Category: Uncategorized

  • Minisitiri wa Siporo yavuze ko kuri Stade Amahoro hagiye kubakwa Urwibutso rwa Jenoside #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko kuri Stade Amahoro hazubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Yabivugiye mu kiganiro na Televiziyo y’u Rwanda cyabaye uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 11 Mata 2021 cyagarutse ku buryo “Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho' mu gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu bushakashatsi bwakozwe na Dr Gakwenzire Philbert bwagaragajre ko 75% by’Abatusti bakoraga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe(MIJEUMA) muri Jenoside yakorewe Abatutsi barishwe(Abatutsi bari 49 mu bakozi 544, 39 barishwe harokoka 12.)

    Aha niho havuye igitekerezo ko kuri Stade Amahoro(aho MIJEUMA yakoreraga) hazubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 hakandikwaho amazina y’abasiporutifu bazize Jenoside.

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko nyuma yo kuvugurura Stade Amahoro yakira ibihumbi 25 ikagezwa ku bihumbi birenganot40, uru Rwibutso ruzubakwa n’amazina y’abasiporutifu bayizize akandikwaho.

    Yagize ati 'Ni byo koko byagiye mu byasabwe ariko nk’uko tubizi, uyu munsi n’ahari Stade Amahoro hagiye gusanwa, hari ibikorwa bigiye kuhakorerwa, ni igitekerezo cyiza kandi twakiriye kigomba gushyirwa mu bikorwa, usibye gusa n’abari abakozi ba MIJEUMA, n’abari aba-sportif, n’abari mu mashyirahamwe cyangwa abari abafatanyabikorwa ba Minisiteri icyo gihe na bo babonewe amakuru bose bazajyaho.'

    “Ni igikorwa gihari giteganyijwe ariko tutavuga ngo kirakorwa uyu munsi kubera ko n’ubundi hateganywa kubakwa [urwibutso] hamaze kubakwa ibyateganyijwe [kuvugurura Stade Amahoro].'

    Ubushashatsi bwakozwe muri MIJEUMA bwaturutse kuri imwe mu myanzuro y’Inama y’Umushyikirano yabaye mu 2015, hasabwa ko hari ubushakashatsi bwakorwa ku nzego zitandukanye zariho mu gihe cya Jenoside zirimo minisiteri, ibigo na za komini.

    Stade Amahoro hazubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ahazandikwa abari abakozi ba MIJEUMA n’abasiporutifu bazize Jenoside

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/minisitiri-wa-siporo-yavuze-ko-kuri-stade-amahoro-hagiye-kubakwa-urwibutso-rwa-jenoside

  • U Rwanda rwihanganishije u Bwongereza kubera urupfu rw'Igikomangoma Philip #rwanda #RwOT

    Nyiricyubahiro Igikomangoma Philip, umugabo w'Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II,yatabarutse kuwa 5 w'iki cyumweru tariki ya 9 Mata 2021 ari mu rugo rwe.

    Mu butumwa Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza yashyize hanze ku wa 10 Mata, yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda yababajwe n'amakuru y'urupfu rw'Umugabo w'Umwamikazi Elizabeth.

    Iti 'Guverinoma y'u Rwanda iri mu gahinda gakomeye ku bwo kumenya amakuru y'urupfu rw'Igikomangoma, Philip, umugabo w'Umwamikazi, Elizabeth II.'

    'Guverinoma y'u Rwanda irihanganisha Guverinoma n'abaturage b'Ubwami bw'u Bwongereza na Ireland y'Amajyaruguru by'umwihariko umuryango w'ibwami ndetse ikabizeza kubaba hafi muri ibi bihe bikomeye.'

    Igikomangoma Philip yashyingiranwe n'igikomangomakazi Elizabeth muri 1947,mbere y'imyaka 5 ngo uyu agirwa umwamikazi w'Ubwongereza ndetse uyu niwe Mwamikazi urambye ku ngoma kurusha abandi bose mu bwami bw'Ubwongereza.

    Ba Perezida w'u Burundi, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Kenya ni bamwe mu bategetsi b'ibihugu by'amahanga bifatanyije n'Ubwongereza nyuma yuko Igikomangoma Philip atabarutse ku myaka 99.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter bugenewe Umwamikazi Elizabeth II, Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagize ati:

    “… Ndashaka kubagezaho ubutumwa bwo kubihanganisha mu kababaro n'abaturage b'Ubwami bw'Ubwongereza. Aruhurikire mu mahoro iteka kandi amasengesho yacu yorohereze umuryango wanyu”.

    Ibiro bya Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi byatangaje kuri Twitter ko Perezida “yifatanyije mu kababaro n'Umwamikazi Elizabeth II, umuryango w'Ubwami bw'Ubwongereza, leta y'Ubwongereza n'abaturage b'Ubwongereza”

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yavuze ko mu izina rya leta no mu izina ry'abaturage ba Tanzania yihanganishije Umwamikazi Elizabeth II n'abaturage b'Ubwongereza.

    Ati: “Twifatanyije namwe muri iki gihe gikomeye cyo kubura uwanyu…”

    Ibiro bya Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta nabyo byatangaje ko Perezida yifatanyije n'abandi bategetsi b'amahanga mu kunamira igikomangoma Philip.

    Ubutumwa bwo kuri Twitter busubiramo amagambo ya Perezida Kenyatta agira ati:

    “Nyir'icyubahiro Igikomangoma Philip yari ikimenyetso gikomeye cy'indangagaciro z'umuryango n'ubumwe bw'abaturage b'Ubwongereza ndetse n'umuryango w'abatuye isi. Mu by'ukuri, turimo kwibuka umugabo ukomeye wakundaga akanakora agamije kubana mu mahoro kw'inyokomuntu”.

