex Ferguson ntibimukundire barimo na Ronaldinho.

    1.Ronaldinho

    Uyu munya Brazil watwaye Ballon d'Or zirenze imwe kubera amacenga ye yarangazaga benshi yifujwe na Ferguson ndetse yemererwa guhabwa nimero y'amateka muri iyi kipe No. 7 mbere ya Cristiano Ronaldo gusa yaje kwihitiramo kwerekeza muri FC Barcelona cyane ko yakinaga muri PSG.
    Paul Scholes umunyabigwi wa United yavuze ko we na bagenzi be bari biteguye kwakira Ronaldinho ariko byarangiye yigiriye I Catalonia.

    2. Arjen Robben

    Uyu Muholandi wari umuhanga by'umwihariko ku kuguru kw'ibumoso,nawe Manchester United yaramushatse ndetse bigera ubwo imubona ariko ageze ku kibuga cy'imyitozo cyayo ngo ntiyishimiye impumuro yahoo niko kwigira muri Chelsea.

    Robben nawe ubwe yemeje ko yari yemeye kujya muri United mu kiganiro yahaye FourFourTwo.Ati 'Nagiranye ibiganiro byiza na Ferguson turi gusangira ndetse tuganira ku buzima bw'umupira.

    Nagiye gusura hirya no hino no ku kibuga cy'imyitozo,ibintu byose ari byiza ariko nyuma nasubiye muri PSV nta kintu kibaye.'

    Robben yakiniye Chelsea, Real Madrid na Bayern Munich yakoreyemo amateka azahora yibukwa n'abafana bayo.

    3. Alan Shearer

    Uyu rutahizamu ufite agahigo ko gutsinda ibitegoo byinshi muri Premier League,United yamwifuje inshuro 2 ku bwa Alex Ferguson ariko ahitamo kwizirika kuri Newcastle na Blackburn yakoreyemo amateka.

    Uyu mukinnyi yabwiye The Sun ati 'Nibyo nasabwe kujya gukinira United ntinayijyamo.Ntabwo nicuza icyemezo nafashe.'

    4. Sergio Aguero

    Undi mukinnyi Ferguson yabuze ni Sergio Aguero wabicaga bigacika muri Atletico Madrid agahitamo kuyivamo yerekeza muri mukeba Manchester City.

    Ferguson yifuje uyu rutahizamu cyane ndetse amuhanganira na City ariko akayabo abarabu bamuhaye katumye atera umugongo uyu mutoza w'umunyabigwi.

    Ferguson yari afite amahirwe yo kubona Aguero ariko afunga umutwe ko nta mukinnyi ukiri muto warenza igiciro cya miliyoni 35 z'amapawundi niko kwerekeza muri mukeba muri 2011 ayihesha igikombe kitazibagirana yatwaye ku bitego mu myaka isaga 9 ishize.

    5.Eden Hazard

    Uyu mubiligi wakoze amateka mu ikipe ya Chelsea nawe yifujwe cyane na Sir Alex Ferguson ubwo yari akiri mu ikipe ya Lille gusa yanga kwishyura miliyoni 6 z'amapawundi yaciwe n'umuhagarariye.

    Ferguson yari yemeye kwishyura amafaranga yose Lille yashakaga ndetse yumvikanye na Hazard ariko kwanga kwishyura umugurisha byatumye yigira muri Chelsea muri 2012.

    Abandi bakinnyi Sir Alex Ferguson yifuje gusinyisha bakamuca mu myanya y'intoki barimo Gareth Bale,Aaron Ramsey,Samir Nasri,Paul Gascoigne,Raphael Varane n'abandi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-5-bakomeye-umutoza-sir-alex-ferguson-yagerageje-kugurira-manchester

  • Senateri Nkusi yabajije Minisitiri Gatete niba kwishyura ingurane ku mitungo y’abaturage byarananiranye –

    Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Mata 2021, ubwo Minisitiri Gatete yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena ibisobanuro ku bibazo bigaragara mu bikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange by’umwihariko ku bikorwa ahagenewe kubakwa no kwagurira imihanda.

