Category: Uncategorized

  • Gakenke: Urubyiruko rworoherejwe kubona amahirwe n'inyungu biri mu buhinzi bwa kawa – #rwanda #RwOT

    Iterambere uru rubyiruko rwagezeho rishingiye mu buhamya rwatanze rushingiye ku buryo rwafashijwe ndetse rukoherezwa kwiteza imbere.

    Uru rubyiruko ruvuga ko rwagabanyirijwe umugabane shingiro wari ku bihumbi 30 rugatanga 15 Frw nyuma runahabwa amahugurwa mu buhinzi bwa kawa no gukora ifumbire y'imborera rukoresha muri ubwo buhinzi.

    Binyuze muri ibyo bikorwa, urwo rubyiruko rurimo abirihiye kaminuza, abubatse inzu zo guturamo zigezweho n'ibindi birimo gukora ubworozi bwa kijyambere.

    Habiyaremye Oswald wo mu Murenge wa Rushashi yavuze ko ubuhinzi bwa kawa bwatumye yiyubakira inzu igezweho yo guturamo.

    Yagize ati 'Njye njya gukunda kawa nabikomoye ku babyeyi banjye bajyaga kuzikorera tukajyana. Kugeza ubu mfite ibiti birenga 150, nkinjira muri Koperative Abakundakawa, batwakiriye neza, batwigisha kwita kuri kawa, batwigisha gukora ifumbire iborera ukwezi kumwe ndetse batugurira n'umusaruro dukuramo bakanaduha ubwasisi. Ubu maze kwiyubakira inzu igezweho murayibona, ntunze umuryango w'abantu batanu kandi no mu buzima busanzwe ntacyo mbaye ndi mu iterambere nk'abandi.'

    Usabamariya Alice na we yagize ati 'Maze kugabanyirizwa umugabane shingiro nkaba umunyamuryango wa koperative, nahinze kawa ubu mfite ibiti 100 nkuraho ibilo birenga 800, byanteje imbere nirihiye kaminuza ndarangije. Mfite inka za kijyambere ebyiri. Mfite intego yo kugira ibiti 500 byanjye bya kawa.''

    Uru rubyiruko rukomeza rugira inama abakiri bato guhindura imyumvire yo kumva ko kawa ari igihingwa cy'abakuze ahubwo bakareba amahirwe arimo nabo bakiteza imbere.

    Muhire Gilbert yagize ati 'Urubyiruko ruhagarike kwibwira ko igihingwa cya kawa ari icy'abantu bakuze cyangwa gitinda kuko iyo cyeze gitanga umusaruro uhagije ndetse kikamara igihe umuntu asarura ntabwo kawa yagenewe abasaza gusa kuko na bo iyo basarura ubu ni iyo bahinze bakiri bato nkatwe.''

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke buvuga ko gahunda yo kwinjiza urubyiruko mu buhinzi bwa kawa yatekerejweho ndetse imaze gushorwamo miliyoni 100 Frw arimo ayashyizwe mu guhugura urubyiruko no kurufasha gusazura kawa aho inyinshi zahinzwe mu myaka 50 ishize.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n'Iterambere, Niyonsenga Aimé François, avuga ko iyi gahunda izakomeza gushyigikirwa kuko itanga umusaruro ushimishije.

    Yagize ati 'Gahunda yo kwinjiza urubyiruko mu buhinzi bwa kawa nk'akarere twayitekerejeho kandi tuzakomeza no kuyishigikira kuko yatanze umusaruro. Mbere wasangaga abakuze barahinze kawa bakiyubakira inzu nziza, bakarihira amashuri abana babo n'irindi terambere. Urubyiruko rwayigezemo, ubu ruzi neza gukora ifumbire rukoresha ruhinga rukanayigurisha, rwatangiye no kudufasha gukora pépinière zo gusazura kawa twari dufite yo muri za 1950 yari imaze gusaza n'ubwo tukiri mu rugendo rwo kubigera.''

    Umuyobozi wa Koperative Abakundakawa, Bizimana Anastase, ahamya ko iyi gahunda yatangiye gutanga umusaruro kuko hatangiye gukorwa ingemwe zirenga ibihumbi 10 buri mwaka hagamijwe kurushaho gusazura ibiti bimaze igihe.

