Category: Uncategorized

  • Rusororo: Abarokotse Jenoside basabye gushyirirwaho urukuta rwanditseho amazina y’ababo bishwe –

    Ibi babisabye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021 ubwo bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gushyingura imibiri 98 y’abazize Jenoside mu rwibutso rw’i Ruhanga mu Murenge wa Rusororo yagaragaye mu bice bitandukanye by’aka Karere ka Gasabo.

    Kuri uyu musozi wa Ruhanga, ni hamwe mu hafite amateka yihariye ya Jenoside kuko Abatutsi baho bagerageje kurwana n’interahamwe zari zigiye kubica bakoreshje intwaro gakondo zirimo n’amacumu ku buryo byazisabye gusubira inyuma noneho ziza bukeye bwaho ziri kumwe n’ingabo za Leta.

    Nyuma y’uko izi ngabo zihageze zajyanye Abatutsi mu rusengero rw’Abangilikani zibiciramo zikoresheje intwaro zikomeye zinabatwikishije risansi.

    Muri uyu muhango uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gasabo yasabye inzego z’ubuyobozi kubashyiriraho urukuta rw’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo bijye bibafasha kubibuka neza kandi amateka y’ibyabaye ntazibagirane.

    Ati “Urukuta ruriho amazina y’abacu bishwe icyo ruzadufasha iyo tubonye amazina y’abantu bacu ntidushobora kubibagirwa n’umwana udukomokaho cyangwa n’inshuti yacu yumva amazina ariko iyo iyasanze yanditse ahantu biba ari amateka akomeye. Urabizi amateka uyazi iyo atakiriho birarangira.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, we yabwiye IGIHE ko kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka gace basabye ko hakubakwa urukuta rwajyaho amazina y’ababo bishwe babyumvise ndetse bagiye kubyigaho kugira ngo bakemure iki kibazo.

    Ati “ Gahunda y’inzibutso no kuzisukura no gutegura gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igihe cyose ni nshingano z’ubuyobozi kuba rero babisabye natwe twabyumvise tugiye kugenda turebe mu bushobozi dufite igishoboka cyose […] ikizaba kidushobokeye tuzagikora mu gihe cyacyo gikwiye.”

    Muri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ruhanga ruherereye ahahoze urusengero rw’Abangilikani hashyinguwemo imibiri 37 747 yiyongeraho indi 98 yashyinguwe.

    Muri uru rwibutso rwa Ruhanga hashyinguwemo indi mibiri 98 yabonetse mu Karere ka Gasabo

    Uyu muhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n’abantu batandukanye

    Ni umuhango wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Abafite ababo baguye muri aka gace basabye ko hakubwa urukuta ruriho amazina yabo

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yavuze ko bagiye gusuzuma iki cyifuzo cyo kubaka urukuta ruriho amazina y’abishwe muri Jenoside muri aka gace

  • Nyaruguru: Hagaragajwe ibituma abaturiye umupaka bambuka bakajya gushakira imibereho ahandi –

    Mu gukemura icyo kibazo hashyizweho itsinda ry’abantu 10 ku rwego rw’igihugu rishinzwe gufasha abaturage baturiye imipaka kubona ibikorwa remezo bakeneye.

    Sibomana Saidi, umwe mu bagize iryo tsinda mu ntangiriro za Mata 2021, yagaragarije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, wari wasuye Akarere ka Nyaruguru, bimwe mu bibazo bakusanyije bikeneye gukemurwa byihuse mu mirenge yo muri ako karere ihana imbibi n’u Burundi.

    Yavuze ko mu Karere ka Nyaruguru bazengurutse mu Mirenge ya Ruheru, Nyabimata, Kivu, Nyagisozi na Cyahinda bagamije kureba ibibazo bihari kugira ngo bikemurwe, abaturage bareke kurarikira ibintu bitandukanye biva hakurya y’igihugu.

    Kimwe mu bibazo Sibomana yagaragaje ni icyo kutagira ibyo kurya bihagije biturutse mu bibazo bikigaragara mu buhinzi.

    Ati “Hano batubwiye ko bafite ibibazo bitatu mu buhinzi ku buryo uwabishyiramo imbaraga bahinga bakeza bakihaza mu biribwa. Icya mbere ni ugukora amatarasi kandi agashyirwamo ifumbire n’ishwagara kuko ubutaka busharira. Hano hari ubutaka bwinshi, igisigaye ni ukububyaza umusaruro.”

    Yavuze ko kugeza ubu n’ubwo ishwagara iri muri ‘nkunganire’ igera muri ako gace ihenze kubera ikibazo cy’ikiguzi cy’urugendo ndetse n’imihanda itameze neza, ku buryo bigora abaturage kuyigurira.

    Icya kabiri ni uko hari uduce tutarakorwamo amatarasi y’indinganire bigatuma isuri itwara ubutaka, abahinzi bahinga ntibeze.

    Ati “Ikindi batubwiye turimo gukorana n’akarere ni ayo materasi kugira ngo tubarure ayakorwa, ariko tugamije no guhanga akazi kandi bikagendana n’ubushobozi buhari.”

    Icya gagatu yagaragaje ni icy’imidugudu n’utugari byegereye umupaka bitarabona amazi n’amashanyarazi.

    Ati “Twarabikusanyije ku buryo byibuze utwo tugari n’imidugudu, tugiye gukorana n’inzego zitandukanye bigakemuka. Hano inkeragutabara zifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) hari aho bari kugenda bageza amashanyarazi kandi turasaba ko byihuta, ariko ahatari amazi n’amashanyarazi turakomeza kubikurikirana kugira ngo iyi midugudu ikora ku mipaka no ku ishyamba ibibone.”

    Sibomana yavuze ko ikindi kibazo babonye ari uko muri ako gace hakiri ibicuruzwa bihenze bituma hari abashaka kujya guhahira mu Burundi.

    Ati “Hano haracyari ibicuruzwa bihenze, aho twagiye muri santere y’ubucuruzi, kubera nyine ikibazo cy’imihanda turacyabona ibicuruzwa bihenze cyane. Hari ibyo bavanaga hakurya ariko bishobora kuba byaboneka hano kandi bikabageraho bidahenze.”

    Yavuze ko icyo bari gukora ari ugushyira hamwe abacuruzi bo muri ako gace kugira ngo bajye bagezwaho ibicuruzwa bidahenze, hagashyirwa ‘nkunganire’ mu kiguzi cy’urugendo.

    Ikindi kibazo babonye ni icya bimwe mu bishanga bidatunganyije kandi byagombye guhingwa bikabyazwa umusaruro hakaboneka ibiribwa bihagije.

    Ati “Hari ibishanga nka bibiri bidatunganyije, hari kandi n’ikindi gishanga cyagize ikibazo kirangirika kubera ikorwa ry’umuhanda, nacyo twari twakiganiriyeho na Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi kandi yiteguye kuza gufasha igatunganya aho hantu.”

    Mu bindi bibazo babonye muri ako gace ni icy’imbuto y’ibirayi ihenze kuko iva kure mu turere twa Burera, Musanze n’agace kamwe ka Nyamagabe.

    Sibomana yavuze ko icyo kibazo bakiganiriyeho n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) bemeranya ko bagiye kongera ingufu mu kunoza ubutubuzi bw’ibirayi mu Karere ka Nyaruguru kugira ngo amakoperative y’abahinzi ajye abyikorera.

    Ikindi cyagaragajwe kitaranozwa neza ni Poste de Santé zo mu tugari twegereye umupaka no ku ishyamba rya Nyungwe zidakora bigatuma abaturage bakora urugendo rurerure bajya gushaka serivise z’ubuzima.

    Abahagarariye abandi mu mirenge yo mu Karere ka Nyaruguru ihana imbibi n’umupaka ndetse n’ishyamba rya Nyungwe baganiriye n’inzego z’ubuyobozi ku kibazo cy’abaturage bacyambuka umupaka bagiye gushaka serivisi zitandukanye

    Sibomana Saidi uri mu bagize itsinda ry’abantu 10 ku rwego rw’igihugu rishinzwe gufasha abaturage baturiye imipaka kubona ibikorwa remezo bakeneye yagaragaje ibikwiriye gukorwa ngo abaturage bareke kwambuka imipaka

    [email protected]


  • Bisaba iki kugira ngo ingengabitekerezo yo ku ishyiga irandurwe burundu? –

    Ababyeyi nibo zingiro rya byose kuko bafite ubushobozi bwo kurera umwana agakura afite umuco n’indangagagaciro cyangwa bakamuraga ingengabitekerezo bifitemo.

