Category: Uncategorized

  • Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Mu gihe Abanyarwanda n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange bakomeje gahunda yo Kwibuka ibyabaye mu minsi ijana muri 1994, aho Abahutu b'intagondwa barimburaga ubwoko Tutsi, ababigizemo uruhare nabo bakomeje gushyikirizwa ubutabera.

    Ku mugoroba w'ejo, Leta y'Amerika yohereje mu Rwanda Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu akaba azwi cyane ahahoze ari muri Perefegitura Butare.

    Munyenyezi ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobali na we wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akatirwa n'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse akaba umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w'Umuryango kuva mu 1992 kugera mu 1994.

    Yinjiye muri Amerika mu 1998 nyuma biza kugaragara ko acyekwaho uruhare Jenoside yakorewe Abatutsi mu wahoze ari Umujyi wa Butare.

    Uyu mugore yagize uruhare muri Jenoside cyane kuri bariyeri yari hafi y'iwabo yakoragaho Interahamwe zari ziyobowe na Nyiramasuhuko Pauline, Ntahobari n'uwari Burugumesitiri wa Ngoma muri Butare, Kanyabashi Joseph n'abandi.

    Urwo ruhare rumaze kugaragara ni bwo yafashwe arafungwa kuko yabeshye Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu 2013 ni bwo yakatiwe imyaka 10 y'igifungo kubera yabeshye. Iki gihano yaje kukijuririra ariko urukiko rukigumishaho.

    Munyenyezi si we wa mbere wahamijwe iki cyaha muri Amerika nubwo hatabaye urubanza nyir'izina rurebana n'uruhare rwe muri Jenoside.

    Byari biteganyijwe ko nyuma yo gusoza icyo gihano agomba koherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranyweho uruhare rwe muri Jenoside. Bunyenyezi yagejejwe u Rwanda ku mugoroba w'ejo hagati ya saa moya na saa mbili.

    Kuri uyu wa gatanu kandi nibwo Padiri Marcel Hitayezu wahungiye mu Bufaransa akanahabwa ubwenegihugu yatawe muri yombi ahatwa ibibazo n'umucamanza mu Bufaransa, ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hitayezu wahoze ari Padiri wa Paruwasi Mubuga muri Karongi, Le Figaro ivuga yafashwe kuwa Gatatu tariki 14 Mata 2021, abazwa ku byaha ashinjwa bishingiye ku kwima ibiribwa abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mubuga ahubwo akabihereza interahamwe zaje kwica. Hitayezu ahakana ibyaha aregwa.

    Ubushinjacyaha bw'u Bufaransa kuri uyu wa Gatanu bwatangaje ko Hitayezu wavutse mu 1956, yabajijwe n'umucamanza mu rugereko rwihariye rw'urukiko rwa Paris rushinzwe ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Hitayezu yari asanzwe ari umupadiri ahitwa Montlieu-la-Garde (Charente-Maritime) muri diyosezi ya La Rochelle.

    Uyu mupadiri ashinjwa kuba muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarimye ibiribwa n'amazi abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Mubuga akabihereza Interahamwe zari zije kubica.

    Hitayezu ari mu bantu bashakishwa n'ubushinjacyaha bw'u Rwanda ndetse wanashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ngo yoherezwe kuhaburanira, icyakora mu 2016 urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwanze kumwohereza.

    Mu 2019 nibwo dosiye ya Hitayezu yongeye gusubukurwa. Uyu mupadiri yavuye mu Rwanda mu 1994 ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavuye mu 1998/1999 ajya mu Bufaransa.

    Alain Gauthier washinze umuryango 'Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR)', ugamije guharanira ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside bacyihishahisha yavuze ko ari amakuru meza kuba Padiri Hitayezu yatangiye gukurikiranwa.

    Yakomeje avuga ko bikwiriye kuba isomo kuri Kiliziya Gatolika ikareka guha rugari abantu bayo bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu Bufaransa ni naho haba Padiri Wenceslas Munyeshyaka wayoboraga Paruwasi ya Sainte Famille i Kigali, ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi nkuru ivuga izanwa mu Rwanda rya Bunyenyezi ndetse n'ifatwa rya Hitayezu mu Bufaransa ryashimishije abarokotse twabashije kuvugana bavuga ko nubwo imyaka 27 ari myinshi, bafite icyizere ko abakoze Jenoside bose bashikirizwa ubutabera.

    The post Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mpera-ziki-cyumweru-abakekwaho-jenoside-babiri-bashyikirijwe-ubutabera-mu-rwanda-no-mu-bufaransa/

  • Umusaruro w’ibigo by’icyitegererezo bya Kaminuza y’u Rwanda –

    Ibi bigo by’Icyitegererezo mu Burezi Nyafurika [African Centers of Excellence], ni umushinga mugari watewe inkunga na Banki y’Isi aho muri rusange mu Rwanda hashyizwe bine birimo icyigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rya internet ariko ikoresha ibintu bitandukanye [African Center of Excellence in Internet of Things, ACEIoT].

    Ikindi kigo ni icyigisha ibijyanye no gutunganya ingufu hagamijwe iterambere rirambye [African Center of Excellence in Energy for Sustainable Development, ACEESD], Ikigo cyigisha Uburezi, Imibare na Siyansi [African Centre of Excellence for Innovative Teaching and Learning Mathematics and Science, ACEITLMS] n’Ikigo cyigisha gukusanya no gusesengura amakuru [African Center of Excellence in Data Science, ACE-DS].

    Ni ibigo bibarizwa muri Kaminuza 24 zo mu bihugu umunani birimo n’u Rwanda. Abanyeshuri biga muri ibi bigo ni abarangije kwiga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza bafite amanota menshi aho baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Umunyeshuri wemerewe kwiga muri African Centers of Excellence afashwa ibintu byose, aho bishyurirwa ibijyanye n’aho kuba n’ibibatunga, bagafashwa byihariye mu bijyanye n’ubushakashatsi ndetse mbere y’icyorezo cya Covid-19, bahabwaga kujya gukorera ubushakashatsi hirya no hino ku Isi.

