Category: Uncategorized

  • 13 bahanganiye imyanya 11 muri Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 4 Mata 2021, hateganyijwe inama y’inteko rusange ya komite y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda 'NPC Rwanda’, akaba ari inama izatorerwamo komite nyobozi yayo.

    Iyi Nama izaba hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Komite Nyobozi ya NPC Rwanda iriho iyobowe na perezida Murema Jean Baptiste wongeye gutanga kandidatire yo kongera kuyiyobora, yari yatowe tariki ya 26/03/2017 itorerwa Manda y’imyaka ine.

    Amazina y’abemerewe kwiyamaza n’imyanya biyamamariza

    Komite nyobozi

    1. Murema Jean Baptiste (perezida akaba ari umukandida rukumbi)
    2. Safari William (Visi perezida wa mbere)
    3. Mukarusine Claudine(Visi perezida wa kabiri)
    4. Ilibagiza Rose(Visi perezida wa kabiri)
    5. Dr. Mutangana Dieudonne(umunyamabanga mukuru)
    6. Vuningabo Emile(umubitsi)

    Abajyanama

    7. Bizimana Jean Damascene(uhagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga)
    8. Mukanyemazi Adele(uhagarariye abafite ubumuga bw’ingingo)
    9. Ilibagiza Rose (uhagarariye abafite ubumuga bw’ingingo)
    10. Sekarema Jean Paul(uhagarariye abafite ubumuga bwo mu mutwe)
    11. Mukanziza Venantie(uhagarariye abafite ubumuga bwo kutabona)
    12. Mukobwankawe Liliane(uhagarariye abagore)
    13. Twagirayezu Callixte(uhagarariye abakinnyi)

    Amatora ya komite nyobozi ya NPC Rwanda azaba ku munsi w’ejo

    Murema Jean Baptiste agiye kongera kwiyamariza kuyobora NPC Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/13-bahanganiye-imyanya-11-muri-komite-y-igihugu-y-imikino-y-abafite-ubumuga

  • Ibirori byo kwizihiza Pasika mu isura nshya – #rwanda #RwOT

    Umwaka urengaho iminsi 17 urihiritse icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukangaranya Isi mu buryo budasanzwe kigeze mu Rwanda.

    Bitandukanye n'ibindi byorezo byibasiraga agace kamwe, igihugu, cyangwa umugabane, Covid-19 yo yazengurutse ku migabane yose kandi ikangaranya benshi.

    Ibikorwa bihuza abantu benshi byarahagaze kugeza no ku nsengero mu bihe bitandukanye.

    Magingo aya mu Rwanda hari insengero zitari nke zigifunze kubera kutuzuza amabwiriza yo gukumira icyorezo. Izemerewe gukora zategetswe kutarenza 30% by'ubushobozi bw'abo zisanzwe zakira.

    Mu ntangiriro za Mata buri mwaka, abakirisitu bizihiza umunsi wa Pasika bakunze gushushanya nk'umunsi ubibutsa urupfu rwa Yezu (Yesu) Kirisitu wabitangiye akabapfira ku musaraba.

    Muri iki gihe hari imihango myinshi ikorwa n'amatorero atandukanye mu gushushanyo urwo rupfu.

    Urugero ni nk'inzira y'umusaraba. Ni umwe mu mihango yahuzaga abantu benshi kandi bari hamwe kuko baba bibuka urugendo n'ububabare Yezu yanyuzemo.
    Iyo mihango ntiyemewe mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo nk'uko Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n'itangazamakuru ku wa 30 Werurwe 2021 ndetse bigashimangirwa n'amabwiriza y'iyi minisiteri yo ku wa 02 Mata 2021.

    Ati ' Ubundi insengero zemerewe gukora ni zo zizakora n'ubundi […] bagiraga igitaramo cya Pasika, twumvikanye ko icyo gitaramo kitazaba abantu bari mu nsengero ahubwo Kiliziya izabinyuza mu bundi buryo, nka radiyo, televiziyo n'ibindi.'

    Yavuze ko kandi muri ibi bihe bya Pasika bifuza ko amatorero yazakomeza kugira uruhare mu bukangurambaga bwo guhashya burundu Covid-19.

