Category: Uncategorized

  • ADEPR yakoze impinduka zidasanzwe muri paruwasi, umudugudu uhindurirwa inyito uba itorero #rwanda #RwOT

    ADEPR, itorero rifite abakirisito basaga miliyoni ebyiri mu Rwanda ryakoze impinduka aho ryagabanyije paruwasi zirigize ndetse rinahindura urwego rw’Umudugudu riwita 'Itorero’ hagamijwe kuwongerera ubushobozi.

    Ubusanzwe ADEPR yari ifite paruwasi 401 mu gihugu hose ariko mu mpinduka nshya zakozwe, zagabanyijwe zigirwa 143 mu gihe imidugudu [ubu yahindutse amatorero ari 3125].

    Impinduka nshya muri ADEPR zatangajwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Mata 2021.

    Igikorwa cyo kugabanya Paruwasi kiri mu rugendo rw’impinduka muri ADEPR no kubaka Umudugudu na Paruwasi byifuzwa n’abanyetorero. Cyatangajwe nyuma y’ikurwaho ry’itorero ry’akarere no kuvugurura indembo.

    Ku wa 21 Gashyantare 2021 ni bwo hashyizweho abashumba b’indembo icyenda, na zo zongerewe kuko mbere zari eshanu.

    Ibi byemezo biri gufatwa hashingiwe ku nshingano zikubiye mu ibaruwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, yashyizeho Komite nshya y’Inzibacyuho muri ADEPR ikayiha inshingano zo kuvugurura iri torero mu ngeri zitandukanye z’imiyoborere.

    Aya mavugurura agomba gukorwa mu miyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere ndetse n’inzego z’imirimo, imikoranire n’imikorere muri ADEPR no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

    Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yabwiye Life Radio y’iri torero, ko mu gukora impinduka hifashishijwe ikusanyabitekerezo mu bagize ibyiciro bitandukanye hagamijwe guhurizwa hamwe icyariteza imbere.

    Yagize ati 'Bikorwa humvwa ibitekerezo by’abanyetorero, abashumba, abapasiteri n’abandi bose binyuze mu matsinda yihariye yasesenguye ibyarushaho gukosorwa no kunozwa.”

    Yavuze ko impinduka zikorwa zigamije kureba uko itorero ryiyubaka, uko rikura no kwita ku hazaza haryo.

    Ati 'Ese imikurire y’itorero ifasha n’abazadukomokaho kurikuriramo. ADEPR uko imeze ni ko abakirisito bayifuza. Twashyizeho uburyo bwo gukoresha audit harebwa ibikorwa n’impinduka bigira ku mukirisito.”

    Inyito nshya muri ADEPR

    Mu mpinduka ADEPR yakoze harimo no guhindura inyito aho urwego rusanzwe rwitwa 'Umudugudu' rwagizwe 'Itorero”, ntibikuraho ya nyito isanzwe ikoreshwa ku rwego rw’igihugu.

    Pasiteri Ndayizeye Isaïe yavuze ko hakiri kuvugururwa inzego z’imirimo ariko hazanakurikizwa iz’ubuyobozi.

    Ati 'Muri uru rugendo icyifuzwa ni uko Umudugudu ariho hantu umukirisito abonera ibyangombwa byose bimufasha gukura mu buryo bwuzuye kandi na serivisi akenera mu itorero akayihabonera.”

    Izi mpinduka zakozwe binyuze mu itsinda ry’abanyetorero bari mu byiciro birimo abakirisito, abashumba, abapasiteri basesenguye ibyo Umudugudu ugomba kuba wujuje n’ibyo ukora.

    Pasiteri Ndayizeye yakomeje ati 'Mu kurushaho gushyira umutima ku itorero, ntibikwiye ko turifata nka za nzego zo hejuru, aho umuntu yumva ko yageze ku itorero ari uko byageze kuri Biro Nyobozi. Itorero ni hariya abakirisito bari, ni hariya umukumbi uri, ni yo mpamvu mu ngamba nshya twifuje no guhindura inyito aho gukoresha Umudugudu hagakoreshwa Itorero.”

