Category: Uncategorized

  • Wambereye umugisha-Yvette witabiriye Miss Rwa… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 01 Mata 2021, mu Murenge wa Remera Mujyi wa Kigali.

    Mukeshimana yanditse kuri konti ye ya Instagram abwira Musoni ko yamubereye umugisha mu buzima bwe. Avuga ko yifuza kuba buri gihe mu biganza bye.

    Ati 'Kugendana nawe mfashe ikiganza cyawe mu cyanjye, nanjye ufashe ikiganza cyanjye mu cyawe, n'ibyo nifuza mu buzima bwanjye bwose. Wambereye umugisha, mu buzima bwanjye.'

    Basezeranye imbere y'amategeko nyuma y'uko tariki 04 Nzeri 2020, Musoni Gédeon yambitse impeta y'urukundo Mukeshiman mu birori byarimo inshuti zabo byabaye ku wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2020, bibera Chillax i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe, Mukeshimana Yvette yabwiye INYARWANDA ko amezi arindwi yari ashize ari mu rukundo na Musoni nyuma y'uko atandukanye byeruye n'umuhanzi Kabera Arnold uzwi nka Sintex.

    Uyu mukobwa avuga ko kwambikwa impeta ari kimwe mu 'bintu byiza byari bimbayeho'. Avuga ko yambitswe impeta n'umusore umukunda bya nyabyo kandi umufiteho gahunda nziza.  

    Ati 'Ni umuhungu ufite gahunda muri we. Ni umunyabwenge cyane. Ikindi cy’ingenzi ni uko amfiteho intego nziza. Mbese ibyiza byose arabinyifuriza. Ikindi ni uko nawe yanyeretse ko ankunda. Byanyoroheye guhita mukunda vuba cyane. Ni mwiza ariko. Ndamukunda cyane.'

    Yvette yirengagije ko yatandukanye na Sintex, yavuze ko ari umuhungu ufite umurava wo gukora kandi uzagera ahantu harenze kandi hashimishije. Yamushimiye ibyo yamugejejeho mu myaka yose babanye.

    Mukeshimana Yvette wambitswe impeta ari mu bakobwa b'ubwiza, ubwenge n'umuco bahataniraga guserukira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2020. Afite uburebure bwa 1.70 m n'ibiro 56 Kg.

    Yari mu bakobwa 14 banyuze imbere y'akanama nkemurampaka aho hatoranyijwe batandatu mu gihe abandi umunani basigaye barimo nawe. Yari yatanze umushinga wo gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bw'uruhu kuko bahura n'ihohoterwa no guhezwa muri sosiyete.

    Ntiyabashije gukomeza bitewe n'uko akanama nkemurampaka katishimiye umushinga we. Yumvikanye mu itangazamakuru ashinja Miss Mutesi Jolly, ko atamuteze amatwi mu gihe yasobanuraga umushinga we wo kuvugira abafite ubumuga bw'uruhu.

    Musoni Gedeon yahamije kubana akaramata n’umukunzi we Mukeshimana Yvette witabiriye Miss Rwanda

    Mukeshimana yasezeranye mu mategeko nyuma yo gutandukana n’umuhanzi Sintex

    Musoni yashimye Imana yamuhaye Yvette, avuga ko azahora mu ruhande rwe

    Mukeshimana Yvette na Musoni basezeranye kuri uyu wa Kane tariki 01 Mata 2021

    Bafatiye amafoto y’urwibutso kuri Scheba Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali

    AMAFOTO: ROBERT D.O.P-ISIMBI TV

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104488/wambereye-umugisha-yvette-witabiriye-miss-rwanda-abwira-umukunzi-we-basezeranye-mu-mategek-104488.html

  • Kamonyi: Yafashwe ahinduranya ibyuma bya moto bikekwa ko yibwe –

    Polisi yatangaje ko uyu musore yafashwe ku wa 31 Werurwe ahagana saa tatu z’ijoro, akura ibyuma muri moto nshya ifite ibirango abishyira mu yindi. Yafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi mu gasanteri ka Kamuhanda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko uyu musore yari kumwe n’abandi bantu babiri ariko bo bikanze abapolisi bagahita biruka.