    Aha umunyeshuri yari ari gusobanurira abayobozi barimo na Papias Malimba Musafiri ubushakashatsi bwe

    Kwiga muri ‘African Centers of Excellence’ ni amahirwe adasanzwe

    Aho ibi bigo bitandukaniye n’izindi kaminuza, ni uko ibikorerwamo byose bikorwa ku bufatanye n’izindi kaminuza mpuzamahanga ku buryo ibijyanye no kwigisha, abarimu ubushakashatsi n’ibindi usanga hari abarimu baturuka muri za kaminuza zikomeye muri Amerika, i Burayi n’ahandi batanga amasomo muri ibi bigo.

    Undi mwihariko ariko, bitewe n’uko usanga hari abanyeshuri bavuye mu bihugu bitandukanye bifasha mu gusangizanya ubumenyi. Ibi byose bikiyongeraho ibikorwa remezo byose bikenerwa muri ayo masomo baba biga; urugero nka za laboratwari, za mudasobwa, internet igezweho n’ibindi bifasha mu koroshya itangwa ry’amasomo.

    Umuyobozi w’Ikigo cyigisha gukusanya no gusesengura amakuru [African Center of Excellence in Data Science, ACEDS], Dr Ruranga Charles, yabwiye IGIHE ko ibi bigo byaje gukemura ibibazo byose bijyanye n’ireme ry’uburezi byakunze kuvugwa ku burezi butangirwa muri Afurika.

    Ati “Iyo ushyizeho ibikorwa remezo bikenewe, za laboratwari, internet, ibitabo n’ibindi ariko n’abarimu bafite ubushobozi kandi barabyigiye.”

    Akomeza avuga ko ikindi kintu gikomeye gifasha mu ireme ry’uburezi ni ukuba abiga muri ibi bigo baba baturutse mu bihugu bitandukanye bityo hakabaho kungurana ubumenyi.

    Nk’urugero rw’abiga Masters muri iki kigo cya ACEDS [gifite ishami muri UR i Gikondo], Dr Ruranga abereye umuyobozi harimo abanyeshuri baturutse mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Tanzania, Malawi, Kenya n’ahandi muri Afurika.

    Muri iki kigo cya ACEDS, abanyeshuri bigamo ni 124 baturutse mu bihugu bitandukanye harimo 48 batangiranye n’icyiciro cya mbere mu 2017, icya kabiri kirimo 22, icya gatatu ni 54. Ni mu gihe muri PhD bose hamwe muri ibyo byiciro bitatu ari 40.

    Dr Ruranga asaba by’umwihariko abiga muri ibi bigo kubyaza umusaruro amahirwe n’ubumenyi bavoma muri ibi bigo ndetse n’abiga muri za kaminuza zisanzwe cyangwa abakiri mu mashuri yo hasi kwiga neza kugira ngo bagire amanota meza abemerera kuzajya muri ibi bigo.

    Dr Ruranga Charles yavuze ko ibi bigo by’icyitegererezo bigiye gukemura ibibazo byose bijyanye n’ireme ry’uburezi mu Rwanda na Afurika muri rusange

    Abavomye ubumenyi muri ibi bigo babivuga imyato

    Abanyeshuri batangiranye n’ibi bigo ubwo byatangizwaga mu Rwanda mu myaka ya 2017, muri bo abiga Masters bamaze kurangiza ndetse banamuritse ibitabo banditse igisigaye ni uguhabwa impamyabumenyi mu gihe abari kwiga PhD bageze mu mwaka wa nyuma.

    IGIHE yaganiriye na bamwe mu barangije amasomo muri Masters bagaragaza amahirwe adasanzwe bagize yo kwiga muri ibi bigo, uko biteguye gukoresha ubumenyi bahavomye ku isoko ry’umurimo cyangwa kwihangira imirimo n’ishimwe bafite cyane ko bize bishyurirwa buri kimwe kugeza barangije.

    Muterampundu Jeannette arangije mu kigo cyigisha Uburezi, Imibare na Siyansi, ACEITLMS, giherereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi riri i Rukara mu Karere ka Kayonza. Nyuma yo kumara imyaka igera ku icumi ari umwarimu mu mashuri yisumbuye, yaje kubona bourse yo kujya kwiga muri iki kigo, aho yagiyeyo mu 2019.

    Muterampundu avuga ko ubumenyi yavomye muri iki kigo buzamufasha nk’umwarimu mu gushimangira ireme ry’uburezi ryifuzwa ariko akaba yiteguye no gusangiza ubumenyi bujyanye n’imyigishirize igezweho abandi barimu batagize amahirwe yo kwiga muri ibi bigo.

    Ati “Ni ubumenyi buzadufasha gushimangira ireme ry’uburezi n’ubundi cyane cyane umuntu yita ku myigire n’imyigishirize no mu baturage aho tuzaba tugenda n’ubwo utaba uri kwigisha hari ubundi buryo ushobora gufasha abantu. Ikindi ni ugufasha abarimu bagenzi bacu tubereka uburyo bugezweho bwo kwigisha.”

    Avuga ko ku rundi ruhande, kwiga muri iki kigo byamufunguye cyane mu bijyanye n’imyigire ariko nanone bitewe no kwigana n’abanyamahanga byatumye azamura urwego rw’ubumenyi.

    Yagize ati “Ikintu cya mbere nashishikariza abakiri muri kaminuza ni uko bakwiga baharanira kuzagera muri ibi bigo, bazabishobozwa no kwiga neza bakagira amanota menshi. Ibi bigo bibamo amahirwe menshi atandukanye, ikindi iyo uri kwiga ushyigikiwe, ubufasha turabuhabwa mu buryo bw’amafaranga, bituma udatangira kwiga uvuga uti ese amafaranga y’ishuri nzayakurahe?”