    “Ntidushaka kwirukana abashumba”

    ADEPR igitangaza impinduka nshya muri za paruwasi, abakirisito benshi bumvikanye bavuga ko zizasiga benshi mu bapasiteri babuze imirimo.

    Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abashumba nta gahunda ihari yo kubaheza mu nshingano.

    Ati 'Ntabwo dushaka kwirukana cyangwa guheza abashumba, turashaka ko umushumba akora umurimo we wo kwegera intama, akabana na zo kuko aricyo Kirisito yaduhamagariye. Nta rusengero rwafunzwe, zose zagumyeho.”

    Umudugudu wahinduriwe inyito ukitwa itorero uzajya uhabwa umushumba wawo uhoraho hagamijwe kuwongerera ubushobozi.

    Inzego nyinshi zegerejwe abakirisito mu gihe Paruwasi yagizwe nk’urwego ruhuza ibikorwa byose biri ku rw’amatorero. Umushumba wa Paruwasi azaba afite inshingano zo guhuza abayobozi hagamijwe kubongerera ubushobozi.

    Kuri ubu ADEPR ifite amatorero [ayahoze yitwa imidugudu] 3125 mu gihugu hose ari mu ndembo icyenda aho urwa Kigali rufite amatorero 163 na Paruwasi 12; urwa Gicumbi rufite Paruwasi 12 n’amatorero 306; urwa Muhoza ni Paruwasi 14 n’amatorero 259, urwa Gihundwe ni Paruwasi 21; urwa Huye ni Paruwasi 18 n’amatorero 286; urwa Rubavu ni Paruwasi 24 n’amatorero 528; urwa Ngoma ni Paruwasi 15 n’amatorero 370; urwa Nyagatare ni Paruwasi 16 n’amatorero 452 mu gihe Ururembo rwa Nyabisindu rufite Paruwasi 11 n’amatorero 262.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/ADEPR-yakoze-impinduka-zidasanzwe-muri-paruwasi-umudugudu-uhindurirwa-inyito.html

  • Ibi bintu abakobwa babikunda kubi ariko batinya kubisaba abakunzi babo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu abakobwa bumva bifuza ko abakunzi babo babakorera gusa bagatinya kubibasaba nk'uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

    Ibintu 4 abakobwa bakunda bagatinya kubibwira abahungu:

    1.Utugambo turyoshye

    Umukobwa uri mu rukundo aba akeneye kubaho nk'umwana w'uruhinja, buriya amagambo aryoshye agira agaciro mu rukundo rwanyu n'ubwo benshi mu bamaze iminsi bakundana batabiha agaciro, gusa guhora ubwira umukunzi wawe ko umukunda ni ikintu cy'ingenzi kuko akomeza kumva ko hari umuntu umwitayeho mu buzima bwe bityo bigatuma yirengagiza abandi.

    N'ubwo abakobwa bakunda utu tugambo ariko wowe muhungu ugomba kumenya ko umukobwa adashobora kukubwira ngo: Ndashaka ko ubwira utugambo twiza, ugomba kwibwiriza!

    2.Kuganira ibijyanye n'urugo

    Buri mukobwa wese ufite gahunda yo kubaka, burya iyo muganira akenshi aba ategereje kumva ko uvuga umushinga w'ubukwe, kuko usanga ibitekerezo bye yabyerekeje ku bukwe kandi akenshi ntibanabitangaza.

    Rimwe na rimwe rero wowe musore ushobora gutakaza umukunzi wawe bitewe n'uko uba utarasa ku ntego y'urugo kandi we ari cyo ashaka bityo akajya gushaka undi umwereka ko afite gahunda yo kubaka, wowe aba abona ari ugukundana gusa ariko utifuza ko mubana kandi burya ni gake yabikubwira.

    3.Kumutungura: Surprises

    Bamwe mu bakobwa b'iki gihe bakunda ibyo bakunze kwita surprise cyangwa guhabwa impano uko yaba ingana kose ariko akayibona atabiteganyaga, ibi birushaho kumushimisha ku bw'urukundo aba agukunda iyo umuhaye impano umutunguye ayishimira kurushaho bityo urukundo rukiyongera. Gusa ni gake umukobwa yakubwira ko ashaka ko uzamuha impano umutunguye n'ubwo babikunda.