    Cardinal Antoine Kambanda aherutse gutangaza ko mu gihe Kiliziya yitegura Umunsi Mukuru wa Pasika, abakirisitu bakwiye guhindura imibereho yabo ya buri munsi, bakayijyanisha n'ibyo Kirisitu ashaka.

    Ati 'Bavandimwe rero twe dukurikire Yezu, buri umwe yibaze mu rugendo rwo gukurikira Yezu no kumwigana no gushinga ikirenge mu cye, twibaze igipimo cy'urukundo tumufitiye, kigaragarira mu bwitange dushobora kugirira Yezu mu kumukurikira, mu kwemera kwicisha bugufi, ngo dukurikize umurongo yaduhaye w'ineza itsinda inabi, umurongo w'urukundo utsinda urwango, umurongo w'ubuzima utsinda urupfu kugira ngo tuzukane nawe kuri Pasika.'

    Bishop Nathan Rusengo Amooti uyobora Diyoseze ya Kigali mu itorero Anglican yabwiye The New Times ko Abanyarwanda bakwiye gukomera muri ibi bihe no kurushaho gutekereza ku hazaza aho guheranwa n'amateka y'ibyo banyuzemo muri ibi bihe u Rwanda rwegereje kwinjira mu bikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Amabwiriza insengero zikwiye kugenderaho mu bihe bya Pasika

    AMABWIRIZA MASHYA YO KU WA 02 MATA 2021 AGENGA IMIKORESHEREZE Y’INSENGERO MU GIHE CYA COVID-19. pic.twitter.com/fq51FaFXVn

    — Ministry of Local Government | Rwanda (@RwandaLocalGov) April 2, 2021

    Ibikorwa by’inzira y’umusaraba ntibyemewe muri ibi bihe

    Inzira y’umusaraba wari umwe mu mihango uhuza abantu benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibirori-byo-kwizihiza-pasika-mu-isura-nshya

  • Umuhanda wa Kagitumba-Kayonza-Rusumo wuzuye utwaye asaga miliyoni 376 $ –

    Mu itangazo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yanyujijie kuri Twitter, yatangaje ko ibikorwa byo kubaka umuhanda Kagitumba- Kayonza – Rusumo, byarangiye ndetse ko wuzuye nyuma y’imyaka itatu imirimo yo kuwuvugurura itangiye.

    Rigira riti “Hari mu 2018, imyaka itatu irashize dutangiye kuvugurura no kongera umuhanda wa kilometero 208 wa Kagitumba-Kayonza-Rusumo. Uyu munsi umuhanda wo ku rwego rw’Akarere wabaye Nyabagendwa ushobora guhuza Umuhora w’Amajyaruguru n’uwo Hagati kandi wuzuye utwaye miliyoni 376.5 $.”

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe iterambere ry’umirimo y’ubwikorezi mu Rwanda, RTDA, Patrick Emile Baganizi, yavuze ko imirimo yo kubaka yagenze neza kandi ko hatabayeho gutinda kuko byahuye n’igihe bari bihaye.

    Yavuze ko uyu muhanda witezweho byinshi ku baturage batuye mu turere wubatsemo twa Nyagatare, Kayonza na Kirehe, ndetse ko uzoroshya urujya n’uruza mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

    Ati “Icyo abantu bazungukira kuri uwo muhanda nk’uko byumvikana mu turere unyuramo, abaturage baratangira gutekereza ibikorwa by’iterambere bijyanye n’uburyo hameze. Ikindi bigiye gufasha mu guhuza ibihugu, muribuka ko imodoka zivanye ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa ziwukoresha kugira ngo zigere Kagitumba n’iziva i Dar es Salaam zikagera ku mupaka wa Rusumo. Rero iyo imodoka zitwaye ibicuruzwa zinyura mu muhanda ukozwe neza igihe byamaraga mu nzira kiragabanuka.”

    Yavuze ko nta kibazo cy’abaturage cyangwa se abandi bagize uruhare mu mirimo cy’uko batishyuwe kizabaho kuko mbere yo kwishyura rwiyemezamirimo abanza kwerekana ko yakemuye ibyo bibazo.