    Yavuze ko gufatwa k’uyu musore kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wababonye agahita atanga amakuru.

    Ati “Umwe mu banyerondo yari mu gasanteri ka Kamuhanda ari mu kazi abona abantu barimo gukura ibyuma muri moto imwe babishyira mu yindi. Yabegereye ababaza ibyo barimo muri iryo joro baramutuka baramubwira ngo areke bamuhe 500 Frw aceceke, kubera ko yabonaga ibyo barimo babikora mu ijoro yagize amakenga ajya ku ruhande ahamagara Polisi.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko ako kanya abapolisi bahise bahagera basanga koko uriya musore usanzwe ari umukanishi yahambuye moto ebyiri imwe yari ishaje arimo kuyikuramo ibyuma agiye gushyiramo ibya moto nshya.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko kugeza ubu nta muturage wari watanga ikirego avuga ko yabuze moto.

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo hatangire iperereza hamenyekane nyiri moto ndetse hashakishwe na bariya bacitse.

    Nsengiyumva Jean Claude yafashwe ahinduranye ibyuma by’izi moto ebyiri

  • Musanze: Ikibazo cy’isuku nke cyahagurukiwe kuva kuri buri rugo –

    Ni ibikorwa by’ubukangurambaga byatangijwe ku wa Kane tariki 1 Mata 2021, muri gahunda idasanzwe yiswe ‘Irondo ry’Isuku’ ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Isuku ni uguhozaho, isuku ni iya buri wese’.

    Ubu bukangurambaga bwatangirijwe ku rwego rw’Akarere, mu Mudugudu wa Rugari, Akagari ka Kamwumba Umurenge wa Nyange, ahakozwe isuku ku muhanda uva mu Mujyi wa Musanze werekeza mu Kinigi.

    Mu butumwa yahaye abaturage n’abandi bitabiriye, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasobanuye ko ari gahunda igamije kwimakaza umuco w’isuku bihereye kuri buri muntu ku giti cye kandi akabigiramo uruhare.

    Yagize ati “Isuku ni isoko y’ubuzima, bityo ikaba igomba guhoraho kandi ikagirwamo uruhare na buri wese. Ni muri urwo rwego rero, iruhande rwa ya gahunda y’igitondo cy’Isuku yari isanzwe ikorerwa mu mirenge yose buri wa gatatu, Akarere kasanze ari ngombwa ko yongererwa imbaraga binyuze muri iri rondo ry’isuku, kubera ko irondo, nk’uko iri jambo ubwaryo ribivuga, bivuga guhozaho.”

    Abaturage bagaragagaje ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi muri uru rugamba bityo bakimakaza isuku bahereye mu ngo zabo ndetse no hanze yazo bityo Musanze ikaba akarere gasa neza.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwavuze ko kugira ngo iyi ntego ishobore kugerwaho, bwashyizeho itsinda ry’abaturage b’abakorerabushake 15, muri buri murenge, bazajya bakora ubuhwituzi muri rusange no ku bantu ku giti cyabo.

    Mu bandi bayobozi bari bitabiriye iki gikorwa, harimo Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kamazi Axel, Inzego z’Umutekano, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere, n’abandi.

    Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bw’isuku bubahirije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Hashyizweho itsinda ry’abahwituzi bazajya bakangurira abaturage kurangwa n’isuku

    Mu Karere ka Musanze bahagurukiye ibibazo by’isuku nke

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yafatanyije n’abaturage mu bikorwa by’isuku

    Visi Meya ushinzwe Imibereyo myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze (uwa kabiri uturutse ibumoso) afatanya n’abaturage gukubura

  • Ya Nkweto ya Shitani irimo amaraso nyayo y'umuntu yahagaritswe #rwanda #RwOT

    Nike yatsinze ikirego yarezemo kompanyi y'i New York kubera 'Inkweto za Shitani' zirimo igitonyanga cy'amaraso nyayo y'umuntu mu mupira wazo. Urukiko rwategetse ko iyi nkweto itongera gukorwa, nubwo bene kuyikora batabyishimiye kimwe n'abakiriya babo.

