Category: Uncategorized

  • Bagosora yangiwe kurekurwa atarangije igifungo –

    Colonel Théoneste Bagosora afatwa nk’umwe mu bacurabwenge bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kimwe mu bintu yibukirwaho na benshi ni uko tariki ya 9 Mutarama 1993, ubwo Arusha muri Tanzania, hemerezwaga igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi n’andi mashyaka, yavuyeyo arakaye cyane.

    Bagosora yari mu Ntumwa z’u Rwanda muri iyo nama ya Arusha, ntiyemeye ibyavuyemo. Uyu mugabo yasohotse arakaye aravuga ngo “Ndatashye ngiye gutegura imperuka”, (yakoresheje ijambo ry’Igifaransa, Apocalypse).

    Yaje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ubu afungiwe muri Gereza yo muri Mali aho ari kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 35. Tariki ya 6 Werurwe 2019, yasabye IRMCT ko yarekurwa atararangiza igifungo cye.

    Umucamanza Carmel Agius yatangaje umwanzuro we ku busabe bwa Bagosora, amwangira gufungurwa akarangiriza igihano cye hanze nk’uko yari yabisabye.

    Bagosora yatawe muri yombi tariki ya 9 Werurwe 1996 afatiwe muri Cameroon ahita yoherezwa muri ICTR ku wa 23 Mutarama 1997. Ubwo yitabaga urukiko ku nshuro ye ya mbere ku wa 7 Werurwe 1997, yahakanye ibyaha byose yashinjwaga.

    Ku wa 18 Ukuboza 2018, ICTR yahamije Bagosora icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (ubuhotozi, itsembatsemba, itoteza, gusambanya ku gahato n’ibindi bikorwa birenze kamere muntu). Yahise akatirwa igifungo cya burundu.

    Ku wa 14 Ukuboza 2011, yaje kujuririra uwo mwanzuro w’urukiko maze igihano cyo gufungwa burundu gikurwaho akatirwa gufungwa imyaka 35. Mu mwaka wakurikiyeho ku wa 1 Nyakanga 2012, yoherejwe kurangiriza igihano cye muri Mali.

    Ku wa 6 Werurwe 2019, yasabye ko yafungurwa mbere y’uko igihano cye kirangira, avuga ko mu gihe ubusabe bwe bwakwemerwa, yifuza koherezwa mu Buholandi cyangwa se akaba yakomeza gutura muri Mali.

    Amategeko y’uru rukiko, agena ko umuntu ufunzwe 2/3 by’igihano cye, ashobora gusaba gufungurwa mbere y’igihe. Bagosora ni umwe mu bari bemerewe ibiteganywa n’iryo tegeko kuko icyo gihe yakimaze muri gereza.

    Umucamanza ashingiye ku buremere bw’ibyaha Bagosora yahamijwe n’imyitwarire ye muri gereza itaraba myiza nubwo abacungagereza batangaje ko agenda ahinduka, yavuze ko akwiye gukomeza gufungwa ari nako ahindura imyitwarire.

    Mu bushishozi bwe, yavuze ko nta gihamya cy’uko uyu mugabo yahindutse ndetse nawe ubwe ko atabigaragaza. Yavuze kandi ko atewe impungenge n’uko agaragazwa nk’umuntu “udashoboye kwigenzura”.

    Ati “Ndashishikariza Bagosora kugira uruhare mu gihe cyo kwitekerezaho, akiyemeza we ubwe gushyira imbaraga mu guhinduka mu myaka iri imbere”.

    Col Théoneste Bagosora yavukiye mu yahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1941, yinjira mu gisirikare arangije amashuri yisumbuye muri Seminari Nto ya Nyundo mu 1962, asohoka ari Sous-Lieutenant mu 1964. Yakoze mu mitwe myinshi y’ingabo, aza gukora muri Minisiteri y’Ingabo, aba Umuyobozi w’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe na Bataillon LAA (yari ishinzwe ibyo guhanura indege).