    Kugira ngo ingengabitekerezo yo ku ishyiga ibe imwe mu bintu bitazongera kuvugwa kuko bitakibaho, birasaba uruhare rukomeye n’ubufatanye bw’ababyeyi n’abakuru babonye amahano yagwiriye u Rwanda ubwo Abahutu bicaga Abatutsi nta kintu babahora.

    Mu butumwa Jeannette Kagame yageneye Abanyarwanda bujyanye n’igihe turimo cyo kwibuka ku nshuro ya 27, yagarutse ku musanzu abakuze babaye mu mateka yaranze u Rwanda bakwiye gutanga kugira ngo bubake ejo hazaza heza h’abana babo.

    Ati “Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa abakuru ko umurage dukwiye gusigira abadukomokaho ari ukubigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda. Dukomeze twubake igihugu kizira ivangura iryo ari ryo ryose kandi dukomeze turwanye ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo kuko tuzi ingaruka zayo.”

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose nawe yabigarutseho mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cya RBA, aho yabwiye ababyeyi ko aribo bakwiye gufata iya mbere mu kwigisha abana babo ukuri kw’amateka y’ibyabaye mu Rwanda.

    Ati “Icya mbere ni ukubwiza abana ukuri, icya kabiri tukabatoza urukundo, tukabatoza Ndi Umunyarwanda umwana agakura azi ko ari umunyarwanda kuruta uko yaba ikindi cyose. Ibyo ndibwira ko nitubikora dufatanyije, bigahera mu babyeyi, mu muryango mugari abana b’abanyarwanda bazakurana uburere bumva neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.”

    Icyo ababyeyi bavuga ku kwigisha abana babo ibyerekeye amateka ya jenoside

    Uwarokotse Jenoside akaba n’umubyeyi w’abana bane, Karenzi Théonèste, yavuze ko bitoroshye kuganiriza umwana ibyerekeye amateka ya jenoside bitewe n’ibikomere bamwe batewe nayo ndetse ko hari n’ibyo batabasha kuvuga.

    Nk’umubyeyi yavuze ko we ababwiza ukuri akababwira ibyo babasha kumva ku myaka yabo, akababwira ko ibyo bakorewe ari amahano kandi ababikoze bahanwe bityo bikaba byatuma nta mwana watinyuka kubikora.

    Ati “Abana babaza ibibazo byinshi bati papa abakwiciye abantu bite byabo? Nkababwira nti abatwiciye abantu barahanwa, barakurikiranwa, […] ubwo rero ngerageza kubasobanurira igikorwa twakorewe ko ari kibi kandi gihanwa. Rero iyo umuntu umubwiye ko ikintu ari icyaha kandi gihanwa nawe aravuga ati uwagikora uwo ari wese yahanwa.”

    Mudakikwa Pamela umubyeyi akaba n’umwe mu bakora ibijyanye n’Itangazamakuru n’Itumanaho, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ikintu cya mbere ababyeyi bakwiriye gukora mbere yo kuganiriza abana babo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubanza gukira ibikomere bafite kugira ngo birinde kubiha abana babo.

    Ati “Umubyeyi akwiriye kumenya ibikomere afite noneho akamenya kubirinda abana. Impamvu bikwiriye ni ukugira ngo abashe kumenya ati nimbwira umwana amateka ndamuha iki? Biragoye rero ko umubyeyi yabwira amateka umwana atarakira ibikomere yatewe na Jenoside kuko ashobora kumuha agahinda yatewe nayo cyangwa se izindi ngaruka yamugizeho zigatuma abwira abwira umwana ibihabanye n’ukuri.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Kamanzi Jacqueline, yavuze ko Umuryango ari ishingiro kamere y’imbaga y’abanyarwanda, kugira ngo ingengabitekerezo yo ku ishyiga iranduke bisaba ko ababyeyi bumva ko barerera u Rwanda n’Isi muri rusange.

    Ati “Nk’umubyeyi ushyira mu gaciro ukwiye kwigisha umwana ikintu kizamugirira akamaro, waba uhari waba utanahari. Ukamwigisha amahame mpuzamahanga cyangwa rusange atuma aba umuntu, atuma aba umuturage w’u Rwanda ariko atuma ashobora kuba n’umuturage w’isi.”

    “Ingengabitekerezo iganisha mu byaha mpuzamahanga, isi yarayihagurukiye. Kubyigisha umwana wawe rero we mubyeyi uba umuhemukira kuko uhari cyangwa utanahari ibi bintu umuhaye ni bibi cyane bishobora kumugiraho ingaruka.”

    Yongeyeho ko ababyeyi bakwiye kubona ko kurema ingengabitekerezo mu bana babo nta nyungu ibirimo ahubwo ari ukubahemukira. Abasaba kubatoza ibyiza, cyane ibijyanye na gahunda z’igihugu nka Ndi Umunyarwanda cyangwa Ubumwe n’Ubwiyunge.

    Senateri Mureshyankwano yagiriye inama abana n’urubyiruko muri rusange ko bakwiriye kwitandukanya n’ikibi igihe bagitojwe n’ababyeyi, bakareka ingengabitekerezo ya jenoside kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga bakaba banabifungirwa kandi atari bo bakoze amarorerwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose yasabye ababyeyi kubwira abana babo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Pamela Mudakikwa yasabye ababyeyi kubanza gukira ibikomere mbere yo kuganiriza abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Karenzi Théonèste yavuze ko bikigoye ababyeyi kubwira abana babo amateka yose ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Kamanzi Jacqueline, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore, yavuze abayeyi barema ingengabitekerezo mu bana baba babahemukira

  • Mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umushakashatsi Tom Ndahiro aratwibutsa uko Venuste Nshimiyimana yagiriye inama Perezida Habyarimana yo gukwirakwiza Interahamwe mu Rwanda hose. #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana, arazwi mu Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside. Yamaze hafi imyaka irenga 24 akorera BBC ubu akorera Ijwi ry'Amerika ivugira i Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Mbere ya Jenoside Venuste yari umukozi wa MINUAR ushinzwe kumenyekanisha amakuru. Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye ku itariki ya 7 Mata 1994, Venuste Nshimiyimana ni umwe mu bantu bavuye mu Rwanda rugikubita.

    Venuste ari mu bantu batanze ubuhamya bwanditse yerekana uburyo ingabo za Loni, MINUAR, zatereranye abicwa muri Jenoside zigakuramo akazo karenge zikigendera. Ubwo buhamya wabusoma mu cyongereza Genocide in Rwanda: 'The United Nations Watched the clouds of the murderous storm gather' cyangwa mu gifaransa 'Le génocide des Tutsi à ETO Kicukiro: tout le monde savait!' Ni ubuhamya bw'umuntu wabonye ibikorwa, cyane ko atahigwaga akaba yari yaranizewe na Leta y'u Rwanda y'icyo gihe ngo ababere muri MINUAR.

    Muri Nyakanga 2013, nasohoye inyandiko ebyiri zivuga ku ruhare rwa Venuste Nshimiyimana mu gushingwa kwa radiyo rutwitsi ya RTLM. Imwe ni iyiswe 'Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana wa BBC mu mugambi wa Jenoside' indi ikaba 'Abanyamakuru bari muri 'Dream Team' y'Interahamwe n'Impuzamugambi'.

    Venuste Nshimiyimana ni umuntu twamenyanye nyuma ya Jenoside ndetse turamenyerana. Ni umuntu utaragiye cyane mubyo kwamamaza amatwara y'abajenosideri nyuma ya Jenoside. Ahubwo ni mu bantu bagiye bashyira ukuri ahabona, uretse rimwe ho mu mwaka w'2002 yagiye muri gereza yo mu gihugu cya Mali akagirana ibiganiro n'abafungwa barimo Jean Kambanda, Dr. Clement Kayishema n'abandi. Aho agiriye muri radiyo VOA yasubiye muri PARMEHUTU cyane ugereranyije n'uko yari akiri muri BBC.