    Izi nkwezo zaguzwe $1,018 (agera kuri miliyoni imwe y'u Rwanda) ni inkweto za Nike Air Max 97s zahinduwe ziriho umusaraba ucuritse, ikimenyetso cya pentagram n'amagambo 'Luke 10:18'.

    Ihuriro ry'abanyabugeni MSCHF ryazikoze rifatanyije n'umuhanzi wa rap Lil Nas X.
    rivuga ko imiguru 666 ari yo yakozwe kandi yose usibye umuguru umwe gusa yamaze kohererezwa abaguzi.

    Nike yareze kuyivogera, isaba urukiko rwa New York gutegeka MSCHF kutongera kuzigurisha no kutongera gukoresha ikirango cyayo kizwi cyane.

    Abanyamategeko ba MSCHF bavuga ko izi nkweto 666 bakoze, 'atari neza neza iza siporo, ahubwo ari akazi gato bwite k'ubugeni kagurishijwe ku babishaka ku $1,018 buri nkweto'.

    Kuri uyu wa kane umucamanza yategetse kutongera kugurisha izi nkweto, gusa iki cyemezo gisa n'ikidasobanutse neza kuko iyo kompanyi yavuze ko nta gahunda ifite yo gukora izindi.

    Izi nkweto z'umukara n'umutuku zagaragaye bwa mbere ku wa mbere mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call Me By Your Name), yari yabanje gutangazwa ku wa gatanu ushize.

    Iyo ndirimbo y'uyu muhanzi, watangaje ko ari umutinganyi (gay) mu 2019, yishimiramo ayo mahitamo mpuzabitsina ye akanatwama abagerageza kuyanenga.

    Mu mashusho y'iyo ndirimbo, uyu muhanzi aboneka anyerera ku cyuma babyiniraho (stripper pole) ava mu ijuru ajya mu kuzimu, yambaye izi nkweto, agaceza hamwe na Satani maze akamwiba amahembe ye.

    Umurongo wa Bibiliya uri kuri izi nkweto Luka 10:18 ugira uti: — 'Arababwira ati, 'Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n'umurabyo.’'

    Umwanzuro w'urukiko rwa New York uvuga ko Nike itigeze yemera ihindurwa ry'izi nkweto.
    Uwo mwanzuro ugira uti: 'Hari ibimenyetso byo guhungabana ku isoko, birimo guhagarika kugura ibicuruzwa bya Nike mu kwihimura kuri izi Nkweto za Satani za MSCHF, bishingiye ku kwibeshya ko Nike yemeje ko zikorwa'.

    Inkweto za Shitani' za Lil Nas X na MSCHF zaguzwe mu gihe kitageze ku munota umwe kuwa mbere.

    Abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga bari banenze izi nkweto na Lil Nas X na MSCHF bazikoze, bakanazamamaza. Muri bo harimo Kristi Noem, guverineri wa leta ya South Dakota, n'abandi bantu bakomeye ku kwemera kwabo mu madini bavuze ko izi nkweto ari igitutsi.

    Lil Nas X yasubije guverineri Noem n'abandi babanenga kuri Twitter, ndetse ku wa mbere yagiye atanga ubundi butumwa kuri Twitter bunnyega ikirego cya Nike.

    Joseph Rasch w'i Tennessee, wishyuye $1,080 kuri izi nkweto, avuga ko izi mpaka zimuteye ubwoba ko amafaranga ye azayahomba.

    Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: 'Nizeye ko zizangeraho kuko nazishyuye', yongeraho ko yaziguze atagambiriye kuzambara ahubwo gutanga ubutumwa bwa politiki.

    Akomeza ati: 'Nashakaga gushyigikira umwirabura w'umu-gay uri kugerageza kwerekana ibitandukanye mu gihugu cya ba nyamwinshi b'abakristu. None ni ubuhe buryo bundi bwiza bwo kubikora uretse kugura inkweto uwo muntu yagizemo uruhare?'.

    McKenzi Norris yanenze Nike kuba yarareze.

