Category: Uncategorized

  • Leta iri mu mushinga wo kuvugurura Itorero ry'Igihugu – #rwanda #RwOT

    Aya mavugurura ateganya ko izina ry'iri torero rizahinduka, rikava ku 'Itorero ry'Igihugu' rikaba 'Itorero ry'u Rwanda'.

    Uretse izina, harateganywa ko inzego z'ubuyobozi muri iri Torero rishya zizahinduka, ibyo bikajyana no kuvugurura no kwagura inshingano, hibandwa cyane ku guteza imbere umuco w'ubukorerabushake mu rubyiruko ruri mu Rwanda no hanze yarwo.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi, yasobanuye ko uyu mushinga ugamije gukemura ibibazo biri mu Itorero ry'Igihugu.

    Yagize ati 'Turashaka gushyira ingufu cyane muri gahunda z'igihugu z'ubwitange kugira ngo dukemure ibibazo bitandukanye bibangamiye umuryango nyarwanda wacu, kandi iyi ngingo isa nk'iyirengagijwe mu itegeko tugiye kuvugurura.'

    Ku wa 31 Werurwe 2021, nibwo abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'iri tegeko, banasaba ko izo mpinduka zarushaho kugira uruhare rugaragara mu gutoza Abanyarwanda ibijyanye n'indangagaciro z'umuco nyarwanda. Uyu mushinga ugiye guhabwa Komite izawukurikirana mu Nteko mbere y'uko utorwa ukagirwa itegeko.

    Depite Emma Furaha Rubagumya yagaragaje ko ibikorwa by'Itorero bikwiye guhuzwa n'uburezi butangwa mu mashuri.

    Yagize ati 'Ibihugu byateye imbere bifite serivisi zitandukanye z'ubwitange n'ubukorerabushake, bifite gahunda yashyizweho yo kwigisha ibyo bikorwa byabo abana mu mashuri ku buryo abanyeshuri barangiza biteguye gutanga umusanzu ku bushake mu iterambere ry'igihugu cyabo.'

    Ibikubiye mu mushinga w'itegeko

    Uretse amazina, ibindi bikubiye muri uyu mushinga w'itegeko, harimo inshingano nshya z'Itorero zizibanda ku guhuza, gushyira mu bikorwa no gukurikirana gahunda z'urugerero n'iz'ubwitange mu gihugu no mu mahanga.

    Hakubiyemo kandi imiterere mishya y'inzego z'imiyoborere y'itorero ry'u Rwanda, iri muri ubu buryo bukurikira.

    Mu nzego z'ubuyobozi harimo ibyiciro bibiri, aribyo urwego rw'Inama Nkuru rwasimbuye icyahoze ari Urwego rw'Inama y'Abakomiseri. Uru rwego rugizwe n'abantu barindwi barimo Umuyobozi w'Inama Nkuru n'Umuyobozi w'Inama Nkuru Wungirije.

    Uru kandi ni rwo rwego ruyobora itorero rugafata ibyemezo, runafite ububasha n'inshingano byo gufata ibyemezo mu byerekeye ubuyobozi, abakozi, umutungo, gutoza na gahunda zijyanye n'ubwitange n'urugerero hakurikijwe amategeko.

    Urwego rwa kabiri ni Urwego Nshingwabikorwa rugizwe n'Umutoza Mukuru w'itorero, Umutoza Mukuru w'Itorero Wungirije Ushinzwe Urugerero n'Umunyamabanga Mukuru.

    Izindi mpinduka zizabaho ni uko Umutoza Mukuru w'Itorero n'Umutoza Mukuru w'Itorero Wungirije Ushinzwe Urugerero, ari abakozi bahoraho bashinzwe gukurikirana imikorere y'itorero ry'u Rwanda n'amashami yaryo azashyirwa muri buri Ntara hakurikijwe ibiteganyijwe muri gahunda y'igihugu y'iterambere, izwi nka NST1.

    Abagize Inama Nkuru ntibazakomeza kuba abakozi bahoraho nk'uko biteganyijwe mu ngingo ya cyenda y'Itegeko ryo kuwa 16/06/2013 rishyiraho Komisiyo y'Igihugu y'Itorero, ahubwo bazagira manda hagamijwe kwirinda igongana hagati y'inshingano z'abakomiseri n'iz'abandi bakozi bahoraho.

    Leta iri mu mushinga wo kuvugurura Itorero ry’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-iri-mu-mushinga-wo-kuvugurura-itorero-ry-igihugu

  • Icyo ubushakashatsi ku gutera insoro inka bumaze kugaragaza ku kuvukisha inyana za Jersey mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwo gutera inka insoro (embryo transfer) mu Rwanda bwatangiye mu 2011 hagamijwe kubona inyana y'icyororo yujuje amaraso 100%, itanga umukamo w'amata mwinshi kandi mwiza, inashoboye kubaho neza itabangamiwe n'ikirere cy'u Rwanda.

    Umushakashatsi muri RAB mu ishami rishinzwe kwita ku bikomoka ku matungo, Murera Aimable, yasobanuye uburyo gutera insoro mu nka bikorwa ndetse n'aho mu Rwanda bigeze bikorwaho ubushakashatsi.

    Yavuze ko hari inka zibaha insoro n'izindi batera insoro. Ubusanzwe bavuga 'urusoro' iyo intangangore yamaze guhura n'intangangabo bigakora igi rimwe.