    Minisitiri w'intebe wa Canada Justin Trudeau yavuze ko Igikomangoma Philip “yagize uruhare rukomeye cyane mu mibereho yacu nk'igihugu – ndetse n'isi”.

    Perezida w'Amerika Joe Biden, avugira mu biro bye bya White House, na we yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha Ubwongereza, anashima ibikorwa by'Igikomangoma Philip mu gihe cy'intambara ya kabiri y'isi no ku kwita ku kubungabunga ibidukikije.

    Abandi ba Perezida bategetse Amerika bakiriho na bo bifatanyije n'Ubwongereza, barimo Barack Obama n'umugore we Michelle bavuze ko “bazamukumbura cyane”.

    Uwahoze ari Perezida w'Amerika Donald Trump yavuze ko Igikomangoma Philip yari “umugabo wari ikimenyetso cy'umutima w'ubupfura n'ishema ry'Ubwongereza na Commonwealth”.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/u-rwanda-rwihanganishije-u-bwongereza-kubera-urupfu-rw-igikomangoma-philip

  • Tanzaniya na Uganda basinyanye amasezerano agiye kuzahura ubukungu bw'ibihugu byombi, Amafoto #rwanda #RwOT

    Tanzaniya na Uganda , kuri iki Cyumweru tariki 11 Mata 2021, byashyize umukono ku masezerano atatu y'ingenzi agamije guteza imbere urwego rwa Uganda rw'ubucukuzi bw'ibitoro na gaz (gas), mu ruzinduko rwa mbere rwo mu mahanga rwa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.


    Aya masezerano hagati ya leta zombi n'amasezerano hagati ya za kompanyi zifitemo imigabane ndetse n'ajyanye n'ubwikorezi n'imosoro, ni intambwe yerekeza ku gutangira kubaka umuyoboro wo muri Afurika y'uburasirazuba unyuramo peteroli idatunganyije.


    Uganda na Tanzania byagiranye amasezerano yo kubaka umuyoboro wa 1443km wo kuvoma ibitoro bya Uganda mu kibaya cya Albertine basin mu burengerazuba bwa Uganda, ubijyana ku cyambu cya Tanga cyo muri Tanzania kiri ku nyanja y'Ubuhinde.

    Numara kubakwa, uyu muyoboro w'ibitoro w'agaciro ka miliyari 3.5 z'amadolari y'Amerika uzaba ari wo wa mbere muremure ku isi unyuramo ibitoro bitunganyije.

    Icyemezo cya nyuma cy'ishoramari — cyo kwiyemeza gutanga amafaranga — kizafatwa n'ibi bihugu byombi ndetse na za kompanyi z'ubucukuzi bw'ibitoro, mbere yuko kubaka uwo muyoboro bitangira.

    Ibi bihugu byombi byizeye ko uyu muyoboro uzazana inyungu mu mibereho no mu bukungu ndetse n'inyungu ku karere, ugatanga akazi ku bantu bigereranywa ko bagera ku 10,000 mu gihe uzaba urimo kubakwa no mu gihe uzaba watangiye gukora.

    Ariko uyu mushinga w'uyu muyoboro wanenzwe bikomeye n'ababungabunga ibidukikije, bavuga ko uzashegesha urusobe rw'ibinyabuzima rwari rusanzwe rufite intege nke mu kibaya cy'ikiyaga cya Victoria no mu karere ka Serengeti.

    Mu mwaka wa 2025 ni bwo Uganda iteganya kuvoma ibitoro bya mbere, byo mu tugunguru bigereranywa ko tugera kuri miliyari 1.4 tw'ibitoro ifite.


    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/11/tanzaniya-na-uganda-basinyanye-amasezerano-agiye-kuzahura-ubukungu-bwibihugu-byombi-amafoto/

  • YouTube n'imbuga nkoranyambaga mu bikibangamiye umurongo w'itangazamakuru rya nyuma ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 11 Mata 2021, mu kiganiro cyagarutse ku ruhare rw'itangazamakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iki kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda kitabiriwe n'umuyobozi w'Urwego rw'abanyamakuru bigenzura (RMC), Cleophas Barore, nyiri Isango star na Isango TV, Mugabo Justin ndetse na Mbonimana Silas wakoze kuri Radiyo Rwanda na Radiyo Muhabura n'Umunyamakurukazi, Solange Ayanone.

    Iki kiganiro cyibanze ku kugaragaza uruhare itangazamakuru ryagize mu gucengeza politike y'ivangura mu Banyarwanda ndetse n'uko ryashishikarije abantu gukora Jenoside.

    Mu bitangazamakuru byashyizwe mu majwi mu kugendera kuri iyi gahunda yari igamije gucamo Abanyarwanda ibice harimo Radiyo Rwanda yabikoraga kuko ariwo murongo Leta yari yarayihaye, Kangura na Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM).

    Barore yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibinyamakuru byari byaragize uruhare mu kubiba urwango byafunzwe ibindi bihindura umurongo, mu gihe abanyamakuru bamwe bahunze, abatari baragize icyo bakora kibi baguma mu gihugu.

    Ati 'Jenoside imaze guhagarikwa igice kitari gito cy'itangazamakuru cyari cyarabaye aha cyaragiye, ibinyamakuru bimwe birazima, bizimijwe n'uko byari byarayobotse umurongo w'amacakubiri wivangura, w'ingengabitekerezo ya Jenoside nta Kangura ntiyongeye gusohoka nyuma y'uko Jenoside ihagaze iyo yaragiye ndetse na RTLM.'