    McKenzi Norris wo muri South Carolina, umaze igihe kinini akunda MSCHF, avuga ko Nike yahungabanyije umugambi we wo guhita nawe agurisha izi nkweto ku $2,500 kuri eBay, kuko bahise bavanaho igicuruzwa cye.

    Soma hano indi nkuru bijyanye:Inkweto ziswe iza 'Shitani' zirimo igitonyanga cy'amaraso nyayo y'umuntu zateje ikibazo

    Ati: 'Muri rusanze ndumva ikirego cya Nike giteye isoni urebye ingaruka kigira ku buzima bw'abantu nkanjye bakunda guhindura ibicuruzwa byabo nkongera nkabigurisha mu buryo bwemewe'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ya-nkweto-ya-shitani-irimo-amaraso-nyayo-yumuntu-yahagaritswe/

  • Umusaruro wa ‘Masenge mba hafi’, gahunda imaze amezi atandatu itangijwe i Kayonza –

    Umwaka ushize nibwo iyi gahunda yatangiye, itangirira mu Murenge wa Rukara mu midugudu 39, muri iyi midugudu yose hagiye hashakwamo umubyeyi ufite indangagaciro na kirazira ndetse n’umukobwa ufite ubuhamya bwiza, bagahabwa amahugurwa ubundi bagasabwa gufasha urubyiruko mu kumenya ubuzima bw’imyororokere.

    Masenge aba ari umugore ufite umuco n’indangagaciro, atorerwa mu Mudugudu agahuzwa n’umukobwa watewe inda akiri umwangavu akamuganiriza ku buryo amenya uwamuteye inda, ibibazo ahura nabyo mu rugo ndetse akanamugira inama ku buryo ubuzima bwe butongera kujya mu kangaratete.

    Buri masenge agerageza kureba mu mudugudu atuyemo abana bakeneye kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere hakiri kare, agenerwa amahugurwa n’amafaranga y’itumanaho bikozwe n’umuryango w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi karambye.

    Mukandayishimiye Claudine utuye mu Mudugudu wa Mirambi ya III mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara, yavuze ko muri aya mezi atandatu yashakishije abana batewe inda bari bagifite ipfunwe, arabegeranya abashyira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya kugira ngo batinyuke babashe kwegera abandi.

    Ati “Dufata umwangavu watewe inda tukamushyura mu itsinda ry’undi mwana w’umukobwa utarabyara, agatanga ubuhamya, bamwe batatewe inda bagatinya bigatuma bitwara neza bakirinda ababashuka.”

    Mukandayishimiye yavuze ko muri aya mezi atandatu iyi gahunda yatanze umusaruro ngo kuko yaba aba bangavu batewe inda bagarurirwe icyizere kandi babasha no gutuma inda ziterwa abangavu mu midugudu zigabanuka bitewe no kuganiriza abana b’abakobwa bari kugimbuka.

    Umuyobozi wa LWD ( Learn Work Develop) watangije uyu mushinga wa Masenge mba hafi, Mwiseneza Jean Claude, yavuze ko ibyo bagezeho muri aya mezi atandatu babikesha ababyeyi batoranyijwe mu midugudu babashije kwita ku bangavu neza.

    Ati “Ubu abana b’abakobwa babyariye mu rugo bamaze kuva mu bwigunge basigaye bari mu rubohero, dufite imbohero 39 aho bahurira nabo bakabaganiriza ku bintu bitandukanye, bigishwa kwizigamira, ubuzima bw’imyororokere n’ibindi bikorwa bibyara inyungu.”

    Mwiseneza yavuze ko kuri ubu aba bana babonye abo babwira ibibazo bahura nabyo mu miryango, bahuzwa n’imiryango yabo mu buryo bw’ubwiyunge kuko mbere ngo wasangaga ababyeyi babo barabarakariye cyane.

    Ati “Bamwe twanabahaye imashini zidoda ubu dufite abana 93 barimo kwiga kudoda ndetse no kwiga gutunganya imisatsi, urumva kugira ngo baze boherejwe naba Masenge, abatwite twabahuje n’ibigo nderabuzima aho abagera kuri 45 ubu bakurikiranwa.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascène, we yashimye intambwe imaze guterwa mu gufasha abangavu babyariye mu rugo, avuga ko kuri ubu hari n’abatinyutse bakavuga ababateye inda ku buryo abarenga 60 bari gufashwa mu buryo bw’imanza nyuma yo guhohoterwa, yavuze ko kandi abagabo 26 bamaze gukatirwa bazira gusambanya aba bana.