    Ati “Ukuntu dusigaye dukora imirimo yo kubaka imihanda, kugira ngo dusinyire rwiyemezamirimo inyemezabwishyu ya nyuma, abanza kuzana ibyemezo biturutse mu karere cyangwa mu mirenge ibyo bikorwa byanyuzemo bigaragaza ko yamaze kwishyura abaturage yakoresheje, bivuze ko hariya ibyo bibazo bitazabaho.”

    RTDA yavuze ko umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo wubatse mu buryo bwagutse kandi uzorohereza abawukoresha kuwugendamo.

    Uyu muhanda ubu ni nyabagendwa, witezweho koroshya urujya n’uruza mu bucuruzi

    Abaturiye uyu muhanda bazawungukiraho byinshi

    Ibikorwa byo kubaka uyu muhanda byatangiye mu 2018

    Amafoto: Mininfra


  • U Rwanda rwakiranye yombi umwanzuro wo gukomeza gufunga Théoneste Bagosora –

    Bagosora afungiye muri gereza yo muri Mali aho ari kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 35, nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside.

    Ku wa 6 Werurwe 2019, yari yasabye IRMCT ko yarekurwa atararangiza igifungo cye. Ku wa 2 Mata nibwo Umucamanza Carmel Agius yatangaje umwanzuro we ku busabe bwa Bagosora, amwangira gufungurwa atararangiza igihano cye nk’uko yari yabisabye.

    Minisiteri y’Ubutabera ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yakiriye neza uyu mwanzuro wo gukomeza gufunga uyu mugabo ‘wakoze ibyaha ndengakamere’.

    Iti “Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza umwanzuro wa Perezida wa IRMCT wo ku wa 1 Mata 2021, uhakana icyemezo cyo kurekura Bagosora Théoneste mbere y’igihe.”

    “Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gusaba inshuro nyinshi IRMC gusesengura ’uburemere bw’icyaha cyangwa ibyaha ufunzwe yahamijwe’ ku mwanzuro wo kumurekura mbere y’igihe.”

    Minisiteri y’Ubutabera yakomeje itangaza ko ibyaha bya Bagosora bikomeye ku buryo bitari bikwiye ko arekurwa.

    Iti “Ibyaha bya Bagosora birakomeye ku rwego ndengakamere, bitari ukubera gusa ko ari ibya kinyamaswa ahubwo ari ukubera akaga byateje ndetse n’uruhare rukomeye yagize nk’umwe mu bacurabwenge b’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo bitaza kuba ibikorwa bye, byashobokaga ko ibyabaye byari gukumirwa.”

    Icyemezo cyo kwanga kurekura Bagosora mbere y’igihe, Umucamanza Carmel Agius yavuze ko yagishingiye ku kuba ko nta gihamya cy’uko uyu mugabo yahindutse ndetse yemeza ko nawe ubwe ko atabigaragaza. Yavuze kandi ko atewe impungenge n’uko agaragazwa nk’umuntu “udashoboye kwigenzura”.

    Mu gufata iki cyemezo kandi hashingiwe ku mpamvu z’uburemere bw’ibyaha Bagosora yahamijwe n’imyitwarire ye muri gereza itaraba myiza nubwo abacungagereza batangaje ko agenda ahinduka.

    Bagosora yari yasabye kurekurwa kuko amategeko ya IRMCT agena ko umuntu ufunzwe 2/3 by’igihano cye, ashobora gusaba gufungurwa mbere y’igihe. Bagosora ni umwe mu bari bemerewe ibiteganywa n’iryo tegeko kuko icyo gihe yakimaze muri gereza.

    Colonel Théoneste Bagosora afatwa nk’umwe mu bacurabwenge bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi. Yamenyekanye cyane kubera ijambo yavuze ku wa 9 Mutarama 1993, ubwo yari mu biganiro byo kwemeza igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi n’andi mashyaka.

    Bagosora wari uhagarariye Leta y’u Rwanda yasohotse yarakaye avuga ko “atashye agiye gutegura imperuka.”

