Category: Uncategorized

  • Gianluigi Buffon yahagaritswe anacibwa amande kubera gutuka Imana #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'Umunyabigwi, Gianluigi Buffon,ukinira Juventus yahagaritswe umukino ndetse anacibwa amande kubera kumvikana atuka Imana aho yayigereranyije n'imbwa.

    Gianluigi Buffon yahuye n'uruva gusenya ubwo mikoro zo ku ruhande rw'ikibuga zamufashe ari kuvuga amagambo atemewe mu gitaliyani yo gutuka umuremyi.

    Uyu mugabo yumvikanye ari kuvuga aya magambo mabi ubwo Juventus yari yakinnye na Parma mu Ukuboza 2020.

    Buffon usanzwe ari umunyezamu wa kabiri wa Juventus,yahagaritswe ku mukino Juventus yaraye inganyije na Torino igitego 1-1 ndetse anacibwa amayero ibihumbi 5000.

    Uyu munyezamu yumvikanye aterana amagambo na myugariro wa Juventus aho yagereranyije Imana n'imbwa bari gutukana.

    Amagambo y'abakinnyi asigaye afatwa na mikoro ziba ku ruhande ku bibuga bitewe nuko abafana batakiza ku bibuga.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gianluigi-buffon-yahagaritswe-anacibwa-amande-kubera-gutuka-imana

  • Musanze: Hagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside rushya rwa miliyoni 600 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni urwibutso biteganyijwe ko ruzatwara miliyoni 600 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Imyaka ibaye 27 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo biciwe mu cyahoze ari urukiko rw'ubujurire rwa Ruhengeri basaba ko imibiri y'ababo ishyinguye mu Rwibutso rwa Muhoza yakwimurwa igashyingurwa mu cyubahiro mu buryo bwiza kuko aho bari kuri ubu hari impungenge ko yaba yarangiritse kubera amazi y'imvura kandi nta bimenyentso bihari bigaragaza neza amateka y'aho biciwe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yavuze ko kubaka Urwibutso rwa Musanze byakunze gutinzwa cyane no kuba haragiye hahindurwa aho rwajya n'inyigo y'imirimo izahakorerwa ariko kuri ubu byamaze kunozwa no kwemezwa ko uru Rwibutso ruzubakwa ahahoze hakorera Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwasimbuye urukiko rw'ubujurire rwiciwemo izo nzirakarengane.

    Yagize ati”Kwemeza site y'ahazubakwa Urwibutso rushya, gukora inyigo yarwo no kumenya ingengo y'imari ruzatwara ni ibintu biri mu byatwaye igihe kinini kugira ngo tubinoze neza no kubyumvikanaho n'imiryango ifite abayo bishwe muri Jenoside. Ibi byose byamaze gukorwa no kwemeza, ubu mu gihe cya vuba muri uku kwa kane imirimo iratangira hano hahoze Urukiko ari naho baguye kuko rwo rwarangije kwimuka”.

    Yakomeje yizeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ko nubwo bamaze igihe kinini bategereje uru rwibutso, kuri ubu nta kabuza kuko byarangije gutegurirwa n'ingengo y'imari ndetse n'abazarwubaka bakaba biteguye.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafite ababo bari mu Rwibutso rwa Muhoza biteganyijwe ko bazimurirwa mu rwa Musanze rugiye kubakwa, bavuga ko ari igikorwa bishimiye cyane ariko bagasaba ko cyihutishwa cyane ko bafite impungenge z'uko gishobora gusubikwa nk'uko byagiye bikorwa na mbere.

    Amza Iddi, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhoza yagize ati” Kuba bagiye kubaka Urwibutso rugezweho ngo iriya mibiri yimurwe ni igikorwa cyiza cyane kandi twishimiye kuko aho iri ubu hatameze neza kandi yangirika kubera imvura. Icyo dusaba ni uko yihutishwa igakorwa kuko na mbere bajyaga batubwira ko igiye gukorwa ariko ntikorwe”

    Nyiraneza Justine nawe yagize ati “Abacu bajugunywe hariya mu rwobo rwahabaga, ntihasakaye, ntan'ubwo hatunganyijwe, turishimye kuba byibuze barumvishe gutakamba kwacu bakaba bagiye kutwibakira urwibutso, icyo tubasaba ni uko byava mu magambo bigakorwa”

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 yabaga, bamwe mu Batutsi baturutse mu yahoze ari Sous-Prefecture ya Busengo ubu ni mu Karere ka Gakenke, abandi baturuka mu yahoze ari Komini Kigombe na Kinigi, bahungira mu yahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri bizezwa n'ubutegetsi bwariho icyo ko bubarindira aho.