    “Ikindi nanone ni uko ibi bigo byita ku kintu cyitwa ubushakashatsi kuko tuba dufite umubare w’ibitabo ugomba kwandika. Nkanjye nanditse icya mbere mfite icya kabiri kandi nta n’ubwo nzahagarara gukora ubushakashatsi aho nzaba ndi hose.”

    Muterampundu yavuze ko kuri ubu we n’abandi banyeshuri biganye bahise bakora Ihuriro Nyafurika rihuriyemo abashakashatsi ku bijyanye n’imibare na siyansi aho bagira umunsi bahura bakaganira bareba aho buri wese ageze ubushakashatsi bwe, bakamuha ibitekerezo ndetse bafite intego yo kuzicara bagakora ubushakashatsi ku bihugu bitandukanye bakaba babuhuriza hamwe.

    Niyitegeka Janvier, arangije Masters muri African Centers of Excellence aho we yari mu bigaga mu kigo cyigisha ibijyanye na murandasi ikoresha ibintu, ACEIoT.

    Avuga ko yungutse ubumenyi bwo gukoresha internet mu bikorwa byinshi abantu bari basanzwe bakora kandi bigatwara umwanya muto n’amafaranga make. Ni uburyo kandi ushobora gukoresha mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuvuzi, gutwara abantu n’ibintu n’ibindi.

    Atanga ingero z’uko nko muri ibi bihe bya Covid-19, hashobora kuboneka abarwayi benshi kandi ubushobozi bwo kubakira cyangwa aho kubakirira hakaba hato bikaba ngombwa ko barwarira mu ngo zabo akaba ariho inzego zishinzwe ubuzima zibakurikiranira.

    Ati “Ubwo rero dukoresheje nk’iryo koranabuhanga, dushobora gukora nk’agakoresho umuntu ashobora kuba arwariye mu rugo, akambara ako gakoresho gashobora kujya gatanga amakuru ajyanye n’uko ubuzima bwe buhagaze noneho umuganga uri ku bitaro akaba yamenya ayo makuru akaba yagira inama uwo murwayi yo kuba yajya ku kigo nderabuzima cyangwa ibitaro bimwegereye agahabwa ubufasha.”

    Niyitanga avuga ko nko mu byo gutwara abantu n’ibintu, hari ikoranabuhanga rishobora gufasha nk’imodoka ziri muri gare gutanga amakuru ku mugenzi akaba yamenya niba hari imodoka iri ku murongo irimo imyanya cyangwa akaba yibereye nko mu rugo iwe akamenya umubare w’imodoka ziri muri gare zijya mu cyerekezo ashaka kuza kujyamo bityo akaza kuva mu rugo yagera muri gare agahita yicara mu modoka atabanje gutonda umurongo.

    Inzozi zabaye impamo ku banyamahanga

    Abanyamahanga biga muri ibi bigo babivuga imyato ndetse ni bamwe mu bafite icyizere cyo kuzana impinduka muri Afurika nk’uko byasobanuwe na Joseph Chikaphonya Phiri ukomoka muri Malawi.

    Arangije kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amashanyarazi aho yigaga mu kigo cyigisha ibijyanye no gutunganya ingufu hagamijwe iterambere rirambye.

    Joseph Chikaphonya Phiri yabwiye IGIHE ko yaje kwiga muri iki kigo kubera impamvu ebyiri z’ingenzi kandi yishimira ko ibyo yari yiteze yabonye ibirushijeho.

    Ati “Impamvu ya mbere ni ukubera ko namenye ko iki kigo gifite ibikoresho bihagije bikora ibijyanye n’ingufu zisubira muri laboratwari. Nari nzi ko ninza muri iki kigo, nzahabona ikoranabuhanga rigezweho muri ayo masomo.”

    Yakomeje agira ati “Icya kabiri ariko kuba nturuka muri Afurika y’Amajyepfo, nakundaga gusoma amakuru nkabona iterambere ry’u Rwanda nkumva igihe cyose nshaka kuhaza ngo mbashe kuryibonera ubwanjye.”

    Kuri we, uburyo porogaramu cyangwa amasomo biga aba ateguye, byamuhaga umwanya munini wo gukora ubushakashatsi, kandi ngo byaramufashije cyane mu kugira ubumenyi bwo kuba yakemura ibibazo bitandukanye byugarije we ubwe cyangwa aho ahereye.

    Ati “Integanyanyigisho nayo ituma duhura n’abarimu baturutse muri kaminuza zitandukanye muri Afurika nka Ethiopia, Kenya, Rwanda na Zambia ndetse n’izindi kaminuza zo ku mugabane w’u Burayi na Amerika.”

    “Muri uko gusangizanya ibibazo n’ibisubizo muri uru rwego rw’ingufu byatumye tugira ubumenyi tubona uko dushobora kubona ibisubizo by’ibibazo abaturage ba Afurika bafite by’umwihariko muri uru rwego rw’ingufu.”

    Chikaphonya yavuze ko amasomo bize azamufasha gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ry’ingufu zisubira byamufashije mu gukemura ibibazo birimo kugeza amashanyarazi ku baturage b’igihugu cye cya Malawi by’umwihariko hifashishijwe umuriro udakomoka ku mashanyarazi.

    Imibare ya Kaminuza y’u Rwanda igaragaza ko kugeza uyu munsi abanyeshuri bo mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri ibi bigo basaga 500 mu gihe abasaga 170 bari kwiga icyiciro gihanitse, PhD.

    Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda kandi butangaza ko nibura mu mwaka umwe buri kigo kigenerwa ingengo y’imari ya miliyari 1 Frw akoreshwa mu bikorwa byose birimo n’ubushakashatsi.

