Category: Uncategorized

  • Nigeria: Abayisilamu 11 bafunzwe bazira kurya mu gisibo #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y'abayisilamu 11 bafunzwe n'inama ya Hisbah muri leta Kano bazira kuba bananiwe kwihangana bakarya mu gisibo.

    Ikinyamakuru DGN Online kivuga ko abayisilamu bafunzwe ari abagabo 3 n'abagore 8.Bashinjwe ko batigeze bubahiriza amategeko ajyanye no kwiyiriza ubusa mu gisibo kuko buri muntu mukuru udafite ikibazo ategetswe kubyubahiriza.

    Umuyobozi wa Hisbah,Dr Aliyu Musa Kibiya,yavuze ko bari gukora iperereza ryimbitse kugira ngo bamenye niba aba bantu barishe amabwiriza y'igisibo kugira ngo babihanirwe.

    Yagize ati 'Turi gukora iperereza kugira ngo tumenye niba bafite impamvu zumvikana zibemerera kurya.Nidusanga bari mu kuri turabarekura.Icyo babuze n'ukugaragaza ibyo bakeneye.'

    Yavuze ko nta mugore wemerewe kugaragara mu ruhame ari kurya mu gisibo niyo haba hari izindi mpamvu ndetse ko abagaragaye bari kurya bagomba kubihanirwa.

    Ati 'Igisibo n'itegeko ku bayisilamu bakuze ariko bafite ubuzima bwiza by'umwihariko mu kwezi kwa Ramazani uretse abagenzi,abagore bari mu mihango n'abantu bashaje.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/nigeria-abayisilamu-11-bafunzwe-bazira-kurya-mu-gisibo

  • Gasabo: Abarokotse Jenoside batishoboye basabye gufashwa inzu zishaje zigasanwa –

    Ibi babisabye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuhango wabimburiwe no gushyingura imibiri 98 y’abazize Jenoside mu rwibutso rw’i Ruhanga mu Murenge wa Rusororo yagaragaye mu bice bitandukanye by’aka Karere ka Gasabo.

    Abarokotse Jenoside bahawe inzu bashimira Leta kuko byabafashe cyane ariko bakagaragaza ko hari na bamwe muri bo bafite impungenge z’uko inzu bahawe zishobora kubagwaho bitewe n’uko zimaze gusaza cyane.

    Umwe mu barokotse jenoside muri aka Karere yagize ati “Hari uburyo ubona inzu ukabona ko yamaze gusaza cyane ubona ko isatagurika mbese ubona ko isaha n’isaha yagwa.”

    Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gasabo , Kabagambire Théogène, yavuze ko bishimira ubufasha bagiye bahabwa bwatumye abatari bafite aho kuba bahabona, gusa akemeza ko hari abahawe inzu mu myaka yatambutse zashaje zikeneye gusanwa.

    Ati “Muri aka Karere ka Gasabo nakubwira ko hafi na 40% y’abatari bafite amacumbi bamaze kuyabona, abandi n’ubwo batayafite si ukuvuga ko badafite aho baba, ahubwo ni bamwe amacumbi yabo yamaze gushwanyagurika kubera ko nyuma ya Jenoside kubera ubushobozi bwari buke, bubakiraga udafite na kamwe ufite ka kandi gahengamye agapfa kubamo.”

    Yongeyeho ko Ibuka ifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere bari kugenda bareba ibisigara bya Leta bitari bituwemo kugira ngo abadafite inzu bubakirwe.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yavuze ko gushakira amacumbi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye babishyize mu byihutirwa.

    Ati “ Gushakira amacumbi abarokotse nacyo ni igikorwa cyacu nk’Akarere tuba tubifite no mu mihigo ku buryo buri mwaka twubaka inzu z’abarokotse jenoside batishoboye. Nk’ubu uyu mwaka turimo twubaka inzu 32 tuzabatuzamo muri uku Kwezi cyangwa ugutaha, ni gahunda duhorana yo gufasha abarokotse batishoboye.”

    Hirya no hino mu gihugu, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bubakiwe inzu mu myaka yatambutse, bakunze kumvikana basaba ko bafashwa gusana kuko zimwe zatangiye kwangirika, bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline (ibumoso) ari kumwe n’uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogene

  • Ubufaransa bwataye muri yombi Padiri Hitayezu ukekwaho gukora Jenoside #rwanda #RwOT

    Umupadiri w'Umunyarwanda Marcel Hitayezu, uba mu Bufaransa yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Hitayezu nk'umupadiri unafite ubwenegihugu bw'Ubufaransa, yakunze guhakana uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri 2016 ubutabera bw'u Bufaransa bwari bwanze icyifuzo cy'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda cyo kumwohereza mu Rwanda.