    Ibibazo biterwa na gahunda zitandukanye zo kwimura abantu byagiye bigarukwaho kenshi hamwe mu ho byagaragaye harimo raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2018/2019 ndetse n’iy’umwaka wa 2019/2020.

    Izi raporo zombi zigaragaza ko Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye dosiye 715 zirebana n’ibibazo byo kwimura abantu mu nyungu rusange. Indi raporo yaragaje ibi bibazo ni iy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB y’umwaka wa 2017/2018 yagaragaje ko hari ubukererwe mu kwishyura ingurane y’ibikorwa by’abantu byagizweho ingaruka n’iyubakwa ry’ibikorwa biri mu nyungu rusange.

    Iki kibazo kandi cyagarutse muri raporo za Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu na

    zo zigaragaza ko abaturage basaga 47% binubira ingurane bahabwa ugereranyije n’agaciro k’imitungo yabo.

    Mu bibazo bikunze kugaragara muri izi raporo zose harimo gutinda kwishyurwa kw’abaturage bimuwe, kwimurwa kw’abaturage hatarateguwe ahandi bagomba kujyanwa ndetse n’ikibazo cy’abaturage bahabwa amafaranga make ku mitungo yabo.

    Ese iki kibazo cyarananiranye?

    Uretse muri izi raporo zitandukanye, Sena y’u Rwanda yagaragaje ko ibibazo bigaragara mu bikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, bidahwema kugaragazwa n’abaturage igihe hari umuyobozi mukuru wabasuye cyangwa bakabinyuza mu itangazamakuru.

    Hashingiwe ku bwinshi bw’ibibazo bigaragara muri ibi bikorwa byo kwimura abantu kandi bikaba bikunze kugaragara kenshi, Senateri Juvénal Nkusi yabajije Minisitiri Gatete niba byarananiranye ku buryo bitabonerwa ibisubizo bikwiye.

    Ati “Mu buryo buhoraho tubona inyandiko cyangwa ibiganiro bigaragaza iki kibazo, iyo urebye uko icyo kibazo giteye, ikibazo rusange umuntu yabaza duhereye ko byavuzwe n’abantu benshi kandi bikavugwa kenshi. Nagira ngo mbaze ese iki kibazo cyarananiranye ku buryo kidahabwa umurongo ngo kibonerwe ibisubizo bikwiye?”

    Yakomeje avuga ko ibibazo bigaragara muri gahunda zo kwimura abantu bibangamiye amwe mu mahame u Rwanda rwiyemeje kugenderaho mu kubaka Leta igendera ku mategeko kandi iharanira imibereho myiza y’abaturage.

    Senateri Nkusi yavuze ko bimwe mu byo ibi bibazo bibangamira harimo n’ihame ry’uko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa.

    Ati “Ibyo kandi tugasanga hagendewe kuri icyo kibazo cyo kwimura abantu bijyana n’Ingingo ya 34 y’Itegeko Nshinga ivuga ko umutungo bwite w’umuntu ari ntavogerwa yaba uwe ku giti cye cyangwa awusangiye n’abandi, uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu rusange hakurikijwe amategeko, itegeko ryo kwimura abantu ryagiyeho rigaragaza inzira zikurikizwa kugira ngo igikorwa kibe gikorwa.”

    “Ku bijyanye no kubaka Leta igendera ku mategeko bisaba ko agomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze kandi ku gihe, kandi abaturage bakabigiramo uruhare, ibibazo bakabigaragarizwa, ibibagenerwa bigakorerwa mu mucyo.”

    Senateri Nkusi yavuze ko bidakwiye kuba igikorwa cy’inyungu rusange cyagira ingaruka zitari nziza ku baturage bemeye ko icyo gikorwa rusange kibaho.

    Yagize ati “Ntihateganyijwe ko igikorwa cy’inyungu rusange cyagira ingaruka zitari nziza ku baturage bemeye ko icyo gikorwa rusange kijyaho ngo babe basubira inyuma mu mibereho myiza.”

    Senateri Nkusi yavuze ko mu nyigo zagiye zikorwa basanze ibi bibazo bigaragara muri gahunda yo kwimura abantu mu buryo rusange biterwa n’itegurwa ritanoze ry’igenamigambi ry’ibi bikorwa no kuba bidakurikiza imihango iteganywa n’itegeko ndetse ntihabeho n’uburyo bunoze bwo kubikurikirana.