    Icyo kiganiro kitigeze cyerekana ko abo bajenosider bicuza, BBC-Gahuzamiryango yagihitishije mu mwaka w'2004 mu gihe twibukaga Jenoside ku nshuro ya 10. Venuste yansobanuriye ko bitari ubushake bwe ko kinyuzwa muri Radiyo BBC ngo ni umwe muri bagenzi be wagikunze akakibika imyaka ibiri gitegereje igihe nyacyo.

    *Venuste Nshimiyimana yubatse ibikorwa remezo bya Jenoside*

    Uyu munyamakuru ntiyifatanyije n'abajenosideri muri ya mezi y'icuraburindi yo muw' 1994. Ariko kandi, Jenoside si impanuka. Jenoside ni icyaha cy'ubugome gishaka abahanga bo kubaka ibikorwa remezo by'icyo cyaha (genocide infrastructure). Iby'ishingwa rya RTLM, ni igikorwa kimwe, ariko hari n'ibindi Venuste Nshimiyimana yakoze, byo agomba kuzabwira abanyarwanda n'isi icyabimuteye akanabisabira imbabazi (abishatse).

    Mata 2014, navuganye na Venuste kuli telephone, mubaza niba yibuka misiyo ya MRND yigeze gukora mu Ukwakira 1992. Aho kumbwira ngo yego cyangwa oya yambwiye ko yihuta. Nakomeje kujya mushaka ndamubura. Nabimubajije kubera ko nari mfite raporo y'inyigo ye yandikishije umukono igenewe Perezida wa MRND, Juvenal Habyarimana. Bibaye ngombwa kubugaragaza.

    Iyo raporo igomba kuba yarashyizwe ku mashini mbere y'uko ishyikirizwa Habyarimana yari 'Uko MRND ibona imiterere y'ibibazo bya politike n'imibanire mu Rwanda: Ibyigaragaza, isesengura n'ingamba Kigali, Ukwakira 1992.'

    Uwo munyamakuru wa BBC atangira abwira Habyarimana ati: 'Nshimishijwe no kubagezaho Raporo y'ubutumwa nakoreye mu gihugu hose kuva taliki ya 4 kugeza ku ya 19 Ukwakira 1992.' Mu magambo arimo kwicisha bugufi Venuste ati 'ndizera ko iyi Raporo izagirira akamaro ishyaka.'

    Iyi raporo ntigaragaza urwego rwamutumye. Ari urwa leta ari n'urw'Ishyaka MRND. Igishoboka ni uko ari Perezida Habyarimana ubwe watumye uyu munyamakuru. Ikindi ni uko ubona atari ubutumwa bwarimo umuntu urenze umwe.

    Ikibazo abamutumye bibazaga

    Venuste yerekanye icyo bashakaga kumenya: 'twakoze iyi nyigo ngo tumenye ukuri, umwanya nyawo MRND ifite mu ruhando rwa mashyaka ya politike mu Rwanda. Ni ubuhe buryo buzakoreshwa mu gushimangira no gukomeza icyizere abanyarwanda bayifitiye?'

    Atangira yibutsa Habyarimana ko: 'inkubiri ya demokarasi yugarije Afrika' itasize u Rwanda. Ati: 'Nubwo u Rwanda ruhanganye n'intambara yashojwe n'Inyenzi-Inkotanyi taliki ya mbere Ukwakira 1990, rwashyize umukono runemeza Itegeko-nshinga rishya (06/10/1991)'.

    Ku bwa Venuste Nshimiyimana, MRND ryari 'ishyaka ry'ikigugu rihanganye n' amashyaka adashinze yishyize hamwe aharanira kurushaho kugira imbaraga, mu cyitwa Komite Njyanama (Comité de Concertation).' Asobanura ko iyo komite 'nta mbaraga ifite, kubera ko ishingiye ku bantu, (Faustin TWAGIRAMUNGU na Justin MUGENZI), kurusha ko ishingiye ku mashyaka.'

    Raporo ayisoza avuga ko ashingiye ku iperereza bakoze mu gihugu, 'twasoza twemeza tutibeshya ko amashyaka akurikirana mu buryo bukurikira: MRND-MDR-CDR-PL-PSD. Muri Kiliziya (ni Gatolika gusa yabajijwe): PL-MDR/CDR-MRND-PSD.'

    Uburyo bwakoreshwejwe na Venuste Nshimiyimana mu nyigo

    Venuste yasobanuye ko bakoze iperereza mu gihugu hose, 'Mu rwego rwo kumenya aho ishyaka MRND rihagaze ugereranyije n'andi mashyaka ya politike, hagamijwe gushyiraho ingamba zituma MRND idahubangana.' Kubera iyo mpamvu avuga ko muri buri Perefegitura babajije abantu bakurikira: 'Abayobozi b'amashyaka duhanganye; Abadepite; Ababurugumesitiri bose; Abaperefe n'abasuperefe; Abankadereri b'urubyiruko mu rwego rwa perefegitura na komini; Abepisikopi n'abihayimana; Abayoboke ba MRND; Abanyamahanga; n'Abatagira amashyaka babarizwamo.'

    Muri raporo harimo amazina menshi y'ababajijwe ntashyira muri iyi nyandiko ngufi.

    Abo MRND yagombaga kwifashisha muri buri Perefegitura

    *Umujyi wa Kigali na Kigali-Ngali*

    Venuste Nshimiyimana yagiriye inama Habyarimana ko MRND igomba kwifashisha cyane cyane abayoboke bayo bavuga rikijyana, nka Charles Nyandwi na Mathieu Ngirumpatse n'abandi. Inama yarumviswe kuko Ngirumpatse yaje kugirwa Perezida wa MRND asimbuye Habyarimana.

    Venuste yagaye uwari Burugumesitiri wa Nyarugenge, avuga ko asa n'usinziriye, ngo 'rimwe na rimwe yitwara nk'uri muri opozisiyo.' Yatanze raporo ko uwari Burugumestri Kicukiro 'n'ubwo yemera imbaraga za MRND, yayivuyemo yigira muri PSD.'

    Kuri Bwana Francois Karera, wahoze ari Burugumesitiri wa Nyarugenge Venuste yaramushimye ko 'afite umuhate kandi n'abaturage bamwibonamo.' Kimwe n'uwa Kacyiru yavuze ko ari 'ntamakemwa, arakorera ishyaka n'umurava mwinshi.'

    Kimwe mu bibazo Venuste agaragariza Habyarimana by'umwihariko ibiri mu mujyi agira ati: 'Mu giturage amashyaka menshi ntacyo ababwiye. Ikibazo ni abanyamujyi barenzwe n'inda, cyane cyane abatuye muri kapitali, dore ko ari na bo bazanye kandi bayoboye amashyaka arwanya MRND.'

    Ikindi kibazo cyo mu mujyi wa Kigali na Kigali-Ngali ni 'abafite ubukana budasanzwe'. Abo bakaba ari 'Abatutsi bayobotse PL ku bwinshi.'

    Venuste yeretse Habyarimana ikibazo abona ko ari ingutu: 'Kuba i Kigali hari abanyamahanga benshi bakora mu miryango mpuzamahanga, bakoresha Abatutsi gusa, akenshi bakaba no mu ngo zabo, ni ikibazo gikomeye kizabangamira MRND.'

    Venuste agaya imikorere ya MRND ko iryo shyaka ritamenye 'gukoresha itangazamakuru mu nyungu zayo.' Akajya inama ko 'hakwiye kubaho ikinyamakuru gishinzwe gusa gusesengura ibyiza bya revolusiyo y'Abahutu yo muri 59 na Repubulika yadusigiye. Buri gihe uko gisohotse, MRND igatanga ubutumwa nk'ishyaka rya rubanda nyamwinshi, igasenya MDR kuko ari cyo ishingiyeho.' Nta gitangaza kuba ari mubagize igitekerezo cyabyaye RTLM.

