Category: Uncategorized

  • U Rwanda rugiye kongera gukora ibarura rusange ry’abaturage –

    Iribarura riteganyijwe gutangira mu mwaka utaha wa 2022, nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, iyobowe na Perezida Kagame.

    Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi.

    Ibarura Rusange riheruka muri Kanama 2012, ryagaragaje ko u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage 10, 537,222 abantu biyongereryeho 2, 6% ugereranyije no mu 2002 aho abatuye u Rwanda bari 8,128,553.

    Kugeza ubu ikigereranyo cy’Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko kugeza ubu abanyarwanda bagera kuri miliyoni 13.

    Ni ibarura ryagaragaje ko uburyo abaturage bagenda biyongera ku mwaka, Intara y’Iburasirazuba igaragaza igipimo cya 4,3%, ikurukirwa n’Umujyi wa Kigali ufite igipimo cya 4%, Intara y’Amajyepfo ifite 2,3%. I Ntara y’Uburengerazuba ifite 1,9%, iza ku mwanya wa nyuma n’Intara y’Amajyaruguru ifite 1%.

    Biteganyijwe ko ibarura rusange ry’abaturage rizakorwa mu 2022

  • Mu guhashya abasambanya abana hasabwe imbaraga nk’izitabajwe hahashywa Covid-19 –

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane mu nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, inama yabereye kuri Epic Hotel mu Karere ka Nyagatare, ikitabirwa n’inzego zitandukanye.

    Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), Rose Rwabuhihi, yavuze ko impamvu hakigaragara abangavu basambanywa bagaterwa inda, ari uko buri wese mu bagize umuryango Nyarwanda atarahaguruka ngo yumve ko kwangiza umwana n’iyo yaba umwe bimugiraho ingaruka.

    Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye gikwiriye kwitabwaho na buri wese. Buri muntu wese akwiriye kumva ko bimureba yaba umwana yaba umukuru, umugore cyangwa umuyobozi.”

    Rwabuhihi yavuze ko hashyizwemo imbaraga zo kurwanya abana basambanywa nk’izashyizwe mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, ikibazo cyakemuka byihuse.

    Ati “Ubu dufite icyorezo cya Covid-19, twese turumva kitureba. Niduhagurukira kiriya kibazo nacyo tukakigira icyacu, buri wese akumva kimureba akumva ko ububi bwacyo bungeraho, bukugeraho, ko ari ikintu cyugarije igihugu, icyo gihe tuzagitsinda.”

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu gihugu, Rwanda Religious Initiative, Bishop John Rucyahana, yavuze ko amadini n’amatorero afite uruhare rukomeye mu guhashya isambanywa ry’abana kuko ababikora n’ababikorerwa ari abayoboke bayo.

    Yavuze ko habayeho kudohoka no kurangara kw’abayobora amadini n’amatorero kuko mu nshingano zabo harimo n’imibereho myiza y’abo bashinzwe.

    Ati “Abanyamadini bararangaye cyangwa se ntibakomeje guhishurirwa icyo Bibiliya ivuga. Gucungurwa ni ukwizera kugutera ubugingo kandi kwa gucungurwa kubamo gukora icyo Imana yakugeneye kugira ngo ukigereho. Gucungurwa k’umuryango Nyarwanda ni ugucungurwa n’urubyaro rwabo rugacungurwa. Abanyamadini ni no kutamenya inshingano zose ngo zihuzwe zizanire abo bayobora agakiza.”

    Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko icyuho gituma hari abana bagisambanywa n’abahohoterwa gituruka ku mbaraga nke z’inzego z’ibanze guhera mu miryango no ku midugudu.

    Yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga buzatuma mu kwezi kumwe hazaba hagize igikorwa kuri icyo kibazo.

    Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17.337, muri 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19.832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656. Iyo mibare yakomeje kwiyongera mu mwaka ushize ubwo Isi n’igihugu byarimo bihashya Covid-19.

    Guverineri Gasana yavuze ko bihaye ukwezi kumwe ngo babe bagize icyo bakora ku kibazo cy’isambanywa ry’abana n’abahohoterwa

    Bishop Rucyahana yavuze ko abanyamadini bafite uruhare runini mu kuba abana bagisambanywa

  • One Acre Fund igiye gutanga inkoko zisaga ibihumbi 22 ku borozi 40 –

    Iyi mishwi y’inkoko izatangwa binyuze mu mushinga wa One Acre Fund-Tubura wiswe ‘The Broiler chicken pilot’ izafatanyamo n’Umuryango Afrisol uzajya ugura izi nkoko zamaze gukura.