    Ati 'Mu busanzwe inka iyo yarinze itanga intangangore imwe, kugira ngo rero twebwe tubone intanga nyinshi tuyitera imisemburo kugira ngo igire intangangore zirenze imwe, dutera intanga zamara guhura zikaba igi rimwe tukarikura muri ya nka tukaba twaritera izindi.'

    Yasobanuye ko bagira ikindi cyiciro cya kabiri cy'inka ziri buterwe insoro aho bafata inka bakayirindisha, bakayiteramo urusoro hagati y'umunsi wa gatandatu kugeza ku wa munani imaze kurinda.

    Insoro iyo zimaze kuboneka bazibika muri laboratwari aho zishobora kumara imyaka irenge 10 zibitse mu mwuka witwa 'liquid nitrogen' kugira ngo igihe cyose bazazikenera bazazikoresha mu kuzitera inka bagamije kubona icyororo bifuza.

    Kugira ngo rwa rusoro bamaze kubona ruzavemo inka, bararufata bakarutera mu nka rugakura, ikazabyara inyana yujuje ibyo bifuza bijyanye n'imiterere ya rwa rusoro.

    Ni ubushakashatsi butanga icyizere

    Murera yasobanuye ko ubwo bushakashatsi bwo gutera insoro, bwatangiye mu Rwanda mu 2011 buhera muri RAB, icyo gihe havuka inyana ebyiri ariko nyuma y'aho busa n'ubuhagaze.

    Mu 2018/19 umushinga Rwanda Diary Development Project (RDDP) wabishyizemo ubushobozi utanga ibikoresho ndetse ufasha no mu guhugura abashakashatsi. Hahise haterwa insoro mu nka z'abaturage no muri RAB.

    Muri Sitasiyo za RAB za Songa na Kinigi havuka inyana zirindwi naho mu baturage bo mu mirenge ya Kibirizi na Muyira mu Karere ka Nyanza no mu Kinigi muri Musanze havuka inyana esheshatu.

    Mu 2020 bavukishije inyana zikomoka ku nsoro 27 muri sitasiyo za RAB, havuka n'izindi esheshatu mu baturage.

    Murera ati 'Dutangira mu 2018/19 twarebaga ku nsoro twateye n'izavutse, twari turi ku kigero cya 25% ku kuvukisha. Mu 2019/20 birazamuka bigera kuri 33%. Muri uyu mwaka tukaba twashakaga ko twongera ikigero cyo kuvuka kw'inyana twateye kugira ngo kigera kuri 50%.'

    Yagereranyije ubu buryo bwo gutera insoro n'ubusanzwe bwo gutera intanga avuga ko ikigero gutera intanga bigezeho mu Rwanda kiri ku ijanisha riri hagati ya 60% ya 70% kandi icyo gihe havuka inyana cyangwa ikimasa naho ku rusoro havuka inka y'igitsina cyifuzwa kandi ifite amaraso yuzuye 100% itari ikimanyi.

    Akamaro ko gutera inka insoro ku mworozi

    Murera yahereye ku buryo bwo kubanguriza ku kimasa avuga ko bugira ingaruka mbi nyinshi zirimo gutera inka indwara zirimo amakore, imitezi n'izindi bigatuma ibura urubyaro cyangwa igapfa ndetse ikaba yakwanduza n'izindi.

    Yakomeje avuga ko n'uburyo bwo gutera intanga ari bwiza ariko icyo gihe havuka inka y'icyimanyi itujuje amaraso 100%.

    Yavuze ko gutera insoro bikiri mu bushakashatsi ariko niburangira buzaba ari uburyo bwiza bwo kuvukisha inka yujuje amaraso 100%, itanga umukamo mwiza, irya ubwatsi buke kandi itabangamirwa n'ikirere cy'u Rwanda yavukiyemo.

    Icyakora yavuze ko uburyo bwo gutera insoro bushobora kuzahenda ku buryo byagora umuturage kubwigondera, ariko ko leta ibishyizemo 'nkunganire' nk'uko yabigenje mu bijyanye no gutera intanga, byazoroha.

    Gutera inka insoro mu Rwanda bizakemura ikihe kibazo?

    Murera Aimable yavuze ko gutera inka insoro nibimara gukorwaho ubushakashatsi bigatangira gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda, bizakemura ikibazo cy'inka zatumizwaga mu mahanga zujuje amaraso 100%.

    Ati 'Kuko Firizone watumizaga muri Afurika y'Epfo cyangwa mu Buholandi, dushobora kuyitera inka yacu ikabasha kuyibyara ikaza ari Firizone yuzuye. Cya giciro cy'ubwikorezi na kwa guhenda bikavaho kuko urusoro ntabwo rugura nk'inka ihagaze ndetse kuko yahatswe n'inka yo mu Rwanda bizakemura n'ikibazo cyo kwihanganira ikirere.'

    Yakomeje avuga ko uko amaraso agenda aba menshi ari nako umukamo wiyongera kandi bizakemura ikibazo cy'ibura ry'icyororo cyujuje amaraso 100%.

    Aborozi babibona bate?

    Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyanza bamaze kuvukisha inka zikomoka ku gutera insoro, bavuga ko inyana zavutse zimeze neza kandi bazitezeho umusaruro uruta inyana z'ibyimanyi.

    Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro.

    Ati 'Iyi nyana ya Jersey nabonye ari nziza cyane kuko irarya igahaga kandi itariye byinshi cyane. Inka ya Jersey yenda kunganya umukamo w'amata na firizone kandi yo yariye bike, Firizone irya byinshi cyane ku buryo kubona ibiyihagije bigoye.'

    Nsigaye Paul wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza na we yemeza ko inka ya Jersey ari nziza.