    4.Kuryoshya (kwitabira ibirori)

    Ibi byo si ibanga abakobwa benshi bakunda gusohoka ariko bikaba akarusho iyo asohokanye n'uwo bakunda. Ugomba kwibuka ko iyo usohokanye n'umukobwa yumva yishimye ku buryo budasubirwaho kuko usanga yanezerewe bigaragara, kenshi abakobwa baba bifuza ko abakunzi babo babasohokana n'ubwo kenshi batabivuga.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ibi-bintu-abakobwa-babikunda-kubi-ariko-batinya-kubisaba-abakunzi-babo/

  • Abafana ba Athletic Bilbao bakoze udushya ku mukino wa nyuma wa Copa Del Rey [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mbere y'uyu mukino,umwe mu bafana ba Athletic Bilbao yuriye ipoto ry'amashanyarazi aribyiniraho ndetse bamwe bafataga bagenzi babo bakabajugunya hejuru birengagije Covid-19.

    Uyu mukino wa nyuma wa Copa del Rey wagombaga kuba mu mwaka ushize ariko kubera covid-19 wabaye nyuma y'amezi menshi.

    Uyu mufana wuriye igiti cy'amashanyarazi,yageze hejuru arasimbuka abafana bari hasi baramuhunga ariko kubw'amahirwe ntiyavunika.

    Umwe mu babonye iki kibazo yagize ati 'Ese abantu bo muri Espagne bakunze ibi bintu ?.'

    Icyakora abandi bateruye bagenzi babo babajugunya mu kirere bakabafata bataragwa hasi.

    Ibyishimo by'aba bafana byakomwe n'igitego cya Mikel Oyarzabal kuri penaliti mu gice cya kabiri bifasha Real Sociedad kwegukana iki gikombe cya 2020 cyabaye gitinze.

    Bilbao imaze gutsindwa imikino 5 yose ya Copa del Rey iheruka gukina ariko yatwaye igikombe muri 1984.

    Ikipe ya Bilbao yanageze ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey wa 2021aho izahangana na FC Barcelona.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-athletic-bilbao-bakoze-udushya-ku-mukino-wa-nyuma-wa-copa-del-rey

  • Diyabete iri kurutonde rw’indwara zishobora kwirindwa kandi ziravurwa #rwanda #RwOT

    Umubare w’abantu barwaye diyabete wavuye kuri miliyoni 108 mu 1980 ugera kuri miliyoni 422 muri 2014.
    Ubwiyongere bwa diyabete ku isi hose mu bantu bakuze barengeje imyaka 18 y’amavuko bwavuye kuri 4.7% mu 1980 bugera kuri 8.5% muri 2014 (1).
    Hagati ya 2000 na 2016, habayeho kwiyongera 5% by’impfu z’imburagihe zatewe na diyabete.
    Indwara ya diyabete nk’uko bitangazwa n’umuryango ushinzwe ubuzima ku isi OMS, yagiye yiyongera cyane mu bihugu bikennye kandi biciriritse ugereranije n’ibihugu bikize.

    Mu Rwanda
    Nk’uko Diabetes Atlas ibitangaza, uburwayi bwa diyabete mu Rwanda bugera kuri 3.16% by’abaturage, ikaba ihitana abarenga 1918 bapfa buri mwaka.

    Abantu banshi barwaye Diyabete ikunze no gutera ubuhumyi, kunanirwa kw’impyiko, indwara z’umutima, ubwonko ndetse no gucibwa ingingo.
    Mu 2016, abantu bagera kuri miliyoni 1.6 bapfuye bazize diyabete. Abandi bantu miliyoni 2.2 bapfuye bazize kugira isukari nyinshi yo mu maraso mu 2012.
    Hafi ya kimwe cya kabiri cyabantu bapfuye bazize isukari yamaraso (blood glucose) mbere yo kugeza kumyaka 70. OMS ivuga ko diyabete ari icyorezo cya karindwi mukwica abantu benshi ku Isi mu 2016.