    Barore yavuze ko hari ibitangazamakuru bimwe byahisemo guhindura amazina binafata umurongo mushya ujya n'icyerekezo gishya cy'igihugu.

    Ati 'Imvaho yarongeye irandika ariko yitwa IMVAHO Nshya urumva byari ukwitandukanya n'amateka yatambutse la Nouvelle yitwa La nouvelle relève. Itangazamakuru ryakomerejeho ariko rifata noneho ikindi cyerekezo icyari Orinfor icyo gihe cyafashe umurongo mushya wa Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda.'

    Uretse kuba ibitangamazamakuru byarahinduye umurongo, Barore yavuze ko n'indirimbo zimakazaga ivangura zitongeye gutambutswa kuri radiyo.

    Nyuma yo guhindura umurongo, ibi bitangazamakuru byatangiye kugira uruhare mu kubaka no kunga Abanyarwanda, kugeza nubwo nyuma hagiye havuka televiziyo na radiyo nshya nabyo bigakomereza muri uwo murongo wo kubaka Abanyarwanda.

    YouTube n'imbuga nkoranyambaga biracyari imbogamizi

    Nubwo hashyizweho amategeko agenga itangazamakuru, hafi ya byose bigafata umurongo ugamije kubaka ubumwe mu Banyarwanda, abitabiriye iki kiganiro bagaragaje ko iyi ntego nshya y'itangazamakuru irogowa n'ibiganiro binyuzwa kuri YouTube n'izindi mbuga nkoranyambaga.

    Umunyamakuru Richard Kwizera yavuze ko kuri uyu munsi hari abantu benshi basigaye bamenya amakuru binyuze kuri YouTube ari nayo mpamvu isigaye inifashishwa n'abapfobya ndetse bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Muri iki gihe tuzi ko haje imbugankoranyambaga WhatsApp, Facebook, Twitter na Instagram burya na YouTube nayo irimo. Muri iki gihe abantu bafite telefone zigezweho iyo YouTube biroroshye rero kuyikoresha aho waba uri hose. Ni urubuga rugenda rutera imbere aho buri munsi abantu barukuraho amakuru.'

    'YouTube ni urubuga abantu benshi cyane cyane abahakana n'abapfobya Jenoside bifashisha mu kunyuzamo amakuru y'ibihuha cyane cyane nk'abantu baba hanze y'igihugu. Uru rubuga rero ubona muri iki gihe arirwo banyuzamo ibitekerezo byabo, amagambo mabi y'urwango ndetse n'andi makuru atandukanye yo gupfobya Jenoside.'

    Mu bituma YouTube ngo isigaye yifashishwa cyane n'aapfobya Jenoside harimo ko bigoye gutahura abanyuzaho ubutumwa ndetse ikaba nta mategeko igira igenderaho ku bijyanye no gupfobya.

    Barore yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko ubu buryo bushya bwo kugeza amakuru ku bantu bwayobya benshi, abantu bakwiye kumenya gutoranya ibyiza bakwiye kureba ibindi bakabyihorera.

    Muri iki kiganiro byagaragajwe ko YouTube n’imbugankoranyambaga bikibangamiye umurongo w’itangazamakuru ryo mu Rwanda wo kutarangwa n’amoko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/youtube-n-imbuga-nkoranyambaga-mu-bikibangamiye-umurongo-w-itangazamakuru-rya

  • YouTube n’imbuga nkoranyambaga mu bikibangamiye umurongo w’itangazamakuru rya nyuma ya Jenoside –

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 11 Mata 2021, mu kiganiro cyagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iki kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda kitabiriwe n’umuyobozi w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Cleophas Barore, nyiri Isango star na Isango TV, Mugabo Justin ndetse na Mbonimana Silas wakoze kuri Radiyo Rwanda na Radiyo Muhabura n’Umunyamakurukazi, Solange Ayanone.

    Iki kiganiro cyibanze ku kugaragaza uruhare itangazamakuru ryagize mu gucengeza politike y’ivangura mu Banyarwanda ndetse n’uko ryashishikarije abantu gukora Jenoside.

    Mu bitangazamakuru byashyizwe mu majwi mu kugendera kuri iyi gahunda yari igamije gucamo Abanyarwanda ibice harimo Radiyo Rwanda yabikoraga kuko ariwo murongo Leta yari yarayihaye, Kangura na Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM).

    Barore yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibinyamakuru byari byaragize uruhare mu kubiba urwango byafunzwe ibindi bihindura umurongo, mu gihe abanyamakuru bamwe bahunze, abatari baragize icyo bakora kibi baguma mu gihugu.

    Ati “Jenoside imaze guhagarikwa igice kitari gito cy’itangazamakuru cyari cyarabaye aha cyaragiye, ibinyamakuru bimwe birazima, bizimijwe n’uko byari byarayobotse umurongo w’amacakubiri wivangura, w’ingengabitekerezo ya Jenoside nta Kangura ntiyongeye gusohoka nyuma y’uko Jenoside ihagaze iyo yaragiye ndetse na RTLM.”

    Barore yavuze ko hari ibitangazamakuru bimwe byahisemo guhindura amazina binafata umurongo mushya ujya n’icyerekezo gishya cy’igihugu.