    Ku wa 18 Ukuboza 2008 nibwo ICTR yahamije Bagosora icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (ubuhotozi, itsembatsemba, itoteza, gusambanya ku gahato n’ibindi bikorwa birenze kamere muntu). Yahise akatirwa igifungo cya burundu. Ni nyuma y’uko yari yafatiwe muri Cameroun tariki ya 9 Werurwe 1996.

    U Rwanda rwakiriye neza umwanzuro wo gukomeza gufunga Bagosora. Aha hari mu 1997 ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko muri Tanzania

  • Kimisagara: Polisi yafashe abantu 43 basengeraga mu rugo rw’umuturage, barimo abavuga ko badatinya Covid-19 (video) –

    Ahagana saa kumi z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Mata 2021, ni bwo aba bakirisitu uko 43 biganjemo abagore bafite abana bato bafatiwe mu cyuho barimo gusengera mu rugo rw’umuturage.

    Amakuru yo kugira ngo aba baturage bafatwe yatanzwe n’abandi baturage ndetse abafatiwe mu cyuho barimo gusenga bahise bemera icyaha banagisabira imbabazi.

    Mukamuzungu Claudine yavuze ko nabo bazi ko Covid-19 ihari ariko agaragaza ko bagerageza kuyirinda kuko abasengera mu rugo rwe baba bambaye udupfukamunwa.

    Ati “Ni ubuyobozi bwadufashe bwadufatiye mu Kagari ka Kimisagara dusengera mu rugo iwanjye, abantu nyine rimwe na rimwe hari ubwo tujya dusengana ni ubwo buryo bajemo, turabizi ko bibujijwe ariko ndabisabira imbabazi.”

    Yakomeje avuga ko abasengera mu rugo rwe baba bambaye agafukamunwa n’ubwo baba bacucitse mu kwirinda Covid-19.

    Karengera Jean Bosco we avuga ko nta bwoba baba bafite bwo kwandura Covid-19 kuko ngo baba bari kumwe na Yesu.

    Ati “Turabizi ko bibujijwe ariko nta bwoba tuba dufite bwo kwandura Covid-19 kuko Yesu yavuze ngo aho nzaba ndi nzaba ndi kumwe namwe kandi nzabarinda ibyago n’amakuba bibasha kubageraho rero no mu byago niyo ndwara irimo.”

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, we yashimiye abaturage batanze amakuru anabashishikariza gukomeza kuyatanga kugira ngo abakomeza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakomeze gufatwa.

    Ati “Icya mbere bitanga ishusho y’uko abantu batumva, abantu batumvira amabwiriza, abantu batumvira inama, ko hari abantu batumvira amabwiriza yo kugira ngo birinde iki cyorezo kandi ntabwo ari byo icya Kabiri.”

    “Abaturarwanda bagomba kumva, upfa kuba urenga ku mabwiriza ugakora ibinyuranyije nayo kwirinda no kurinda bagenzi bawe abaturage nk’aba baduhaye amakuru bakayaduha polisi izaza n’ubundi ibikubaze.”

    Yakomeje agira ati “Ariko noneho reka dushimira abaturage baduhaye amakuru baba barabonye ibyabaye bakavuga ngo ntibyemewe, turabashishikariza ko atari hano honyine mu mirenge myinshi igize Umujyi wa Kigali no mu Turere twayo hirya no hino mu gihugu nibatange amakuru kuko hose polisi irahari n’itangazamakuru rirahari noneho aba bantu bashaka guteza ibibazo abandi batiretse ku buryo bagaragazwa.”

    Yongeyeho ko uyu mugore wafashwe abantu basengera iwe agiye gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe.

    Nyuma y’aho muri uyu Murenge wa Kimisagara hafatiwe abantu barenga 80 mu minsi itarenga itatu basengera mu ngo z’abaturage, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Havuguziga Charles, yavuze ko aba bantu bose bafatiwe muri ibyo bikorwa babiterwa n’ubujiji kuko abenshi baba bagaragaza ko batakwandura kuko baba bari kumwe na Yesu.