    The post Ubufaransa bwataye muri yombi Padiri Hitayezu ukekwaho gukora Jenoside appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/16/padiri-hitayezu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=padiri-hitayezu

  • Gicumbi: Abafite inzu z'ubucuruzi zimaze imyaka ibiri zifunzwe barataka igihombo – #rwanda #RwOT

    Mu myaka ibiri n'igice ishize nibwo ubuyobozi bw'Akarere bwanzuye ko abafite inzu z'ubucuruzi mu Mujyi wa Gicumbi zitageretse bazafungirwa imiryango kugira ngo babanze kubaka izigeretse.

    Bamwe mu bafite izi nzu z'ubucuruzi zafunzwe baganiriye na IGIHE, bavuze ko bababajwe no gusabwa kubaka inzu zigeretse mu gihe hari haciyeho imyaka umunani basabwe kuvugurura bakubaka izizwi nka 'konoshi'.

    Ntamugabumwe Valens wari wihuje na bagenzi be mu 2010 bakaka inguzanyo bakubaka inzu yo gukoreramo, yavuze ko kuva inzu bakoreragamo yafungwa ngo byamuteje igihombo cy'amafaranga menshi binatuma asubira inyuma mu bucuruzi bwe.

    Ati ' Izo nzu twakoreragamo ubucuruzi, twari twarazubatse mu 2010 ubwo batubwiraga ko tugomba kubaka inzu za konoshi ari Akarere kabitegetse, turazubaka tunakoreramo ejo bundi baragaruka baratubwira ngo barashaka inzu zijyanye n'igihe zigeretse kandi n'inguzanyo twafashe mbere twubaka ntizirashiramo.'

    Yavuze ko bakibivuga bahise bafunga izo nzu zabo bahita bimuka batangira gukodesha ahantu hatandukanye ari nako bahindura iseta bacururizagamo.

    Ati ' Ubu aho nkodesha mpakodesha ibihumbi ijana kandi nari mfite umuryango nkoreramo ntakodesha, twandikiye Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, twandikira Minisiteri y'Ibikorwa Remezo n'Akarere amabaruwa barayafite ariko ntibigeze badufasha.'

    Ntamugabumwe yavuze ko bababwiye ko umuntu utazabasha kubaka inzu igeretse bazahasenya bagashaka undi uhubaka inzu zijyanye n'igihe.

    Kabera Jean de Dieu ufite inzu y'imiryango itatu yari yubatse mu 2010, we yavuze ko basabye ubuyobozi bw'Akarere kureka inzu nshya za konoshi zari zimaze imyaka mike zubatswe, ba nyirazo bakazikorera amasuku bifashishije amakaro ngo barabyanga.

    Ati 'Urebye nka Kigali-Remera bari gushyiraho konoshi na Nyamirambo, mu Mujyi na Nyamata ni uko, natwe rero twabasabaga ko twakoresha amakaro ku nzu nshya wenda mu gihe runaka bakazadutegeka kubaka inzu zigeretse ariko nibura bitadutunguye.'

    Kabera yavuze ko nabo bifuza ko umujyi wabo watera imbere ariko ngo bikagendana n'amikoro y'abawukoreramo. Yavuze ko hari uburyo bwinshi bashobora gukoresha ku nyubako zabo zikaba nziza, zikanagendana n'igihe ariko inzu zikongera gufungurwa ngo kuko bari kwishyura banki zo zidakora.

    Ati 'Ubu maze guhomba ibintu byinshi ntabara, ikindi abakiliya aho bari bamenyereye barambuze aho nimukiye bimeze nko gutangira bundi bushya.'

    Yasabye ubuyobozi kubumva bagafungura inzu bigaragara ko zikiri nshya zikaba zikorerwamo bakabona uburyo bishyura imyenda bari baratse banki.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Fidèle, yabwiye IGIHE ko abo bacuruzi babanje kuganirizwa n'ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'Abaminisitiri batandukanye bakabasaba kwishyira hamwe kugira ngo bubake inzu zijyanye n'igihe.