    Ati 'Jersey zivukira hano nabonye ziba ari inka ziringaniye ari ngufi ahubwo inda zazo zijya hasi. Bikaba bisobanuye ko zitanga umukamo mwinshi kandi zariye bike. Ikindi ni uko zifitemo ubwirinzi zikaba zitapfa kurwara kuko zifite amaraso yuzuye 100%.'

    Umukozi w'umushinga RDDP ushinzwe gahunda zo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo, Nshokeyinka Joseph, yavuze ko gahunda yo gutera insoro inka bayishyizemo ubushobozi bagamije kubona icyororo cyiza.

    Ati 'Twatangiranye n'abatekinisiye barimo abashakashatsi 12 ku rwego rw'igihugu baturuka muri RAB no muri Kaminuza y'u Rwanda kugira ngo twizere ko mu minsi iza tuzaba tutakizana abava hanze, kuko mu myaka ibiri y'ingengo y'imari ishize habanje kuza uvuye mu Bwongereza, umwaka ushize tuzana umusuwisi araza yigisha Abanyarwanda.'

    Yakomeje avuga ko kuri ubu hari gukora Abanyarwanda bahuguwe kugira ngo harebwe umusaruro batanga, kugira ngo hizerwe ko bashobora kuzakomeza gutanga serivise yo gutera insoro igihe zizaba zatangiye kugezwa mu baturage.

    Yavuze ko biteganijwe ko umushinga wose wo gukora ubushakashatsi ku gutera insoro inka mu cyiciro cya mbere uzatwara agera kuri miliyoni 100 Frw. Kuri ubu hamaze gukoreshwa agera kuri miliyoni 50 Frw mu bikorwa byo guhugura abashakashatsi no kuzamura umubare wabo kandi ubushakashatsi aho bugeze hashimishije.

    Ati 'Mbahaye nk'urugero ikimasa kimwe cyaguraga agera kuri miliyoni 14 Frw none ubu tuvukishirije hano, urumva ko nitumara kugira iyi serivise ikomeye tuzajya tubona impfizi zavukiye hano tutongeye gutanga ayo mafaranga.'

    Yavuze ko ubwo bushakashatsi niburangira bukemezwa neza bizafasha aborozi guhitamo korora Jersey cyangwa Firizone bitewe n'ubushobozi bwabo kandi n'umusaruro w'amata wiyongere mu gihugu.

    Abatekinisiye barimo abashakashatsi 12 ku rwego rw'igihugu baturuka muri RAB no muri Kaminuza y'u Rwanda bakomeje gahunda yo gutera insoro mu nka

    Bimwe mu bimasa byo mu RAB by’icyororo bikurwamo intanga zikenewe

    Gukora insoro bisaba kubanza gushaka intanga ku nka nziza z’icyororo

    Gutera insoro mu nka bisaba ubushakashatsi bwihariye

    Imwe mu nyana yakomotse ku gutera insoro inka mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza

    Inyana ya Jersey yavukiye mu rugo rwa Nsigaye Paul mu buryo bwo gutera urusoro inka

    Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro

    Zimwe mu nyana zo muri RAB zavutse bikomotse ku gutera insoro inka

    Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro

    Bamwe mu bahuguwe ku gutera insoro inka bakomeje ubushakashatsi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-ubushakashatsi-ku-gutera-insoro-inka-bumaze-kugaragaza-ku-kuvukisha-inyana

  • AMAFOTO : Museveni na Madamu bakiriye umuhanzi Akon n’umugore we #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko we n’umufasha we bakirite uyu muhanzi ufite inkomoko muri Senegal n’umugore we babakiririye mu gace kitwa Rwakitura muri Uganda.

    Perezida Museveni yagize ati 'Twagiranye ibiganiro byiza hamwe n’aba bakundana.'

    Aliaune Thiam uzwi nka Akon yagiye muri Uganda mu bijyanye n’ibikorwa bye bwite ndetse n’ubucuruzi mu nzego zitandukaye zirimo iby’ingufu, ubukerarugendo ndetse n’iterambere ry’ibikorwa remezo.

    Museveni yagize ati 'Nishimiye kugirana ibiganiro na we kandi byitezweho kuzamura ubuzima bw’abaturage bacu ndetse na Africa muri rusange.'

    Perezida Museveni kandi avuga ko we n’umufasha we babwiye Akon ko Uganda ari Igihugu kiza cy’ubukerarugendo kikaba gifite umuyaga mwiza dore ko ngo kiri mu gace kagabanyamo Isi mo kabiri.

    Yagize ati 'Uyu ni umwihariko, hari uduce tubiri gusa twagiriwe Ubuntu bwo kugira iyo ngabire idasanzwe.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/AMAFOTO-Museveni-na-Madamu-bakiriye-umuhanzi-Akon-n-umugore-we

  • Dore amwe mu mafoto yaciye ibintu hirya no hino muri Afurika muri iki cyumweru #rwanda #RwOT

    Ku babyinnyi ba ballet muri Afrika y'Epfo, basubiye mu myitozo ku wa Kane igihe ikigo cyabo Joburg Ballet cyitegura gusubira gukora ibitaramo mu minsi iri imbere nyuma y'igihe kirekire bihagaze kubera Covid-19.