    Diyabete yo mu bwoko bwa 2 ituruka mu kuba umubiri utabasha gukoresha neza insuline. Umubare munini w’abantu barwaye diyabete ni abafite diyabete yo mu bwoko bwa 2. Ubu bwoko bwa diyabete ahanini buturuka cyane k’umubyibuho ukabije no kudakora neza k’umubiri.

    Indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa 1 irangwa no kuba umubiri utabasha gukora insuline. Kugeza ubu ntabwo igitera diyabete yo mu bwoko bwa 1 cyangwa uburyo bwo kuyirinda buzwi.

    Indyo nziza, imyitozo ngororamubiri isanzwe, kugumana ibiro bisanzwe byumubiri no kwirinda kunywa itabi ni uburyo bwo kwirinda cyangwa gutinza indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Types 2 Diabetes).

    Ni iki wakora ukirinda indwara ya Diyabete ?
    Kugenzura isukari yo mu maraso kenshi (glucose), cyane cyane kuri diyabete yo mu bwoko bwa 1.
    Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 1 bakeneye insuline, abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kuvurwa hakoreshejwe imiti yo kunwa, ariko bashobora no gusaba guterwa insuline
    Kugenzura umuvuduko w’amaraso(Blood pressure);
    Kugenzura uburyo umutima utera (Heartrate disease)
    Gukora isuzumabuzima rya buri gihe

    Source : https://imirasire.com/?Diyabete-iri-kurutonde-rw-indwara-zishobora-kwirindwa-kandi-ziravurwa

  • Yannick Mukunzi yajyanye umuryango we gutura… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 01 Gashyantare 2019  saa cyenda, ni bwo Mukunzi Yannick wakiniraga Rayon Sports yerekeje muri Sweden aho yari agiye gukinira ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu. Icyo gihe Yannick yerekeje i Burayi nyuma y’igihe gito asezeranye mu mategeko n’umugore we babyarane imfura y’umuhungu wita Ethan.

                    Yannick Mukunzi ubwo yageraga mu mwiherero i Nyamata

    Uyu mukinnyi wahiriwe no gukina muri iyi kipe urebeye ku rubuga rwe rwa instagram akunda kugaragaza ibihe byiza aba yagiriye muri iyi kipe ndetse n'ibitego akunda gutsinda.

                                               

    Amakuru INYARWANDA yakuye mu nshuti za hafi z'uyu mukinnyi avuga ko Mukunzi Yannick mu gihe yahamagarwaga mu ikipe y'igihugu Amavubi tariki 06/03/2021, ibyangombwa by’inzira byari byarabonetse, ndetse n'umuryango we bari biteguye ku buryo bazahita bajya gutura muri Sweden.

                                       

    Yannick n’umuhungu we Ethan ubwo basezeraga inshuti zabo zari zabaherekeje

    Nyamara no ku rubuga rwa instagram rw'uyu mukinnyi aho bashyira ubutumwa bumara umunsi wose, haragaragaraho videwo yashyizweho n'inshuti z'uyu muryango ibifuriza urugendo ruhire yamenyesheje Yannick n’umugore we Iribagiza Joy, igaragaza bari gusezera inshuti zabo zari zabaherekeje ku kibuga cy'indege

                  Yannick ni umwe mu bakinnyi beza bo hagati u Rwanda rufite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104539/yannick-mukunzi-yajyanye-umuryango-we-gutura-i-burayi-amafoto-104539.html

  • Umugabo wasambanyije umukobwa w'umugore we inshuro nyinshi yakatiwe imyaka 400 #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yahamwe n'ibyaha bisaga 56 bijyanye no gufata ku ngufu,gucuruza abantu,gukwirakwiza filimi z'ubusambanyi bukoreshwa abana n'ibindi bitandukanye.

    Ikinyamakuru The Sunday Times Daily kivuga ko uyu mugabo wacuruzaga ibikoresho by'amashanyarazi,bivugwa ko ngo yanatwitse ibikumwe bye na aside kugira ngo ataza gutahurwaho ibindi byaha.

    Uyu mugabo yatawe muri yombi muri Kamena 2018 mu rugo rwe ahitwa Verulam mu majyaruguru ya Durban,nyuma y'aho uyu mwana yari yabwiye umuturanyi ibyaha byose yakorewe na se.