    Senateri Nkusi Juvénal yabajije Minisitiri Gatete ikibura ngo ibibazo biri muri gahunda zo kwimura abantu bikemuke

    Ikibazo kiri kuvugutirwa umuti

    Mu gusubiza ibi bibazo byagaragajwe n’abasenateri, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Claver Gatete, yavuze ko ibi bibazo bigihari ariko hari gushyirwaho gahunda zitandukanye zigamije kubikemura.

    Ati “Iki kibazo cyaganiriwe henshi kandi kigaragara henshi, ntabwo ari ikibazo washyira hasi ngo ukihorere hatagize igihinduka.”

    Minisitiri Gatete yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibirarane by’abaturage bimuwe ahari hagiye kubakwa imihanda hashyizweho itsinda rishinzwe gukora urutonde rw’abaturage bose bafitiwe imyenda mu gihugu.

    Ati “Ibyo bibazo byakomeje biza, Senateri Nkusi yanabivuze n’abayobozi bakuru aho bagiye babibazwa. Twafashe umwanzuro nka Guverinoma dukoranye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu wo kugira ngo hakorwe noneho icukumbura ry’ibibazo bijyanye no kwimura abantu, amafaranga atarishyurwa bikamara igihe kirekire yose azishyurwe.”

    “Twashyizeho itsinda riyobowe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo batuzanire ibirarane by’ibigo bitandukanye […] twaje kubikora muri ubwo buryo kugira ngo tubone urutonde rumwe rwemejwe n’akarere ko nta kindi kibazo kihasigaye.”

    Minisitiri Gatete yakomeje avuga izi ntonde nizimara kuboneka zizakusanywa abantu bakagenda bishyurwa mu ngengo y’imari y’imyaka itandukanye.

    Ati “Bizarangira muri uku kwezi kwa Mata, noneho mu ngengo y’imari mu bintu by’ingenzi bagomba kwishyura bakabanza guhera kuri urwo rutonde ku buryo ibirarane byose biva mu nzira.”

    Uretse kwishyura ibirarane, Minisitiri Gatete yavuze ko no mu rwego rwo kwirinda ko hari ibindi bivuka hakozwe amavugururwa azajya atuma impinduka mu byangombwa by’ubutaka zikorwa vuba kuko biri mu byatumaga abaturage batinda kwishyurwa.

    Ku kibazo cy’abaturage bimurwaga ariko ntibagire ahandi babona ho gutura, Minisitiri Gatete yavuze ko byaterwaga n’uburyo gahunda yo kubimura yakorwaga.

    Ati “Muri ibi twasanze harimo ikintu kitameze neza nubwo abaturage ubaha amafaranga urasanga hari ikibazo cyo kuvuga ngo aba baturage bari bafite inzu ku muhanda runaka bakaba bagiye kumuha ingurane arajya gutura he?

    “Twaganiriye umwanya muremure na Minaloc kandi hamwe byanatangiye no gushyirwa mu bikorwa kugira ngo umudugudu uri hafi aho, nubwo bamuhaye amafaranga ye bawumutuzemo ataza kugira ibibazo amafaranga akayakoresha akayamara akaza kuba ikibazo kuri Leta. Ariko tukaba tuzi buri muntu wese wamaze guhabwa amafaranga aho ari n’ayo bamugeneye n’ubufasha bushoboka. Ubu twemeranyije n’inzego zibanze ko bigomba gukorwa.”

    Mu bindi bibazo byavugutiwe umuti harimo icy’inzu z’abaturage zangizwaga n’ibikorwa byo gukora umuhanda ariko batarashyizwe ku rutonde rw’abazimurwa.

