Category: Uncategorized

  • Guverineri Kayitesi yagaragaje inyungu mu kuba hari ibigo bya Leta byajyanywe mu Mijyi ya Huye na Muhanga –

    Kwimura bimwe mu bigo bya Leta byakoreraga i Kigali ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Mwiherero wa 14 w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu, ahari hagamijwe guteza imbere ibikorwa bizamura imijyi yunganira Kigali.

    Ubusanzwe ibyicaro by’inzego zitandukanye kuva kuri Perezidansi, za Minisiteri, ibigo bizishamikiyeho, ambasade n’ibindi bya leta, iby’abikorera n’imiryango mpuzamahanga, biba mu Murwa Mukuru wa Kigali, ibintu benshi bemeza ko bituma ibikorwa by’iterambere byirundira ahantu hamwe.

    Muri Nyakanga 2019, nibwo Guverinoma yemeje iyimurwa ry’ibigo bimwe na bimwe bya Leta byakoreraga mu Mujyi wa Kigali, bikajya mu mijyi yunganira Kigali n’uturere dutandukanye

    Mu Mujyi wa Huye hoherejwe Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Inama y’Igihugu y’amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) n’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA).

    I Huye kandi hashyizwe Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’imyuga (WDA), Ikigo cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.

    Mu Mujyi wa Muhanga hoherejwe Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera imbere Amakoperative (RCA).

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibigo nka RAB na RCA bikomeje gufasha haba mu bujyanama ndetse no korohereza abatuye muri iyi mijyi bikoreramo n’intara muri rusange.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Icyo byadufashije iterambere muri iyo mijyi birimo ririhuta, ariko ni no guhindura imibereho y’abahatuye, ibikorwa by’ubucuruzi byahakorerwaga byariyongereye n’ibindi.”

    Guverineri Kayitesi yatanze urugero rwa Kaminuza y’u Rwanda, aho kuva yajyanwa gukorera i Huye byatumye n’umubare w’abanyeshuri wiyongera bituma n’abaturage babyungukiramo cyane.

    Ati “Dufate urugero, niba Kaminuza yiyongereyeho abanyeshuri ibihumbi bitatu cyangwa bitanu, ni abaguzi tuba twongereye, ni abantu baje kudufasha mu iterambere.”

    Yakomeje agira ati “Ariko kandi n’ubwo ibyo bigo bireberera ku rwego rw’igihugu buriya hari umwihariko mugira nk’abantu bahegereye.”

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yavuze ko nka RAB, ikimara kugera muri iyi ntara yafashije mu bijyanye no kuvugurura ubworozi ndetse no kwita ku bigaburirwa amatungo aho nibura muri buri Mudugudu w’Intara y’Amajyepfo, hari umurima shuri w’ubwatsi.

    Ni imirima yakozwe imeze nk’imirimo y’ubutubuzi abahinzi bareberaho ariko bakanakuramo imbuto yo gutera iwabo bityo umusaruro ukabasha kwiyongera.

    Ati “Ibijyanye n’ubufasha mu bya tekiniki dukenera mu buhinzi turabibona kandi ku buryo bwihuse kubera ko duturanye na RAB. Banadufasha mu bijyanye n’ubukangurambaga haba mu turere bakoreramo n’utundi two mu Ntara y’Amajyepfo.”

    Ati “Ariko n’imibereho y’abahatuye, ni ukuvuga ngo uko abantu binjiye muri uwo mujyi ari benshi ubuzima burahinduka n’abucuruzi bukiyongera, imirimo ikaboneka n’abafite inzu bakabona abazikodesha. Hari byinshi byahindutse muri utu turere kubera ibyo bigo byaje gukoreramo.”

