Category: Uncategorized

  • Menya byinshi kuri Ginseng ikimera kirinda indwara #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe uko isi igenda itera imbere, ni nako hari indwara zitandukanye zizahaza ubuzima bw’umuntu. Aha twavugamo nka Diyabeti, kanseri, Asima, SIDA n’izindi.

    Muri zo hari izizahaza umubiri bigatuma abasirikare barinda umubiri bagabanyuka, bityo ubudahangarwa bw’umubiri bukajya hasi cyane umuntu akazahara. Imiti dukoresha mu kuvura izo ndwara, imyinshi iba ikoze mu bimera, gusa bashobora kongeramo ibindi bintu.

    Wari uzi ko hari ikimera gifasha kurwanya indwara zitandukanye?

    Reka turebe akamaro k’icyo kimera bita Ginseng mu mubiri w’umuntu akaba ari nacyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

    Ginseng ni iki?

    Ginseng ni igihingwa gikunda kuboneka mu bihugu byo muri Aziya (China, Korea),ariyo ita Asian Ginseng ndetse no muri America na Canada ariyo yitwa American Ginseng. Ni igihingwa kigira amababi ndetse n’inguri cyangwa se imizi. Iki gihingwa kifashishwa cyane mu kuvura indwara zikomeye ndetse no kurinda umubiri indwara zirimo na Kanseri.

    Ni akahe kamro Ginseng ifasha umubiri w’umuntu?

    Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwa medicalnewstoday rubivuga, Ginseng ifite akamaro kenshi mu kurinda ndetse no kuvura indwara zitandukanye.

    Dore ibintu 9 by’ingenzi Ginseng ifasha umubiri

    1. Abahanga bagaragaje ko iki gihingwa kizamura abasirikari b’umubiri hagati y’iminsicyangwa 3.

    2. Abantu bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA,iki gihingwa ni cyiza kuri bo kuko gituma abasirikari b’umubiri wabo bazamuka,bigatuma indwara zitandukanye zitabibasira.

    3. Ifasha umubiri kudacika intege ( Energy provider).

    4. Ifasha ubwonko gukora neza bigatuma umuntu atekereza neza.

    5. Irinda kubyimbirwa ku buryo bworoshye (Anti-inflammatory effects)

    6. Iyo ukoresha iki gihingwa,uturemangingo twa kanseri ntabwo twiyongera,ibyo bigatuma wirinda kanseri,ubu iri kugenda ihitana benshi ku isi.Ndetse igafasha n’abarwaye kanseri kutazahara.

    7. Ihangana cyane na mikorobi zangiza umubiri.

    8. Iyi Ginseng ifasha abantu bafite ibisebe byananiranye,kuko iyo uyifashe,igisebe gitangira gukira vuba vuba.

    9. Uvura ibibyimba mu mubiri.

    Iki gihingwa kitaboneka mu Rwanda, nta bindi kibonekamo?

    Mu Rwanda ntabwo duhinga iyi Ginseng ariko hari inyunganiramirire yitwa Ginseng.

    Rh Capsule iboneka hano iwacu ikoze muri kiriya kimera twabonye haruguru.Irizewe kandi ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga ikaba nta ngaruka igira ku mubiri w’uwayikoresheje.

    source: rwanda magazine.com

    Source : https://agakiza.org/Menya-byinshi-kuri-Ginseng-ikimera-kirinda-indwara.html

  • Abakozi ba Kinazi Cassava Plant basuye urwibutso rwa Jenoside, bihanganisha abarokotse –

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane ubwo abakozi b’uruganda Kinazi Cassava Plant basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinazi mu Karere ka Ruhango, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 63 bishwe muri Jenoside.

    Nyuma yo gusura ibice bigize urwo rwibutso no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi Mukuru w’uruganda Kinazi Cassava Plant, Michel Kayihura Makolo, yihanganishije abarokotse, abashishikariza gukomera no gutanga ubuhamya bw’inzira igoye banyuzemo.

    Ati “Turabifuriza gukomera, kandi mukabona imbaraga zo gutanga ubuhamya. Nimubasha gutanga ubuhamya bizadufasha kwigisha abana bacu, na bo bamenye uko byagenze. Ubuhamya iyo butanzwe dukuramo amasomo yo kwiyubaka.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal, na we yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomera no gusigasira amateka.

