Category: Uncategorized

  • Mageragere: Uko gutuzwa mu mudugudu w’icyitegerezo byahinduye ubuzima bw’abarokotse Jenoside (Video) –

    Umudugudu w’Icyitegerezo wa Rugendabari umaze imyaka itatu utujwemo imiryango 80 irimo 58 yarokotse Jenoside mu 1994. Urimo ibikorwa remezo bitandukanye nk’ivuriro, amashuri y’incuke, amazi ndetse n’amashanyarazi.

    Bamwe mu batujwe muri uyu mudugudu baganiriye na IGIHE, bavuze ko mbere yo kuwutuzwamo bari babayeho nabi kuko nta hantu ho kuba bari bafite.

    Mu buhamya bwabo bavuga ko mbere yo gutuzwa muri aka gace bahoraga birukanwa mu nzu kubera ko babaga babuze amafaranga yo kuzishyura bagashimangira ko iyi midugudu yababereye igisubizo cy’ubuzima bwabo.

    Umubyeyi w’abana babiri witwa Mukanziza Léa yavuze ko gutuzwa muri uyu mudugudu w’icyitegererezo byamuhinduriye ubuzima.

    Yagize ati “Wampinduriye byinshi mu rwego rw’imibereho no mu mibanire n’abandi kuko mbere ntarabona inzu nari mfite ibibazo byinshi harimo inzara kubera igihe cyo gushakisha imibereho twabaga turwana n’ibindi bibazo byinshi. Birimo kwiheba no guhorana agahinda twaterwaga n’imibereho yo kwishyura inzu no gucunaguzwa igihe amafaranga yo kuzishyura yabuze.”

    Bizimana Etienne yavuze ko kuba yarahawe inzu yo kubamo byamufashije gutunga umuryango we nk’uko bikwiye kuko mafaranga hafi ya yose yakoreraga yashiriraga mu bijyanye no kwishyura inzu yari atuyemo.

    Ati “Uyu mudugudu wangiriye akamaro kenshi kuko kuva Jenoside irangiye imyaka 23 yose nabayeho nkodesha kandi mfite abana batatu, nahembwaga ibihumbi 60 Frw nkishyura inzu ibihumbi 40 Frw noneho ibihumbi 20 Frw bisigaye nkaba aribyo mpahamo ku buryo wasangaga nyir’inzu buri gihe ari kunyishyuza kuko hari n’ubwo natindaga kuyamuha kugira ngo ngure ibintu byangombwa.”

    Kayitare Innocet na we avuga ko nyuma yo gutuzwa muri uyu mudugudu w’icyitegererezo bakanigishwa kwikorera uturima tw’igikoni ubu babayeho neza.

    Ati “Uyu mudugudu waduhinduriye ubuzima bwacu pe kuko mbere twabagaho mu buzima bugoye bwo gukodesha ariko ubu byarahindutse twamenye kubaka uturima tw’igikoni. Iyo dukeneye ikintu cyo kurya ni ho tugikura ivuriro bararitwegereje yewe n’abana b’incuke aha bahafite ishuri mbese uyu mudugudu waduhinduriye ubuzima mu buryo bugaragara.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko uyu mudugudu w’icyitegererezo hari icyo wahinduye ku mibereho y’abarokotse Jenoside bawutujwemo.

    Ati “Iyo witegereje usanga koko kubona inzu baturamo byarabafashije cyane, barimo bariyubaka biranumvikana nta wabura gushima ko hari bamwe ubona bashakishije utuntu two gukora hari n’abashakiwe uburyo bwo korora. Harimo batanu borojwe inka, umuntu yavuga kuba batari bafite aho kuba ubu bakaba bahafite heza banafite uburyo bwo kwivuza bigaragaza ko ubuzima buri kugenda neza.”

    Yongeyeho ko ubuzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe muri uyu mudugudu bwahindutse ugereranyije n’uko bari babayeho mbere kuko hari n’ababa bafite bibazo bitandukanye bahabwa inkunga y’ingoboka n’ubwo iba atari nyinshi n’abakora muri VUP kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    Abarokotse Jenoside batujwe muri uyu mudugudu wa Rugendabari bavuze ko byabahinduriye imibereho

  • Rubavu: Abagabo babiri barashwe bagerageza kwinjira mu gihugu baciye mu kibaya –

    Abarashwe ni Manirahari Innocent wahise yitaba Imana na Ndirinde Emmanuel wakomeretse ukuguru. Bose baturuka mu Kagari ka Kinyanzovu.