    Uretse kuba hari ibigo bya Leta byajyanywe gukorera muri iyi mijyi, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gitangaza ko hari gutekerezwa uburyo inama nini zajya zoherezwa muri iyi mijyi yunganira Kigali.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko kuzana ibigo bya Leta mu Mijyi yunganira Kigali bikomeje kuzamura iterambere ry’abayituye

    I Huye hari ibigo byajyanywe gukorerayo birimo RAB, HEC n’ibindi

    Umujyi wa Muhanga wajyanywemo ibigo birimo RIM na RCA

  • Guverineri Kayitesi yagaragaje inyungu mu kuba hari ibigo bya Leta byajyanywe mu Mijyi ya Huye na Muhanga – #rwanda #RwOT

    Kwimura bimwe mu bigo bya Leta byakoreraga i Kigali ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Mwiherero wa 14 w'Abayobozi Bakuru b'Igihugu, ahari hagamijwe guteza imbere ibikorwa bizamura imijyi yunganira Kigali.

    Ubusanzwe ibyicaro by'inzego zitandukanye kuva kuri Perezidansi, za Minisiteri, ibigo bizishamikiyeho, ambasade n'ibindi bya leta, iby'abikorera n'imiryango mpuzamahanga, biba mu Murwa Mukuru wa Kigali, ibintu benshi bemeza ko bituma ibikorwa by'iterambere byirundira ahantu hamwe.

    Muri Nyakanga 2019, nibwo Guverinoma yemeje iyimurwa ry'ibigo bimwe na bimwe bya Leta byakoreraga mu Mujyi wa Kigali, bikajya mu mijyi yunganira Kigali n'uturere dutandukanye

    Mu Mujyi wa Huye hoherejwe Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), Inama y'Igihugu y'amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) n'Ishami ry'Ubushakashatsi mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA).

    I Huye kandi hashyizwe Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC), Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n'Imyigishirize y'imyuga (WDA), Ikigo cy'Ingoro z'umurage w'u Rwanda n'ishami rya Kaminuza y'u Rwanda.

    Mu Mujyi wa Muhanga hoherejwe Ikigo cy'Igihugu cy'Amahugurwa mu by'Imicungire y'Abakozi n'Umutungo (RMI) n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe gutera imbere Amakoperative (RCA).

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibigo nka RAB na RCA bikomeje gufasha haba mu bujyanama ndetse no korohereza abatuye muri iyi mijyi bikoreramo n'intara muri rusange.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati 'Icyo byadufashije iterambere muri iyo mijyi birimo ririhuta, ariko ni no guhindura imibereho y'abahatuye, ibikorwa by'ubucuruzi byahakorerwaga byariyongereye n'ibindi.'

    Guverineri Kayitesi yatanze urugero rwa Kaminuza y'u Rwanda, aho kuva yajyanwa gukorera i Huye byatumye n'umubare w'abanyeshuri wiyongera bituma n'abaturage babyungukiramo cyane.

    Ati 'Dufate urugero, niba Kaminuza yiyongereyeho abanyeshuri ibihumbi bitatu cyangwa bitanu, ni abaguzi tuba twongereye, ni abantu baje kudufasha mu iterambere.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko kandi n'ubwo ibyo bigo bireberera ku rwego rw'igihugu buriya hari umwihariko mugira nk'abantu bahegereye.'

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo yavuze ko nka RAB, ikimara kugera muri iyi ntara yafashije mu bijyanye no kuvugurura ubworozi ndetse no kwita ku bigaburirwa amatungo aho nibura muri buri Mudugudu w'Intara y'Amajyepfo, hari umurima shuri w'ubwatsi.

    Ni imirima yakozwe imeze nk'imirimo y'ubutubuzi abahinzi bareberaho ariko bakanakuramo imbuto yo gutera iwabo bityo umusaruro ukabasha kwiyongera.

    Ati 'Ibijyanye n'ubufasha mu bya tekiniki dukenera mu buhinzi turabibona kandi ku buryo bwihuse kubera ko duturanye na RAB. Banadufasha mu bijyanye n'ubukangurambaga haba mu turere bakoreramo n'utundi two mu Ntara y'Amajyepfo.'