    Uyu muyobozi yasabye abana b’abakobwa batewe inda gukomeza gutanga amakuru bagatinyuka bakaganiriza ba Masenge bakababwira ababateye inda kugira ngo bakurikiranwe, yabasabye kandi gukomeza kwirinda bakumvira inama bagirwa na ba Masenge bakongera imbaraga mu kwiteza imbere.

    Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza, habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 60 nibo bamaze gutanga amakuru yuzuye bakorerwa dosiye mu gihe abagabo 26 bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya aba bangavu.

    Ubuyobozi buvuga ko iyi gahunda ya Masenge mba hafi buyitezeho ko aba bangavu bazatinyuka nibura bagatanga amakuru y’abagabo babasambanyijwe bagakurikiranwa bakabiryozwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascène (ubanza iburyo), yavuze ko bishimiye ibyo Masenge amaze kugeza ku bangavu batewe inda

    Abagore bake mu batoranijwe mu kuba ba Masenge mu midugudu hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bahuriye hamwe mu kureba ibimaze kugerwaho mu mezi atandatu

  • Abavutse nyuma ya Jenoside bagiye kwigishwa uko batanga ubuhamya bwayo –

    Bazigishwa binyuze mu mushinga ‘Renewed Memory’ (Ubuhamya buvuguruye), watangijwe n’umunya-Israel, Pin Sir, wavutse ku mubyeyi warokotse Jenoside y’Abayahudi, ku bufatanye n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), Ambasade ya Israel mu Rwanda ndetse na Kaminuza ya Mount Kenya.

    Mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga wo gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga usanzwe uba muri Israel, Umuyobozi Mukuru wa GAERG, Egide Gatari, yavuze ko bari basanzwe bategura amarushanwa ku bana bavutse nyuma ya Jenoside yo kwandika inkuru, imivugo, gukora amashusho n’ibindi bivuga ku byabaye mu Rwanda, aho ibihangano bikozwe neza bisangizwa abandi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Ibi, Gatari yavuze ko bikorwa kugira ngo hasigasirwe ubuhamya bw’ibyabaye, abavutse nyuma ya Jenoside bafashwe kumenya ahahise habo no kugira uruhare mu kubaka ahazaza heza hazira jenoside ndetse no kugira ngo isi irusheho kumenya ukuri ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yakomeje agira ati “Renewed Memory nawo ni umwe mu mishinga dufite. Intego y’uyu mushinga ni ukugira ngo twongere umubare w’abitabira aya marushanwa no gushyira imbaraga mu kwibuka ivangura n’ibyaha byibasiye ikiremwamuntu mu rubyiruko, hirya no hino ku isi.”

    “Aya ni amahirwe ku bakiri bato, kugira ngo bategure ndetse basangize amashusho yerekana ivangura n’ibyaha byibasiye ikiremwamuntu, byabaye ku bantu babo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.”

    Uyu mushinga uzahera ku banyeshuri biga muri Kaminuza ya Mount Kenya nk’umufatanyabikorwa, nyuma uzagenda ugera no mu yandi mashuri.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, nawe wari witabiriye uyu muhango yavuze ko nk’umuntu wavutse ku babyeyi bazize Jenoside y’Abayahudi ashimishijwe no gutanga umusanzu we mu mushinga ugamije kwigisha abakiri bato n’abanyeshuri ibyerekeye jenoside.

    Ati “Nshimishijwe n’uko harimo abakiri bato, ndatekereza ko bagomba kubyigishwa ndetse bakabivuga. Kaminuza zigomba kwigisha Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’iyakorewe Abayahudi. Uyu mushinga ni ngombwa cyane, kandi nishimiye ko twahuje Renewed Memory yo muri Israel na GAERG yo mu Rwanda.”