    Bamwe mu bantu barekuwe batarangije igifungo

    1. Ruggiu Georges – yasabye ICTR kumurekura mu 2005 ariko iramwangira. Mu 2009, u Butaliyani bwamurekuye ICTR itabizi

    2. Bagaragaza Michel – yarekuwe amaze kurangiza 3/4 by’igihano cye

    3. Muvunyi Tharcisse – yarekuwe amaze kurangiza 3/4 by’igihano cye

    4. Rugambarara Juvénal – yarekuwe amaze kurangiza 3/4 by’igihano cye

    5. Bisengimana Paul – yarekuwe amaze kurangiza 2/3 by’igihano cye

    6. Serushago Omar – mu 2005 yari yangiwe kurekurwa ariko abyemererwa mu 2012

    7. Ruzindana Obed – yarekuwe atarangije igihano cye mu 2014

    8. Sagahutu Innocent – yarekuwe mu 2014 atarangije igihano

    9. Ntakirutimana Gérard – yarekuwe mu 2014 atarangije igihano

    10. Nahimana Ferdinand – yarekuwe mu 2016 atarangije igihano

    11. Nteziryayo Alphonse – yarekuwe mu 2016 atarangije igihano

    12. Rukundo Emmanuel – yarekuwe mu 2016 atarangije igihano

    13. Simba Aloys – yangiwe kurekurwa mu 2016; ariko aza kubyemererwa mu 2019

    Théoneste Bagosora yangiwe kurekurwa atarangije igifungo cye cy’imyaka 35. Uyu mugabo afungiye muri gereza yo muri Mali

    Bagosora aha yari ari kuganira n’umwuganizi we / Ifoto: AFP

    Umucamanza Carmel Agius niwe wanzuye ko Bagosora akomeza gufungwa

  • Ibirori byo kwizihiza Pasika mu isura nshya –

    Umwaka urengaho iminsi 17 urihiritse icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukangaranya Isi mu buryo budasanzwe kigeze mu Rwanda.

    Bitandukanye n’ibindi byorezo byibasiraga agace kamwe, igihugu, cyangwa umugabane, Covid-19 yo yazengurutse ku migabane yose kandi ikangaranya benshi.

    Ibikorwa bihuza abantu benshi byarahagaze kugeza no ku nsengero mu bihe bitandukanye.

    Magingo aya mu Rwanda hari insengero zitari nke zigifunze kubera kutuzuza amabwiriza yo gukumira icyorezo. Izemerewe gukora zategetswe kutarenza 30% by’ubushobozi bw’abo zisanzwe zakira.

    Mu ntangiriro za Mata buri mwaka, abakirisitu bizihiza umunsi wa Pasika bakunze gushushanya nk’umunsi ubibutsa urupfu rwa Yezu (Yesu) Kirisitu wabitangiye akabapfira ku musaraba.

    Muri iki gihe hari imihango myinshi ikorwa n’amatorero atandukanye mu gushushanyo urwo rupfu.

    Urugero ni nk’inzira y’umusaraba. Ni umwe mu mihango yahuzaga abantu benshi kandi bari hamwe kuko baba bibuka urugendo n’ububabare Yezu yanyuzemo.

    Iyo mihango ntiyemewe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru ku wa 30 Werurwe 2021 ndetse bigashimangirwa n’amabwiriza y’iyi minisiteri yo ku wa 02 Mata 2021.

    Ati “ Ubundi insengero zemerewe gukora ni zo zizakora n’ubundi […] bagiraga igitaramo cya Pasika, twumvikanye ko icyo gitaramo kitazaba abantu bari mu nsengero ahubwo Kiliziya izabinyuza mu bundi buryo, nka radiyo, televiziyo n’ibindi.”

    Yavuze ko kandi muri ibi bihe bya Pasika bifuza ko amatorero yazakomeza kugira uruhare mu bukangurambaga bwo guhashya burundu Covid-19.

    Cardinal Antoine Kambanda aherutse gutangaza ko mu gihe Kiliziya yitegura Umunsi Mukuru wa Pasika, abakirisitu bakwiye guhindura imibereho yabo ya buri munsi, bakayijyanisha n’ibyo Kirisitu ashaka.

    Ati “Bavandimwe rero twe dukurikire Yezu, buri umwe yibaze mu rugendo rwo gukurikira Yezu no kumwigana no gushinga ikirenge mu cye, twibaze igipimo cy’urukundo tumufitiye, kigaragarira mu bwitange dushobora kugirira Yezu mu kumukurikira, mu kwemera kwicisha bugufi, ngo dukurikize umurongo yaduhaye w’ineza itsinda inabi, umurongo w’urukundo utsinda urwango, umurongo w’ubuzima utsinda urupfu kugira ngo tuzukane nawe kuri Pasika.”