    Minisitiri Gatete yavuze ko igihe hagiye kubakwa umuhanda hazajya hagurirwa abawuturiye bose kugira ngo batazagerwaho n’ingaruka kandi n’abo zagezeho bakishyurwa vuba umuhanda utararangira nk’uko byari bisanzwe bigenda.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Claver Gatete, yavuze ko hari gushyirwaho gahunda zitandukanye zigamije gukemura ibibazo bikigaragara muri gahunda zo kwimura abaturage

  • Umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2020 yakoze ubukwe n’umukunzi we uba muri Amerika, bahujwe na ISIMBI(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mukeshimana Yvette witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2020, yasezeranye imbere y’amategeko na Musoni Gedeon bahuye kubera ikinyamakuru ISIMBI.

    Yvette wari mu bakobwa bashakaga guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ahagarariye Intara y’Amajyaruguru ariko ntarenge ijonjora ry’ibanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Musoni Gedeon bamaze umwaka urenga bakundana.

    Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bakaba basezeranye ari bonyine nta bandi bantu babaherekeje, hari mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko indi mihango isigaye izaba tariki ya 29 Gisurasi 2021, bubere muri Saint Famille Hotel.

    Ku wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2020, Musoni yambitse impeta Yvette amusaba kuzamubera umugore mu birori byabereye Chillax i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Mu kuboza 2020, baganira n’ikinyamakuru ISIMBI, bahamije ko Gedeon yamubonye bwa mbere mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, aramukurura ahitamo gushakisha uko bavugana.

    Icyo gihe Yvette yagize ati' twahuye muri bya bihe muri Miss Rwanda nari maze kuvamo, twahuriye ku mbuga nkoranyambaga, yambonye mu kiganiro nagiranye na ISIMBI(…) imitekerereze yanjye, uko nasubizaga nibyo byamukuruye yifuza kumenya.”

    Yafashe amazina ajya kuri Instagram aramureba ubundi abwira umushuti we ko akeneye kumumenya, undi abimufashamo amushakira nimero atangira kuvugana na we, ngo ntibyamugoye kumufatisha kuko yaje avuga ijambo ry’abagabo.

    Musoni Gideon usanzwe ari n’umuhanzi, ahamya ko ubwiza bw’uyu mukobwa, uko yasubizaga ari byo byatumye amwiyumvamo, ahitamo kumwegera amusaba urukundo.

    Mukeshimana Yvette yari mu bakobwa 14 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka aho hatoranyijwe batandatu mu gihe abandi umunani basigaye barimo nawe. Yari yatanze umushinga wo gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bw’uruhu kuko bahura n’ihohoterwa no guhezwa muri sosiyete.

    Ntiyabashije gukomeza bitewe n’uko akanama nkemurampaka katishimiye umushinga we. Yumvikanye mu itangazamakuru ashinja Miss Mutesi Jolly, ko atamuteze amatwi mu gihe yasobanuraga umushinga we wo kuvugira abafite ubumuga bw’uruhu.

    Yvette yemeye ko we na Gedeon bazatandukanywa n’urupfu

    Gedeon na we yamanitse akaboko yemera kubana akaramata na Yvette

    Bati”ubu tumaze kuba umwe ntwadukandukanya”

    Yvette ati”ubuse gitifu arabiha umugisha?”

    Musoni Gedeon wegukanye Yvette

    Mukeshimana Yvette yari yishimye cyane

    AMAFOTO: Robert MUTABAZI/ ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/umukobwa-witabiriye-miss-rwanda-2020-yakoze-ubukwe-n-umukunzi-we-uba-muri-amerika-bahujwe-na-isimbi-amafoto

  • Senateri Nkusi yabajije Minisitiri Gatete niba kwishyura ingurane ku mitungo y'abaturage byarananiranye – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Mata 2021, ubwo Minisitiri Gatete yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe wa Sena ibisobanuro ku bibazo bigaragara mu bikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z'inyungu rusange by'umwihariko ku bikorwa ahagenewe kubakwa no kwagurira imihanda.

    Ibibazo biterwa na gahunda zitandukanye zo kwimura abantu byagiye bigarukwaho kenshi hamwe mu ho byagaragaye harimo raporo y'Urwego rw'Umuvunyi ya 2018/2019 ndetse n'iy'umwaka wa 2019/2020.