    Aba bantu bose bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage Kimisagara

    Umubare munini w’aba bantu bafashwe bari abagore

    Bamwe bari bafite n’abana

    Karengera Jean Bosco we avuga ko nta bwoba baba bafite bwo kwandura Covid-19 kuko baba bari kumwe na Yesu

    Mukamuzungu Claudine yavuze ko yemera ikosa ryo kuba aba bantu basengeraga mu rugo rwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yashimye abaturage batanze amakuru kugira ngo aba bantu bafatwe

  • Amayobera ku rupfu rw'umwarimu wa Kaminuza y'u Rwanda wasanzwe mu ntebe yashizemo umwuka – #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami ry'Ubuzima n'Ubuvuzi bw'amatungo rya Busogo, CAVEM.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo urupfu rwe rwamenyekanye. Bivugwa ko ubwo umugore we yageraga mu rugo avuye kwisukisha, yasanze umugabo we ari mu ntebe yapfuye.

    Yahise atabaza, maze inzego zishinzwe umutekano zirahagera gusa icyamwishe ntikiramenyekana.

    Kugeza ubu, nta makuru ahamye y'uko yasanzwe aramenyekana usibye kuvuga gusa ko umurambo we wari mu ntebe.

    Kuva mu 2009, uyu mugabo yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda, yaminuje muri Kaminuza yo mu Buhinde yitwa Jain iri mu Mujyi wa Bengaluru mu bijyanye n'utunyangingo, Microbiology.

    Dr Mushimiyimana yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amayobera-ku-rupfu-rw-umwarimu-wa-kaminuza-y-u-rwanda-wasanzwe-mu-ntebe-yapfuye

  • Amabwiriza mashya y’insengero aributsa ko amateraniro yemewe umunsi umwe mu cyumweru #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Mata 2021, yibutsa ko insengero zemerewe gukora ari izabiherewe uburenganzira n’inzego z’ibanze nyuma yo gusuzumwa ko zujujije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Ingingo ya kane y’aya mabwiriza kandi yibutsa ko urusengero rwemerewe gukora, rutagomba kurenza 30% by’ubushobozi bw’abo rushobora kwakira.

    Ingingo ya munani igaruka ku minsi yo gusenga, ivuga ko 'amasengesho aba umunsi umwe mu cyumweru bitewe n’ukwemera kw’idini cyangwa itorero :

    • Ku wa Gatanu : Abayisiramu ;
    • Ku wa Gatandatu : Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ;
    • Ku Cyumweru : Amadini/amatorero asanzwe agira amateraniro rusange ku Cyumweru ;

    Iyi ngingo ikomeza ivuga ko uretse uyu munsi umwe, amadini cyangwa amatorero yemerewe gukora andi materaniro undi munsi umwe mu minsi y’imibyizi ariko na bwo agakorwa hubahirizwa 30% by’abagomba guteranira mu nsengero.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Amabwiriza-mashya-y-insengero-aributsa-ko-amateraniro-yemewe-umunsi-umwe-mu-cyumweru

  • Bamwe bavuga ko uyu muryango wavumwe|iyo abana babo bamaze gukura bahinduka nk'ibiti. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tugiye kugaruka ku muryango uberamo ibintu bitangaje aho abana bakomoka muri uyu muryango iyo bagize imyaka batangira guhinduka nk'ibiti.

    Ubwo umugabo nyirurugo yaganirizaga itangazamakuru yavuze inkuru yose y'imibere y'umuryango we abantu bose basuka amarira bitewe n'ibikubiye mu kiganiro yatanze. Yagize ati: 'njye n'umugore wanjye twashyingiwe mu 1998, ndetse kuva ubwo dutangira kubyara. Bimwe mubintu byatumye umuryango wacu uba mwiza n'urubyaro ahanini bitewe nuko umuntu ufite abana muri sosiyete yacu aba yubashywe'.