    Ati 'Ariko n'imibereho y'abahatuye, ni ukuvuga ngo uko abantu binjiye muri uwo mujyi ari benshi ubuzima burahinduka n'abucuruzi bukiyongera, imirimo ikaboneka n'abafite inzu bakabona abazikodesha. Hari byinshi byahindutse muri utu turere kubera ibyo bigo byaje gukoreramo.'

    Uretse kuba hari ibigo bya Leta byajyanywe gukorera muri iyi mijyi, Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) gitangaza ko hari gutekerezwa uburyo inama nini zajya zoherezwa muri iyi mijyi yunganira Kigali.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko kuzana ibigo bya Leta mu Mijyi yunganira Kigali bikomeje kuzamura iterambere ry’abayituye

    I Huye hari ibigo byajyanywe gukorerayo birimo RAB, HEC n’ibindi

    Umujyi wa Muhanga wajyanywemo ibigo birimo RIM na RCA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-kayitesi-yagaragaje-inyungu-mu-kuba-hari-ibigo-bya-leta-byajyanywe

  • Covid_19: Irimo kwerekeza Abanyafrica miliyoni 30 mu bucyene – IMF #rwanda #RwOT

    Ikigega cy'isi cy'imari (FMI/IMF) cyaburiye ko abantu barenga miliyoni 30 bo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara barimo kwerekeza mu bucyene bivuye ku ngaruka zo mu rwego rw'ubukungu bagizweho n'icyorezo cya coronavirus.Yasabye ibihugu bikize cyane gufasha ibihugu by'Afurika ngo birusheho kugera ku nkingo.

    IMF igereranya ko ibihugu bimwe by'Afurika — bifite intego yo gukingira 60% by'abaturage babyo — bizacyenera kongera ho 50% ku mafaranga bikoresha mu rwego rw'ubuvuzi.

    Mu mwaka ushize, muri rusange ubukungu bw'ibihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara bwagabanutseho hafi 2% — uwo ni wo mwaka wa mbere mubi cyane byari bigize mu bukungu nk' uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Gahunda za guma mu rugo zashegeshe ubukungu — haba ku bacuruzi bafite udutanda mu isoko, ahacumbikira ba mukerarugendo ndetse no ku bigo bikora ubucuruzi mpuzamahanga. Bisa nkaho kuba Afurika ituwe ahanini n'urubyiruko byayifashije kutagirwaho ubukana cyane na coronavirus ugereranyije no ku yindi migabane.

    Ariko mu gihe abaturage b'Afurika biyongera byihuse cyane, umubare munini w'urubyiruko ucyeneye akazi.

    Rero gahunda za guma mu rugo zikwiye kurangira vuba hashoboka, nkuko IMF ibivuga, ndetse inkingo zigatangwa vuba mu kugabanya ingaruka coronavirus yagize kuri uyu mugabane.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/16/covid_19-irimo-kwerekeza-abanyafrica-miliyoni-30-mu-bucyene-imf/

  • Bidasubirwaho Jennifer Lopez na Alex Rodrigue… – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yagarutsweho cyane n'ibitangazamakuru byinshi. Aba bombi babwiye The Today Show ko batandukanye ariko ko bazakomeza kuba inshuti, gukorana no gufashanya ku mishinga y'ubushabitsi bafatanyije. Ku rundi ruhande ikinyamakur cyitwa Page six cyanditse ko bashyize iherezo ku rukundo kubera ‘amabara’ yakoreye mu gace ka ‘Southern charm’. 


    Aba bombi byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko umubano wabo warangiye mu gihe bari mu gihugu cya Dominican Republic. Ibi bibaye mu gihe Jennifer Lopez akomeje kuvugwa kuba mu rukundo n'uwashinze ikipe y'imikino imenyerewe mu bihugu byateye imbere ya Baseball yitwa New York Yankees, mu 2017.