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa Yine, bibera mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe.

    Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Lt Colonel Innocent Mpabuka, yasabye abaturage kwirinda guca mu nzira zitemewe kuko bishobora kubaviramo ibibazo.

    Ati “Ibintu byo guca mu mayira atemewe mubireke, hari abaduca mu jisho ariko ntituzabyihanganira, FDLR irahari murumva ko ari ikibazo kuko babonye muza uko mwiboneye nabo bazazamo. Mufite uburenganzira bwo kwambuka munyuze mu nzira zemewe, biriya bibangamiye umutekano mudufashe mubireke ntabwo twifuza kujya turasa abaturage bacu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yasabye abaturage kwirinda kunyura mu kibaya kuko baba biyemeje gufatwa nk’abanzi.

    Ati “Ibibera hano hirya murabizi ubu umutekano uba wahungabanye bitewe n’aba bagenzi bacu ntabwo bikwiye. Hano hari abantu bazwi bakora magendu, ibibaye murabibonye ariko nimugoroba urumva hari abandi bagiye. Ubushize twaraganiriye twumvikana ko nta muntu uzongera, murabona umwe yapfuye undi araswa ukuguru ibi ni ibigaragaza ko igihugu kirinzwe biriya ntaho bitaniye no kwiyahura. Ni mu ijoro ntawe ukuzi, uraje bakwitiranya n’umwanzi, umuntu unyura mu kibaya ntaho ataniye n’umwanzi iyo wemeye kubikora uba wiyambitse umwambaro we.”

    Aho aba bantu babiri barasiwe muri Gicurasi 2020 hari harasiwe umugabo w’imyaka 38 n’umugore uri hagati y’imyaka 30 na 35. Barashwe n’Ingabo z’u Rwanda ubwo barimo kugerageza kwambutsa urumogi bari bavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyaherukaga kurasirwamo umuturage tariki 26 Ukwakira 2020.

    Aba baturage barasiwe muri iki kibaya bakekwaho kuba abanzi b’igihugu

    Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Lt Colonel Innocent Mpabuka, yasabye abaturage guca mu nzira zitemewe ngo kuko bishobora kubaviramo ibibazo

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yasabye abaturage kunyura mu nzira ziboneye

  • Rubavu: Abagabo babiri barashwe bagerageza kwinjira mu gihugu baciye mu kibaya – #rwanda #RwOT

    Abarashwe ni Manirahari Innocent wahise yitaba Imana na Ndirinde Emmanuel wakomeretse ukuguru. Bose baturuka mu Kagari ka Kinyanzovu.

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa Yine, bibera mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe.

    Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n'igice cya Rutsiro, Lt Colonel Innocent Mpabuka, yasabye abaturage kwirinda guca mu nzira zitemewe kuko bishobora kubaviramo ibibazo.

    Ati 'Ibintu byo guca mu mayira atemewe mubireke, hari abaduca mu jisho ariko ntituzabyihanganira, FDLR irahari murumva ko ari ikibazo kuko babonye muza uko mwiboneye nabo bazazamo. Mufite uburenganzira bwo kwambuka munyuze mu nzira zemewe, biriya bibangamiye umutekano mudufashe mubireke ntabwo twifuza kujya turasa abaturage bacu.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yasabye abaturage kwirinda kunyura mu kibaya kuko baba biyemeje gufatwa nk'abanzi.

    Ati 'Ibibera hano hirya murabizi ubu umutekano uba wahungabanye bitewe n'aba bagenzi bacu ntabwo bikwiye. Hano hari abantu bazwi bakora magendu, ibibaye murabibonye ariko nimugoroba urumva hari abandi bagiye. Ubushize twaraganiriye twumvikana ko nta muntu uzongera, murabona umwe yapfuye undi araswa ukuguru ibi ni ibigaragaza ko igihugu kirinzwe biriya ntaho bitaniye no kwiyahura. Ni mu ijoro ntawe ukuzi, uraje bakwitiranya n'umwanzi, umuntu unyura mu kibaya ntaho ataniye n'umwanzi iyo wemeye kubikora uba wiyambitse umwambaro we.'