    Yakomeje agira ati: 'twabyaye abana icumi, ariko ibintu ntibyakomeje kugenda neza uko twabyifuzaga kuko abana batanu mu icumi twabyaye bahuye n'ubumuga tutateganyaga kandi bose bubageraho uko bakurikiranaga. Uyu mugabo yavuze ko ikibabaje kurusha ibindi ari ukuntu aba bana bavukaga ari bazima ariko bagira imyaka ine bagatangira kuzana ubwo bumuga butuma ingingo zabo z'umubiri cyane amaguru n'amaboko byihinahina nk'amashami y'ibiti'

    Yagize ati: 'umwana wanjye w'imfura ubu afite imyaka 22, nawe yahuye n'ubu bumuga, byamukomereye cyane agize imyaka 14, aho niho yananiwe kugenda agahora aryamye cyangwa yicaye hamwe kugeza naho kuvuga byamunaniye. Ubu bumuga bwatumye abana banjye bagagara, kugira ngo ubyumve neza bameze nk'abarwaye pararize. Amaboko n'amaguru yabo ntibiva aho biri'

    Uyu mugabo avuga ko bibera mu nzu ariko rimwe na rimwe akabasohora bakajya kota akazuba. Uyu mugabo kandi avuga ko umugore we yageze aho akamuta, ariko ko we adashobora gusiga abana be na rimwe. Avuga ko iyo byajyaga gutangira kuri buri wese muri abo bana ngo byatangiraga bafite umuriro mwinshi cyane.
    Byakurikirwaga no gutitira bikomeye maze ngo bikarangira ingingo z'umubiri zibaye nk'igiti. Ngo yagerageje no kubajyana mu baganga ba gakondo ariko ntacyo babashije kumumarira.

    Bigitangira uyu mugabo ngo yajyanye abana be kwa muganga bisanzwe ariko agatangazwa bamubwira ko abana be ntacyo barwaye kandi we abibona neza ko bari kumucika. Uyu ngo yaje kubwirwa n'abantu banyuranye ko abana be badateze gukira na rimwe ngo nibwo yahagaritse kujya kwa muganga. Aba bana ubusanzwe ngo baravugaga ariko kugeza abo bose uko ari batanu barwaye ngo ntanumwe ubasha no gusohora ururimi ngo avuge ijambo na rimwe.

    Yasoje avuga ko yagurishije ibintu byose ngo avuze aba bana ariko bikaba ibyubusa. Kuri ubu ngo afite impungenge z'ukuntu azabasha gukomeza kurera aba bana be nta kintu asigaranye kuko ngo arumutwaro ukomeye kuri we.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bamwe-bavuga-ko-uyu-muryango-wavumweiyo-abana-babo-bamaze-gukura-bahinduka-nkibiti/

  • Rubavu : Umugabo w’imyaka 52 yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 5 000 #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Habimana byaturutse ku bufatanye n’abaturage kuko nibo batanze amakuru y’uko Habimana acuruza urumogi ndetse bari banafite amakuru ko hari urwo bagiye kumuzanira muri Congo.

    CIP Karekezi yagize ati 'Abaturage bahaye amakuru ishami ryacu rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ko Habimana acuruza urumogi ndetse ko hari itsinda ry’abantu yohereje mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokorasi ya Congo kurumuzanira. Bagiye yo abatumye udupfunyika ibihumbi 6 ariko bamuzanira udupfunyika ibihumbi 5 ari narwo yafatanwe.'

    CIP Karekezi akomeza avuga ko Habimana yafatiwe mu Murenge wa Busasamana amaze kwambuka Umurenge wa Mudende asanzwe atuyemo. Hari abantu yari ashyiriye urwo rumogi mu Murenge wa Busasamana bari bamubwiye ko arubagurisha. Gusa Habimana amaze gufatwa yanze kuvuga abamuzanira urumogi n’aho ajya kurugurisha.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage bo mu Karere ka Rubavu ndetse n’abo mu Ntara y’Iburengerazuba bose kuba bamaze kuzamura imyumvire mu kurwanya ibiyobyabwenge.

    Ati 'Ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bukorwa mu mayeri ahambaye cyane kandi ibyinshi byinjirira muri aka Karere ka Rubavu, kubafata bisaba gukorana n’abaturage. Aba dukomeza gufata bituruka ku makuru tuba twahawe n’abaturage,bamaze kubona ko urumogi rurimo kwangiza urubyiruko rwinshi ndetse bigateza ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu n’ibindi bitandukanye.'