    Ati “Imvaho yarongeye irandika ariko yitwa IMVAHO Nshya urumva byari ukwitandukanya n’amateka yatambutse la Nouvelle yitwa La nouvelle relève. Itangazamakuru ryakomerejeho ariko rifata noneho ikindi cyerekezo icyari Orinfor icyo gihe cyafashe umurongo mushya wa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

    Uretse kuba ibitangamazamakuru byarahinduye umurongo, Barore yavuze ko n’indirimbo zimakazaga ivangura zitongeye gutambutswa kuri radiyo.

    Nyuma yo guhindura umurongo, ibi bitangazamakuru byatangiye kugira uruhare mu kubaka no kunga Abanyarwanda, kugeza nubwo nyuma hagiye havuka televiziyo na radiyo nshya nabyo bigakomereza muri uwo murongo wo kubaka Abanyarwanda.

    YouTube n’imbuga nkoranyambaga biracyari imbogamizi

    Nubwo hashyizweho amategeko agenga itangazamakuru, hafi ya byose bigafata umurongo ugamije kubaka ubumwe mu Banyarwanda, abitabiriye iki kiganiro bagaragaje ko iyi ntego nshya y’itangazamakuru irogowa n’ibiganiro binyuzwa kuri YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga.

    Umunyamakuru Richard Kwizera yavuze ko kuri uyu munsi hari abantu benshi basigaye bamenya amakuru binyuze kuri YouTube ari nayo mpamvu isigaye inifashishwa n’abapfobya ndetse bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Muri iki gihe tuzi ko haje imbugankoranyambaga WhatsApp, Facebook, Twitter na Instagram burya na YouTube nayo irimo. Muri iki gihe abantu bafite telefone zigezweho iyo YouTube biroroshye rero kuyikoresha aho waba uri hose. Ni urubuga rugenda rutera imbere aho buri munsi abantu barukuraho amakuru.”

    “YouTube ni urubuga abantu benshi cyane cyane abahakana n’abapfobya Jenoside bifashisha mu kunyuzamo amakuru y’ibihuha cyane cyane nk’abantu baba hanze y’igihugu. Uru rubuga rero ubona muri iki gihe arirwo banyuzamo ibitekerezo byabo, amagambo mabi y’urwango ndetse n’andi makuru atandukanye yo gupfobya Jenoside.”

    Mu bituma YouTube ngo isigaye yifashishwa cyane n’aapfobya Jenoside harimo ko bigoye gutahura abanyuzaho ubutumwa ndetse ikaba nta mategeko igira igenderaho ku bijyanye no gupfobya.

    Barore yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko ubu buryo bushya bwo kugeza amakuru ku bantu bwayobya benshi, abantu bakwiye kumenya gutoranya ibyiza bakwiye kureba ibindi bakabyihorera.

    Muri iki kiganiro byagaragajwe ko YouTube n’imbugankoranyambaga bikibangamiye umurongo w’itangazamakuru ryo mu Rwanda wo kutarangwa n’amoko

  • Nyagatare: Guverineri Gasana yaburiye abayobozi bakingira ikibaba abinjiza magendu n'ibiyobyabwenge – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ruzinduko rw'iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021, aho ari kumwe n'abagize inama itaguye y'umutekano y'Intara y'Iburasirazuba, bari kuganira n'abo mu nzego z'ibanze mu Mirenge itandatu yo mu Karere ka Nyagatare ikora ku mupaka ariyo Kiyombe, Karama, Rwempasha,Musheri, Matimba na Tabagwe.

    Muri uru ruzinduko, aba bayobozi basuye ibikorwa by'iterambere ndetse banagirana ibiganiro n'abayobozi mu nzego z'ibanze zegereye abaturage mu byiciro bitandukanye.

    Guverineri Gasana yavuze ko baganiriye n'abayobozi batandukanye kugira ngo barebere hamwe uburyo ibibazo biri ku mupaka birimo magendu, ibiyobyabwenge bishobora gucika biciye mu bukangurambaga bakora.

    Ati ' Ibyo turimo kumvikana aha ni ukuzamura imyumvire no kwihutisha amakuru kugira ngo tuyasangire ku gihe cyangombwa bidufashe gutabara dufate abantu binjiza magendu mu gihugu.'

    Guverineri Gasana yavuze ko Leta yubatse ibikorwaremezo bitandukanye hafi y'umupaka ku kigero cya 97% mu bikorwa byahubatswe birimo amashuri, amavuriro, imihanda, amazi, amasoko ndetse n'ibindi bitandukanye akaba ngo ariyo mpamvu abahaturiye bakwiriye kwiteza imbere bakava mu bikorwa bya magendu.

    Yabwiye abaturage ko Perezida Paul Kagame yifuza ko u Rwanda rugira umuturage utekanye, umuturage ufite amahirwe angana, uteye imbere kandi ufite imibereho myiza.

    Yashimiye abaturage ku ntera bamaze kugeraho mu iterambere, abasaba kugira uruhare mu gukemura ibibazo bikigaragara.

    Umuyobozi w'ingabo mu Ntara y'Iburasirazuba n'umujyi wa Kigali, Maj. Gen Mubaraka Muganga basabye abaturage kwirinda ibyaha birimo ibiyobyabwenge, magendu, amakimbirane mu miryango, kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko n'ibindi.

    Muri uru ruzinduko abo mu nzego z'ibanze bagaragarije aba bayobozi ko amavuriro y'ibanze bubakiwe hakiri ibikoresho byinshi biburamo basabwa kubyegereza kugira ngo bibarinde gukora ingendo ndende bajya kwaka serivisi zimwe na zimwe ahandi.

