Category: Uncategorized

  • Huye: Abafungiye ibyaha bya Jenoside basabye imbabazi abo bahemukiye –

    Abagororwa bari gufashwa gusaba imbabazi ni abakomoka mu mirenge igera ku munani muri 14 igize Akarere ka Huye, irimo uwa Mbazi na Simbi bafungiye muri Gereza ya Huye.

    Kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abagororwa bakiri muri gereza banditse amabaruwa akubiyemo ubutumwa busaba imbabazi bayanyuza ku buyobozi bwa gereza, agezwa imbere y’imiryango y’abo biciye n’umuryango Association Modeste et Innocent (AMI) usanzwe ikora ibikorwa byimakaza ubumuntu mu bantu, isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge.

    Ayo mabaruwa yasomewe mu ruhame n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze ziba zihari, imiryango yiciwe abayo ibyumva igatanga imbabazi cyangwa ntizitange.

    Abarangije ibihano bo bahujwe n’abo bahemukiye babasabira imbabazi mu ruhame.

    Kuri iyi nshuro igikorwa cyahereye mu Murenge wa Mbazi aho hasomwe amabaruwa ane y’abagifunzwe banditse basaba imbabazi abo biciye. Amabaruwa yose amaze kwandikwa ni 93, akaba yarandikiwe abantu 131 bahemukiwe.

    Naho umwe mu bafunguwe wo mu Murenge wa Mbazi ni we wamaze gusabira imbabazi mu ruhame, ariko igikorwa kizakomereza mu yindi mirenge.

    Twagirumukiza Alexandre wasabye imbabazi akazihabwa, yavuze ko yashimishijwe na zo.

    Ati “Kuba nasabye imbabazi nkazihabwa ndumva umutima wanjye ubohotse. N’ubwo njyewe nafunguwe najyaga numva mfite impungenge ariko ubu zirashize.”

    Umusaza Paul Karemera wiciwe abe, yatanze imbabazi avuga ko impande zombi zigiye kubana nta rwikekwe.

    Ati “Ndumva meze neza rwose, kuko ntanze imbabazi ku wazinsabye. Tugiye kubana neza nta rwikekwe, nta gukeka ko agaruka kunyica. Tugiye kujya dushyingirana dutahane ubukwe, n’ibindi.”

    Umukozi ushinzwe isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge muri AMI, Mukayitasire Mediatrice, yabwiye IGIHE ko igikorwa cyo gusaba imbabazi ku bagororwa cyabanjirijwe no kubigisha kuvuga ukuri, kwicuza, nk’inzira yabafasha komora ibikomere by’umutima no kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu muryango nyarwarwanda.

    Umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, Niyibizi Boniface, yavuze ko abahawe imbabazi n’abazitanze bose bakwiye kudatatira igihango bagiranye.

    Ati “Iyi ni intambwe nziza ari nayo mpamvu tubasaba ngo igiti bateye uyu munsi bazahore bakibagarira bagifumbira kandi bagikorera kugira ngo gikure neza. Turabasaba ko intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge bateye uyu munsi itazasubira inyuma.”

    Ibikorwa by’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge AMI imaze imyaka igera ku icyenda ibikora ndetse ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze bukavuga ko byagiye bitanga umusaruro mu mibanire y’abaturage.

    Twagirumukiza Alexandre yasabye imbabazi avuga ko n’ubwo yarangije ibihano akeneye kubana neza n’abo yahemukiye muri Jenoside

    Bamwe mu biciwe basomerwa amabaruwa y’imbabazi y’ababahemukiye bagifunzwe

    Twagirumukiza Alexandre aramukanya na Mukangenzi Melanie wamuhaye imbabazi nyuma y’uko azimusabiye mu ruhame

    Nyuma yo gusaba imbabazi no kuzitanga, abakoze Jenoside n’abayikorewe bafashe ifoto y’urwibutso

    [email protected]


  • Halima umaze kwamamara cyane kubera kwanga gukuramo umwitandiro mu kwerekana imideli,Yabivuyemo kubera idini[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Halima w'imyaka 23 aba ahitwa St Cloud muri leta ya Minnesota aho yakuriye akikijwe na bene wabo b'aba Somali bamuvanye muri Kenya ubwo yari impunzi akiri umwana muto.