    Umuyobozi wa ACEDS, Dr Ruranga Charles, ari kuganira n’abanyeshuri

    Kuri ACEDS batanga n’amasomo y’igihe gito ku bakozi bari mu kazi

    Kuri ACEIoT bahabwa amahugurwa ku kugurutsa utudege duto (Drones)

    Kuri ACEITLMS, abarimu bigisha imibare na siyansi mu mashuri yisumbuye nabo bahabwa amahugurwa y’igihe gito

    Muterampundu Jeannette warangije Masters muri ACEITLMS UR- CE i Rukara. Yavuze imyato ubumenyi yavomye muri iki kigo cy’icyitegererezo mu burezi bw’u Rwanda

  • Kicukiro: Hamuritswe ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace –

    Kuri uyu uyu wa Kane tariki ya 16 Mata 2021, nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwamuritse ubu bushakashatsi bwakozwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka karere.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda rigari ry’abashakashatsi riyobowe na Prof. Déo Mbonyinkebe, bwarakusanyije amakuru yo guhera mbere ya 1959, mu gusobanura imvano y’amacakubiri n’ivangura byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko muri komine zaje guhinduka Akarere ka Kicukiro.

    Muri iki gitabo, hagaragamo amazina y’abagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1994, mu mirenge igize Akarere ka Kicukiro, n’uburyo Jenoside yateguwe mu buryo bwihariye, bitewe n’uko aka Karere kari gatuwemo na Perezida Habyarimana Juvenal, abayobozi bakomeye ba MRND ndetse n’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.

    Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko intengo nyamukuru y’ubu bushakashatsi ari ukwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kicukiro, kugira ngo ukuri kumenyekane mu rwego rwo kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Dukoresha ubu bushakashatsi nk’Akarere ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kicukiro, tugamije kureba uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

    Yongeyeho ati “Mbere na mbere kwari ukugira ngo ukuri gukomeze kujye ahagaragara, kuko umuntu ashobora kuba afite amateka mu mutwe ariko iyo abantu bishyizwe mu nyandiko, amateka akomeza kwibukwa ndetse n’abadukomokaho bakazagira aho bayavoma, aho bayasoma igihe abayabayemo mu gihe nyacyo bazaba batagihari.”

    Yavuze kandi ko amateka mu kurwanya abagifite ingengabitekerezo ndetse n’abahakana Jenoside.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Ahishakiye Naftal, yavuze ko kwandika amateka bizafasha urubyiruko kuyiga ku buryo atazongera gusubira.

    Ati “Mu by’ukuri, urebye nyuma y’icyaha gikomeye cya Jenoside yabaye muri iki gihugu, yarategurwa ishyirwa mu bikorwa kugeza ku ndunduro yayo”.

    “Nyuma yayo ikiba gikenewe ni ukuri ku mitegurire yayo, n’ukuri ku mikorerwe yayo no ku ngaruka zayo. Ni byiza rero ko hakorwa ubushakashatsi nk’ubu bwimbitse, bugakorwa mu turere twose, hanyuma bukazafasha ababyiruka bakiri bato kumenya amateka nyayo y‘Igihugu.”

    Yongeyeho ko iyo urubyiruko n’abana bato bamaze kumenya amakuru nk’aya ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bumva ububi bwayo, bikabubakamo imbaraga zo gukunda ubuzima n‘izo gukunda igihugu.

    Muri ubu bushakashatsi bwashyizwe muri iki gitabo cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kicukiro, hagaragaramo ukuntu muri aka gace kimwe n’ahandi hose mu gihugu kuva mu 1959, Abatutsi bari bahatuye bahohotewe bakanavanwa mu mashuri, mu kazi, mu gisirikare no mu nzego z’imirimo ya Leta n’iy’abikorera.

    Kigaruka kandi ku buryo ubwo inkotanyi zatangiraga kugaba ibitero byo kubohora igihugu mu 1990, Abatutsi bari bagatuyemo bishwe ku mugaragaro baranasahurwa, basenyerwa inyubako bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.

    Akarere ka Kicukiro kamuritse igitabo kirimo ubushakashatsi bw’amateka yabereye muri ako karere

  • Byiza Renus ukina mu Butariyani yizeye ko azakinira Team Rwanda #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku Magare (Team Rwanda) Uhiriwe Byiza Renus yatangaje ko azagera mu Rwanda nyuma ya tariki 25 Mata, 2021 aje kwitabira Tour Du Rwanda iteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.

    Byiza Renus asanzwe akinira ikipe yo mu Butaliyani yitwa Team Qhubeka Assos yahoze yitwa MTN Qhubeka.

    Yabwiye itangazamakuru ko azitabira Tour Du Rwanda y’uyu mwaka, yongeraho ko azitabira amarushanwa abiri ari kumwe n’ikipe ye yo mu Butariyani, mbere y’uko aza mu Rwanda nyuma ya 25 Mata.

    Yagize ati: 'Ikipe yanjye nzayikinira irushanwa rya mbere ku Cyumweru, niryo rushanwa ryanjye rya mbere nzaba nkinnye.'

    Yongeyeho ati 'Kuza gukina Tour Du Rwanda byo birashoboka nzaza kandi nzakinira Team Rwanda. Nzaza nyuma ya 25 Mata kuko kuri iyo tariki mfite irindi rushanwa hano.' Avuga ko azaza akitozanya n’abandi.

    Uyu musore yagize ati: 'Ubuzima bwa hano ntabwo bwangoye kuko nari nsanzwe menyereye. Nasinye amasezerano y’umwaka umwe nibiba ngombwa bazanyongera andi niba nzaba nitwara neza kandi ndabyizeye.'

    Byiza Uhiriwe Renus yageze mu Butariyani ku wa 18 Werurwe 2021.

    Uyu musore afitanye amasezerano y’umwaka umwe n’ikipe ye nshya y’abanyafurika ariko ikinira mu Butariyani.