    Ingingo yo kutegerana zarubahirijwe ku bakunzi b'umupira w'amaguru binjiye kuraba umukino wahuje Nigeria na Lesotho aho Super Eagles yatsinze 3 — 0


    Mu murwa mukuru wa Côte d'Ivoire Abidjan ushyigikiye Laurent Gbabo yagaragaye yambaye inkweto zibigaragaza nyuma y'uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC rumurekuye


    Umunya Cameroun Francis Ngannou yakubise hasi Stipe Miocic wo muri Amerika ku wa Gatandatu ushize bituma aca agahigo k'umuntu ufite ibiro byinshi ( heavy weight) mu irushanwa rya UFC i Las Vegas.


    Mu gihe ingingo zo kwirinda coronavirus zavanyweho, abarwanyi bashobora gutangira kwitegura amarushanwa


    Iyi foto y'umugore wo muri Nigeria w'imyaka 50 akora ubucuruzi ari ku ishuri rya Ilorin akaba yibaza uburyo adashobora gusoma no kwandika bimubuza gutera imbere.


    Ku wa Mbere , abantu benshi bagaragaye ku murwa mukuru wa Madascar, Antananarivo , bakoranye basezera ubwa nyuma uwahoze ari perezida w'icyo gihugu Didier Ratsiraka, mu gihe umurambo we warimo uzengurutswa mu mujyi


    Abantu bambaye imyambaro y'ibirori bakoraniye imbere y'iduka muri Afrika y'Epfo ku wa Kabiri mu myigaragambyo nyuma y'aho umugabo wambaye umwambaro wa Ndebele asabwe gusohoka mu iryo duka


    Ku wa Gatandatu ushize abagore bitabriye igiterane i Ekurhuleni muri Afrika y'Epfo aho bashobora gupima ubushobozi bwabo bwo kurasa.

    I Mombasa ku wa Gatatu, abantu buzuye ikiraro gifatanya imisozi mu gihe ingendo z'ubwato zahagaritswe mu masaha y'urujya n'uruza rwinshi kugira harwanywe ikwirakwira rya Covid-19

    Amafoto ya BBC gahuza

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/02/dore-amwe-mu-mafoto-yaciye-ibintu-hirya-no-hino-muri-afurika-muri-iki-cyumweru/

  • Inzu nziza igurishwa muri Nyamata munsi gato ya hotel La Palisse #rwanda #RwOT

    Inzu nziza igurishwa muri Nyamata munsi gato ya hotel La Palisse ifite ibyumba 5, toilette 2, salon na salle a mange. Ifite annexes 3, buri annexe ifite ibyumba 2 na salon. Irimukibanza gifite 30/32. Naho annexe s zirimukibanza gifite 11/19. Iragurishwa 47.000.000Frw ariko twa kora negotiation.

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/Inzu-nziza-igurishwa-muri-Nyamata-munsi-gato-ya-hotel-La-Palisse

  • Inyungu y'uruganda rwa Kinazi yiyongereyeho 111%, rwinjiza miliyari 2 Frw mu 2020 – #rwanda #RwOT

    Amafaranga uru ruganda rwinjije yiyongereyeho 39% mu 2020 kuko mu mwaka wabanje wa 2019 rwari rwinjije miliyari 1,4 Frw; naho inyungu itumbagira ku gipimo cya 111% rubasha kwikura mu gihombo gikomeye.

    Umuyobozi wa Kinazi Cassava Plant Ltd, Mbabazi Christian, yabwiye IGIHE ko ubwiyongere bw'amafaranga binjije n'inyungu byaturutse ku gushaka amasoko mashya no kuvugurura uburyo bw'imikorere.

    Ati 'Mu kunguka hari ibintu byinshi byakozwe, hari ugushaka amasoko mashya uyu mwaka ayo twinjije, 70% yaturutse hanze, 30% gusa ni yo yavuye imbere mu gihugu. Habayeho kugurisha byinshi no gushaka abakiliya bashya bo hanze benshi […] Hanabayeho kugabanya ikiguzi dutakaza, gukora ibikenewe no kuvugurura uburyo bwo gutunganya ifu'

    Mbabazi yavuze ko ubusanzwe ifu nyinshi urwo ruganda rwohereza hanze ijya mu Butaliyani, yemeza ko uyu mwaka rwagerageje gushaka n'ahandi, rwabona abakiliya benshi nko muri Amerika, Canada, Australie n'u Bubiligi bituma amafaranga ruvana hanze yiyongera.

    Yakomeje avuga ko mu bihugu bya Afurika nta soko rinini bahafite uretse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye kohereza, ahandi hoherezwa ifu nke.

    Mu 2020 Kinazi Cassava Plant Ltd yagurishije toni zirenga 2.200 z'ifu; aho muri zo 760 zagurishijwe hanze, naho 1500 zigurishwa imbere mu gihugu.

    Ibyo bishobora kumvikana nk'aho mu Rwanda ari ho hari kuva amafaranga menshi, ariko ibiciro byo hanze biba biri hejuru y'ibyo mu gihugu.

    Mbabazi ati 'Hanze ni ho havuye menshi kuko ayavuye mu Rwanda ni miliyoni zirengaho gato 400 Frw.'

    Kuva uruganda rwa Kinazi rwatangizwa mu 2012 rukora ifu mu myumbati ihingwa mu Rwanda. Usibye kuba rutanga akazi ku barenga 130 rukanageza ifu inoze kandi yuje uburyohe ku Banyarwanda, rwabaye n'isoko ry'umusaruro w'ubuhinzi.

    Ku bijyanye n'imikoranire n'abahinzi barugemurira imyumbati, Mbabazi yavuze ko bakorana neza. Ati 'Muri miliyari 2 Frw twinjije, agera kuri miliyari 1 Frw yagiye mu bahinzi'.