    Ni gahunda igiye kuba ku nshuro ya gatatu aho One Acre Fund-TUBURA, itanga imishwi y’inkoko iba imaze umunsi umwe, umuturage agahabwa imishwi, ibiryo byayo ndetse n’imiti nkenerwa kugira ngo itazagira ikibazo.

    Nyuma y’iminsi 42, ni ukuvuga ibyumweru bitandatu iyi mishwi iba imaze gukura ku buryo Afrisol iyigura. Umworozi ni we uhabwa amafaranga yose uvanyemo aba yaguzwe umushwi, ibiryo n’imiti.

    Imishwi y’umunsi umwe ishobora kongera ibilo byumubiri 400% mu byumweru bibiri bya mbere iyo yagaburiwe neza ndetse ikanywa amazi.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amasoko muri One Acre Fund, Myles Ewen, yavuze ko izi nkoko zikura vuba ariko bisaba ubwitange mu kuzitaho.

    Yagize ati “Izi nkoko zishobora gukura no kororoka vuba ariko ntabwo bivuze ko byoroshye. Aborozi basabwa gukora cyane kandi bakitondera ibidasanzwe bijyanye n’imibereho y’inkoko.”

    Umuyobozi Mukuru wa Afrisol, Ruvimbo Chikwava, yavuze ko bishimiye gufatanya na One Acre Fund mu guteza imbere abahinzi borozi b’Abanyarwanda.

    One Acre Fund igiye gutanga inkoko zisaga ibihumbi 22 ku borozi 40

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Abayobozi mu Murenge baravugwa mu malisiti ya Baringa mu iyubakwa ry'amashuri #rwanda #RwOT

    Iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri birimo birasiga amateka atari meza muri bamwe mu bayobozi n'abakozi mu karere ka Kamonyi. Amakuru intyoza.com ifite, arahamya ko bamwe mu bayobozi b'Umurenge n'abakozi ahanini bahura n'ifaranga bijanditse mu butiriganya bwo guhimba amalisiti ya baringa ku bakozi bubatse ibi byumba. Inzego zitandukanye zirimo RIB zabyinjiyemo.

    Aya makuru, intyoza.com iyamaranye igihe, ndetse hari bamwe mu bayobozi b'Umurenge wa Nyamiyaga twirinze gutangaza amazina bagiye bashyirwa mu majwi mu bihe bitambutse, bavuzwe mu butiriganya mu kubaka ibi byumba by'amashuri, bijandika mu bitari mu nshingano zabo bagamije inyungu z'inda zabo bwite.

    Imvano y'iki kibazo nkuko bamwe mu bakoze ku byumba by'amashuri babibwiye intyoza.com, ishingiye ku kuba hari bamwe banyuzwagaho amafaranga y'abantu batazi( byitwako bakoze), nyuma abanyujijweho amafaranga bagasabwa kuyasubiza. Utayasubije yimwaga akazi ndetse hakaba n'ubwo n'ayo yakoreye ayimwa cyangwa se agatinda kuyahabwa, yanayabona bakamuha atuzuye.

    Umwe muri aba bakozi barimo umubyeyi tudashaka gutangaza amazina ye kuko yabidusabye, avuga ko yakoze amacyenzeni abiri(iminsi 30), nyuma kuko yari afite agatabo ka SACCO, bamunyuzaho andi mafaranga y'umuntu utarakoze(wa Baringa), bamusaba kuyasubiza ariko kuko atari yahembwe yanga kuyatanga.

    Ubwo yangaga kuyatanga, yakuwe mu bakozi bakoraga, yimwa akazi ndetse kugeza na n'uyu munsi icyenzeni ya nyuma ntayo yahembwe. Kuri uyu wa 15 Mata 2021 ni umwe mu bakozi bahamagajwe n'inzego zitandukanye zahuriye ku murenge zirimo RIB ngo aze gutanga ubuhamya bw'ibyabaye.