    Yagize ati “Iyi gahunda twafatanyije n'Akarere kacu kandi yatanze umusaruro kuko tumaze korohereza urubyiruko ku mugabane shingiro twakiriye abagera kuri 367 harimo abakobwa 246 n'abasore 121. Bafite kawa zabo banatangiye kudufasha gusazura iyo twari dufite kuko buri mwaka tubona ingemwe zirenga ibihumbi 10 ari bo babikoze. Bibateza imbere natwe tugatera imbere na koperative igatanga icyizere ko izahoraho mu gihe twe bashaje tuzaba tutagishoboye, bo bazaba bahagaze neza.''

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA, kigira inama abahinzi ba kawa gukomeza gushyigikira gahunda yo gusazura izo bafite kuko inyinshi zishaje no kuzitaho ngo zibagirire akamaro no kwinjizamo abakiri bato bafite imbaraga n'ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

    Uretse Akarere ka Gakenke kashyigikiye iyi gahunda yo kwinjiza urubyiruko mu buhinzi bwa kawa, Umuryango udaharanira Inyungu wa Root Capital usanzwe ukorana n'abahinzi ba kawa muri aka gace na wo watanze ibihumbi 20 by'amadorali azagabanywa abagore n'urubyiruko rwo muri Koperative Abakunda kawa.

    Abiganjemo urubyiruko boroherejwe kubona amahirwe n'inyungu biri mu buhinzi bwa kawa

    Urubyiruko rwishimira intambwe rumaze gutera

    Akarere ka Gakenke kari mu duhingwamo ikawa nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-urubyiruko-rworoherejwe-kubona-amahirwe-n-inyungu-biri-mu-buhinzi-bwa

  • Amafoto agaragaza udushya dusekeje twaranze abastar nyarwanda mu myaka yashize – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu myaka ishize hari abastar nyarwanda batandukanye bagiye barangwa n'udushya muri gahunda zabo zitandukanye ndetse no mu buzima busanzwe bari babayemo. Abenshi muri aba bastar bari bataramenyekana cyane nubwo hari bamwe bari barumvikanye mu matwi y'abantu gusa bataracengeramo cyane ku buryo abantu babamenya byimbitse. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto agaragaza udushya dusekeje twaranze abastar nyarwanda mu myaka ishize.

    Dj Bissosso

    Bulldogg ari kumwe na Riderman

    Sacha Kate

    Senderi Internationah hit ari kumwe na Bulldogg

    Miss Keza Joannah ari kumwe na Miss Vanessa Uwase

    Safi Madiba ari kumwe na Knowless Butera

    Kid Gaju

    Safi Madiba ari kumwe na Parfine

    Miss Teta Sandra ari kumwe na Derek Sano

    Anita Pendo ari kumwe n'inshuti ze kuri moto

    Mani Martin ari kumwe na Butera Knowless

    Platini ari kumwe na Diane

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/amafoto-agaragaza-udushya-dusekeje-twaranze-abastar-nyarwanda-mu-myaka-yashize/

  • Nyarugenge: Abakirisitu 49 bafatanywe n’ubuyobozi bw’itorero basenga barenze ku mabwiriza ya Covid-19 (Video) –

    Bafashwe kuri iki Cyumweru tariki 4 Mata 2021, ku Munsi Mukuru wa Pasika, ubwo bari bakoze amateraniro binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ateganya ko insengero zifunguwe ari izabiherewe uburenganzira ndetse zubahirije n’andi mabwiriza yo kwakira 30% by’abo zisanzwe zakira.

    Umuyobozi w’Itorero ry’Umutima wa Kristo, Pasiteri Ngarambe Albert, yavuze ko n’ubwo abitabiriye amateraniro bari babaye benshi atari ko byari bisanzwe ahubwo byatewe n’uko abaza gusenga babaye benshi kubera ko ari kuri Pasika.

    Ati “Twari mu materaniro nk’uko mubizi uyu ni umunsi wa Pasika, ubundi ntabwo tujya turenza umubare w’abantu 30%, ariko nagiye kubona mbona abantu barisutse ntazi n’aho baturutse.”

    Yavuze ko gutafwa bimusigiye isomo rikomeye, anasaba abantu kwirinda kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati “Abahakana ko Coronavirus itabaho ntabwo babura kuko no muri ibi byo gusenga hari abahakana ko Imana itabaho. Babyumve n’Abanyarwanda bose aho baherereye nta kugenda umuntu yica gahunda na Bibiliya irabitubuza.”

    Umwe mu basengera muri iri torero yavuze ko bafashwe batubahirije amabwiriza ariko bari basanzwe bayubahiriza kuko basimburanaga mu guterana kuko bajyaga ibihe.