    Bishop Nathan Rusengo Amooti uyobora Diyoseze ya Kigali mu itorero Anglican yabwiye The New Times ko Abanyarwanda bakwiye gukomera muri ibi bihe no kurushaho gutekereza ku hazaza aho guheranwa n’amateka y’ibyo banyuzemo muri ibi bihe u Rwanda rwegereje kwinjira mu bikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Amabwiriza insengero zikwiye kugenderaho mu bihe bya Pasika

    Ibikorwa by’inzira y’umusaraba ntibyemewe muri ibi bihe

    Inzira y’umusaraba wari umwe mu mihango uhuza abantu benshi

  • Amayobera ku rupfu rw’umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda wasanzwe mu ntebe yashizemo umwuka –

    Uyu mwarimu yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo, CAVEM.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo urupfu rwe rwamenyekanye. Bivugwa ko ubwo umugore we yageraga mu rugo avuye kwisukisha, yasanze umugabo we ari mu ntebe yapfuye.

    Yahise atabaza, maze inzego zishinzwe umutekano zirahagera gusa icyamwishe ntikiramenyekana.

    Kugeza ubu, nta makuru ahamye y’uko yasanzwe aramenyekana usibye kuvuga gusa ko umurambo we wari mu ntebe.

    Kuva mu 2009, uyu mugabo yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, yaminuje muri Kaminuza yo mu Buhinde yitwa Jain iri mu Mujyi wa Bengaluru mu bijyanye n’utunyangingo, Microbiology.

    Dr Mushimiyimana yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo

  • Ntabwoba bwa COVID kuko Yesu yadusezeranyije kuturinda amakuba- Umwe muri 43 bafashwe basengera mu rugo #rwanda #RwOT

    Aba bantu 43 bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Mata 2021 ku bufatanye bwa Polisi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

    Karengera Jean Bosco ni umwe mu bantu 43 bafatiwe mu nzu kwa Mukamuzungu Claudine, yavuze ko we yaturutse aho atuye mu Murenge wa Kanyinya.

    Yavuze ko atari ubwa mbere aje gusengera muri ruriya rugo, ndetse ko bazi ko ibyo barimo bibujijwe ariko ko ntakiruta gusenga Imana.

    Yagize ati 'Turabizi ko bibujijwe ariko nta bwoba tuba dufite bwo kwandura COVID kuko Yesu yaravuze ngo 'aho nzaba ndi nzaba ndi kumwe namwe kanzi nzabarinda ibyago n’amakuba byabasha kubagera’. Rero muri ibyo byago n’iki cyorezo kirimo.'

    Mukamuzungu Claudine nyiri ruriya rugo rwafatiwemo bariya baturage, ariyemerera ko aba bantu bari baturutse mu mirenge itandukanye yegereye Umurenge wa Kimisagara, bakaba bari bamaze iminsi myinshi atibuka baza iwe mu masengesho.

    Yagize 'Aba bantu buri muntu agira itorero rye asengeramo ariko bazaga iwanjye mu masengesho, barampamagara bakansaba ko dusengana nanjye nkabemerera. Ndemera ko twakoze icyaha cyo kutumvira ubuyobozi ku mabwiriza bwashyizeho yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.'

    Mukamuzungu yasabye imbabazi ubuyobozi bw’Igihugu ndetse n’abaturarwanda muri rusange kuko atigeze ahagarara mu murongo wa Leta wo kurwanya COVID-19, yagiriye inama abakora nk’ibyo yakoraga kubireka kuko kurenga ku mabwiriza ya Leta atari byiza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles avuga ko imikoranire y’abaturage n’inzego z’umutekano niyo irimo gutuma abantu nka bariya bafatwa. Yagaragaje ko bamwe mu bakora ariya masengesho baba banafite imyumvire iri hasi baterwa n’ukwemera.

    Ati 'Mu minsi ibiri ishize gusa twari twafashe abandi bantu 41 bari mu masengesho mu nzu y’umuturage, uyu munsi twafashe abandi 43. Ibyo ni umusaruro uva mu guhanahana amakuru n’abaturage kugira ngo dukomeze turwanye iki cyorezo. Bamwe mu bafatwa usanga bafite ubujiji bushingiye ku myemerere aho bavuga ngo uri kumwe na Yesu ntabwo COVID-19 imufata.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yagaragaje ko hari abantu barimo kugaragaza kutumvira amabwiriza ya Leta. Yavuze ko Polisi itazigera irambwirwa gukurikirana abarenga ku mabwiriza.