    Yanamugiriye inama ko ikinyamakuru UMURWANASHYAKA cya MRND cyareka gusohoka buri kwezi, ahubwo kigasohoka buri cyumweru gitangaza udushya twabaye muri buri karere k'igihugu. Muw' 1993 abanyamakuru bakomeye b'Umurwanashyaka bimukiye muri RTLM.

    Yifuje Interahamwe nyazo henshi uhereye i GITARAMA

    Venuste Nshimiyimana yibukije Perezida Habyarimana ko ngo n'ubwo, Gitarama 'ari yo soko ya revolisiyo ya rubanda yo muri 1959 kubera abarwanashyaka ba MDR Parmehutu bahavuka na Musenyeri Andre Perraudin wayicuze, Gitarama ni imwe mu maperefegitura yashegeshwe cyane n'imvururu zo mu 1972-1973 (Shyogwe, Koleji ya Kabgayi n'ibindi).' Ati: 'Abaturage ba Gitarama bashimiye ijyaho rya Repubulika ya kabili. Mu matora ya Perezida wa Repubulika, Gitarama iri mu perefegitura ya mbere yatoraga Umukuru w'igihugu. Ariko, aho amashyaka menshi yadukiye, Abanyagitarama benshi bayobotse MDR, Gitarama iba indiri ya MDR bise MDR Ivuguruye.'

    Habyarimana na MRND bagiriwe inama yo 'kwiyegereza Gakinjiro, abamotari, amashyirahamwe y'abakozi bo mu ngo, bakaba abayoboke' Venuste ati abo 'nibo baba Interahamwe nyazo.'

    Venuste ati MRND ntikwiye 'gusinzira nka MDR yirirwa isakuza ngo yaratsinze' kandi abaturage bayibeshya.

    Nshimiyimana yibukije APROSOMA

    Ageze kuli Butare ari naho iwabo wa Venuste, yavuze ko iyo Perefegitura itahungabanyijwe cyane 'n'amakuba u Rwanda rwagize'. Aho yashakaga kuvuga iby'amashuri. Ngo 'nta ngaruka mbi yagize mu mashuli amenshi yari ayobowe n'Abatutsi ari nabo bayiganjemo.'

    Venuste kandi ati 'APROSOMA ya Gitera ntikibaho.' Kuri we ikibazo cyari Felicien Gatabazi. Akavuga ko 'yigize umwami w'a Banyabutare cyane cyane muri Ruhashya, Shyanda na Mbazi aho ishyaka rye PSD (Partie Social Democrate) ryiganje.'

    Venuste yareze Gatabazi ikintu gikomeye. 'Kubwa Gatabazi, nta kavukire wa Butare wagombye kuba mu rindi shyaka uretse PSD.' Uretse ko na MRND na MDR avuga ko 'zihafite abayoboke benshi bitazuyaza.' Venuste yagaragaje ko MRND icyiganje mu ma Komini ya Ngoma, Huye na Nyakizu (kubera Baravuga Laurent na Bernadette Mukamurangwa, ariko imyitwarire yabo ntihesha ishema ishyaka). Ati: 'Udufasha cyane ni Chancellier Venant Ntabomvura utuje cyane. Atuye iwe kandi yiyegereza abaturage.'

    Yashizeho urutonde rw'abandi bantu bakoreraga MRND batitangiriye itama. Abo ni Depite Amandin Rugira na Maurice Ntahobari. Kuri Ntahobari umugabo w' umujenosideri Pauline Nyiramasuhuko, Venuste Nshimiyimana yavuze ko mu gihe yari i Butare mu butumwa 'namubonye azamura idarapo ry'ishyaka i Sovu muri komini Huye.'

    Abandi ni Viateur Nyandwi wari umuyobozi w'ifasi y'amashuri. Muri icyo gihe Viateur yari agiye kujya muri Canada kwiga Venuste ati 'twizere ko azakomeza kutubera umuvugizi muri Canada.'

    Hari uwo yise 'umukangurambaga w'igitangaza, akaba ari Dr. NDINDABAHIZI Jean Chrysostome, n'umugore we Dr. Jeanne-Marie NDUWAMARIYA Venuste avuga ko 'yitangiye ishyaka'. Venuste Nshimiyimana yasabye Perezida Habyarimana ko akwiye kuvana Dr. NDUWAMARIYA ku buyobozi bw'ikigo cy'ubuvuzi mu Rwunge rw'amashuri i Butare, akamugira umuyobozi wa ONAPO i Butare itari ifite umuyobozi nyuma y'ubwo Dr. NDINDABAHIZI ahaviriye. Ngo kuzamura Dr. Nduwamariya byari gutuma 'barushaho kwamamaza amahame' ya MRND.

    Kubijyanye na ba Prof. Barabwiriza RUNYINYA na Jean Gaulbert RUMIYA, Venuste yavuze ko 'bakwiye kwiminjiramo agafu, bakarushaho gucengeza amatwara y'ishyaka.' Nyuma y'amezi abiri, Rumiya aho kwiminjiramo agafu yasezeye muri MRND ayishinja ubwicanyi.

    Kimwe na Gitarama, Venuste yagiriye inama Habyarimana 'Kwihutisha kwinjiza interahamwe,' muri iyo Perefegitura bakanihutira kwinjiza muri buri komini uhagarariye MRND abaturage bibonamo.

    Ububyutse bwa Gikongoro

    Venuste Nshimiyimana yongeye kwibutsa Perezida Habyarimana ko 'Gikongoro yari yarigaruriwe na Kanyarengwe.' Gusa ntasobanura uburyo Kanyarengwe yari yarigaruriye Gikongoro n'imyaka 12 yari amaze mu buhungiro. Ikindi ikibazo bagombaga kwibaza ni niba bizorohera MRND guhangana na MDR, PSD na PL mu gihe bishyize hamwe.

    Venuste ati 'Ukuri ni uko, ishyaka rizarusha ayandi kwiyegereza rubanda ari ryo rizatsinda. Yabwiye Perezida Habyarimana abamufasha urwo rugamba. Uwa mbere ni Colonel Aloys Simba yise 'inkingi ya mwamba y'ishyaka muri Gikongoro' kubera ko ngo 'ahafite ikipe ayobora, icengeza amatwara y'ishyaka muri perefegitura yose.' Undi yavuze ni Perefe Laurent BUCYIBARUTA yavuze ngo 'nawe ni amaboko.' Undi atibagiwe ko yabafasha ni 'umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Agustin MISAGO.'

    Venuste anagira inama Perezida wa MRND gusura kenshi bishoboka Myr. MISAGO umushumba wa Gikongoro, no kwiyegereza umuyobozi w'ifasi y'amashuri, agafasha ishyaka kwigarurira abarimu.

    Yashoje ibya Gikongoro agira ati: 'Yego Col. Simba arakora cyane, ariko n'abandi bagomba gukora nkawe.'

    Cyangugu ya Twagiramungu

    Venuste Nshimiyimana yatangiye raporo ya Cyangugu avuga ko 80% y'Abanyacyangugu bari abayoboke ba MRND. Ati ariko ubu, 'andi mashyaka atumereye nabi'. Ngo hari MDR muri Gishoma iwabo wa Faustin TWAGIRAMUNGU no muri Gisuma kwa SERUBYOGO Zakaria. Undi yavuze ni RUTIHUNZA Theobald ngo urwanya cyane MRND, ati 'ariko ntazayishobora.' Yanagaragaje ko PL igaragara muri Gisuma no muri Cyimbogo ngo uretse ko itiganje. Venuste ashimangira ko CDR yiganje i Kamembe, Cyimbogo na Gishoma.

    Kugira ngo MRND iganze andi mashyaka bikeneye kurushaho gukoresha Perefe Emmanuel BAGAMBIKI. Abandi ni Christophe NYANDWI, Yusufu MUNYAKAZI, Michel BUSUNYU (Karengera), Job MBABWIRE (Bugarama), BANDETSE Edouard (Nyakabuye), Elias BAKUNDUKUZE (Bugarama) na Venuste GATABAZI wabaye burugumesitiri wa Bugarama imyaka 10.