    Ati “Ntabwo batureganyije. Ibyo aribyo byose itegeko rya leta rivuga ko abantu bagomba guterana rivuga ko bagomba kuba ari 30%, twe dushobora kutayimenya ariko ubuyobozi bwo burayizi.”

    Ku rundi ruhande ariko IGIHE yahawe amakuru n’Ubuyobozi bw’Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge, iri torero rikoreramo butangaza ko ritari risanzwe riri ku rutonde rw’ayemerewe gufungura muri ibi bihe bya Covid-19.

    Inzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Polisi y’u Rwanda, zikomeje gusaba Abanyarwanda kutadohoka ku mabwiriza yashyizweho bagakomeza kwirinda Coronavirus.

    Abakirisitu 49 bafatanywe n’ubuyobozi bw’itorero riri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagati basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

  • Gakenke: Urubyiruko rworoherejwe kubona amahirwe n’inyungu biri mu buhinzi bwa kawa –

    Iterambere uru rubyiruko rwagezeho rishingiye mu buhamya rwatanze rushingiye ku buryo rwafashijwe ndetse rukoherezwa kwiteza imbere.

    Uru rubyiruko ruvuga ko rwagabanyirijwe umugabane shingiro wari ku bihumbi 30 rugatanga 15 Frw nyuma runahabwa amahugurwa mu buhinzi bwa kawa no gukora ifumbire y’imborera rukoresha muri ubwo buhinzi.

    Binyuze muri ibyo bikorwa, urwo rubyiruko rurimo abirihiye kaminuza, abubatse inzu zo guturamo zigezweho n’ibindi birimo gukora ubworozi bwa kijyambere.

    Habiyaremye Oswald wo mu Murenge wa Rushashi yavuze ko ubuhinzi bwa kawa bwatumye yiyubakira inzu igezweho yo guturamo.

    Yagize ati “Njye njya gukunda kawa nabikomoye ku babyeyi banjye bajyaga kuzikorera tukajyana. Kugeza ubu mfite ibiti birenga 150, nkinjira muri Koperative Abakundakawa, batwakiriye neza, batwigisha kwita kuri kawa, batwigisha gukora ifumbire iborera ukwezi kumwe ndetse batugurira n’umusaruro dukuramo bakanaduha ubwasisi. Ubu maze kwiyubakira inzu igezweho murayibona, ntunze umuryango w’abantu batanu kandi no mu buzima busanzwe ntacyo mbaye ndi mu iterambere nk’abandi.”

    Usabamariya Alice na we yagize ati “Maze kugabanyirizwa umugabane shingiro nkaba umunyamuryango wa koperative, nahinze kawa ubu mfite ibiti 100 nkuraho ibilo birenga 800, byanteje imbere nirihiye kaminuza ndarangije. Mfite inka za kijyambere ebyiri. Mfite intego yo kugira ibiti 500 byanjye bya kawa.’’

    Uru rubyiruko rukomeza rugira inama abakiri bato guhindura imyumvire yo kumva ko kawa ari igihingwa cy’abakuze ahubwo bakareba amahirwe arimo nabo bakiteza imbere.

    Muhire Gilbert yagize ati “Urubyiruko ruhagarike kwibwira ko igihingwa cya kawa ari icy’abantu bakuze cyangwa gitinda kuko iyo cyeze gitanga umusaruro uhagije ndetse kikamara igihe umuntu asarura ntabwo kawa yagenewe abasaza gusa kuko na bo iyo basarura ubu ni iyo bahinze bakiri bato nkatwe.’’

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko gahunda yo kwinjiza urubyiruko mu buhinzi bwa kawa yatekerejweho ndetse imaze gushorwamo miliyoni 100 Frw arimo ayashyizwe mu guhugura urubyiruko no kurufasha gusazura kawa aho inyinshi zahinzwe mu myaka 50 ishize.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Niyonsenga Aimé François, avuga ko iyi gahunda izakomeza gushyigikirwa kuko itanga umusaruro ushimishije.

    Yagize ati “Gahunda yo kwinjiza urubyiruko mu buhinzi bwa kawa nk’akarere twayitekerejeho kandi tuzakomeza no kuyishigikira kuko yatanze umusaruro. Mbere wasangaga abakuze barahinze kawa bakiyubakira inzu nziza, bakarihira amashuri abana babo n’irindi terambere. Urubyiruko rwayigezemo, ubu ruzi neza gukora ifumbire rukoresha ruhinga rukanayigurisha, rwatangiye no kudufasha gukora pépinière zo gusazura kawa twari dufite yo muri za 1950 yari imaze gusaza n’ubwo tukiri mu rugendo rwo kubigera.’’