    Ubwo Coronavirus yazaga mu mpera za 2019 yahungabanyije ubukungu ndetse n'ibikorwa bimwe birafunga ahandi abakozi baragabanywa, Mbabazi yavuze ko mu ruganda abereye umuyobozi ho batagabanyijwe ko ahubwo 'hinjijwe abandi bakozi bashya' kuko uruganda rwari ruri gukura.

    Yavuze ko ikibazo bahuye nacyo ari icyo kugeza umusaruro ku isoko ryo hanze muri Guma mu rugo, gusa na none baza gufashwa n'uko muri ibi bihe abantu baguze ifu nyinshi barayibika.

    Buri mwaka uruganda rwa Kinazi rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zisaga 7.000 z'ifu ishobora gutekwa bisanzwe cyangwa igakorwamo imigati.

    Ni ifu igurishwa ifunze mu mifuka y'ikilo kimwe, bibiri, 10 na 25. Rukorera mu Ruhango mu Majyepfo y'u Rwanda, ariko ifu yarwo igera hose mu gihugu no hanze yacyo.

    Inyungu y’uruganda rwa Kinazi yiyongereyeho 111%, rwinjiza miliyari 2 Frw

    Ifu y’imyumbati ikorwa n’uruganda rwa Kinazi yifashishwa mu guteka ubugari cyangwa mu gukora imigati

    Iyi fu iboneka no mu mufuka w’ibiro 25


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-y-uruganda-rwa-kinazi-yiyongereyeho-111-rwinjiza-miliyari-2-frw-mu-2020

  • Abahagarariye rutahizamu wa Borussia Dortmund Erling Haaland bagiranye ibiganiro na Real Madrid ndetse na FC Barcelona zagaragaje kwifuza uyu mukinnyi cyane #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki ya 1 Mata 2021 nibwo hatembereye amafoto agaragaza ko abahagarariye Erling Haaland, rutahizamu wa Borussia Dortmund berekeje mu gihugu cya Esipanye gutangira ibiganiro n'amakipe abiri yaho ariyo Real Madrid ndetse na FC Barcelona ngo barebe aho uyu mukinnyi yakwerekezayo mu minsi iza.

    Nkuko ikinyamakuru Mundo Deportivo cyabitangaje , Mino Raiola uhagarariye abakinnyi batandukanye bakomeye barimo na Erling Haaland yagaragaye ku biro by'ikipe ya FC Barcelona mu masaha ya mugitondo arikumwe n'umubyeyi w'uyu rutahizamu Alf-Inge Håland, nyuma yo kuva guhura n'abayozi ba Barcelona kandi abo bagabo bahise berekeza mu mujyi wa Madrid guhura n'abayobozi b'ikipe ya Real Madrid.

    Aba bagabo kandi ibiganiro byabo n'ikipe ya Barcelona yari ihagarariwe na Perezida wayo Juan Laporte ndetse n'ushinzwe ibya tekiniki muri iyo kipe ariwe Mateu Alemany baganiriye ku masezerano uyu mukinnyi afitiye Dortmund azarangira muri 2024 ngo barebe ko uyu mukinnyi yaza mbere y'uko amasezerano ye arangira.

    Ku rundi ruhande kuri Real Madrid yagaragaje kwifuza cyane uyu rutahazimu ukiri muto, Raiola ndetse na se wa Haaland bahuye n'umuyobozi wa Real Madrid Florentino Perez wanatangaje mu minsi ishize ko muri iyi mpeshyi ya 2021 azazana umwe mu bakinnyi bakomeye, gusa kuri ubu abakinnyi bakomeye i Burayi harimo nuyu Erling Haaland.

    Uyu rutahizamu afite amasezerano azarangirana n'umwaka w'imikino wa 2021-2022, muri ayo masezerano ni uko ikipe izifuza gutwara uyu rutahizamu atarangiye azishyura miliyoni 150 z'amayero.

    Muri uyu mwaka w'imikino wa 2020-2021, uyu rutahizamu Erling Haaland amaze gukina imikino 31 ndetse akaba amaze gutsinda ibitego 33 mu marushanwa atandukanye amaze gukinira ikipe ya Borussia Dortmund yo mu gihugu cy'u Budage.

    The post Abahagarariye rutahizamu wa Borussia Dortmund Erling Haaland bagiranye ibiganiro na Real Madrid ndetse na FC Barcelona zagaragaje kwifuza uyu mukinnyi cyane appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abahagarariye-rutahizamu-wa-borussia-dortmund-erling-haaland-bagiranye-ibiganiro-na-real-madrid-ndetse-na-fc-barcelona-zagaragaje-kwifuza-uyu-mukinnyi-cyane/

  • Arenga miliyari 10 Frw ntaragaruzwa mu mutungo wa Leta wanyerejwe –

    Minisitiri Busingye yabigarutseho ubwo yagezaga ku badepite ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019, birimo n’amafaranga yanyerejwe ariko akaba ataragarujwe.

    Minisitiri Busingye yagaragaje ko hari uburyo bwashyizweho bugamije kugaruza amafaranga yanyerejwe mu bihe bitandukanye, kandi ko nta muntu ukwiye gusigara atishyuye.

    Yagize ati “Minisiteri y’Ubutabera yashyizeho ingamba zitandukanye zo kugaruza amafaranga ya Leta ataragaruzwa, binyuze mu gutangaza ku mbuga nkoranyambaga urutonde rw’ababereyemo Leta imyenda no gushishikarizwa kwishyura ku neza.”