    Guverineri Gasana yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuba maso bakirinda abambutsa magendu

    Abaturage basabwe kwirinda ibyaha, bubahiriza ibyo amategeko ateganya

    CP Emmanuel Hatari yasabye abaturage kwirinda ibyaha byatuma bafungwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-guverineri-gasana-yaburiye-abayobozi-bakingira-ikibaba-abinjiza

  • Igice cya I: Amateka y’Igikomangoma Philip wa… – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu biranga isi ya cyera n’iya none ni ubuyobozi kuko abantu baba bakeneye kugira icyerecyezo mu buzima kijyanye n’aho bari bityo bigatuma babasha kubaho ntakubangamirana.

    Uburyo bw'imiyoborere buhera aho bavuka, aho ababyeyi babarera babatoza uburyo bw'imibanire n'abandi. Bitewe rero n’uko buri muryango uba ufite amahame remezo ugenderaho n’uko utoza abawukomokamo imiryango yose, ahantu runaka, iba igomba kugira uyivugira ngo hato hatagira ihame ryo mu muryango uyu n’uyu ribangamira undi muryango cyangwa indi miryango, gusa na bo bayivugira banafasha mu gukemura utubazo n'ibibazo bya hato na hato bagomba kwihuza bakagira ubuyobozi bityo bityo niko ubuzima bw'ubatse.

    Incamake ku buzima bw’Igikomangoma Philip

    Uwahoze ari umusirikarea akaba n'ikirangirire cy'umugabo w'umugore wa mbere uvuga rikijyana ku isi w'umunyapolitikekazi uri mu bakomeye kandi bayimazemo igihe, Umwamikazi Elizabeth II, yatabarutse abura amezi abiri n'umunsi umwe ngo yizihize isabukuru y'imyaka ijana kuko yavutse ku itariki ya 10 Kamena 1921 agatabaruka ku itariki ya 09 Mata 2021. 

    Akomoka mu miryango yo mu bwami bwo mu Bugereki ari naho yavukiye akiri muto, umuryango we wahunze igihugu nyuma yo gusoza amasomo mu mashuri yo mu Bufaranga, u Budage n'ubwami bw’u Bwongereza. Yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 1939 mu gihugu cy'u Bwongereza afite gusa imyaka 18, kuva muri Nyakanga uwo mwaka atangira kuba umuntu wa hafi y’Igikomangomakazi Elizabeth II wari ufite imyaka 13 bari barahuye bwa mbere mu mwaka 1934.

    Mu ntambara y'isi ya kabiri Igikomangoma Philip wari mu birindiro byo mu gace k'inyanja ya Mediterane na Pasifike yagaragaje ubwitange n'umurava udasanzwe muri iyo ntambara byanyuze umwami w'u Bwongereza George wa gatandatu maze amwemerera kumushyingira umukobwa we, icyari gisigaye nacyo yahise Igikomangoma Phillip akora ni ukwiyambura by'iteka ibimuranga byose byo mu Bugereki na Danimarike akemera kuba umuturage w'u Bwongereza.

    Mu birori by’akataraboneka ku itariki ya 20 Ugushyingo 1947 Prince Philip na Princess Elizabeth nibwo bemeranyije kubana akaramata. Ubwo umufasha we yabaga umwamikazi, yahise areka kuba umusirikare ageze ku ipeti rizwi nka Commander, ni ipeti riba hagati ya Lieutenant na Captain, hari mu 1952, maze mu 1957 agirwa igikomangoma cy'u Bwongereza ku mugaragaro.

    Uyu mugabo yari afitanye abana bane n'umwamikazi w'u Bwongereza, imfura yabo ikaba yitwa Charles Prince Wales wavutse ku itariki ya 14 Ugushyingo 1948 ni nawe uteganyijwe ku mwanya wa mbere kuba yasimbura nyina mu gihe byaba bibaye ngombwa ku mwanya w'intebe y'ubwami bw'u Bwongereza, Anne Princess Royal unari ku mwanya wa 15 mu bashobora gufata intebe y'ubwami, Prince Andrew uri ku mwanya wa munani mu bashobora gufata umwanya w'ubwami bw'u Bwongereza na Prince Eduard wavutse ari ku mwanya wa gatatu w’abasimbura ku ntebe y'ubwami, gusa ubu ageze ku mwanya wa 12.

    Umuryango wa Prince Philip n’Umwamikazi Elizabeth w’u Bwongereza

    Prince Phillip akaba yakundaga imikino byo ku rwego rwo hejuru. Yatangije imikino y’amasiganwa y'amafarasi yari mu nzego z'imikino inyuranye zigera kuri 780 ari umuyobozi cyangwa umwe mu bagize akanama nyobozi. Yanatangije igikorwa cy'ibihembo bitangwa buri mwaka mu Bwongereza ariko byanaje no gukwirakwira kuva byabaho mu 1956 bikagera mu bihugu bigera ku 144,  ni ibihembo bihabwa urubyiruko bizwi nka 'Duke of Edinburgh Award'.

    Yavuye ku mirimo yo gukorera ingoro y'ubwami afite imyaka 96 hari ku itariki ya 02 Kanama 2017, yari amaze gusezeranya imiryango igera ku 22,219. Yavuze imbwirwaruhame zigera ku 5,493 kuva mu 1952. Ku rutonde rw’abo mu muryango w'ubwami bw'u Bwongereza nyuma yo kuba ku mwanya wa mbere w’abamaze igihe kirekire bakorerera ubu bwami ari ku mwanya wa gatatu kuva mu myaka 1700 bamaze imyaka imyinshi (Kurama).