    Mu 2019 Alez Rodriguez yambitse impeta Jennifer Lopez

    Jennifer amaze gutandukana n’abagabo batandukanye barimo Marc Anthony babyaranye impanga, yavuzwe kanadi mu rukundo n’umuraperi P Diddy, Casper Smart n’abandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104801/jennifer-lopez-na-alex-rodriguez-batandukanye-104801.html

  • Dore uburyo wateretamo inkumi ukayemeza muhuye bwa mbere mu kubaka urukundo rukaramba #rwanda #RwOT

      Akenshi na kenshi usanga bigorana cyane ku basore bahuye n'abakobwa bwa mbere kugira ngo batere intambwe imwe ku yindi yo kwigarurira umutima w'umukobwa baba bakunze mu gihe bataziranye.

    Ngiyi intambwe imwe ku yindi ishobora gutuma wigarurira umutima wuwo wakunze:

    1. Kumusuhuza: Kugira ngo umenyane n'umuntu muri rusange muhuye bwa mbere habaho kubanza kumusuhuza ndetse no kumwereka ko umwishimiye. Akenshi iyi ntambwe ikunda kugorana kubera ko hari igihe umuntu aba adafite ibyo abwira uwo asuhuje kandi haba hagomba kubaho ikiganiro niyo cyaba gito.

    Ibi bigendana no gutegura amagambo meza ushobora kumubwira nk'urugero wambaye neza, urasa neza n'utundi tureshyo. Kuri iyi ngingo bisaba ko mu gihe usuhuje umukobwa muhuye bwa mbere bigusaba kwirekura no kumwereka ko usanzwe umuzi wenda mwahuye kenshi mu nzira kuko nabyo bisa nk'aho bimutinyura kugira ngo abashe kuza ku gutega amatwi mu gihe muza kuba muri kumenyana.

    2. Kumenyana: Iyo umukobwa umweretse ko wifuza kumenyana nawe bimuha isura y'ibyiza akubonamo  kandi akabona ko wenda hari icyo mwazafashanya mu gihe kiri imbere. Akenshi aha wibanda  kumubwira ko wifuza kumugira inshuti yawe kandi ko wamubonyemo umujyanama mwiza wagufasha mu rugendo  rw'ubuzima bwawe.

    Iyo abakobwa uberetse ko ubagiriye ikizere nta kabuza bigufasha ko ikiganiro cyose muza kugirana kiza kuza kwibanda ku kuri kukigero wenda kitari  gukunda iyo utabereka ko ubagiriye ikizere.

    3. Kwaka nimero ya telefone: Iyo umukobwa mu maze kuganira byo kumenyana habaho kumusezeraho. Mu gihe rero witegura kumusezeraho ntuzibagirwe kumwaka numero ye ya telefone kuko urugendo rundi ruzakugeza ku tsinzi wifuza telefone izaba urufunguzo.

    Iyo umukobwa umwatse nimero ye ya telefone bimwereka ko wamwishimiye kandi wifuza ko ibiganiro byanyu byajya mbere mu buzima bwanyu buba bugiye gukurira nyuma yo kumenyana.

    4. Guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi (SMS): Iyo umukobwa aguhaye nimero ye ya telefone ntabwo aba ayiguhaye ngo uyishyire muri telefone yawe uyibike gusa ahubwo nawe uba ubonye uburyo bwiza bwo gutangira kwereka umukobwa ko umwitayeho kandi ko wamwishimiye.

    Nugera mu rugo bizagusaba kumuhamagara kugira ngo umubaze niba yageze mu rugo. Ibi kandi bizagendana no kumushimira ku mwanya we yaguhaye. Ntuzibagirwe kumwoherereza ubutumwa bugufi bwa buri gitondo, saa sita na nijoro umubaza uko yabyutse, niba yariye, uko yaraye, akazi uko kagenze n'ibindi.

    5. Kumusaba gusangira: Iyo hashize nk'ibyumweru bitatu umenyanye n'umukobwa kandi udahwema kumwereka ko umuzirikana, ibi bimutera gutangira kukwiyumvamo no gutekereza ko ushobora kuba umwifuriza ibyiza, ku kwemerera ko musangira azabyumva vuba kuko uzaba waramaze kumutegura ndetse no kumenyana.