    Tariki 15 Mata 1994, ku itegeko ryatanzwe n'uwahoze ari Sous perefe Nzanana, Interahamwe zabahutsemo zibica zikoresheje za gerenade, imbunda n'ibindi bikoresho gakondo, nyuma zibajugunya mu cyobo kinini cyari cyaracukuwe inyuma gato y'urwo rukiko, ari naho haje guhinduka Urwibutso rwa Muhoza rw'ubu rushyinguwemo abagera kuri 800.

    Ubwo Urwibutso rwa Musanze ruzaba rwuzuye, ruzaba ari rwo rukuru ku zindi nzibutso ebyiri zihabarizwa zirimo urwa Kinigi na Busogo.

    Imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwa Muhoza izashyingurwa mu rwibutso rushya nirwuzura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hagiye-kubakwa-urwibutso-rwa-jenoside-ruzatwara-miliyoni-600-frw

  • Gisagara: Abanyeshuri bagizweho ingaruka na Covid-19 bahawe ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku –

    Ku bufatanye bw’akarere ka Gisagara n’abafatanyabikorwa, abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Kabumbwe riherereye mu Murenge wa Mamba bahawe ibikapu, amasabune, umuti w’amenyo n’uburoso bwayo, imyambaro y’ishuri n’ibikoresho by’isuku y’abakobwa (Cotex).

    Mukangenzi Eveline w’imyaka 15 y’amavuko wiga mu mwaka wa gatanu, yavuze ko kuba ahawe ibikoresho by’isuku bizamurinda gusiba amasomo yagiye mu mihango.

    Ati “Ndishimye cyane kuko iyo ntabaga mfite cotex najyaga kuzigura zikampenda, ariko izi mpawe zizamfasha. Biradushimishije cyane kuko ntawe uzongera gusiba ishuri.”

    Ndikumana Augustin wiga mu mwaka wa kane, we yavuze ko aruhutse gutwara amakayi mu ntoki kuko nk’iyo imvura yabaga yaguye, amakayi yashwanyagurikaga bitewe no kuyatwaraga mu ntoki.

    Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kabumbwe, Uwimana Josée, yavuze ko hari abana bajyaga basiba ishuri bitwe n’uko badafite imyambaro y’ishuri ariko bizeye ko mu gihembwe gitaha bigabanuka.

    Kuri iyi nshuro ibyo bikoresho byatanzwe na Association Modeste et Innocent (AMI).

    Umuhuzabikorwa wungirije w’uwo muryango, Ndayisaba Eric, yavuze ko igitekerezo cyo gufasha abo bana bagitewe n’uko hari abana basanze batitabira ishuri kubera kubura ibikoresho ku bw’ingaruka za Covid-19 igenda isigira imiryango.

    Ati “Ibi biraza kubafasha kutagira ikibazo cyo gukomeza amasomo. Icyo tubasaba ni ugufata neza ibikoresho tubahaye nka biriya bikapu ababyeyi nti babijyane kubihahiramo, amakayi ntibayacanishe umuriro, n’ibindi byose bakabikoresha neza batabijyana kubigurisha.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Manirarora Eugène, yavuze ko ubufasha bwatanzwe buvuze ikintu kinini mu miyoborere, kuko kuyobora umuturage utishimye cyangwa ufite ikibazo bigorana.

    Ishuri ribanza rya Kabumbwe ryigaho abana 1845, bigishwa n’abarimu 38. Iki gikorwa cyo guha ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku abana bagizweho ingaruka na Covid-19, Mu turere twa Nyaruguru na Gisagara cyakorewe mu bigo bya G.S Saint Aloyz Coko, Ecole Primaire Rubona, G.S Rasaniro, G.S Kabirizi, G.S Bunge, na Ecole Primaire Kabumbwe.