    Ati 'Hari icyo igishushanyo mbonera cy'Akarere kivuga, hari igihe bahawe ngo izo nzu bazikoreremo, hari inama nyinshi bagiye bagirana n'Akarere, icyo gihe bahawe cyarararenze mu Mujyi hariya hari inzu ziteganyijwe kuhubaka kandi hari n'abatangiye kuzubaka tunashimira.'

    Yavuze ko mbere yo kugira ngo bakinge izi nzu, ba nyirazo babanje guhura n'ubuyobozi bukabaha igihe gihagije cyo kwimuka abatsembera ko batazigera bazifungura.

    Ati 'Hariya mu Mujyi hagati ntabwo byemera rwose ni ugukurikiza igishushanyo mbonera abantu twabashishikarije kwishyira hamwe, abaminisitiri batandukanye baraje babagira inama, banki zitandukanye ziteguye kubaguriza amafaranga ni wo murongo turimo kandi tunashimira abandi bari kugenda bashyira mu bikorwa ibyo twemeranyijwe.'

    Mu Karere ka Gicumbi hari kubakwa inzu zigeretse nyinshi mu gusukura uyu Mujyi no kuwujyanisha n'igishushanyo mbonera, uturutse ku Karere ukanyura mu mihanda itandukanye yegereye Umujyi wa Gicumbi hari kuzamurwa imiturirwa myinshi mu gihe hari n'abandi bacuruzi benshi bafungiwe imiryango.

    Abacuruzi basabwe kubaka bijyanye n’ibiteganywa n’igishushanyo mbonera

    Kuva zafungwa, abakorera muri izi nyubako bavuga ko bahuye n’igihombo

    Mu Mujyi wa Gicumbi hari inzu nyinshi zimaze imyaka ibiri zidakorerwamo bitewe n'uko zitubatse mu buryo bujyanye n'igihe

    Hari inzu zigeretse ziri kubakwa nubwo zitaruvura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abafite-inzu-z-ubucuruzi-zimaze-imyaka-ibiri-zifunzwe-barataka-igihombo

  • RRA yahawe ubwato buzayifasha kurwanya magendu mu kiyaga cya Kivu –

    Uretse ubwato RRA yahawe n’imodoka ebyiri zizajya zifashishwa mu kugeza ahabugenewe ibi bicuruzwa bizajya bifatwa. Ibikoresho byose byatanzwe bifite agaciro k’ibihumbi 760$.

    Ubu bwato buzajya bugenda mu Kiyaga cya Kivu bucunga ko haba hari abari gukura magendu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo banyuze mu mazi, naho imodoka zizajya zicunga abayinyuza ku butaka.

    Komiseri mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko ibikoresho bakiriye bigiye kubafasha guhangana n’abakora magendu mu Kiyaga cya Kivu, bitume babasha gukusanya amafaranga y’imisoro ajya kubaka igihugu.

    Ati “Magendu isanzwe iriho haba ku mipaka yo ku butaka ndetse no ku mazi, amazi ya Kivu rero ni manini irahaca cyane. Kuba twabonye buriya bwato ni ikintu gikomeye kizadufasha guhangana nayo.”

    “Ibi rero bizongerera ubushobozi RRA, nayo ibashe gutunganya inshingano zayo zo gukusanya amafaranga y’imisoro ajya gufasha ingengo y’imari.”

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, IMAI Masahiro, yavuze ko bahisemo gutera u Rwanda iyi nkunga mu rwego rwo kurufasha kuzamura ubukungu bwarwo.

    Ati “Tubona u Rwanda ari igihugu kiri hagati mu karere ku buryo gishobora guhura na magendu cyane. Twahisemo kubaha iyi nkunga ngo babashe guhangana n’abakora magendu ubukungu burusheho gutera imbere.”

    Uretse imodoka n’ubwato RRA yanahawe ibikoresho bitandukanye bizafasha abakozi bayo kwirinda COVID-19.

    RRA yatangiye gukorana na JICA kuva mu2007, ubwo yayifashaga mu mirimo yo kubaka One Stop border Post ku mupaka wa Rusumo, ndetse no kubaka umuhanda Rusumo-Kayonza.