    Aha naho, Venuste Nshimiyimana yagiriye inama Habyarimana gufata ingamba zo 'gukwirakwiza politike yo kwinjiza interahamwe' cyane ko ngo 'zirahari ariko zigomba kongerwa.' Indi ngamba yari ugukoresha kenshi mitingi muri Bugumya 'tunasenya Faustin wabaye icyitso cya FPR.'

    Venuste asoza yemeza ko MRND ikomeye muri Cyangugu ikibazo kikaba abayoboke basinziriye 'muri ibi bihe bikomeye' kubera ubwoba bw'andi mashyaka. Uwo mujyanama mushya wa Habyarimana akabisubiramo ati: 'Niyo mpamvu dukeneye Interahamwe, ni zo mbaraga z'ishyaka.'

    Intabwa Kibuye

    Venuste Nshimiyimana yavuze ko Perefegitura ya Kibuye 'ifatwa nk'intabwa ya Repubulika ya kabili' ngo kubera kubera ko umuhanda Gitarama-Kibuye utarashyizwemo kaburimbo.

    Abantu yagaragaje bafasha kuzahura ububyuke bwaho ni Depite Cyprien MUNYAMPUNDU, Edouard KAREMERA wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa MRND (yaje kugirwa Visi-Perezida wa Mbere) na Enock RUHIGIRA wari Directeur de Cabiet wa Habyarimana.

    Na Kibuye Venuste yabasabiye kwongererwa umubare w'Interahamwe. Ati: 'Interahamwe ziracyari nke zigomba kongerwa. Muri Gitesi, kuri sitasiyo ya PETRORWANDA hari Interahamwe nyinshi ni ibyo gushima.'

    Gisenyi ya CDR

    N'ubwo Habyarimana ariho yavukaga anatuye, Venuste Nshimiyimana avuga ko ngo urebye imiterere na politike y'iyo perefegiyura ya Gisenyi yari igizwe n'uturere tubiri, Ubushiru n'Ubugoyi. Utundi turere ntacyo tuvuze. Yavuze ko hari amacakubiri hagati y'utwo turere yabibwe na Theoneste LIZINDE akaba yarakomeje kuhaba, bikaba bibangamiye MRND.

    Yihutiye kugera kuri CDR, Venuste ati iyo CDR 'yashinzwe n'Abahutu, ari nabo ishingiwe, intego yayo y'ibanze ni ukubungabunga ibyiza Revolisiyo yo 1959 yasigiye Abahutu. Ni nayo yabyaye Repubulika twubaha twese yavutse taliki ya 28/1/1961. Nta numwe ushobora kuzayambura Abahutu biyemeje kuzatsinda umwanzi duhuriyeho.' Twibutse ko ubu bushakashatsi yabukoze Ubuyobozi bw'Ingabo za FAR bwarasobanuye ko umwanzi ari Umututsi.

    Ikibazo yibazaga akanagishakira igisubizo ni icya CDR izamuka umunsi ku wundi, akabaza ati 'MRND irabyitwaramo ite?' Ngo umuvuduko wa CDR wari ubateye impungenge ngo ariko igisubizo ni uko MRND igomba kubumbatira ingufu zayo muri demokarasi yumvikana neza. Kuba CDR ari umwana wa MRND yari abizi.

    Venuste yemeje ko Gisenyi ari 'indiri ya MRND na CDR' bityo ngo bakaba badashobora. gukangwa na Sylivestre KAMALI wo muri MDR udashinze cyangwa Christophe MFIZI ngo wari uherutse kwirukanwa iwabo muri mitingi yari yahakoresheje. Venuste ati 'Dufite abayoboke b'intarumikwa twizeye.'

    Venuste Nshimiyimana yagejeje kuri Perezida Habyarimana ikibazo kitari icy'amashyaka. Ati: 'Abatutsi baragenda baba benshi muri Gisenyi, twitondera utubari dufitwe n'Abatutsikazi ku rugero rwa 90%.'

    Amashyaka ahatanira Ruhengeri

    Venuste Nshimiyimana yibukije ko 'kuva hambere abayobozi bakuru benshi b'igihugu bavuka mu Ruhengeri' ariko hakaba haravutse abarakare 'bavuga ko Repubulika ya kabili yabakandamije.' Venuste akarema agatima Habyarimana amubwira ko hari abemera ko intsinzi ya MRND ari intsinzi y'abanyarwanda bose.

    Maze akibaza ati ese ko amashyaka MRND, MDR na CDR yose arahatanira Ruhengeri. Ni nde uzatsinda? Akisubiza agaragaza ko ntawashidikanya ku bwiganze bwa MRND. Akavuga ko abarwanashyaka ba MDR nka Donat MUREGO, Thadee BAGARAGAZA, BICAMUMPAKA, Andre SEBATWARE ari abo kwitondera. Uyu Bagaragaza ni Se bukwe wa Venuste Nshimiyimana.

    Icyizere cyari muli ba Milita Casmir BIZIMUNGU, Joseph NZIRORERA, Ferdinand NAHIMANA, Boniface RUCAGU na Alphonse NTIRIVAMUNDA kuko 'ntawabahangara'. Ngo yavuze abo bane gusa ariko hari n'abandi atarondora.

    Yasabye Habyarimana gutekereza uko 'twakwiyegereza' abakuwe mu byabo n'intambara. Bakanakora ibishoboka byose ngo 'batayoboka FPR n'ibyitso byayo' byo mu gihugu (MDR-PL). CDR yabonaga nk'umukeba, aha Venuste agira inama Perezida Habyarimana 'gushyigikira gukwirakwira kwa CDR.'

    Byumba yahungabanye

    Venuste Nshimiyimana yagaragaje icyizere cya Perefegitura ya Byumba. Ngo uretse intambara yayihungabanyije, ngo Byumba 'ntiyigeze ikemanga politike y'iterambere y'ishyaka ry'igihugu MRND.' Yemeza ko 'abarakare nka Jean Marie Vianney HIGIRO' bazagerageza kuyobya abaturage ariko ntibazabemerera.

    Ikibazo gikomeye cyari uburyo bakwigarurira abavanywe mu byabo bagera ku 350,000 hakiyongeraho n'aba Ruhengeri. Yagaragaje ko yemera ko MRND icyiganje muri Byumba ngo kubera ko amashyaka ya opozisiyo nta mwanya yabonye wo kuhashaka abayoboke. Yemeye ko hari aho ubona abayoboke bake cyane ba MDR, PL na FPR ngo uretse ko MRND ari yo yiganje.

    Nta bantu benshi Venuste yari yizeye bamufasha muri Byumba uretse Immaculee NYIRABIZEYIMANA, Jean Baptiste GATETE n'umushumba (Gatolika) wa Diyoseze ya Byumba ngo 'n'ubwo agoye'. Uwitwa Dr. James Gasana yamuciriye urubanza ko 'ntawamwizera cyane.' Nyuma y'amezi make James Gasana wari Minisitiri w'Ingabo mu gihe Venuste akora iri perereza.

    Kibungo yitaweho, yaratoneshejwe!

    Venuste atanga raporo ko Perefegitura ya Kibungo 'itigize yirengagizwa na MRND nkuko bamwe babivuga.' Ngo Kibungo 'yagize imishinga myinshi y'iterambere n'abayobozi bakuru mu nzego za gisivili na gisilikare.'

    Ikibazo yagaragaje ni igikwiye gukorwa kubera ngo amashyaka MDR, CDR na PL yazamukaga. Agaragaza ko MRND icyiganje mu makomini ya Kigarama, Rusumo, Mugesera, Rukara na Sake. Ati: MDR na PL zirigabanya Rukira, Kabarondo, Kayonza, Muhazi na Rutonde.

    Venuste yavuze ko abazafasha MRND muri Kibungo ari Colonel Celestin RWAGAFILITA, Prosper MUGIRANEZA, Ferdinand KABAGEMA, Depite JYAMUBANDI Jean Bosco, Depite MUTABARUKA Sylivan na François NSHUNGUYINKA.