    Umuyobozi wa Koperative Abakundakawa, Bizimana Anastase, ahamya ko iyi gahunda yatangiye gutanga umusaruro kuko hatangiye gukorwa ingemwe zirenga ibihumbi 10 buri mwaka hagamijwe kurushaho gusazura ibiti bimaze igihe.

    Yagize ati “Iyi gahunda twafatanyije n’Akarere kacu kandi yatanze umusaruro kuko tumaze korohereza urubyiruko ku mugabane shingiro twakiriye abagera kuri 367 harimo abakobwa 246 n’abasore 121. Bafite kawa zabo banatangiye kudufasha gusazura iyo twari dufite kuko buri mwaka tubona ingemwe zirenga ibihumbi 10 ari bo babikoze. Bibateza imbere natwe tugatera imbere na koperative igatanga icyizere ko izahoraho mu gihe twe bashaje tuzaba tutagishoboye, bo bazaba bahagaze neza.’’

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA, kigira inama abahinzi ba kawa gukomeza gushyigikira gahunda yo gusazura izo bafite kuko inyinshi zishaje no kuzitaho ngo zibagirire akamaro no kwinjizamo abakiri bato bafite imbaraga n’ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

    Uretse Akarere ka Gakenke kashyigikiye iyi gahunda yo kwinjiza urubyiruko mu buhinzi bwa kawa, Umuryango udaharanira Inyungu wa Root Capital usanzwe ukorana n’abahinzi ba kawa muri aka gace na wo watanze ibihumbi 20 by’amadorali azagabanywa abagore n’urubyiruko rwo muri Koperative Abakunda kawa.

    Abiganjemo urubyiruko boroherejwe kubona amahirwe n’inyungu biri mu buhinzi bwa kawa

    Urubyiruko rwishimira intambwe rumaze gutera

    Akarere ka Gakenke kari mu duhingwamo ikawa nyinshi

  • Umugore ari mu gahinda nyuma yo guterwa inda n'umukinnyi wo muri Premier League wamubeshyaga urukundo akamwandikira ari mu bukwe #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wari umaze imyaka 2 akundana n'uyu mukinnyi bikagera ubwo amutera inda,yavuze ko yababajwe no kwakira ubutumwa bw'uyu mukinnyi amubwira ko ari mu bukwe n'undi mukobwa.

    Mu kiganiro yahaye The Sun,Madamu Sousa yavuze ko umwana w'amezi 9 afite yamubyaranye n'uyu mukinnyi wamuhindutse.

    Jaqueline yavuze ko yahaye ibaruwa y'amategeko ikipe uyu mukinnyi akinamo amumenyesha ko agiye kumurega kugira ngo amuhe indezo y'umwana.

    Uyu mugore yavuze ko uyu mukinnyi yaguze Wifi ubwo yari ajyanye n'umugore we mu kwezi kwa buki kugira ngo akomeza amwandikire.

    Jaqueline utegura ibirori yagize ati 'Yanyandikiye buri gihe,n'igihe yari mu bukwe bwe.Natandukanye nawe mu ijoro ry'ubukwe bwe kubera ko ntari gushobora kubyihanganira.

    Namutakajeho imbaraga zanjye.Narahungabanye yaba mu bwonko no mu mubiri.Namwandikiye mbimubwira.

    N'umuvandimwe we yambwiye ko uwo mukinnyi yari yataye umutwe mu bukwe bwe kubera kuntekerezaho.Anagiye mu kwezi kwa buki yanakomeje kunyandikira.
    Yambwiye ko yifuzaga ko ubwo azaba agarutse nazakomeza kuhaba ku bwe no ku bwacu.

    Yarahiye ko azankunda iteka no kugeza ubuzima bwe burangiye.Yambwiye ko mba mu nyubako ye ndetse ntazigera nyivamo.

    Yambwiye ko mu rwego rwo kwica amande azanyishyurira kujya mu biruhuko n'inshuti yanjye muri hoteli y'inyenyeri 5 atekereza ko nahindura ibitekerezo ariko siko byagenze.Umutima wanjye wari ku bukwe bwe.'

    Uwo mukinnyi yakoze ubukwe mu mpeshyi ya 2019 ndetse na nyuma y'ukwezi kwa buki yakomeje kwandikira Jaqueline.