    Izi raporo zombi zigaragaza ko Urwego rw'Umuvunyi rwakiriye dosiye 715 zirebana n'ibibazo byo kwimura abantu mu nyungu rusange. Indi raporo yaragaje ibi bibazo ni iy'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB y'umwaka wa 2017/2018 yagaragaje ko hari ubukererwe mu kwishyura ingurane y'ibikorwa by'abantu byagizweho ingaruka n'iyubakwa ry'ibikorwa biri mu nyungu rusange.

    Iki kibazo kandi cyagarutse muri raporo za Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu na
    zo zigaragaza ko abaturage basaga 47% binubira ingurane bahabwa ugereranyije n'agaciro k'imitungo yabo.

    Mu bibazo bikunze kugaragara muri izi raporo zose harimo gutinda kwishyurwa kw'abaturage bimuwe, kwimurwa kw'abaturage hatarateguwe ahandi bagomba kujyanwa ndetse n'ikibazo cy'abaturage bahabwa amafaranga make ku mitungo yabo.

    Ese iki kibazo cyarananiranye?

    Uretse muri izi raporo zitandukanye, Sena y'u Rwanda yagaragaje ko ibibazo bigaragara mu bikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z'inyungu rusange, bidahwema kugaragazwa n'abaturage igihe hari umuyobozi mukuru wabasuye cyangwa bakabinyuza mu itangazamakuru.

    Hashingiwe ku bwinshi bw'ibibazo bigaragara muri ibi bikorwa byo kwimura abantu kandi bikaba bikunze kugaragara kenshi, Senateri Juvénal Nkusi yabajije Minisitiri Gatete niba byarananiranye ku buryo bitabonerwa ibisubizo bikwiye.

    Ati 'Mu buryo buhoraho tubona inyandiko cyangwa ibiganiro bigaragaza iki kibazo, iyo urebye uko icyo kibazo giteye, ikibazo rusange umuntu yabaza duhereye ko byavuzwe n'abantu benshi kandi bikavugwa kenshi. Nagira ngo mbaze ese iki kibazo cyarananiranye ku buryo kidahabwa umurongo ngo kibonerwe ibisubizo bikwiye?'

    Yakomeje avuga ko ibibazo bigaragara muri gahunda zo kwimura abantu bibangamiye amwe mu mahame u Rwanda rwiyemeje kugenderaho mu kubaka Leta igendera ku mategeko kandi iharanira imibereho myiza y'abaturage.

    Senateri Nkusi yavuze ko bimwe mu byo ibi bibazo bibangamira harimo n'ihame ry'uko umutungo w'umuntu ari ntavogerwa.

    Ati 'Ibyo kandi tugasanga hagendewe kuri icyo kibazo cyo kwimura abantu bijyana n'Ingingo ya 34 y'Itegeko Nshinga ivuga ko umutungo bwite w'umuntu ari ntavogerwa yaba uwe ku giti cye cyangwa awusangiye n'abandi, uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu rusange hakurikijwe amategeko, itegeko ryo kwimura abantu ryagiyeho rigaragaza inzira zikurikizwa kugira ngo igikorwa kibe gikorwa.'

    'Ku bijyanye no kubaka Leta igendera ku mategeko bisaba ko agomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze kandi ku gihe, kandi abaturage bakabigiramo uruhare, ibibazo bakabigaragarizwa, ibibagenerwa bigakorerwa mu mucyo.'

    Senateri Nkusi yavuze ko bidakwiye kuba igikorwa cy'inyungu rusange cyagira ingaruka zitari nziza ku baturage bemeye ko icyo gikorwa rusange kibaho.

    Yagize ati 'Ntihateganyijwe ko igikorwa cy'inyungu rusange cyagira ingaruka zitari nziza ku baturage bemeye ko icyo gikorwa rusange kijyaho ngo babe basubira inyuma mu mibereho myiza.'

    Senateri Nkusi yavuze ko mu nyigo zagiye zikorwa basanze ibi bibazo bigaragara muri gahunda yo kwimura abantu mu buryo rusange biterwa n'itegurwa ritanoze ry'igenamigambi ry'ibi bikorwa no kuba bidakurikiza imihango iteganywa n'itegeko ndetse ntihabeho n'uburyo bunoze bwo kubikurikirana.