    Kizakorerwa kandi mu turere umunani, tugize Intara y’Amajyepfo. Biteganyijwe ko abagera ku 1280 ari bo bazahabwa ubu bufasha mu Ntara yose kuko muri buri karere habaruwemo abana 160.

    Abanyeshuri 160 bo mu Karere ka Gisagara bagizweho ingaruka na Covid-19 bahawe ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku

    Bagenewe ibikoresho bitandukanye by’isuku

    Bahawe ibikapu byiza byo gutwaramo amakayi

    Mbere yo guhabwa ibikoresho, bagiriwe inama yo kwiga neza bashyizeho umwete

    Abanyeshuri bahawe ibikoresho by’ishuri bari basanzwe badafite icyo batawaramo amakayi

    Umuhuzabikorwa wungirije wa AMI, Ndayisaba Eric, yavuze ko igitekerezo cyo gufasha abo bana bagitewe n’uko hari abana basanze batitabira ishuri kubera kubura ibikoresho ku bw’ingaruka za Covid-19

    [email protected]


  • Gisagara: Abanyeshuri bagizweho ingaruka na Covid-19 bahawe ibikoresho by'ishuri n'iby'isuku – #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye bw'akarere ka Gisagara n'abafatanyabikorwa, abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Kabumbwe riherereye mu Murenge wa Mamba bahawe ibikapu, amasabune, umuti w'amenyo n'uburoso bwayo, imyambaro y'ishuri n'ibikoresho by'isuku y'abakobwa (Cotex).

    Mukangenzi Eveline w'imyaka 15 y'amavuko wiga mu mwaka wa gatanu, yavuze ko kuba ahawe ibikoresho by'isuku bizamurinda gusiba amasomo yagiye mu mihango.

    Ati 'Ndishimye cyane kuko iyo ntabaga mfite cotex najyaga kuzigura zikampenda, ariko izi mpawe zizamfasha. Biradushimishije cyane kuko ntawe uzongera gusiba ishuri.'

    Ndikumana Augustin wiga mu mwaka wa kane, we yavuze ko aruhutse gutwara amakayi mu ntoki kuko nk'iyo imvura yabaga yaguye, amakayi yashwanyagurikaga bitewe no kuyatwaraga mu ntoki.

    Umuyobozi w'ishuri ribanza rya Kabumbwe, Uwimana Josée, yavuze ko hari abana bajyaga basiba ishuri bitwe n'uko badafite imyambaro y'ishuri ariko bizeye ko mu gihembwe gitaha bigabanuka.

    Kuri iyi nshuro ibyo bikoresho byatanzwe na Association Modeste et Innocent (AMI).

    Umuhuzabikorwa wungirije w'uwo muryango, Ndayisaba Eric, yavuze ko igitekerezo cyo gufasha abo bana bagitewe n'uko hari abana basanze batitabira ishuri kubera kubura ibikoresho ku bw'ingaruka za Covid-19 igenda isigira imiryango.

    Ati 'Ibi biraza kubafasha kutagira ikibazo cyo gukomeza amasomo. Icyo tubasaba ni ugufata neza ibikoresho tubahaye nka biriya bikapu ababyeyi nti babijyane kubihahiramo, amakayi ntibayacanishe umuriro, n'ibindi byose bakabikoresha neza batabijyana kubigurisha.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mamba, Manirarora Eugène, yavuze ko ubufasha bwatanzwe buvuze ikintu kinini mu miyoborere, kuko kuyobora umuturage utishimye cyangwa ufite ikibazo bigorana.

    Ishuri ribanza rya Kabumbwe ryigaho abana 1845, bigishwa n'abarimu 38. Iki gikorwa cyo guha ibikoresho by'ishuri n'iby'isuku abana bagizweho ingaruka na Covid-19, Mu turere twa Nyaruguru na Gisagara cyakorewe mu bigo bya G.S Saint Aloyz Coko, Ecole Primaire Rubona, G.S Rasaniro, G.S Kabirizi, G.S Bunge, na Ecole Primaire Kabumbwe.

    Kizakorerwa kandi mu turere umunani, tugize Intara y'Amajyepfo. Biteganyijwe ko abagera ku 1280 ari bo bazahabwa ubu bufasha mu Ntara yose kuko muri buri karere habaruwemo abana 160.