    Yongeyeho ko urwego ayoboye rwashyizeho uburyo bwo korohereza abashaka kwishyura kuba bakwishyura mu byiciro mu gihe bigaragara ko nta bushobozi bafite bwo kwishyurira rimwe umwenda wose.

    Muri izi ngamba kandi biteganyijwe ko umuntu wese udafite ubushobozi bwo kwishyura, azajya yandikwaho uwo mwenda kugeza igihe wishyuriwe kandi ko Leta itazacika intege mu gukurikirana umutungo wanyerejwe.

    Minisitiri Busingye yagaragarije abadepite ko hakigaragara imbogamizi y’abantu bakurikiranwa ariko ugasanga nta mutungo bafite ushobora kuvamo indishyi cyangwa sosiyete yishyuzwa ugasanga itakibaho, kandi hari umwenda wa Leta yari ifite.

    Yanakomoje ku bigo bya Leta byagiye bikora amakosa yatumye Leta ishorwa mu manza ikazitsindwa, bigatuma icibwa amande.

    Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko ishinga amategeko (PAC) yagaragaje ko hari ibigo bikomeje guteza leta ibihombo biturutse mu kutishyura imisoro ku gihe no kuba hari ibigo bishora Leta mu manza igatsindwa bitewe n’ibyemezo bidakwiye byafashwe na bamwe mu bayobozi b’ibyo bigo.

    Mu mafaranga yahombejwe Leta, harimo miliyoni 68 Frw zishyuwe na Kaminuza y’u Rwanda nk’amande y’ubukererwe bwo kwishyura imisiro, miliyoni 53 Frw zishyujwe Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, ku bukererwe bwo kwishyura imisoro n’amashanyarazi, ndetse n’amafaranga miliyoni 30 Frw yishyujwe Ikigo Gishinzwe Uburezi, REB, nyuma yo gutsindwa n’abakozi bacyo bakireze mu manza.

    Mu kwirinda guhombya Leta bya hato na hato, Minisitiri w’Ubutabera yemeje ko hashyizweho abakozi bakurikirana imanza Leta iregwamo cyangwa yarezemo.

    Yavuze ko Minisiteri ayoboye yandikiye amabaruwa inzego zose za Leta ashishikariza abayobozi kwirinda amakosa no kuyakumira mu rwego rwo kudashora Leta mu manza zitari ngomba.

    Busingye kandi yavuze ko umuco wo gukemura amakimbirane binyuze mu bahesha n’inkiko ukwiye gutezwa imbere, inkiko zikitabazwa ari uko ibindi bisubizo byananiranye.

    Minisitiri Busingye yavuze ko Leta iri gushyira imbaraga mu kwishyuza abayifitiye umwenda

  • Icyo ubushakashatsi ku gutera insoro inka bumaze kugaragaza ku kuvukisha inyana za Jersey mu Rwanda –

    Ubushakashatsi bwo gutera inka insoro (embryo transfer) mu Rwanda bwatangiye mu 2011 hagamijwe kubona inyana y’icyororo yujuje amaraso 100%, itanga umukamo w’amata mwinshi kandi mwiza, inashoboye kubaho neza itabangamiwe n’ikirere cy’u Rwanda.

    Umushakashatsi muri RAB mu ishami rishinzwe kwita ku bikomoka ku matungo, Murera Aimable, yasobanuye uburyo gutera insoro mu nka bikorwa ndetse n’aho mu Rwanda bigeze bikorwaho ubushakashatsi.

    Yavuze ko hari inka zibaha insoro n’izindi batera insoro. Ubusanzwe bavuga ‘urusoro’ iyo intangangore yamaze guhura n’intangangabo bigakora igi rimwe.

    Ati “Mu busanzwe inka iyo yarinze itanga intangangore imwe, kugira ngo rero twebwe tubone intanga nyinshi tuyitera imisemburo kugira ngo igire intangangore zirenze imwe, dutera intanga zamara guhura zikaba igi rimwe tukarikura muri ya nka tukaba twaritera izindi.”

    Yasobanuye ko bagira ikindi cyiciro cya kabiri cy’inka ziri buterwe insoro aho bafata inka bakayirindisha, bakayiteramo urusoro hagati y’umunsi wa gatandatu kugeza ku wa munani imaze kurinda.

    Insoro iyo zimaze kuboneka bazibika muri laboratwari aho zishobora kumara imyaka irenge 10 zibitse mu mwuka witwa ‘liquid nitrogen’ kugira ngo igihe cyose bazazikenera bazazikoresha mu kuzitera inka bagamije kubona icyororo bifuza.

    Kugira ngo rwa rusoro bamaze kubona ruzavemo inka, bararufata bakarutera mu nka rugakura, ikazabyara inyana yujuje ibyo bifuza bijyanye n’imiterere ya rwa rusoro.

    Ni ubushakashatsi butanga icyizere

    Murera yasobanuye ko ubwo bushakashatsi bwo gutera insoro, bwatangiye mu Rwanda mu 2011 buhera muri RAB, icyo gihe havuka inyana ebyiri ariko nyuma y’aho busa n’ubuhagaze.

    Mu 2018/19 umushinga Rwanda Diary Development Project (RDDP) wabishyizemo ubushobozi utanga ibikoresho ndetse ufasha no mu guhugura abashakashatsi. Hahise haterwa insoro mu nka z’abaturage no muri RAB.

    Muri Sitasiyo za RAB za Songa na Kinigi havuka inyana zirindwi naho mu baturage bo mu mirenge ya Kibirizi na Muyira mu Karere ka Nyanza no mu Kinigi muri Musanze havuka inyana esheshatu.