    Mu ngamba zifatirwa Kibungo harimo 'kongera imbaraga zishyaka muri komini ya Kabarondo' kubera ko 'ifite 65%' y 'abayoboke ba PL. Ngo bagombaga gukora ibishoboka byose ngo badatakaza Rusumo.

    Imibanire ya MRND n'andi mashyaka

    Yahereye ku mibanire ya MRND na MDR. Venuste Nshimiyimana ati 'Birababaje kubona MRND na MDR birebana ay'ingwe, ariyo mashyaka akomeye yubatswe n'imbaga nyamwinshi y'Abahutu.'

    Agasonubanura ko: 'Uguhangana kwayo nta handi gushingiye, uretse ku irondakarere ryimakajwe na Faustin TWAGIRAMUNGU, Froduald KARAMIRA na Dismas NSENGIYAREMYE. Kuri bo, MRND, Perezida wayo, akarere ikomokamo n'ingoma ye bigomba gusibwa mu mateka y'u Rwanda. Nta mucyo na muke wa Demokarasi wo kwihanganirana bagira.'

    Venuste Nshimiyimana akagira inama Habyarimana ko ishyaka rya rubanda nka MRND ridashobora kubyirengagiza. Venuste Nshimiyimana yagaragaje akababaro ko gutana kwa MRND na MDR. Ati: 'Birabaje kuba Faustin TWAGIRAMUNGU yitiranya inyungu ze bwite n'inyungu z'igihugu, kugeza ubwo yahisemo kwifatanya na FPR atitaye ku ngaruka.'

    Venuste kandi yagaragaje icyizere cy'uko ubumwe bushingiye ku bwoko buzaboneka. Ati: 'Amahirwe ni uko muri MDR harimo impirimbanyi zidashobora gutatira Repubulika. Kugirango MRND ishobore gutsinda FPR n'ibyitso byayo, igomba, n'ubushishozi bwinshi cyane cyane kwifatanya na MDR.'

    Yakurikijeho imibanire ya MRND na CDR. Venuste agaragaza ko 'MRND igomba kwitwararika kuri CDR irimo kuyobokwa cyane na rubanda nyamwinshi.' Agasobanura ko 'CDR iziza MRND kuba yaratonesheje Abatutsi batera FPR inkunga y'amafaranga bakanayiyoboka.'

    Venuste Nshimiyimana yabwiye Habyarimana ko 'gufatanya na CDR' ari ibishoboka cyane. Impamvu atanga ni uko 'MRND na CDR biruzuzanya mu kubumbatira ubusugire bwa Repubulika, revolisiyo ya 59 n'ubutegetsi bwa rubanda nyamwinshi bwo nkingi itajegajega ya demokarasi.'

    Yanagiye inama ko uretse PDC idashinga, MRND ishobora kubana neza na RTD, PD, PECO, PADER, MFBP n'utundi dushyaka. Utwo dushyaka Venuste yadusabiye imyanya muri Leta y'Agateganyo yaguye. Ayo mashyaka yose atari PDC yajyanye na MRND na CDR.

    Hakurikiyeho isesengura ku mibanire ya MRND na PL. Venuste ati. MRND 'ntiyarebera ubufatanye bya FPR na PL ngo iceceke ntigire icyo ikora' ngo kubera ko yaba 'itereranye inyungu z'ibanga nyarwanda.' Ngo MRND izihanganira PL gusa 'kubera gushyigikira demokarasi…'

    Yashoreje ku mubano wa MRND na PSD, avuga ko 'hari abemera ko abayobozi ba PSD, Felicien GATABAZI na Frederick NZAMURAMBAHO ari abarondakarere' nka Faustin TWAGIRAMUNGU na bagenzi be. Icyakora, kuri Venuste Nshimiyimana, ngo PSD yari ituje, kandi 'ntiyinjiwe cyane n'umwanzi.' Ari Felecian Gatabazi, Nzamurambaho na Rumiya barishwe.

    Venuste akavuga ko 'bamwe mu bayobozi ba PSD bakwiye kwibohora ingoyi ya Faustin ushaka kubagira ibyitso bya FPR.' Ati: 'Ubundi GATABAZI ntacyo atwaye, uretse ko yanga urunuka abaturuka mu majyaruguru.' Yanabwiye Habyarimana ko 'PSD ishobora kuba ikigega cya MRND yavomamo amajwi.'

    Umusozo

    Iyo usomye iyi nyandiko ya y'uyu munyamakuru wa BBC, usanga ari Ideologue (umucengezamatwara) wa Jenoside. Mu bantu benshi yavuze ko ari ingirakamaro babaye abajenoosideri ruharwa. Uretse bake nka Boniface Rucagu na Francois Nshunguyinka abandi n'abo baburanishije bakanakatirwa cyangwa bakaba babundabunda mu mahanga bihisha ubutabera.

    Iyo usesenguye usanga Hutu-Pawa yaratekerejwe n'uyu munyamakuru wa BBC mbere ya Karamira waje kuyivuga mu ruhame nyuma y'umwaka uhereye ku gihe Venuste yatangiye raporo y'ubushakashatsi bwe.

    Ubu Faustin Twagiramungu aravuga neza neza nka CDR ko nta muntu wafashe neza Abatutsi nka Habyarimana. Wagirango niyo akivuka akiga iga iyo mvugo. Ni Ingengabitekerezo ya PARMEHUTU imubungamo.

    Byinshi bitari muri iyi nyandiko, ariko Venuste Nshimiyimana yarabyanditse muri raporo navuze, bizagaragazwa nyuma mu gitabo. Niba hari n'igisubizo cye tuzakibagezaho.

    Nshoje ntashoje!

    Tom Ndahiro

    The post Mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umushakashatsi Tom Ndahiro aratwibutsa uko Venuste Nshimiyimana yagiriye inama Perezida Habyarimana yo gukwirakwiza Interahamwe mu Rwanda hose. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-gihe-twibuka-ku-nshuro-ya-27-jenoside-yakorewe-abatutsi-umushakashatsi-tom-ndahiro-aratwibutsa-uko-venuste-nshimiyimana-yagiriye-inama-perezida-habyarimana-yo-gukwirakwiza-interahamwe-mu-rwanda-ho/

  • Umuryango 'IBUKA' uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urasaba Kaminuza ya Cambridge kudaha urubuga Judi Rever ngo akomeze gupfobya iyo Jenoside. #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa yashyizweho umukono n'abayobozi ba IBUKA hirya no hino ku isi, hagaragajwe impunge z'uko Umunyakanadakazi, Judi Rever, akomeje gutangaza ibinyoma, cyane cyane avuga ko mu Rwanda habaye 'Jedoside ebyiri', akaba agenda abikwiza mu itangazamakuru no mu makoraniro anyuranye arimo na za kaminuza zikomeye ku isi


    Muri uwo mugambi wo gutera urujijo ariko agamije gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, biteganyijwe ko Judi Rever azatanga ikiganiro muri Kaminuza ya Cambridge yo mu Bwongereza tariki 21 Mata uyu mwaka. Umuryango IBUKA rero wasabye ubuyobozi w'iyo kaminuza guhagarika iyo gahunda, ejo amateka atazayirega gutiza umurindi abajenosideri n'ababashyigikiye nka Judi Rever.