    Ati 'Turashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru kugira ngo dukurikirane abantu nk’aba barenga ku mabwiriza kandi banateza ibibazo mu baturage bagenzi babo. Abantu ntibakwiye kudohoka ku mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19, bayubahirize, bayakurikize kandi arasobanutse.'

    CP Kabera yakanguriye abakirisitu gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abayobozi b’Igihugu. Yavuze ko hari insengero zujuje ibyangombwa bakwiye kuzijyamo bagasenga ariko nabwo bakubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kuzisengeramo.

    JPEG - 62.6 ko
    Mukamuzungu Claudine asaba imbabazi

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ntabwoba-bwa-COVID-kuko-Yesu-yadusezeranyije-kuturinda-amakuba-Umwe-muri-43-bafashwe-basengera-mu-rugo

  • Ntiyashoboraga kwemera ko hari undi unsukura… Urukundo rwa Nice na Mukunzi uhamya ko umugore we atazi ibyo akina(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa UTB VC akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Mukunzi Christophe ahamya ko urukundo rwe n’umugore we bamaze imyaka 5 babana nta bintu bigoranye cyane bigeze bahura nabyo, gusa avuga ko umugore we ashobora kuba atazi icyo akina.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Mukunzi Christophe na Muhizi Nice Giramata kibanze ku rugendo rwabo mu rukundo, bahishuye uko bamenyanye.

    Bavuga ko bahuye muri 2012 kuri Maison de Jeune Kimisagara, Nice yari yaje kureba imikino ya shampiyona ya Volleyball yahaberaga, icyo gihe Mukunzi wakiniraga ASV Blida yo muri Algeria yari mu Rwanda mu kiruhuko.

    Uwo munsi ntibyakunze ko bavugana kuko bahuye ari kumwe n’inshuti ze batashye, babatumira kuza kugaruka bagasangira fanta ariko ntibagaruka.

    Nice yagize ati'batubwiye kugaruka tugasangira fanta, ntitwaje kuko numvaga ari nk’ubusazi abantu nari mpuye nabo bwa mbere.'

    Bahuye bwa kabiri Mukunzi arimo gusangira n’inshuti ze ariko nabwo ntibavugana cyane kuko yihutaga iwabo bari bamukeneye. Christophe yahise asaba nimero mushuti wa Nice witwa Ange ubundi atangira kumuvugisha bigenda biza birangira bakundanye.

    Mukunzi ati'urumva nk’umuntu uba wararebye filime nyinshi, ntabwo uhita umubwira ko umukunda ahubwo hari amayeri ukoresha wowe ari cyo ufite mu bitekerezo akisanga yagukunze.'

    'Urumva yari agiye gusubira ku ishuri nanjye ngiye gusubira hanze mpita mbimubwira ku bw’amahire birakunda.'

    Kuba barakundanaga ari hanze undi ari mu Rwanda ntabwo byabagoye cyane kuko Mukunzi Christophe yakinaga mu Barabu kandi akaba ari ahantu hadakunze kuba ibishuko by’abakobwa kubera amategeko yaho, ndetse n’umukobwa akaba avuka mu muryango usenga, iwabo baramukaniraga cyane byatumye urukundo rwabo rutazamo kidobya cyane.

    Nta munsi n’umwe Christophe yigeze atekereza kuba yatandukana na Nice ahubwo yari ategereje igihe azuzuriza imyaka y’ubukure imwemerera gushaka(21) kuko bakundanye afite imyaka 17 yiga mu mashuri yisumbuye.

    arangije amashuri yisumbuye, muri 2016 bahise bategura ubukwe ni nabwo ababyeyi ba Nice bamenye ko akundana na Mukunzi Christophe, gusa ngo bari basanzwe bamuzi ariko batazi ko bakundana.

    Mukunzi Christophe avuga ko mu gihe bamaranye ikintu yakoze kikamutungura ni uko atazi ibyo akina kugeza n’uyu munsi, ibintu Nice ahakana.