    Aho aba bantu babiri barasiwe muri Gicurasi 2020 hari harasiwe umugabo w'imyaka 38 n'umugore uri hagati y'imyaka 30 na 35. Barashwe n'Ingabo z'u Rwanda ubwo barimo kugerageza kwambutsa urumogi bari bavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyaherukaga kurasirwamo umuturage tariki 26 Ukwakira 2020.

    Aba baturage barasiwe muri iki kibaya bakekwaho kuba abanzi b’igihugu

    Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n'igice cya Rutsiro, Lt Colonel Innocent Mpabuka, yasabye abaturage guca mu nzira zitemewe ngo kuko bishobora kubaviramo ibibazo

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yasabye abaturage kunyura mu nzira ziboneye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abagabo-babiri-barashwe-bagerageza-kwinjira-mu-gihugu-baciye-mu-kibaya

  • Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z'umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane. #rwanda #RwOT

    Ijambo ryuzuyemo kurimanganya Bwana Sam Kutesa ejobundi yavugiye imbere yabagize Akanama ka Loni Gashinzwe Amahoro ku Isi, n'abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga muri Uganda, ryafashwe nko gutwika inzu ugahisha umwotsi. Uyu Ministri w'Ububanyi n'Amahanga yararahiye arirenga aratsemba, avuga ko inzego z'umutekano muri Uganda zitigeze zirya n'urwara umuturage n'umwe, ko abazishinja gushimuta abaturage , kubahondagura no kubakomeretsa bikomeye, kubafungira ubusa, n'ibindi bikorwa by'iyicarubozo, bagambiriye guhindanya isura nziza y'abashinzwe umutekano muri Uganda.

    Abumvise amagambo ya Minisitiri Kutesa barasetse bararambarara, bamusaba kugira ubutwari bwo kwemera amakosa, aho yabaye agakosorwa. Ibi babishingiye ahanini ku bimenyetso simusiga byerekana ubugome n'ubuhubutsi bw'abapolisi, abasirikari n'abandi bashinzwe umutekano, bibasira cyane cyane uwo bakeka ko adashyigikiye imikorere ya Perezida Yoweri Museveni n'ishyaka rye, NRM. Imibare y'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n'itangwa n'abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda, igaragaza ko mu gushyingo 2020 honyine, inzego z'umutekano zishe abaturage babarirwa muri 54, abasaga 600 baburirwa irengero, benshi bakaba ari abayoboke ba Bobi Wine wahanganye na Perezida Museveni mu matora yabaye mu ntangiriro z'uyu mwaka.Ibi bikorwa kandi ngo ntibyahagaze, kuko n'ubu uketswe ko ari umuyoboke wa Bobi Wine, iyo atishwe afungirwa ahantu hatazwi, akazasohokamo yarabaye igisenzegeri.

    Abajijwe kuri abo bantu bishwe ku manywa y'ihangu, Minisitiri Sam Kutesa yabuze icyo asubiza, ahitamo kuvuga gusa ko bibabaje. Ibi nabyo byasekeje binatangaza abo badipolomate, kuko binyuranye nibyo Perezida Museveni aherutse kubwira itangazamakuru, avuga ko abishwe ari 'abagizi ba nabi bishoye mu bikorwa byiterabwoba bagamije guhungabanya amatora'.

    Uretse Abagande badasiba gukorerwa iyicarubozo, ibyegeranyo binyuranye binashinja ubutegetsi bwa Uganda ubugome bukabije bukorerwa abanyarwanda, nko kubafunga nta cyaha kizwi bakurikiranyweho, nyuma yo kubamugaza no kubacuza utwabo bakajugunywa ku mupaka uhuza Uganda n'u Rwanda. Inshuro zose yabajijwe iby'iki kibazo, cyane cyane mu nama z'Abakuru b'Ibihugu zigamije kuvanaho amakimbirane hagati ya Uganda n'u Rwanda, Perezida Museveni ntiyigeze atanga igisubizo gitomoye, ahubwo yahisemo kurimanganya nkuko abisanganywe, avuga ko icyo kibazo atakizi, nyamara yagera mu bitangazamakuru bikorera mu kwaha kwe, akavuga ko abo Banyarwanda ari intasi za Leta y'u Rwanda.