    Avuga ko yatanze amakuru kubyo azi, ko kandi asaba ko amafaranga ye yakoreye yayahembwa. Ashyira abayobozi b'Umurenge n'abakozi bawo mu majwi, akavuga ko ba gapita bubakishaga bari nk'ikiraro kijya ku bayobozi bakuru mu kwiba aya mafaranga, bahimba amalisiti ya baringa bakanyuza amafaranga kuri bamwe mu bakozi bazi ko bafite udutabo muri SACCO nyuma bagasabwa kuyasubiza, utabikoze akirengera ingaruka zirimo no gutakaza akazi.

    Ubwo Umunyamakuru wa intyoza.com yanyuraga ku Murenge wa Nyamiyaga ku gicamunsi cy'uyu wa 15 Mata 2021, abakozi barimo RIB n'izindi nzego zitandukanye bari ku murenge wa Nyamiyaga batumije bamwe mu baturage banyujijweho aya mafaranga y'abakozi ba baringa banyujijweho amafaranga yagabanywe n'abo batazi muri aba bayobozi.

    Bamwe mu baturage bakoze muri ibi byumba by'amashuri, basaba urwego rw'ubugenzacyaha-RIB kwinjira muri iki kibazo kuko ngo ibi bibazo biri kuri benshi. Bavuga ko abamenyekanye ari bake ugereranije n'uko bo babizi, bagasaba ko hakorwa icukumbura ryimbitse mu bayobozi b'urwego rw'ubuyobozi b'Umurenge wa Nyamiyaga ( amazina twabwiwe n'abaturage twirinze kuyatangaza).

    Hari byinshi tugikurikirana ku butiriganya n'amanyanga ku bayobozi b'Umurenge wa Nyamiyaga bivugwa n'abaturage ariko tutarabonera ibihamya byuzuye, harimo na bamwe bafite ibikorwa bakuye muri aya mafaranga yanyanganyijwe abaturage.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-nyamiyaga-abayobozi-mu-murenge-baravugwa-mu-malisiti-ya-baringa-mu-iyubakwa-ryamashuri/

  • Anyiyama avuga ko ndi mu makosa sinamenya ah… – #rwanda #RwOT

    'Muri macye sinshaka kugira icyo mvuga kuri Paula cyangwa mama we, ndumva nzabarwanya ubarwanya, sindigukunda uburyo abantu bari kuvuga kuri uyu muryango. Jyewe ngiye gusenga turebe uko twareka uriya muryango ukaruhuka. Icy’ikibanze habaho kureka umwana agasoza ishuri'. Rayvanny yatangaje ibi nyuma y’uko umuhanzi Harmonize yari amaze gutangaza ko agiye kujyana mu nkiko uwitwa Rayvanny ashinja kumwicira izina akoresheje imvugo n'inyandiko zimuharabika.

    Bijya gutangira, uwitwa Harmonize wateretaga umubyeyi w'imyaka 38 wamurushaga imyaka 7 (Frida Kajala) n’ubwo ataje guhirwa kuko batandukanye bamaranye amezi atatu gusa.

                         Harmonize na Kajala bakiri mu munyenga w’urukundo 

    Mu gihe bwana Harmonize yari ari mu rukundo na Frida Kajala rugeze aharyoshye budacyeye kabiri nyuma y’amezi 3 bahise batandukana amushinja kutanyurwa. Mu minsi yashize ubwo Harmonize yari amaze kwerekana Mama Paula, umuhanzi Rayvanny yagaragaye yahuje urugwiro n'umwana w’uyu wari umukunzi wa Harmonize.

    Iki gihe umuhanzi Harmonize yototeye Rayvanny bigera n’aho ashaka kubwira uwari umukunzi we ngo bajyane mu nkiko Rayvanny kubera bavugaga ko yamusindishije kandi uyu mwana atararanginza ishuri.


                             Rayvanny na Paula bahuje urugwiro 

    Ubu inkuru yabaye kimomo nyuma y’uko hagaragaye amashusho avugwa ko ari ay’umuhanzi Harmonize yoherezaga uyu mwana ndetse byaje no kuvugwa ko bateretanaga n’ubwo Harmonize yari mu rukundo rw'ikibatsi na Kajala ubyara uyu mukobwa w'umwangavu Paula. Ibi byaje kuba urusobe ndetse bigera aho bwana Harmonize ashinjwa gutereta umwana na Nyina.