    Abanyeshuri 160 bo mu Karere ka Gisagara bagizweho ingaruka na Covid-19 bahawe ibikoresho by'ishuri n'iby'isuku

    Bagenewe ibikoresho bitandukanye by’isuku

    Bahawe ibikapu byiza byo gutwaramo amakayi

    Mbere yo guhabwa ibikoresho, bagiriwe inama yo kwiga neza bashyizeho umwete

    Abanyeshuri bahawe ibikoresho by’ishuri bari basanzwe badafite icyo batawaramo amakayi

    Umuhuzabikorwa wungirije wa AMI, Ndayisaba Eric, yavuze ko igitekerezo cyo gufasha abo bana bagitewe n'uko hari abana basanze batitabira ishuri kubera kubura ibikoresho ku bw'ingaruka za Covid-19

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abanyeshuri-bagizweho-ingaruka-na-covid-19-bahawe-ibikoresho-by-ishuri

  • Gasabo: Abarenga 40 barimo ababikira bafatiwe muri hoteli, ifungwa by'agateganyo – #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Gatandatu aho bari bagiye kwiyakira kandi bakabikora bitarimo guhana intera n'ibindi. Hoteli yahise ifungwa by'agateganyo.

    Ni abageni bivugwa ko bari batumiye abantu batandukanye bavuye mu Karere ka Nyamasheke , maze bakirirwa muri Hoteli ya CENETRA .

    Umubikira uyobora CENTRA Hotel,Sr Mukarwego Marie yavuze bo batari bazi ko barenze ku mabwiriza kuko bari bateguriye abantu 50 kandi bashyizemo intera ariko ko batari bazi ko ari ubukwe bateguriraga kuko bari biteguye kwakira abafata amafunguro bagera kuri 50.

    Ati ' Twe twakiriye ubusabe bw'umuntu waje adusaba ko twamutekera , tugatekera abantu 50, noneho tuzi ko twemerewe guteka kuri restaurant turabatekera, ariko tubona badashobora gukwira muri restaurant yacu, noneho niko kubategurira hano. Ejo twese twanguwe no kubona ari ubukwe, natwe twumva ni ikibazo, abapolisi batugezeho tubona ko ari ikibazo turabyemera , dusaba imbabazi.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yasabye abantu batanga serivisi zitandukanye kujya bakora ubugenzuzi bw'abantu bakira niba batarenze ku mabwiriza kandi bagatanga amakuru.

    Ati 'Niba ufite hoteli cyangwa restaurant ukaba uzi ko waje kwakira abantu mu buryo busanzwe batarengeje 30% harimo n'umwanya wo kwakira abantu , na we agire uruhare rwo kureba koko ati aba bantu baje, ntibari hanze y'amabwiriza? Icyo dusaba umuntu ni uko amenya abagenda iwe, niba banyuranyije n'amabwiriza akabyanga hakiri kare kandi akatwihera amakuru bitarinze ko twe tuyamenya ku ruhande, ngo tuze kumusanga mu byaha.'

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu , CP John Bosco Kabera, yavuze ko bahawe amakuru n'abaturage ,bahageze basanga ari ubukwe bwahabereye kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ati ' Abantu bose dufata basaba imbabazi ariko imbabazi basaba ntabwo ziba zivuye ku mutima mu by'ukuri, kwibeshya ko wibeshye ntabwo ari byo. Abantu bakwiye kumva y'uko bakurikirana ibikorwa byose bibera aho bari, serivisi zose batanga cyangwa abantu bose bakira bikajyana no kwirinda amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Turabizi birakomeye ariko iki cyorezo gikomeye kurusha ibindi byose , icyangombwa cyose uzakora ni ukuba uri muzima.'

    Yasabye Abanyarwanda kutadohoka ku mabwiriza bagakomeza kwirinda Coronavirus.

    Nyuma yo gufata abari bitabirye ubu bukwe bakajyanwa kwigishirizwa ububi bw'icyorezo cya Coronavirus , ndetse bagacibwa n'amande angana 10000 Frw kuri buri umwe. Iyi Hoteli yahise ifungwa by'agateganyo aho ishobora gucibwa amande ari hagati y'ibihumbi 100 Frw n'ibihumbi 300 Frw ndetse no gufungwa igihe kiri hagati y'ukwezi kumwe n'amezi atatu.