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Imai Masahiro, yavuze ko bazakomeza gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda

    Herekanwe amashusho agaragaza uko ubwato buzajya bukora

    Imodoka zizajya zifasha mu kurwanya magendu ku mipaka yo ku butaka

    Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko iyi nkunga izabasha kurwanya magendu mu Kiyaga cya Kivu

    RRA yashyikirijwe imodoka n’ubwato bizayifasha mu kurwanya magendu

    Ubwato buzakoreshwa mu kurwanya magendu mu kiyaga cya Kivu

  • RRA yahawe ubwato buzayifasha kurwanya magendu mu kiyaga cya Kivu – #rwanda #RwOT

    Uretse ubwato RRA yahawe n'imodoka ebyiri zizajya zifashishwa mu kugeza ahabugenewe ibi bicuruzwa bizajya bifatwa. Ibikoresho byose byatanzwe bifite agaciro k'ibihumbi 760$.

    Ubu bwato buzajya bugenda mu Kiyaga cya Kivu bucunga ko haba hari abari gukura magendu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo banyuze mu mazi, naho imodoka zizajya zicunga abayinyuza ku butaka.

    Komiseri mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko ibikoresho bakiriye bigiye kubafasha guhangana n'abakora magendu mu Kiyaga cya Kivu, bitume babasha gukusanya amafaranga y'imisoro ajya kubaka igihugu.

    Ati 'Magendu isanzwe iriho haba ku mipaka yo ku butaka ndetse no ku mazi, amazi ya Kivu rero ni manini irahaca cyane. Kuba twabonye buriya bwato ni ikintu gikomeye kizadufasha guhangana nayo.'

    'Ibi rero bizongerera ubushobozi RRA, nayo ibashe gutunganya inshingano zayo zo gukusanya amafaranga y'imisoro ajya gufasha ingengo y'imari.'

    Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, IMAI Masahiro, yavuze ko bahisemo gutera u Rwanda iyi nkunga mu rwego rwo kurufasha kuzamura ubukungu bwarwo.

    Ati 'Tubona u Rwanda ari igihugu kiri hagati mu karere ku buryo gishobora guhura na magendu cyane. Twahisemo kubaha iyi nkunga ngo babashe guhangana n'abakora magendu ubukungu burusheho gutera imbere.'

    Uretse imodoka n'ubwato RRA yanahawe ibikoresho bitandukanye bizafasha abakozi bayo kwirinda COVID-19.

    RRA yatangiye gukorana na JICA kuva mu2007, ubwo yayifashaga mu mirimo yo kubaka One Stop border Post ku mupaka wa Rusumo, ndetse no kubaka umuhanda Rusumo-Kayonza.

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Imai Masahiro, yavuze ko bazakomeza gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda

    Herekanwe amashusho agaragaza uko ubwato buzajya bukora

    Imodoka zizajya zifasha mu kurwanya magendu ku mipaka yo ku butaka

    Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko iyi nkunga izabasha kurwanya magendu mu Kiyaga cya Kivu

    RRA yashyikirijwe imodoka n’ubwato bizayifasha mu kurwanya magendu

    Ubwato buzakoreshwa mu kurwanya magendu mu kiyaga cya Kivu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yahawe-ubwato-buzayifasha-kurwanya-magendu-mu-kiyaga-cya-kivu

  • Munyenyezi ukekwaho ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Béatrice Munyenyezi ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamaze kugera mu Rwanda yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarahungiye.

    Yageze ku kibuga cy'indege cya Kigali ahagana saa Moya z'umugoroba azanywe n'indege ya KLM.

    Yakiriwe n'Urwego Rushinzwe Abinjira n'Abasohoka mu Rwanda, ruhita rumushyikiriza urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko Munyenyezi akurikiranweho ibyaha birindwi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi yahise ajyanwa gufungirwa muri Sitasiyo ya RIB i Remera.

    The post Munyenyezi ukekwaho ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu Rwanda appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/16/munyenyezi-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yagejejwe-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=munyenyezi-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yagejejwe-mu-rwanda

  • Kigali: Polisi yerekanye abahimba impushya zo gutwara ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Bose hamwe cyo kimwe n'ukurikiranyweho kwiyitirira Polisi y'u Rwanda, berekaniwe kuri Station ya Polisi i Remera hamwe n'impushya mpimbano eshatu.

    Umwe muri bo yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo gutsindwa ikizamini cy'uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mu buryo bwa burundu, mugenzi we yamurangiye umuntu warumubonera atiriwe yongera kujya gukora ikizamini.