    Mukunzi ati'ikintu yankoreye kikantungura na n’ubu agikora kikantungura, ntabwo azi ibintu nkina ibyo ari byo, ashobora kuza kuri stade ariko umukino ukarinda urangira atazi, uretse wenda kuba yabona ari njye wakinaga akabona ndishimye ariko ntamenye uko byarangiye.'

    Nice ati'arabeshya menya ko yatsinze nkamufana, hari ibindi birenze se. Iyo yatsinzwe mugendera kure kuko aba avuga nabi, ikintu cyose umubajije akubwira ko ufite igisubizo.'

    Ku ruhande rwa Nice avuga ko Mukunzi Christophe yakundaga kumutungura cyane, amuha impano, ibikorwa amukorera n’ibindi byinshi.

    Ati'yakundaga kuntungura cyane(…) yajyaga aza mu rugo ariko ubu sinzi niba yabyemera, turi mu kiruhuko(vacance) akaza mu rugo akaba ari we umpambura umusatsi, ni we wampamburaga gusa, ntabwo yemeraga ko hagira undi muntu umpambura ni we wampamburaga gusa.'

    Muri Nyakanga 2016 nibwo bakoze ubukwe, ubu bafitanye umwana umwe w’umuhungu. Ni urugo rwishimye ndetse bahamya ko nta kibazo gikomeye barahura nacyo ngo bananirwe kukikemurira bo ubwabo.

    Nice na Mukunzi ni umuryango wishimye

    Urugo ngo rwarabaryohanye…

    Bafitanye umwana umwe w’umuhungu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ntiyashoboraga-kwemera-ko-hari-undi-unsukura-urukundo-rwa-nice-na-mukunzi-uhamya-ko-umugore-we-atazi-ibyo-akina-video

  • USA: Umupolisi yaguye mu gitero cyagabwe ku ngoro y'inteko ishinga amategeko-Capitol #rwanda #RwOT

    Mu murwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, I Washington, DC, abapolisi babiri bashinzwe umutekano ku ngoro inteko ishinga amategeko ikoreramo bakomeretse kuri uyu wa gatanu tariki 02 Mata 2021. Ibyo byabaye ubwo umuntu yatwaye imodoka ayikubita ku bidandi bya sima bigize bariyeri yo gukumira imodoka ziza kuri iyo nyubako. Umwe muri abo bapolisi yaje kwitaba Imana aguye mu bitaro.

    Amakuru atangwa na Police irinda iyo ngoro ya Capitol avuga ko ukekwa yavuye muri iyo modoka afite intwaro, ariko arafatwa. Abashinzwe umutekano babwiye ibiro ntaramakauuru Associated Press by'Abanyamerika ko uwo ukekwa yari yakomeretse cyane, ku buryo na we yaje gupfa ari mu bitaro. Ibiro bya FBI I Washington byitabajwe biza gutera inkunga ku ngoro ya Capitol.

    Iyi nyubako imaze iminsi ikikijwe n'inzitiro zifasha mu kwita ku mutekano wayo kuva ibitero by'abashyigikiye uwahoze ari Perezida Donald Trump bikozwe tariki ya 6 y'ukwezi kwa mbere 2021. Icyo gihe bageragezaga kubuza abadepite n'abasenateri kubarura no kwemeza amajwi yatanzwe na koleji y'itora yemeje Joe Biden nka perezida w'Amerika.

    Uruzintiro ry'inyuma nkuko VOA ibitangaza, rwakuweho muri iki cyumweru dusoza, n'ubwo hari urundi ruzitiro rw'imbere rukiriho rutuma umuntu atakwinjira aho iyo ngoro yubatse uko yishakiye. Ubu hari abasirikari ba za reta batageze ku bihumbi 2,200 bafasha abapolisi kwita ku mutekano w'iyo ngoro kuva yagabwaho ibitero. Muri iki gihe abenshi mu badepite n'abasenateri bari mu kiruhuko muri za reta zabo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/usa-umupolisi-yaguye-mu-gitero-cyagabwe-ku-ngoro-yinteko-ishinga-amategeko-capitol/

  • Lionel Messi yahaye FC Barcelona urwandiko ruriho ibyo yifuza kugira ngo ayigumemo #rwanda #RwOT

    Lionel Messi uzasoza amasezerano ye muri Kamena uyu mwaka,ntabwo arasinya amasezerano mashya ariko hari inkuru zivuga ko yifuza kuganira n'ubuyobozi bushya kugira ngo abe yakongera amasezerano.