    Ati “Mukomere kandi mudadire. Gukomera ni ukugira imbaraga zo kwibuka, amateka nta gukomeretsanya kandi akaba amateka yawe. Kudadira, ni ijambo risobanura ngo ‘ntibizongera’. Ni ugufunga, ugashyiraho umurongo ntarengwa. Jenoside ntizongera ukundi. Ibi bizashoboka nidushyiraho ingamba zima urwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.”

    Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kinazi, Ntakirutimana Marie José, yavuze ko nubwo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bajya baterwa intimba no kubura ababo bishwe muri Mata 1994, badaheranwa n’agahinda kuko babona hari icyizere.

    Ati “Abatutsi bishwe mu gihugu hose, by’umwihariko ibihumbi 63 baruhukiye hano, bazize uko bavutse. Duterwa intimba no kuba twarabuze imiryango migari twari dufite kandi tugasigara ihereheru twari twifashije. Tubona hari icyizere cy’ubuzima.”

    Yavuze ko icyizere bafite bagikomora ku buyobozi bwiza igihugu gifite n’uburyo cyitaye ku barokotse Jenoside.

    Kinazi Cassava Plant yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinazi mu Karere ka Ruhango

    Abakozi ba Kinazi Cassava Plant basobanuriwe amateka ya Jenoside, bari kumwe n’abayobozi batandukanye muri iki gikorwa

    Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso birebera ubukana Jenoside yakoranywe muri Kinazi

    Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kinazi,Ntakirutimana Marie José yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batazaheranwa n’agahinda

    Umuyobozi Mukuru wa Kinazi Cassava Plant,Michel Kayihura Makolo yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Michel Kayihura Makolo na bagenzi be bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Tom Byabagamba yasubiye imbere y’urukiko ajuririra igihano yahawe ku cyaha cy’ubujura –

    Mu Ugushyingo umwaka ushize, nibwo Tom Byabagamba yahamijwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro icyaha cy’ubujura, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu.

    Uyu mugabo wigeze kuba Umusirikare ukomeye afite ipeti rya Colonel mu Ngabo z’u Rwanda mbere y’uko yamburwa impeta za gisirikare zose, yahamijwe icyaha cy’ubujura ashinjwa ko yakoreye mu Rukiko rw’Ubujurire aho yibye telefoni.

    Igihano yahawe ntabwo yacyishimiye, ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Urubanza rwe rwasubukuwe kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gusubikwa muri Werurwe uyu mwaka.

    Kuri iyi nshuro, Byabagamba n’abamwunganira barimo Me Paul Ntare na Me Gakunzi Valery baburanaga bari muri gereza ya gisirikare i Kanombe mu gihe abashinjacyaha bari bari mu biro byabo.

    Iburanisha rigitangira, Byabagamba yazamuye inzitizi z’uko atabonye umwanya wo kuganira n’abanyamategeko be ngo bitegure urubanza, umucamanza amaze kumva impande zombi, yanzuye ko iburanisha risubikwa gato Byabagamba akabanza kuvugana n’abunganizi be.

    Muri Kanama 2014, Byabagamba yatawe muri yombi bwa mbere akurikiranyweho ibyaha birimo guhisha nkana ibimenyetso byagaragaza uwakoze icyaha, gukwirakwiza impuha zigamije kugomesha rubanda no kurwangisha ubutegetsi buriho, igikorwa cyo gusebya Leta ari umuyobozi ndetse no gusuzugura ibirango by’igihugu.

    Nyuma y’imyaka ibiri aburana, mu 2016 yakatiwe n’inkiko gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare. Yaje kujuririra iki gihano maze ku wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rumukatira imyaka 15 y’igifungo no kumwambura impeta zose za gisirikare.

    Byagamba yajuririye igihano yahawe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyo gufungwa imyaka itatu ashinjwa kwiba telefone

  • Tom Byabagamba yasubiye imbere y'urukiko ajuririra igihano yahawe ku cyaha cy'ubujura – #rwanda #RwOT

    Mu Ugushyingo umwaka ushize, nibwo Tom Byabagamba yahamijwe n'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro icyaha cy'ubujura, rumuhanisha igifungo cy'imyaka itatu.