    Amarushanwa y’umushinga wa Renewed Memory biteganyijwe ko azatangira mu cyumweru kizatangira tariki 5 Mata uyu mwaka, habura iminsi ibiri ngo u Rwanda rutangire kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yavuze ko ari ngombwa ko urubyiruko ruvuga rukanigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi

  • Willow na Jada Pinkett Smith batangaje ko ari abatinganyi #RwOT #Rwanda

     Mom and daughter Jada Pinkett Smith and Willow Smith both revealed on Wednesday that they’re sexually attracted to women.

    “I’ve had my fair share of swooning and being like, ‘Oh my God, she’s so beautiful. She’s so talented’,” Willow said on their Facebook Watch show “Red Table Talk.”

    The 20-year-old added, “I don’t feel like I’ve been in love with a woman just yet, but I definitely feel like it could happen because I’ve had very strong feelings for women before.”

    Jada admitted that she “swooned a lot” over other women while in her twenties.

    “Two times I’ve been infatuated with a woman,” she said.

    The 49-year-old went on to marry Will Smith in 1997, and they share two children, Willow and Jaden.

    Willow has spoken about her sexuality on the show in the past. In 2019 she said she believes in polygamy.

    “Monogamy, I feel — this is just personally, just for me — I feel actually inhibits you from learning those skills of evolving past those feelings of insecurity,” she said. “Just jealousy, you know what I mean.”

    “I would definitely want one man, one woman,” she added. “I feel like I could be polyfidelitous with those two people,” she said, meaning she believes she could be faithful to two people at the same time.

    She said that she doesn’t tend to be interested in having a lot of new sexual experiences, instead focusing “a lot on the emotional connection.”

    “I feel like if I were to find two people of the different genders that I really connected with and we had a romantic and sexual connection, I don’t feel like I would feel the need to try to go find more,” she said.

    Of course, Jada has also aired her own complicated love life on the show. Last summer she famously admitted that she’d had an “entanglement” with singer August Alsina while she and Will were taking a break in their relationship.

    Source : The Network

  • Huye: Polisi yafashe umugabo n' umugore we bari gukora kanyanga #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Karama mu Kagari ka Kibingo , kuri uyu wa Gatatu  tariki ya 31 Werurwe 2021, polisi y'u Rwanda ifatanije n'abaturage n'izindi nzego zo  muri aka karere , bafashe  umugabo n' umugore we bari gukora ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

    Abafashwe ni uwitwa Nkundumukiza Christophe w'imyaka 39 n'umugore we Murebwayire Florence w'imyaka 35 barimo gukora ikiyobyabwenge cya kanyanga. Babafatanye litiro 20, izindi 15 bari bamaze kuziranguza abakiriya babo. Muri uru rugo kandi hafatiwe ibikoresho bifashishaga bakora icyo kiyobyabwenge birimo, ingunguru n'inzoga zitemewe  zitwa muriture.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald  Kanamugire  yavuze ko abaturage aribo batanze amakuru ko Nkundumukiza n'umugore we bakora ikiyobyabwenge cya Kanyanga bigateza umutekano mucye.

    Ati' Abaturage  batubwiye ko   muri uriya muryango bamaze igihe kinini bakora ikiyobyabwenge cya Kanyanga abayobozi mu nzego z'ibanze bajyayo bakabakubita ndetse na za nzoga bakazimena bagasibanganya ibimenyetso.  Kuri uyu wa 31 Werurwe 2021 abaturage  noneho bihamagariye Polisi ijyayo imufatira mu cyuho arimo gukora izo kanyanga.'

    SP Kanamugire avuga ko Nkundumukiza n'umugore we bafatanwe litiro 20 za kanyanga bari bamaze gukora  ariko izindi 15 ngo hari abantu bari bamaze kuzigura bagiye kuzicuruza. Ngo yari afite abakiriya mu dusantire twa Muyogoro, Matyazo,Gahenerezo na Nyakagezi.