    Ikindi kigaragara muri iyi baruwa , IBUKA iributsa Kaminuza ya Cambridge ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze kwemezwa n'isi yose, ko rero uretse ko ari n'ikimwaro guha urubuga abakwiza mu Rwanda habaye 'jenoside ebyiri', binanyuranyije n'amahame ndetse n'amategeko mpuzamahanga ahana upfobya n'uhakana jenoside, kimwe n'ababibashamo. IBUKA rero iribaza niba iyi Kaminuza ya Cambridge, ubundi izwiho gushyira mu gaciro, yatinyuka guha ijambo abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abayahudi. Kuba yakubahuka guha urwaho abantu nka Judi Rever rero, IBUKA irabibonamo kudaha agaciro amarira n'agahinda by'Abanyafrika, by'umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibaruwa ya IBUKA ikimara kujya ahabona, abantu benshi banditse bamagana icyemezo cya Kaminuza ya Cambrigde, bayibuza gutoneka ibikomere by'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi isi yose irebera. Mu gihe twateguraga iyi nkuru, abantu 100 barimo abarimu muri za kaminuza hirya no hino ku isi n'abanyamakuru bo ku rwego mpuzamahanga, bamaze gusohora inyandiko isaba Kaminuza ya Cambridge guheza Judi Rever, kuko basanga aramutse atanze ikiganiro muri iyo kaminuza byaba ari amahano no gutesha agaciro imbaga y'abatutsi yatikiriye muri Jenoside.Kugeza ubu Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Cambridge ntacyo buravuga ku nyandiko zikomeje kwamagana ubutumire bwa Judi Rever
    Biramenyerewe ko mu kwezi kwa Mata, ari nabwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, abajenosideri n'ababashyigikiye bashishikarira ibikorwa bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza n'aho bavuga ko Abatutsi aribo bishe Abatutsi!

    Judi Rever ari mu gatebo kamwe n'abandi bagizi ba nabi biyemeje kuba umuzindaro w'abajenosideri, barimo n' Umubiligi Filipp Reyntjens, Umwongerezakazi Michela Wrong, Umunyakameruni Charles Onana unafite ubwenegihugu bw'Ubufaransa, Umunyekongo Patrick Mbeko n'abandi bagoreka amateka babigambiriye.Ibitabo n'inkuru aba bose bandika bazishingira ku magambo bapakirwamo n'abajenosideri, bigira abere, bakagereka icyaha cya Jenoside ku bayirokotse n'abayihagaritse.

    By'umwihariko Judi Rever akwiza ingengabitekerezo ya Théoneste Bagosora, Anathole Nsengiyumva, Jean Kambanda, Edouard Karemera, JPaul Akayezu, n'abandi bajenosideri bahamwe n'icyaha bagakatirwa n'ubutabera mpuzamahanga.

    Mu Kwakira 2020, Judi Rever yahawe akato mu ruhando rw'abanyamakuru n'abashakashatsi bakomeye ku isi , bagombaga guhurira mu Bufaransa muhango bita' Bayeux Calvados-Normandy Award'.

    Ku munota wa nyuma Judi Rever wari watumiwe muri ibyo birori, yatunguwe no kubwirwa ko imyitwarire ye ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi itamuhesha ubunyangamugayo bwo kwitabira umuhango nk'uriya wiyubashye.

    The post Umuryango 'IBUKA' uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urasaba Kaminuza ya Cambridge kudaha urubuga Judi Rever ngo akomeze gupfobya iyo Jenoside. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuryango-ibuka-uharanira-inyungu-zabarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-urasaba-kaminuza-ya-cambridge-kudaha-urubuga-judi-rever-ngo-akomeze-gupfobya-iyo-jenoside/

  • Kamonyi-Runda: Bibutse Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa muri Nyabarongo #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cy'uyu wa 15 Mata 2021 ku i saa cyenda zirenga, Umurenge wa Runda wibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye na bamwe mu bahagarariye abandi hirindwa icyorezo cya Covid-19.

    Ni umuhango ubusanzwe wajyaga ubimburirwa n'urugendo rwakorwaga hazirikanwa inzira y'umusaraba yanyujijwemo Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside, ariko kubera ko Kwibuka ku nshuro ya 27 byahuriranye n'icyorezo cya Coronavirus, nta rugendo rwabaye, ahubwo abari bateganijwe bahuriye ku ruzi rwa Nyabarongo.

    Itsinda rya bamwe mu bayobozi mu Murenge, Akarere ndetse n'abandi bantu bacye bahagarariye abandi, bahuriye ku ruzi rwa Nyabarongo bafata umunota wo kwibuka, bakora isengesho, bibukiranya amateka y'inzira y'umusaraba abishwe banyujijwemo, hanyuma bashyira indabo mu ruzi nko kwibuka no guha icyubahiro Abatutsi bajugunywe muri uru ruzi ubwo bicwaga.

    Mu bayobozi bitabiriye uyu muhango, barimo Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w'Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ari nawe wari umushyitsi mukuru, hari uhagarariye RIB Kamonyi, hamwe n'abahagarariye izindi nzego mu Murenge n'Akarere. Kwibuka byakozwe mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Uwamahoro Prisca/Vice Mayor

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-runda-bibutse-abatutsi-bishwe-muri-jenoside-bakajugunywa-muri-nyabarongo/

  • Amerika yohereje mu Rwanda Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside –

    Biteganyijwe ko Munyenyezi agezwa mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021.

    Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2003 aho yageze asaba ubuhungiro avuga ko ari impunzi ya politiki.

    Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yarabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Muri urwo rubanza umucamanza yasobanuye ko nubwo Munyenyezi atigeze agira umuntu yica yagize uruhare mu kugaragaza abicwa kuri bariyeri yari inyuma ya hoteli yo kwa sebukwe.

    Ubucamanza bwamugaragaje nk’umuyoboke ukomeye w’Ishyaka ryari ku Butegetsi [MRND] ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyenyezi n’abana be bahungiye muri Kenya. Mu 1995, nibwo yanditse urwandiko rusaba ubuhunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigize nk’umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside.

    Muri urwo rwandiko, yagize ati “Kuva muri Mata 1994, igihugu cyanjye [cy’u Rwanda] kiri kunyura mu bihe bikomeye […] Bitewe n’urwego rw’ubu bwicanyi, ndumva ntagifite umutekano uhagije wo gusubirayo”.

    Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobari nawe wahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse ni umukwe wa Nyiramasuhuko Pauline nawe wahamwe n’ibyaha bya Jenoside. Yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1998

  • Munyenyezi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yoherejwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirohereza mu Rwanda, Béatrice Munyenyezi ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021.

    Munyenyezi akurikiranweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, akaba yoherejwe mu Rwanda kugira ngo agezwe imbere y'ubutabera ku byo akurikiranyweho.

    Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2003 aho yageze asaba ubuhungiro avuga ko ari impunzi ya politiki.

    Nyuma y'imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yarabwambuwe nyuma y'uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Ubujurire bwe kuri iki cyemezo bwanzwe n'urukiko rw'ubujurire mu 2017.

    The post Munyenyezi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yoherejwe mu Rwanda appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/16/munyenyezi-ukekwaho-kugira-uruhare-muri-jenoside-yoherejwe-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=munyenyezi-ukekwaho-kugira-uruhare-muri-jenoside-yoherejwe-mu-rwanda

  • Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaganye ikiganiro Judi Rever azatanga muri Kaminuza ya Cambridge – #rwanda #RwOT

    Ni ikiganiro kizaba kuri uyu wa 21 Mata 2021, aho byitezwe ko Judi Rever usanzwe uzwiho imvugo n'inyandiko zipfobya n'izihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, azahabwa urubuga agakomeza kumvikanisha ko mu Rwanda 'habaye Jenoside ebyiri' ndetse ko FPR Inkotanyi yarokoye u Rwanda nayo 'yagize uruhare mu kwica Abatutsi'.

    Abarokotse barimo Umuryango Ibuka n'indi miryango itandukanye, bavuze ko bitumvikana ukuntu kaminuza y'ikirangirire nka Cambridge ari yo izatanga umwanya ku muntu wiyita umushakashatsi, abamuha amakuru bakaba ari 'ibanga rye' kandi akavuguruza ibyemejwe n'Umuryango w'Abibumbye kuko wahamije ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe kandi yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bavuze ko amagambo ya Rever 'akomeretsa Abanyarwanda' kandi 'agatesha agaciro ukuri kw'amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, nk'uko byagaragajwe muri iyo baruwa yandikiwe Prof. Stephen J. Toope.

    Bongeyeho ko biteye isoni kuba amateka y'ibyabereye mu Rwanda adafatwa uko ari kandi bigakorwa n'abantu batayagizemo uruhare, nyamara 'mu 1994 twaratereranywe Isi yose ikadutera umugongo kuko nta cyakozwe kugira ngo ubwo bwicanyi ndengakamere buhagarikwe. Twe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dutewe impungenge cyane n'uko gutumira Judi Rever [kuko] bizagaragaza ko Kaminuza ya Cambridge ititaye ku kababaro n'ihungabana twanyuzemo icyo gihe, ndetse icyo gikorwa ubwacyo kikaba cyakongera kuridutera.'