    Iyi kipe ya Team Qhubeka ubusanzwe igizwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 23 ndetse kandi ikaba ibarwa nk’iya kabiri kuri NTT Pro Cycling iba mu Cyiciro cya mbere cy’amakipe 18 akomeye kurusha andi ku isi azwi nka 'World Tour Teams’.

    Byiza Renus kuba yari ageze muri Qhubeka U-23 bizamuha amahirwe akomeye yo kuzazamurwa mu ikipe nkuru ya NTT Pro Cycling, isanzwe ikina amarushanwa akomeye ku isi nka 'Tour de France, La Vuelta Espãna na Giro D’ Italia’ itaritabirwa n’Umunyarwanda na rimwe.

    Source : https://imirasire.com/?Byiza-Renus-ukina-mu-Butariyani-yizeye-ko-azakinira-Team-Rwanda

  • Amazina nyakuri y’umugabo wa Zari yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko muri Gashyantare 2021 atangaje umukunzi we mushya yise Dark Stallion, Zari Hassan amazina nyakuri y’umukunzi we yamenyekanye.

    Nyuma y’uko uyu muherwekazi w’umugande atangaje umukunzi we mushya abantu benshi bagiye bamwiha bavuga ko urukundo rwe rutazaramba nk’uko byarangiye nk’urwa King Bae baje gutandukana.

    Ikinyamakuru cyo muri Kenya cyitwa Pulse cyatangaje ko uyu mugabo ari umuherwe w’umunya-Nigeria wibera muri Afurika y’Epfo.

    Dark Stallion nk’uko Zari Hassan amwita amazina ye nyakuri ni Jerry Ebi Ebi akaba adakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Amakuru avuga ko ari umuyobozi mu ruganda rwa Talk Master Consultants.

    Nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz muri 2018 bamaze kubyarana abana 2, zari yaje gutangaza ko ari mu rukundo n’uwo yise King Bae ariko baza gutandukana kuko yasanze aba mu buzima butari ubwe.

    Zari Hassan n’umukunzi we mushya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amazina-nyakuri-y-umugabo-wa-zari-yamenyekanye

  • Kayonza: Abasaga 7500 bahawe amazi meza na World Vision Rwanda –

    Uyu muyoboro wubatswe mu 2020 na World Vision Rwanda, ku bufatanye n’Akarere ka Kayonza ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, Isuku n’Isukura, Wasac.

    Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyoni 500 Frw. Abaturage bagerwaho n’amazi meza babikesha uyu muyoboro bangana na 7500. World Vison Rwanda ifite uruhare rwa 48% mu gihe Akarere ka Kayonza gafite uruhare 52%.

    Mukandayisenga Julienne utuye mu Murenge wa Murundi, akaba umwe mu bahawe amazi, yavuze ko mbere batarabona uyu muyoboro, bavomaga amazi y’ibishanga akabatera uburwayi ariko bishimira ko babonye amazi meza.

    Ati “Twavomaga mu Karuruma, akaba ari amazi atemba, gusa twaje kubivuga nyuma yo kubona ko adutera indwara nyinshi, baza kuduha amazi ubu niyo tuvoma. Ubu turamesa, turanywa, isuku ni yose muri Murundi.”

    Ugirirwineza Janvier yavuze ko ikibazo cy’amazi cyari kibahangayikishije cyane.

    Ati “Twavomaga amazi mabi yo mu bishanga akatugiraho ingaruka ariko aho tuboneye amazi meza nta ndwara tukibona mu bana”.

    Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1) yo kuva mu 2017 kugera mu 2024, u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abaturage bose bazaba bagezweho n’amazi meza.

    World vision Rwanda, ifite intego ko mu mwaka wa 2022, abagera kuri miliyoni bazaba bafashijwe kubona amazi.

    Umuyobozi Mukuru wa Word Vision Rwanda, Sean Kerrigan, yabwiye IGIHE ko impamvu bahisemo Akarere ka Kayonza, ari mu rwego rwo kujyana n’icyerekezo cy’Igihugu cyo kugeza amazi meza ku Banyarwanda.

    Ati “ Twahisemo gukorana n’Akarere ka Kayonza mu rwego rwo kujyana n’icyerekezo cy’Igihugu, aho buri munyarwanda agomba kuba afite amazi meza.”

    Yasabye abatuye muri aka Karere kubungabunga ibi bikorwaremezo, bakabifata neza kuko ayo mazi azatuma abana bakura nta ndwara z’umwanda bafite.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yavuze ko mu Karere ka Kayonza, abaturage bagera kuri 82% bafite amazi, bityo ko bakwiye gusigasira ibyagezweho.

    Ati “Icyo dusaba abaturage mu rwego rwo kugira ngo bayakurikirane, nabo babigiremo uruhare. Aho babona umuyoboro w’ itiyo wapfuye nabo bafatanye kuwikorera. Icyo tubasaba ni uruhare runini aho gutegereza ko Akarere kazabibakorera.”

    Usibye kuba hatashywe umuyoboro w’amazi, ku ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwa Rukara (GS Rukara), hubatswe ubwiherero bugezweho butandatu bw’abahungu n’abakobwa ndetse n’ubwiherero bw’abafite ubumuga.

    Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza isuku, World Vision Rwanda yubatse kandi Kandagira Ukarabe eshanu ku mashuri abanza ya Kawagire Protestant, GS Kawagire Catholic, GS Muzizi, GS Rukara Catholic na GS Rukara Protestant.

    Hubatswe kandi ivuriro ry’ibanze (Poste de santé) mu Murenge wa Rukara, ryuzuye rifite agaciro ka miliyoni zirenga 28 Frw, aho uruhare rw’Akarere rungana na 60%, naho urwa World Vision Rwanda rukaba rungana na 40%.