    CIP Karekezi yaburiye bamwe mu bantu bagifite ingeso mbi yo kwambuka igihugu bakajya kuzana ibiyobyabwenge muri Congo banyuze mu nzira zitazwi. Yabibukije ko bafite ibyago byinshi byo kuba bahaburira ubuzima bitiranijwe n’abagizi ba nabi baje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Habimana akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

    ITEGEKO RIVUGA IKI ?
    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ivomo : Urubuga-RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umugabo-w-imyaka-52-yafatanywe-udupfunyika-tw-urumogi-5-000

  • Ku gicumbi aho byabereye; ubuhamya bwa Gitifu Nsengiyumva warashwe ‘n’abahungu ba Rusesabagina’ akarokoka ku bw’amahirwe –

    Mu myambaro isa nk’iya gisirikare, bitwaje imbunda ku ntugu n’utundi dukoresho, aba bahungu ba Rusesabagina, nk’uko yakunze kubita mu biganiro yagiranye na Faustin Twagiramungu mu 2018, baruhukiye mu gasanteri gato k’ubucuruzi kari ahitwa i Nyabimata ya Nyaruguru, babwira abaturage ko ikibagenza ari “Uguhindura Leta ya FPR, mwe mube abahamya b’ibyo dushaka”.

    Muri iryo joro, izo nyeshyamba zari hagati ya 50 na 80, zasanze abaturage bari kureba umupira, zikuramo umusore witwa Habarurema Joseph zimusaba kujya kuberaka aho urugo rwa Gitifu wa Nyabimata ruherereye.

    Bitewe n’uko icyo gitero cyari cyitwaje imbunda, Habarurema nta mahitamo menshi yari afite uretse kujya imbere agakora ibyo bamutegetse byose, bitaba ibyo bakamurasa.

    Mu nzira ariko impungenge zari zose, kuko Habarurema yakomeje kwibaza ikigenza izo nyeshyamba, gitumye bajya guhiga gitifu mu ijoro kandi bitwaje intwaro, bakaza bafite amahane atamenyerewe ku Ngabo z’u Rwanda, kandi ubona n’imyitwarire yabo ari imwe igayitse ya gishumba.

    Amaherezo yaje gufata icyemezo, yiyemeza kutageza icyo gitero kwa gitifu kuko yari yamaze gusobanukirwa ko ikizanye abo bagabo atari inkuru nziza, ahitamo kubahakanira ababwira ko atazi aho urugo rwa gitifu ruherereye.

    Mu gihe yari amaze kubabwira ko “Atazi aho gitifu atuye”, abo bagizi ba nabi bararakaye cyane bahita banamurasa arapfa, aba umuntu wa mbere wari uguye muri icyo gitero cyahitanye abantu babiri.

    Gitifu mu menyo ya Rubamba

    Amaherezo izi nyeshyamba zaje kugera ku rugo rwa gitifu Nsengiyumva Vincent, zibanza kurugota impande zose kandi ubwo amasasu aregeye mu mbunda.

    Nta rusaku bazanye kuko gitifu atamenye ikiri kujya mbere hanze y’urugo, kugeza ubwo bamaze kurugota neza maze umwe muri bo yegera urugi akomanga bisanzwe nk’undi mushyitsi wese.

    Gitifu wari ubanye n’abaturage neza, yagize ngo ni abashyitsi bamugendereye nk’uko byari bisanzwe, ubwo anyarukira ku rugo agira ngo abafungurire, ariko akubitwa n’inkuba agikuraho rideaux, agasanga ni abagabo bafite imbunda, barakaye kandi bambaye imyenda ijya kumera nk’iya gisirikare.

    Mu kiganiro yagiranye na Kivu Press Agency, Nsengiyumva yasobanuye uburyo ibyamubayeho byari biteye ubwoba.

    Ati “Bari buzuye hano [imbere y’umuryango w’inzu] ari benshi, bose batunze imbunda hano, mbabonye rero, rideaux uko nari nyifashe sinabashije kuyisubizaho, nabaye nk’igiti kuko nabonye ko bindangiriyeho”.