    Abakurikira iby'imideri ku isi bamuzi nk'umunyamideri wa mbere wambara hijab wagiye ku rupapuro rwa mbere rwa Vogue Magazine — ariko yabivuyemo, avuga ko kumurika imideri bihabanye n'ukwemera kwe kwa Islam nubwo yari yariyemeje guharanira indangagaciro z'abasiramu mu kumurika imideli.

    Akiri muri uwo mwuga, Halima n'ubundi yahitagamo ibyo yambara. Akiwutangira yabaga afite hijab nyinshi zuzuye ivarisi ye, amakanzu n'amajipo maremare uko bagiye kumufotora.

    Bwa mbere akorana na kompanyi ya Fenty Beauty ya Rihanna yari yambaye hijab ye isanzwe y'umukara.

    Nubwo nyuma yagiye yoroshya ku myambaro imwe n'imwe, ariko kwambara hijab ntabwo byari ibyo kuganiraho.

    Byari bikomeye kuri we kuko nko mu 2017 ubwo yasinyaga amasezerano na kompanyi y'imideri IMG, imwe mu zikomeye ku isi muri 'fashion', yongeyemo ingingo ye ivuga ko IMG itagomba na rimwe kumubuza kwambara hijab.

    Ati: 'Hari abakobwa bashobora gupfa kubera amasezerano yo kumurika imideri, ariko njye nari niteguye kubivamo igihe bataretse ibyo nshaka.'

    Nyamara ibyo byabaga no mu gihe yari umunyamideri utazwi, ariko umwihariko we watumye yamamara vuba muri uru ruganda.

    Indi ngingo yari mu masezerano ye yarimo kumuha ahantu ho kwambarira imyenda ari wenyine, atari kumwe n'abandi.

    Ariko nyuma yabonye ko abandi bakobwa bambara hijab bamukurikiye muri uyu mwuga, bo badahabwa agaciro nka we. Bo bababwiraga kwambarira aho abandi bambarira.

    Ati: 'Ibyo byatumye numva narahemutse, nkibwira nti 'Mana yanjye! aba bakobwa bari gutera ikirenge mu cyanjye none nabafunguriye umuryango w'intare yasamye'.'

    Yibazaga ko abazaza inyuma ye bazafatwa nka we, agerageza no gushaka kubarwanirira.

    'Benshi muri bo baracyari bato ku buryo uyu mwuga wabagiraho ingaruka mbi. No mu birori twajyagamo nisangaga ari jye mukuru wabo bikaba ngombwa ko nkurura umwe wambaye hijab muvana mu bagabo bari kumutereta. Naribwiraga nti 'ibi ntabwo ari byo, ni umwana'.'

    Imigirire nk'iyo ayikomora ku mibereho y'umuryango akomokamo w'aba Somali.

    Nk'umwana mu nkambi ya Kakuma, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kenya, yigishijwe na nyina gukora cyane no gufasha abandi. Yarabikomeje bageze na Minnesota afite imyaka irindwi aho yasanze umuryango mugari kurushaho w'abasomali.

    Byabaye ikibazo rero ubwo Halima yahabwaga icyubahiro kw'ishuri rye nk'umukobwa umurika imideri urusha abandi uburanga anambara Hijab. Yari abizi neza ko nyina ibi atazabikunda.

    Niko byagenze kuko nyina yashanywaguje ikamba ry'ubwiza bamuhaye, amubwira ko atamutumye kumurika imideri n'uburanga mu mashuri.

    Ariko Halima yarakomeje, ndetse ajya mu irushanwa rya Miss Minnesota USA 2016. Niwe mukobwa wa mbere wambaye hijab muri iri rushanwa wageze muri bane ba mbere.

    Nanone kandi nyina atabishaka, Halima yatangiye umwuga wo kumurika imideri — umwuga nyina yumva uhabanye n'uwo Halima ari we: umwirabura, umusilamu, impunzi.