    World Vision international ni Umuryango Mpuzamahanga wa Gikirisitu, ukora ibikorwa by’ubumuntu birimo gukora ubuvugizi no gutanga ubufasha ku bana n’imiryango mu bihugu bitandukanye, hagamijwe kurandura ubukene no kurwanya akarengane. Watangiye gukorera mu Rwanda mu 1994. Ibikorwa byawo bimaze kugera ku barenga miliyoni 1,5 mu gihugu.

    Abashinzwe imikorere w’uyu muyoboro basobanuriye abayobozi b’Akarere, abakozi b’Intara y’Iburasirazuba ndetse na World Vision imikorere yawo

    Abatuye mu Murenge wa Murundi bishimiye ko begerejwe amazi meza

    Aya mavomo yabafashije kubona amazi meza nyuma y’aho bavomaga mu gishanga

    Umuyobozi wa World Vision Sean Kerrigan, ari kumwe n’Uw’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude

    Igikorwa cyabaye hubarizwa ingamba zo kwirinda COVID-19

    Mu Murenge wa Murundi hatashywe amavomo mashya

    Umuyoboro uzageza amazi ku baturage basaga basaga 7500

    Umuyobozi Mukuru wa World Vision Sean Kerrigan yitegereza uko uyu muyoboro ukora

    Amatiyo afasha kuzamura amazi ku mavomo ngo abaturage babashe kuvoma

  • Kayonza: Abasaga 7500 bahawe amazi meza na World Vision Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu muyoboro wubatswe mu 2020 na World Vision Rwanda, ku bufatanye n'Akarere ka Kayonza ndetse n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amazi, Isuku n'Isukura, Wasac.

    Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyoni 500 Frw. Abaturage bagerwaho n'amazi meza babikesha uyu muyoboro bangana na 7500. World Vison Rwanda ifite uruhare rwa 48% mu gihe Akarere ka Kayonza gafite uruhare 52%.

    Mukandayisenga Julienne utuye mu Murenge wa Murundi, akaba umwe mu bahawe amazi, yavuze ko mbere batarabona uyu muyoboro, bavomaga amazi y'ibishanga akabatera uburwayi ariko bishimira ko babonye amazi meza.

    Ati 'Twavomaga mu Karuruma, akaba ari amazi atemba, gusa twaje kubivuga nyuma yo kubona ko adutera indwara nyinshi, baza kuduha amazi ubu niyo tuvoma. Ubu turamesa, turanywa, isuku ni yose muri Murundi.”

    Ugirirwineza Janvier yavuze ko ikibazo cy'amazi cyari kibahangayikishije cyane.
    Ati 'Twavomaga amazi mabi yo mu bishanga akatugiraho ingaruka ariko aho tuboneye amazi meza nta ndwara tukibona mu bana'.

    Muri gahunda y'Igihugu y'Iterambere (NST1) yo kuva mu 2017 kugera mu 2024, u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abaturage bose bazaba bagezweho n'amazi meza.

    World vision Rwanda, ifite intego ko mu mwaka wa 2022, abagera kuri miliyoni bazaba bafashijwe kubona amazi.

    Umuyobozi Mukuru wa Word Vision Rwanda, Sean Kerrigan, yabwiye IGIHE ko impamvu bahisemo Akarere ka Kayonza, ari mu rwego rwo kujyana n'icyerekezo cy'Igihugu cyo kugeza amazi meza ku Banyarwanda.

    Ati ' Twahisemo gukorana n'Akarere ka Kayonza mu rwego rwo kujyana n'icyerekezo cy'Igihugu, aho buri munyarwanda agomba kuba afite amazi meza.'

    Yasabye abatuye muri aka Karere kubungabunga ibi bikorwaremezo, bakabifata neza kuko ayo mazi azatuma abana bakura nta ndwara z'umwanda bafite.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yavuze ko mu Karere ka Kayonza, abaturage bagera kuri 82% bafite amazi, bityo ko bakwiye gusigasira ibyagezweho.

    Ati 'Icyo dusaba abaturage mu rwego rwo kugira ngo bayakurikirane, nabo babigiremo uruhare. Aho babona umuyoboro w' itiyo wapfuye nabo bafatanye kuwikorera. Icyo tubasaba ni uruhare runini aho gutegereza ko Akarere kazabibakorera.'

    Usibye kuba hatashywe umuyoboro w'amazi, ku ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri rwa Rukara (GS Rukara), hubatswe ubwiherero bugezweho butandatu bw'abahungu n'abakobwa ndetse n'ubwiherero bw'abafite ubumuga.

    Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza isuku, World Vision Rwanda yubatse kandi Kandagira Ukarabe eshanu ku mashuri abanza ya Kawagire Protestant, GS Kawagire Catholic, GS Muzizi, GS Rukara Catholic na GS Rukara Protestant.

    Hubatswe kandi ivuriro ry'ibanze (Poste de santé) mu Murenge wa Rukara, ryuzuye rifite agaciro ka miliyoni zirenga 28 Frw, aho uruhare rw'Akarere rungana na 60%, naho urwa World Vision Rwanda rukaba rungana na 40%.

    World Vision international ni Umuryango Mpuzamahanga wa Gikirisitu, ukora ibikorwa by'ubumuntu birimo gukora ubuvugizi no gutanga ubufasha ku bana n'imiryango mu bihugu bitandukanye, hagamijwe kurandura ubukene no kurwanya akarengane. Watangiye gukorera mu Rwanda mu 1994. Ibikorwa byawo bimaze kugera ku barenga miliyoni 1,5 mu gihugu.