    Mu 2020 bavukishije inyana zikomoka ku nsoro 27 muri sitasiyo za RAB, havuka n’izindi esheshatu mu baturage.

    Murera ati “Dutangira mu 2018/19 twarebaga ku nsoro twateye n’izavutse, twari turi ku kigero cya 25% ku kuvukisha. Mu 2019/20 birazamuka bigera kuri 33%. Muri uyu mwaka tukaba twashakaga ko twongera ikigero cyo kuvuka kw’inyana twateye kugira ngo kigera kuri 50%.”

    Yagereranyije ubu buryo bwo gutera insoro n’ubusanzwe bwo gutera intanga avuga ko ikigero gutera intanga bigezeho mu Rwanda kiri ku ijanisha riri hagati ya 60% ya 70% kandi icyo gihe havuka inyana cyangwa ikimasa naho ku rusoro havuka inka y’igitsina cyifuzwa kandi ifite amaraso yuzuye 100% itari ikimanyi.

    Akamaro ko gutera inka insoro ku mworozi

    Murera yahereye ku buryo bwo kubanguriza ku kimasa avuga ko bugira ingaruka mbi nyinshi zirimo gutera inka indwara zirimo amakore, imitezi n’izindi bigatuma ibura urubyaro cyangwa igapfa ndetse ikaba yakwanduza n’izindi.

    Yakomeje avuga ko n’uburyo bwo gutera intanga ari bwiza ariko icyo gihe havuka inka y’icyimanyi itujuje amaraso 100%.

    Yavuze ko gutera insoro bikiri mu bushakashatsi ariko niburangira buzaba ari uburyo bwiza bwo kuvukisha inka yujuje amaraso 100%, itanga umukamo mwiza, irya ubwatsi buke kandi itabangamirwa n’ikirere cy’u Rwanda yavukiyemo.

    Icyakora yavuze ko uburyo bwo gutera insoro bushobora kuzahenda ku buryo byagora umuturage kubwigondera, ariko ko leta ibishyizemo ‘nkunganire’ nk’uko yabigenje mu bijyanye no gutera intanga, byazoroha.

    Gutera inka insoro mu Rwanda bizakemura ikihe kibazo?

    Murera Aimable yavuze ko gutera inka insoro nibimara gukorwaho ubushakashatsi bigatangira gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda, bizakemura ikibazo cy’inka zatumizwaga mu mahanga zujuje amaraso 100%.

    Ati “Kuko Firizone watumizaga muri Afurika y’Epfo cyangwa mu Buholandi, dushobora kuyitera inka yacu ikabasha kuyibyara ikaza ari Firizone yuzuye. Cya giciro cy’ubwikorezi na kwa guhenda bikavaho kuko urusoro ntabwo rugura nk’inka ihagaze ndetse kuko yahatswe n’inka yo mu Rwanda bizakemura n’ikibazo cyo kwihanganira ikirere.”

    Yakomeje avuga ko uko amaraso agenda aba menshi ari nako umukamo wiyongera kandi bizakemura ikibazo cy’ibura ry’icyororo cyujuje amaraso 100%.

    Aborozi babibona bate?

    Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyanza bamaze kuvukisha inka zikomoka ku gutera insoro, bavuga ko inyana zavutse zimeze neza kandi bazitezeho umusaruro uruta inyana z’ibyimanyi.

    Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro.

    Ati “Iyi nyana ya Jersey nabonye ari nziza cyane kuko irarya igahaga kandi itariye byinshi cyane. Inka ya Jersey yenda kunganya umukamo w’amata na firizone kandi yo yariye bike, Firizone irya byinshi cyane ku buryo kubona ibiyihagije bigoye.”

    Nsigaye Paul wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza na we yemeza ko inka ya Jersey ari nziza.

    Ati “Jersey zivukira hano nabonye ziba ari inka ziringaniye ari ngufi ahubwo inda zazo zijya hasi. Bikaba bisobanuye ko zitanga umukamo mwinshi kandi zariye bike. Ikindi ni uko zifitemo ubwirinzi zikaba zitapfa kurwara kuko zifite amaraso yuzuye 100%.”

    Umukozi w’umushinga RDDP ushinzwe gahunda zo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo, Nshokeyinka Joseph, yavuze ko gahunda yo gutera insoro inka bayishyizemo ubushobozi bagamije kubona icyororo cyiza.

    Ati “Twatangiranye n’abatekinisiye barimo abashakashatsi 12 ku rwego rw’igihugu baturuka muri RAB no muri Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo twizere ko mu minsi iza tuzaba tutakizana abava hanze, kuko mu myaka ibiri y’ingengo y’imari ishize habanje kuza uvuye mu Bwongereza, umwaka ushize tuzana umusuwisi araza yigisha Abanyarwanda.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu hari gukora Abanyarwanda bahuguwe kugira ngo harebwe umusaruro batanga, kugira ngo hizerwe ko bashobora kuzakomeza gutanga serivise yo gutera insoro igihe zizaba zatangiye kugezwa mu baturage.

    Yavuze ko biteganijwe ko umushinga wose wo gukora ubushakashatsi ku gutera insoro inka mu cyiciro cya mbere uzatwara agera kuri miliyoni 100 Frw. Kuri ubu hamaze gukoreshwa agera kuri miliyoni 50 Frw mu bikorwa byo guhugura abashakashatsi no kuzamura umubare wabo kandi ubushakashatsi aho bugeze hashimishije.