    Ati 'Uwo muntu namuhaye ibihumbi 550 Frw, ampa impimbano ntabizi yo ku rwego rwa mbere (Categorie A).'

    Ukurikiranyweho kwiyitirira Polisi y'u Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko ibyo yakoze yabitewe n'inzara ndetse ko abyicuza.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yagiriye abantu inama yo guca mu nzira zemewe n'amategeko, bakirinda kwifuza gutunga ibyo batavunikiye.

    Ati 'Iyo ugiye mu muhanda, utazi amategeko y'umuhanda no gutwara ikinyabiziga, uhasiga ubuzima cyangwa ukagonga abandi bakahasiga ubuzima. Abantu bashaka guca iy'ibusamo, ni abazi ko ibintu byoroshye […] ababeshya abaturage bakabiba amafaranga, bagomba kumenya ko nta kintu cyoroshye.'

    CP Kabera yavuze ko aberekanywe bafashwe ku bufatanye n'abaturage ndetse ko hagiye gushyirwa imbaraga nyinshi no mu gushaka abandi bagira uruhare muri ibi bikorwa.

    Amategeko y'u Rwanda ateganya ko uhamijwe n'urukiko kwiyitirira urwego rw'umwuga rwemewe n'ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi, ahanishwa igifungo kitari munsi y'ukwezi kumwe ariko kitarengeje amezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw, ariko atarenga miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibi bihano.

    Hateganywa kandi ko uhamijwe n'urukiko guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Polisi y'u Rwanda yerekanye abantu icyenda barimo abakurikiranyweho guhimba impushya zo gutwara ibinyabiziga n'abasabye abazihimba kuzibakorera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-polisi-yerekanye-abahimba-impushya-zo-gutwara-ibinyabiziga

  • Rutahizamu wa Arsenal yari yivuganywe n'indwara ya Malaria Imana ikinga akaboko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang, umunya-Gabon ukinira ikipe ya Arsenal,  yashimiye byimazeyo abaganga bamwitayeho mu bitaro aho yari arwariye Malaria yakuye muri Gabon ubwo yari yitabiriye imikino isoza amatsinda yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika 'CAN2022'.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Aubameyang yatangaje ko yari amaze igihe ari mu bitaro arwaye malaria ariko yatangiye kumera neza. Yagize ati 'Nari maze iminsi mike ndi mu bitaro muri iki cyumweru; Ubu ndumva meze neza, ndashimira cyane abaganga banyitayeho bakampima ndetse bakanamvura iyi virusi mu buryo bwihuse. Ntabwo nari meze neza mu byumweru bishize, gusa vuba ndagaruka meze neza kurusha ikindi gihe cyabayeho'.

     

    View this post on Instagram

     

    A post shared by Aubameyang Pierre-Emerick (@auba)

    N'ubwo itari ifite rutahizamu wabo bagenderaho, Aubameyang, ikipe ya Arsenal  yatsinze ikipe ya Slavia Prague 3-0 mu mukino wo kwishyura wa ¼ bityo ikatisha itike ya ½ muri Europa League.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wa-arsenal-yari-yivuganywe-nindwara-ya-malaria-imana-ikinda-akaboko/

  • Gicumbi: Abafite inzu z’ubucuruzi zimaze imyaka ibiri zifunzwe barataka igihombo –

    Mu myaka ibiri n’igice ishize nibwo ubuyobozi bw’Akarere bwanzuye ko abafite inzu z’ubucuruzi mu Mujyi wa Gicumbi zitageretse bazafungirwa imiryango kugira ngo babanze kubaka izigeretse.

    Bamwe mu bafite izi nzu z’ubucuruzi zafunzwe baganiriye na IGIHE, bavuze ko bababajwe no gusabwa kubaka inzu zigeretse mu gihe hari haciyeho imyaka umunani basabwe kuvugurura bakubaka izizwi nka “konoshi”.

    Ntamugabumwe Valens wari wihuje na bagenzi be mu 2010 bakaka inguzanyo bakubaka inzu yo gukoreramo, yavuze ko kuva inzu bakoreragamo yafungwa ngo byamuteje igihombo cy’amafaranga menshi binatuma asubira inyuma mu bucuruzi bwe.

    Ati “ Izo nzu twakoreragamo ubucuruzi, twari twarazubatse mu 2010 ubwo batubwiraga ko tugomba kubaka inzu za konoshi ari Akarere kabitegetse, turazubaka tunakoreramo ejo bundi baragaruka baratubwira ngo barashaka inzu zijyanye n’igihe zigeretse kandi n’inguzanyo twafashe mbere twubaka ntizirashiramo.”