    Kuvuka no guhunga ajya ava mu bwami bw'u Bugereki nyuma yo gufunga se Prince Andrew

    Prince Philip ufite inkomoko mu Bugereki no muri Denmark, yavutse ku itariki ya 10 Kamena 1921 ku kirwa cya Corfu mu gace ka Mon Repos. Niwe muhungu wenyine akaba n'umwana wa bucura mu bana batanu ba Prince Andrew igikomangoma cyo mu Bugereki na Nyina Princess Alice. Nyirakuru wa Prince Phillip akaba ari Olga Constantinovna w'umurusiyakazi naho sekuru akaba umwami Geoge wa gatandatu wo mu Bugereki.

    Prince Philip afite aho ahuriye na Denmark kubera sogokuruza we wari umwami wa Denmark witwa Christian wa cyenda muri ubu bwami bwose yari ahafite ijambo kandi yemerewe kuba yafata ubwami igihe byaba bibaye ngombwa.

    Nyuma gato yo kuvuka kwa Philip, Sekuru yitabye Imana Prince Louis wabaga mu Bwongereza akaza kugwa mu murwa mukuru London ajyana yari umugabo wabyaraga nyina wa Prince Philip icyo gihe by’igitaraganya Philip na Nyina bahise berecyeza mu Bwongereza kujya kwifatanya n'abandi banyamuryango gukura ikiriyo. Uyu mugabo Louis akaba yari indwanyi karahabutaka yarwaniraga ubwongereza nyamara ari umwimukira ukomoka mu Budage. 

    Akimara kugera mu gisirikare ntiyakomeje kwihishira maze avuga izina rye ry’ikidage rya Mountbatten ryaje no kuba rikuru cyane ryitirirwa umwe mutwe w'ingabo z'ubwongereza z’abarwanyi b’abimukira bakomoka mu Budage n’ubu ni rimwe mu mazina akarishye mu bwami bw'u Bwongereza.

    Nyuma y'imihango yari iteganijwe Philip na Nyina bavuye mu Bwongereza berecyeza mu gace kari gaherereyemo se aho urugamba rwari rurimbanyije runakaze. Urwo rugamba rwaje kutagenda neza ku ruhande rw'umuryango wa Philip nyuma yo gutsindwa kuwa 27 Nzeli 1922 maze se wa Philip, Prince Andrew we n'abandi bari kumwe ku rugamba bagashyirwa mu gihome, nyina wa Philip nawe agashyirwa ku nkeke yotswa igitutu n'abasirikare anabazwa byinshi atabashaga gusobanura neza maze muri uwo mwaka mu Ukuboza Prince Andrew se wa Philip agakatirwa gufungwa burundu.

    Nyina Princess Alice na Se Prince Andrew mu 1903 ubwo basezeranaga

    Ntibyari ibihe byoroshye kuri Prince Philip n'umuryango we ariko baje kugobokwa na HMS Calpso wabashije kubatwara muri kontineri ikoze mu biti yari yaragenewe gutwara imbuto bakerecyeza mu gihugu cy'u Bufaransa aho batujwe mu nyubako y'umutamenwa ngali ya Saint Cloud bakodesherezwaga n'igikomangomakazi George cyo mu Bugereki na Danimarike. N’ubwo Phillip afite inkomoko mu Bugereki ariko ntiyarazi ikigereki nk’uko yabitangaje mu mwaka wa 1992.

    Bashiki ba Prince Philip mu 1914

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104675/igice-cya-i-amateka-yigikomangoma-philip-wari-wemerewe-kuba-umwami-mu-bugereki-na-danimari-104675.html

  • #Kwibuka27: Adrien Niyonshuti yavuze uko igare ryomoye ibikomere yatewe na jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe ya SACA, Niyonshuti Adrien, yavuze ko gukina umukino w'Amagare byamukijije ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bikamugarurira icyizere cyo kumva ko agomba gutera ishema umuryango we.

    Ubwo Jenoside yabaga mu 1994, Niyonshuti Adrien yari muto ndetse hari abo mu muryango we bishwe icyo gihe.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Niyonshuti ufatwa nk'uwabaye umukinnyi wa mbere ukomeye mu Magare mu Rwanda, yavuze ko imbaraga zihambaye zo gutwara igare yazigize kuko yabisabwe na nyirarume wari umaze igihe gito yiciwe umuryango wose muri Jenoside.

    Ati 'Nta handi hantu zavuye kuko icya mbere nabikoze kubera marume wanjye witwaga Turatsinze Emmanuel, twarokokanye Jenoside, ariko ntitwari ku musozi umwe, bo bari ku musozi wa Mwurire, twe turi k'uwa Rutonde na Rwamagana. Yari afite umugore n'abana barindwi, bose barabishe muri Jenoside na ba nyogokuru.'

    Yakomeje agira ati 'Aho Jenoside irangiriye, Turatsinze yagiye ambwira ati 'dore rero ni wowe mwana wa mushiki wanjye nasigaranye mutoya, igare ni umukino nakundaga kandi mbona ufite impano y'uko watwara igare ', ambwira ko nabikora kuko abana be barimo Matene babishe batabikoze.'

    Niyonshuti Adrien ngo yajyaga aherekeza nyirarume agiye gushaka ibiryo by'inka, bombi bakagenda ku magare ndetse ngo niho yaboneye ko afite ubushobozi n'ubushake bwo gutwara igare.

    Ati 'Namwirukaga inyuma ari ku igare rye rya rumara nanjye ndi ku kagare kanjye gatoya, nkamubwira nti 'urabona ukuntu nzi igare?', uko nagendaga nkura yabonye ko mfite ubushake bwinshi akamfata akanjyana nk'i Musha.'