    Yewe no mu gihe yari atangiye gutambuka ahakomeye muri 'fashion' nko muri Yeezy na Max Mara, cyangwa kuba umukemurampaka muri Miss USA, nyina yahoraga amusaba gushaka 'akazi gakwiye'.

    Nyina, nk'umugore wakoze urugendo iminsi 12 n'amaguru ava muri Somalia ahungira muri Kenya, yibutsaga umukobwa we ko we agomba gukora ibigirira neza abantu, ashimira.

    Halima ati: 'Yarambwiye ati, 'ntabwo wakora kumurika imideri kuko ntacyo ifitemo cyo gushimira.' Mu nama ya mbere nakoranye na IMG nabasabye kunjyana kuri Unicef.'

    IMG yabimufashijemo, mu 2018 Halima aba ambasaderi wa Unicef. Nk'umuntu wamaze imyaka y'ubuto bwe i Kakuma mu nkambi, mu kazi ke yibandaga ku burenganzira bw'abana.

    'Mama ntiyigeze ambona nk'umunyamideri uri ku binyamakuru. Yambonagamo icyizere n'urugero ku bandi bakobwa nka njye.'

    Halima yifuzaga kubwira abandi bana b'impunzi, no kubera ko niba yarabashije kuva mu nkambi, nabo bizabashobokera bakabaho neza.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/halima-maze-kwamamara-cyane-kubera-kwanga-gukuramo-umwitandiro-mu-kwerekana

  • Pasika: Hari icyo bitwaye abantu binejeje, bakarya, bakanywa mu rwego rwo kuyizihiza? #rwanda #RwOT

    'Mwagiye kuduha Pasika', “muze mu rugo hari Pasika' ni zimwe mu mvugo abantu bakunda gukoresha berekeza ku kwishimana n’inshuti n’abavandimwe ku munsi mukuru wa Pasika. Ariko se abo babyizihiza bakambara neza, bakarya bakanywa hari ikosa baba bakoze?

    Ibyo biramutse bikozwe biturutse imbere ukishimira icyo Kristo yakoze bikagera inyuma, ukanywa Fanta, ukanambara aho bishobotse, ntacyo bitwaye. Ariko se utekereza ko abakristo bari muri Somaliya baserebura? Aba ategereje isasu kandi ntibimubuza kwishimira ko yakiriye Kristo. Muri Irake niho hantu itorero rikura muri iki gihe kuruta ahandi ku isi kandi ntibafite urusengero na ruwe, babatizwa bihishe iyo bagufashe urapfa. Utekereza ko batabyishimira?

    Kuri noheli no kuri Pasika niho hantu hakorwa ibyaha byinshi!

    Niho abantu basambana cyane, niho abantu banywa inzoga nyinshi. Nicyo gihe bafungura neza, bakanambara neza. Ibi bihuzwa nuko abantu bakiriye idini kuruta kwakira Kristo Yesu, kandi idini rihera inyuma: Niho hari ibiryo, kwambara, ubuzima bwose tureba, bitandukanye n’icyo Kristo yakoze imbere. Biramutse umutima wahindutse ukaba ufite amahirwe yo kwishimira Pasika, ni byiza.

    Ariko niba Pasika iduha kunywa inzoga nyinshi no kurara ku muhanda, no kwaya ayari kuzatunga umuryango ejo, bisobanuye ko tutasobanukiwe icyo Yesu Kristo yazukiye. Satani we arishima kuko aba abonye uko afatisha abantu ikinyoma.

    Umuntu akaba mu kinyoma, idini rikakubeshya ko uri umuntu mwiza uzajya no mu ijuru, ugahita uba mu kinyoma cyo kubaho udakijijwe. Iyo ubajije umuntu ngo urakijijwe? Ahita akubwira ngo: 'Njyewe nsengera Kwa Gitwaza, nsengera kwa Masasu, ndi umuADEPR, ndiumuRESTAURATION, nsengera muri VIVANTE,… kandi si icyo wamubajije! Wamubajije ngo 'Wakiriye Kristo nk’Umwami n’umukiza' agahita akubwira aho asengera.