    SP Kanamugire ati' Uyu muryango usa nk'uwari warigometse ku bayobozi bo mu nzego z'ibanze kuko Nkundumukiza  avuga ko yari amaze imyaka igera muri 12 akora izo kanyanga. Iyo yabaga azitetse yishyuraga abantu amafaranga bakajya ku misozi kumucungira ko nta bapolisi baza iwe kumufata ndetse ubwo abapolisi bari bagiye kumufata we n'umugore we bagerageje kurwana.'

    SP Kanamugire yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma igikorwa cyo gufata bariya bantu kigenda neza, abasaba kudahishira abantu bose bakora ibintu bibahungabanyiriza umutekano. Yabibukije ko Kanyanga ari ikiyobyabwenge nk'ibindi byose  kandi ugifatanwe abihanirwa n'amategeko.

    Nkundumukiza yahise ashyikirizwa  Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Huye kugira ngo hakorwe iperereza.

    Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge n'andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Ni inkuru dukesha Polisi y'u Rwanda

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/02/huye-polisi-yafashe-umugabo-n-umugore-we-bari-gukora-kanyanga/

  • Wowe n’abawe mwabona akazi, ishuri nahantu h… – #rwanda #RwOT

    Kwiga, gukora, gutura, gukora uniga muri Canada birashoboka hamwe na RJB nyuma yo kugera mu gihugu cya Canada, Rutaganira Jean Bosco yasanze akwiye gufasha abanyarwanda kubona akazi, ishuri n'ahantu ho gutura mu buryo bworoshye muri Canada izi zikaba ari inzozi za benshi by'umwihariko ababyeyi bifuriza abana babo.

    Ishuri ni ijambo rikoreshwa n'abatari bacye ku isi bitewe n’uko kwiga ari igikorwa nyamukuru mu buzima bwa mu muntu. Kuri ubu umurage umubyeyi agenera umwana ni ukumufasha kwiga kandi neza nyuma iyo abashije kumufasha kubona akazi aba amuhaye akabando k'iminsi yo kubaho. Akazi ni ikintu kitoroheye umuntu uwo ari wese kukabona n’ukabonye usanga ari ibiraka. Mu bihugu byinshi bya Afurika ho ntibyoroshye, muri iki gihe cya 'COVID-19' bikaba ibindi. 

    KANDA HANO UREBE UKO WAKWIGA UKANATURA MURI CANADA MU BURYO BWOROSHYE

    Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuhinzi n'imirire ku isi 'FAO' ryagaragaje ko abarenga miliyari ku isi ni ukuvuga kimwe cya 1/7 cy’abatuye Isi babayeho buri umwe atunzwe n'amafaranga ari munsi ya 1,000F ku munsi, naho kimwe cya kabiri cy'abatuye Isi babayeho umwe ku munsi atunzwe n'amafaranga ari munsi y’ibihumbi icumi (10,000F) ku munsi, icyo ni ikigeranyo rusange.

    Mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere ibyinshi ibiherereye ku mugabane w'Afurika na Aziya umuturage muri rusange akaba abayeho ku munsi atungwa n'amafaranga ari munsi ya 2,000F. Iyi mibare kandi ikaba iba yarahujwe hagendeye ku bakiri n'abakene ariko ubundi usanga abaturage benshi mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere batungwa n'amafaranga 1,000 F kumanura.

    RUTAGANIRA Jean Bosco akaba nk’umunyarwanda uba muri CANADA yaramaze gutangira gahunda yo gufasha abanyarwanda kubona ishuri, akazi muri iki gihugu abamo nawe ngo abashe gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu avukamo cy'u Rwanda. Ni gahunda imaze kugera kure kuko aba mbere bamaze kugerayo kandi bamaze kugira icyo bigezaho aho babasha kwiga banakora muri CANADA.

    Icyiciro cyose cya Kaminuza wakwifuza kwiga abigufashamo afashijwe n'abakozi akoresha haba muri CANADA no mu Rwanda. Hari ibyangombwa rusange umuntu asabwa gutanga birimo ibaruwa ikubiyemo ishami ushaka kwiga, aho ushaka kwiga n'ishuri ushaka kwigamo kimwe n'icyemezo cy'amavuko na CV yawe kandi igihe wamaze kugerayo ukora uniga ukaba wifuza no kuhatura agufasha gutumiza umuryango wawe.