    'Igihe yanyiyamaga anandwanya avuga ko ndi mu makosa, ntabwo nigeze menya aho urwango rwaturukaga, gusa byaje kuntungura kumubona ariwe uri mu makosa arenze ayo yavugaga njye nari nakoze' Amagambo ya Rayvanny


    Harmonize na Rayvanny bakibana mu nzu y’umuziki ya WASAFI 

    Nyuma y’iyi nkundura umuhanzi Rayvanny aganira na Wasafi media yaje kugaragara avuga ko arusha Harmonize kuririmba ndetse ko anamurusha n'abafana. Mu magambo ya Rayvanny yagize at “Ntabwo ndi mu irushanwa n’umuntu n’umwe”. 

    Ati “Uriya muntu bari kuvuga ko mpanganye nawe nibarebe abamukurikira ku rubuga rwa Youtube noneho barebe n'abankurikira, nibarebe ku mireberwe y'indirimbo no kuzigurisha, reba se imigurishirize ye n’iyanjye. Ndi umuhanzi uyoboye mu kumva kuri Boomplay na Youtube uyu mwaka'.  

               Paula w’imyaka 18 na Mama we Frida Kajala w’imyaka 38

    Mu minsi ishize nyuma y’uko Frida Kajala atandukana na Harmonize we n’umwana we bahise bafata indege bajya mu kiruhuko i Dubai ndetse uyu mukinnyi wa filime akaba no mu bamurika imideli yatangaje ko yari agiye kuruhuka umunaniro yari amaze guterwa no kuva mu rukundo rutigeze ruramba. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104762/anyiyama-avuga-ko-ndi-mu-makosa-sinamenya-aho-urwango-rwavaga-rayvanny-mu-ncyuro-nagasuzug-104762.html

  • Guverineri Kayitesi yagarutse ku mwaka amaze mu nshingano n’ibikorwa byitezweho guhindura Amajyefo –

    Ni ibihe bitoroheye abayobozi ku buryo bw’umwihariko, kuko byabasabye kurara amajoro, kumvisha abaturage ko bagomba kwambara agapfukamunwa n’amazuru, abo mu bice by’icyaro nabo basobanurirwa uburyo bagomba gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ndetse n’izindi mpinduka nyinshi kandi zidasanzwe zazanywe n’iki cyorezo.

    Ibi, Kayitesi Alice wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo muri Gicurasi 2020, arabizi neza kuko yahawe izi nshingano n’Umukuru w’Igihugu ubwo icyorezo cyari kimaze amezi abiri gusa kigeza mu Rwanda. Ni ibintu avuga ko byamusabye gukora cyane, akagendera ku cyerekezo gishyirwaho n’inzego nkuru z’igihugu zirangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Guverineri Kayitesi yagarutse kuri bimwe mu byo yishimira amaze kugeza ku Ntara y’Amajyepfo mu gihe cy’umwaka amaze ayiyobora, ibikorwa by’iterambere biteganyijwe mu bihe biri imbere ndetse n’ubuzima bwe bwite.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko yishimira ko mu myaka yashize Intara y’Amajyepfo yazaga inyuma mu kwesa imihigo ariko ubu by’umwihariko ubwo haherukaga gutangazwa imihigo iyi yaje mu myanya y’imbere ndetse na tumwe mu turere twayo tuza mu myanya y’imbere.

    Mu mwaka w’imihigo wa 2020, Akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa mbere mu gihugu hose ndetse n’utundi dutatu tuza muri dutanu twa mbere mu gihugu. Uku kwesa imihigo ngo bijyana n’impinduka zigaragara mu iterambere ry’abaturage.

    Ati “Twishimira ko igipimo cy’uburyo abaturage bacu bashobora kwivuza, Intara y’Amajyepfo niyo iri imbere kandi n’uturere twayo utwinshi turi hejuru ya 90%, ni intambwe ishimishije kuko gutunga abaturage batabasha kurwara ngo bivuze biboroheye ni ikibazo ndetse rimwe na rimwe hari n’igihe bibakururira mu bukene kuko hari ubwo ashobora kurwara adafite ubwisungane mu kwivuza bikaba ngombwa ko agurisha ibyo atunze byose ngo yivuze.”

    Guverineri Kayitesi yavuze kandi ko ibijyanye no kwizigamira mu kigega Ejo Heza, abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bakomeje kumva akamaro kabyo kuko nibura uturere tune twose twari tugeze kuri 85% mu mpera za Werurwe. Ni mu gihe akarere kari inyuma kari kageze hejuru ya 65%.