    Aho usengera siho hafite ikibazo, ahubwo wowe wahuye na Yesu ku giti cyawe? Satani rero akomeza gufatisha abantu ikinyoma, ukabona barizihiza imihango y’idini kuruta icyo Pasika isobanuye.

    Pasika ikwiye kwizihizwa gute?

    Kwizihiza pasika, bikwiye kuba gusobanukirwa icyo Yesu yakoze. Ni ukumenya ko uri umunyabyaha wagiriwe imbabazi, hanyuma ugahuza urupfu rwa Yesu n’ubuzima ubaho bwa buri munsi. Nusanga bihura uzishime uvuge ngo impanda ivuze nayumva.

    Dusubiye muri Egiputa, bariye umwana w’intama n’ibinono, n’ibihanga, n’ibyo mu nda ntacyo basize. Byari bisobanuye kwakira Kristo Yesu mu buryo bw’umwuzuro: N’amaso yawe uko areba, n’uko utekereza n’uko uvuga, abantu bakajya bakubonaho ubukristo kuko wakiriye Kristo Yesu.

    Mwari muzi ko Pasika yindi tuzayirira mu Bwami bw’Imana? Kandi utarakoze pasika yo kwakira Kristo Yesu neza, nta burenganzira afite bwo kuzajya mu Bwami bw’Imana. Umuntu nakomeza kuba mu kinyoma cy’idini ntiyinjize Yesu mu buzima bwe bizamugora.

    Kuki bakunze kwegera igaburo ryera kuri Pasika, bihurira he?

    Igaburo ryera ntirikwiye gukorwa rimwe mu kwezi cyangwa se kuri Pasika gusa, itorero rya mbere(Itorero ry’Intumwa) bakoraga igaburo buri uko bateranye. Kwibuka urupfu rwa Yesu bikwiye kuba ubuzima, buri uko abantu bateranye bakwiye guhora bibuka urupfu rw’Umwami, bibuka icyo Yesu Kristo yakoze ku musaraba.

    Igaburo ubwaryo ni ryiza, ariko nabwo iyo umuntu arikoze neza. Bibiriya iravuga ngo' Nuko icyo nahawe n’Umwami wacu kumenya ni cyo nabahaye namwe, yuko Umwami Yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima akawushimira, akawumanyagura akavuga ati 'Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.'

    N’igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati 'Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora mutya uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke.' Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira. Ni cyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w’Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n’urubanza rwo gucumura ku mubiri n’amaraso by’Umwami.

    Nuko umuntu yinire yisuzume abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe, kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w’Umwami, aba aririye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwa ho iteka. Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza”. 1Abakorinto 11:23-31

    Iyo umuntu rero y’iniye akisuzuma, bimuha akanya ko kwihana intege nke ze. Ibyo biha umuntu kwibuka ko yacunguwe, hanyuma ugasaba imbaraga zo kurwana intambara nziza. Rero igaburo ni ryiza ahubwo ni uko rikorwa gake, ritangwa abantu bararikumbuye.

    Izindi nkuru wasoma zijyanye na Pasika:

    - Pasika itwibutsa iki ? https://agakiza.org/Pasika-itwibutsa-iki.html

    - Kuki Yesu yapfuye ? https://agakiza.org/Kuki-Yesu-yapfuye.html

    - Ubusobanuro bw’amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba. Pasteur Desire https://agakiza.org/Ubusobanuro-bw-amagambo-7-Yesu-yavugiye-ku-musaraba-Pasteur-Desire.html

    - Pasika ivuze iki mu buzima bwacu bwa gikirisito? Pastor Desire https://agakiza.org/Pasika-ivuze-iki-mu-buzima-bwacu-bwa-gikirisito-Pastor-Desire.html

    - Pasika ni iki? Ev. Kiyange Adda Darlene https://agakiza.org/Pasika-ni-iki-Ev-Kiyange-Adda-Darlene.html

    Iyi nyigisho yateguwe, inatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire kuri Agakiza Tv, yose uko yakabaye wayireba hano

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Pasika-Hari-icyo-bitwaye-abantu-binejeje-bakarya-bakanywa-mu-rwego-rwo.html

  • Rutsiro: Umuforomo akurikiranyweho gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina umukozi we wo mu rugo –

    Uyu muforomo ukora ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu mu Karere ka Rutsiro, yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukozi we wo mu rugo.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko byabaye ku wa 27 Werurwe mu rugo rw’uyu muforomo mu Murenge wa Boneza mu Kagari ka Bushaka.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi ndetse ko iperereza rikomeje ku cyaha akurikiranyweho.