    Mu gihe yari akibaza ibyo ari abona imbere ye, abagoteye mu gikari bari bamaze kwitegura, umwe muri bo aboneza imbunda ye neza arekura urufaya rw’amasasu, rimwe rifata gitifu inyuma ku mutwe yikubita hasi.

    Mu gihe amasasu yarekurwaga, ku rundi ruhande izindi nyeshyamba zari zadukiriye imodoka ya RAV4 yari iparitse hanze kwa gitifu, ziyishumikaho umuriro irashya irakongoka, ndetse umuriro unafata igice kimwe cy’inzu na cyo kirashya, usibye ko nyuma cyaje kuvugururwa ubu inzu ikaba imeze neza.

    Umutabazi wabaye igitambo

    Nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu no kubona umwotsi mwinshi mu kirere, umuturage witwa Habimana yagiye kwa Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Munyaneza Fidèle, ajyanywe no kumugezaho akaga kari kugwirira umurenge wabo.

    Munyaneza yahise ahaguruka bwangu ajya gutabara, agera kwa gitifu atazi ibiri kuba ubwo aba akubitanye n’inyeshyamba. Inyeshyamba zahise zimwaka telefoni ye, undi arayibaha. Zimusaba noneho kuva aho akagenda, undi arahindukira afata inzira.

    Akireba inyuma mbere yo gutsimbura, inyeshyamba zahise zimurasa amasasu mu kuguru n’ukuboko kw’ibumoso yikubita hasi, ziramwegera zitangira kumukubita imigeri ziziko yamaze gushiramo umwuka.

    Hagati aho, uku gutabara kwa Munyaneza kwabaye nk’ugutuma inyeshyamba zidakomeza gushyira imbaraga kuri gitifu gusa, ndetse zitangira guta umutwe kuko abantu bari batangiye no kuvuza induru.

    Nsengiyumva yagize ati “Yari yaje kuntabara, ni nawe watumye nanjye mbaho kubera ko iyo ataza bari kundasa”.

    Ku bw’amahirwe, aba bagabo bombi ntibapfiriye aho, ariko Munyaneza yaje kugwa mu bitaro bitewe n’ibikomere yari yagize kubera amasasu yarashwe.

    Gitifu Nsengiyumva nawe yajyanywe kwa muganga, abagwa mu mutwe akurwamo amasasu, ariko hagira uduce tumwe tutari bubagwe bitewe n’imiterere y’ahantu twari mu mutwe, ku buryo twamusigiye ubumuga bwa pararize ku gice kimwe cy’umutwe we.

    Yaragize ati “Hari igice babashije kubaga, ariko hari icyo batabashije kubaga bitewe n’imiterere yaho kuko hari za fragment (ibice by’amasasu) zasigaye mu mutwe zitaravamo, ariko ubu ni ukubibana nta kundi”.

    Muri rusange, ibitero bya FLN byatewe i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru na Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, byahitanye abantu icyenda, barimo Mutesi Jacqueline Diane witeguraga gushyingirwa, Atete Ornella w’imyaka 13, Mukabahizi Hilarie, Nteziryayo Samuel, Niyubuhungiro Jeannine, Niyonshuti Isaac, Maniraho Anathole, Habimana Joseph na Munyaneza Fidèle.

    Rusesabagina wari inyuma y’ibi bikorwa byose, kimwe n’abo bafatanyije barimo Callixte Sankara wari Umuvugizi wa FLN, Nsengimana Herman wamusimbuye n’abandi 18, bari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aho bari kwiregura ku ruhare bagize muri ibi bitero.

    Ikiganiro Gitifu Nsengiyumva Vincent yagiranye na Kivu Press Agency

    Sankara wigambye ko FLN ari yo yagabye ibitero mu Rwanda, ari imbere y’ubutabera

    Rusesabagina wari Perezida w’impuzamashyirahamwe ya MRCD nawe ari mu rubanza n’ubwo aherutse kuvuga ko atazagaruka mu rukiko

    Abarimo abahungu ba Rusesabagina bumviye ibinyoma bye, bari kumwe nawe mu rubanza