    Ati “Ariko kandi turakomeje turakataje ntabwo twari twahagarika.”

    Yakomeje avuga muri uyu mwaka ushize yibanze ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibibazo birimo akarengane, gutanga serivisi nziza kandi ku gihe no kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi.

    Guverineri Kayitesi avuga ko mu bindi bikorwa yibanzeho muri uyu mwaka harimo guhangana n’ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside aho hagiye hakorwa ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge byose bigamije kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize, aho Intara y’Amajyepfo yaje mu myanya y’imbere mu kugira abantu benshi bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y’Ingengabitekerezo ya Jenoside angana 262. Guverineri Kayitesi avuga ko imbaraga zashyizwemo mu kurwanya iyi ngengabitekerezo zitezweho umusaruro muri ibi bihe n’ibizaza.

    Ibikorwa birivugira…

    Mu Ugushyingo 2017, nibwo Kayitesi Alice yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, nyuma y’imyaka ibiri [Muri Gicurasi 2020] agirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu amushinga kuyobora Intara y’Amajyepfo ndetse muri Werurwe 2021, ubwo hakorwaga impinduka mu bayobozi b’Intara Kayitesi yongera kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora Amajyepfo.

    Ni inshingano zitari zoroshye kuri Kayitesi wabaye umwarimu ndetse agakora mu bijyanye n’umutekano mu Karere ka Muhanga, kuba yari avuye ku kuyobora akarere kamwe ka Kamonyi agahabwa Intara yose igizwe n’Uturere umunani [Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Muhanga, Kamonyi na Ruhango].

    Mu gihe kigera hafi ku mwaka amaze ayobora Intara y’Amajyepfo, Guverineri Kayitesi yavuze ko hari ibikorwa bikomeye yari afite nk’umuhigo w’ibyihutirwaga yagombaga kugeza ku baturage b’iyi ntara afatanyije n’izindi nzego kandi yishimira ko ibitararangira nabyo bigeze ku kigero gishimishije.

    Muri Kamonyi hubatswe umuhanda wa Kaburimbo Gihara- Nkoto aho imirimo yo kuwubaka igeze kuri 50%, mu gihe umuhanda wa Bishenyi- Charity Eye Hospital wo warangije kubakwa.

    Mu karere ka Muhanga hubatswe umuhanda Cyakabiri- Misizi – Ruvumera, mu gihe muri aka karere hari kubakwa Ibitaro bya Nyabikenke kuri ubu bigeze kuri 90%.

    Imibare itangwa n’Intara y’Amajyepfo igaragaza kandi ko mu Karere ka Nyanza hamaze kubakwa uruganda rw’insinga z’amashanyarazi aho kuri ubu imirimo yo igeze kuri 80%.

    Mu Karere ka Gisagara naho ntibasigajwe inyuma mu bikorwa by’iterambere umuhanda wa kaburimbo Huye- Gisagara wararangiye, uruganda rw’amashanyarazi akoresha Nyiramugengeri rugeze kuri 98% rwubakwa mu gihe gukora igerageza byatangiye mu mpera Werurwe 2021.

    Guverineri Kayitesi kandi yavuze ko hubatswe umuyoboro w’amazi ugeza amazi meza mu mirenge ya Nyanza, Kigeme, Kansi, Mugombwa na Mukindo, ndetse imirimo yo kubaka uwo muyoboro munini yararangiye hakaba hategerejwe ko hakemuka ibibazo biri mu muyoboro uturuka Nyaruguru undi ufatiraho ubundi abaturage bagatangira kuvoma amazi meza.

    Mu Karere ka Nyaruguru hari kubakwa Ibitaro bya Munini aho imirimo yo kubyuka igeze kuri 98% naho muri Nyamagabe ho umuhanda wa kaburimbo Huye-Kitabi ukaba wararangiye kubakwa.

    Guverineri Kayitesi avuga kandi ko gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage yashyizwemo imbaraga aho muri uyu mwaka ushize imirenge irindwi yose yari isigaye itarabona amashanyarazi mu ntara byararangiye, ubu baracana.

    Abaturage batuye mu gice kinini cy’Intara y’Amajyepfo batunzwe n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse kuri ubu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, gisigaye gikorera muri iyi Ntara, Ibintu Guverineri Kayitesi abonamo amahirwe adasanzwe.