    Ati “Yafashwe tariki ya 31 Werurwe 2021 ubu afungiye kuri station ya RIB Ruhango.”

    Murangira yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha aho biva bikagera, by’umwihariko ibyo gusambanya ku gahato kuko bigira ingaruka zikomeye ku wabikorewe no ku muryango nyarwanda muri rusange. Yasabye kandi abantu kujya batanga amakuru ku muntu wese wakoze iki cyaha, imiryango ikirinda kukizinzika no kumvikanisha impande zirebwa.

    Yavuze ko uyu muco mubi ukwiye kurwanywa na buri wese, kandi ko inzego z’igihugu ziteguye kubigiramo uruhare uko bishoboka kose.

    Mu gihe uyu mugabo yahamwa n’icyaha, yahanishwa ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.


  • Nzamuzura: Uwizera umwana w’Imana azabaho iteka ryose naho yaba yarapfuye azongera abeho-Bosco Nshuti #rwanda #RwOT

    Umuramyi Bosco Nshuti yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nzamuzura’ ikubiyemo ubutumwa bubwira abantu ko umuntu wese wizera umwana w’Imana azabaho iteka ryose ndetse ko naba yarapfuye azazuka akongera akabaho

    Uyu muramyi ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye by’umwihariko iyo yise ‘Ibyo ntuze’ n’izindi yakoze mu bihe bishize, ashyize hanze iyi ndirimbo nshya yise ‘Nzamuzura’ mu gihe Abakristo hirya no hino ku Isi bari kwitegura kwizihiza Pasika umunsi ukomeye mu myemerere yabo aho baba bizihiza izuka rya Yesu. Muri uyu mwaka, Pasika izizihizwa tariki 04 Mata.

    Bosco Nshuti yavuze ko icyamuteye gukora iyi ndirimbo ari ukubwira abantu ko abantu bose bizera Yesu Kristo bazabaho iteka ryose. Ndetse ko n’abapfuye bamwizera, bazazuka bakongeraho kubaho. Yagize ati “Icyo nashatse kubwira abantu ni uko uwizera umwana w’Imana uwo azabaho iteka ryose naho yaba yarapfuye azongera abeho”. Ni mu gihe hari abantu batari bacye bizera ko iyo umuntu apfuye biba birangiye, gusa si ko bimeze kuri Bosco Nshuti n’abandi bakristo kuko bo bizera ko nyuma y’ubu buzima bwo ku Isi hazabaho ubundi buzima buzira imihangayiko y’Isi.

    Ubwo yaganiraga na InyaRwanda.com, Bosco Nshuti yatanze icyanditswe cyo muri Bibiliya gishimangira ibyo yaririmbye. Yagize ati “Yohana 6:40 haravuga ngo kuko icyo Data ashaka ari iki ni ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka”. “Turi mu gihe cya Pasika abantu bose bizihiza ko Yesu Kristo yazutse nta muntu utabizi ariko njye nashatse kubwira abantu ko noneho uwizera uwo wapfuye akazuka ari we Yesu Kristo naho yaba yarapfuye azongera akabaho urebye niyo message”.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘NZAMUZURA’ YA BOSCO NSHUTI

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nzamuzura-Uwizera-umwana-w-Imana-azabaho-iteka-ryose-naho-yaba-yarapfuye.html

  • Rutsiro: Umuforomo akurikiranyweho gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina umukozi we wo mu rugo – #rwanda #RwOT

    Uyu muforomo ukora ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu mu Karere ka Rutsiro, yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukozi we wo mu rugo.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko byabaye ku wa 27 Werurwe mu rugo rw'uyu muforomo mu Murenge wa Boneza mu Kagari ka Bushaka.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi ndetse ko iperereza rikomeje ku cyaha akurikiranyweho.