    'Bwa mbere yarambwiye ngo uze nkugerageza, icyo gihe yanzamuye i Musha inshuro enye, kariya gasozi akanzamura inshuro enye andi inyuma, yari afite imbaraga, arambwira ngo 'ndabona ushobora gutwara igare', ubwo nkataha nishimye cyane.'

    Muri urwego rugendo ariko, Niyonshuti yavuze ko hari hakiri ububabare bw'ibyo we n'umuryango we banyuzemo muri Jenoside, gusa biyemeza ko umukino w'amagare ushobora kubahindurira amateka nk'umuryango ndetse n'igihugu.

    Ati 'Ububabare bw'ibyo twanyuzemo muri Jenoside bwabaga buri hafi tutasigana nabwo, ibyo byose bikagenda bimpa intego yo kugira ngo dukore ikintu cyo kumva tutagomba guheranwa n'amateka kuko niba ibintu byaraje bikadutwara abavandimwe, byaraje bikadutwara ibintu byose, ariko tukaba twarasigaye kandi hakaba hari abitanze bagahagarika Jenoside, twumva ko natwe tugomba kwitanga ngo duhindure amateka y'abatekerezaga ko tugomba kuzima burundu, dukomeze impano y'amagare yari mu muryango.'

    Icyo gihe, mukuru we witwaga Twahirwa yanyonganaga igare na nyirarume ndetse n'abandi muri uwo muryango barimo Rugambwa Jean Baptiste [wapfuye mu 2018 ari umuyobozi wa Les Amis Sportifs] na bo bamubaga hafi.

    Ati 'Rugambwa John ni we wambaye hafi inshuro nyinshi Turatsinze amaze gupfa kuko ntangira umukino w'igare ntabwo twagumanye, yagize uburwayi ahita apfa.'

    'Bambwiye uburyo babonye amahirwe menshi yo kujya hanze guhagararira igihugu ariko ntibikunde kubera amateka, bansaba ko nakoresha impano mfite ko ishobora kumfasha kwiyubaka no kubaka igihugu, igare ry'u Rwanda nkaba narihindura. Narakoze cyane na bagenzi banjye barimo Nathan [Byukusenge] na Ruhumuriza kuko nta birantega yari igihari. Nabikoze kugira ngo mbashimishe.'

    Niyonshuti yavuze ko igare ryamufashije gukira ibikomere yatewe na Jenoside birimo umutwe udakira yakundaga kurwara yiga mu mashuri yisumbuye.

    Ati 'Igare ryaramfashije, hari ibikomere byinshi nanjye nahuye nabyo cyangwa se n'abandi bantu benshi bari mu Rwanda twahuye nabyo, nyuma ya Jenoside ndibuka najyaga ngira ikibazo gikomeye cyo kurwara umutwe mu ishuri, umunsi umwe nza guhura n'umuganga arambwira ngo ibi ni ibikomere mufite kandi bidashobora guhita bikira, ariko nk'umuntu ukiri muto kugira ngo uyu mutwe wawe ukire ujye ubasha kwiga, jya ukora siporo yo kwiruka, ukore siporo iyo ari yose yose ituma ukoresha umutwe ukabasha kunanirwa, nuvayo uzajya ubona igihe cyo kuruhuka bihagije.'

    'Narabikoze kandi nta kubeshye mu ishuri sinigeze njya munsi y'amanota 65% kugeza ndangije.'

    Mu 2003, ni bwo Niyonshurti yatangiye gukina Tour du Rwanda akoresha igare yasigiwe na nyirarume [Turatsinze] mbere y'uko mukuru we amuha irindi.

    Niyonshuti yasabye urubyiruko kubakira ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 27 ishize kuko igihugu gishyigikiye iterambere ryarwo.

    Ati 'Impanuro naha urubyiruko ni ugushyiramo imbaraga bumve ko igihugu kidushyigikiye kandi ntawe dufite inshingano zo gukomeza guhagararira u Rwanda mu kurwubaka, atari ukurusenya mu byo rumaze kugeraho muri iyi myaka 27, ahubwo tubikoreshe mu kwiyubaka.'

    Niyonshuti Adrien watwaye Tour du Rwanda mu 2008, yabaye Umunyarwanda wa mbere wahagarariye Igihugu mu Mikino Olempike mu Magare [i Londres mu 2012] ndetse aba n'uwa mbere wakinnye uyu mukino nk'uwabigize umwuga ubwo yajyaga muri MTN Cycling [ubu ni Team Qhubeka Assos] yo muri Afurika y'Epfo mu 2009.

    Kuri ubu, Niyonshuti Adrien ni umutoza w'ikipe y'Amagare ya Skol Adrien Cycling Academy (SACA)

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kwibuka27-adrien-niyonshuti-yavuze-uko-igare-ryomoye-ibikomere-yatewe-na-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • #Kwibuka27: Bishop Brigitte yahishuye inzira itoroshye yanyuzemo kugira ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushumba Mukuru w'Itorero Imbaraga z'Imana mu Rwanda (The Power of God Church), Bishop Mukanziga Brigitte yahishuye inzira itoroshye yanyuzemo kugira ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu buhamya yahaye ISIMBi, Bishop Brigitte yavuze ko tariki ya 6 Mata indege y'uwari perezida w'u Rwanda Habyarimana Juvenal ihanurwa bari batuye muri Gasabo, uwo munsi ntabwo baraye mu rugo.

    Bukeye bwaho nibwo bagarutse mu rugo maze se umubyara amubwira gufata barumuna be bagahunga kuko bakuru be(musaza we na bakuru be 2 batari mu rugo iwabo), we asigara aho.