    Abafashwe basobanuriwe ingamba zo kwirinda Covid-19 bacibwa amande


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abarenga-40-barimo-ababikira-bafatiwe-muri-hoteli-barenze-ku-mabwiriza

  • Gatsibo: Abaturage 54 bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa Saba z'amanywa mu Mudugudu wa Kinihira mu Kagari ka Gakorokombe mu Murenge wa Muhura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhura, Rugengamanzi Steven, yabwiye IGIHE ko amakuru bayahawe n'abaturage ko hari abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati ” Amakuru twayahawe n'abaturage. Batubwiye ko hari ahantu hari kubera umuhango wo gusaba no gukwa barengeje umubare w'abantu bagenewe kwitabira iyo mihango, twasanzeyo abantu barenga ijana bariruka dufata 54 ari nabo twajyanye kwigisha no kubaca amande.”

    Gitifu Rugengamanzi yavuze ko buri muturage watashye ubukwe yaciwe amande angana 10 000 Frw naho abateguye ubukwe buri ruhande rwaciwe 100 000 Frw kugira ngo bibabere isomo ubutaha bajye bubahiriza amabwiriza aba yashyizweho.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19 bakubahiriza amabwiriza aba yashyizweho na Minisiteri y'ubuzima ngo kuko kuyarengaho bishobora gutuma bakwirakwiza iki cyorezo.

    Ati ” Nk'abari baje gusaba bari baturutse mu wundi Murenge wa Murambi, bashobora kuzana icyo cyorezo cyangwa bakagisubizayo bakagikwirakwiza mu bandi baturage ugasanga handuye benshi, twabigishije kandi batwemereye ko batazasubira.”

    Si ubwa mbere mu Murenge wa Muhura hafatirwa abantu bari mu mihango y'ubukwe kuko mu mezi make ashize nabwo hari hafatiwe abandi baturage barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Abafashwe bari bakoresheje imihango yo gusaba no gukwa bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Baciwe amande banagirwa inama ngo batazasubira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abaturage-54-bafatiwe-mu-bukwe-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid

  • Queen Cha yasabwe n’umukunzi we kuva muri The Mane #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi wakunzwe n’abatari bacye kubera umuzikiwe n’uburanga bwe, yaje guhakana aya makuru maze atangazako ubu ameranye neza n’inzu itunganya umuziki The Mane, kandi ko ntaho afite handi ho kwerekeza.
    Mu ibanga rikomeye twabashije kumenya impamvu uyu muhanzikazi udaheruka gushyira hanze igihangano ndetse no kugaragara mu itangazamakuru atakiri kwikoza muri The Mane.

    Ubwo Queen Cha yabazwaga ibyo kuva muri The Mane, yabihakanye yivuye inyuma amera nk’umuntu utunguwe maze agira ati: 'Ayo makuru yavuye he se kandi, ngiye gusohoka muri The mane? kandi n’ubungubu turi mu kazi, ndi kumwe n’umujyanama wacu Aristide turicaranye kandi turi mu kazi turi gukora, ndi gutegura ibikorwa ariko na n’ubu turi mu kazi ariko igihari ni uko tugiye kujya mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko turi gukora rwose. Ayo makuru ni ibihuha, icyo gihuha kabisa ntabwo aricyo ibintu ni amahire mbarizwa muri The Mane'

    Ibikorwa bya Queen Cha byamamaye kubera ubuhanga bw’uyu muhanzikazi akenshi uvugwaho kugira umutima mwiza no kwicisha bugufi. Nubwo uyu muhanzikazi adaherutse gusohora indirimbo avugako arimo gutegurira abakunzi be ibintu bizabanezeza.
    Amakuru atugeraho ni uko uyu muhanzikazi afite umusore yihebeye kandi ngo akaba yaramusabye ko yava muri The Mane maze bakareba ahandi berekeza.

    Nk’uko bigaragara haruguru, Queen Cha, yabihakanye yivuye inyuma gusa impamvu ngo ni uko atarabona ahandi yerekeza ijana ku ijana. Mubyo yatangaje ni uko akiri kumwe na The Mane.


    Queen Cha akomeje ibikorwa bye muri The Mane

    Reba indirimbo ya Queen Cha muri The Mane.