    6. Kumusaba ko mwakundana: Iyo umaze kurenga izo ntambwe zose iba ikurikira ari nayo ya nyuma ni ukumusaba ko mwakundana. Iyi ntambwe izaguhira kuko bizaba bisa nkaho umukobwa nawe yamaze ku kwiyumvamo no kwifuza ko watera iyo ntambwe mu buzima bwe.

    Iyo ugeze kuri iyi ntambwe, bizagusaba kumwereka urugendo rwawe mu rukundo ndetse umwereke nicyo wifuza mu rukundo rwanyu ariko uganisha mu kubana. Abakobwa benshi bishimira urukundo rufite intego kandi rwuzuyemo kwiyubaha no kubahisha uwo mukundana.

    Musore wifuza gukundana n'umukobwa muhuye bwa mbere ntuzasimbuke intambwe nimwe  mu zavuzwe haruguru kuko zishobora gutuma utagera ku cyifuzo cyawe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/16/dore-uburyo-wateretamo-inkumi-ukayemeza-muhuye-bwa-mbere-mu-kubaka-urukundo-rukaramba/

  • Byamusabye kugurisha umunani kugira ngo yinjire mu muziki #rwanda #RwOT

    Umuhanzi urimo winjira muri muzika, Bayavuge Samuel[Sam Elius] avuga ko bitewe n’impano afite yahisemo kugurisha isambu y’umunani yahawe n’ababyeyi be kugira ngo atangire umuziki we.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Sam yavuze ko ari umwanzuro yafashe azi ko bizamuhira ariko nyuma yo kuyigurisha akaba yaraje guhura n’ikibazo kuko ari bwo icyorezo cyahise kiza mu Rwanda, biramudindiza ariko akaba avuga ko atazacika intege.

    Ati'Nayiguruishije umwaka ushize wa 2020 kugira ngo mpite ntangira umuziki ariko Coronavirus yahise iza irabivanga, bimbana ikibazo. Yari isambu y’umunani nagurishije nguramo ibikoresho kuko nari nsanzwe ndirimbira abantu mu bukwe, ngira ngo n’indirimbo zanjye mpimbye njye nzijyana muri Studio.'

    Nyuma y’uko umushinga we ukomwe mu nkokora n’icyorezo, kugira ngo atazanabyibagirwa yahise akora indirimbo yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Sam Elius kugeza ubu amaze gukora indirimbo 2 zasohotse mu buryo bw’amajwi ariko akaba afite n’izindi ateganya kujya gukora muri studio.

    Ati'Kugeza ubu mfite indirimbo 2, iyo kwirinda Corona n’indi yo kurwanya Ruswa n’Akarengane. Nizo zasohotse ariko mfite n’izindi ntarakora.'

    Sam Elius Bayavuge uvuka mu karere ka Ngororero, avuga ko intego afite mu muziki we ari ukurenga akarere k’iwabo akamenyekana mu gihugu hose.

    Kwinjira mu muziki byamusabye kugurisha umunani yahawe n’ababyeyi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byamusabye-kugurisha-umunani-kugira-ngo-yinjire-mu-muziki

  • Harahiye koko:i Kigali abagore barwaniye umugabo induru ziravuga|Umunyamakuru bamumennyeho amazi(amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yarwaniye umugabo n'indaya ,ku buryo bukomeye ndetse Umunyamakuru warimo gushaka amakuru amenwaho amazi agerageza kubakiza.

    Mu mashusho yashyizwe hanze na YAWE TV kuri Youtube agaragaza umugore w'i Kigali arwana inkundura n'umugore w'ihabara nyuma yo kumenya ko ari kumwe n'umugabo we.Uyu mugore akaba yagiye mu rugo rw'iyi ndaya aho umugabo we yari yagiye gusambana, maze asanga bifungiranye mu nzu.Yakomanze ku rugi asakuza cyane anarira ,hanyuma basohotse bahita bafatana .