    Kompanyi ishinzwe umutekano imwe muri iki gihugu nayo ngo yaritabajwe ubwo uyu mugabo yafatanwaga videwo nyinshi zigaragaza abantu bar gufatwa ku ngufu.

    Mu rugo rw'uyu mugabo nabwo hasanzwe ibikinisho byinshi byifashishwa mu gutera akabariro.

    Mu rukiko, ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo yatangiye gusambanya uyu mwana w'umukobwa wabyawe n'umugore we ku wundi mugabo muri 2013 ubwo nyina yari amaze gupfa ahantu hatandukanye harimo Benoni, Effingham, Pinetown, Reservoir Hills, Sydenham no mu bindi bicr birimo Kwazulu-Natal.

    Uyu mugabo wasambanyaga uyu mwana inshuro nyinshi ku munsi,yahamwe n'ibyaha 56 ndetse umucamanza yemeza ko atagomba kwegera na gato uyu mwana.

    Icyakora,uyu mugabo ngo yari yarabujije uyu mwana kwegera abandi bana kugira ngo atazamuvamo ndetse ngo hari ubwo yazanaga abandi bagabo bakamusambanya akabafata amashusho.

    Uyu mugabo yakatiwe kumara imyaka 400 muri gereza yo mu mujyi wa Durban

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-wasambanyije-umukobwa-w-umugore-we-inshuro-nyinshi-yakatiwe-imyaka-400

  • Nyarugenge: Abakirisitu 49 bafatanywe n'ubuyobozi bw'itorero basenga barenze ku mabwiriza ya Covid-19 (Video) – #rwanda #RwOT

    Bafashwe kuri iki Cyumweru tariki 4 Mata 2021, ku Munsi Mukuru wa Pasika, ubwo bari bakoze amateraniro binyuranyije n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ateganya ko insengero zifunguwe ari izabiherewe uburenganzira ndetse zubahirije n'andi mabwiriza yo kwakira 30% by'abo zisanzwe zakira.

    Umuyobozi w'Itorero ry'Umutima wa Kristo, Pasiteri Ngarambe Albert, yavuze ko n'ubwo abitabiriye amateraniro bari babaye benshi atari ko byari bisanzwe ahubwo byatewe n'uko abaza gusenga babaye benshi kubera ko ari kuri Pasika.

    Ati 'Twari mu materaniro nk'uko mubizi uyu ni umunsi wa Pasika, ubundi ntabwo tujya turenza umubare w'abantu 30%, ariko nagiye kubona mbona abantu barisutse ntazi n'aho baturutse.'

    Yavuze ko gutafwa bimusigiye isomo rikomeye, anasaba abantu kwirinda kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati 'Abahakana ko Coronavirus itabaho ntabwo babura kuko no muri ibi byo gusenga hari abahakana ko Imana itabaho. Babyumve n'Abanyarwanda bose aho baherereye nta kugenda umuntu yica gahunda na Bibiliya irabitubuza.'

    Umwe mu basengera muri iri torero yavuze ko bafashwe batubahirije amabwiriza ariko bari basanzwe bayubahiriza kuko basimburanaga mu guterana kuko bajyaga ibihe.

    Ati 'Ntabwo batureganyije. Ibyo aribyo byose itegeko rya leta rivuga ko abantu bagomba guterana rivuga ko bagomba kuba ari 30%, twe dushobora kutayimenya ariko ubuyobozi bwo burayizi.'

    Ku rundi ruhande ariko IGIHE yahawe amakuru n'Ubuyobozi bw'Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge, iri torero rikoreramo butangaza ko ritari risanzwe riri ku rutonde rw'ayemerewe gufungura muri ibi bihe bya Covid-19.

    Inzego zirimo Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu na Polisi y'u Rwanda, zikomeje gusaba Abanyarwanda kutadohoka ku mabwiriza yashyizweho bagakomeza kwirinda Coronavirus.

    Abakirisitu 49 bafatanywe n'ubuyobozi bw'itorero riri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagati basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abakirisitu-49-bafatanywe-n-ubuyobozi-bw-itorero-basenga-barenze-ku