    Source : https://imirasire.com/?Queen-Cha-yasabwe-n-umukunzi-we-kuva-muri-The-Mane

  • Akamaro ushobora kuba utazi ko gukoresha ibishishwa by'indimu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'abongereza kivuga ku byerekeye imiti, cyatangaje ko amavuta aboneka mu gishishwa cy'indimu afite ubushobozi bukomeye bwo kwica mikorobe. Aya mavuta afite ubushobozi bwo kwica imiyege, bagiteri na virusi. Ibi bivuze afasha mu kurwanya ibicurane, ibibazo mu gifu bituruka kuri mikorobe kimwe n'ubundi bwandu bwose buturuka kuri bagiteri.

    Birinda bikarwanya diyabete

    Ibishishwa by'indimu birimo PolyMethoxylated Flavones (PMF) ubushakashatsi bwerekanye ko bifasha mu kurinda diyabete no gutuma umusemburo wa insulin ukora neza. Ibi bishishwa kandi bigabanya urugero rw'ibinure na cholesterol, bizwiho gutera ibibazo bitandukanye nka diyabete n'umubyibuho ukabije.

    Bigabanya igipimo cya cholesterol mu maraso

    Ibishishwa by'indimu bifasha mu kurinda ibyago byo kwandura indwara z'umutima. Bimwe mu binyabutabire biboneka mu bishishwa by'indimu bifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol iyo ubishyize mu byo urya byawe.

    Bifite ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri

    Ibishishwa by'indimu bikungahaye cyane ku birinda n'ibisohora uburozi (antioxidant) mu mubiri bifasha mu kurinda uturemangingo fatizo (DNA) kuba twakwibasirwa na kanseri. Kimwe mu binyabutabire biboneka mu gishishwa cy'indimu, mandarine cg se pamplemousse/grapefruit bigabanya kwangirika k'uturemangingo biturutse ku mirasire.

    Bituma igogorwa rigenda neza

    Ibishishwa by'indimu bifasha mu igogorwa, bigabanya gutumba n'ibyuka uba wumva mu mara. Ibinyabutabire byitwa limonene biboneka cyane mu gishishwa bifasha mu kugabanya ikirungurira, ifasha kandi mu kugabanya kugaruka kwa aside yo mu gifu, ikongera uburyo amara agenda, bityo ibiryo bikanyura neza mu rwungano ngogozi.

    Ibishishwa by'indimu bikoreshwa bite?

    • Ushobora kubikuzaho intoki ku ndimu cg se udukoresho twabigenewe (zester) hamwe n'icyuma.
    • Ufata ibyo bishishwa ukaba wabivanga n'imitobe ugiye kunywa cg yogurt cg ukaba wabyongera kuri salade zitandukanye.

    Icyitonderwa:Ni ngombwa gukoresha indimu nzima kandi zahinzwe mu buryo busanzwe. Indimu zihinzwe kijyambere ziba zarakoreshejweho imiti itandukanye ishobora kuba irimo ibindi binyabutabire byakwangiza ubuzima. Niba ufite ikibazo cya kalisiyumu nke mu mubiri, cg utubuye mu mpyiko ni ngombwa kubanza kugisha inama muganga mbere yo kuba wakoresha ibishishwa by'indimu.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/akamaro-ushobora-kuba-utazi-ko-gukoresha-ibishishwa-byindimu/

  • Kibonko yafashe Papa Sava asambana|Umva udukoryo twabo dusekeje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyitegeka Gratien na Kibonke Clapton ni abanyarwenya bamaze kubaka izina rikomeye muri iki gihugu, bitewe na Filime zisetsa bagaragaramo.Muri Filime ya Seburikoko aba bagabo bakunze guhuriramo , niho Kibonke ahamya ko yafashe Gratien (Sebu)asambana.

    Mu kiganiro bagiranye na Chita Magic TV, bavuze tumwe mu dukoryo bagira iyo barimo gukina filime.Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, n'andi mazina menshi  nka Seburikoko, yavuze ko Kibonke muri filime akina afite imico yumusore ujarajara mu bakobwa  ,kandi ugira udufuti twinshi n'amagambo menshi(ubujajwa) Ati:'Kibonke akina ari umusore ujagaraye ,akagira n'utugambo ,ariko ni umuhanga cyane, umubwira icyo ari bukine,ubundi agahita agikina neza,nkunda uburyo akinamo.'