    Umunyamakuru yagerageje gukiza birangira na we bamumennyeho amazi.Umunyamakuru yagerageje kugira icyo ababaza ku bijyanye nibi bikorwa byo gucana inyuma bamubera ibamba banga kugira icyo bamubwira.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/harahiye-kokoi-kigali-abagore-barwaniye-umugabo-induru-ziravugaumunyamakuru-bamumennyeho-amaziamashusho/

  • Mu buryo bweruye, Jennifer Lopez na Rodriguez bamaze gutandukana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, tariki 15 Mata 2021 nibwo Umuhanzikazi Jennifer Lopez n'umukunzi we Rodriguez batangaje ko bamaze gutandukana byeruye ariko ko bazakomeza kubana nk'inshuti. Batandukanye nyuma y'iminsi bivuzwe ko batandukanye ariko baza kubinyomaza.

    Ni inkuru yagarutsweho cyane n'ibitangazamakuru byinshi. Aba bombi babwiye The Today Show ko batandukanye ariko ko bazakomeza kuba inshuti, gukorana no gufashanya ku mishinga y'ubushabitsi bafatanyije. Ku rundi ruhande ikinyamakur cyitwa Page six cyanditse ko bashyize iherezo ku rukundo kubera 'amabara' yakoreye mu gace ka 'Southern charm'.

    Aba bombi byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko umubano wabo warangiye mu gihe bari mu gihugu cya Dominican Republic. Ibi bibaye mu gihe Jennifer Lopez akomeje kuvugwa kuba mu rukundo n'uwashinze ikipe y'imikino imenyerewe mu bihugu byateye imbere ya Baseball yitwa New York Yankees, mu 2017.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mu-buryo-bweruye-jennifer-lopez-na-rodriguez-bamaze-gutandukana/

  • CG George Rwigamba yaba yarazize iki? Ni ibihe bibazo birindiriye DCG Marizamunda? #rwanda #RwOT

    Rtd Brig. Gen George RWIGAMBA yageze mu rwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa (RCS) kuri 29 Werurwe 2016 asimbuye Rtd Major Gen Paul RWARAKABIJE umwanya yari amazeho imyaka 5.

    Ubwo habaga ihererekanyabubasha hagati ya Rtd Brig. Gen George Rwigamba na Rtd Major Gen Paul RWARAKABIJE, icyo gihe Rwarakabije yifurije akazi keza umusimbuye anamwizeza ubufatanye igihe buzaba bukenewe!

    Mu byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa gatatu taliki 14/4/2021 nibwo byamenyekanye ko DCG Marizamunda avuye muri Polisi akajya muri RCS gusimbura CG Rwigamba ku buyobozi bwayo. Nta wundi mwanya uvugwa muri ibi byemezo CG Rwigamba yahawe.

    Abakurikiraniye hafi urugendo rwa CG Rwigamba muri RCS, bemeza ko mubyo yazize haba harimo na bamwe mu bakozi yagiye aha ikizere kirenze ku buryo byageze aho n'imikorere yabo itavugwaho rumwe atari akibasha kuyibonera igihe ngo agire icyo akora ahubwo agakomeza kubagirira ikizere kigeretse ku kindi!

    Bamwe mu bakozi bashyize mu kaga n'ibibazo bihoraho ingoma ya CG Rwigamba abavugwa cyane akaba ari abayobozi b'amagereza. Imibereho y'abafungwa n'amagereza ni igipimo gikomeye cy'imiyoborere iba iri ku cyicaro gikuru cya RCS ndetse n'imbaraga z'Umuyobozi ukuriye abariyo.