    Uyu mugabo wigeze kuba Umusirikare ukomeye afite ipeti rya Colonel mu Ngabo z'u Rwanda mbere y'uko yamburwa impeta za gisirikare zose, yahamijwe icyaha cy'ubujura ashinjwa ko yakoreye mu Rukiko rw'Ubujurire aho yibye telefoni.

    Igihano yahawe ntabwo yacyishimiye, ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Urubanza rwe rwasubukuwe kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gusubikwa muri Werurwe uyu mwaka.

    Kuri iyi nshuro, Byabagamba n'abamwunganira barimo Me Paul Ntare na Me Gakunzi Valery baburanaga bari muri gereza ya gisirikare i Kanombe mu gihe abashinjacyaha bari bari mu biro byabo.

    Iburanisha rigitangira, Byabagamba yazamuye inzitizi z'uko atabonye umwanya wo kuganira n'abanyamategeko be ngo bitegure urubanza, umucamanza amaze kumva impande zombi, yanzuye ko iburanisha risubikwa gato Byabagamba akabanza kuvugana n'abunganizi be.

    Muri Kanama 2014, Byabagamba yatawe muri yombi bwa mbere akurikiranyweho ibyaha birimo guhisha nkana ibimenyetso byagaragaza uwakoze icyaha, gukwirakwiza impuha zigamije kugomesha rubanda no kurwangisha ubutegetsi buriho, igikorwa cyo gusebya Leta ari umuyobozi ndetse no gusuzugura ibirango by'igihugu.

    Nyuma y'imyaka ibiri aburana, mu 2016 yakatiwe n'inkiko gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare. Yaje kujuririra iki gihano maze ku wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw'Ubujurire rumukatira imyaka 15 y'igifungo no kumwambura impeta zose za gisirikare.

    Byagamba yajuririye igihano yahawe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyo gufungwa imyaka itatu ashinjwa kwiba telefone


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tom-byabagamba-yasubiye-imbere-y-urukiko-ajuririra-igihano-yahawe-ku-cyaha-cy

  • Amerika yoherereje u Rwanda Beatrice Munyenyezi uregwa uruhare muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko Beatrice Munyenyezi aza kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021.

    Uyu mugore wahoze ari umuyoboke ukomeye w’ishyaka rya Juvenal Haryarimana ryateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi, akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

    Muri 2013 Inkiko zo muri Leta Zunze Ubumwe za America, zakatiye Beatrice Munyenyezi igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 kubera kubeshya ibijyanye n’uruhare rwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi kugira ngo abone ubwenegihugu.

    Beatrice Munyenyezi yajuririye iki cyemezo ariko iki kirego cy’ubujurire cye cyaje guterwa utwatsi muri 2017.

    Jenoside ikirangira mu 1995, Beatrice Munyenyezi wabanje guhungira muri Kenya, yanditse asaba ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za America, amenyesha Leta ya kiriya gihugu yumva adafite umutekano uhagije kubera ibibazo by’Igihugu cye (Rwanda).

    Source : https://imirasire.com/?Amerika-yoherereje-u-Rwanda-Beatrice-Munyenyezi-uregwa-uruhare-muri-Jenoside

  • Sadate yishimiye ko yiyunze n’Umunyamakuru Sam Karenzi bamaze iminsi baterana amagambo #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, atangaje ibi nyuma y’uko we n’Umunyamakuru Sam Karenzi bagiranye ibiganiro byo gucoca ibibazo bafitanye.

    Ibi biganiro byabahuje ku busabe bw’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rwari rwaregewe ibyerekeye iki kibazo.

    Ni igikorwa cyabereye ku biro by’Urwego rw’Itangazamakuru Ryigenzura (RMC), ku wa Kane tariki ya 15 Mata 2021, aho Munyakazi Sadate na Sam Karenzi bari bahamagajwe bombi.

    Sedate nkuko yabicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje ko yashimishijwe cyane n’intambwe yatewe hagati ye na Sam Karenzi nyuma y’igihe bari mu makimbirane ya hato na hato.