    Ati “N’ubwo ari ikigo kitureberera twese nk’igihugu ariko twe twungukiramo byinshi kuko ari abaturanyi bacu ba bugufi. Hari byinshi badufasha nk’inama bagiye batugira, kudufasha kubonera imbuto ku gihe, kureba igishobora kuzamura abaturage bacu. Tukaba tubona ibihembwe bibiri by’ihinga twasoje byagenze neza kandi abaturaga bacu bakaba bashishikarizwa kwitabira ubuhinzi Bizana amafaranga.”

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu bihe biri imbere hari imishinga myinshi izongera ubukungu bw’Intara irimo umushinga w’Umuhora wa Kaduha-Gitwe, uhuza imirenge 10 mu turere dutatu ahazakorerwa ibikorwa bikomatanyije bigamije kuzamura ako gace.

    Mu bikorwa biteganyijwe kuhakorerwa harimo guhinga kijyambere, ubworozi bwa kijyambere kandi butanga umusaruro, gushyirayo inganda zitunganya ibizaba bihakorerwa, ibihingwa bibazanira amafaranga birimo za Makadamiya n’ibindi byinshi bizahindura imibereho myiza y’abaturage.

    Hari umushinga wiswe ‘Amayaga Green’ witezweho kongera gusubiranya igice cy’Amayaga cyari kimaze kuba ubutayu kubera kutagira amashyamba.

    Guverineri Kayitesi ati “Hari n’indi mishinga migari kandi iyo yose uko nyivuga niko itanga akazi ku baturage nabo bakagenda biteje imbere bahereye ku mafaranga bakorera muri iyo mishinga.”

    Ibi n’ibindi bikorwa byinshi bizajyana no kubungabunga umutekano w’abaturage kugira ngo ibyo bakora niba bahinze babashe gusarura mu mutekano, ni bimwe mu byo Guverineri Kayitesi avuga ko bizahindura imibereho y’abatuye Amajyepfo.

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze kandi ko hari ibindi bikorwa bikomeye abaturage b’iyi ntara bemerewe na Perezida Kagame, byose nk’urwego rw’intara ngo bizakomeza gukurikiranwa ko bikorwa kandi bikagera ku baturage mu gihe cyagenwe.

    Incamake ku buzima bwa Guverineri Kayitesi

    Kayitesi Alice yavukiye mu Mudugudu wa Rwimbogo, Akagari ka Munazi, Umurenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga. Amashuri abanza yayize muri uyu murenge, ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire Remera Rukoma, asoreza muri Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi i Muhanga.

    Yize uburezi muri Kaminuza y’Abadivantisite izwi ku izina rya AUCA [Adventist University of Central Africa], aza kurangiriza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] muri Mount Kenya aho yigaga ibijyanye no gucunga imishinga.

    Ni umubyeyi w’Umukirisitu Gatolika, ukunda gusenga no gukora cyane. Akaba afite umugabo n’abana batatu kuri ubu akaba we n’umuryango we batuye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

    Ni umuntu utajya ucika intege ndetse ngo mu bimufasha mu rugendo rwe kuva akiri muto kandi bikomeje kumufasha ari ukurebera ku mpanuro ndetse n’ibikorwa by’Umukuru w’Igihugu.

    Ati “Impanuro ze nyinshi guturuka nkiri muto ziranyubaka, ni urugero rwiza cyane rwo gukurikira kandi rukaguha umurongo mwiza. Ikindi ntabwo njya nshika intege, biragoye ko mbona ko ikintu kidashoboka ahubwo nshakisha inzira nyinshi zishobora kuba zabasha kukingezaho. Ntabwo numva ko niba bidakunze mu nzira imwe mpita ncika intege ngo numve ko byose bidashoboka.”

    Guverineri Kayitesi agira inama urubyiruko by’umwihariko abakobwa bakiri mu myaka y’ubwangavu kumva ko bashoboye bityo bakaboneraho kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’igihugu cyabo gikomeje kwimakaza uburinganire no gutanga amahirwe angana ku bakobwa n’abahungu.

    Ati “Abana b’abakobwa barashoboye, umugore arashobora, ibyo musaza we ashobora gukora nabo babikora icya mbere ni ukutitinya, ni ukwitunyuka. Ariko kandi dufite amahirwe angana, ntawe ugihezwa ngo ni uko ari umukobwa ngo ni umugore, ngo ntabwo ashoboye. Ntawe ugipfukiranywa.”