    Ku cyiciro cya mbere cya kaminuza ibisabwa ni indangamanota y'umwaka wa 4, 5 na 6 w'amashuri yisumbuye waba ushaka kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza hakajyaho ‘Transcript’ na A0 yayo. Iyo ushaka kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza, wongera ku byavuzwe byose haruguru impamyabushobozi y'icyiciro cya kabiri.

    Ku bindi bisobanuro wahamagara cyangwa ukabandikira kuri WhatsApp kuri izi nimero zikurikira: +250788643093, +15815784420, +14185700551 na +250788274763.

    Rutaganira Jean Bosco yatangije kompanyi RJB ifasha abantu kwiga, gukora no gutura muri Canada

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104477/wowe-nabawe-mwabona-akazi-ishuri-nahantu-ho-gutura-muri-canada-hamwe-na-rjb-mu-buryo-bworo-104477.html

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 135 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko umuntu umwe yahitanywe n'icyorezo cya COVID19 bituma umubare kimaze guhitana uba 308.Ni mu gihe abanduye bashya ari 135, na ho abakize ni 126. Abarembye ni 5.

    Amakuru yose kuri Covid-19:

    Habonetse abanduye bashya:135
    Abanduye bose:21,918
    Hakize:126
    Abakize bose:20,308
    Hapfuye:1(Umugore w'imyaka 24 witabye Imana i Nyamagabe)
    Abamaze gupfa bose: 308
    Abakirwaye:1,302
    Abarembye:5
    Abakingiwe bashya:0
    Abakingiwe kuva ku wa 05/3/2021:348,926

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko kuri uyu wa Kane, tariki 1 Mata 2021, Mu Ntara y'Amajyepfo hoherejweyo itsinda ry'abaganga n'abandi bakozi batandukanye bashinzwe kuvura no kwita ku barwayi ba Coronavirus.

    Ibi byatangajwe nyuma y'aho mu turere tugize Intara y'Amajyepfo imibare y'abarwayi ba Coronavirus bakomeje kwiyongera.

    Ibyemezo bya Guverinoma byatangajwe ku wa 29 Werurwe 2021, harimo umwanzuro uvuga ko ingendo zibujijwe guhera saa Moya z'ijoro (7:00) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00) mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko impamvu hoherejwe iri tsinda, ari mu rwego rwo gukumira ngo hadakomeza kugaragara abarwayi benshi.

    Ati 'Mu mibare dutangaza urebye neza usanga haragiye hagaragaramo abarwayi b'Intara y'Amajyepfo cyane, kenshi ugasanga muri buri karere mu tugize iyo ntara hagiye hagaragara abarwayi. Ariko ni uburyo bwo gukumira ngo hatabamo gutumbagira kw'imibare y'abarwayi ngo usange hari abarwayi benshi.'

    Yavuze ko mu mirimo bazakora harimo kuvura, gupima COVID-19 ndetse n'ibindi bikorwa bisanzwe bikorwa mu kurwanya COVID-19 ariko noneho mu buryo bushyizwemo imbaraga kubera ko ari igice kigomba kwitabwaho.

    Niyingabira yavuze ko biteganyijwe ko iri tsinda rizamarayo ibyumweru bibiri bishobora kongerwa.

    Ati 'Byari biteganyijwe ko bari bumareyo igihe cy'ibyumweru bibiri ariko ntabwo ari ihame igihe cyabo cyakongerwa ariko ibyo bagiye gukora babirangije kare bashobora kurangiza ubutumwa bwabo.'

    Yavuze ko iri tsinda rizafatanya n'ubuyobozi bw'uturere tugize Intara y'Amajyepfo mu gukomeza guhangana na Coronavirus.

    Mu mibare ya Minisiteri y'Ubuzima yo mu minsi itandatu iva ku itariki ya 26 Werurwe kugera tariki 31 Werurwe 2021, yerekana ko yagiye izamuka . Mu bantu 5 73 babonetse mu gihugu cyose muri iyo minsi, barimo 277 bo turere two mu Ntara y'Amajyepfo.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-135-barayandura