    Ati “Mbahaye nk’urugero ikimasa kimwe cyaguraga agera kuri miliyoni 14 Frw none ubu tuvukishirije hano, urumva ko nitumara kugira iyi serivise ikomeye tuzajya tubona impfizi zavukiye hano tutongeye gutanga ayo mafaranga.”

    Yavuze ko ubwo bushakashatsi niburangira bukemezwa neza bizafasha aborozi guhitamo korora Jersey cyangwa Firizone bitewe n’ubushobozi bwabo kandi n’umusaruro w’amata wiyongere mu gihugu.

    Abatekinisiye barimo abashakashatsi 12 ku rwego rw’igihugu baturuka muri RAB no muri Kaminuza y’u Rwanda bakomeje gahunda yo gutera insoro mu nka

    Bimwe mu bimasa byo mu RAB by’icyororo bikurwamo intanga zikenewe

    Gukora insoro bisaba kubanza gushaka intanga ku nka nziza z’icyororo

    Gutera insoro mu nka bisaba ubushakashatsi bwihariye

    Imwe mu nyana yakomotse ku gutera insoro inka mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza

    Inyana ya Jersey yavukiye mu rugo rwa Nsigaye Paul mu buryo bwo gutera urusoro inka

    Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro

    Zimwe mu nyana zo muri RAB zavutse bikomotse ku gutera insoro inka

    Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro

    Bamwe mu bahuguwe ku gutera insoro inka bakomeje ubushakashatsi

    [email protected]


  • Inyungu y’uruganda rwa Kinazi yiyongereyeho 111%, rwinjiza miliyari 2 Frw mu 2020 –

    Amafaranga uru ruganda rwinjije yiyongereyeho 39% mu 2020 kuko mu mwaka wabanje wa 2019 rwari rwinjije miliyari 1,4 Frw; naho inyungu itumbagira ku gipimo cya 111% rubasha kwikura mu gihombo gikomeye.

    Umuyobozi wa Kinazi Cassava Plant Ltd, Mbabazi Christian, yabwiye IGIHE ko ubwiyongere bw’amafaranga binjije n’inyungu byaturutse ku gushaka amasoko mashya no kuvugurura uburyo bw’imikorere.

    Ati “Mu kunguka hari ibintu byinshi byakozwe, hari ugushaka amasoko mashya uyu mwaka ayo twinjije, 70% yaturutse hanze, 30% gusa ni yo yavuye imbere mu gihugu. Habayeho kugurisha byinshi no gushaka abakiliya bashya bo hanze benshi […] Hanabayeho kugabanya ikiguzi dutakaza, gukora ibikenewe no kuvugurura uburyo bwo gutunganya ifu”

    Mbabazi yavuze ko ubusanzwe ifu nyinshi urwo ruganda rwohereza hanze ijya mu Butaliyani, yemeza ko uyu mwaka rwagerageje gushaka n’ahandi, rwabona abakiliya benshi nko muri Amerika, Canada, Australie n’u Bubiligi bituma amafaranga ruvana hanze yiyongera.

    Yakomeje avuga ko mu bihugu bya Afurika nta soko rinini bahafite uretse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye kohereza, ahandi hoherezwa ifu nke.

    Mu 2020 Kinazi Cassava Plant Ltd yagurishije toni zirenga 2.200 z’ifu; aho muri zo 760 zagurishijwe hanze, naho 1500 zigurishwa imbere mu gihugu.

    Ibyo bishobora kumvikana nk’aho mu Rwanda ari ho hari kuva amafaranga menshi, ariko ibiciro byo hanze biba biri hejuru y’ibyo mu gihugu.

    Mbabazi ati “Hanze ni ho havuye menshi kuko ayavuye mu Rwanda ni miliyoni zirengaho gato 400 Frw.”

    Kuva uruganda rwa Kinazi rwatangizwa mu 2012 rukora ifu mu myumbati ihingwa mu Rwanda. Usibye kuba rutanga akazi ku barenga 130 rukanageza ifu inoze kandi yuje uburyohe ku Banyarwanda, rwabaye n’isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi.

    Ku bijyanye n’imikoranire n’abahinzi barugemurira imyumbati, Mbabazi yavuze ko bakorana neza. Ati “Muri miliyari 2 Frw twinjije, agera kuri miliyari 1 Frw yagiye mu bahinzi”.

    Ubwo Coronavirus yazaga mu mpera za 2019 yahungabanyije ubukungu ndetse n’ibikorwa bimwe birafunga ahandi abakozi baragabanywa, Mbabazi yavuze ko mu ruganda abereye umuyobozi ho batagabanyijwe ko ahubwo “hinjijwe abandi bakozi bashya” kuko uruganda rwari ruri gukura.

    Yavuze ko ikibazo bahuye nacyo ari icyo kugeza umusaruro ku isoko ryo hanze muri Guma mu rugo, gusa na none baza gufashwa n’uko muri ibi bihe abantu baguze ifu nyinshi barayibika.

    Buri mwaka uruganda rwa Kinazi rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zisaga 7.000 z’ifu ishobora gutekwa bisanzwe cyangwa igakorwamo imigati.

    Ni ifu igurishwa ifunze mu mifuka y’ikilo kimwe, bibiri, 10 na 25. Rukorera mu Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda, ariko ifu yarwo igera hose mu gihugu no hanze yacyo.

    Inyungu y’uruganda rwa Kinazi yiyongereyeho 111%, rwinjiza miliyari 2 Frw

    Ifu y’imyumbati ikorwa n’uruganda rwa Kinazi yifashishwa mu guteka ubugari cyangwa mu gukora imigati

    Iyi fu iboneka no mu mufuka w’ibiro 25