    Jaqueline yagize ati 'Yambwiye ko ankunda ndetse ko gushyingiranwa bidasobanuye ibintu byose.Yambwiye ko ibyiyumvo bye kuri njye bitazahinduka.Twarakundanaga cyane.

    Uyu mugore yavuze ko nyuma y'aho uyu mukinnyi akoze ubukwe yagiye kumureba akamwakira nk'umukunzi we.

    Uyu mukobwa yavuze ko uyu mukinnyi yakomeje kumufuhira ndetse ko atamwemereraga ko asohoka wenyine.

    Uyu mugore mu mpera za 2019 yaje guterwa inda n'uyu mukinnyi ariko nyuma yaje kumwihakana.

    Jaqueline yagize ati 'Naratunguwe kuko ntabwo nari nzi ko yabyakira nabi kuko ariwe wari wansabye ko tubyarana umwana.

    Twemeranyije ko atazajya yigaragaza imbere y'umwana ariko anyemerera ko azampa amafaranga yo kumurera.Nyuma y'amezi 3 umugore we yamenye ko yanteye inda.

    Kuva yatangiye kwitwara nk'aho ntakiriho ntitwongeye guhura.Ntiyongeye kunshaka,kumenya uko meze n'umwana niba ndi njyenyine nta muryango.

    Nari njyenyine.Natekerezaga ko ari umugani cyangwa inzozi.Nahuye n'ibihe bibi mu buzima bwanjye.Narahungabanye ndetse mbura n'akazi.

    Umuntu nakundaga cyane niwe wanyiciye ubuzima,ntiyigeze angeraho cyangwa ngo amenye uko meze ntwite cyangwa ngo anyishyurire ibitaro.

    Uyu mugore yavuze ko ubwo yari hafi kubyara,umuntu ukorana n'uyu mukinnyi yamuhaye amafaranga yo kumufasha ariko mu rwego rwo kumusaba guceceka kugira ngo atazatangaza aya makuru akamwicira akazi ko gukina.

    Uyu mugore yavuze ko yemeye aya mafaranga kugira ngo umunsi umwe bazahure baganire ku hazaza h'uyu mwana ariko byaje kurangira amwirengagije.

    Uyu mugore yavuze ko yamaze gushaka umunyamategeko kugira ngo barege uyu mukinnyi yishyure indezo y'umwana.

    Uyu mukinnyi ngo ntiyigeze ashaka kumenya umwana,isura ye cyangwa se ngo amuhe amafaranga.

    Uyu mugore yavuze ko yahuriye n'uyu mukinnyi ku mbuga nkoranyambaga bahura nyuma y'umwaka bandikirana.

    Uyu mugore yavuze ko yari azi ko afite umukunzi yambitse impeta ariko akabyirengagiza kubera ukuntu yamwitagaho cyane kugeza ubwo amuteye inda kandi afite undi mugore.

    Uyu Jaqueline yavuze ko yajyaga kureba uyu mukinnyi kuri stade ndetse akicara hafi y'umugore we ndetse ngo n'uyu mugore yari azi iby'umubano wabo akabyirengagiza kuko umugabo yamubwiraga ko nta birenze.

    Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko cyahinduye izina rya kabiri rya Jaqueline kubera impamvu z'ubutabera.



    Uyu mugore yemeje ko yabyaranye n'umukinnyi ufite undi mugore

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umugore-ari-mu-gahinda-nyuma-yo-guterwa-inda-n-umukinnyi-wo-muri-premier-league

  • Arteta yavuze ko ari mu gahinda nyuma yo kunyagirwa nabi cyane na Liverpool #rwanda #RwOT

    Iyi kipe y'Abarashi (The Gunners) nk'uko biyita waraye ukubiswenabi cyane ibitego bitatu byose mu gice cya kabiri cy'umukino na Liverpool yari imaze iminsi itari mike iri mu bibazo.

    Mu gihe hasigaye imikino umunani ngo shampiyona irangire, Arsenal iri inyuma amanota icyenda yose ku ikipe iri muri 4 za mbere zifite uburenganzira bwo kujya mu irushanwa ry'i Burayi rihuza amakipe yabaye aya mbere iwabo (Champions League/Ligue des Champions).

    Arteta yagize ati: “Baturuhije cyane muri byose.Byose byaduturutseho”.

    Arsenal yigeze kuba ikipe ikomeye mu mwaka wa 2003/2004 ubwo yatwaraga Premier League idatsinzwe umukino n'umwe,ubu iri ku mwanya wa 9 muri iyi shampiyona y'Ubwongereza, aho biboneka ko amahirwe yonyine isigaranye kugira ngo ishobore kujya muri Champions League, ari uko yatwara igikombe cya Europa League.