    Nyuma y'umwaka umwe gusa CG George Rwigamba atangiye imirimo, Mu kwezi kwa kane kwa 2017 muri gereza ya Kimironko hadutsemo imyigaragambo abanyururu bangiza ibintu bitandukanye birimo amazu yari aturanye na gereza icyo gihe, bateye amabuye mu mihanda imodoka zari mu muhanda KwaMushimire-Kimironko zihagarara umwanya zirindiriye ko imyigaragambyo ihosha.

    Muri 2017 kandi muri Gereza ya Rubavu nibwo hatangiye kuvugwamo iyicarubozo ryakorewe bamwe mu bafungwa bavanywe muri Gereza ya Kimironko bakimurwa bakajyanwa muri Gereza ya Rubavu yayoborwaga na CSP Kayumba Innocent icyo gihe.

    Abafungwa bajyanwe muri Gereza ya Rubavu bivugwa ko bakorewe iyicarubozo imiryango yabo irasakuza, RCS yihise ivana CSP Kayumba Innocent muri iyi gereza ajya kuyobora Gereza ya Nyarugenge muri 2019.

    Uyu mucungagereza washyizwe mu majwi mu bihe bitandukanye ageze muri Gereza ya Nyarugenge hadutsemo imyigaragambyo kuko abayifungiyemo bavugaga ko badashaka CSP Kayumba Innocent kuko bari bazi ko ngo ayoboza inkoni y'icyuma harimo gukubita abafungwa bamwe bikabaviramo ubumuga butandukanye.

    Muri 2020 CSP Kayumba Innocent yavanywe ku buyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge bivugwa ko ari ukubera imyitwarire idahwitswe n'ibibazo byari mu bagororwa ajyanwa ku kicaro gikuru cya RCS.

    Kuva kuyobora Gereza ukajya ku cyicaro gikuru muri RCS babifashe nk'aho ahaniwe amakosa yavugwagaho muri Gereza, gusa aha ntiyahatinze kuko muri Gicurasi 2020 yarongeye asubizwa kuyobora gereza ya Nyarugenge, icyemezo bivugwa ko cyafashwe na CG George Rwigamba kitumvikanweho n'abayobozi bakuru ba RCS.

    Muri Gashyantare 2021 Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi CSP Kayumba Innocent akurikiranyweho icyaha cy'ubujura n'icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo ndetse n'icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwawe.

    Byaje kumenyekana ko bavanaga amafaranga kuri konti y'umufungwa bakaguramo inzoga n'ibindi byo kwinezeza. Ubu CSP Kayumba afungiye muri Gereza ya Karubanda aho arindiriye ubutabera.

    Abantu batandukanye mu bihe bitandukanye bagiye bavuga ko CG George RWIGAMBA yagiye akingira ikibaba CSP KAYUMBA Innocent no kumuha gereza zikomeye atitaye ku bibazo n'agahinda kavugwaga aho yabaga avuye.

    Muri 2019 muri gereza ya Huye hadutsemo imyigaragambyo y'abanyururu. Iki gihe gereza yayoborwaga na CSP Mugisha James nawe uvugwaho kutorohera abafungwa muri za gereza zose yayoboze.

    Kuva yaza muri uru rwego muri 2014, CSP Mugisha James yayoboye gereza ya Nyarugenge muri 2015, ayobora gereza ya Rwamagana muri 2017, muri 2018 ayobora Gereza ya Musanze aho yavuye muri 2018 ajya kuyobora gereza ya Karubanda (Huye), aha hakaba harahise hadukamo imyigaragambyo nyuma y'umwaka umwe ahageze. CSP Mugisha ubu ayobora urwego rw'iperereza muri RCS.

    Uretse ubuyobozi bubi, muri Gereza hagiye havugwamo akarengane abagororwa bakorerwa na bagenzi babo babakorera iyicarubozo babagabijwe n'ubuyobozi bwa Gereza.

    Ibibazo by'ubuyobozi muri za Gereza CG Rwigamba asize hiyongera ibibazo by'abagororwa urese kurya nabi n'ibyo babona ari bike ku buryo hari abafungwa barangiza ibihano bavayo batanga ubuhamya ko hari abagezeyo bigenza ubu bakaba bagendera mu tugare kubera imirire mibi no kubura ibyangombwa umubiri ukeneye.