    Kibonke na we yavuze kuri Seburikoko, avuga ko yigeze kumufatira kwa Rulinda yagiye gusambanayo.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kibonko-yafashe-papa-sava-asambanaumva-udukoryo-twabo-dusekeje/

  • Musanze: Hagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside rushya rwa miliyoni 600 Frw –

    Ni urwibutso biteganyijwe ko ruzatwara miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Imyaka ibaye 27 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo biciwe mu cyahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri basaba ko imibiri y’ababo ishyinguye mu Rwibutso rwa Muhoza yakwimurwa igashyingurwa mu cyubahiro mu buryo bwiza kuko aho bari kuri ubu hari impungenge ko yaba yarangiritse kubera amazi y’imvura kandi nta bimenyentso bihari bigaragaza neza amateka y’aho biciwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yavuze ko kubaka Urwibutso rwa Musanze byakunze gutinzwa cyane no kuba haragiye hahindurwa aho rwajya n’inyigo y’imirimo izahakorerwa ariko kuri ubu byamaze kunozwa no kwemezwa ko uru Rwibutso ruzubakwa ahahoze hakorera Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwasimbuye urukiko rw’ubujurire rwiciwemo izo nzirakarengane.

    Yagize ati”Kwemeza site y’ahazubakwa Urwibutso rushya, gukora inyigo yarwo no kumenya ingengo y’imari ruzatwara ni ibintu biri mu byatwaye igihe kinini kugira ngo tubinoze neza no kubyumvikanaho n’imiryango ifite abayo bishwe muri Jenoside. Ibi byose byamaze gukorwa no kwemeza, ubu mu gihe cya vuba muri uku kwa kane imirimo iratangira hano hahoze Urukiko ari naho baguye kuko rwo rwarangije kwimuka”.

    Yakomeje yizeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ko nubwo bamaze igihe kinini bategereje uru rwibutso, kuri ubu nta kabuza kuko byarangije gutegurirwa n’ingengo y’imari ndetse n’abazarwubaka bakaba biteguye.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafite ababo bari mu Rwibutso rwa Muhoza biteganyijwe ko bazimurirwa mu rwa Musanze rugiye kubakwa, bavuga ko ari igikorwa bishimiye cyane ariko bagasaba ko cyihutishwa cyane ko bafite impungenge z’uko gishobora gusubikwa nk’uko byagiye bikorwa na mbere.

    Amza Iddi, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhoza yagize ati” Kuba bagiye kubaka Urwibutso rugezweho ngo iriya mibiri yimurwe ni igikorwa cyiza cyane kandi twishimiye kuko aho iri ubu hatameze neza kandi yangirika kubera imvura. Icyo dusaba ni uko yihutishwa igakorwa kuko na mbere bajyaga batubwira ko igiye gukorwa ariko ntikorwe”

    Nyiraneza Justine nawe yagize ati “Abacu bajugunywe hariya mu rwobo rwahabaga, ntihasakaye, ntan’ubwo hatunganyijwe, turishimye kuba byibuze barumvishe gutakamba kwacu bakaba bagiye kutwibakira urwibutso, icyo tubasaba ni uko byava mu magambo bigakorwa”

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 yabaga, bamwe mu Batutsi baturutse mu yahoze ari Sous-Prefecture ya Busengo ubu ni mu Karere ka Gakenke, abandi baturuka mu yahoze ari Komini Kigombe na Kinigi, bahungira mu yahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri bizezwa n’ubutegetsi bwariho icyo ko bubarindira aho.

    Tariki 15 Mata 1994, ku itegeko ryatanzwe n’uwahoze ari Sous perefe Nzanana, Interahamwe zabahutsemo zibica zikoresheje za gerenade, imbunda n’ibindi bikoresho gakondo, nyuma zibajugunya mu cyobo kinini cyari cyaracukuwe inyuma gato y’urwo rukiko, ari naho haje guhinduka Urwibutso rwa Muhoza rw’ubu rushyinguwemo abagera kuri 800.

    Ubwo Urwibutso rwa Musanze ruzaba rwuzuye, ruzaba ari rwo rukuru ku zindi nzibutso ebyiri zihabarizwa zirimo urwa Kinigi na Busogo.

    Imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwa Muhoza izashyingurwa mu rwibutso rushya nirwuzura