    Yavuze ko bakibivuga bahise bafunga izo nzu zabo bahita bimuka batangira gukodesha ahantu hatandukanye ari nako bahindura iseta bacururizagamo.

    Ati “ Ubu aho nkodesha mpakodesha ibihumbi ijana kandi nari mfite umuryango nkoreramo ntakodesha, twandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, twandikira Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Akarere amabaruwa barayafite ariko ntibigeze badufasha.”

    Ntamugabumwe yavuze ko bababwiye ko umuntu utazabasha kubaka inzu igeretse bazahasenya bagashaka undi uhubaka inzu zijyanye n’igihe.

    Kabera Jean de Dieu ufite inzu y’imiryango itatu yari yubatse mu 2010, we yavuze ko basabye ubuyobozi bw’Akarere kureka inzu nshya za konoshi zari zimaze imyaka mike zubatswe, ba nyirazo bakazikorera amasuku bifashishije amakaro ngo barabyanga.

    Ati “Urebye nka Kigali-Remera bari gushyiraho konoshi na Nyamirambo, mu Mujyi na Nyamata ni uko, natwe rero twabasabaga ko twakoresha amakaro ku nzu nshya wenda mu gihe runaka bakazadutegeka kubaka inzu zigeretse ariko nibura bitadutunguye.”

    Kabera yavuze ko nabo bifuza ko umujyi wabo watera imbere ariko ngo bikagendana n’amikoro y’abawukoreramo. Yavuze ko hari uburyo bwinshi bashobora gukoresha ku nyubako zabo zikaba nziza, zikanagendana n’igihe ariko inzu zikongera gufungurwa ngo kuko bari kwishyura banki zo zidakora.

    Ati “Ubu maze guhomba ibintu byinshi ntabara, ikindi abakiliya aho bari bamenyereye barambuze aho nimukiye bimeze nko gutangira bundi bushya.”

    Yasabye ubuyobozi kubumva bagafungura inzu bigaragara ko zikiri nshya zikaba zikorerwamo bakabona uburyo bishyura imyenda bari baratse banki.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Fidèle, yabwiye IGIHE ko abo bacuruzi babanje kuganirizwa n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Abaminisitiri batandukanye bakabasaba kwishyira hamwe kugira ngo bubake inzu zijyanye n’igihe.

    Ati “Hari icyo igishushanyo mbonera cy’Akarere kivuga, hari igihe bahawe ngo izo nzu bazikoreremo, hari inama nyinshi bagiye bagirana n’Akarere, icyo gihe bahawe cyarararenze mu Mujyi hariya hari inzu ziteganyijwe kuhubaka kandi hari n’abatangiye kuzubaka tunashimira.”

    Yavuze ko mbere yo kugira ngo bakinge izi nzu, ba nyirazo babanje guhura n’ubuyobozi bukabaha igihe gihagije cyo kwimuka abatsembera ko batazigera bazifungura.

    Ati “Hariya mu Mujyi hagati ntabwo byemera rwose ni ugukurikiza igishushanyo mbonera abantu twabashishikarije kwishyira hamwe, abaminisitiri batandukanye baraje babagira inama, banki zitandukanye ziteguye kubaguriza amafaranga ni wo murongo turimo kandi tunashimira abandi bari kugenda bashyira mu bikorwa ibyo twemeranyijwe.”

    Mu Karere ka Gicumbi hari kubakwa inzu zigeretse nyinshi mu gusukura uyu Mujyi no kuwujyanisha n’igishushanyo mbonera, uturutse ku Karere ukanyura mu mihanda itandukanye yegereye Umujyi wa Gicumbi hari kuzamurwa imiturirwa myinshi mu gihe hari n’abandi bacuruzi benshi bafungiwe imiryango.

    Abacuruzi basabwe kubaka bijyanye n’ibiteganywa n’igishushanyo mbonera

    Kuva zafungwa, abakorera muri izi nyubako bavuga ko bahuye n’igihombo

    Mu Mujyi wa Gicumbi hari inzu nyinshi zimaze imyaka ibiri zidakorerwamo bitewe n’uko zitubatse mu buryo bujyanye n’igihe

    Hari inzu zigeretse ziri kubakwa nubwo zitaruvura