    Ati 'Nshimiye RMC BARORE naba Commissaires mwari kumwe ejo kuba mwarumvise ikibazo nabagejejeho mukadufasha. Reka nshimire na RadioTv10 na Sam Karenzi kuri Engagements nziza mwafashe. Nizera ko ibyo twaganiriye hariya bizafasha. Burya nta kintu Kiza nko kumvikana.'

    Ubu butumwa yabushyize hanze, nyuma y’uko RMC ibatumije bombi (Sadate na Sam Karenzi) kugira ngo uru rwego rubashe kubunga nyuma y’igihe cyari gishize aba bagabo batavuga rumwe nkuko byakunze kugaragara.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Sadate-yishimiye-ko-yiyunze-n-Umunyamakuru-Sam-Karenzi-bamaze-iminsi-baterana-amagambo

  • AMAFOTO – Manchester United ndetse na Arsenal zo mu Bwongereza ziri mu makipe yageze mu mikino ya ½ cya Europa League. #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'Ubwongereza yageze mu mikino ya ½ cya Europa League isezereye ikipe ya Granada yo muri Esipanye ku giteranyo cy'ibitego bine ku busa mu mikino yombi dore ko umukino ubanza warangiye ari ibitego bibiri ku busa ndetse n'umukino waraye ubaye ukaba warangiye uko.

    Mu mukino Manchester United yari yakiriye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 15 Mata 2021, yatsindiwe na rutahizamu Edison Cavani ndetse na myugariro wa Granada Jesus Vallejo witsinze, umukino urangira ari ibitego 2-0, ibi bitego United yatsinze bikaba byatumye iyi kipe ibarizwa i Manchester yahise yuzuza ibitego 100 mu mikino yose yo ku mugabane w'i Burayi imaze gukina muri uyu mwaka w'imikino wa 2020-2021.

    Iyi kipe ya manchester United ikaba yakomeje mu mikino ya ½ aho izahura n'ikipe ya AS Roma yo mu gihugu cy'Ubutaliyani yo yaraye isezereye ikipe ya Ajax ku bitego 3-2 mu mikino yombi kuko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

    Mu wundi mukino ikipe ya Arsenal nayo yo mu gihugu cy'u Bwongereza yageze mu mikino ya ½ nyuma yaho yaraye isezereye ikipe ya SK Slavia Prague iyitsinze ibitego 4-0 mu mukino wo kuri uyu wa kane, ni mu gihe mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.

    Muri uyu mukino ikipe ya Arsenal yari yagiye gusura ikipe ya SK Slavia Prague yo mu gihugu cya Repubulika ya Tchèque, ni umukino ikipe y'Abarashi yafunguriwe amazamu na Nicolas Pépé ubwo hari ku munota wa 18, iyi kipe yongeye gutsinda igitego cya kabiri kuri penaliti yinjijwe na Alexandre Lacazette wari wahawe igitambaro cya kapiteni nyuma y'uko Aubameyang byatangajwe ko arwaye Malaria.

    Muri uyu mukino kandi, ubwo hari ku munota wa 24 Bukayo Saka yatsinze igitego cya gatatu nyuma y'umupira yahawe na Calum Chambers, Arsenal yabonye igitego cya kane ku munota wa 77, cyinjijwe na Alexandre Lacazette ku mupira yari aherejwe na Nicolas Pépé.

    Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Arsenal byayigejeje mu mikino ya ½ cya Europa League aho izahura na Villarreal itozwa na Unai Emery wigeze gutoza Arsenal, ni nyuma yaho kandi Villareal yo yakuyemo Dinamo Zagreb nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 bikaba ibitego 3-1 mu mikino yombi.

    Biteganyijwe ko imikino ibanza ya ½ cya Europa League izakinwa tariki ya 29 Mata mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 6 Gicurasi 2021. Manchester United na Villarreal ni zo zizabanza kwakira imikino ibanza.