    Senateri Nkusi Juvénal yabajije Minisitiri Gatete ikibura ngo ibibazo biri muri gahunda zo kwimura abantu bikemuke

    Ikibazo kiri kuvugutirwa umuti

    Mu gusubiza ibi bibazo byagaragajwe n'abasenateri, Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb Claver Gatete, yavuze ko ibi bibazo bigihari ariko hari gushyirwaho gahunda zitandukanye zigamije kubikemura.

    Ati 'Iki kibazo cyaganiriwe henshi kandi kigaragara henshi, ntabwo ari ikibazo washyira hasi ngo ukihorere hatagize igihinduka.'

    Minisitiri Gatete yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'ibirarane by'abaturage bimuwe ahari hagiye kubakwa imihanda hashyizweho itsinda rishinzwe gukora urutonde rw'abaturage bose bafitiwe imyenda mu gihugu.

    Ati 'Ibyo bibazo byakomeje biza, Senateri Nkusi yanabivuze n'abayobozi bakuru aho bagiye babibazwa. Twafashe umwanzuro nka Guverinoma dukoranye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu wo kugira ngo hakorwe noneho icukumbura ry'ibibazo bijyanye no kwimura abantu, amafaranga atarishyurwa bikamara igihe kirekire yose azishyurwe.'

    'Twashyizeho itsinda riyobowe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu kugira ngo batuzanire ibirarane by'ibigo bitandukanye […] twaje kubikora muri ubwo buryo kugira ngo tubone urutonde rumwe rwemejwe n'akarere ko nta kindi kibazo kihasigaye.'

    Minisitiri Gatete yakomeje avuga izi ntonde nizimara kuboneka zizakusanywa abantu bakagenda bishyurwa mu ngengo y'imari y'imyaka itandukanye.

    Ati 'Bizarangira muri uku kwezi kwa Mata, noneho mu ngengo y'imari mu bintu by'ingenzi bagomba kwishyura bakabanza guhera kuri urwo rutonde ku buryo ibirarane byose biva mu nzira.'

    Uretse kwishyura ibirarane, Minisitiri Gatete yavuze ko no mu rwego rwo kwirinda ko hari ibindi bivuka hakozwe amavugururwa azajya atuma impinduka mu byangombwa by'ubutaka zikorwa vuba kuko biri mu byatumaga abaturage batinda kwishyurwa.

    Ku kibazo cy'abaturage bimurwaga ariko ntibagire ahandi babona ho gutura, Minisitiri Gatete yavuze ko byaterwaga n'uburyo gahunda yo kubimura yakorwaga.

    Ati 'Muri ibi twasanze harimo ikintu kitameze neza nubwo abaturage ubaha amafaranga urasanga hari ikibazo cyo kuvuga ngo aba baturage bari bafite inzu ku muhanda runaka bakaba bagiye kumuha ingurane arajya gutura he?

    'Twaganiriye umwanya muremure na Minaloc kandi hamwe byanatangiye no gushyirwa mu bikorwa kugira ngo umudugudu uri hafi aho, nubwo bamuhaye amafaranga ye bawumutuzemo ataza kugira ibibazo amafaranga akayakoresha akayamara akaza kuba ikibazo kuri Leta. Ariko tukaba tuzi buri muntu wese wamaze guhabwa amafaranga aho ari n'ayo bamugeneye n'ubufasha bushoboka. Ubu twemeranyije n'inzego zibanze ko bigomba gukorwa.'

    Mu bindi bibazo byavugutiwe umuti harimo icy'inzu z'abaturage zangizwaga n'ibikorwa byo gukora umuhanda ariko batarashyizwe ku rutonde rw'abazimurwa.

    Minisitiri Gatete yavuze ko igihe hagiye kubakwa umuhanda hazajya hagurirwa abawuturiye bose kugira ngo batazagerwaho n'ingaruka kandi n'abo zagezeho bakishyurwa vuba umuhanda utararangira nk'uko byari bisanzwe bigenda.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Claver Gatete, yavuze ko hari gushyirwaho gahunda zitandukanye zigamije gukemura ibibazo bikigaragara muri gahunda zo kwimura abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-nkusi-yabajije-minisitiri-gatete-niba-kwishyura-ingurane-ku-mitungo-y