    Umuyobozi wa Gereza ya Byumba weruye agatakambira abanyamadini ngo bamuhe ibiryo birimo intungamubiri byo kugaburira abagororwa b'abanyantege nke batabashaga ibihari ntabwo byamworoheye mu kazi.

    Uretse ikibazo cy'inzara n'imirire mibi, hiyongeraho n'ikibazo cy'abakene badacungirwa dosiye uko bikwiye ngo banafashwe gukurikirana ibibera mu butabera kuri dosiye zabo. Amakuru adafitiwe gihamya ni uko hari n'abagororwa bakatirwa batabizi kuko batamenye amataliki y'iburana, hakaba n'abo inkiko zirekura ntibabimenye bagakomeza gufungwa kugeza igihe bazagirira amahirwe yo kumenya ibyabereye mu rukiko.

    DCG Marizamunda yinjiye mu buyobozi bwa RCS kandi mu gihe abafungiweyo banenga uburyo bwo kugorora buriho, aho abafungwa bicara hasi ntacyo bakora umwe umwe akarindira ko imyaka yakatiwe irangira.

    Amakuru yamenyekanye ni uko hari abacengezamatwara b'imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda bari baratangiye gushaka abayoboke muri aba bagororwa birirwa bapfa ubusa ngo ibihano nibirangira bazayisange aho ikorera hanze y'igihugu! Gereza byavuzwemo icyo gihe ikaba ari iya Nyarugenge.

    Gusa nanone RCS izahora yugarijwe n'ikibazo cy'ubutabera bw'u Rwanda abakurikiranira hafi ibijyanye n'amategeko n'ibihano ku bayarengaho bemeza ko bushyira imbere cyane gufunga.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/cg-george-rwigamba-yaba-yarazize-iki-ni-ibihe-bibazo-birindiriye-dcg

  • Umuhanzi Amalon yatandukanye na 1K Entertainment nyuma y'amezi 7 adasohora indirimbo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari amakuru yari amaze iminsi acicikana ko umuhanzi Bizimana Amani uzwi nka Amalon yamaze gutandukana na 1K Entertainment iyoborwa na Dj Pius gusa nta kuri kuri iyi nkuru kwari kwakajya hanze. Magingo aya byamaze kwemezwa ko Amalon yatandukanye na 1K E ntertainment.

    Ibaruwa yagiye hanze igaragaza neza ko Amalon yatandukanye na 1K Entertainment yari imufiteho ububasha mu muziki, muri iyo baruwa hariho imikono ibiri uwa Dj Pius nyiri 1K Entertainment n'uwa Amalon. Ni mu gihe ariko amasezerano yabo bombi yagombaga kurangira mu mpeshyi y'uyu mwaka.

    Muri iyi baruwa yandikiwe Amalon, iyi kompanyi yamurebereraga inyungu yagize iti ” 1K Ent Ltd irakumenyesha ko amasezerano yari ifitanye nawe Bizimana Amani a.k.a Amalon ageze ku musozo kandi ko tutifuza kuyongera. 1k Ltd ifashe aka kanya, kugira ngo igushimire kuri uru rugendo twatangirane n'ubwo rugeze ku musozo rwatanze umusaruro ku mpande zombi kandi tukwifurije amahirwe masa ahazaza. Ku yindi mishinga itararangira twari dufitanye tuzafatanya kuyishyira mu bikorwa'

    Amalon atandukanye na 1K Ent. nyuma y'amezi agera kuri arindwi adaohora indirimbo dore ko aheruka gusohora indirimbo Amabara yakoranye na Marina, Bushali, Alyn Sano na B-Threy

    Amalon yatandukanye na 1K ENTERTAINMENT

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-amalon-yatandukanye-na-1k-entertainment-nyuma-yamezi-7-adasohora-indirimbo/