    The post AMAFOTO — Manchester United ndetse na Arsenal zo mu Bwongereza ziri mu makipe yageze mu mikino ya ½ cya Europa League. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-manchester-united-ndetse-na-arsenal-zo-mu-bwongereza-ziri-mu-makipe-yageze-mu-mikino-ya-%C2%BD-cya-europa-league/

  • Bugesera: Umugabo w’imyaka 60 akurikiranyweho gusambanya umwana we –

    Uyu mugabo w’imyaka 60 yafunzwe ku wa 12 Mata 2021 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana we yibyariye.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo yahohoteye umwana we inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye mu 2019, ubwo yari agifite imyaka 17.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe kugira ngo akurikiranweho ibyaha ashinjwa.

    Yagize ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

    Yavuze ko uru rwego ruri maso kandi rwiteguye gukurikira abasambanya abana.

    Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora icyaha nk’iki cyo guhohotera umwana. Abantu bakwiye gukomeza kucyirinda kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko.’’

    Ibyaha by’abasambanya abana mu Rwanda bigenda byiyongera kuko imibare yerekana ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17.337, mu 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19.832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656.

    Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.


  • Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye. #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ukomoka mu gihugu cya Uganda ukundwa na benshi, Anne Kansiime, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yamaze gutangaza ibyishimo afite by'uko yasamye ndetse kandi ko mu minsi iri imbere azaba yibarutse imfura ye.

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021 aho yashyize ifoto igaragaza ko atwite kuri Instragram ye ndetse ayiherekeza amagambo agaragaza ko yishimiye cyane kwibaruka imfura ye, aha yavuze ko yari amaze igihe kinini ategereje uburyo bwiza bwo gutangariza inshuti ze ko mu minsi mike hazaboneka ishami rimushibutseho.

    Anne Kansiime aritegura kwibaruka imfura ye na Abraham Tukahiirwa uzwi nka Skylnta bivugwa ko batangiye urugendo rwo gukundana mu mwaka wa 2018 aha akaba yaramusimbuje uwo babanaga mbere witwa Gerard Ojuok we batandukanye mu mwaka wabanje wa 2017.

    Anne Kansiime uheruka kuzuza imyaka 34 y'amavuko kuko yayujuje kuri uyu wa kabiri w'iki cyumweru tariki ya 13 Mata 2021 yateguye kandi igitaramo cyo kwishimira iyi mfura ye yitegura kwibaruka, ni igitaramo kiri bube kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021 kikaba kiribunyure ku rubuga rwe rwa Youtube.

    Usibye kuba Anne Kansiime wavukiye mu gace Mparo, mu karere ka Kabale muri Uganda y'Iburengerazuba ari umunyarwenya wamamaye hirya no hino ku isi, uyu yagaragaje ko afite izindi mpano zitari ugusetsa gusa harimo no gukina filime ndetse kwandika udukino dusekeje by'umwihariko utwabana.

    The post Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/54349-2/

  • Munyakazi Sadate yasubije uwamubajije niba afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze ari perezida wa Rayon Sports FC yasubije umwe mu bafana be wamubajije niba afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry'umukino w'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Ni mu kiganiro Sadate yari yatumiwemo kuri Radio 95.3 B&b FM UMWEZI aho uyu mugabo yabajijwe ibibazo bimwe na bimwe.

    Nkuko Munyakazi Sadate yabitangarije kuri Radio 95.3 B&B FM UMWEZI, yavuze ko adakunda kwiyamamariza umwanya runaka ahubwo areka abamubona cyangwa se abasanzwe bamuziho ubushobozi runaka akaba aribo bamwiyamamariza. Yagize ati' Sinjya nkunda kwiyamamaza, nkunda ko abantu banyamamaza, niba abantu bambonyemo ubushobozi bwo gukora ikintu rubaka bakambwira bati 'Sadate ngwino udufashe gukora iki niki' nibyo mprefera kurusha uko njyewe mvuga nti ndashoboye mureke nzakore iki niki. So, habonetse rero uwambonamo ubwo bushobozi arko abaye adahari njyewe Sadate kuzafata candidatire yanjye ngo nyijyanye muri federation ntabwo byakunda.'

    Image

    Munyakazi Sadate

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/munyakazi-sadate-yasubije-uwamubajije-niba-afite-gahunda-yo-kwiyamamariza-kuyobora-ferwafa/