    Ikinyamakuru Eurosport cyatangaje ko Lionel Messi yamaze guha perezida Joan Laporta urwandiko ruriho ibyo yifuza kugira ngo agume mu ikipe.

    Uyu munyabigwi w'imyaka 33 ari kuvugwa cyane ku isoko ryo mu mpeshyi kuko amakipe menshi akomeye ari kurwanira kumusinyisha.

    Mu byo Messi yasabye Laporta harimo gusinyisha abakinnyi beza ku isoko bafasha FC Barcelona kwiyubaka.

    Hari kandi kubakira ku bakiri bato ndetse no guhabwa ijambo mu myanzuro ifatwa mu ikipe.

    FC Barcelona irashaka kugura Sergio Aguero na rutahizamu Erling Haaland uri kuvugisha benshi ku isoko kubera ubuhanga afite mu gutsinda ibitego.

    Mu ijoro ryakeye nibwo byamenyekanye ko se wa Haaland witwa Alfie n'umushakira amakipe Mino Raiola bahuye na Joan Laporta baganira ku byerekeye uko uyu rutahizamu yazayerekezamo.

    Icyakora uyu mukinnyi arahenze cyane kuko ikipe ye ya Borussia Dortmund imushakamo miliyoni 154 z'amapawundi.

    Nkuko abakinnyi nka Ansu Fati, Ilaix Moriba na Pedri bitwaye neza nyuma yo guhabwa umwanya na Ronald Koeman,Messi arifuza ko n'abandi benshi bahabwa amahirwe.

    Messi ahagaze neza muri uyu mwaka w'imikino kuko amaze gutsinda ibitego 31 birimo 12 aheruka gutsinda mu mikino 10 ishize ndetse yanatanze imipira 6 yavuyemo ibitego.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yahaye-fc-barcelona-urwandiko-ruriho-ibyo-yifuza-kugira-ngo

  • Aba mbere bahawe urukingo rwa kabiri rwa Pfizer mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byo gutanga dose ya kabiri y'urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer byatangiriye mu Mujyi wa Kigali.

    Abahereweho mu gihugu ni abahawe urukingo rwa Pfizer kuko ko umuntu waruhawe yemerewe guhabwa dose ya kabiri nyuma y'iminsi iri hagati ya 21 na 28 ahawe iya mbere, mu gihe abahawe AstraZeneca bemerewe gufata dose ya kabiri hagati y'ibyumweru umunani na 12 nyuma yo guhabwa dose ya mbere.

    Ibikorwa byo gukingira hatangwa dose ya kabiri byatangiriye kuri site zitandukanye mu Mujyi wa Kigali cyane ko ariho higanje abantu benshi bahawe urukingo rwa Pfizer bitewe n'uko bisaba ibintu byinshi ngo rubashe kubikwa neza rutangiritse.

    Gutanga dose ya mbere y'inkingo za Pfizer na Astrazeneca byatangiye ku wa 5 werurwe 2021 aho hatanzwe inkingo 348,926.

    Umuyobozi w'ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ibikorwa by'ikingira mu byiciro bitandukanye byakomeje kugenda neza nkuko byari biteganijwe.

    Yemeje ko mu gutegereza urukingo rwa kabiri hakozwe igikorwa cyo kunozwa urutonde n'amalisiti y'abahawe urwa mbere ku buryo nta muntu uzacikanwa n'urwa kabiri kandi yarahawe urwa mbere. Anasaba abaruhawe gukomeza ingamba zo kwirinda nubwo baba barakingiwe.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/aba-mbere-bahawe-urukingo-rwa-kabiri-rwa-pfizer-mu-rwanda