    Arsenal iheruka gukina muri Champions League mu 2016/2017, kuva icyo gihe ntirabasha kurisubiramo.

    Ku wa kane, izakira ikipe ya Slavia Prague yo muri Tchéquie (cyangwa République Tchèque/ Czech Republic) mu mukino wa mbere wa 1/4 cya Europa League.

    Arteta asaba abakinyi be guhagarara kigabo nyuma y'amahano baraye bakorewe na Liverpool.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'umukino, Arteta yagize ati: “Uyu munsi wari umubabaro mwinshi cyane mu ikipe. Ubu ndababaye cyane kuko ni ibintu ntari niteze”.

    “Ni ukuri ibi bintu ntibigasubire. Nishyize mu mwanya w'ikipe n'abakunzi bayo, ibi ntibishobora kwihanganirwa. Ni ngombwa ko duhaguruka”.

    “Ngomba gukora ibishoboka byose kugira ngo nsubize ibintu mu buryo. Uyu munsi ibintu ntibyari byifashe neza na gato”.

    'Abakinnyi ntibizeye ubushobozi bwa Arteta'

    Jermaine Jenas,wahoze akina hagati muri Tottenham no ikipe nkuru y'Ubwongereza yanenze uburyo Arteta yakoresheje.

    Ati: “Nabonye ikipe itari yizeye ubuhanga bwa Mikel Arteta”.

    “Byagaragaye ko abakinnyi ba Arsenal batari bamerewe neza. Nta shyaka bari bafite ryo gukina cyangwa ryo gushaka umupira no kwinjiza ibitego”.

    “Ndi kwibaza umubabaro abakunzi ba Arsenal bafite ubu”.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arteta-yavuze-ko-ari-mu-gahinda-nyuma-yo-kunyagirwa-nabi-cyane-na-liverpool

  • Kazakhstan: Abagabo 95 basambanyije abana bagiye kubakona #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Dailystar cyatangaje ko biteganyijwe ko abagabo 95 bagomba kuzaterwa urushinge rwo kubakona muri uyu mwaka mu gihugu cya Kazakhstan.

    Minisitiri w'umutekano mu gihugu, Alexey Milyuk,yavuze ko kuva iri tegeko ryashyirwaho muri 2018,imibare y'abagabo basambanya abana yagabanutse igera kuri 15.4 %.

    Iki gihugu cyizera ko kugabanyiriza ubushake bwo gutera akabariro abagabo bishobora kugabanya irari bagira bakajya gusambanya abana ariyo mpamvu uyu mwanzuro ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa.

    Bwana Milyuk yagize ati 'Ubu butabera bwashyizweho mu gushyira imbaraga mu kugabanya ubusambanyi bukorerwa abana no kurinda ubusugire bwabo.

    Korohereza abasambanya abana ubu byarahagaze.Ibyaha byo gusambanya abana no gufunga ababikoze byariyongereye cyane mu myaka 12 ishize.'

    Kazakhstan ifungira abasambanyije abana muri gereza zirinzwe cyane.Ibyo gukona abagabo abagabo basambanyije abana bbyagiye byamaganwa ariko muri iki gihugu basanze ariyo nzira nziza yatuma bigabanuka.

    Umwe mu bakonwe yagize ati 'Ni ibintu bikomeye cyane.Ntabwo nabyifuriza n'umwanzi wanjye.Ndasaba ubufasha kandi ndashaka kubwira uwo ariwe wese washyizeho imiti yo gukuna abagabo kuyihagarika.'

    Umuganga ushinzwe ibyo gukona abagabo basambanyije abana muri Kazakhstan yavuze ko n'ibindi bihugu byakwigana iwabo bigahagarika iki cyaha kimaze kuba icyorezo hirya no hino ku isi.

    Bwana Zoya Manaenko w'imyaka 69 yagize ati 'Bariya bantu bagomba guhagarikwa mu buryo ubwo aribwo bwose.Bakorera ibyaha biteye ubwoba abana.Ni ngombwa ko itegeko rikurikizwa.'

    Mu rwego rwo kutihanganira abasambanya abana,Leta ya Kazakhstan inamanika amatangazo y'amazina y'abasambanyije abana ahantu hose n'igihe bavuye muri gereza.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/kazakhstan-abagabo-95-basambanyije-abana-bagiye-kubakona