    Dore nkubu hari Umunyarwandakazi witwa Jenniffer Byukusenge ufungiye ahantu hatazwi muri Uganda, akaba yari agiye I Kampala gusura umuryango we. Amakuru yizewe aravuga ko abagaragu ba Gen Abel Kandiho utegeka urwego rw'ubutasi, CMI, babanje kumuhondagura, bikaba bishobora no kumuviramo urupfu cyangwa ubumuga bukomeye, kuko bamukoreye iyicarubozo kandi atwite. Jenniffer Byukusenge asanze abandi Banyarwanda benshi mu nzu zimbohe muri Uganda, aho bakubitwa, bagakorerwa ubunyamanswa budakwiye ikiremwamuntu.

    Abakurikiranira hafi ihohoterwa riri muri Uganda barahamya ko igitutu kimaze kuba cyinshi ku butegetsi bwa Yoweri Museveni, ndetse ngo amaherezo ibirego bikaba bizakurikirwa n'ibihano ku byegera by'uwo mukambwe, ushyira imbere uburyarya kurusha ibindi byose.

    The post Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z'umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisitiri-wububanyi-namahanga-wa-uganda-sam-kutesa-yahawe-inkwenene-ubwo-yahakanaga-ibirego-bishinja-inzego-zumutekano-muri-icyo-gihugu-guhohotera-inzirakarengane/

  • U Rwanda rwakiriye Ihuriro rya 13 ry'Amasoko yo muri Afurika y'Uburasirazuba – #rwanda #RwOT

    Iri huriro ritegerejwemo abagera kuri 300 bafite aho bahurira n'amasoko ya leta baturutse mu bihugu bigize Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Uburasirazuba no ku Isi hose, rizamara iminsi ibiri kuva ku wa 15 kugeza 16 Mata 2021, rikazabera muri Kigali Convention Centre.

    Uyu mwaka iryo huriro rizatanga amahirwe ku baryitabiriye bungurane ibitekerezo ku bumenyi bw'amasoko yihutirwa mu bihe bya COVID-19 ndetse n'ingaruka yateje.

    Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yavuze ko iri huriro rizarebera hamwe ibijyanye n'amasoko yihuta yabangamiwe na Covid-19 no kurebera hamwe ibikwiye guhinduka mu mirimo yabo.

    Ati 'Covid-19 yabaye umusemburo w'amasoko yihutirwa. Icyorezo cyaduhatiye gufata ibyemezo runaka bitari biteganyijwe. Hamwe n'ihuriro ry'amasoko yo muri Afurika y'Uburasirazuba (EAPF), tuzaganira ku bibazo by'amasoko ya Leta ndetse n'ubunararibonye kandi tuzabasha gufata imyanzuro ifatika ishobora kugira ingaruka nziza ku murimo wacu.'

    The East Africa Public Procurement Forum (EAPF) ni inama iba buri mwaka guhera mu 2008, igahuriza hamwe abakora mu bijyanye no gutanga amasoko ya Leta mu bihugu bigize EAC.

    Yitabirwa n'abo mu nzego za Leta, iz'abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, amashuri n'abandi. Ni umwanya wo guhanahana ubunararibonye ku bakora mu rwego rw'imitangire y'amasoko ya Leta mu karere, harebwa imbogamizi n'ibisubizo by'ibibazo bafite.

    Iri huriro ni ku nshuro ya gatatu rizaba ribereye mu Rwanda aho muri uyu mwaka rizagendera ku nsanganyamatsiko igira iti 'Gushimangira ubunyangamugayo no kubazwa amasoko ya Leta mu gushaka ibisubizo byihuse.'

    Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yavuze ko iri huriro rizarebera hamwe ibijyanye n'amasoko yihuta yabangamiwe na Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-ihuriro-rya-13-ry-amasoko-yo-muri-afurika-y-uburasirazuba

  • AMAFOTO: Uko yandika izina mu muziki ni nako aryandika mu buriri! Diamond yategeye indege Spice Diana amubeshyeshya imishinga birangira bararanye. #rwanda #RwOT

      Diamod Platnumz, umuhanzi umaze gufata imitima ya benshi muri Afurika abikesha muzika, uko yandika izina muri muzika ni nako izina rye rikura mu kuryamana n'abakobwa benshi cyane hirya no hino.

     

    Uyu muhanzi ukomoka muri Tandale mu gihugu cya Tanzania ari naho ashingira imizi atigisa muzika nyafurika, ari kuvugwa mu nkuru zerekeye kuba yararanye n'umuhanzikazi Spice Diana wo muri Uganda aho yamutakajeho akayabo k'amafaranga akamutegera indege akamusanga muri Tanzania.

    Spice Diana, ni umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Uganda uri no mu bakobwa batungwa agatoki ko arangaza benshi. Diamond utagendera kamwe amarangamutima ye agaragaza ko ashaka kuzenguruka abakobwa bafite amazina akomeye bo mu bihugu bitandukanye. 

    Yabaye mu munyenga w'urukundo na Zari Hassan ukomoka muri Uganda babanye nk'umugore n'umugabo dore ko banafitanye abana 2, yakundanye kandi na Wema Sepetu, Hamisa Mobeto bo muri Tanzaniya, Tanasha Donna wo muri Kenya nawe wabaye umugore we bakabyarana umwana, Tunda ,Wolper n'abandi basaga 10, yewe yanashyizwe mu majwi ko yaryamanye na ShaddyBoo umunyarwandakazi.

    Nyuma y'aba bose, Diamond bivugwa ko atangiye kwiyegereza umuhanzikazi Spice Diana aho yamutumiye amwizeza imishinga bagirana yamwishyuriye Visa na Tike y'indege kugira ngo ibintu bigende neza kandi byihute babonane. Diana akihagera baraganiriye bya nyirarureshwa birangira araye iwe.

    Diana yerekanye ko Diamond yamufashe nk'umwamikazi aho yanagaragaje amarangamutima ye ashimira Diamond anagaraza ko muri Tanzania habaye iwabo ari nko kwisanga. Yagize ati: 'Umuyobozi wa Wasafi wakoze cyane nkunyakira muri Tanzania, Imana ihe umugisha umutima wawe n'abanyatanzania muri rusange aho naho ni mu rugo'. Diamond atungwa kandi agatoki ko abakobwa benshi abizeza imishinga ntigerweho, ikigamijwe ari ukuryamana nabo.


    SRC: Galaxyfm

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/15/amafoto-uko-yandika-izina-mu-muziki-ni-nako-aryandika-mu-buriri-diamond-yategeye-indege-spice-diana-amubeshyeshya-imishinga-birangira-bararanye/

  • U Rwanda rwakiriye Ihuriro rya 13 ry’Amasoko yo muri Afurika y’Uburasirazuba –

    Iri huriro ritegerejwemo abagera kuri 300 bafite aho bahurira n’amasoko ya leta baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba no ku Isi hose, rizamara iminsi ibiri kuva ku wa 15 kugeza 16 Mata 2021, rikazabera muri Kigali Convention Centre.

    Uyu mwaka iryo huriro rizatanga amahirwe ku baryitabiriye bungurane ibitekerezo ku bumenyi bw’amasoko yihutirwa mu bihe bya COVID-19 ndetse n’ingaruka yateje.

    Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yavuze ko iri huriro rizarebera hamwe ibijyanye n’amasoko yihuta yabangamiwe na Covid-19 no kurebera hamwe ibikwiye guhinduka mu mirimo yabo.

    Ati “Covid-19 yabaye umusemburo w’amasoko yihutirwa. Icyorezo cyaduhatiye gufata ibyemezo runaka bitari biteganyijwe. Hamwe n’ihuriro ry’amasoko yo muri Afurika y’Uburasirazuba (EAPF), tuzaganira ku bibazo by’amasoko ya Leta ndetse n’ubunararibonye kandi tuzabasha gufata imyanzuro ifatika ishobora kugira ingaruka nziza ku murimo wacu.”

    The East Africa Public Procurement Forum (EAPF) ni inama iba buri mwaka guhera mu 2008, igahuriza hamwe abakora mu bijyanye no gutanga amasoko ya Leta mu bihugu bigize EAC.

    Yitabirwa n’abo mu nzego za Leta, iz’abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, amashuri n’abandi. Ni umwanya wo guhanahana ubunararibonye ku bakora mu rwego rw’imitangire y’amasoko ya Leta mu karere, harebwa imbogamizi n’ibisubizo by’ibibazo bafite.

    Iri huriro ni ku nshuro ya gatatu rizaba ribereye mu Rwanda aho muri uyu mwaka rizagendera ku nsanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubunyangamugayo no kubazwa amasoko ya Leta mu gushaka ibisubizo byihuse.”

    Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yavuze ko iri huriro rizarebera hamwe ibijyanye n’amasoko yihuta yabangamiwe na Covid-19

  • Kuki mugihe ukata ibitunguru amaso azamo amarira? #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwa buri munsi dukenera igitunguru, gishobora kuribwa ari kibisi cyangwa gitetse. Mugihe cyo kugikeka cyangwa kugikata abenshi usanga bazana amarira mu maso ndetse biraryana. Muri iyi nkuru turarebera hamwe impamvu nyamukuru ibitera.

    Dr Duane Mellor wo muri Kaminuza ya Coventry University yo mu Bwongereza yasobanuriye urubuga The Conversation ko impamvu ikibitera ari uko igitunguru iyo bagikata kizamura aside yitwa 'acide sulfurique’ itumuka (volatile) igatera imvubura z’amarira kuyavubura ari nacyo gituma umuntu uri gukata igitunguru azana amarira (irrite les glandes lacrymales).

    Dr Duane Mellor akomeza asobanura ko ingano y’iyo 'acide sulfurique’ izamurwa n’igitunguru aba ari nke kandi ngo nta burozi buba buyirimo. Igira ingaruka ku maso gusa nabwo kandi ngo ni ugutuma azana amarira , nta zindi ngaruka.

    Dr Duane Mellor asobanura ko ibitunguru bimwe bitera kuzana amarira macye, ibindi bigatuma ubikata azana amarira menshi bitewe n’ubutaka byahinzwemo. Ibitunguru byahinzwe mu butaka burimo ikinyabutabire cya 'Soufre’ nyinshi nibyo bituma ubikata azana amarira menshi. Ibitunguru by’ibara ry’umutuku ngo nibyo bitera kuzana amarira macye ubigereranyije n’ibindi.

    Uburyo bwagufasha gukata ibitunguru utazanye amarira mu maso:

    Kugira ngo ukate ibitunguru ntuzane amarira mu maso, hari inama zinyuranye ugirwa. Wahitamo uburyo bukoroheye cyangwa bukubangukiye:

    .Kubishyira mu mazi ashyushye mbere yo kubikata

    .Kubishyira ahantu hakonje nko muri Firigo (réfrigérateur ou congélateur) mbere yo kubikata.

    .Kubibika ahantu hakonje kandi hatagera urumuri

    .Kubikata ufite umwambi mu menyo

    .Gucana bougie ndende ukayishira hafi y’aho urimo gukatira ibitunguru. Ibirimi by’umuriro bituruka kuri bougie bigabanya gaz iva mu gitunguru yinjira mu maso yawe.

    Source: www.moms.com & rwandamagazine.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuki-mugihe-ukata-ibitunguru-amaso-akazamo-amarira.html

  • Ku myaka 34 umunyarwenyakazi Anne Kansiime ag… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2021, Anne Kansiime yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram imugaragaza akuriwe. Avuga ko ari ibyishimo by'ikirenga byatashye mu muryango we n'umukunzi we.

    Uyu mugore wakunze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye, yavuze ko akimara kumenya ko atwite yabuze uko azatanga iyi nkuru.

    Ati 'Nakomeje kwibaza uburyo buboneye nabibatangarizamo ko vuba aha hari undi muntu uziyongera mu muryango wanjye na Skylanta.”

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, Anne Kansiime afite igitaramo akorera ku rubuga rwa Youtube. Yavuze ko ari bwo ari butangaze byinshi ku bijyanye no gutwita kwe, kandi ko yari akumbuye gutaramira abafana be.

    Ati 'Kuri uyu wa 16 Mata 2021 ndaba mfite igitaramo kirabera kuri Youtube ni bwo ndibutangaze byinshi. Nari mbakumbuye bantu banjye. Ndumva ntazi aho ndibuhere.'

    Kansiime na Skylanta bagiye kubyarana imfura, bahuye mu 2018. Ni nyuma y'uko mu 2017 uyu munyarwenya yari amaze gutandukana byeruye na Gerard Ojok barushinze.

    Kansiime na Ojok batandukanye bamaranye imyaka itanu babana. Anne yumvikanye kenshi mu itangazamakuru ashinja uyu mugabo kumuca inyuma no kutamubera indahemuka.

    Kansiime ni umunya-Uganda wavutse tariki 13 Mata 1987, yujuje imyaka 34 y'amavuko. Yavukiye ahitwa Kabale muri Uganda, avukana n'abarimo Alle Lindsdell na Shine Omukinga.

    Tukahirwa Abraham uri mu rukundo na Anne Kansiime ni umunya-Uganda w'umunyamuziki ukomeye mu njyana ya Reggae. Uyu musore yakuriye mu mujyi wa Mbarara ariko kuri ubu ari kubarizwa muri Kampala.

    Anne Kansiime yemeje ko agiye kwibaruka imfura ye n'umukunzi bamaranye imyaka isatira itatu

    Kansiime yakunze kugaragaza ko anogewe n'urugendo rw'urukundo arimo


    Kansiime arakuriwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104767/anne-kansiime-agiye-kwibaruka-imfura-ye-numukunzi-we-104767.html

  • Musanze: Polisi yataye muri yombi abasore babiri bakurikiranyweho gushikuza umugore isakoshi –

    Abatawe muri yombi ni umusore w’imyaka 19 y’amavuko n’undi w’imyaka 20 bakurikiranyweho gushikuza isakoshi umugore w’imyaka 35.

    Uyu mugore usanzwe utuye mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Kigombe Umudugudu wa Rucyereza yashikujwe isakoshi ye ubwo yari azindutse agiye aho akorera mu Karere ka Gakenke.

    Ubwo yari ageze mu nzira ngo yahuye n’abasore batanu bamwambura isakoshi yari irimo mudasobwa, telefone na 10.000 Frw.

    Nyuma yo guhabwa aya makuru, Polisi n’izindi nzego bihutiye gushakisha abakoze ubwo bujura haza gufatwamo babiri muri batanu bakekwaga.

    Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (Community Policing), mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yasabye abishora mu byaha by’ubujura kubireka.

    Yagize ati “Ubujura ni kimwe n’ibindi byaha bihanwa n’amategeko iyo ubifatiwemo urafungwa. Turasaba urubyiruko rukunze kugaragara muri ibi byaha gukoresha amahirwe igihugu kibaha bakiteza imbere.”

    “Bareke kwishora mu bujura kuko n’ubwo byatwara igihe bazafatwa. Kuri bo nta nyungu babigiramo ndetse no ku gihugu kibatunga badakora bityo abantu bakwiye kurushaho gukoresha ubwenge n’amaboko yabo bagakora imirimo ibateza imbere badakoze ibyaha bibagiraho ingaruka.”

    Yakomeje avuga ko mu makuru yatanzwe n’abasanzwe bazi aba basore batawe muri yombi, bemeza ko basanzwe bagaragara mu bikorwa by’ubwambuzi nk’ibi kuko atari ubwa mbere babikurikiranyweho.

    Abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe bagikorerwa dosiye. Polisi yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha bagenzi babo batatu bigikomeje.

    Igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo ya 168 giteganya ko icyaha cy’ubujura bukoresheje ikiboko gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu ariko itarenze miliyoni eshanu.