  • Dorcas na Vestine mwakunze bagarutse mu biruhuko| batunguwe nuko babaye ibyamamare bari ku ishuri| Habuze gato ngo bakorere igitaramo muri Kigali Arena – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanzikazi Dorcas na Vestine bamamaye cyane kubera indirimbo yabo bise 'Nahawe ijambo' batunguwe cyane nuko babaye ibyamamare batabizi babitewe n'indirimbo yabo 'Nahawe ijambo' mu gihe bari bari ku ishuri. Nkuko aba bakobwa babitangaje mu kiganiro THE CHOICE bagiranye na M Irene akaba ari n'umujyanama (manager) wabo, bavuze ko bakimara gukora indirimbo yabo Nahawe ijambo bumvaga itazarebwa n'abantu barenga ibihumbi icumi (10k views) gusa nabo batunguwe n'ukuntu yakunzwe ndetse ikanarebwa n'abantu benshi kuri ubu ikaba imaze kurebwa n'abantu basaga miliyoni ebyiri n'igice (more than 2.5m views), ibi akaba ari ibintu bashimira Imana cyane. Dorcas yagize ati: 'Numvaga nikabya izarebwa n'abantu ibihumbi icumi'. Vestine yagize ati'Njyewe nakurikiranaga ukuntu irebwa kuri YouTube nkashimira Imana, ni ubuntu bw'Imana'.

    Dorcas na Vestine

    Muri iki kiganiro, M Irene yahishuye ko aba bakobwa bari bagiye gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Arena gusa ntibyakunze kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 zidatuma abantu benshi bateranira hamwe mu bitaramo ndetse no mu bindi birori bihuruza imbaga. Nubwo iki gitaramo kitabaye ariko kuri ubu aba bakobwa bagarutse mu biruhuko by'igihembwe cya kabiri ndetse barimo gutegurira abafana babo indirimbo nshya bise 'Papa' izasohoka mu minsi ya vuba ndetse bafite n'indi mishinga myinshi ijyanye n'umuziki wabo.

    Indirimbo Nahawe Ijambo ya Dorcas na Vestine:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/dorcas-na-vestine-mwakunze-bagarutse-mu-biruhuko-batunguwe-nuko-babaye-ibyamamare-bari-ku-ishuri-habuze-gato-ngo-bakorere-igitaramo-muri-kigali-arena/

  • Imbamutima za Perezida Museveni nyuma yo guhura na Akon , Amafoto #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko yashimishijwe cyane no kuba yagiranye ibiganiro n'umuhanzi w'ikirangirire, Aliaune Damala Badara Thiam uzwi nka Akon kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Mata 2021.

    Akon wagiye muri Uganda ari kumwe n'umugore we Rozina Negusei, bakiriwe na Museveni ari kumwe na Madamu Janet Museveni.

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko we n'umufasha we bakirite uyu muhanzi ufite inkomoko muri Senegal n'umugore we babakiririye mu gace kitwa Rwakitura muri Uganda.

    Perezida Museveni yagize ati 'Twagiranye ibiganiro byiza hamwe n'aba bakundana.'      

    Aliaune Thiam uzwi nka Akon yagiye muri Uganda mu bijyanye n'ibikorwa bye bwite ndetse n'ubucuruzi mu nzego zitandukaye zirimo iby'ingufu, ubukerarugendo ndetse n'iterambere ry'ibikorwa remezo.

    Museveni yagize ati 'Nishimiye kugirana ibiganiro na we kandi byitezweho kuzamura ubuzima bw'abaturage bacu ndetse na Africa muri rusange.'

    Perezida Museveni kandi avuga ko we n'umufasha we babwiye Akon ko Uganda ari igihugu kiza cy'ubukerarugendo kikaba gifite umuyaga mwiza dore ko ngo kiri mu gace kagabanyamo Isi mo kabiri.

    Aliaune Thiam uzwi cyane nka Akon Akon, n'umushoramari akaba n'umuririmbyi w'injyana ya Pop n'izindi zitandukanye.

    Yavukiye muri Amerika ku babyeyi bakomoka muri Senegal ariko ntiyabaye cyane muri iki gihugu cyo muri Africa y'uburengerazuba.

    Thiam afite gahunda itandukanye y'iterambere muri Senegal no mu bindi bice bya Afrika.

    Akon, w'imyaka 47, yatangiye kumenyekana kuri album ye ya mbere y'indirimbo muri 2004.

    Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo nka 'Smack That' igaragaramo umuririmbyi wa rap Eminem,Don't matter,Lonely,n'izindi.

    Mr. Aliaune Thiam (@Akon ) and his wife, come to Uganda in search of business opportunities in a number of sectors like energy, tourism, and infrastructure development. I am happy to engage in such a discussion that will uplift our people and Africa at large. pic.twitter.com/q0en72sprT

    — Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) April 2, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/02/imbamutima-za-perezida-museveni-nyuma-yo-guhura-na-akon-amafoto/