    Abashinzwe imikorere w’uyu muyoboro basobanuriye abayobozi b’Akarere, abakozi b’Intara y’Iburasirazuba ndetse na World Vision imikorere yawo

    Abatuye mu Murenge wa Murundi bishimiye ko begerejwe amazi meza

    Aya mavomo yabafashije kubona amazi meza nyuma y’aho bavomaga mu gishanga

    Umuyobozi wa World Vision Sean Kerrigan, ari kumwe n’Uw’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude

    Igikorwa cyabaye hubarizwa ingamba zo kwirinda COVID-19

    Mu Murenge wa Murundi hatashywe amavomo mashya

    Umuyoboro uzageza amazi ku baturage basaga basaga 7500

    Umuyobozi Mukuru wa World Vision Sean Kerrigan yitegereza uko uyu muyoboro ukora

    Amatiyo afasha kuzamura amazi ku mavomo ngo abaturage babashe kuvoma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abasaga-7500-bahawe-amazi-meza-n-umuryango-world-vision-rwanda

  • Yakatiwe igifungo cy'amezi atatu nyuma yo gukwirakwiza ifoto ye ya mbaye ubusa buri buri. #rwanda #RwOT

    Umunyamideri Rosemond Brown, uzwi ku izina ry'Akuapem Poloo, yaraye akatiwe igifungo cy'amezi atatu inyuma yo gukwirakwiza ifoto ye ya mbaye ubusa ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n'umwana we w'umuhungu.

    Umucamanza akimara kumukatira icyo gihano, mu murwa mukuru Accra yahise aturika ararira.

    Kuri iyo foto yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu cyumweru gishize ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka irindwi umwana we w'umuhungu yari amaze avutse, yari asutamye, amabere ye na yo akingirijwe n'umusatsi we muremure, areba uwo mwana we wari wambaye akenda ko k'imbere, amufashe amaboko.

    Iyo foto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga benshi bayitera utwatsi.

    Uyu mudamu asanzwe ashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga ri kumwe n'umwana we w'umuhungu, yasabye imbabazi, ariko biba ngombwa ko igiporisi kimushyikiriza ubutabera kugira ngo yiregure.

    Abunganira uyu mudamu basabye ko atakatirwa igihano cyo gufungwa ariko umucamanza avuga ko ari cyo gihano cyabera n'abandi intangarugero.

    Umunyamideri Rosemond Brown yakatiwe igifungo cy'amezi atatu inyuma yo gukwirakwiza ifoto ye ya mbaye ubusa ku mbuga nkoranyambaga

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/17/yakatiwe-igifungo-cyamezi-atatu-nyuma-yo-gukwirakwiza-ifoto-ye-ya-mbaye-ubusa-buri-buri/

  • Impinduka mu myigishirize y'isomo ry'amateka: Abaritinyaga n'abarigenderaga kure bahawe umwihariko – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abasaga miliyoni imwe, kubaka no kwigisha ubumwe mu banyarwanda nibyo byimakajwe kugira ngo hirindwe ko hakongera kuba amacakubiri.

    Nubwo ari ibyahise ariko umunyarwanda yagize ati 'utazi iyo ava nta menya iyo ajya' ibi bivuze ko kugira ngo ugire icyo ugeraho cyangwa aho ugera ubanza kureba inyuma aho wavuye bitewe n'aho ugamije kugera.

    Nta gushidikanya ko u Rwanda rwifuzaga kugera ku bumwe n'ubwiyunge bw'Abaturarwanda, ni yo mpamvu bagombaga kubanza kumenya ikibateza amacakubiri mu kuvugutira hamwe umuti urambye.

    Amateka yakomeje kwigishwa mu mashuri ndetse mu bitabo by'amateka hongerwamo n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    REB ivuga ko impamvu yo kongera iri somo mu mashuri ari ukugira ngo harebwe uburyo uburezi bwakoreshejwe mu gucamo Abanyarwanda ibice bwaba umuyoboro mwiza wo kongera kubaka umuryango nyarwanda wunze ubumwe.

    Ati 'Twifuza ko abana barangiza amashuri yisumbuye baba basobanukiwe neza impamvu zatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho, uburyo yakozwe kandi igakoranwa ubugome ndengakamere, ingaruka yagize ku gihugu no ku banyarwanda muri rusange. Kumenya inzira itoroshye u Rwanda rwanyuzemo rwongera kwiyubaka haba mu mibanire yari yarasenyutse kugera kuri zeru, mu bukungu nabwo bwari bwarasenywe kugera ku gipimo cyo hasi.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse gutangariza RBA ko amateka yigishwa mu mashuri hashingiwe ku myaka y'abana.

    Yagize ati 'Hari amateka akakaye, amateka ya Jenoside ntiwayigisha abana b'imyaka itanu itandatu, ni uguhera ku myaka 12 bamaze gusobanukirwa. Rero imikoranire hagati y'inzego irahari […] twari twatangiye guhugura abarimu, kandi tuzabikomeza kugira ngo nabo habe icyo kintu cyo kuganira tumenye aho bafite imbogamizi aho bafite ibibazo noneho za nzego zifatanye kugira ngo za mbogamizi zikemuke. '

    Yongeye gukomoza ku burezi abana bahabwa bari mu ngo avuga ko hakwiye ubufatanye n'inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y'Iterambere ry'Umuryango n'Uburinganire; Unity Club; Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, amadini n'amatorero, ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ndetse n'uruhari rw'ababyeyi.

    Nubwo amateka yigishwa mu byiciro bitandukanye by'amashuri hagendewe ku myaka y'abana, Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze mu Rwanda, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko hagiye habamo imbogamizi zirimo n'abarimu bagorwa no gusobanura byimbitse ayo mateka.

    Ati 'Twasanze kwigisha isomo rya Jenoside bitaroroheraga abarimu. Impamvu zo ni nynshi ariko iz'ingenzi zishingiye ku mateka abarimu babayemo, abayirokotse ntibyoroshye gusubira muri ariya mateka, naho abandi ugasanga hari abafite abo mu miryango yabo bayigizemo uruhare bagira ipfunwe kubisobanura neza no kuyivugaho batabogamye.'

    Hari n'imbogamizi zo kutigirira icyizere, ubumenyi buke ku barimu benshi bagaragazaga ko hari ibibazo bimwe batabasha gusubiza abana iyo bari kwigisha isomo rya Jenoside, hakaba n'abandi bahabwa kwigisha amateka batarayize bityo bikaba imbogamizi.

    Abarimu bigisha amateka bashyiriweho uburyo buhoraho bw’amahugurwa

    Abarenga 1500 bamaze guhugurwa…

    Mu kurandura burundu izo mbogamizi zikigaragara mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bwimbitse, hateguwe gahunda zitandukanye zigamije kubakira abarimu ubushobozi no kubongerera ubumenyi.

    Nko mu 2016, habayeho amahugurwa agamije kwigisha amahoro, gukemura amakimbirane no gukumira Jenoside, mu 2008 nabwo hari habayeho guhugura abarimu uko bigisha amateka y'u Rwanda, naho mu 2017 abarimu b'amateka bongeye guhugurwa ku mahoro n'uburezi bufite ireme.

    N'ubwo ibyo byose byabayeho bigamije kongerera ubumenyi abigisha amateka mu mashuri, Dr Mbarushimana yavuze ko basanze bidahagije bityo bifashisha ku bahuriza hamwe.

    Ati 'Twasanze kandi n'iyo twabahugura bose, bitatanga umusaruro mwiza kuko baba badahuguriwe mu buryo bumwe bituma mu 2020 dufatanyije na Komisiyo y'Igihugu y'Itorero twarateguye itorero ry'abarimu bigisha amateka mu Rwanda hahugurwa abasaga 1617.'

    Ku ruhande rwa CNLG, Dr Bizimana yavuze ko aya mahugurwa n'ibindi biganiro bihoraho n'abarimu bigisha amateka hagamijwe guhugura no gutinyura abarimu bakigisha ayo mateka bashize amanga.

    Dr Mbarushimana yavuze ko bitewe n'uko intenganyanyigisho ihinduka buri myaka itanu hazarebwa uko isomo ry'Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ryarekwa kwigishwa nk'igice cyo mu isomo ry'amateka ahubwo naryo rikaba isomo ukwaryo.

    Ati 'Ni ibyo tuzabirebaho mu kuvugurura, tuzabirebaho turebe koko niba bitagenda gutyo cyane ko iyo integanyanyigisho itangiye kuvugururwa harebwa ibibazo byaba bihari, ibitekerezo bitangwa uko abanyeshuri biga cyangwa bigishwa ubwo hakagakorwa igikwiriye, ibyo tuzabirebaho ko bishobora gukorwa muri ubwo buryo.'

    Yavuze ko mu gutegura integanyanyigisho kuri aya mateka, bakorana bya hafi na CNLG ibafasha kubona amateka acukumbuye cyane ko bo bakora ubushakashatsi kandi bandika n'ibitabo byinshi bivuga ku mateka ya Jenoside ndetse hakifashishwa n'inzobere mu mateka kandi zemewe ku rwego mpuzamahanga.

    Dr Mbarushimana ashimangira ko buri mwarimu wigisha amateka akwiye kugenzurwa ko yigisha neza kandi ko afite ubwo bumenyi bwo kwigisha iryo somo bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bw'ibigo by'amashuri n'abashinzwe uburezi mu bice bitandukanye.

    Ibi byongeye gushimangirwa na Dr Bizimana Jean Damascène wavuze ko mu mfashanyigisho hashobora kongerwamo ibintu runaka birimo kunoza imfashanyigisho bitewe n'ibintu bishya byaba byaje nyuma yo kuganirwaho n'impuguke muri izo nzego zose.

    Abarimu bashyiriweho amahugurwa mu isomo ry’amateka kugira ngo barusheho kwigisha bashize amanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-mu-myigishirize-y-isomo-ry-amateka-abaritinyaga-n-abarigenderaga-kure

  • Ibyishimo bya Tiwa Savage nyuma y’uko ifoto y… – #rwanda #RwOT

    Iki kinyamakuru kitwa Allure Magazine kigaruka ahanini ku gitsinagore cyane cyane ku bafite aho bahuriye n'imyidagaduro, nk'abari mu mideri, abahanzikazi n'ibyamamare mu nger izitandukanye, ubwiza n'ibindi. Gisohorwa na Condé Nast Publications mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za America. Uyu muhanzikazi yanyuze kuri instagaram ye asangiza abakunzi be iyi foto maze abivanye ku mutima ashimira ba nyiri iki kinyamakuru.

    Ubu ifoto ye igaragara ku rupapuro rw’ibanze kuri iki kinyamakuru

    Yagize ati'Njyewe kuri caver ya @allure magazine '. Yakomeje ashimira ba nyiri iki kinyamakuru avuga ko ari iby’agaciro kuba yashyizwe ku rupapuro rw'ibanze kuri iki kinyamakuru muri uyu mwaka.

    Iki kinyamakuru gisohoka buri kwezi

    Allure Magazine cyashinzwe na Linda Wells mu 1991 nyuma aza gusimburwa na Michelle Lee mu 2015. Aka gahigo ka Tiwa Savage ko kujya kuri iki kinyamakuru kagezweho n'abafite amazina akomeye mu kumurika imideri ku Isi nka Imaan Hammam, Dilone, n'umugandekazi Aamito Lagun.

    Aamito [iburyo] ari mu byamamare byashyizwe ku rupapuro rw’ibanze kuri iki kinyamakuru

    Tiwa Savage yagaragaje ko aka gahigo kamushimishe kuko bigerwaho n’umugabo bigasiba undi

    REBA HANO INDIRIMBO YE PARK WELL YAKORANYE NA DAVIDO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104836/ibyishimo-bya-tiwa-savage-nyuma-yuko-ifoto-ye-ishyizwe-ku-rupapuro-rwibanze-ku-kinyamakuru-104836.html