    Iyo atari mu nshingano ze akora siporo yo kugenda ndetse undi mwanya muto abona akawuharira umuryango we no kuba hafi y’abana be n’abavandimwe.

    Guverineri Kayitesi yatangaje ko kuva kera, impanuro z’Umukuru w’Igihugu arizo zagiye zimufasha mu buzima bwe

    Video: Mucyo Serge


  • Kamonyi: Umusore w’imyaka 18 yaturikanywe na grenade –

    Iyi grenade yaturitse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 15 Mata 2021, aho bivugwa ko uwo musore yuriye inzu y’iwabo agiye gusana ahantu hangiritse aho itegura ryari ryaravuyemo, bityo inzu ikaba yavaga mu gihe cy’imvura.

    Ubwo yari ageze hejuru yayo yabonye akagozi kaziritseho akantu k’akuma aragafata arakamanukana, ubwo yari arimo kugakinisha mushiki we n’umubyeyi we baramubuza ndetse hashize akanya babona ako kuma gatangiye gucumba umwotsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko uyu musore yahise ajya kujugunya ako kuma akikajugunya hafi n’igiti cya avoka gahita gaturika ari nabwo ubuyobozi bwahageraga busanga ni grenade yabaga mu gisenge cy’iyo nzu.

    Gitifu Nyirandayisaba yavuze ko bagize amahirwe kuko n’ubundi hari n’ubwo iyo grenade yari kuzaturikira mu nzu noneho igaturikana abantu bose ndetse n’inzu igashya.

    Aha niho yahereye asaba abaturage kujya bibuka gutanga amakuru igihe babonye ikintu kidasanzwe.

    Ati “Ubutumwa duha abaturage ni ukubahumuriza ariko tukabasaba kujya birinda gukinisha ibintu byose babonye cyane cyane iyo babona ari icyuma.”

    Uyu musore wakomeretse ku rutugu yahise ajyanwa kwa muganga. Amakuru avuga ko ari umunyeshuri mu mwaka wa Kane mu Kigo cy’Amashuri cya TVT i Nyanza mu Ishami ry’Amashanyarazi akaba yakomeretse ku rutugu, munsi y’inda ahagana ku bugabo no ku kuboko ku buryo inyama zigaragara aho yamukomerekeje.

    Aka ni akagozi kari kaziritseho iyi grenade yari iri mu nzu y’uyu muryango

    Iki giti cyakomerekejwe na grenade

    Amafoto: Intyoza


  • #Kwibuka27: RIB yakiriye ibirego 87 by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Cyunamo –

    Mu birego byose byakiriwe na RIB yasanze ibigera kuri 83 ari byo bifite ishingiro mu byatanzwe byose.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye RBA ko mu birego bakiriye by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo, ibyinshi bakiriye byakozwe n’abantu bakuze usanga bazi neza Jenoside.

    Ibyo birego byatanzwe bishingiye ku byaha bkozwe binyuze mu magambo asesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byagizwemo uruhare n’umubare munini w’abari hejuru y’imyaka 31.

    Dr Murangira yagize ati “Twakiriye ibirego 87 ariko dusanga 83 aribyo bifite aho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo. Iyo urebye ku kigero cy’imyaka y’abakora ibyo byaha cyane usanga abenshi bari hejuru y’imyaka 31 kuzamura aho bihariye 65,4%.”

    Yakomeje aburira abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko RIB itazihanganira na rimwe umuntu wese izagaragaraho.

    Ati ” Iyo urebye usanga imibare y’abagaragaraho ibi byaha igabanuka ariko n’iyo yaba ari umwe agomba kubireka tukajya twibuka ibi byaha bitagihari. Ntabwo RIB izihanganira na rimwe ko ibi byaha bibaho kandi Leta yashyizemo imbaraga mu kubirwanya no kubikumira.’’

    Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo bikunze kugaragara cyane mu cyumweru cyo kwibuka. Mu myaka itanu ishize hagaragayemo ibyaha bigera kuri 440 birimo 114 mu 2017, mu 2018 hagaragara ibyaha 72, mu 2019 ho hagaragaye ibyaha 80, mu 2020 ni 91 naho mu 2021 ho hagaragaye 83.