    Avuga ko yabafashe bagahungira kuri Kiliziya ya Ruhango ariko basanga abasirikare bayitwitse ndetse n'abandi benshi barimo bagaruka, barabakurikira berekeza i Rubungo, bageze Mbandazi bahasanze bariyeri ariko yariho umuntu basenganaga agira icyizere ko agiye kumukiza ariko amugeze imbere aramubwira ati'uyu munsi ni umunsi w'Abatutsi mugomba gupfa, Imana yabakuyeho amaboko.'

    Haciyeho iminsi yaje gufatwa n'indi bariyeri saa sita z'ijoro yari i Remera abeshya ko ari umuhutu baramuseka cyane, yaje kuvuga umuabo w'umunya — Gisenyi bari baturanye ko ari musaza we biza kumukiza.

    Ati'narababwiye ngo ndi umuhutu baranseka cyane, bakamfata intoki bati aya maboko arahinga? Hari umugabo ukomoka i Gisenyi twari duturanye mbabwira ko ari musaza wanjye, baranseka cyane barambwira ngo nizamuke njye kuri bariyeri yari ruguru ngo niho ari abe ari nawe uza kunyica n'aho kuvukana byo ngo ntabwo twaba tuvukana.'

    Yarazamutse ageze ruguru kuko hari ni joro saa sita z'ijoro ahita akata ajya kwihisha mu masaka ahantu yamaze iminsi.

    Ati'ngeze muri ayo masaka nasanzemo intozi, zarandiye, zirandya umubiri wose uzi kugira ngo intozi zikurye ukuremo n'ikariso utinye kongera kuyambara? Noneho ngira ikibazo ndihishe, imvura irimo kugwa, imyenda yuzuyemo intozi, sindibwinyeganyeze kuko ndi mu masaka nayo arahita anyeganyega bambone, kandi sindi bute ya myenda.'

    'Nkuramo imyenda nicara hasi imvura iranyagira, ahasigaye mpiga urutozi ndukuramo, ndagije ndambara bwari bumaze gucya.'

    Bishop Brigitte yanyuze mu nzira ikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Yaje kuva mu masaka yisanga ari Kimirongo hafi n'umuhanda ujya Kibagabaga ahura n'umugore witwa Patricia aramuhururiza undi ariruka ajya mu rutoki aba ari ho yihisha baramubura, yaje kuhava ajya kwihisha mu nzu itarajyamo abantu ahamara iminsi 2 ahava ahura n'umugore se yagiriye neza aramubwira ngo ntiyabona uko amuhisha asaba undi mugabo kumumuhishira, aramuhisha ariko akamubwira ko na we azapfa mu bantu ba nyuma bazica bisegura Habyarimana kuko ataba mu gihugu ari umututsi wenyine.

    Ubwo yari yihishe muri urwo rugo hafi na KIE haje kuza umusirikare wo kwa Habyarimana asanga uwamuhishe adahari aramufata ajya kumwica, umuhungu wo muri urwo rugo yahise ajya guhamagara se araza abwira uwo musirikare ko na we ari mu bo babitse bazica nyuma, baramureka agarutse asubiye mu nzu abona abasirikare benshi bahanyura nibwo uwo mugabo yamubwiye ati'bene wanyu batugezemo, bageze hano ruguru hafi ya KIE.'

    Yahise amubwira ko agiye kumushyira mu rugo bari baturanye rw'interahamwe ahari habitse abandi benshi bategereje kuzicwa, amushyirayo azi ko agiye gupfana n'abandi ariko nta kamenye ko izo nterahamwe zimaze kumva ko Inkotanyi zahageze zahise zihunga zikabata, agezeyo yasanzeyo abandi bagera nko mu ijana bamubwiye ko bategereje igihe bazicirwa.

    Nta mwanya washize agezeyo hahise haza Inkotanyi kubarokora zibakura aho zibajyana kubitaho, zirabavura kubakomeretse.

    IYI NKURU TUYIKESHA ISIMBI.RW

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kwibuka27-bishop-brigitte-yahishuye-inzira-itoroshye-yanyuzemo-kugira-ngo-arokoke-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-rwanda-mu-1994/

  • Umumonk niwe muntu utuye kure y'abandi bantu bose ku isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    uyu mumonk w'umushinwa witwa Ahwang Pincuo utuye ahitwa Tubet afite agahigo ko kuba umuntu utuye wenyine kurusha abandi ku isi kuko mu gace abamo ari ku birometero birenga 160 uvuye aho abantu batuye.

    Uyu mu Monk arinda urusengero rwitwa Rituo Temple i Tibet ndetse akoresha amazi y'ikiyaga gikikije iyi nyubako.

    Iyi ngoro y'uyu mu Monk iri hagati mu mazi ariyo mpamvu abayizi bayita 'the stone on the mountain',ndetse imeze nk'urutare.

    Iyi nzu iri mu kiyaga Yamdrok Lake,iri kure cyane y'umujyi witwa Gyantseno hafi y'ikindi cyaro.

    Ahwang uba wenyine yirirwa aririmba,agafata umwanya wo gutekereza [meditation],hanyuma akajya kuvoma amazi ku kiyaga.Uyu mu monk n'umwe mu basigaye barinda iyi ngoro Rituo imaze amezi 700.

    Uyu mugabo napfa,izi nshingano zizahita zifatwa n'undi muntu nawe uziyemeza kuba muri iyi ngoro wenyine kugeza apfuye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umumonk-niwe-muntu-utuye-kure-yabandi-bantu-bose-ku-isi/