    Ati 'Yafashwe tariki ya 31 Werurwe 2021 ubu afungiye kuri station ya RIB Ruhango.'

    Murangira yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha aho biva bikagera, by'umwihariko ibyo gusambanya ku gahato kuko bigira ingaruka zikomeye ku wabikorewe no ku muryango nyarwanda muri rusange. Yasabye kandi abantu kujya batanga amakuru ku muntu wese wakoze iki cyaha, imiryango ikirinda kukizinzika no kumvikanisha impande zirebwa.

    Yavuze ko uyu muco mubi ukwiye kurwanywa na buri wese, kandi ko inzego z'igihugu ziteguye kubigiramo uruhare uko bishoboka kose.

    Mu gihe uyu mugabo yahamwa n'icyaha, yahanishwa ingingo ya 134 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano ivuga ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umuforomo-akurikiranyweho-gukoresha-ku-gahato-imibonano-mpuzabitsina

  • Amayobera ku rupfu rw'umwarimu wa Kaminuza y'u Rwanda wasanzwe mu ntebe yashizemo umwuka – #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubuvuzi bw'amatungo rya Busogo, CAVEM.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo urupfu rwe rwamenyekanye. Bivugwa ko ubwo umugore we yageraga mu rugo avuye kwisukisha, yasanze umugabo we ari mu ntebe yapfuye.

    Yahise atabaza, maze inzego zishinzwe umutekano zirahagera gusa icyamwishe ntikiramenyekana.

    Kugeza ubu, nta makuru ahamye y'uko yasanzwe aramenyekana usibye kuvuga gusa ko umurambo we wari mu ntebe.

    Kuva mu 2009, uyu mugabo yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda, yaminuje muri Kaminuza yo mu Buhinde yitwa Jain iri mu Mujyi wa Bengaluru mu bijyanye n'utunyangingo, Microbiology.

    Dr Mushimiyimana yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amayobera-ku-rupfu-rw-umwarimu-wa-kaminuza-y-u-rwanda-wasanzwe-mu-ntebe

  • Gufunga ibinyamakuru 3 by'Abarundi mu Rwanda, intambwe ikomeye mu kunagura imibanire #rwanda #RwOT

    Leta y'u Burundi imenyesha ko ifungwa ry'ibinyamakuru bitatu by'Abanyamakuru b'Abarundi bahungiye mu Rwanda ari ingingo yafatiwe mu mubonano wahuje ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu byombi kandi ko byayinejeje cyane.

    Abavugizi ba Leta na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga batangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Mata 2021 ko ari ' Ikimenyetso cyiza ko imigenderanire n'u Rwanda igiye gukomeza kuba myiza kurushaho'.

    Kuri uyu wa Gatanu nkuko VOA ibitangaza, abavugizi ba Leta n'izindi nzego z'Igihugu bakoresheje ikiganiro cyabo kiba nyuma y'amezi atatu buri gihe ku bibazo by'abanyamakuru n'abanyagihugu.

    Kimwe mu bibazo byagarutsweho ni ifungwa ry'ibinyamakuru bitatu aribyo Inzamba, RPA na Renaissance byakoreraga ku butaka bw'u Rwanda kuva abanyamakuru babyo bahunze muri 2015 nyuma y'itwikwa ryabyo bucyeye bw'ihirikwa ry'ubutegetsi ryaburijwemo mu kwa gatanu uwo mwaka wa 2015.

    Sonia Ines Niyubahwe, umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga y'u Burundi, yavuze ko ari imwe mu ngingo z'inama y'abaminisitiri b'u Burundi n'u Rwamda. Madamu Niyubahwe, ashimangira ko n'ubu ibiganiro bikomeza.

    Ntahorwamiye Prosper, umuvugizi wa Leta.