    Basobanuye ko nka Kaminuza yigaragaza nk'irajwe ishinga no gushyigikira ukuri ndetse no guteza imbere ubuzima bwa muntu, bibabaje kuba ari yo yahindukiye igatanga umwanya ku bakora ibyo bikorwa bigamije inyungu za politiki.

    Banditse bati 'Mata ni ko kwezi dutangira kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka, tugaha icyubahiro abacu twakundaga, tugasubiza amaso inyuma tubazirikana kugira ngo urwibutso rwabo rukomeze rubeho Jenoside itazongera kubaho ukundi. Birababaje cyane kubona Kaminuza ya Cambridge yarahisemo igihe nk'iki akaba ari cyo itumiramo umuntu ukora ibidukomeretsa nk'Abarokotse.'

    Bongeyeho ko bitumvikana uburyo Kaminuza ifite abahanga kandi izi ibigenderwaho mu gukora ubushakashatsi bwuzuye, ari yo yatinyutse gutanga umwanya ku muntu ukora ibinyuranye n'ukuri kuzwi na bose.

    Bati 'Kumenyekanisha ibyo Judi Rever akora no kumvikanisha ijwi rye, Kaminuza ya Cambridge izaba iri kongera kubabaza abashegeshwe [na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]. Ese ibyo ni byo ntego za Kaminuza ya Cambridge?'

    Bongeyeho kwibaza bati 'Iyo tuba turi Abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi se tuba tugombye kwandika iyi baruwa? Cyangwa ni uko nk'Abanyarwanda (n'Abanyafurika) twakorewe iby'ubunyamaswa amajwi yacu, ibitekerezo, akababaro n'uburibwe twanyuzemo byoroshye kubitesha agaciro?'

    Abarokotse Jenoside bavuze ko guha Judi Rever umwanya atari ukubahiriza ihame ry'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ahubwo ari ugukomeza gushyigikira ibitekerezo bidafite ishingiro.

    Basabye ko Judi Rever yakwimwa umwanya kuko ibyo akora ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugamije guhinyuza amateka yemejwe n'Umuryango w'Abibumbye.

    Umuryango uharanira Inyungo z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka, wumvikanye kenshi wamagana Judi Rever wiyita umushakashatsi ku mateka y'u Rwanda, bitewe n'uburyo ayagoreka agamije inyungu ze za politiki.

    Rever yari aherutse kutanga ikiganiro kuri Radio ya Canada muri Mutarama uyu mwaka, ariko Umuvunyi w'iyo radio aza kwemeza icyo kiganiro cyari kibogamye kandi kitubahirije amahame y'itangazamakuru ndetse ko Rever atari akwiye guhabwa umwanya wo kugitambutsa.

    Open letter from survivors of the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda to Professor Stephen J. Toope, Vice Chancellor of University of Cambridge; regarding the April 21 event for Genocide denier Judi River at the Centre for Geopolitics, University of Cambridge. #Kwibuka27 pic.twitter.com/JPU3AXeqBo

    — Genocide Survivors | GAERG (@GAERGRwanda) April 15, 2021

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basabye Kaminuza ya Cambridge kudaha umwanya Judi Rever uyipfobya

    Uru rwandiko rwasinyweho n’abakuriye imiryango itandukanye iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-bamaganye-ikiganiro-na-judi-rever

  • Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaganye ikiganiro Judi Rever azatanga muri Kaminuza ya Cambridge –

    Ni ikiganiro kizaba kuri uyu wa 21 Mata 2021, aho byitezwe ko Judi Rever usanzwe uzwiho imvugo n’inyandiko zipfobya n’izihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, azahabwa urubuga agakomeza kumvikanisha ko mu Rwanda ‘habaye Jenoside ebyiri’ ndetse ko FPR Inkotanyi yarokoye u Rwanda nayo ‘yagize uruhare mu kwica Abatutsi’.

    Abarokotse barimo Umuryango Ibuka n’indi miryango itandukanye, bavuze ko bitumvikana ukuntu kaminuza y’ikirangirire nka Cambridge ari yo izatanga umwanya ku muntu wiyita umushakashatsi, abamuha amakuru bakaba ari ‘ibanga rye’ kandi akavuguruza ibyemejwe n’Umuryango w’Abibumbye kuko wahamije ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe kandi yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bavuze ko amagambo ya Rever ‘akomeretsa Abanyarwanda’ kandi ‘agatesha agaciro ukuri kw’amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, nk’uko byagaragajwe muri iyo baruwa yandikiwe Prof. Stephen J. Toope.

    Bongeyeho ko biteye isoni kuba amateka y’ibyabereye mu Rwanda adafatwa uko ari kandi bigakorwa n’abantu batayagizemo uruhare, nyamara “mu 1994 twaratereranywe Isi yose ikadutera umugongo kuko nta cyakozwe kugira ngo ubwo bwicanyi ndengakamere buhagarikwe. Twe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dutewe impungenge cyane n’uko gutumira Judi Rever [kuko] bizagaragaza ko Kaminuza ya Cambridge ititaye ku kababaro n’ihungabana twanyuzemo icyo gihe, ndetse icyo gikorwa ubwacyo kikaba cyakongera kuridutera.”

    Basobanuye ko nka Kaminuza yigaragaza nk’irajwe ishinga no gushyigikira ukuri ndetse no guteza imbere ubuzima bwa muntu, bibabaje kuba ari yo yahindukiye igatanga umwanya ku bakora ibyo bikorwa bigamije inyungu za politiki.

    Banditse bati “Mata ni ko kwezi dutangira kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka, tugaha icyubahiro abacu twakundaga, tugasubiza amaso inyuma tubazirikana kugira ngo urwibutso rwabo rukomeze rubeho Jenoside itazongera kubaho ukundi. Birababaje cyane kubona Kaminuza ya Cambridge yarahisemo igihe nk’iki akaba ari cyo itumiramo umuntu ukora ibidukomeretsa nk’Abarokotse.”

    Bongeyeho ko bitumvikana uburyo Kaminuza ifite abahanga kandi izi ibigenderwaho mu gukora ubushakashatsi bwuzuye, ari yo yatinyutse gutanga umwanya ku muntu ukora ibinyuranye n’ukuri kuzwi na bose.

    Bati “Kumenyekanisha ibyo Judi Rever akora no kumvikanisha ijwi rye, Kaminuza ya Cambridge izaba iri kongera kubabaza abashegeshwe [na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]. Ese ibyo ni byo ntego za Kaminuza ya Cambridge?”

    Bongeyeho kwibaza bati “Iyo tuba turi Abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi se tuba tugombye kwandika iyi baruwa? Cyangwa ni uko nk’Abanyarwanda (n’Abanyafurika) twakorewe iby’ubunyamaswa amajwi yacu, ibitekerezo, akababaro n’uburibwe twanyuzemo byoroshye kubitesha agaciro?”

    Abarokotse Jenoside bavuze ko guha Judi Rever umwanya atari ukubahiriza ihame ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ahubwo ari ugukomeza gushyigikira ibitekerezo bidafite ishingiro.

    Basabye ko Judi Rever yakwimwa umwanya kuko ibyo akora ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugamije guhinyuza amateka yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

    Umuryango uharanira Inyungo z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka, wumvikanye kenshi wamagana Judi Rever wiyita umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, bitewe n’uburyo ayagoreka agamije inyungu ze za politiki.

    Rever yari aherutse kutanga ikiganiro kuri Radio ya Canada muri Mutarama uyu mwaka, ariko Umuvunyi w’iyo radio aza kwemeza icyo kiganiro cyari kibogamye kandi kitubahirije amahame y’itangazamakuru ndetse ko Rever atari akwiye guhabwa umwanya wo kugitambutsa.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basabye Kaminuza ya Cambridge kudaha umwanya Judi Rever uyipfobya

    Uru rwandiko rwasinyweho n’abakuriye imiryango itandukanye iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi