Category: Uncategorized

  • Wa muhanzi ufite ubumuga ukundana n'umugore ubyibushye cyane amerewe nabi n'abafana #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo uyu Eudoxie Yao yatangarije kuri Facebook ko atwite inda y'uyu muhanzi ufite ubumuga bituma benshi bacika ururondogoro ariko aba bafana batunguwe nuko iyi nda atigeze ayigira.

    Amagambo yo gutuka uyu muhanzi yabaye menshi ku mbuga nkoranyambaga ze bituma afata umwanya wo kubasubiza.

    Grand P yavuze ko afite ubushobozi bwo kubyara ariko atiteguye kubyarana n'uyu mukunzi we batarashyingiranwa.

    Aba bombi ntibigeze batangaza igihe bazashingira urugo gusa uyu muhanzi yavuze ko ibyo umukunzi we yatangaje ari ikinyoma cyo ku itariki yo kubeshya.

    Bwana Moussa Sandiana Kaba ni umugabo uzwi nka Grand P afite imiterere idasanzwe, apima ibiro 25, igitangaje cyane ni urukundo rwe n'umukobwa ufite ikibuno kidasanzwe upima ibiro birenga ijana.

    Grand P afite ubugufi budasanzwe kandi isura ye ikaba imugaragaza nk'umuntu ushaje nubwo akiri muto aho bivugwa ko yahuye n'uburwayi bwitwa Progeria, butuma umuntu agaragara nk'uwagwingiye, imisatsi ye igapfuka,akagira umutwe mutoa, urwasaya ruto, izuru ryiziritse, kandi uruhu rwe rukamugaragaza ko ashaje.

    Uyu mugabo bivugwako afite uburebure bungana na cm 110 akaba apima ibiro 25 naho umukunzi we ukomoka muri Cote d'Ivoire apima ibiro birenga ijana.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/wa-muhanzi-ufite-ubumuga-ukundana-n-umugore-ubyibushye-cyane-amerewe-nabi-n

  • Tidjara Kabendera yahishuye ikintu cyatumye atandukana n'umugabo wa kabiri agasubirana n'uwo mbere #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv dukesha iyi nkuru Tidjara Kabendera yagarutse ku buzima bwe mu rurukundo atanga urugero rw'ibyamubayeho birimo isomo rikomeye ku bifuza kubaka ingo.

    Mu kubisobanura, yabanje kuvuga ko inkuru y'urushako rwe ari ndende icyakora agerageza kuyivuga mu ncamake. Yavuze ko yabyaye abana babiri akiri muto yiga, akabarera bagakura, nyuma uwo babyaranye agahindukira bagatandukana buri wese akanyuza inzira ye bitewe n'impamvu atifuje kugarukaho

    Umugabo basubiranye babyaranye
    Tidjara Kabendera yatangaje byinshi ku rushako rwe n'uko kugeza uyu munsi hari abagabo benshi bakimuterata

    Nyuma yaho ngo we yaje gushaka umugabo wa kabiri ariko ntibyagenda neza. Yabisobanuye agira ati 'Naje gushaka ariko ntabwo urugo rwagenze neza. Ntabwo yariwe muhamagaro wanjye, turatandukana, papa w'abana aragaruka turabana, niwe tubana kugeza ubu'.

    Yakomeje asobanura uko byagenze ngo asubirane n'umugabo we wa mbere bari kumwe ubu ngubu, ati 'Hahahaha nakubwiye ngo byose ni Imana ibikora mu by'ukuri ntabwo twatandukanye nabi twatandukanye kubera ko hari icyerekezo cy'ubuzima [destination] yagiyemo kandi njyewe kitari kinejeje. Yayigiyemo nyine iby'abasore namwe murabizi, ajya mu yindi si najye ndi mu yindi'.

    Mu gutanga ubusobanuro bwabyo neza yatanze urugero avuga ko iyo uri umusore ugatera umukobwa inda ahanini umukobwa ari we wita ku mwana, aha rero ngo nawe yagombaga kumenya abana agakomeza no kurangiza amashuri ye.
    Icyakora ku rundi ruhande imvugo ye yumvikanisha ko uyu mugabo wa mbere bari barabyaranye ari we ushobora kuba yarateye intambwe akamusaba ko bongera kubana. Hari aho yagize ati 'Urumva rero nawe indi si yari arimo wenda yarigaruye aravuga ati ariko se mfite abana ngomba…..urumva rero kuba byaragenze gutya akagaruka mu buzima bwanjye ni cyo kintu cya mbere gikomeye kibaho shimira Imana'.

    Nyuma yo gutandukana n'umugabo we wa Mbere Abdul Nas Kangezi, tariki 30/03/2008 ni bwo Tidjara Kabendera yasabwe arakwa ndetse asezerana imbere y'Imana n'umukunzi we akaba n'umugabo wa kabiri, Burakari Aboubakal. Mu mwaka wa 2005 ni bwo batangiye gukundana hanyuma mu 2007 bemerenya kubana.

    Umugabo wa kabiri bakoze ubukwe mu mwaka wa 2018
    Nk'uko yavuze ko umugabo we yari yaragiye mu yindi si, yatangaje ko icyamushoboje kongera kumwakira mu buzima bwe bakongera kubana, ari urukundo. Yavuze ko uyu mugabo yongeye kumubwira ko amukunda kandi amukeneye maze nawe asubije amaso inyuma abona akwiye guha agaciro umuryango nk'uko buri mugore wese yifuza kuwugira. Twamubajije niba nta bandi bana yari yakagize avuga ko ntacyo yabizvugaho.

    Tidjara Kabendera uri hejuru y'imyaka 40 yavuze ko kugeza n'ubu hari abagabo benshi bamutereta asaba abagore bubatse ingo kwitwararika kugira ngo bazubake zikomere. Yagize ati 'Aho ukora baba bahari aho ugenda muri karitsiye baba bahari, ni benshi nonese nk'ubu uyu munsi navuga ngo ni bangahe? Ni benshi ntabwo bashira. Akanimero iyo akabonye, Instagram zateye, izo Facebook, n'abo utazi baba bahari ariko ibyo ngibyo umuntu ahura nabyo cyane cyane igitsinagore'.

    Yavuze ko ubu hari umuntu ufite imyaka 40 usenya urugo rwe hejuru y'ubusa kubera ko wenda hari umusore hanze w'imyaka 25 abyaye wamwandikiye amagambo meza cyangwa se wamuhaye 'Care' (wamwitayeho). Yakomeje avuga ko ibi bihari asaba abubatse ingo kutiroha muri izi ngeso abibutsa ko icy'ingenzi ari ukugira indangagaciro.

    Yakomeje avuga ko ubu usanga hari abararuka bakuze baba batarabikoze mu buto. Yasabye ababyeyi kumenya ko ari ababyeyi ntibagendere muri izi nzira bavuga ngo njyewe ndi mwiza, ndacyambara ipantaro ikamfata, mini n'ibindi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-tidjara-kabendera-yahishuye-ikintu-gikomeye-cyatumye-atandukana-n

  • Zlatan Ibrahimovic ari mu mazi abira kubera ikosa rikomeye aherutse gukora #rwanda #RwOT

    Zlatan Ibrahimovic ashobora guhagarika umupira igitaraganya naramuka ahamwe n'ibi byaha kuko bishobora gutuma ahagarikwa mu mupira imyaka 3 kandi amaze kugira imyaka 40.

    Amakuru aturuka muri Sweden avuga ko hari imikoranire uyu rutahizamu yagiranye na kompanyi ikora ibyo gutega ku mikino kandi bitemewe mu mupira w'amaguru.

    Iyi kompanyi Ibrahimovic ashinjwa gukorana nayo mu mujyi wa Stockholm yitwa AB ndetse umugabane ungana na 10 % wayo ufitwe na Bethard ikigo gicuruza imikino y'urusimbi gifite icyicaro muri Malta.

    Ikinyamakuru Aftonbladet kivuga ko n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Sweden ryari rimaze imyaka 3 rizi iby'iki kibazo.

    Amakuru avuga ko iyi ariyo mpamvu yatumye Zlatan Ibrahimovic adahamagarwa mu ikipe y'igihugu mu gikombe cy'isi cya 2018 nubwo yari yemeye kugaruka nubwo yari yaramaze kuyisezeramo.

    Amakuru avuga ko FIFA na UEFA ziyemeje kwinjira cyane muri iki kirego kugira ngo zifatire ibihano bikarishye uyu Ibrahimovic kugira ngo n'abandi bakinnyi babonereho.

    FIFA na UEFA ntizemerera na gato abakinnyi kugira aho bahurira na kompanyi zicuruza imikino y'amahirwe.

    Bivugwa ko Zlatan Ibrahimovic yakoranye n'iyi kompanyi ku mukino AC Milan yakinnye muri Europa League na Shamrock Rovers muri Nzeri 2020 n'uwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi igihugu cya Sweden cyakinnye na Georgia mu kwezi gushize.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zlatan-ibrahimovic-ari-mu-mazi-abira-kubera-ikosa-rikomeye-aherutse-gukora

  • Dr Kayumba Christopher yirukanywe mu nzu yakoreragamo –

    Dr Kayumba ni umugabo wubatse izina rikomeye mu itangazamakuru ry’u Rwanda binyuze ku busesenguzi akora no mu kuba yaramaze igihe kinini ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho.

    Gusa mu minsi mike ishize, izina rye ryakunze guhuzwa n’inkuru zivuga ku myitwarire ye nyuma y’uko yagiranye amakimbirane na Polisi mu 2018, agakurikirwa n’uko yaje gutabwa muri yombi azira guteza akaduruvayo ku Kibuga cy’Indege akanabifungirwa umwaka. Ubu ibiheruka ni inkuru z’abakobwa benshi bamushinja kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, Ikinyamakuru cye, The Chronicles, cyanditse ku rukuta rwacyo rwa Twitter ko inyubako ya mubyara we yari yarakodeshejemo ibiro yayisohowemo kandi bigakorwa nta kirarane cy’ubukode afite.

    Iyo nyubako yitwa Yyussa Plaza iherereye i Remera ahazwi nko kwa Lando, ni yo Kayumba yari afitemo ibiro bya Sosiyete ye itanga serivisi z’ubujyanama ari naho ihuriro rye rya Politiki yise “Rwandese Platform for Democracy (RPD)” yari yarashinze mu kwezi gushize ryakoreraga.

    Iyi nyubako icungwa na murumuna wa Kayumba, byumvikane neza ko ari ubushabitsi bw’abantu bo mu muryango umwe. Nta mpamvu n’imwe yigeze ivugwa yaba yaratumye Kayumba akurwa mu nyubako akoreramo, nawe ubwe mu butumwa ikinyamakuru cye cyatambukije ntihigeze havugwa uko byagenze.

    Nyuma yo gushinga uru rubuga rwa Politiki, hatangiye gusakara amakuru menshi ku buzima bwite bwa Dr Kayumba, uhereye ku wari umunyeshuri we Fiona Muthoni Ntarindwa wamushinje kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Ubwo inkuru y’iri hohoterwa yajyaga hanze, uwitwa Kamaraba Salva wabisakaje, yavuze ko inkuru ya mugenzi we ushinja Dr Kayumba kumufata ku ngufu yasembuwe n’umurongo uyu mugabo yatangaje ko ihuriro rye rya politiki rishingiyeho.

    Mu mirongo migari ya politiki ye, avuga ko RPD yimakaje u Rwanda rugendera kuri demokarasi, rutekanye kandi rwuje ubwisanzure. Mu butumwa bwa Kamaraba agira ati “Ibi bihabanye n’ibikorwa bye. Nta kimwe muri ibyo yimakaza kabone n’umutuzo w’abandi.”

    Byahise bibyutsa inkuru y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga muri Nzeri 2018 ya Kayumba ubwo hari ku wa Gatandatu mu gitondo ku munsi w’umuganda, Polisi ikamufatira ku muhanda wa Rwandex imushinja gutwara ikinyabiziga yasinze.

    Uwo munsi Kayumba yifashishije Twitter, yandika ubutumwa bukomeye avuga ko kuva mu 2012, buri gihe iyo atwaye imodoka, Polisi imuhagarika ‘ikamuhimbira ibyaha’.

    Polisi yaje kumusubiza, iti “Dr Kayumba ni umusinzi usanzwe kandi abangamiye rubanda. Polisi izakora ibishoboka ngo asubire ku murongo, nta kindi. Nta gusaba imbabazi. Ntabwo ashobora guhindanya isura ya Polisi ngo ntabiryozwe. Nashaka agende avuga ibyo ashaka.”

    Imyitwarire nk’iyi inengwa na benshi yaje gukomeza mu mwaka wakurikiyeho ubwo yafatirwaga ku Kibuga cy’Indege bikavugwa ko yateye hejuru inzego z’umutekano azibwira ko agiye kugishwanyaguza.

    Byaje gutuma afungwa amara umwaka muri Gereza ya Mageragere ari nabwo yavagamo agatangira ibikorwa bya politiki byatumye noneho bongera kwitsa ku myitwarire ye.

    Umwe muri bo yagize ati “Ni umuntu wabaye imbata z’inzoga kugeza n’ubu. Ni umuntu wananirwaga kwicyura ngo yigeze mu rugo mu gitondo, umuntu wahanganye na Polisi y’Igihugu, ubu arumva ko ashobora kuyobora u Rwanda. Ni ugukomeza inzira y’ubusinzi. Uko ukomeza kunywa, ni uko inzoga ikwinjira wese. None ubu arashaka kuyobora abantu mu cyerekezo cya politiki? Ni urwenya.”

    Ku rundi ruhande, hari abahuje imyitwarire ye no kuba muramu we yarafashe umwanzuro wo kumukura mu nzu byaba bifitanye isano n’ibikorwa bye.

    Mu nkuru ikubiyemo ibitekerezo bye ku myitwarire ya Kayumba, Sebisaho Laurien yagize ati “Hazagire umuntu wibutsa Dr Kayumba ko muramu we wafunze inzu yakodeshaga muri Yyussa Plaza ari Umunyarwanda. Niba umusinzi wifitemo no gufata ku ngufu atagira isoni zo kuyobya abantu abahamagarira kwinjira muri RPD, ni kuki nyir’inzu yatinya kuyimusohoramo?”.

    Ikindi cyavuzwe ku myitwarire ya Kayumba nyuma yo gushinga ishyaka, ni uko ari umugabo wakunze kugirana ibibazo n’uwari umugore we wamushinjaga kumuhoza ku nkeke no kumukubita kugeza ubwo batandukanye.

    Kayumba aherutse kubwira itangazamakuru ko abavuga ku myitwarire ye muri iyi minsi, bafite uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo.

    Ati “Njye ibyo nkora n’ibyo nigishaga, harimo uburenganzira bw’umuntu bwo gutekereza akanavuga icyo atekereza. Iyo ubyemera gutyo, ntabwo bivuga ko bazajya bakubwira ibyo ushaka gusa, uburenganzira bwo kuba umuntu yavuga icyo ashaka, babushyiriyeho ko hari ibyo umuntu azavuga ntibigushimishe. Njye nta kibazo mbibonamo, uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina.”

    Imyitwarire y’abantu bashya muri Politiki ikunze gushyirwa ku karubanda

    Kugaruka ku myitwarire y’umuntu utangiye urugendo rwa Politiki si bishya mu Rwanda, kuko na henshi ku Isi byagiye biba. No mu buzima busanzwe, usanga abantu bakunda kugaruka ku mateka ya muntu, nubwo hari ababifata nko kwibasira umuntu.

    Muri Politiki ho, ni ibisanzwe. Urugero, mu gihe François Hollande yari atangiye gahunda yo kwiyamamariza u Bufaransa, hatangiye gukwira inkuru zivuga ku rukundo rwo hagati y’amaguru rwe n’umukinnyi wa filimi witwa Julie Gayet.

    Ibinyamakuru byinshi byo mu Bufaransa, byakwije inkuru zivuga ko Hollande yacaga inyuma umugore we Valerie Trierweiler kugeza n’aho umunsi umwe yamusize mu bitaro akajya kugira uko yigenza ku ruhande.

    Nibura urebye nko mu baperezida bayoboye u Bufaransa kuva mu 1974, barindwi muri bo bavuzweho ibikorwa by’ubusambanyi no guca inyuma abo bashakanye, kandi byose byagiye hanze mu minsi babaga batangiye urugendo rubinjiza muri Politiki.

    Donald Trump na we ibintu nk’ibi byamuvuzweho mu 2016 ubwo yiyamamazaga, maze mu itangazamakuru rya Amerika hakwiramo inkuru zivuga ku bikorwa bye byaba iby’ubusambanyi, kugura indaya, gufata ku ngufu no guhohotera igitsina gore.

    Icyo gihe nibura abagore 26 bamushinje kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina guhera mu 1970.

    Benshi mwibuka ibyabaye kuri Brett Kavanaugh, umunyamategeko w’umunyamerika wakirijwe ibirego byo gufata ku ngufu abagore barenga batatu mu mwaka ushize mu gihe yari akimara gutoranyirizwa kuba umwe mu bacamanza b’urukiko rw’ikirenga rwa Amerika.

    Katie Hill, Roy Moore n’abandi benshi ni abanyepolitiki bo muri Amerika bagiye baregwa ibikorwa bifitanye isano n’imyitwarire idahwitse, kandi byose bikazamuka mu gihe bitegura kwiyamamariza umwanya runaka muri politiki.

    Umusesenguzi Robert Mugabe mu kiganiro aherutse kugirana na Shene ya Youtube ya Real Talk Channel, yavuze ko umuntu ugiye muri politiki ashaka kujya ku butegetsi aba akwiriye kwitegura kunyura mu bikomeye.

    Ati “Niba ushaka kugera ku butegetsi, garagaza ko wanyura mu itanura.”

    Uku kugaruka ku mateka y’umuntu winjiye muri Politiki, byakunze kugaragazwa nk’uburyo bwo gusesengura imyitwarire ye, kugira ngo niba hari n’abamuyoboka, babikore bazi neza uwo ari we, hato ejo n’ejo bundi batazasanga ibyo yigisha bitandukanye n’uwo ariwe.

    Mu 2018, Dr Kayumba yagaragaye mu muhanda ari kujya impaka na Polisi yari imufashe imushinja gutwara imodoka yasinze

  • Umuhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana yahawe gatanya kubera kumara imyaka 21 atemera ko batera akabariro #rwanda #RwOT

    Muri rubanza rwatangaje benshi mu banya Tanzania mu minsi ishize,uyu muhanzikazi yavuze ko atakomeza kubana n'umugabo we bamaze imyaka 21 babana atazi uko batera akabariro.

    Uyu mugabo Zabron ngo yarwaye indwara yitwa cryptorchidism,ituma udusabo tw'intanga tutaba mu mwanya watwo ari nabyo bituma nyiri uyirwaye adatera akabariro.

    Ubwo yatangaga ubuhamya mu rukiko,uyu muhanzikazi yatangaje ko mu myaka 21 amaze abana n'umugabo we batigeze batera akabariro kubera iyi ndwara cryptorchidism ndetse agaragaza ibimenyetso.

    Ubu burwayi budakunze kubaho,bwibasira cyane abana b'abahungu bavuka badashyitse.

    Umuntu urwaye cryptorchidismntashobora kubyara kuko nta ntanga uba ufite kuko zikorwa n'udusabo tw'intanga.

    Umucamanza witwa Mwinyiheri Kondo niwe wafashe umwanzuro wo gutandukanye aba bombi kuko ngo umubano wabo udahuje n'intego yo kurushinga.

    Urukiko rwategetse ko aba bombi bagabana imitungo bakoreye mu gihe cyose bamaze babana.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuhanzikazi-w-indirimbo-zihimbaza-imana-witwa

  • Umunyamidelikazi Naomi Campbell yashize ahagaragara Inzu yakataraboneka iherereye muri Kenya yerekana urukundo afitiye umuco w'Afurika [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amashusho yanyujijwe ku kinyamakuru Architectural Digest agaragaza uyu munyamideli ari gutembera iyi nzu ye y'ubwiza buhebuje. Yubatse mu buryo bwa Kinyafurika ndetse akaba yemeje ko ibyinshi mu biyitatse byakorewe muri Kenya n'ahandi hantu hatandukanye muri Afurika.

    Naomi Campbell ni umunyamideli wubatse izina kuva ku myaka 15 ishize. Yagiye akora mu kumurika imyenda ndetse no kwamamaza mu bigo bikomeye nka Fendi, Kim Jones, Palais Brongniart n'ibindi.

    Ku myaka 50 afite, 35 yayimaze akora ibijyanye n'imideli. Kimwe n'abandi bamaze igihe bakora bagira igihe cyo kuruhuka we, yahisemo kubaka muri Malindi inzu y'akataraboneka kugira ngo azajye ayiruhukiramo.

    Uyu munyamideli kuri ubu ni we Ambasaderi w'Ubukerarugendo muri Kenya. Yavuze ko Malindi ari agace yakunze akikageramo bwa mbere mu 1990 ahita afata icyemezo cy'uko azahubaka inzu.

    Naomi yabwiye Archictural Digest ko yahisemo kubaka inzu yo kuruhukurimo muri Kenya kuko ari igihugu akunda, ndetse muri rusange akunda Afurika kuko igaragaramo ubugeni n'ubukorikori butangaje.

    Ati 'Nkunda ibintu byose byo ku Mugabane wa Afurika ariko hari igihugu nkunda kurusha ibindi nashatse kubigaragaza. Buri hantu kuri uyu mugabane hafite uburyo hatangajemo.'

    Naomi yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye byo muri Afurika, akaba aheruka no mu Rwanda ubwo yitabiraga umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi wabaye mu 2019.









    Refe:TV, B., & TV, B. (2021). Go on a Tour of Naomi Campbell's Luxurious, Airy Villa in Kenya. Retrieved 15 April 2021, from https://www.bellanaija.com/2021/04/architectural-digest-naomi-campbell/

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamidelikazi-naomi-campbell-yashize-ahagaragara-inzu-yakataraboneka

  • U Rwanda rugiye kongera gukora ibarura rusange ry'abaturage – #rwanda #RwOT

    Iribarura riteganyijwe gutangira mu mwaka utaha wa 2022, nk'uko byatangajwe mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, iyobowe na Perezida Kagame.

    Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ni umwe mu mishinga y'ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n'ubukungu n'imibereho yabo ya buri munsi.

    Ibarura Rusange riheruka muri Kanama 2012, ryagaragaje ko u Rwanda rwari rutuwe n'abaturage 10, 537,222 abantu biyongereryeho 2, 6% ugereranyije no mu 2002 aho abatuye u Rwanda bari 8,128,553.

    Kugeza ubu ikigereranyo cy'Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko kugeza ubu abanyarwanda bagera kuri miliyoni 13.

    Ni ibarura ryagaragaje ko uburyo abaturage bagenda biyongera ku mwaka, Intara y'Iburasirazuba igaragaza igipimo cya 4,3%, ikurukirwa n'Umujyi wa Kigali ufite igipimo cya 4%, Intara y'Amajyepfo ifite 2,3%. I Ntara y'Uburengerazuba ifite 1,9%, iza ku mwanya wa nyuma n'Intara y'Amajyaruguru ifite 1%.

    Biteganyijwe ko ibarura rusange ry’abaturage rizakorwa mu 2022


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kongera-gukora-ibarura-rusange-ry-abaturage

  • Mu guhashya abasambanya abana hasabwe imbaraga nk'izitabajwe hahashywa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane mu nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, inama yabereye kuri Epic Hotel mu Karere ka Nyagatare, ikitabirwa n'inzego zitandukanye.

    Umugenzuzi Mukuru w'Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), Rose Rwabuhihi, yavuze ko impamvu hakigaragara abangavu basambanywa bagaterwa inda, ari uko buri wese mu bagize umuryango Nyarwanda atarahaguruka ngo yumve ko kwangiza umwana n'iyo yaba umwe bimugiraho ingaruka.

    Yagize ati 'Ni ikibazo gikomeye gikwiriye kwitabwaho na buri wese. Buri muntu wese akwiriye kumva ko bimureba yaba umwana yaba umukuru, umugore cyangwa umuyobozi.'

    Rwabuhihi yavuze ko hashyizwemo imbaraga zo kurwanya abana basambanywa nk'izashyizwe mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, ikibazo cyakemuka byihuse.

    Ati 'Ubu dufite icyorezo cya Covid-19, twese turumva kitureba. Niduhagurukira kiriya kibazo nacyo tukakigira icyacu, buri wese akumva kimureba akumva ko ububi bwacyo bungeraho, bukugeraho, ko ari ikintu cyugarije igihugu, icyo gihe tuzagitsinda.'

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abayobozi b'Amadini n'Amatorero mu gihugu, Rwanda Religious Initiative, Bishop John Rucyahana, yavuze ko amadini n'amatorero afite uruhare rukomeye mu guhashya isambanywa ry'abana kuko ababikora n'ababikorerwa ari abayoboke bayo.

    Yavuze ko habayeho kudohoka no kurangara kw'abayobora amadini n'amatorero kuko mu nshingano zabo harimo n'imibereho myiza y'abo bashinzwe.

    Ati 'Abanyamadini bararangaye cyangwa se ntibakomeje guhishurirwa icyo Bibiliya ivuga. Gucungurwa ni ukwizera kugutera ubugingo kandi kwa gucungurwa kubamo gukora icyo Imana yakugeneye kugira ngo ukigereho. Gucungurwa k'umuryango Nyarwanda ni ugucungurwa n'urubyaro rwabo rugacungurwa. Abanyamadini ni no kutamenya inshingano zose ngo zihuzwe zizanire abo bayobora agakiza.'

    Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko icyuho gituma hari abana bagisambanywa n'abahohoterwa gituruka ku mbaraga nke z'inzego z'ibanze guhera mu miryango no ku midugudu.

    Yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga buzatuma mu kwezi kumwe hazaba hagize igikorwa kuri icyo kibazo.

    Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z'imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 abangavu batewe inda z'imburagihe bari 17.337, muri 2018, umubare w'abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19.832, mu gihe imibare y'abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y'ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656. Iyo mibare yakomeje kwiyongera mu mwaka ushize ubwo Isi n'igihugu byarimo bihashya Covid-19.

    Guverineri Gasana yavuze ko bihaye ukwezi kumwe ngo babe bagize icyo bakora ku kibazo cy’isambanywa ry’abana n’abahohoterwa

    Bishop Rucyahana yavuze ko abanyamadini bafite uruhare runini mu kuba abana bagisambanywa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-guhashya-abasambanya-abana-hasabwe-imbaraga-nk-izitabajwe-hahashywa-covid-19

  • One Acre Fund igiye gutanga inkoko zisaga ibihumbi 22 ku borozi 40 – #rwanda #RwOT

    Iyi mishwi y'inkoko izatangwa binyuze mu mushinga wa One Acre Fund-Tubura wiswe 'The Broiler chicken pilot' izafatanyamo n'Umuryango Afrisol uzajya ugura izi nkoko zamaze gukura.

    Ni gahunda igiye kuba ku nshuro ya gatatu aho One Acre Fund-TUBURA, itanga imishwi y'inkoko iba imaze umunsi umwe, umuturage agahabwa imishwi, ibiryo byayo ndetse n'imiti nkenerwa kugira ngo itazagira ikibazo.

    Nyuma y'iminsi 42, ni ukuvuga ibyumweru bitandatu iyi mishwi iba imaze gukura ku buryo Afrisol iyigura. Umworozi ni we uhabwa amafaranga yose uvanyemo aba yaguzwe umushwi, ibiryo n'imiti.

    Imishwi y'umunsi umwe ishobora kongera ibilo byumubiri 400% mu byumweru bibiri bya mbere iyo yagaburiwe neza ndetse ikanywa amazi.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Amasoko muri One Acre Fund, Myles Ewen, yavuze ko izi nkoko zikura vuba ariko bisaba ubwitange mu kuzitaho.

    Yagize ati 'Izi nkoko zishobora gukura no kororoka vuba ariko ntabwo bivuze ko byoroshye. Aborozi basabwa gukora cyane kandi bakitondera ibidasanzwe bijyanye n'imibereho y'inkoko.'

    Umuyobozi Mukuru wa Afrisol, Ruvimbo Chikwava, yavuze ko bishimiye gufatanya na One Acre Fund mu guteza imbere abahinzi borozi b'Abanyarwanda.

    One Acre Fund igiye gutanga inkoko zisaga ibihumbi 22 ku borozi 40


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/one-acre-fund-igiye-gutanga-inkoko-zisaga-ibihumbi-22-ku-borozi-40

  • Guverineri Kayitesi yagarutse ku mwaka amaze mu nshingano n'ibikorwa byitezweho guhindura Amajyefo – #rwanda #RwOT

    Ni ibihe bitoroheye abayobozi ku buryo bw'umwihariko, kuko byabasabye kurara amajoro, kumvisha abaturage ko bagomba kwambara agapfukamunwa n'amazuru, abo mu bice by'icyaro nabo basobanurirwa uburyo bagomba gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune ndetse n'izindi mpinduka nyinshi kandi zidasanzwe zazanywe n'iki cyorezo.

    Ibi, Kayitesi Alice wagizwe Guverineri w'Intara y'Amajyepfo muri Gicurasi 2020, arabizi neza kuko yahawe izi nshingano n'Umukuru w'Igihugu ubwo icyorezo cyari kimaze amezi abiri gusa kigeza mu Rwanda. Ni ibintu avuga ko byamusabye gukora cyane, akagendera ku cyerekezo gishyirwaho n'inzego nkuru z'igihugu zirangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Guverineri Kayitesi yagarutse kuri bimwe mu byo yishimira amaze kugeza ku Ntara y'Amajyepfo mu gihe cy'umwaka amaze ayiyobora, ibikorwa by'iterambere biteganyijwe mu bihe biri imbere ndetse n'ubuzima bwe bwite.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko yishimira ko mu myaka yashize Intara y'Amajyepfo yazaga inyuma mu kwesa imihigo ariko ubu by'umwihariko ubwo haherukaga gutangazwa imihigo iyi yaje mu myanya y'imbere ndetse na tumwe mu turere twayo tuza mu myanya y'imbere.

    Mu mwaka w'imihigo wa 2020, Akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa mbere mu gihugu hose ndetse n'utundi dutatu tuza muri dutanu twa mbere mu gihugu. Uku kwesa imihigo ngo bijyana n'impinduka zigaragara mu iterambere ry'abaturage.

    Ati 'Twishimira ko igipimo cy'uburyo abaturage bacu bashobora kwivuza, Intara y'Amajyepfo niyo iri imbere kandi n'uturere twayo utwinshi turi hejuru ya 90%, ni intambwe ishimishije kuko gutunga abaturage batabasha kurwara ngo bivuze biboroheye ni ikibazo ndetse rimwe na rimwe hari n'igihe bibakururira mu bukene kuko hari ubwo ashobora kurwara adafite ubwisungane mu kwivuza bikaba ngombwa ko agurisha ibyo atunze byose ngo yivuze.'

    Guverineri Kayitesi yavuze kandi ko ibijyanye no kwizigamira mu kigega Ejo Heza, abaturage bo mu Ntara y'Amajyepfo bakomeje kumva akamaro kabyo kuko nibura uturere tune twose twari tugeze kuri 85% mu mpera za Werurwe. Ni mu gihe akarere kari inyuma kari kageze hejuru ya 65%.

    Ati 'Ariko kandi turakomeje turakataje ntabwo twari twahagarika.'

    Yakomeje avuga muri uyu mwaka ushize yibanze ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, ibibazo birimo akarengane, gutanga serivisi nziza kandi ku gihe no kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi.

    Guverineri Kayitesi avuga ko mu bindi bikorwa yibanzeho muri uyu mwaka harimo guhangana n'ibibazo by'ingengabitekerezo ya Jenoside aho hagiye hakorwa ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubwiyunge byose bigamije kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Ubushinjacyaha bw'u Rwanda buherutse gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ishusho y'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize, aho Intara y'Amajyepfo yaje mu myanya y'imbere mu kugira abantu benshi bakurikiranyweho ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y'Ingengabitekerezo ya Jenoside angana 262. Guverineri Kayitesi avuga ko imbaraga zashyizwemo mu kurwanya iyi ngengabitekerezo zitezweho umusaruro muri ibi bihe n'ibizaza.

    Ibikorwa birivugira…

    Mu Ugushyingo 2017, nibwo Kayitesi Alice yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, nyuma y'imyaka ibiri [Muri Gicurasi 2020] agirirwa icyizere n'Umukuru w'Igihugu amushinga kuyobora Intara y'Amajyepfo ndetse muri Werurwe 2021, ubwo hakorwaga impinduka mu bayobozi b'Intara Kayitesi yongera kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora Amajyepfo.

    Ni inshingano zitari zoroshye kuri Kayitesi wabaye umwarimu ndetse agakora mu bijyanye n'umutekano mu Karere ka Muhanga, kuba yari avuye ku kuyobora akarere kamwe ka Kamonyi agahabwa Intara yose igizwe n'Uturere umunani [Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Muhanga, Kamonyi na Ruhango].

    Mu gihe kigera hafi ku mwaka amaze ayobora Intara y'Amajyepfo, Guverineri Kayitesi yavuze ko hari ibikorwa bikomeye yari afite nk'umuhigo w'ibyihutirwaga yagombaga kugeza ku baturage b'iyi ntara afatanyije n'izindi nzego kandi yishimira ko ibitararangira nabyo bigeze ku kigero gishimishije.

    Muri Kamonyi hubatswe umuhanda wa Kaburimbo Gihara- Nkoto aho imirimo yo kuwubaka igeze kuri 50%, mu gihe umuhanda wa Bishenyi- Charity Eye Hospital wo warangije kubakwa.

    Mu karere ka Muhanga hubatswe umuhanda Cyakabiri- Misizi – Ruvumera, mu gihe muri aka karere hari kubakwa Ibitaro bya Nyabikenke kuri ubu bigeze kuri 90%.

    Imibare itangwa n'Intara y'Amajyepfo igaragaza kandi ko mu Karere ka Nyanza hamaze kubakwa uruganda rw'insinga z'amashanyarazi aho kuri ubu imirimo yo igeze kuri 80%.

    Mu Karere ka Gisagara naho ntibasigajwe inyuma mu bikorwa by'iterambere umuhanda wa kaburimbo Huye- Gisagara wararangiye, uruganda rw'amashanyarazi akoresha Nyiramugengeri rugeze kuri 98% rwubakwa mu gihe gukora igerageza byatangiye mu mpera Werurwe 2021.

    Guverineri Kayitesi kandi yavuze ko hubatswe umuyoboro w'amazi ugeza amazi meza mu mirenge ya Nyanza, Kigeme, Kansi, Mugombwa na Mukindo, ndetse imirimo yo kubaka uwo muyoboro munini yararangiye hakaba hategerejwe ko hakemuka ibibazo biri mu muyoboro uturuka Nyaruguru undi ufatiraho ubundi abaturage bagatangira kuvoma amazi meza.

    Mu Karere ka Nyaruguru hari kubakwa Ibitaro bya Munini aho imirimo yo kubyuka igeze kuri 98% naho muri Nyamagabe ho umuhanda wa kaburimbo Huye-Kitabi ukaba wararangiye kubakwa.

    Guverineri Kayitesi avuga kandi ko gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage yashyizwemo imbaraga aho muri uyu mwaka ushize imirenge irindwi yose yari isigaye itarabona amashanyarazi mu ntara byararangiye, ubu baracana.

    Abaturage batuye mu gice kinini cy'Intara y'Amajyepfo batunzwe n'ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi ndetse kuri ubu n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, RAB, gisigaye gikorera muri iyi Ntara, Ibintu Guverineri Kayitesi abonamo amahirwe adasanzwe.

    Ati 'N'ubwo ari ikigo kitureberera twese nk'igihugu ariko twe twungukiramo byinshi kuko ari abaturanyi bacu ba bugufi. Hari byinshi badufasha nk'inama bagiye batugira, kudufasha kubonera imbuto ku gihe, kureba igishobora kuzamura abaturage bacu. Tukaba tubona ibihembwe bibiri by'ihinga twasoje byagenze neza kandi abaturaga bacu bakaba bashishikarizwa kwitabira ubuhinzi Bizana amafaranga.'

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu bihe biri imbere hari imishinga myinshi izongera ubukungu bw'Intara irimo umushinga w'Umuhora wa Kaduha-Gitwe, uhuza imirenge 10 mu turere dutatu ahazakorerwa ibikorwa bikomatanyije bigamije kuzamura ako gace.

    Mu bikorwa biteganyijwe kuhakorerwa harimo guhinga kijyambere, ubworozi bwa kijyambere kandi butanga umusaruro, gushyirayo inganda zitunganya ibizaba bihakorerwa, ibihingwa bibazanira amafaranga birimo za Makadamiya n'ibindi byinshi bizahindura imibereho myiza y'abaturage.

    Hari umushinga wiswe 'Amayaga Green' witezweho kongera gusubiranya igice cy'Amayaga cyari kimaze kuba ubutayu kubera kutagira amashyamba.

    Guverineri Kayitesi ati 'Hari n'indi mishinga migari kandi iyo yose uko nyivuga niko itanga akazi ku baturage nabo bakagenda biteje imbere bahereye ku mafaranga bakorera muri iyo mishinga.'

    Ibi n'ibindi bikorwa byinshi bizajyana no kubungabunga umutekano w'abaturage kugira ngo ibyo bakora niba bahinze babashe gusarura mu mutekano, ni bimwe mu byo Guverineri Kayitesi avuga ko bizahindura imibereho y'abatuye Amajyepfo.

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze kandi ko hari ibindi bikorwa bikomeye abaturage b'iyi ntara bemerewe na Perezida Kagame, byose nk'urwego rw'intara ngo bizakomeza gukurikiranwa ko bikorwa kandi bikagera ku baturage mu gihe cyagenwe.

    Incamake ku buzima bwa Guverineri Kayitesi

    Kayitesi Alice yavukiye mu Mudugudu wa Rwimbogo, Akagari ka Munazi, Umurenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga. Amashuri abanza yayize muri uyu murenge, ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire Remera Rukoma, asoreza muri Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi i Muhanga.

    Yize uburezi muri Kaminuza y'Abadivantisite izwi ku izina rya AUCA [Adventist University of Central Africa], aza kurangiriza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] muri Mount Kenya aho yigaga ibijyanye no gucunga imishinga.

    Ni umubyeyi w'Umukirisitu Gatolika, ukunda gusenga no gukora cyane. Akaba afite umugabo n'abana batatu kuri ubu akaba we n'umuryango we batuye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

    Ni umuntu utajya ucika intege ndetse ngo mu bimufasha mu rugendo rwe kuva akiri muto kandi bikomeje kumufasha ari ukurebera ku mpanuro ndetse n'ibikorwa by'Umukuru w'Igihugu.

    Ati 'Impanuro ze nyinshi guturuka nkiri muto ziranyubaka, ni urugero rwiza cyane rwo gukurikira kandi rukaguha umurongo mwiza. Ikindi ntabwo njya nshika intege, biragoye ko mbona ko ikintu kidashoboka ahubwo nshakisha inzira nyinshi zishobora kuba zabasha kukingezaho. Ntabwo numva ko niba bidakunze mu nzira imwe mpita ncika intege ngo numve ko byose bidashoboka.'

    Guverineri Kayitesi agira inama urubyiruko by'umwihariko abakobwa bakiri mu myaka y'ubwangavu kumva ko bashoboye bityo bakaboneraho kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n'igihugu cyabo gikomeje kwimakaza uburinganire no gutanga amahirwe angana ku bakobwa n'abahungu.

    Ati 'Abana b'abakobwa barashoboye, umugore arashobora, ibyo musaza we ashobora gukora nabo babikora icya mbere ni ukutitinya, ni ukwitunyuka. Ariko kandi dufite amahirwe angana, ntawe ugihezwa ngo ni uko ari umukobwa ngo ni umugore, ngo ntabwo ashoboye. Ntawe ugipfukiranywa.'

    Iyo atari mu nshingano ze akora siporo yo kugenda ndetse undi mwanya muto abona akawuharira umuryango we no kuba hafi y'abana be n'abavandimwe.

    Guverineri Kayitesi yatangaje ko kuva kera, impanuro z’Umukuru w’Igihugu arizo zagiye zimufasha mu buzima bwe

    Video: Mucyo Serge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-kayitesi-yagarutse-ku-mwaka-amaze-mu-nshingano-n-ibikorwa-byitezweho