    Abantu bagiye mu murima wa Nsabimana André warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uri mu Mudugudu wa Gifumba, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga batemagura insina zose

  • Kamonyi: Umusore w'imyaka 18 yaturikanywe na grenade – #rwanda #RwOT

    Iyi grenade yaturitse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 15 Mata 2021, aho bivugwa ko uwo musore yuriye inzu y'iwabo agiye gusana ahantu hangiritse aho itegura ryari ryaravuyemo, bityo inzu ikaba yavaga mu gihe cy'imvura.

    Ubwo yari ageze hejuru yayo yabonye akagozi kaziritseho akantu k'akuma aragafata arakamanukana, ubwo yari arimo kugakinisha mushiki we n'umubyeyi we baramubuza ndetse hashize akanya babona ako kuma gatangiye gucumba umwotsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko uyu musore yahise ajya kujugunya ako kuma akikajugunya hafi n'igiti cya avoka gahita gaturika ari nabwo ubuyobozi bwahageraga busanga ni grenade yabaga mu gisenge cy'iyo nzu.

    Gitifu Nyirandayisaba yavuze ko bagize amahirwe kuko n'ubundi hari n'ubwo iyo grenade yari kuzaturikira mu nzu noneho igaturikana abantu bose ndetse n'inzu igashya.

    Aha niho yahereye asaba abaturage kujya bibuka gutanga amakuru igihe babonye ikintu kidasanzwe.

    Ati 'Ubutumwa duha abaturage ni ukubahumuriza ariko tukabasaba kujya birinda gukinisha ibintu byose babonye cyane cyane iyo babona ari icyuma.'

    Uyu musore wakomeretse ku rutugu yahise ajyanwa kwa muganga. Amakuru avuga ko ari umunyeshuri mu mwaka wa Kane mu Kigo cy'Amashuri cya TVT i Nyanza mu Ishami ry'Amashanyarazi akaba yakomeretse ku rutugu, munsi y'inda ahagana ku bugabo no ku kuboko ku buryo inyama zigaragara aho yamukomerekeje.

    Aka ni akagozi kari kaziritseho iyi grenade yari iri mu nzu y’uyu muryango

    Iki giti cyakomerekejwe na grenade

    Amafoto: Intyoza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umusore-w-imyaka-18-yaturikanywe-na-grenade

  • #Kwibuka27: RIB yakiriye ibirego 87 by'ingengabitekerezo ya Jenoside mu Cyunamo – #rwanda #RwOT

    Mu birego byose byakiriwe na RIB yasanze ibigera kuri 83 ari byo bifite ishingiro mu byatanzwe byose.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye RBA ko mu birego bakiriye by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano nayo, ibyinshi bakiriye byakozwe n'abantu bakuze usanga bazi neza Jenoside.

    Ibyo birego byatanzwe bishingiye ku byaha bkozwe binyuze mu magambo asesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byagizwemo uruhare n'umubare munini w'abari hejuru y'imyaka 31.

    Dr Murangira yagize ati 'Twakiriye ibirego 87 ariko dusanga 83 aribyo bifite aho bihuriye n'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano nayo. Iyo urebye ku kigero cy'imyaka y'abakora ibyo byaha cyane usanga abenshi bari hejuru y'imyaka 31 kuzamura aho bihariye 65,4%.'

    Yakomeje aburira abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko RIB itazihanganira na rimwe umuntu wese izagaragaraho.

    Ati ” Iyo urebye usanga imibare y'abagaragaraho ibi byaha igabanuka ariko n'iyo yaba ari umwe agomba kubireka tukajya twibuka ibi byaha bitagihari. Ntabwo RIB izihanganira na rimwe ko ibi byaha bibaho kandi Leta yashyizemo imbaraga mu kubirwanya no kubikumira.''

    Ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano nayo bikunze kugaragara cyane mu cyumweru cyo kwibuka. Mu myaka itanu ishize hagaragayemo ibyaha bigera kuri 440 birimo 114 mu 2017, mu 2018 hagaragara ibyaha 72, mu 2019 ho hagaragaye ibyaha 80, mu 2020 ni 91 naho mu 2021 ho hagaragaye 83.

    Abantu bagiye mu murima wa Nsabimana André warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uri mu Mudugudu wa Gifumba, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga batemagura insina zose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka27-rib-yakiriye-ibirego-87-by-ingengabitekerezo-ya-jenoside-mu-cyunamo