    Umuvugizi wa Leta nawe yamenyesheje ko kubona ibi binyamakuru bifungwa ari ikimenyetso gikomeye mu bijyanye n'ukwiyunga hagati y'u Burundi n'u Rwanda. Prosper Ntahorwamiye yanagarutse ku rupfu rwa perezida Cyprien Ntaryamira waguye mu ndege ari kumwe na mugenzi w'u Rwanda Juvenal Habyarimana mu 1994. Yemeje ko u Burundi bukurikirana imigendekere y'uru rubanza bwatangije.

    Aba bavugizi babiri uwa Leta n'uwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga banavuze kandi ku migenderanire y'u Burundi n'ubumwe bw'u Bulayi yari yajemo agatotsi kimwe n'iy'u Rwanda muri 2015, bemeza ko abahanga b'impande zombi barimo gukorana kandi ko hejuru y'ubushake bwa poritike hari n'ingendo nshyashya mu bijyanye n'imigenderanire.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/gufunga-ibinyamakuru-3-byabarundi-mu-rwanda-intambwe-ikomeye-mu-kunagura-imibanire/

  • Centrafrique: Sadiki Abass wayoboraga umutwe witwaje intwaro wa 3R yapfuye –

    Amakuru yatanzwe n’uwitwa “Général Bobbo” watangaje ko ari we muyobozi mushya w’uwo mutwe, yavuze ko Sadiki Abass yaguye ku kigo nderabuzima cya Kambakota kiri muri kilometero 320 ugana mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru, Bangui.

    Aljazeera yatangaje ko uwo mugabo wari warashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye na Amerika, yakomerekejwe n’amasasu yarasiwe mu gitero umutwe wa 3R wagabye mu Mujyi wa Bossembele uri muri kilometero 130 uva i Bangui ku wa 16 Ugushyingo 2020.

    Ayo makuru ariko yavugurujwe n’Umuryango w’Abibumbye n’abandi bo mu nzego z’umutekano, bavuga ko ahubwo Abass yaba yarakomerekeye mu gico imodoka ye yatezwe mu Ukuboza 2020. Kuva icyo gihe amakuru y’urupfu rwe yagiye ahwihwiswa ariko uwo mutwe ntiwayemeza.

    Sadiki Abass wapfuye ku myaka 59 y’amavuko, yashinze 3R mu 2015 agamije guhangana na guverinoma ya Perezida Faustin Archange Touadéra. Mu 2019 Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, washinje umutwe we kwica abaturage 46, naho muri Kanama 2020 Amerika n’Umuryango w’Abibumbye bimufatira ibihano bimushinja kwica, gufata ku ngufu, gutoteza no gukura abaturage mu byabo.

    Umutwe wa 3R ni umwe mu ifite ibikoresho kandi umenyereye Amajyaruguru y’Uburengerazuba bwa Centrafrique.

    Mu Ukuboza nawo wiyunze ku yindi iri mu ihuriro rya Coalition des Patriotes pour le changement (CPC) riyobowe na François Bozizé wahiritswe ku butegetsi mu 2013. Intero yaryo ni imwe, guhungabanya umutekano w’igihugu no guhirika Perezida Touadéra ku butegetsi.

    Bi Sidi Souleymane wari uzwi nka Sadiki Abass wayoboraga umutwe w’abarwanyi bitwaje intwaro wa 3R yishwe n’ibikomere by’amasasu yaherukaga kuraswa /Ifoto: PM News

  • Amayobera ku rupfu rw’umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda wasanzwe mu ntebe yashizemo umwuka –

    Uyu mwarimu yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo, CAVEM.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo urupfu rwe rwamenyekanye. Bivugwa ko ubwo umugore we yageraga mu rugo avuye kwisukisha, yasanze umugabo we ari mu ntebe yapfuye.

    Yahise atabaza, maze inzego zishinzwe umutekano zirahagera gusa icyamwishe ntikiramenyekana.

    Kugeza ubu, nta makuru ahamye y’uko yasanzwe aramenyekana usibye kuvuga gusa ko umurambo we wari mu ntebe.

    Kuva mu 2009, uyu mugabo yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, yaminuje muri Kaminuza yo mu Buhinde yitwa Jain iri mu Mujyi wa Bengaluru mu bijyanye n’utunyangingo, Microbiology.

    Dr Mushimiyimana yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo